[ { "story_id": 3, "story_title": "Ubutwari bwa Nyiramapyisi", "story_text": "Habayeho agapyisi gato , kakitwa\nNyiramapyisi. Mu ishuri, ako gapyisi kiganaga\nn\u2019umusambi witwaga Gapwapwa, inkende\nyitwaga Kanwiri na Twiga yitwaga Pyatu.\nNyiramapysi yari ifite ikibazo cy\u2019uko izo\nnyamaswa zindi zayisekaga, zikayikwena ngo\nifite isura mbi.\nUmunsi umwe, zari zigiye ku ishuri, Gapwapwa\nibwira Nyiramapyisi iti \u201cufite umubiri mubi\ncyane!\u2019\u2019 Nuko Kanwiri yungamo iti \u201cufite ibitwi\nbinini kandi bibi cyane!\u201d Pyatu imaze kumva\nibyo, na yo yongeraho n\u2019ubwirasi bwinshi,\niteretse amaso iti \u201cni byo pe! Ubwanwa bwawe\nni bubi cyane, dore ntibunasokoje.\u2019\u2019\nIbyo Nyiramapyisi byarayibabazaga cyane.\nByageze ndetse n\u2019aho itangira kwishyiramo ko\nibyo izo nyamaswa zayibwiraga ari byo. Nuko\nikajya yibwira iti \u201cni jye mpyisi mbi kurusha izindi\nzose zibaho koko.\u2019\u2019\nNta nyamaswa n\u2019imwe mu zo biganaga\nyashakaga kuba incuti na yo kuko zose zari\nzifite ubwoba bwa Gapwapwa, Kanwiri na\nPyatu zayangaga. Zibwiraga ko ziramutse\nzibaye incuti na Nyiramapyisi, na zo zagira\nikibazo cyo guhabwa akato. Nyiramapyisi ibyo\nbyarayibabazaga cyane. Yahoraga ifite irungu\nkandi ibabaye cyane. \nIgihe kimwe, Nyiramapyisi yari iri mu rugo yonyine,\nnuko yigira inama yo gushaka icyo yakora kugira\nngo Gapwapwa, Pyatu na Kanwiri zitazongera\nkuyinnyega. Se yari yagiye guhinga, nyina yagiye\nku isoko. Nuko ibona umwanya wo gukora ibyo\nishaka byose.\nYafashe isabune n\u2019amazi maze itangira\nkwipyipyinyura. Yaripyipyinyuye irongera\niripyipyinyura ariko ntihagira igihinduka ku mubiri\nwayo. Ibyo bimaze kwanga, yiyemeje gusuka\ninweri mu bwanwa bwo ku munwa no ku\nkananwa. Nyiramapyisi yirebye mu ndororwamo\nyishimira cyane isura yayo nshyashya.\nNyamara, amatwi ya Nyiramapyisi n\u2019ubundi\nyakomeje kuba manini. Yahise ifata akagozi,\namatwi iyahambirira inyuma ku buryo\natongeye kurereta. Nuko yongera kwireba mu\nndorerwamo, iratangara cyane iti \u201cmbega byiza!\nNtabwo isura yanjye ikiri mbi na mba!\u2019\u2019\nMuri ako kanya, Nyiramapyisi yiyemeza\nguhindura ibintu byinshi ku miterere yayo.\nYiyemeje guhindura ingendo, itangira kugenda\nnk\u2019umusambi Gapwapwa. Yiyemeza guhindura\nijwi itangira kuvuga akajwi ko hejuru nk\u2019ak\u2019inkende\nKanwiri. Yaniyemeje gutangira gutereka amaso\nnka Twiga Pyatu. Yashakaga kwihindura nka zo\nneza neza. Nyuma y\u2019igihe kinini yitoza, yumva\nirananiwe maze itangira guhondobera.\nMu gihe yari isinziriye, yararose. Muri izo nzozi,\nyabonaga iri ku ishuri, izindi nyamaswa ziyibwira\nuburyo ari nziza. Gapwapwa yayibwiye ko ifite umubiri\nn\u2019ubwoya bwiza, Kanwiri yayibwiye ko ifite inweri\nnziza ku munwa no ku kananwa, naho Pyatu iyisaba\nko byaba incuti. Nyiramapyisi ibyo byarayishimishije\ncyane.\nMu nzozi, yagiye kubona ibona za nyamaswa zindi\nzirimo zikina, nuko ishaka kuzisanga ngo zikine. Igiye\nkumva yumva hari ikintu kiyikoze ku rutugu, yumva ijwi\nriyihamagara. Iryo jwi ryari irya nde? Ryari irya nyina\nryayihamagaraga riti \u201ckanguka mwana wa!\u2019\u2019\nNuko Nyiramapyisi ihita ikanguka, inzozi zirangirira\naho. Ugutwi kwayo kumwe kwari kongeye kurereta,\nubwoya bwayo bwari bwongeye guhagarara, n\u2019inweri\nzari zisutse mu bwanwa bwo ku munwa wayo zari\nzatangiye guhambuka.\nNyina yarayirebye irumirwa iti \u201cmwana wanjye\nkoko ubwo ibyo ni ibiki wakoze!\u201d Nyiramapyisi ariko\nntiyashakaga kubwira nyina impamvu yisutse inweri\nmu bwanwa, igahambirira amatwi yayo inyuma,\nikanapyipyinyura umubiri wayo. Ako kanya, yahise\nitangira kurira. Nuko nyina irayibwira iti \u201chumura mwana\nwanjye icecekere, ndagufasha.\u2019\u2019\nNuko iherako, ifasha Nyiramapyisi guhambura izo nweri,\nguhambura neza amatwi yayo, no gusokoza ubwoya\nbwayo. Icyo gihe nyina yayibwiye ikintu gikomeye ku\nburyo Nyiramapyisi itigeze icyibagirwa. Yarayibwiye\niti \u201cmwana wa, ibigaragara inyuma nta gaciro\nbifite.\u201d Yongeraho iti \u201cibifite agaciro ni ibyo twifitemo\nimbere mu mutima. Uramutse weretse buri wese ko uri\numugwaneza n\u2019umunyabwenge, ukubaha buri wese,\nnta wutagukunda cyangwa ngo akubahe.\u2019\u2019\nNyiramapyisi ibyo yabitekerejeho cyane. Nuko\nbukeye yiyemeza kureba niba koko ibyo nyina\nyari yayibwiye ari byo. Yagiye ku ishuri, igezeyo\nitangira gusuhuza buri wese n\u2019urugwiro rwinshi.\nAmasomo arangiye, Gapwapwa, Kanweri na\nPyatu zatangiye kuyinnyega nk\u2019uko bisanzwe,\nariko Nyiramapyisi yo yikomereza urugendo,\nndetse izereka ko ibyo zivuga itanabyitayeho.\nIzindi nyamaswa ziganaga, zibonye ko\nNyiramapyisi ititaye ku byo zayibwiraga,\nzirumirwa. Nyuma y\u2019igihe gito, Gapwapwa,\nKanweri na Pyatu zari zimaze gucika kuri uwo\nmuco mubi wo kunnyega Nyiramapyisi.\nIcyo gihe, aho kubona Nyiramapyisi nk\u2019impyisi ifite\numwanda n\u2019ibyanwa bibi, zari zisigaye ziyibona\nnk\u2019impyisi izi ubwenge kandi yubaha buri wese.\nKuva ubwo, buri nyamswa yose yashakaga kuba\nincuti na Nyiramapyisi. Nyiramapyisi, Gapwapwa,\nKanweri na Pyatu, zose zahakuye inyigisho\nikomeye, nuko zose zihindura imyifatire.", "genre": "Fiction,", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana" }, { "story_id": 4, "story_title": "Utugurube dutatu", "story_text": "Kera habayeho utugurube dutatu tukibera mu\nishyamba.\nAkagurube ka mbere kitwaga Nifi Nifi, aka\nkabiri kakitwa Nufu Nufu, naho aka gatatu\nkakitwa Nafa Nafa. Umunsi umwe, imvura yaraguye, umuyaga\nukajya uhuha uti \u201cwuuu! Wuuu!\u201d Nuko twa\ntugurube dutatu turakonja cyane, twigira inama\nyo kujya kugama mu rutare rwari hafi aho.\nTugeze muri rwa rutare, dushaka kwinjizamo\nimitwe, ariko dusangamo ikirura gisinziriye,\nkigona kiti \u201czzz.\u201d Tugikubise amaso tugira\nubwoba, duhinda umushyitsi, dutekereza ko\ngishobora kubyuka kikaza kuturya.Twiruka kibuno mpamaguru. Tari, tari, tari, tari...\ntugenda dushaka aho kwihisha. Tugeze kure\ny\u2019urwo rutare, utugurube dutatu, turicara\nkugira ngo turuhuke, tukajya duhumeka\ntwahagira.\nAkagurube gakuru muri two Nafa Nafa\nkarekeraho kwahagira, karavuga kati \u201cntabwo\ntwakomeza kuba ahantu harangaye gutya\nmuri iri shyamba. Reka twese twubake inzu\nizajya iturinda imvura, umuyaga n\u2019izindi\nnyamaswa zishaka kuturya nk\u2019ikirura.\u201d Nuko akagurube Nifi Nifi k\u2019akanebwe muri\ntwose gatega amatwi. Karavuga kati \u201cicyo\ngitekerezo ni cyiza! Tugomba kwirinda ikirura.\nNgiye kubaka inzu y\u2019ibyatsi. Ngiye kwikorera\numutwaro w\u2019ibyatsi byumye kuko byoroshye\nkuboneka. Nshobora kwiyubakira inzu mu\nmunsi umwe gusa, hanyuma nkiryamira\nnkaruhuka.\u201d Nufu Nufu yo yakundaga gukora ariko\nntiyigore cyane. Iravuga iti \u201cjye ngiye kubaka\ninzu y\u2019ibiti. Ngiye kwikorera imitwaro y\u2019ibiti. Ibiti\nbiboneka hose, kandi kubyikorera ntibiremera.\nSinshaka rero kwivuna.\u201d Nafa Nafa, ni yo yari nkuru muri zose,\nkandi ni yo yari izi ubwenge. Iti \u201cnjyewe\nndubakisha amabuye. Ndabizi amabuye\naragoye kuyabona, aranaremera kuyikorera\nkandi bizafata igihe kinini, ariko ibyo nta cyo\nbitwaye kuko inzu izaba ikomeye.\u201d\nUtugurube Nifi Nifi na Nufu Nufu dusubiza\nNafa Nafa tuyikwena tuti \u201cibyo birakureba.\u201d\nNuko twa tugurube twose tujya kubaka inzu\nzatwo. Zirangiye buri kagurube gataha mu nzu\nyako. Cya kirura kiza kumara iminsi myinshi\ngisinziriye, maze aho gikangukiye cyumva\nkirashonje cyane.\nAmara yacyo akagonga ati \u201cruuuruuu!\u201d Ikirura\nkirahuma kiti \u201chuuu, huuu, huuu!\u201d Cyigira\ninama yo kujya gushaka icyo kurya.\nNuko gihubuka muri rwa rutare cyabagamo,\nkirara muri rya shyamba, hashize akanya,\ngitangira gutega ugutwi no kureba hirya no hino\nmaze kirabukwa Nifi Nifi yinjira mu kazu kayo\nk\u2019ibyatsi. Kirahuma kiti \u201chuuu, huuu!\u201d Gikubita\nigitwenge kiti \u201ckwekwekweee! kwekweekweee!\nAkagurube gato! Ibiryo biryoshye by\u2019uyu munsi\nbyabonetse.\u201d\nIkirura kihageze kirakomanga. Akagurube Nifi Nifi\ngashigukira hejuru kavuye mu bitotsi, gahengeza\nmu mwenge w\u2019urugi kabona umutwe wa cya\nkirura. Kagira ubwoba bwinshi maze cyigira\ninama yo kwanga gukingura urugi. Nuko\nikirura kikajya kivuga mu kajwi gatuje, gatuje\ncyane kiti \u201cwa kagurube we, wa kagurube we,\nnkingurira.\u201d Ka kagurube karasubiza kati \u201coya,\noya, singukingurira. Uri ikirura gishaje cy\u2019ikigome,\nsingukingurira.\u201d\nNuko, Ikirura kigira inyuma kigarukana imbaraga\nnyinshi maze gihuha ka kazu kiti \u201cpfuuu, pfuuu!\u201d\nMuri ako kanya akazu ka Nifi Nifi karatumuka\nngo pfaaa! Nifi Nifi ibaduka yiruka, ijya\ngucumbika mu nzu y\u2019ibiti kwa Nufu Nufu. Cya kirura cyiruka kigana kwa Nufu Nufu.\nKigezeyo, kibona akagurube ka kabiri.\nKirishima, kiti \u201cmbega byizaaaa! Noneho\nndarya utugurube tubiri twose!\u201d Ikirura\nkihageze gisunika urugi gisanga ruradadiye.\nNuko kikajya kivuga mu kajwi gatujeee, gatuje\ncyane kiti \u201cmwa tugurube mwe, mwa tugurube\nmwe, mukingure.\u201d\nAriko twa tugurube turasubiza tuti \u201coya, oya,\nntitugukingurira. Uri ikirura gishaje cy\u2019ikigome,\nntitugukingurira.\u201d Nuko ikirura cyigira inyuma\nkigarukana imbaraga nyinshi maze gihuha ka\nkazu ngo \u201cpfuuu, pfuuu!\u201d\nMuri ako kanya ka kazu ka Nufu Nufu no\nhasi ngo baaaa! Nuko Nifi Nifi na Nufu Nufu\nzibaduka ziruka zijya gucumbika mu nzu\ny\u2019amabuye kwa Nafa Nafa. Cya kirura kibibonye gityo, gikomeza\nkwirukankana twa tugurube tubiri kigana kwa\nNafa Nafa ariko tugitangayo.\nKibona akagurube ka gatatu gakingurira twa\ntugurube tubiri, kirishima cyane kiti \u201cmbega\nbyizaaaa! Noneho ndarya utugurube dutatu\ntwose!\u201d Gitangira gukomanga.\nIkirura gisunika urugi gisanga rudadiye. Nuko\nkikajya kivuga mu kajwi, gatuje cyane kiti\n\u201cmwa tugurube mwe, mwa tugurube mwe,\nmukingure.\u201d Ariko twa tugurube turasubiza\ntuti \u201coya, oya, ntitugukingurira.\u201d Uri ikirura\ngishaje cy\u2019ikigome, ntitugukingurira.\u201d Nuko\nikirura cyigira inyuma, kigarukana ibakwe\nmaze gihuha ka kazu ngo \u201cpfuuu! Pfuuu!\u201d\nAriko noneho inzu ntiyagwa, kirongera kiti\n\u201cpfuuu, pfuuu!\u201d Inzu ya Nafa Nafa ntiyigera\ninyeganyega.\nIkirura kirongera gihuhana imbaraga nyinshi\nkiti \u201cpfuuuu, pfuuu, pfuuu.\u201d Cya kirura cyari\ncyananiwe cyane gihera umwuka, cyidimba\nhasi ngo \u201cvutuuuuu!\u201d Nuko kirambarara hasi. Utugurube dutatu duhengereje mu mwenge\nw\u2019urugi, tubona cya kirura kirambaraye hasi.\nTuragikwena, turaseka turatembagara!\nTurishima kuko dukijijwe n\u2019inzu yatwo ikomeye.\nIkirura byakigendekeye gute? Kuva ubwo,\nikirura kiribwira kiti \u201cn\u2019ubundi inyama\ny\u2019akagurube irabishye, sinzongera kuyirya.\u201d", "genre": "Foreign fiction", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Yafatiwe ku mugani muremure w\u2019icyongereza \u201cThree little pigs\" bawucira abana" }, { "story_id": 5, "story_title": "Rwagakoco", "story_text": "Kera habayeho imbeba eshatu, Rwezamenyo,\nBinwete na Semerwe. Izo mbeba zaravukanaga.\nZabanaga mu mwobo munini wo mu ishyamba\nrigari rya Manyinya.\nIgihe kimwe, izuba ryaracanye, imvura irabura,\namapfa aratera, ibimera byose biruma, ibiribwa\nbirabura. Nuko za mbeba zibura icyo zirya,\nzirasonza, zirasonza weee!\nNyina w\u2019izo mbeba ishakisha ibiribwa hafi aho,\nariko iraheba. Ihitamo gufata urugendo rurerure,\nijya gushakisha aho yakura ibiribwa. Irashakisha,\nirashakisha, ishakisha hirya no hino ibiribwa\nby\u2019utwana twayo.\nHashize iminsi itarahindukira, za mbeba zigira\ninzara kandi zikumbura nyina, zikajya zirirwa zirira,\nzinwigira cyane ziti \u201cnwiii! Nwiii! Nwiii!\u201d \nRwezamenyo igira igitekerezo, maze ibwira zene\nnyina iti \u201creka mbabwire! Reka tujye muri ruriya\nrugo rw\u2019umuhinzi dushake icyo kurya. Dushobora\nkubona amasaka, ibishyimbo, amamininwa,\namashaza cyangwa ikimuri! Nkunda ikimuri\nweee!\u201d\nSemerwe irazongorera iti \u201cumuhinzi n\u2019umugore\nwe barasiniziriye, reka twinjire vuba mu gikoni.\u201d\nNuko ziranyonyomba zijya mu gikoni zitangira\ngushaka ibiribwa. Zishakira munsi y\u2019intebe\nziraheba. Zishakira mu nkono ziraheba.\nRwezamenyo igiye kubona, ibona urweso\nrw\u2019ikimuri ku meza. Igira amerwe, itangira\nkwihumuriza ari na ko inwigira iti \u201chuuu! Nwii! Nwiii,\nNwiii! Huuu!\u201d\nRwezamenyo iranwigira iti \u201cyooo! Ikimuri!\nNdashonje! Reka twirire iki kimuri.\u201d\nRwezamenyo iritunatuna yitegura gusimbukira\nku meza. Binwete na Semerwe zirasakuza ziti\n\u201coya! Reka twitonde. Ubu se haramutse hari\nrwagakoco?\u201d\nRwezamenyo ihagarara akanya gato, iriyumvira\nkuko itashakaga kugwa mu mutego.\nKwihanganira inzara birayinanira, isimbukira kuri\nrwa rweso ngo Pwa! Itamira ikimuri kiryoshye,\nyuzuza amatama, irarya, iraryaaa!\nIkebuka aho yasize Binwete na Semerwe\nirazihamagara iti \u201cBinwete weee, Semerwe\nweee, mwigira ubwoba, hano nta rwagakoco\nihari, nimuze turye!\u201d\nImpumuro nziza y\u2019ikimuri ikwira mu cyumba.\nBinwete na Semerwe zirihumuriza, zirongera\nzirihumuriza. Impumuro nziza y\u2019ikimuri irazikurura\nmaze zisimbukira ku meza, zigwa muri rwa rweso\nrw\u2019ikimuri ngo \u201cpa!\u201d\nZa mbeba zose zitangira kuryana umururumba.\nZikajya zizamura utuzuru zikihumuriza ari na ko\nzinwigira ziti \u201chuuu! Nwiii! Nwiii! Nwiii! Huuu!\u201d\nZa mbeba zimaze kwijuta, zisohoka muri rwa\nrweso zitangira kubyina, ziraririmba zitangira\ngukinira muzunga ku meza, ntizabona aho\nrwagakoco yari iri.\nZirazungazunga, zirazungazunga no muri\nrwagakoco ngo pa!\nRwagakoco izifata imirizo ngo \u201ckoco!\u201d Zigerageza\nkuyivamo ariko bigeze aho zirananirwa,\nziranwigira, ziranwigira ziti \u201cnwiii! nwiiii! nwiii!\u201d\nZirarira cyane, nuko urusaku rwinshi rukangura ba\nnyir\u2019urugo.\nUmuhinzi n\u2019umugore we bahengereza mu gikoni,\nbabona za mbeba eshatu zirira ziti \u201cnwi! Nwi! Nwi!\u201d\nUmugore abona rwa rweso rw\u2019ikimuri rurimo ubusa!\nAravuga ati \u201cyoooo! Utu tubeba twagize inzara!\nHashize iminsi izuba ryarakaze, ibiribwa byarabuze\niwabo mu ishyamba!\u201d Umugabo we ati \u201cIbyo ni\nbyo, ariko ntabwo zigomba kundira ikimuri!\u201d Nuko\nakingura urugi, afata rwagakoco ayijugunya hanze.\nImbeba eshatu, Semerwe, Rwezamenyo na\nBinwete zibona zirimo ziguruka mu kirere, zigenda\nzinagana muri rwagakoco.\nMu gihe zari zitangiye kumva umunyenga\nrwagakoco igwa hasi irafunguka ngo \u201cpa!\u201d\nImbeba zivamo ziravuduka.\nZiravuduka, ziravudukaaa, zihumeka zigeze mu\nrugo!\nZigeze mu rugo zibona nyina yateguye ibiryo\nbyinshi ku meza. Iravuga iti \u201cbana ba, nabaguriye\nikintu cyizaaaa. Ikimuri!\u201d\nZirarebana, maze zizunguza udutwe ziraboroga\ncyane ziti \u201coya mama weee! Duhe ikindi kintu\nicyo ari cyo cyose ariko kitari ikimuri.\u201d", "genre": "Fiction", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana" }, { "story_id": 29, "story_title": "Umugani wa Nyashya na Baba", "story_text": "Kera habayeho umugabo n'umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n'umukobwa.\nUmuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa.\n\nHashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine.\n\nNyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni.\n\nUmuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.\n\nUmuhungu akajya ajya guhiga utunyoni.\n\nUmukobwa agasigara aho.\n\nUmuhungu akaza nijoro.\n\nYaba atahutse akaririmba at :\n\u00abNyanshya ya Baba, nyugururira.\nMwana wa mama nyugururira.\nNishe akajeje ni akawe na njye.\nNishe agaturo ni akawe na njye.\nNishe agafundi ni akawe na njye.\nAkanini karimo tuzakagabana.\u00bb\n\nMushiki we ati \u00abbaruka rutare Baba yinjire.\u00bb Urutare rukabaruka.\n\nAkazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya.\n\nBwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga.\n\nAkica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha.\n\nYagera kuri rwa rutare akaririmba, ati :\n\u00abNyanshya ya Baba, nyugururira,\nMwana wa mama, nyugururira,\nNishe akajeje, ni akawe na njye,\nNishe agakwavu, ni akawe na njye,\nNishe agafundi, ni akawe na njye,\nAkanini karimo tuzakagabana.\u00bb Nyanshya ati: \u00abbaruka rutare Baba yinjire.\u00bb\nUrutare rukabaruka, Musaza we akinjira.\n\nBagateka bakarya, bwacya mu gitondo agasubira guhiga.\n\nBukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba.\n\nUmunsi umwe kigerageza kumwigana.\n\nWa mukobwa ati \u00abiryo jwi ko atari irya musaza wanjye?\u00bb\n\nAricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba.\n\nNuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati \u00abbaruka rutare Baba yinjire.\u00bb\n\nUrutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje.\nAti : \u00abYe data we!\nSogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?\nTurakakudegeda mu nda.\nSogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'impaza ?\nYego mukaka wanjye.\u00bb\n\nWa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati:\n\u00abrero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe,\nUrutaruka rujya mu mbere ni urwanjye,\nUrujya mu rutara ni urwa musaza wanjye.\u00bb\n\nWarupyisi iti \u00abndabyemeye.\u00bb Nuko akaranga za nzuzi.\n\nUruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze.\n\nNyanshya ati \u00abngurwo urwawe ruragiye.\u00bb\n\nCya gipyisi cyiruka kijya hanze.\n\nWa mukobwa ati \u00abfatana rutare.\u00bb\n\nUrutare rurafatana, Umukobwa aguma aho.\n\nCya gipyisi kiragenda\nMusaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije.\nMusaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we.\n\nAbwira urutare ati \u00abbaruka Baba yinjire.\u00bb\n\nUrutare rurabaruka.\n\nBaba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba.\n\nAti \u00abni bite?\u00bb\n\nUndi ati \u00abndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk'uko usanzwe umpamagara,\nMaze nti baruka rutare Baba yinjire,urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba.\nNdakibwira nti Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?\u00bb\nNgo \u00abturakakudegeda munda\u00bb.\n\u00abNgukarangire utuyuzi tw'impaza?\u00bb\nNgo \u00abyego Mukaka wanjye.\u00bb\n\nNdakibwira nti:\n\u00abUrujya hanze ni urwawe,\nUrujya mu rutara ni urwa musaza wanjye,\nUrujya mu mbere ni urwanjye.\u00bb\n\nNoneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti \u00abfata.\u00bb\n\nCyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana.\n\nKimbwira ko nikigaruka kizandya.\n\nMusaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n'umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari.\n\nAgitegereza iminsi itatu nticyaza.\n\nInzara ibishe ahinduka mushiki we, ati \u00abumenya ari ubwoba bwari bwakwishe.\u00bb\n\nNuko ajya guhiga utunyamaswa.\n\nIgihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba\nMusaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije.\nMusaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we.\n\nAbwira urutare ati \u00abbaruka Baba yinjire.\u00bb\n\nUrutare rurabaruka.\n\nBaba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba.\n\nAti \u00abni bite?\u00bb\n\nUndi ati \u00abndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk'uko usanzwe umpamagara,\nMaze nti baruka rutare Baba yinjire,urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba.\nNdakibwira nti Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?\u00bb\nNgo \u00abturakakudegeda munda\u00bb.\n\u00abNgukarangire utuyuzi tw'impaza?\u00bb\nNgo \u00abyego Mukaka wanjye.\u00bb\n\nNdakibwira nti:\n\u00abUrujya hanze ni urwawe,\nUrujya mu rutara ni urwa musaza wanjye,\nUrujya mu mbere ni urwanjye.\u00bb\n\nNoneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti \u00abfata.\u00bb\n\nCyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana.\n\nKimbwira ko nikigaruka kizandya.\n\nMusaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n'umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari.\n\nAgitegereza iminsi itatu nticyaza.\n\nInzara ibishe ahinduka mushiki we, ati \u00abumenya ari ubwoba bwari bwakwishe.\u00bb\n\nNuko ajya guhiga utunyamaswa.\n\nIgihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba.\nUmukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke.\nAgiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati \u00abntabwo ibyanjye birarangiye.\u00bb\n\nAkibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti \u00abntatwo nshaka.\u00bb\n\nGiherako kiramurya.\n\nMusaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba.\n\nAbwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko.\n\nArabutswe mu rusenge rw'urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira.\n\nArashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.\n\nNuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we.\n\nAmaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti :\n\u00abBanza uce aka gatoke ukuremo nyogosenge nariye.\nCa n'akangaka k'iburyo ukuremo sowanyu nariye.\nTema n'iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe.\u00bb\n\nBaba abigenza atyo, agikuramo bene wabo.\n\nAgitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyobari kuganira ku ubutwari no kwihorera " }, { "story_id": 1, "story_title": "Yaraye rwantambi", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n'uwaraye rwantambi\", wakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare); ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ahayinga umwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe w'inzara n'inyota ni bwo bavuga, bati \"Naka arasa n'uwaraye Rwantambi\"\n\nIryo zina Rwantambi, ni iry'umugezi wo mu Burundi wabaga hafi y'urugerero rw'Abarundi rwari ruteganye n'urw'Abanyarwanda rw'i Gaharanyonga ari yo Nyaruteja ya Butare (Gaharanyonga iyo, ni yo bacyurira abana bakubirije baka amata imburagihe, bakabatwama bagira, ngo: \"Mbese uraka amata nk'uziviriye i Gahanyonga kuzihakirwa).\n\nUmugani rero wadutse ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ubwo Abarundi bari bateye inkiko z'u Rwanda mu gitero bise icy'inzora. Bari basezeranye gutera u Rwanda barebye inzora y'ukwezi. Bati \"Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere mu Rwanda\" Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira.\n\nNuko Abarundi bahuza umugambi, ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n'i Burundi.\n\nBatera iy'Indilira mu Buyenzi, batera iya Mututu mu Mayaga, batera iya Nyaruhengeli n'iya Bashumba. Ubwo Abarundi baneshwa impande zose z'inkiko bateye; ni bwo umugaba w'ingabo z'i Burundi witwaga Makungu, umunyarwanda witwa Rugimbana amutsinze kuri Nyakizu mu Bashumba. Ubwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka yirabye ingwa ya Nyakizu, (ikigugu cy'ingwa yera cyane kugeza n'ubu). Urugerero rw'i Nyaruteja rero runesha Abarundi, Abanyarwanda barabirukana babarenza umupaka; babacisha no ku Rugerero rwabo. Babonye babacishije ku Rugerero rwabo barahimbarwa bagumya kubirukana. Abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka i Rwanda.\n\nUbwo Abarundi birukanwaga n'umutwe w'ingabo z'u Rwanda witwaga Imvejuru. Bakomeza kubiruka inyuma iminsi ibiri. Bigeze aho, Abarundi barabahindukirana kuko babonye hasigaye Imvejuru mbarwa, kubera ko bamwe bagiye barambirwa bakisubirira inyuma. Ni n'aho hakomotse wa mugani baca, ngo: \"Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba\", n'undi ngo: \"Ubugabo butagaruka babwita ububwa!\"\n\nAbarundi rero barongera bambikana n'Imvejuru barazitatanya; bamwe barabica, abasigaye bihisha mu bihuru, abandi barambuka baza mu Rwanda. Bageze mu Rwanda, abasigaye bakababaza bati \"Naka ari he ?\" BaIti: \"yarapfuye!\"\n\nUbwo hariho umukecuru mu Mvejuru witwaga Nyakazana, yari afite umuhungu w'intwari witwaga Sekayange; araza abaza abatabarutse, ati \"Ingogo, ari he? (ikivugo cya Sekayange).\" Bati \"Ubanza yarapfuye!\" ati \"Yagiye afite iki?\" Bati \"yari afite umuheto yiruka agana ishyamba. Nyakazana, ati \"Nzamuheba rihiye!\" Ubwo yavugaga ko ubwo yacikanye umuheto agana ishyamba nta murundi wamuhangara awufite; ni cyo yavugiye, ati \"Nzamuheba rihiye\" Nuko biba aho; haciyeho iminsi Sekayange arabunguka. Nyakazana amukubise amaso, amusangana inzara ndende; aratakarwa n'ibyishimo ati \"Nimuze murebe uko Ingogo asigaye angana!\" ati \"Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi ni uko musa!\" Abari aho baraseka bumva ubudabagizi bw'uwo mukecuru. Ni iby'ijambo rivugiwe mu rwenya rw'abahungu rero, babona umuntu wese ushonje inzara ndende, bati \"Yaraye Rwantambi\", cyangwa, bati \"Uno muntu arasa n'uwaraye Rwantambi!\"\n\nKurara rwantambi = Kumererwa nabi kubera umukokwe w'inzara n'inyota.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "\"\\\"{\\\\\\\"age\\\\\\\": \\\\\\\"all\\\\\\\", \\\\\\\"gender\\\\\\\": \\\\\\\"all\\\\\\\"}\\\"\"", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe w'inzara n'inyota" }, { "story_id": 2, "story_title": "Yarezwe bajeyi", "story_text": "Uyu mugani baca, ngo: \"Yarezwe bajeyi\" wakomotse kuri Bajeyi ba Sharangabo rya Rujugira rwa Mazimpaka; ahayinga umwaka w' i 1700. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umukuru wipfayonza gitesi; ni bwo bavuga ngo: \"Yarezwe bajeyi!\"\n\nUmwami witwa Yuhi Mazimpaka yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi, bakajya bamuteranya n'abana be, bituma abahiga arabahihibikanya, kugeza ubwo yishe uwitwa Musigwa yakundaga cyane. Amaze kumwica yigunga mu nzu iminsi itatu; ni bwo yasohokanye igisigo cyitwa \"Singikunda ukundi\" Musigwa amaze kubigwamo, uwitwa Rujugira na we agira amakuba; yica imfizi ya se yitwaga Rushya. Yibutse ko Mazimpaka yahimbye igisigo cyitwa Singikunda ukundi, abona ko atamuhonoka aracika, acikira i Bugesera. Bwari butaraba ubw'u Rwanda. Acikana n'umugore we Kalira, bafitanye utwana tubiri tw'indahekana: Mulikanwa na Sharangabo. Bajyana n'umugabo Ndabaramiye, w'i Gihinga na Ruzege (muri Komini Taba); n'umugore we Mupfasoni, n'umuhungu wabo Rubanzabigwi. Baragenda bageze i Bugesera, barahakeza barahakirwa, biberayo bagubwa neza.\n\nHaciyeho iminsi, Mazimpaka yibuka ibyo kuraga ingoma. Atuma kuri Rujugira ngo ahunguke azamuzungure. Rujugira yanga kubyemera, kuko yakekaga ko se amuresaresa ngo abone urwaho rwo kumwica nka Musigwa. Amaze kubyanga, i Rwanda bacura inama yo kujya kwiba umugore we Kalira; bati \"Nagera mu Rwanda akiyumvira imvaho azatuma ku mugabo we amwizeze akunde agaruke.\n\nBaragenda bazana Kalira n'abana be rwihishwa; Rujugira atabizi. Bamugejeje ku Kamonyi, bacura indi nama yo kumwubakira kure yaho; bamujyana ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga. (muri Komini Nyamabuye, Gitarama).\n\nNuko Mazimpaka amaze gutanga murumuna we Muteyi n'abiru, bimika umuhungu we Rwaka. Ariko amugara bidatinze, bavuga ko ari ingoma yamurashe, kuko atayirazwe na se. Noneho, batuma kuri Rujugira, bamusobanurira uko ibintu bimeze: baramwimika yitwa Cyilima (ni we nyir' ibisigazwa biri mu bushyinguro i Butare) Ariko mbere yo kumwimika, bari babanje kunywesha (kuroga) umugore we Kalira by'ubwiru kuko yari yaracikanye n'umugabo we. Dore ko mu Rwanda gucikana n'umugore cyangwa imbwa byari ikizira; bavugaga ko umugore ari uw'ibwami, imbwa ikaba ishumi ry'ibwami, uwabaga yarabicikanye nyuma agacikuka, umugore we yamutaga iyo ngiyo, imbwa akayica akabona kugaruka mu Rwanda.\n\nKalira bamaze kumwica, umugabo we amaze kwima ingoma y'u Rwanda, abaza aho ari n'abana be. Bamwerurira ko yapfuye, naho abana bakaba bari ku Kivumu cya Mpushi. Arumirwa arababara cyane, ni bwo avuze ijambo ry'agahinda ryahindutse umugani, ati \"Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndi kumwe na Kalira!\"\n\nNuko atumiza abana be bombi: Mulikanwa na Sharangabo; abubakira urugo rw'imbonera nk'aho yarwubakiye nyina yakundaga cyane; abaha n'ibihe byo kurarirwa; igihe cyagera akaza muri urwo rugo yabubakiye, akarumaramo iminsi iruta iyo mu zindi ngo ze, abakundwakaza mu kigwi cya Kalira.\n\nSharangabo amaze kuba umusore, Mulikanwa na we amaze kuba inkumi, Sharangabo baramushakira, ararongora abyara umwana w'umukobwa, bamwita Bajeyi. Amaze kuba inkumi sekuru Rujugira amushyingira Rugira rwa Semakamba ya Busyete (uyu w'umukurambere w'Abasyete). Rugira atahirira kwa Rujugira. Igihe cyo gutaha kigeze, Rujugira abaha u Murera n'u Bugoyi ho ibirongoranwa. Rugira na Bajeyi bamaze kugera mu butware bwabo, Bajeyi ayoberwa iby'urugo n'imirimo yerekeye abagore bakize gitware. Bimaze kumuyobera inkuru igera kuri sekuru. Atumiza Rugira atinya kumubwira ubupfayongo bw'umwuzukuru we. Noneho Rujugira yitumirira Bajeyi ubwe. Ahageze amufatira aho, yoherereza Rugira undi mwuzukuru we witwa Nyamashaza aba inshumbushanyo ya Bajeyi.\n\nBajeyi aguma aho arandagara cyane, bukeye rubanda bakamukwena, bamufatiraho, babona umwana wibuza uburyo yipfayonza gitesi, cyane uw'umukobwa bati \"Nyagucwa ugiye kwigira aka Bajeyi?\" Yananirana bati \"Mwene naka nimumureke yarezwe Bajeyi!\" kuko bamutetesheje akaba umupfu utazi ururo n'icyatsi, aka Bajeyi ba Sharangabo.\n\nKurera bajeyi = gutetesha umwana agapfayonga.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "\"{\\\"age\\\": \\\"all\\\", \\\"gender\\\": \\\"all\\\"}\"", "themes": "Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umukuru wipfayonza gitesi;" }, { "story_id": 6, "story_title": "Yazindutse iya Rubika", "story_text": "Uyu mugani baca bagira ngo: \"Yazindutse iya rubika\" bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga; ni bwo babaza, bati \"Ese kuki naka yazindutse iya rubika?\" Wakomotse kuri Rubika, murumuna wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; mu myaka isaga uw'i 1400.\n\nKuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu nkoko za mbere; ahubwo ni ukuzindukira aho bakenga, umuntu ashobora kubonera ibyago, nk'ibyo Rubika yaboneye mu nzira yazindutse. Uwo mugabo yabayeho ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro yari umubanda atuye ku Kigina cya Ndiza, akanaba mwene sewabo wa Mashira; ubwo yari murumuna we; kandi bari abahanga bo kuragura, hamwe na mwishywa wabo Munyanya. Ubwo Mashira yari afite ingo eshatu: urwo ku Ndiza, n'urw'i Cyubi cya Rutobwe muri Rukoma, n'urwo mu Kivumu cya Nyanza i Nyabisindu muri Butare.\n\nNuko Mashira abonye Rubika na Munyanya ari abahanga bo guhanura, abategeka ko bajya bakuranwa kuza kumufasha, kuko yasangwaga n'abantu benshi bamuhanuza; kuko kandi yakundaga guhanura nijoro akangutse, uwo mwene se wabo Rubika, na we yakundaga kuzinduka kugira ngo bafatanye guhanura mu gicuku rubanda bicuye. Igihe cye cyagera akaza, akaba ari we ukangura Mashira. Mwishywa wabo Munyanya akajya abibona mu mutwe w'ubuhanuzi, agasanga Nyirarume Rubika azagirira ibyago mu nzira.\n\nBigeze aho aramwihererana, ati \"Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira; ahubwo ku gihe cyawe ujye urarayo kandi ureba ko utahabura uburyamo cyangwa ikigutunga\" Rubika aramureba aramusuzugura; aramubaza, ati \"Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka kuri nyoko?\" Ubwo Rubika yavugaga mushiki we, nyina wa Munyanya. Munyanya aramwihorera yanga kubwira nyirarume nabi; barazibukirana barataha.\n\nBombi bamaze kugenda, Rubika ntiyemera kumvira mwishywa we; akomeza ya ngeso yo kuzindukira kwa Mashira. Bukeye mwishywa we yongera kumubaza ahengera Rubika ari kumwe na Mashira, arabegera ati \"Babyeyi hari icyo nshaka kubabwira!\" Araterura, ati \"Rero Mashira nabwiye Rubika ngo areke ingeso ye yo kuzinduka aza iwawe, ngira ngo atazabonera ibyago mu nzira, ariko aranga aransuzugura; kandi narabibonye, azabizira! Mashira abaza Munyanya, ati \"Mbese ibyago ubona azagirira mu nzira ijya iwanjye ni nk'ibihe? Munyanya ati \"Natihana kuza kukubyutsa ijoro ryose azabonera ibyago mu nzira, kandi azaba iciro ry'imigani imwokame mu Rwanda atakinariho\" Mashira na Rubika baramuseka; bati \"Mbese ihanura ry'abakobwa ryaturutse he?\" Ubwo bavugaga mushiki wabo nyina wa Munyanya.\n\nNgo haceho iminsi, Mashira ava i Cyubi, ajya mu rugo rwe rwo ku Kivumu cya Nyanza. Agezeyo ahasanga abaje kumuhanuza batagira ingano; ni ko gutumira Rubika ngo aze gufata igihe, abone uko amufasha guhanura. Rubika araza yitaba Mashira barahanura; ariko agacumbika mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, akajya avayo mu ijoro akabyutsa Mashira bagahanura, bwacya agasubira ku kiraro cye mu ruhango. Umunsi umwe, ahageze asanga yagemuliwe; aha abagaragu be inzoga baranywa barasinda; bagiye kuryama abategeka ko baza kumuzindura. Bamaze kuryama, Rubika akangukira hejuru by'akamenyero ke, ahamagaye abagaragu ntihagira uwitaba umugono uvuga, ubwo hakaba ku kwezi, akeka ko yakerewe; agenda yiruka abagaragu bagisinziriye ntibamenya ko yagiye. Yiruka Mayange yose akeka ko ari mu museke; kuko yari yashutswe n'ukwezi. Ngo agere mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ahura na bihehe na rutare yazo izishoreye, ziramufata ziratanyaguza, ziramugabagabana; ubuhanuzi bwa Munyanya bwuzura butyo.\n\nAbagaragu ba Rubika bakangutse basanga yandurutse kare, bashyira nzira baramukurikira; bageze kwa Mashira baramuheba; bamubajije Mashira arabahakanira. Ubwo Munyanya akaba ahari akubita agatwenge; ati \"Wowe Mashira uko ureba ibisimba ntibyamuriye!\" Mashira ariyumvira mu buhanuzi bwe, ati \"Murumuna wanjye Rubika yapfuye koko.\" Ubwo buba ubwa kabiri Munyanya arusha Mashira guhanura; kuko mbere yari yarahanuye n'ibya Nyanti.\n\nNuko ubuhanuzi bwa Munyanya bwogera butyo; Rubika koko ahinduka iciro ry'imigani; baba bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga, bati \"Ese ni kuki yazindutse iya rubika?\" Ubwo baba bazirikana inzira Rubika yanyuzemo akabona amakuba agapfa.\n\nKuzinduka iya rubika = Kuzindukira aho bakenga; ahashobora gukurura amakuba.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "\"{\\\"age\\\": \\\"all\\\", \\\"gender\\\": \\\"all\\\"}\"", "themes": "bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga" }, { "story_id": 7, "story_title": "Yigize gashobya", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yigize gashobya\", bawuca iyo babonye umuntu wananiye amahari amuhigira; ni bwo batererayo utwatsi, bati \"Naka uriya yigize gashobya nimurekere iyo!\" Wakomotse kuri Rugero mu Bigogwe (Gisenyi); ahayinga umwaka w'i 1400.\n\nRugero uwo ntiyari umunyarwanda kavukire; yari yaravukiye i Bufumbira (Buganda). Icyo gihe u Bufumbira bwari bufite umuhinza wabwo witwa Bushengero.\n\nNuko Rugero ari we Abanyarwanda bise Gashobya, agandira Bushengero barangana, bigeze aho aramucika yiyizira mu Rwanda. Aza acikanye shebuja umutwe w'ingabo ze zitwaga Imparamba.\n\nAgeze mu Rwanda rero yiturira mu ishyamba rya Bigogwe atabimenyesheje abategetsi b'u Rwanda. Arahiyuhiza gusa bya kiboko kuko yari yizeye ubutwali bw'ingabo ze yacikanye Bushengero. Icyo gihe hari ku ngoma ya Kigeli Mukobanya.\n\nAmaze gutura mu ishyamba rya Bigogwe, akajya atera u Bufumbira akanyagayo inka akazizana mu Rwanda. Abafumbira bagakeka ko baterwa n'Abanyarwanda. Bukeye Bushengero atuma kuri Mukobanya, amubaza impamvu ituma amuterera igihugu kandi nta cyo bapfa. Mukobanya amuhakanira ko atari we umutera.\n\nNoneho Abafumbira batangira kugenzura ubatera, bamenya ko ari Rugero wabacitse. Bushengero amaze kubimenya, atuma kuri Mukobanya, ati \"Aho mu Rwanda hari umuntu w'umunyagasuzuguro wahanshikiye ariyuhiza atura mu ishyamba rya Bigogwe atanagukeje, none uzamubaririze, yitwa Rugero. Umenya ari na we ujya agaruka akantera.\n\nNuko intumwa za Bushengero zimaze gushyikiriza Mukobanya ubutumwa, yohereza abantu mu Bigogwe guhinyuza. Bagenda rwombo, bagezeyo basanga Rugero ahari koko, bagaruka babihamiriza Mukobanya. Na we ahuta atuma kuri Rugero, ati \"Icyatumye unzira mu Gihugu ntubimenyeshe ni iki?\" Intumwa zirikojeje Rugero, ati \"Nimugende mumbwirire Mukobanya uwo, muti: \"Nta gihugu cyawe arimo, ahubwo yibereye mu ishyamba, kandi iryo shyamba si wowe wariteye!\" Intumwa zirakimirana zibibwira Mukobanya; yumvise icyo gisubizo cy'agasuzuguro ararakara, ahera ko agaba igitero mu Bigogwe; atezayo Abatsindiyingoma (ingabo ze), ati \"Ariko muramenye ntimumwice, ahubwo mumumfatire mpiri mumunzanire numve uko anyisubiriza.\"\n\nAbatsindiyingoma baragenda barasana n'Imparamba za Rugero. Abatsindiyingoma baraneshwa; barakonja bagaruka amara masa; babwira Mukobanya ko Rugero ari indahangarwa yabashobeye. Mukobanya amaze kumva ayo magambo, noneho arushaho kurakara; ati \"Nimwicecekere nzigirayo\".\n\nBukeye yigirayo koko, ingabo ze zambikana n'iza Rugero, na none Imparamba ziba ibamba; Abanyarwanda bagaruka bumiwe! Mukobanya abibonye yigira inama atuma kuri Bushengero, ati \"Urantize umurindi dutere Rugero; umuturuke hirya muturuke hino tumukubire hagati, maze twikize amakungu!\" Intumwa zirashogoshera no kwa Bushengero; ziti: \"Mukobanya ngo mutize umurindi mwikize umwanzi Rugero; umuturuke hirya amuturuke hino mukureho umwanda\". Bushengero arishima kuko yibwiraga ko agiye kubona uburyo bwo kwihimura. ati \"Nimugende mubwire Mukobanya duhane umugambi\".\n\nIntumwa zimaze gusohoza ubutumwa, Mukobanya yumvise ko Bushengero yemeye kumutiza umurindi, azisubizayo ikitaraganya ngo zimushimire kandi zimubaze n'umunsi yihitiyemo. Ziragenda zisohoza ubutumwa, Bushengero aziha umugambi, umunsi ugeze ingabo zombi ziratera; zimwe zituruka inyuma y'ishyamba i Bufumbira, izindi zituruka imbere mu Rwanda; nanone Imparamba zirakotana zijugiriza Abanyarwanda n'Abafumbira icyarimwe; icumu rirahoga mu Banyarwanda no mu Bafumbira; bombi baneshwa uruhenu.\n\nNuko Abanyarwanda, bitegereza Rugero, batererayo utwatsi, bati \"Uriya mugabo nimumureke ni Gashobya\": ku mpamvu y'uko yabashobeye bamufatanije n'Abafumbira. Izina rimuhama rityo. Gashobya yigumira mu Bigogwe; amaze kuharambirwa ahimuka ku mugaragaro ajya i Gikore cy'Abalihira (Kabare) asazirayo. Ariko izina Abanyarwanda bamuhimbye risigara mu bitekerezo byabo; kuva ubwo babona umuntu yigize ikinani agashobera amahari amuhigira, bagatererayo utwatsi, bati \"Nimumureke yigize gashobya\" (nka Rugero washobeye Mukobanya na Bushengero bamufatanirije icyarimwe !)\n\nKwigira gashobya = Kunanira amahari; kunanirana.", "genre": "Insigamugani", "size": "small", "demographic": "\"{\\\"age\\\": \\\"all\\\", \\\"gender\\\": \\\"all\\\"}\"", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu wananiranye" }, { "story_id": 8, "story_title": "Bizakizwa na Mbuga", "story_text": "Uyu mugani, bawuca iyo babonye abaziranye basizanira ikintu rukabura gica, bagakiranurwa n' ingobotsi itari nyirandakuzi, ni bwo bagira bati \u00abBizakizwa na Mbuga\u00bb, cyangwa \u00abBarakizwa na Mbuga!\u00bb\n\nWakomotse ku mugabo wo mu Bwanacyambwe (Kigali) witwaga Mbuga; ahayinga umwaka w'i 1500.\n\nKu ngoma ya Yuhi Gahima habayeho abagabo babiri bangana urunuka, bakaba abagaragu ba Mudende, watwariraga Gahima u Buhanga bwose n'ingabo zitwa Inzirabwoba; umugabo umwe yitwaga Senkalishya, undi akitwa Rutanga; urwango rwabo rugakomoka ku ngabano z'ibikingi bahawe na shebuja Mudende, bajya kumuburanira akababuza kuragira aho bapfa, ngo kugeza igihe azagira kubakiranurira.\n\nNuko biba aho bityo, haciyeho iminsi Mudende aranyagwa, u Buhanga n'Inzirabwoba bigabanwa n'uwitwa Ntabwoba. Amaze kugabana, arayobokwa ararabukirwa, ararundisha.\n\nHaciyeho indi minsi, Senkalishya ajya kuregera Ntabwoba; ati \u00abMu dende agitwara namuregeye Rutanga ko andengera mu gikingi cyanjye nigabaniye, anyagwa ataradukiranura, none nagusabaga ko watuburanisha ukadukiranura. Ntabwoba amaze kubyumva aramubwira, ati:\u00abGenda nzababuranisha numve nyir' igikingi uwo ari we. Rutanga abyumvise aratanguranwa, ajyana inka y' imbyeyi ayitura Ntabwoba. Aramubwira, ati : \u00abIbyo Senkalishya yakuregeye ni ibinyoma ati \u00abAhubwo ibyo akangisha ni uko yari umutoni wa Mudende, Ntabwoba abwira Rutanga, ati:\u00abGenda ugumane ahantu hawe ntabwo nteze kuzababuranisha; ati \u00abNiyongera kukundegera nzajya mwihorera\u00bb.\n\nHashize iminsi, Senkalishya yongera kwibutsa Ntabwoba, ati \u00abKo nakuregeye Rutanga kuko andengera ukambwira ko uzatuburanisha ngategereza nkabura ishweshwe, none bizamera bite?\u00bb Ntabwoba arabyumva aramwihorera. Senkalishya abonye ko Ntabwoba amwirengagije kandi akubitiyeho no kumenya ko Rutanga yatambitse inti, ararakara, ati \"Nzajya i Bwami.\", Arahaguruka n' ibwami.\n\nAgezeyo, abwira Gahima amagambo yo kwishingana. Gahima abaza Senkalishya, ati \"Mbese uwo mugabo uvuga ko akurusha ubutoni kuri Ntabwaba akurusha n' amaboko mu muryango ?\" Senkalishya, ati \"Oya.\" Undi, ati:\u00abNaneho rere uzamutere murwane, numunesha uzahatware, ndetse n'ibye yari asanganwe; kandi naza kukundegera nzamutsindisha\u00bb.\n\nSenkalishya amaze kubona iyo nkunga ataha yishimye. Ageze iwe i Buhanga akoranya abe n' amacuti n' abagaragu be, arabatekerereza ayo yavanye ibwami; ati \u00abNone nimuntize umurindi dutere Rutanga!\u00bb Ntibazuyaza bagera ingaho. Hagati aho Rutanga na we aba yabimenye n' abe n' abagaragu be.\n\nNuko Senkalishya n' ingabo ze batera Rutanga, induru barayidehera, urugamba ruranzikana, barahiriburana rubura gica, haba icyorezo impande zombi; rubanda rundi rutari mu bice byabo bagumya kubarebera. Ngo bakarwana ku manywa, bwira abasigaye bagataha; bwacya bakazinduka bemveka.; babigira batyo burijo, ukwezi baguhirika ntawe uratsinda undi.\n\nBimaze kurambirana, umugabo witwaga Mbuga w'umutware mu Bwanacyambwe, arikora ajya mu Bwanamukali agendereye Ntabwoba; ngo yari inshuti ye y'amagara. Atungutse i Buhanga ku musozi witwa Gakoma muri Komini Muyaga, ari wo Senkalishya na Rutanga bari batuyeho kandi bapfa imbibi. asanga barwana; intumbi n'inkomere ari zose impande zombi.\n\nAbaza ab'aho, ati \u00abBiriya bintu ni bwoko ki ?\u00bb Bati \u00abNi abantu barwanira ibikingi byabo\u00bb. Ati \u00abEse batwarwa na nde ? Bati \u00abNi Ntabwoba\u00bb.\n\nMbuga yumvise ko abo barwanyi ari ingabo z' inshuti ye, aribaza, ati \u00ab Ntabwoba uyu ugabanye vuba none igihugu cye kikaba cyicana, ibwami nibabimenya bizamukorera ishyano!\n\nNtiyazuyaza abwira ingabo ze, ati : \u00abNimubiraremo mubarwanye impande zombi\u00bb. Ingabo za Mbuga zihera ko ziroha mu ngamba; zirasa impande zombi zitera amacumu. Ingamba zireguka zirahunga. Bamaze gutandukana, Mbuga ajya kwa Ntabwoba aramutonganya cyane. Bahamagaza Senkalishya na Rutanga; Mbuga ati \u00abNgaho baburanishe twumve urubanza rwabo\u00bb. Baraburana, Senkalishya atsinda Rutanga uruhenu.\n\nNuko abo bagabo bombi bari bashyamiranye bakizwa na Mbuga batyo, watumye baburana amaze gukiranura urugamba rw' ingabo zabo rwari rwarabuze gica. Ni yo mpamvu, iyo abantu banganye urunuka, cyangwa se bagiye impaka z'urudaca, abandi bavuga ngo: \u00abIbyabo nimubyihorerere bizakizwa na Mbuga\u00bb cyangwa ngo urubanza rwabo rurakizwa na Mbuga.\n\nGukizwa na Mbuga si ukurwana ngo abantu barinde gukiranurwa n'uko umwe akubise undi hasi ku mbuga akamunegekaza uko bamwe babikeka;\n\n\" Gukizwa na Mbuga = Gukiranurwa n'ingobotsi abarahuranamuriro begutse.\"", "genre": "Insigamugani", "size": "large", "demographic": "\"{\\\"age\\\": \\\"all\\\", \\\"gender\\\": \\\"all\\\"}\"", "themes": "bawuca iyo babonye abaziranye basizanira ikintu rukabura gica, bagakiranurwa n' ingobotsi itari nyirandakuzi." }, { "story_id": 9, "story_title": "INZOZI Z'UMUNTU W'UMUKENE", "story_text": "Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi. Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota.\n\nMu nzozi ze, asubira mu by\u2019imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije. Muri uwo mwanya hagoboka umwana w\u2019umusore, maze aramubwira ati \"Numvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose.\"\n\nUmugabo, kubera ubutindi yari afite amusubiza atabanje gutekereza, ati \"Nyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.\" Umusore aramusubiza ati \"Nagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe uko ubyifuza.\" Amaze kuvuga atyo arazimira.\n\nNuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu. Agiye kureba asanga n\u2019ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa! Mbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati \"Hahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki. Hehe n\u2019ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!\"\n\nHashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi. Agifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu. Yitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu. Umugabo biramushobera, niko kuvuga ati \"Ndabigenza nte? Umuntu ashobora kubeshwaho n\u2019amabuye? Ko nduzi ndya ngasanga ari amabuye? Nanywa amazi ngasanga ni kwa kundi? Ntabwo nikoreye irya Kabara! Iyaba nari mbonye uwo nihera iyi zahabu yose akanyisubiriza ibijumba n\u2019amazi byanjye nagayaga. Mbaye nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n\u2019urwo yari yambaye! Nagatangaye data uwo muntu wangiriye impuhwe! Ntiwari umugisha wari rugurumira!\"\n\nNuko akiri muri ibyo, ariko atarabona umusubiza, arakanguka maze asanga yarotaga, ati \"Mbega amahirwe; bya bindi byose ni inzozi! Imana irakarama! Sinzongera kurarikira ibyo ntashoboye kubona, ahubwo nzatungwa na duke twanjye.\"", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"teenagers\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu" }, { "story_id": 10, "story_title": "Inshuti nyanshuti", "story_text": "Kera habayeho umugabo Ndebe akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz'amagara. Umunsi umwe yenga inzoga atumira abe bose na za nshuti ze baranywa baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka ati \"Ndagukunda, none nguhaye inka.\" Abari aho bose bamukurira ubwatsi.\n\nBukeye wa mugabo ashaka kugerageza za nshuti ze. Yica ihene ayihambira mu kirago. Bugorobye yikorera ya ntumbi, aragenda no ku nshuti ye Nzamurambaho ati \"Ngize ibyago nishe umuntu, none ndagira ngo umperekeze tujye kumuta mu ruzi cyangwa mu gihuru butaracya, kuko bimenyekanye nanjye napfa.\" Nzamurambaho ngo abyumve ariyumvira, ntiyibuka ibyo yavuze, ni ko kumusubiza ati \"Umugore wanjye ntahari, none rero ntabwo nakwisigira urugo n'abana. Genda urebe undi waguherekeza, jye simboneka.\" Ndebe arita mu gutwi.\n\nAraboneza no kwa Mudatenguha, amutekerereza ibyamubayeho byose. Mudatenguha agira ubwoba ahinda umushyitsi ati \"Nibadufata bazatwica twembi nta kubaza kandi jye ndengana. None mugenzi wanjye, umugore wanjye ari ku nda; none sinamusiga wenyine umbabarire.\" Ndebe akomeza urugendo no kwa Mutunamuka atizeraga nk'uko yizeraga ba bandi bombi; babaniraga ko yamutumaga ntiyange.\n\nAmaze kumutekerereza ibyamugwiririye, undi abyumva vuba, aramusubiza ati \"Hogi tugende, sinsubira no mu nzu, umugore atambaza ibyo ari byo.\" Bashyira nzira baragenda, bikoreye ya ntumbi.\n\nBageze mu ishyamba ry'inzitane, Mutunamuka ati \"Reka tumujugunye aha nta muntu uzamubona. N'anamubona ntazamenya uwamwishe.\" Undi ati \"Komeza gato\". Bigira imbere baratura. Ndebe atekerereza Mutunamuka ukuri Kose. Amwereka ya ntumbi, undi asanga koko ari ihene.\n\nAho bahindukiriye banezerewe, Ndebe akoranya bene wabo maze ababwira ukuntu yagerageje inshuti ze agasanga inshuti nyanshuti ari Mutunamuka. Amugororera inka baribanira, atandukana na ba bandi bamukundaga urumamo.\n\n", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo barikuganira ibijyanye n'imibanire nabandi" }, { "story_id": 11, "story_title": "Ibyifuzo bitatu", "story_text": "Umugabo n\u2019umugore b\u2019abakene bari batuye iruhande rw\u2019ishyamba. Umunsi umwe ku kagoroba, itumba rica ibintu, batangira kuganira, bavuga iby\u2019abaturanyi babo bifataga nabi kandi bafite ibintu bitagira ingano. Umugore aza kuvuga ati \"Uwankiza sinamera nka bariya!\" Umugabo ati \"Ni ishyano kubona bene ba bantu bakoraga ibitangaza batakibaho! Ubu simba nisabiye icyo nifuza?\"\n\nMu gihe bakivuga ibyo, babona umugore utagira uko asa atungutse iruhande rwabo, arabasuhuza, arababwira ati \"Numvise ibyo mwavugaga, none mumbwire ibyo mwifuza, ariko ntimurenze bitatu, kuko nimubirenza, ntimubona na kimwe.\" Amaze kubabwira atyo, bayoberwa aho arigitiye.\n\nBatangira kuvuga ibyo bakwiye gusaba. Erega ntibyari byoroshye kubona ibintu bitatu gusa ako kanya, n\u2019ubukene bari bafite! Umugore rero araterura ati \"Si njye uhitamo, ariko iyaba nari mfite uburenganzira, hari ibintu bitatu nasaba kandi bifite akamaro koko! Ntacyo mbona cyandutira kuba mwiza, nkaba umukungu kandi nkakiranwa icyubahiro mu birori no mu materaniro y\u2019abakungu.\" Umugabo aramusubiza ati \"Ibyo byose ntacyo bimaze, kuko umuntu ubifite atabura kurwara cyangwa gupfa akiri muto. Ikiruta ni ukugira ubuzima bwiza, imbaraga no kuramba.\"\n\nUmugore na we ati \"Ese kuramba byamarira iki umuntu ari mu butindi? Ahubwo byatuma aba umunyabyago igihe kirekire. Aho uzi kubura icyo urya no guhora mu maganya! Iyaba wa mugore yaduhaye uburenganzira bwo gushaka ibintu birenze bitatu kuko mbona dukeneye byinshi.\" Umugabo aramubwira ati \"Ibyo ni koko, ariko reka twoye guta igihe, dutekereze neza, ejo tuzabe twabonye ibyifuzo bitatu bidufitiye akamaro koko. Reka tube twiyotera dore n\u2019imbeho yaciye ibintu.\" Ubwo abivuga yenyegeza umuriro wari umaze gucika. Nuko umugore arivugisha ati \"Mbega umuriro mwiza, uwampa inyama ngo nyotse kuri aya makara!\" Akibivuga atyo, abona intongo y\u2019inyama iraguye. Icyo ga kiba kibaye icyifuzo cya mbere!\n\nUmugabo abonye iyo nyama, umujinya uramwica, abura aho akwirwa, atangira gutonganya umugore we, ati \"Mbega umugore w\u2019igisambo! Uko ni ugukunda inyama gusa? Ko duturiye ishyamba, inyama na zo ni ikibuze? Ukuntu wifuje nabi, icyampa ngo iyo ntongo igufate ku zuru!\" Umugabo atararangiza kuvuga, babona inyama imase ku zuru ry\u2019umugore. Umugore ararira, agerageza kuyikuraho, ariko biba iby\u2019ubusa.\n\nUmugabo abibonye aribwira ati \"Noneho nanjye murushije ubucucu! Mugenzi wanjye ntundenganye; nkurahiye nkomeje ko ntigeze ntekereza kukwifuriza nabi. Nari ndakaye cyane, mbivuga ntazi icyo mvuga! Reka noneho twifuze ubukungu, maze nzakugurire akantu kabengerana uzashyira ku zuru, kajye gahisha iyo nyama.\" Umugore ati \"Mbese ubu nakwihanganira guhorana iri shyano?\" Icyampa gusa nkabona iyi nyama inyomotseho!\" Akivuga atyo abona ya ntongo iguye hasi, ibyifuzo biba bibaye bitatu.\n\nUmugabo abwira umugore ati \"Iri ni isomo koko! Ntidukwiye kugondoza Imana; Yo yaturemye ni Yo izi ibidukwiye.\" Birira ya nyama kuko mu byifuzo bitatu ari yo bari basigaranye.", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira iyo barikuganira ku mahitamo " }, { "story_id": 28, "story_title": "Ruhato n'agasamuzuri", "story_text": "Habayeho umugabo Ruhato akaba n'umuhigi.\nUmunsi umwe ajya guhiga , avumbura agasimba yirirwa akirukaho agera imunsi atarakica.\nAmaze kunanirwa abaza ako gasimba ati \u00abWa gasimba we uri iki?\u00bb\nKaramusubiza kati \u00abndi agasamuzuri ka muzunzuri,gasura ntikanutse, Kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abRuhatonkwice!\u00bb\n\nAgasimba karahagarara aracica agiye kukikorera karamunanira.\n\nUmugabo arongera ati \u00abRuhato nkwikorere!\u00bb\nagasimba karareka arakikorera akajyana i muhira.\n\nAkagejeje mu rugo agize ngo aratura ka kanyagwa kanga kumuva ku mutwe.\n\nArongera ati \u00abMbe wa gasimba we uri agaki rwose?\u00bb\nAgasimba kamusubiza nka mbere kati \u00abndi agasamuzuri ka muzunzuri, gasura ntikanutse, kakwicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.\u00bb\nUmugabo ati \u00abRuhato nguture!\u00bb\n\nAgasimba karemera aragatura.\n\nUmugabo nawe atyaza imbugita ayitikuye ku gasimba yanga guhita .\n\nRuhato ati \u00abwa gasimba we uri iki?\u00bb Kamusubiza nka mbere .\n\numugabo ati \u00ab reka nkubage!\u00bb Karemera arakabaga; arangije barateka.\n\nInyama zimaze gushya, Umugore agize ngo aragabura, zanga kuva mu nkono.\n\nUmugabo ati \u00abwa gasimba we uri iki?\u00bb\n\nAgasimba kamusubiza kwa kundi.\n\nUmugabo ati \u00abReka nkurye!\u00bb Agasimba karemera kava mu nkono arakarya.\n\nUmugore abibonye abwira umugabo we ati \u00abkandi wa mugabo we ntuzisazira, wabonye he inyama ziribwa zivuga!?\u00bb\nUmugabo ati \u00abceceka wa mugore we nyihera umutsima gusa maze nkwereke!\u00bb\nUmugore ati \u00abuko biri kose sinsangira nawe.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abzireke nzirire n'ubundi ninge zaruhije!\u00bb\n\nUmugabo atangira kurya, abwira umugore we ati \u00abariko wakwiririye,ubwoba bugiye koko kukwicisha ipfa n'inzara!\u00bb\n\nUmugabo aririra arangije araryama.\n\nIgicuku kinishye, nyamugabo ashaka kwituma, agezeyo biramunanira, ati \u00abwa mugore yambwiye ukuri.\u00bb\n\nArakomeza arahatiriza ariko biba ibyubusa.\n\nNiko kuvuga nka mbere ati ati \u00abmbe gasimba uri iki?\u00bb Na ko kati \u00abndi agasamuzuri ka muzunzuri ,gasura ntikanutse ,kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abreka nkunnye.\u00bb Agasimba kamuturumbukamo kiruka, umugabo nawe ahita agwa aho.\n\nSi jye wahera hahera umugabo n'ubusambo bwe.", "genre": "Umugani muremure", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu ugira amerwe yinyama" }, { "story_id": 39, "story_title": "Intege z'ubusaza za Sekarama", "story_text": "Nsigaye ngenda ayintamire,\nIntaho yanjye ni ngufi!\nNdareka aho najyaga nigerera,\nHakambera ijuru-inyuma!\nNdigendera ay'abasinzi,\nSingisimbuka akatsi!\nNdagenda nikubita umutego,\nNkiyesa imbere yanjye!\nNsigaye nigendera ay'umucuko,\nNdacuma akarenge!\n\nNava mu gikali njya ikambere\nImvura yose ikampitiraho!\nNsigaye ndi umucuze nk'intozo\nNi yo babona yashaje\nBakayambura imisibo!\n\nNdacyakora se iki Bahe banjye!\nUru Rwanda ko ntaruhingamo sinahure,\nSingire n'intege zo gufata inkoni\nNgo njye kwihakirwa bushumba,\nUko murora, nzahereza he?\n\nNabuze uw'incuti wanshorera\nTukagenda umuseke ucyeya,\nNgo antereze inzira ya Rutare,\nNgo nsangeyo Rwabugili wahoze antunze,\nMaze rizarase ngeze mu bitwa bya Munanira!\nNgo nimpinguka ambaze bwangu,\n\nAt: \u00abUracyakora iki Nyarusaza,\nKo watinze kunsanga ino? \u00bb\nNti: \u00abNdi aho, singitarama ku manywa,\nSingitarama na nijoro:\nLya jambo nahoze mfite liragatabwa! \u00bb\n\n", "genre": "Igisigo", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Cyanditwe na Alexis Kagame" }, { "story_id": 12, "story_title": "Amaco y'inda ", "story_text": "Kera habayeho umugabo utunze ihene nyinshi; bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w'umuhungu.\n\nUwo mwana amaze kuba ingimbi, ababyeyi be barapfa; inzara nayo iza gutera muri icyo gihugu; umwana agatungwa n'ihene ababyeyi be bamusigiye.\n\nBukeye umukobwa wihitiraga arabutswe wa muhungu, aribwira ati \u00abuwajya kwihakirwa kuri uriya muhungu yenda yakira iyi nzara, ndetse akangira umugore, byabura akangira umuja.\u00bb\n\nUmukobwa arikora aramusanga, amubwira ko ashaka ubuhake.\n\nUmuhungu aramurongora barabana baba aho batunzwe n'inyama z'ihene.\n\nAmaherezo ariko ihene ziza gukendera hasigara ihene imwe gusa.\n\nUmugabo akayireba akabura intege zo kuyica.Umugore nawe agahora amuteze amaso.\n\nHaciye iminsi nyamugabo yigira inama yo kubaga ya hene, ariko atekereza kuyiharira.\n\nAgushakira ubujeni arabwiyegereza, abwira umugore kumushakira umutsima; bisa n'uworosoye uwabyukaga!\n\nUmugabo abaga iheUmugabo abaga ihene; umugore arateka; ahishije bararya, ibisigaye umugore arabipfundikira.\n\nUmugabo bimurya mu nda, inyama zitatetswe bazitara ku rusenge nk'uko bari basanzwe babigira, bararyama.\n\nUmugore amaze gushyirwayo, umugabo akemura ku bwanwa bwe, yenda ubujeni n'ubwo bwanwa abitera ku kananwa k'umugore arangije arisinziriza.\n\nBitinze umugore aza gukanguka, yumva ibintu bimuhanda ku munwa, akeka ko ari ikirago kimuhanda; akoze ku kananwa yumvaho ubwanwa, induru arayidehera ati \u00abiri shyano ngishije ndarikwiza he?\u00bb\n\nBumaze gucya arabyuka, umugabo yisigaza mu buriri..\n\nUmugore ararahira ati \u00abHehe no kurya inyama z'ihene!....Umugore atangira gupfuneka yivugisha ati \u00abibi bintu ndabikika nte ko nta mugore wameze ubwanwa!\u00bb\nUmugabo asa n'ukangukiye hejuru maze abaza umugore bya nyirarureshwa ikimuriza.\n\nUmugore yenda uruhu yari yiteye urukinga mu maso, oya si ukurira! Umugabo aramwegera aramubwira ngo niyihanagure, aceceke.\n\nUmugore arahora, akuraho uruhu aramwereka.\n\nUmugabo yifata ku munwa arumirwa.\n\nBigeze aho umugabo ati \u00abmbere kurya ihene uri umugore nabyitaga iby'inzara, nkakwihorera. Ubundi iwacu nta mugore urya ihene; iyo ayiriye amera ubwanwa. Nibyo nawe wiboneye\u00bb Yungamo ati \u00abariko humura nzi umuti wamara iryo shyano wagushije.\u00bb\n\nUmugore ashyitsa agatima munda.\n\nUmugabo nawe ajya kwitarisha imiti, yiyahirira ibiti abonye byose; ikiri imisave, ikiri imibirizi, imiravumba, n'ibindi ntazi.\n\nAraza arabihonda, arabivuguta ashyira ku kananwa ka nyamugore, ubujeni n'ubwanwa abikuraho.", "genre": "umugani muremure", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "amayeri" }, { "story_id": 37, "story_title": "Ibyiruka rya Maheru", "story_text": "Uyu mwana nabyiruye,\nNamureze mukunze,\nYari afite ubwenge,\nBuvanze mu bwana,\nNkanibaza cyane,\nUko azaba bitinze,\nAgakura akora nabi,\nAho yatobye akondo,\nNgo akurikize abandi,\nAkabaka iby'iwabo,\nAkabyita iby'iwacu,\nNabyumva ngahinda\nNti \u00abNtabwo mbishaka,\nUbusambo si bwiza\nUbukunze atabeshya\nAba yigira nabi.\u00bb\nAho amariye gusoreka\nIngeso ye ntiyacika\numunsi umwe ndamubwira\nNti \u00abSubiza iby'abandi,\n\nUjye utwara icyo uhawe,\nIcyo wimwe ugitinye.\u00bb\nUwo mwana uko ateye,\nBiteye agahinda,\nAho yaroye neza,\nUko akwiye kugenza,\nAti : ndanze kugenda,\nNgo ntange ibyo ntunze,\nIyo utwaye iby'abandi,\nBakuzi bakurora\n\nNtibaze barwana,\nNgo bihe agaciro,\nMu maso y'abandi,\nUragenda ukayora,\nUkabita abatinyi,\nUkagwiza iby'iwanyu. Ubwo aranga arahana\nNkagira ngo arashyenga\nNaho aravuga akomeje.\nAti \u00abNdumva nahaze\nGuteshwa ibyo nshima\nNgo nkunde ibyo ushaka\n\nUbu nshobora kugenda\nNgashaka aho ndara\nEjo nkigaba ahandi,\nEjobundi ngakomeza\nNkagera iyo utakibona,\nKugira ngo nguhunge\nAmahane ni menshi.\u00bb\nUbwo mbonye icyo cyago\nGikomeje imigambi\nYo kwigisha icyohe,\nNdakomeza ndatota\nNgo none aratinya\nAze kumva igikwiye.\n\nNti \u00abIbyo wigira byose\nNdabirora nkazenga.\nNakwitaga umwana\nUyu uteye gitwari\nAgaturana neza\nN'abitwa ababyeyi.\n\nUbwo utangiye kwanga\nUwakureze akagukuza,\nWamurora mu maso\nInyeri zikavumera,\nWaba wicaye hasi\n\nUti \u00abintebe nayireke\nNyishingeho nanjye\u00bb,\nYaba agize ati \u00abjya kurora\nAmatungo mu rwuri\nUgatangira kwigira\n\nIcyatwa ugafunga ;\nYakubwira ati \u00ab cyono\nJya kuzana utuzi \u00bb\nUgafuha ukarwana\nUkica igiti n'isazi.\n\nUbwo utangiye kwanga\nAmategeko nguhaye,\nUbusore bwapfuye\nWabaye Rubebe\nJye nkwise icyontazi\nIcyo ushaka kimashe.\n\nUbwo ngubwo arazenga\nArababara ndabibona\nArafunga ntiyakoma\nBagize bati \u00abyewe !\u00bb\nIjambo riragatabwa\nBahamagaye aranga\nBagabuye ntiyabirya\nBashashe ntiyaryama.\nUbwo nyina akandeba\nAgatinya guhinda\nAkiruzi umuhungu\nMu maso ya twembi.\nYankebuka ngasanga\nMu maso ye yombi\nHaganje agahinda\nAmagambo ajya kuvuga\nUgasanga amugoye.\n\nUbwo abana batoya\nBasanzwe basakuza\nBarwana bagabuza\nBakandora bose\nNakebuka umwe muri bo\nAgahumbya bukeya.\n\nUmwe yavuga ijambo\nAbandi bakamureba\nIgisubizo bashimye\nUgasanga gituje\nKitarimo amashyengo\nAya asanzwe mu bana.\n\nNgeze aho nti : cyo mwana\nHamagara Maheru\nAze ambwire icyo ashaka\nMahero ati : ndaje\nNkubwire icyo mashe ;\nAza atera ibitambwe\nNti : ubanza rubaye.\n\nAti \u00abkera nkivuka\nNtaramenya ubwenge\nNari inka mu zindi\n\nWahirika ngatemba\nWanterura nkabyuka\nWashaka ko ndyama\nUgahirika ku buriri\nIbitotsi bikayora\nMahero agahwikwa.\nNaba nakoze icyo wanga\nUgaterura ugahonda\nAmahane ari ntayo\nSinibaze na busa\nUko nkwiye kugenza.\nAho nciriye akenge\nNdakomeza ndakureka\nNakosa gatoya\nUbwo inkuba zigakubita\nUti : mbyiruye icyontazi.\n\nNkakureka ugakomeza\nGuhata ibicumuro\nUwakoze uko ashoboye\nKugira ngo akuneze.\nUmujinya waba ukomeje\nUgaterura ugahonda\nWananirwa ugatuza\nUti : genda ndakuretse.\n\nIbyo ngibyo nabirora\nNti : nta ngufu zanjye\nMba nshatse agahamba\nNkareba aho najya\nHasumbye ahangaha.\nUbu ngubu ndareba\nNgasanga ibyo ungirira\nBikwiye guhosha.\n\nUbwo wanyimye imbabazi\nNgo nanjye nduhuke\nIbyo kwitwa ikirumbo\nNo kwicara mpondwa\nNdakungura inama\nIgusumbira izindi\nAmahane ave mu rugo\nUruhuke kurwana\nNduhuke guhondwa.\n\nCyo nshakira impamba\nAgatukuru gatoya\nNgaterere ku mutwe\nMfate agakoni kanjye\nNjye guhakwa aho nshaka\nAhangaha mpacuke\nIbicumuro nkugilira\nUruhuke kubibona\nGutura amahanga\nBizankiza byinshi.\nBizampa guhunga\nAmahane y'i Rwanda,\nAho bambura umuntu\nAbo abyaye bamurora,\nAgakubitwa umunani\nNgo ikawa irarumbye,\nNgo cyangwa umuzungu\nYaraye rusake.\n\nIbiboko wakubiswe\nN'amarira naharize\nNtibyatuma ntura\nAho ndeba umuhashyi\nWampinduye imbata\nUwo ni inzigo kuri njye.\n\nAmahane yo mu rugo,\nAmahiri y'ibisonga\nIbyo byose bikoranye\nNtibyatuma ngoheka\nNdashaka kugenda.\n\nUbwo ngubwo ndayoberwa\nNgo mbure icyo musubiza\nNti : genda uruhuke\nEjo nzaba nkubwira\nIcyo nkeka kuri ibyo.\nAti : ngiye kuryama\nNdazinduka nkwibutsa\nImpamba nakwatse.\n\nII. Aragenda araryama\nNanjye ngana ku bwanjye.\nIryo joro sinagoheka\nNdara mbunza imitima.\nNgashaka igisubizo\nNzabwira uwo mwana\nNgasanga kigoye.\nNamwita igicucu\nSinigeze nterura\nNgo nshinge ibitariho ;\nNavugaga ibisanzwe.\nUbu ngubu ninanga\nKo agana mu mahanga\nNkamwogeza cyane\nNgo akunde angumire aho,\nNdareba ngasanga\nMba mwishe burundu,\nAkagira ngo ni mwiza,\nAkazapfa akigenza\nUko yamye abishinga.\n\nNgifinda uko nkwiye\nKugenza ibyo ngibyo\nMaheru aba yaje.\nAti : ndabona hakeye\nNdakwibutsa ijambo\nNaraye nkubwiye.\nNti : Maheru ko ubizi\nNgukunda bikabije\nUrarwana ujya hehe?\nIyo utuje ugakunda\nUgaturana neza\nN'abitwa ababyeyi!\n\nWabaye ukivuka,\nInka yanjye yari imwe\nIrakunda iragorora\nUrakamirwa urabyibuha.\nNtiwigeze usumbwa\nN'abinikije ijana.\nMaheru iyo umbereye\nUmwana uko nshaka\nAho kunyaka ijambo!\n\nAmapfa ageze mu gihugu\nNkurwanaho cyane\nUmuruho sinawumva\nNgahaha ubutitsa\nNgo akabiri gatohe\nUtazaba uruzingo\nNk'uwabuze abamurera.\nMaheru iyo umpaye\nAgahenge gatoya\nNkakungura inama!\nNateye n'ishyamba\nNgo nugimbuka\nWashatse gushinga\nUrugo rukwizihiye\nUtazabura imbariro\nUkabura n'imiganda.\nMaheru iyo utuje\nUgakulikiza neza\nUtunama nkugira!\n\nImishike yaracitse\nAmafuni ararundwa,\nUbwo mpinga ibijumba,\nRubanda bakunda\nKubyita ubukungu.\nMba ngira ngo utazimwa\nUmukobwa wa Naka,\nBagira ngo urashonje\nUbukungu si bwinshi.\nMaheru iyo umfashije\nTukiha agaciro\nMu maso y'i Muhana!\n\nUbu ingano nararunze,\nIbigega biratemba.\nUbwo ngira ngo abatindi\nBatagira amasambu\nBagure ibyo mbahaye\nJye ngwize amanoti\nNjye nkwambika neza.\nMaheru iyo umbwiye\nAmagambo anduhura\nAho kunsha umugongo! \n\nNateye urutoki\nNgo niba zitetse\nUjye utora agahihi\nAgahogo kabobere.\nUbu inyuma y'igikali\nIbitoki ni byinshi\nBitembana inkingi.\nUbu intabo zirarunze\nIbibindi biroga.\nMaheru iyo ugumye aha\nNkabona agakazana\nAho kwicwa n'irungu\nWagiye Bugande !\n\nNta tungo natinye\nNgo mareyo ubukungu\nUtazaba umutindi.\nIhene ubu ni nyamwinshi\nZiteretse amapfizi :\nRuhaya na Sacyanwa.\nMaheru iyo umfashije\nTukorora neza\nAmatungo tubyiruye !\n\nKebuka urore amasake\nYirirwa avuna sambwe\nMu mivumu hariya!\nInkokokazi ni nyinshi :\nIz'inganda n'indayi\nUzikunda zihuje\nIndilimbo z'urwunge,\n\nZiteteza zitaha,\nZihamagara izazo,\nZitoye gahunda,\nZisanga amaruka.\nMaheru iyo urebye\nIbyo ntunze ugatuza\nAho kunta mu marira!\n\nUti : ngaho mpa impamba\nNgucike njye ahandi\nDucane dutane !\nMahero iyo unyoheje\nGukora mu ntagara\nNkaryiroha mu nda\nAho kwanga icyo mbyaye!\n\nAho uruzi aba bana\nBakureba ku jisho\nBakabura icyo bavuga\nKuko mukuru wabo\nAbacitse bamurora!\nIri tuza rikabije\nRikubajije icyo uri cyo\nBasubize utabeshya!\nItegereze umubyeyi\nWavunitse agutwite,\nWavuka akakonsa,\nAgahinga aguhetse,\nAkavoma aguhetse,\nAgatashya aguhetse,\nAgateka aguhetse,\nUmurinde agahinda\nKo kubura icyo abyaye\nNgo aririre mu myotsi.\n\nIII. Maheru arasohoka\nAsa n'ubuze ijambo.\nAkomeza imbere ye ajya ku irembo.\nAkebuka hepfo abona urutoke,\nUbwo arakeberanya mu gikari,\nAbona imizinga ivuza ubuhuha.\nNtiyahagarara ngo zitamwumva\nZikamucengeza mo urubori.\n\nAkebura intambwe ajya mu ikawa.\nUbwo agasusuruko karababiriye,\nNdetse akazuba karamukubise,\nAgumya kubunga agana agacucu.\nMuli iyo kawa y'isaso nyinshi\nHakaba mo igiti gikuze neza,\nCyarakabije kirizihirwa,\n\nUrurabo ruragwa hajya ibitumbwe,\nBijya guhisha ntibyasigana\nMaze uwo mwana akibona bwangu,\nYika bugufi ahina umugongo\nAgishyika mu nsi ahamara umwanya\nAmaso yombi arayagihanga,\nUmutima utekereza ibyo hirya.\n\nIbyo namubwiye bigumya kuza\nSi ibihingwa si amatungo.\nUbwo ariko akumva atameze neza,\nImitima igakomeza kujya inama ;\nIbyo guta iwabo ngo ajye Bugande\nYari yabyirukanye agisohoka,\nMaze kumwumvisha igikwiye.\nIcyamuvunaga ubwo ni ukuntu\nAza kumbwira uko yigaruye,\nAva mu ikawa arinanura,\nAcuma gatoya ananirwa igenda,\nArahagarara aratekereza,\nAkazinga umunya\nAgashima mu mutwe.\n\nNgo byendeho akanya\nAti : ndi imbwa bikabije.\nArakabuza ati : ngiye\nKubwira uwambyaye\nKo kwigira icyohe\nBikwiye undi utari jye.\n\nNgo ngane ku irembo\nDuhura mva mu rugo.\nDukubitanye amaso\nAratinya arahumbya.\nAho yavuze ikintu\nYashakaga ko menya\nAjya kwicara mu nzu\nJye nkomeza urugendo.\n\nNajyaga mu gacyamu\nKugira ngo nduhuke\nAgahinda yanteye,\nNganira n'abantu\nBatazi ibyo turimo.\n\nAho yagumye mu nzu\nNgo ahamane n'abandi,\nAkeberanya mu cyanzu\nYihina mu gikari.\nAhakura agatebo,\nAjya muri ya kawa\nArasoroma aragwiza,\nAgatebo arakanaga.\n\nNgo ngaruke nje kurora\nUko byaje kugenda,\nDuhurira mu rugo\nAhatura iyo kawa.\nMbibonye ndashoberwa\nNti : yumviye rwose,\nAgatima karagarutse\nAragira ngo anyurure.\nNgo mbure icyo mubwira\nKugira ngo mushime,\nMpamagara abatoya.\nNti : ntabwo mureba\nUndi mwana uko agenza!\nMuricaye mu nzu,\nAravunika mumurora,\nArakora mukaryama,\nAgatura uwe murimo\nUmugono muwuhuruza!\n\nNyina, we yari mu nzu\nUko yakigunze\nAgahinda kamwishe.\nArasohoka arareba\nAti : mbese iyi kawa\nYo iturutse ahagana hehe?\n\nUbwo yabibazaga abizi,\nAgira ngo abone uburyo\nBwo kogeza umwana\nWatwumviye bwangu.\nMubwirana ubwira\nNti : ngaho muhembe\nUyu murimo ni munini.\n\nUbwo twihina mu nzu\nDuterura akabindi\nDushyira mu kirambi.\nNti : ngaho Maheru\nCyo ngwino uyibanze\nNi wowe tuyikesha.\nAti : ndanze kubanza\nAbakuru bakiri aho.\n\nNti : nta cyo bitwaye\nIyo ari bo bakubwiye.\nAyisoma yitonze\nNumva yiruhutsa.\nIgishyika kiratuza\nAmagambo arakunda\nTunywa tuganira.\nKuva kandi uwo munsi\nMaheru aba umwana\nUyu wumvira rwose\nWakorora ati : ndaje.\n\nNtibyashyize kera,\nMusabira umukobwa\nBarwubaka neza\nBabyaranye kabiri.\nImibanire yabo,\nRubanda babizi\nBabita mahwane.\n\nIyo agana mu mahanga\nAba ari imbwa mu zindi\nAho kwicara nk'ubu\nNgo aturane neza\nN'abatumye abyiruka.", "genre": "Igisigo", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Igisigo Kigaragaza umwana wabyirutse nabi" }, { "story_id": 40, "story_title": "BAKAME N'IMPYISI", "story_text": "Kera Bakame yacuditse n'impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n'uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti \"Reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.\" Impyisi irabyemera.\n\nBitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho.\n\nHashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti \"Yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho !\" Impyisi iti \"Bwakeye Baka !\" Bakame irihangana irarikocora iti \"Nta miramukire yanjye; baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa.\" Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n'ikubiswe n'inkuba. Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura.\n\nBakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y'urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi. Mu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe. Irangije iti :\" Mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he ? \" Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti \" Ugende ufukure nk'iki, amafi azimezamo.\"\n\nWarupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba. Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y'akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti \" Mama we! Ibi se byo wabikuye he ? \" Bakame iti \" ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y'ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.\"\n\nImpyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze ururimi rurababuka, inkanka ziratenguka. Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.\n\nIngeragere iza kunyura hafi y'uwo mufuka, Bakame iti \"Uraho Ngeragere!\" Iti \"Uracyabaho Baka ! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka? \" Bakame iti \" Ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muri iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva! \" Ingeragere iti:\" shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk'uwo! Reka nigiremo niba utabishaka.\" Bakame ibanza kwangira, nyuma iti \"Ngaho jyamo ariko nawe urampemba!\" Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti \"Ngiye kuguteguriza.\"\n\nMuri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri...! Igeze hirya iti \"Ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ayubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye ! \" Ingeragere ngo ibyumve iti \"Reka Mpyisi sindi Bakame, nshyira hasi nigendere. \" Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.\n\nImpyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakame no kwinywera ya nzoga y'ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakame kidundaritse ku nkombe y'icyuzi cy'amafi yako kararoba.\n\nBihehe igihinguka aho, Bakame iba yayibonye. Bakame iti \"Warupyisi ntunyegere; ntabwo abatarapfa nkawe bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye! \" Impyisi irumirwa igira ngo koko Bakame yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakame no gucudika na yo.\n\nSi jye wahera hahera umugani.", "genre": "Umugani muremure uri mubwoko bw'umwandiko", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Umugani ugaragaza ubucuti bwa Bakame na barupyisi ukanagaragaza ishyari rya bakame, uburyarya n'ubugome" }, { "story_id": 41, "story_title": "UMUGANI WA NDABAGA", "story_text": "Ndabaga ni umukobwa wabayeho ahasaga mu 1700, akaba mwene Nyamutezi mu Bwishaza mu Ntara y\u2019Uburengerazuba (hahoze ari ku Kibuye). Ndabaga ngo yavutse ari ikinege, akiri uruhinja se aratabara. Nta washoboraga kuva ku rugerero hatabonetse uwo kumukura. Byashoboraga gukorwa n\u2019 Umwana we w\u2019umuhungu cyanwa undi muvandimwe we ariko w\u2019igitsina gabo. Aba rero ngo ntabo Nyamutezi yagiraga, bityo akaba yaragombaga kuguma mu rugerero.\n\nAmaze guca akenge, Ndabaga yatangiye kubaza nyina aho se aba, nyina akamusubiza ko aba mu rugerero. Ndabaga ati: \u201cNone se ko adataha?\u201d Nyina ati: \u201cNi uko adafite umwana w\u2019 umuhungu cyangwa umuvandimwe wo kumukura.\u201d Ni bwo Ndabaga yatangiye kwitoza imirimo ya gihungu, nko gusimbuka; kurasa; gutera icumu; gufora umuheto w\u2019 inkingi ndetse no kiwiruka, kugira ngo yategure kuzajya gucungura se ku rugamba. Yitoje iyi mirimo ayimarayo, ndetse ajya no mu bacuzi kwimenesha no gushiririza amabere ngo atazapfundura hakagira uva aho amenya ko ari umukobwa intego ye ntayigereho. Nyina yamubaza intego afite mu gukora ibyo byose, Ndabaga yaramusubizaga ati: None se ko ari jye uri mu kigwi cya data, nintiga byose azacungurwa na nde?\u201d\n\nNdabaga amaze gukuka ubwangavu, abwira nyina ati: \u201cData yapfuye ntarakura, ndifuza kujya kumureba turamukanye, ndetse mucungure ku rugerero.\u201d Nyina ni ko kumupfunyikira impamba, ahera ko yikoma abandi banyabwishaza bagemuriye ababo ku rugerero. Akigerayo, Ndabaga yasabye abahungu b\u2019 ikigero cye kumwereka Nyamutezi, baramumwereka bararamukanya, baribwirana, baranezerwa. Ndabaga ati: \u201cEse mubyeyi wabujijwe n\u2019 iki kujya mu rugo?\u201d Se ati: \u201cMwana wanjye nabuze unkura kandi maze kunanirwa kubera ubusaza.\u201d Ndabaga ni ko kumubwira ati ntuvuge ko ndi umukobwa, uvuge ko ndi umuhungu kuko imirimo ya gihungu narayize ndayimenya. Se ati: \u201cUbwo se iyo ushoboye ni nk\u2019 iyihe?\u201d Ndabaga aryimurondorera. Nyamutezi ashaka kumuhinyuza, amuha umuhato ngo arebe ko ashobora kumasha, ni kok kumushingira intego. Ndabaga arayimasha arayihamya. Amuha agacumu ati: \u201cNgaho tera hariya ndebe ko uhageza.\u201d Ndabaga aratera araharenza. Amuha abana bangana na we ngo basiganwe, Ndabaga abereka igihandure. Se ni ko kumushima cyane, amumurikira umuganga w\u2019 urugerero ati: \u201cNguyu umukura wanjye.\u201d Nyamutezi baramureka arataha.\n\nNdabaga yiga imyiyereko yari iriho icyo gihe arayimenya, maze aba intore ikundwa kandi ishimwa cyane kuko yitondaga ndetse akumvira mu byo bamuyoboyemo byose. Ibi byatumye aba intangarugero, ndetse atanga abandi kugabana inka nyinshi. Abana bari kumwe na we ku rugerero bamugirira ishyari kuko abatanze kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ab\u2019 iwabo bamuzi bakajya bajujura bati: \u201cUbonye Ndabaga ngo araturusha kugabana inka nyinshi ari umukobwa.\u201d\n\nInkuru yaje kugera ku Mwami ko Ndabaga ari umukobwa. Umwami ni ko kumutumira ngo abyimenyere by\u2019 impamo, ni ko guhata Ndabaga ibibazo. Ati: \u201cNdabaga uri umukobwa cyangwa uri umuhungu?\u201d Ndabaga ubwoba buramutaha kuko yangaga kubeshya Umwami ngo bitamubera icyaha agata se mu mazi abira na we atiretse, kandi atinya no kuvugisha ukuri ngo atamubaza icyatumye aza mu rugerero. Umwami amurembeje ni ko guhitamo kumubwiza ukuri ati: \u201cNdi umukobwa.\u201d Umwami ni ko kumubaza impamvu yaje mu rugerero. Undi ati: \u201cNabyirutse ntabona data, mbajije mama ambwira ko ari ku rugamba kandi ko adafite umuhungu wo kumukura, nanjye ni ko kwiga imirimo ya gihungu ngo nzamukure. Maze kuyimenya naje ngemuriye data, mpageze mubwira ko nize bihagije imirimo ya gihungu, mwereka ko nyizi bihagije hanyuma musaba kumukura, na we arabyemera kuko yabonye mbishoboye.\u201d\n\nUmwami akimara kumva amagambo ya Ndabaga yahise atuma kuri Nyamutezi, amuhata ibibazo nk\u2019 uko yagenje umukobwa we. Nyamutezi yamwemereye ko ari umukobwa. Umwami ati: \u201cNone se icyatumye umureka akajya mu itorero ry\u2019 abahungu ni iki?\u201d Nyamutezi ati: \u201cNyagasani nari nshaje, nsigaye meze nk\u2019 ishaka ryameze mu buro ari rimwe kuko nari nsigaye mu nsoresore njyenyine. Ikindi kandi nabonaga abishoboye\u201d\n\nUmwami ni ko guhumuriza Nyamutezi ati: Humura, umukobwa wampaye naramushimye kandi ndamusigarana. None witahire kandi ujyane n\u2019 inka zawe wari waramuhayeho ingishywa.\u201d Kuva ubwo Ndabaga ahita ajyanwa i Bwami arererwayo, amaze kuba inkumi Umwami araurongora, aramukundwakaza cyane. Ndabaga akiza se amuvana mu izinga ry\u2019 ubukene yarimo, kandi kuva ubwo Umwami ategeka ko ibinege bidafite gikura bazajya babisezerera bigataha kuko ari igisebo kubona u Rwanda rusigaye ruhuruza n\u2019 abagore kurutabarira.\n\nKugera iwa Ndabaga, ni ukugera mu magorwa ku buryo umuntu yayambaza n\u2019 utari ngombwa ngo amuzigure. Iyo abantu babonye ibintu byagoranye cyane, mbese bigomba abagabo, ni ho baca umugani bati: \u201cIbintu byageze iwa Ndabaga.\u201d", "genre": "Umugani muremure w'inyigisho", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Kugera iwa Ndabaga, ni ukugera mu magorwa ku buryo umuntu yayambaza n\u2019 utari ngombwa ngo amuzigure. Iyo abantu babonye ibintu byagoranye cyane, mbese bigomba abagabo, ni ho baca umugani bati: \u201cIbintu byageze iwa Ndabaga.\u201d" }, { "story_id": 172, "story_title": "Urucantege", "story_text": "Narakurabutswe ngira amaraburira\nNiyamiriye mbura amagambo\nNkwitegereje ndanezerwa\nMbonye uko uteye umutima utera bwangu\nNguhanga imboni nkunda iyaguhanze\nNdoye urwo ruhanga rwuje uburanga\nNkora inanga mu mirya ndacuranga\nMaze nguhimba mpimbawe.\n\nNasanze uri ishashi ishashagirana\nNshishikarira kugushima\nNshimishwa n'uko uri umushibuka\nNabonye ayo matako atabuwe n'umutako\nIbibero biberewe n'amaribori\nNkebutse mu ntege intege ziracika\nNkomeje kureba mfatwa n'ikome\nUmuriro uhinda umubiri wose.\n\nNagukunze inseko iserutse\nNkurebye ingohe ntizagoheka\nDuhuje amaso ndasamara\nNsanga igituza kintengatenga\nMbonye akazindaro ngira muzunga\nMaze nifuza kukugwa mu byano\nImbavu zimbabaza imbariro\nImbabazi zimbuza imbaraga.\n\nNabonye icyo kimero sinamenya uko merewe\nUtambutse mbona urarambutse\nUkebutse nsanga uhebuje\nWongeye guseka riraseseka\nUyateretse nti ndaretse\nInkongi inkongeza ibikombe\nNti uwampa ngo ngusegure inkokora\nInkoko zibike nkubikiriye.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Urukundo" }, { "story_id": 173, "story_title": "Rugamba Urugangazi", "story_text": "Uraho se Rugamba urugangazi\nUraho musore usumba ibisonga\nUraho mfura ihoza imfubyi\nUraho muririmbyi w'umuhimbyi\nUraho ntore dutonesha\nUraho muhanga w'umuhanzi\nUraho gihangange mu bya Gihanga?\n\nNdakuramutsa kuko ndamutse\nNdagukumbuye mba nkubuze\nNdagutashya gira amashyo\nNdakurata kuko uri indatwa\nNdaguhimba kuko umpimbaje\nNdaguhunda igisigo\nBagusasire usinzire\n\nUfite inganzo irimo inganji\nUfite imivugo irimo imivuduko\nUfite uruhanga rurimo ubuhanga\nUfite ubuhanzi burimo imihango\nUfite ururimi ruzira uburimi\nUfite amagambo arimo imigambi\nUrata u Rwanda ruzira indwano\n\nWagaruye umuco wari ucitse\nWahojeje abahogoye imihogo\nWarariranguruye nk'umwirongi\nWagiye mu myato abato barayitoza\nWakubise inkotanyi mu bitugu\nWahesheje ishema u Rwanda\n\nIyo numva mfite agahinda\nNdahindukira ngashaka\nIndirimbo uhora uhimba\nZ'Amasimbi n'Amakombe\nZirangwa no kumara irungu\nNzitega amatwi ngatwarwa\nIshavu rigashira mu nda\n\nImivugo uhora uhimba\nUhereye kuri \"Mahero\"\nUkibuka \"Amibukiro\"\nUgacyurira kuri \"Cyuzuzo\"\nIrahebeje ni ihanika\nMpora nyiharaye sinyihage\nUri umuhanzi byahamye\n\nNinkumanyurira ibango ku nganzo\nSi ukubera ikimenyane\nNi uko nakumenyeho urumenesha\nUkaba mukuru mu gusigura\nMu gusiga ukaba waradusize\nAbashaka kubyiga bakakwigana\nInteruro n'intego bikaba injyana\n\nSubira mu nganzo uhimbe Ruganzu\nAbakurambere ubateze imbere\nUdutekerereze amateka y'ubutegetsi\nIgisigo ugisasire ugisoze\nRirimba ibisiza n'ibikombe\nAmakombe yitotombe akome yombi\nAmasimbi yisimbize avune sambwe\n\nTabaza abatatanye baterane\nMaze abatangana batarame\nU Rwanda turwondore\nRugarure indoro ya Ndori\nAbatatu be gutotezwa\nAbato batete batone be gutonekara\nHarimo abahizi musangiye imihigo\n\nHano ishyanga inyuma y'ishyamba\nAho ishyano ryadushyize\nAmashyaka yashyamiranye\nIshyari ryiyambitse ishyira\nAbashyirahamwe bagashira\nAbandi bakambuka ishyamba\nIshya ntiryahiriye abarwana ishyaka\n\nAho tunyanyagiye isi yose\nAho inyambo zihera mu nyumba\nAho inshongore zidashoka\nAho abagabo batagabana\nAho abagore badatega ignore\nTuhafite inyamibwa n'inyange\nIntyoza mu kugayana no kuganira\n\nFlorida muka Milimba\nArahimba akaririmba\nIndirimbo z'inkabya-mirimbo\nIyo akugororeye akarigorora\nAkarikaraga akarigoshya\nAguca intege ntugende\nNawe ubutaha nzamutaka\n\nDufite akana Mutamuriza\nUriza n'abonsa amariza\nW'ijwi rizira amakaraza\nUduhogoza aririmba ibihozo\nUrirangurura rikarangira\nUritobora rigatora\nNi we umbikira bukira\n\nHari Kayirebwa wareze\nNi ikirangirire cyarenze\nNi icyogere mu mahanga\nNi ijigija mu bajijutse\nNi isheja ntiyijanwa\nIyo arishotoye yishimye\nRiragushegesha ugashira\n\nUzi Gisanura cya \"Sekidegede\"\nAhora ahimba bihimbaje\n\"Umwana wireze\" ni yo aherutse\nIgihe duhuye twitabye Impuruza\nYarayicuranze arayikubanga\nIryohera amatwi adafite inanga\nInama irangira ikirangira\n\nWumvise itorero rya Sentore\nRiteraniyemo Iminyana\nIzo ntore ni inyamibwa\nDore ko zinyaruka nk'izinyereye\nIyo zicinye umuhamirizo\nZikongeraho akadiho zinihira zinikiza\nUbona zicyeye ari urucyerereza\n\nWari wataruka ngo ubone Imitali\nYateranye iri mu itorero\nIgitaramo cyabo giheruka kwa Mutara\nNi igitego mu babitegereje\nAbo bari kubarora ni ibirori\nBiba ari ibyago kubura ibyo byiza\n\nMuri bene Gihanga bari mu mahanga\nHarimo abahanga bafite uburanga\nHarimo abahanzi koko b'imanzi\nHarimo imena zitamena ibanga\nHarimo benshi bazi byinshi\nBarwanira kwambika ikamba u Rwanda\nUradusabire dusubirane tugusange\n\nErega Rudasumbwa abagabo barasumbana\nAbasumbakazi basumbirijwe barasurana\nRengera Kabengera warenganijwe n'urungano\nKandi abangavu babengerana bamubenguka\nUbu yaracupiye agwa mu icupa\nUwo mucurabwenge aracibwa bitarabaye mu muco biba igicumuro\nKandi yarabyirutse abyina nka Byusa\n\nNdagusezeye nkindi ikinditse imidende y'umudendezo\nNtuntwame dusangiye amatwara\nNanjye ndasiga ngasigura\nN'iyo mpimbawe ndahimba\nUbu ndakora impamba\nImpamvu nshaka gucuma intambwe\nNi ugutaha ngo turutake.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 174, "story_title": "Inturo y'umujinya", "story_text": "Ndi inturo y'umujinya yarutigerera igicuku\nyenze ibara ry'igishwi n'ikibiribiri\nihirika mu rubingo iheruka gukoma ejo\nnitwa CYARADAMARAYE", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 175, "story_title": "Abasangiye ububabare barisungana", "story_text": "Inkoko yibereye aho ari inshike, kandi itabuze kubyara. Rubanda rwarayimariye abana babaraguza, ikajya ihora ibiganya, yicwa n'agahinda. Bukeye inkoko yenga inzoga, irayikorera iragenda, ngo igiye gushaka uwo yatura umuruho wayo. Inkoko ihura n'imbwa, Imbwa irayibwira iti, \"ntiwansomya kuri iyo nzoga, yewe Nyirankoko?\" Inkoko iti, \"ntawe nasomya ku nzoga yanjye, kereka nsanze duhwanyije umuruho narushye.\" Imbwa iti, \"ntawandusha ubaho.\" Inkoko iti, \"ngaho mbwira ibyawe.\" Imbwa irayisubiza iti, \"mbwagura abana, bose bakabatanga ngasigara ndi inshike.\" Inkoko iti, \"uwo si umuruho, uwaruha yaruha nka we, kuko abana bawe batabakubagira mu maso, ngo wumve barira. Byongeye, ntibituma utongera kubyara ndetse n'aho babajyanye wajya ujya kubasura, ubwo uraganya iki?\" Nyirankoko ati, \"Inzoga yanjye ntuyinyoye, nta muruho warushye, icecekere. Urora se uhwanye na njye ubyarira umushyo. Rubanda rwose ntirusibe kuza kureba ko nabyaye.\" Inkoko irakomeza n'inzoga yayo ku mutwe, ihura nihene. Ihene iti, \"nsomya Nyirankoko.\" Nyirankoko ati, \"nasomya uwo duhwanyije kugira umuruho.\" Ihene iti, \"uwandusha umuruho yava he?\" Inkoko iti, \"ngaho ntekerereza umbwire umuruho warushye, numve.\" Ihene iti, \"mbyara abana bakabajyana bakabagura umunyu, ubundi bakabagura ibishyimbo. Ibishyimbo bakabirya, ibindi bakabitera. Byamara kuzana umushogoro nakoraho bakantera i mijugujugu, kandi byaraguzwe abana banjye.\" Inkoko iti, \"sigaho guteta uzajye ujya kubasura, boshye babakubita umushyo urora.\" Byageze aho inkoko iti, \"njye kubaza inka kuko ariyo iruta izindi nyamaswa.\" Iraboneza n'inzoga yayo ku mutwe, ihura n'inka. Inka irayibwira iti, \"wansomya akayoga Nyirankoko?\" Nyirankoko ati, \"oya, nzayisomya uwo duhwanyije umuruho.\"\nInka iti, \"yewe ntawabona uwo tuwunganya ubaho mu gihugu. Uzi ko mbyara ikimasa, bakakibaga bakakirya, cyagwa se bakakigura icyo bashatse cyose. Ubwo ni ko bakama amata bakinywera, yewe ntibananyugamishe imvura ikanyicira ku musozi. Naba mbyaye inyana igapfa, nkaho barwaje, ahubwo bakayikuraho uruhu, bakarunukiriza igihe bankama ngo bakunde babone amata. Kwibonera amata nibyo biba bibababaje. Naho ibyo kumpoza amarira birakajya. Erega nkigura, ngakamwa cyane ngo batampurizaho imihini, abana babo babuze amata banywa.\" Inkoko iranyurwa iti, \"aho nagendeye, ngaha nabona uwo duhuje umuruho. Icara dusangire iyi nzoga twarawurushye koko. Kugira ngo bakubagire umwana mu maso bagire no kumukunukiriza ngo bakunde babone amata abatunga. Ni umuruho mubi. Nuko inka n'inkoko ziricara zisangira iyo nzoga yo kwihoza agahinda zisangiye.\n\nZirangije zirataha. Zigiye gutandukana zisezerana kuzaba inshuti, kugirango zijye zisungana mu buzima bwazo bwose butoroshye hano ku isi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 176, "story_title": "Umuyaga n'izuba", "story_text": "Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti, \"ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we uzindusha.\" Izuba riremera.\n\nUmuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura. Wa muntu aherako arayikomeza n'amaboko yombi, yanga kuyirekura. Hanyuma izuba riracana cyane; ubushyuhe buramwica, aherako yikuramo ikanzu, ashaka aho igicucu kiri agira ngo yikingemo. Izuba riti, \"nturuzi rero ko koroshya biruta gukoresha kiboko?\" \n\nAkagabo gahimba akandi kataraza.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 177, "story_title": "Imyadukire y'abazungu", "story_text": "Baje bambaye, bashaka kuza ino\nBaturutse i Bulayi, bafunga isafari:\nBagiye gufunga, babanza imyambaro,\nBakora amakote, bayita imyambaro,\nBarora amasanduku, bayita inkangara;\nBakora imikandara, bayita imyeko yabo;\nBarora ibirato, babyita inkweto zabo:\nRutamu rw'umuzungu atekere!\n\nBareba imbunda, bazita imiheto,\nBarora amasasu, bayita imyambi yabo;\nBarora ibitoryi, babyita amabano;\nBarora amabeti, bayita imitana;\nBashaka imbeneti, bazita inkota zabo nu:\nRutamu rw'umuzungu atekere.\n\nBareba amahembe, akaba amacumbi yabo;\nBashaka amatara, bayita imuri zabo;\nBareba imitaka, ikaba amasinde yabo nu:\nRutamu rw'umuzungu atekere.\n\nBarora igitanda, bacyita urutara;\nBarora amagodora, bayita amasaso:\nBarora uburingiti, babwita ibirago;\nBareba ibibiriti, babyita inshingo zabo nu:\nRutamu rw'umuzungu atekere!\n\nBarora isahani, bazita imbehe zabo;\nBarora isafuriya, bazita inkono zabo;\nBareba amacupa, bayita ibicuma;\nBareba amakopo, bayita inzuho zabo;\nBarora amabirika, bayita ibyansi byabo nu:\nRutamu rw'umuzungu atekere.\n\nBareba ifaranga, baryita amahaho:\nBaryatamo abiri, bayita amarumiya;\nBarora amakuta, bayita amahaho;\nBayatamo abiri, aba amasenge nu;\nBakoranya imiringa, bashaka imikwege!\nBakoranya za nigi, bashaka za ngoro;\nBafunga imyunyu, bakoranya imyenda myinshi nu;\nRutamu rw'umuzungu yaje ubwo!\n\nBaje mu ndege, bagenda hejuru,\nBaza mu meli, bagenda mu mazi,\nBaza mu mashuba bagenda ku butaka,\nBaza amatandi, bagabana amashinga;\nBakwira amahugu, bagabana amayira;\nBakwira mu isi yose, ntibagira ubuhungiro:\nRutamu rw'umuzungu akabivuga:\n\nBacyiza Afrika, babanza Hindiya;\nBaturuka Amerika, basubira Daresalamu;\nBahita iya Nerobe, bagenda Mambasa;\nBaza iya Kenya, basubiza iya Mwanza;\nBaza Bushoga, bagenda Bukira;\nBaza i Bukedi, baturuka i Bunyoro;\nBaza i Buganda, Buganda bwa Ntebe:\nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBaza aka Ntebe, baboneza i Kampala,\nBagenda iya Mbare, baboneza Maziba;\nNa Tala-Mariya;\nBaza mu Rwera, urwa Buganga;\nBaza Bukaya, bashinga Bukagata:\nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBwarakeye nu, baza mu Koka,\nBaboneza Mutemura,\nBagenda muri Gako, bamanuka Burahi;\nBasumira i Nyendo, baza Gitovu,\nIngambi yabo Masaka\nRutamu rw'umuzungu ataha aho.\n\nBwarakeye nu, baza Kayaza na Kabuhoko;\nBaza Matare, bagenda gikondo\nNa Kalisizo yo kwa Kagoro:\nBaza Burinda, na Nshambya kwa Titi;\nBaza Bukira, bataha Cyotera ya Rwamucyoli\nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBwarakeye nu, baza Mitebili na Karunduma,\nBaboneza Shange, bagenda Gakuta,\nBaza Rukoma, baboneza Busimbi,\nBataha Tukura yo kwa Safari;\nRutamu rw'umuzungu ataha aho.\n\nBwarakeye nu, baza mu Rubaya\nBaboneza Mugambazi, baza Urugunga;\nBagenda Gitara yo kwa Nyamutura,\nBaza Akanyanja, inkambi yabo Cyaka:\nRutamu rw'umuzungu ataha aho.\n\nBwarakeye nu, bagenda Gitundu,\nBaza mu ibuga, irya Gitengure :\nBinjira ishyamba, baza mu Kagwa;\nBaboneza Gishogo, baza Gishahu;\nBagenda Bugene, bataha Nyagahanga:\nKwa Rumanyika, umwana wa Ntare\nAkaba Umunyambo rwerure:\nRutamu rw'umuzungu ataha aho.\n\nBwarakeye nu, bamanuka Rwandara\nBagenda Rwambara, baza Turudodo\nBagenda Rwiibicunshu, bagoboka Gafura;\nBagenda Urukari; bamanuka Bweranyange;\nBaza Akameyu, bamanuka Buragara\nBagenda inyanja yose, inkambi Kageyo \nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBwarakeye nu, bagenda Kageyo\nBaza mu Gatojo, baterera Mubali;\nBagenda Miganda, baza Gasarabwayi;\nBaboneza Urwuya, urwa Migamba;\nBaboneza Byizitiro, baza Nyakurazo;\nInkambi yabo Nyamiyaga \nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBwarakeye nu, bamanuka muri Nyabombe,\nBaboneza mu Irasaniro, baza Myatano;\nBaturuka Kayenzi, baza i Kanyinya;\nBambuka Intaruka, baza Mukarange;\nBakomeza mu Iragwe, baza i Kabare,\nBagenda iya Ntsinda, baza i Kalitutu;\nBaboneza Nyarusange;\nBakomeza ku Kabuga, k'imbere y'Abatwa\nBataha i Rwamagana:\nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBatumiye Sharangabo, ngo atange amaposho\nAri amazimano;\nNgo ashake izikamwa, ashake izibagwa;\nNgo ashake abapagasi, bajyane ibintu bye;\nNgo ashake Nyempara, agende imbere ye,\nNgo amugeze i Nyarugenge:\nRutamu rw'umuzungu akahabona!\n\nBwarakeye nu, bagenda Uruhimbi, urwa Gishali;\nBaza ku Gasi, bagenda aka Ndago,\nBaza i Cyimbazi, baboneza Cyarukamba;\nBaturuka i Ntunga, bagenda aka Musha;\nBakomeza mu Nkira, bagenda Runyinya;\nBakomeza i Nyabagaza;\nBaza Ruhanga, bakomeza Mbandazi;\nBaza muri Rugende, ingambi yabo i Kabuga:\nRutamu rw'umuzungu ataha aho!\n\nBwarakeye nu, bamanuka Gasogi,\nBasubiza mu Rudashya;\nBaza umurindi, bagenda aka Ndera;\nBakomeza icyanya cyose;\nBaboneza Kanombe, baza Remera;\nBakomeza i Gishubi, baza Kimihurura;\nBagenda Agatoke, bataha i Nyarugenge:\nRutamu rw'umuzungu arubaka.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 178, "story_title": "Icyivugo cya Ruzagayura", "story_text": "Ndi Ruzagayura\nNdi Ruzirwa ndusha inzigo inzika,\nKu gitero cya data Rumanura\nUwayisobye ubu ntiyasambye.\n\nNdi Rusarikishabigembe.\nNdi Umuvunyi w' induru :\nAho umutasi Zuba antumiyeho,\nNasakaye mu Rwanda\nMbateza ingabo zanjye Kabuzabarya,\n\nImigozi n'ibirayi ndabifunga.\nIry'urnufuka naritikuye umusore mu ibondo,\nAsahura agana iyo bisigaye,\nMuserukira mu gihanda cy'inzira.\nUrwo rugamba ntirwacubangana,\n\nInshuke nzazifuba\nNdi Rubuzimfurakwihangana,\nNdi Ruhinyuza abanyigimba.\nAbankangaga arnasaka,\nBasuhuka ubudasiga n'uwa kirazira.\n\nRumarakizizi mbazinga uruti mu nzira,\nNtibasiga n'uwo kubabika\nInyamibwa y'abahemuka,\nNsubiza inkumi ku buhinja,\nMbuza abasore gushaka,\n\nNtegeka abagore gukambakamba.\nInkaka y'amarere,\nAbahunze icyo gihugu mbahindura ingegera,\nAb'ingenzi muri bo ntibasiba guhemuka.\nRugamba rudahangarwa nahinduye abantu ikirayi,\n\nMba ikirangirire muri icyo gihugu,\nMbazingisha umunya umubiri wose.\nNtibaba bakirangwaho uburanga baba imirangara,\nNdi imanzi izira izima.\nNiciye mu Marangara\n\nAmarira y'ababyeyi aruta inyanja,\nNiciye ku iteme rya Mukungwa,\nInkungu zibura gitura.\nNiciye ku kiraro cya Nyabarongo,\nUwo murongo ndawuhumba,\n\nIcyo gihugu ndagihungabanya.\nNtihaba hari ugihinguka.\nMpinguka mu Ndunga induru bayigira ndende.\nUmva uko batarya\nInda bayisumbya urugero\n\nSinareka bagera ibwami;\nUbwana ndabubacuza,\nIbicece mbicamo icyuho mbicira kubatsemba.\nIcumu ntwara ni Ruhuhurabahunga,\nNi Ruhambabasigaye\n\nNarisakaranye i Bungwe ribabuza ubuntu,\nRibakura ku cy'ejo ribatera icyangiro,\nIcyaga sinagerura.\nNariteye umututsi w'amatama mu mataha y'inka atahutse ava mu isoko\nAsanze igiciro cy'inka nagihinduye inkondwe\n\nInkaka azanika hejuru y'inzira;\nAbari bamuzi bati,\n\"Iyi nzara ni inzirwa,\nN'aho inka ziba isigaye ihashinga ibirindiro?\"\nBamwe ngo indwara si inzara,\n\nImfura ntizipfa nk' ibitsimbanyi.\nNa we ati \"Sinazira inzara ninikije ijana\".\nIryo joro ndataha\nRutunzi ati \"Sinterwa!\"\nAyita ku kiziriko,\n\nAzigurutse ihaho ayiha ubuhiri ati,\n\"Mutamu irarikesha\".\nInkera ndamwokera.\nBayaha umutozo ntiyamuregama mu nda,\nIndarama ziragatora.\n\nUmugore ati \"zinduka ushorere Bihogo\".\nIbihu biba bimaze kwitera\nAteruye intege biranga.\nUmugore ayiha inkoni\nInkori bazimuha mu nkoko,\n\nAgarutse asanga umugabo inkokora arazesa.\nAti \"Nguwo uwa Rusindisha nk'inturire\"\nIngabo z 'impunzi zisuhukira mu Buhanga,\nIzisigaye ubuhiri buranembera\nSinasiga urugo ntishemo umuntu.\n\nN'uwagize ngo arabarasira ni Ruvakwaya;\nNabwo nabavanye ku izima\nNtibavaga mu nzira batahaririye.\nNdi Rurimbura imbaga\nNdi Rutera icyangiro\n\nNdi Rutisungwa\nNdi Rusuzuguza abisakaye imishanana\nNdi Ruhindura bose imishana\nNdi umushakamba utagwabiza icumu\nNdi Rudakangwa abavuzi\n\nNdi Ruvana ku izima\nNdi Ruzimya aho nsanze\nNdi Rusukumisha abadashaje\nNdi Rushengurambavu\nNdi Rushwarangingo.\n\nNdi Rushwanyuza abareba.\nNdi Rusindisha abatanyoye\nNdi Rugwiza amatongo\nNdi Rutobamugabo\nNdi Rutajya umugambi.\n\nMbese bagabo nahungabanyije,\nNdahiga ibinyoma!\nSinzi ko hari uzabono icyomoro cy'inkomere zanjye\nNdi Rukubigihugu\nSinabara ibihumbi nishe\n\nNdi Rucurinkumbi\nNatabarutse nitonga umuhoro\nN'icyo gihugu sinzi niba kizasubirana.\nNdi Rubabaza abaseka\nAbasenya nkabasanga.\nNdi Rusenyura ingogo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 179, "story_title": "Ibyiruka rya Maheru 1", "story_text": "Uyu mwana nabyiruye\nNamureze mukunze\nYabyirukanye ubwenge\nBuvanze mu bwana\nNkanibaza cyane\nUko azaba bitinze.\nAgakura akora nabi\nAho yatobye akondo\nNgo akulikize abandi,\nAkabaka iby'iwabo\nAkabyita iby'iwacu.\nNabyumva ngahinda\nNti: ntabwo mbishaka,\nUbusambo si bwiza\nUbukunze atabeshya\nAba yigira nabi.\n\nAho amaliye gusoreka\nIngeso ye ntiyacika\nBukeye nti: ntabwo\nNti: subiza iby'abandi,\nUjye utwara icyo uhawe\nIcyo wimwe ugitinye.\n\nUwo mwana uko ateye\nBiteye agahinda.\nAho yaroye neza\nUko akwiye kugenza,\nAti: ndanze kugenda\nNgo ntange ibyo ntunze.\nIyo utwaye iby'abandi\nBakuzi bakurora\nNtibaze barwana\nNgo bihe agaciro\nMu maso y'abandi,\nUragenda ukayora\nUkabita abatinyi\nUkagwiza iby'iwanyu.\n\n\nUbwo aranga arahana\nNkagira ngo arashyenga\nNaho aravuga akomeje.\nAti: ndumva nahaze\nGuteshwa ibyo nshima\nNgo nkunde ibyo ushaka.\nUbu nshobora kugenda\nNgashaka aho ndara\nEjo nkigaba ahandi,\nEjobundi ngakomeza\nNkagera iyo utakibona,\nKugira ngo nguhunge\nAmahane ni menshi.\n\nUbwo mbonye icyo cyago\nGikomeje imigambi\nYo kwigira icyohe,\nNdakomeza ndatota\nNgo none aratinya\nAze kumva igikwiye.\nNti: ibyo wigira byose\nNdabirora nkazenga.\nNakwitaga umwana\nUyu uteye gitwali\nAgaturana neza\nN'abitwa ababyeyi.\nUbwo utangiye kwanga\nUwakureze akagukuza,\nWamurora mu maso\nInyeli zikavumera,\nWaba wicaye hasi\nUti: intebe nayireke\nNyishinge ho nanjye,\nYaba agize ati: jya kurora\nAmatungo mu rwuli\nUgatangira kwigira\nIcyatwa ugafunga;\nYakubwira ati: cyono\nJya kuzana utuzi\nUgafuha ukarwana\nUkica igiti n'isazi;\nUbwo utangiye kwanga\nAmategeko nguhaye,\nUbusore bwapfuye\nWabaye Rubebe\nJye nkwise icyontazi\nIcyo ushaka kimashe.\n\nUbwo ngubwo arazenga\nArababara ndabibona\nArafunga ntiyakoma\nBagize bati: yewe\nIjambo liragatabwa\nBahamagaye aranga\nBagabuye ntiyabilya\nBashashe ntiyalyama.\nUbwo nyina akandeba\nAgatinya guhinda\nAkiruzi umuhungu\nMu maso ya twembi.\nYankebuka ngasanga\nMu maso ye yombi\nHaganje agahinda\nAmagambo ajya kuvuga\nUgasanga amugoye.\nUbwo abana batoya\nBasanzwe basakuza\nBarwana bagabuza\nBakandora bose\nNakebuka umwe muli bo\nAgahumbya bukeya.\nUmwe yavuga ijambo\nAbandi bakamureba\nIgisubizo bashimye\nUgasanga gituje\nKitali mo amashyengo\nAya asanzwe mu bana.\n\nNgeze aho nti: cyo mwana\nHamagara Mahero\nAze ambwire icyo ashaka\nMahero ati: ndaje\nNkubwire icyo mashe;\nAza atera ibitambwe\nNti: ubanza rubaye.\nAti: kera nkivuka\nNtaramenya ubwenge\nNali inka mu zindi\nWahilika ngatemba\nWanterura nkabyuka\nWashaka ko ndyama\nUgahilika ku bulili\nIbitotsi bikayora\nMahero agahwikwa.\nNaba nakoze icyo wanga\nUgaterura ugahonda\nAmahane ali nta yo\nSinibaze na busa\nUko nkwiye kugenza.\nAho nshiliye akenge\nNdakomeza ndakureka\nNakosa nka gatoya\nUbwo inkuba zigakubita\nUti: mbyiruye icyontazi.\nNkakureka ugakomeza\nGuhata ibicumuro\nUwakoze uko ashoboye\nKugira ngo akuneze.\nUmujinya waba ukomeje\nUgaterura ugahonda\nWananirwa ugatuza\nUti: genda ndakuretse.\nIbyo ngibyo nabirora\nNti: nta ngufu zanjye\nMba nshatse agahamba\nNkareba aho najya\nHasumbye ahangaha.\n\nUbu ngubu ndareba\nNgasanga ibyo ungilira\nBikwiye guhosha.\nUbwo wanyimye imbabazi\nNgo nanjye nduhuke\nIbyo kwitwa ikirumbo\nNo kwicara mpondwa\nNdakungura inama\nIgusumbira izindi\nAmahane ave mu rugo\nUruhuke kurwana\nNduhuke guhondwa;\nCyo nshakira impammba\nAgatukuru gatoya\nNgaterere ku mutwe\nMfate agakoni kanjye\nNjye guhakwa aho nshaka\nAhangaha mpacuke\nIbicumuro nkugilira\nUruhuke kubibona.\n\n\nGutura amahanga\nBizankiza byinshi.\nBizampa guhunga\nAmahane y'I Rwanda,\nAho bambura umuntu\nAbo abyaye bamurora,\nAgakubitwa umunani\nNgo ikawa irarumbye,\nNgo cyangwa umuzungu\nYaraye rusake.\nIbiboko wakubiswe\nN'amalira nahalize\nNtibyatuma ntura\nAho ndeba umuhashyi\nWampinduye imbata\nUwo ni inzigo kuli jye.\nAmahane yo mu rugo,\nAmahili y'ibisonga\nIbyo byose bikoranye\nNtibyatuma ngoheka\nNdashaka kugenda.\n\nUbwo ngubwo ndayoberwa\nNgo mbure icyo musubiza\nNti: genda uruhuke\nEjo nzaba nkubwira\nIcyo nkeka kuli ibyo.\nAti: ngiye kulyama\nNdazinduka nkwibutsa\nImpamba nakwatse.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 180, "story_title": "Inzoga ziranga zikandenga", "story_text": "Inzozi ziranga zikanzonga\nZanibyayemo inzigo ndende\nZikaba zimbuza no kugoheka.\nNabuze umuhannyi wahanura\nAkandangira uko nzitsirika\nCyangwa ukuntu nazitsinda\nDore ko zanga zikaba imvaho.\nInzira y'ishoka ibaye inzitane!\n\nIzahoze zotana zidakomanya\nUbu zatewemo n'amatage\nZirata izindi kuri gahunda\nZikazitera gutatana\nZikazitesha inzira y'ishoka\nIzirusha izindi kugira umwaga\nZiraziheza kuri gakondo\nZizikumirira ku gahinga\nZikazitoza guhera ishyanga\nNgo amariba yazo ntazihaza\nKandi yuzuye akanasesa!\nNgo aho kuzireka nazo zishoke\nZinayasangire uko bikwiye\nZahabambye ngo ntibishoboka\nNibiba ngombwa zirayasenya!\nZirata ibicaniro biracika\nNo ku gicumbi ziraca ibintu.\nZirakubangana zica hirya\nZicura impuha zirimo impuruza\nZijya umugambi wo guca ibintu\nNgo aho bukera ni ugutsemba.\nIzidakurikiye uwo mugambi,\nZo ziraterwa kwa kajwiga\nZikanacumitwa amacumu atyaye\nZanatanzwe ngo nizibambwe\nNiba zitengushye iyo gahunda.\nNyamara kandi jye nkabikenga\nIgihe zikuwemo Nyirimanzi\nAhabwa uburozi aho kumukeza\nAkanagwa ishyanga inyuma y'ishyamba\nIbijya gucika bica amarenga!\nInzozi narose ziragatsindwa!\n\n\nInzozi narose ziramhanda\nKuzirotora bikantonda\nNkunva navuza iya Bahanda.\nNdasaba cyane ngo bibe impuha\nAriko bikanga bikaba imvaho.\nNdabona akaga karuta akandi\nImisozi imhunga n'abayituye\nImhumu zanga zikaba nyinshi.\nIbyari imhundu bikaba induru\nIcyo mfashe cyose kikaba iyanga\nMbura aho n\u00e2ga nkamanjirwa\nNkanga nkabona isi iramhunga.\nNdarora hirya nkarora hino\nNkabura n'umwe wantabara.\nAmaganya asumbye ijabo n'ijambo!\n\n\nNdabura ibyange nkabura ibyambo\nIhanga nsanze ngirango ntuze\nKuko ndikekaho kuba ihirwe\nAbishi bange nkahabasanga\nUbwo bidatinze bakansonga.\nInzozi narose zo ntizisanzwe!\n\nNdabona umuliro waka hose\nImhande zose ari mu nyenga\nNaho ubuturo ari umuyonga.\nNdabona batwika amazu y'abantu\nNiy'Imana ntibayitinya\nBayihinduye iya shitani.\nNdabona amaraso atemba cyane\nAsa n'umugezi uhurura cyane\nNgaca i kibungo ngo ntayareba\nAho ngeze hose nkayahasanga.\nNdabona umwijima ucura inkombe\nNawo umupanga wo ucura inkumbi\nN'imiborogo izana inkubara\nInkuru mbi ikwira kw'isi hose.\nNdabona abange batatana\nBabatarambanya nk'inyamaswa\nBata ibibondo babibacuza.\nNdabona inkongoro zo na kagoma,\nImhehe zose zo na bihehe\nBihekurana ibyishimo\nBikora umwuga wo gukubura\nIntumbi nyinshi ziri ku misozi.\nNdabona inkota imwe y'ikigembe\nImena amaraso yiyongeranya\nMaze amasasu nayo agasonga.\nAmagerenade yo na rokete\nUwo bayateye ngo aba ari boss\nKuko bihuta guhutaza\nNtabatere rwaserera\nNtabatakire abatesha igihe.\nYa mafuni ntagihinga\nImilima cyangwe se n'ibisambu\nAsigaye ahinga imitwe y'abantu.\nNdabona ubuhiri bunembera\nAbabukoresha batembera\nBivuga ibigwi bidegembya\nBaseka cyane banaririmba\nKo nta mpongano y'umwanzi!\nUmwanzi ninde se mumbwire?\nN'uyu wicwa atitabara?\nCyangwa uwica abatamurwanya?\nImitwe iracibwa baca amarenga\nBacacana baca i kibungo\nNgo ubitinya cyangwa ubyanze\nNi ikigwali ntazi umurimo.\nBagaca hirya bagaca hino\nBakamucira kuba igicibwa\nByanarimba bakamucuza\nByanacambwa nawe ubwe akicwa\nAbiwe bose bakabatsemba\nNgo babahora ko ari ibyitso.\nImitwe iracibwa ntakimwaro\nMaze abahanga mu byo kuvura\nBakigisha uburyo bwo kwica,\nNgo nibidakunda guhamya ikico\nUboneza neza Nyiramivumbi\nN'udapfuye azaba ikimara.\nAmaguru agenda barayacoca\nAsumba ayandi akaringanizwa\nBayaca mw'ibice ngo aringanire\nN'aya rubanda rugufi rwose,\nNgo kuba muremure ni icyaha.\nNaho amazuru asumba ayandi\nNgo kuba asongoye birasebetse\nN'umuti wayo n'ukuwo kuyaca.\nImpinja zose barazisekura,\nNk'ubufu cyangwa se nk'ubunyobwa\nIyo zidahonzwe se no kumabuye\nCyangwa zihabwe abazibyaye\nNgo baz\u00eehondere babareba\nIbyo nibabyanga nabo bahondwe.\nKu ma sitade ho birarenze!\nIbyari futu ubu n'ibindi\nUmutwe w'umutoza niwo mupira\nMaze abo basangiye iso n'isura\nNibo bategekwa kuwukiniraho.\nIbyo kuviyora byo ni nka yambu\nCyane cyane abafite impanvu\nUmugera ubagejeje ahagera umwanzi.\nHanateye ubu n'umudeli\nUwo baviyoye bamuhaze\nNtibanareba uburyo yashegeshwe\nCyangwa ubusembwa bamusigiye.\n145. Aho kumusonga ngo anaruhuke\nBafata acide bakamushora\nInkota munda ikahaca inkora\nInkongi y'amaraso ntibakange.\nIbisuti munda ntibihatangwa\nBimwe bihinguka mu gatuza\nBakamutwara nk'iyumuhigo.\nNgo kwica benshi si ugucumura\nIyo byatanzwe muri gahunda\nByateguwe n'imbaga nyinshi\nMaze na radio ikabishima.\nNgo ubica hirya bamuce i Rwanda\nIyo mbaga ntawuzayifunga\nNo mu rubanza ntizatsindwa\nKuko amahanga azahabamba.\nNi biba no kwicwa ntitinyukwa,\nKubera ubwinshi bw'ababishinjwa\nNgo babishatse banasubira\nNk'aho ubwinshi busiba icyaha\nCyangwa yenda bo bava amazi.\nEse ejo none byaba imvaho?\nKo mbona byaba bifite imvano?\nNti byaba akumiro nk'amavunja?\nInka ya Nkoronko gira inkomoko!\nDushire se imhumu n'imhungenge Ngo ubutabera twabubonye?\n\nUruzacirirwa mu gacaca\nSinzi niba ruzashoboka\nKuko rucibwa bacishiriza\nBanaca hirya y'ukuri nyako\nNgo ejo rutenderi itabacika\nIbyo kwiyunga bikabagora\nUwaruciye niwe rureba\nAbakamushinje barabiceceka\nNawe uwarusimbutse wariraye\nAhitamo kuruca akicecekera,\nAkarumira bunguri atanakanje\nNgo bitamucikana ari incike\nDore ko benshi bahaguye\nCyangwa basigaye ari inkeho.\nIshyano riguye ntirihanurwa,\nN'abazavuka bakaribwirwa\nNtibazaryumva nk'uwariraye.\nIherezo ry'ibi jye sindizi,\nDore ko byanga bikaba ibindi\nKandi iminsi ari imitindi.\nIzi nzozi ndose ziragatsindwa\nSimbifurije kuzirota\nNange ubwange ziranzonga\nNtimuzirote nizice hirya\nIngoma bihumbi mutazirota\nAHUBWO MWESE MUROTE IMANA", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 181, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 7", "story_text": "Rwiyamwa ziga ingaga\nN'umugambi w'ihangu\nRwa ngoboka ya rugina\nIngeri ibanza mu rubuga\nItwara rukikampiri\n\nIcumu ryo mu ruti rw'indekwe\nRwavuye i Rusheshe\nRwiharaze isharankima.\nRwabaye igishami\nRugasagamba mu ijuri\n\nUburyo rwagabye amashami\nAho ruri ni se w'ishyamba\nKandi reka irukunde\nRubamo icumu ryiza\nYarigize umutabazi\n\nIntambara ntiruyita si\nKurya iruhoza mu rugina\nImbuga yarwo iratukura\nNtirukunda gutaha\nRutagwije imitumbi\n\nYarukubitiye umucuzi\nWakwemerana na rwo\nNgo arukatire icyuma\nRwabimbuye imihigo.\nImpuruza ikineshereza\n\nRwamuje mu nziza\nAri ukwiharira inzigo\nAbenshi baragiye Itiro\nRubajyanaho impamba\nAho rugeze ku mpama\n\nRucinyaho impayamaguru\nY'umushumba wa Mporera\nZa mpaka zirakuka\nYaruteye amaramu\nMuri bene Murenzi\n\nRubahina umurumango\nIgomba kurwunamura\nYanga ko rwaturika.\nYarukinduje umugabo\nUturuka mu Ruhitambazi\n\nAcyikanga igitutu\nImbuga yaryo iratebera\nAbura ubuhamagara abe\nAbura umurasira na rimwe\nRwa ruti rumuhirika aho\n\nIngeri zigicura inkumbi\nYarujyanye mu mbuga\nKurumanza amacibiri\nInkubirane iba iya kabiri\nMu kurembera umuroha\n\nYabakuye imirambi\nN'iyo ibagiriye isoni\nBirirwa bayisenga\nIbuhirira nimunsi\nAri ko bahangaza.\n\nNi uko inkuba zitegeka\nAbandi baragira inka mbi\nIngeri zirasuzugura\nNtibazabona izirimo\nIngoro y'umwogabyano!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 16, "story_title": "Biraro Mutegamando", "story_text": "Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n'icyenda. Umwana we w'umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando.\nBari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono.\n\nBiraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza.\n\nBukeye se aramubwira ati \u00abKo abatwa batungwa no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n'iki?\u00bb Biraro ati \u00abNzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba ndawanze.\u00bb Mwungeli ati \u00abNdaguciye.\u00bb\n\nBiraro asanga bakuru be ati \u00abMwungeli yanciye none ndagiye.\u00bb\n\nAbandi bati \u00abTukajyana.\u00bb\n\nBahaguruka bose ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge.\n\nBarayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati \u00abJyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka.\u00bb\n\nUmuhungu muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati \u00abWabaga he wa ngegera we!?\u00bb Umwana ati \u00abNgiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje.\u00bb Se ati \u00abGenda umubwire uti garuka wicika mu rugo rwa so ntawaguciye.\u00bb Biraro aragaruka.\n\nBukeye haza Abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati \u00abNimuze tubanyage ziriya nka zabo!\u00bb Bene nyina bati \u00abTujya gupfa twaba tuzira iki?\u00bb\n\nBiraro Mutemangando aratera, aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y'abandi uvuza ubuhuha unyura munsi y'imfizi icura umuborogo.\n\nArongera yoherezayo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, na none uca mu nsi y'imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba.\n\nBiraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo.\n\nMwungeli aje ati \u00abNarabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka z'abandi zaje hano zite?", "genre": "umugani muremure", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Kwirinda kugira nabi" }, { "story_id": 17, "story_title": "imbeba y' inyamerwe", "story_text": "Imbeba yakuviriye mu mwobo itangira kuzerera ishaka icyo yarya. Iribwira iti \u00abnzi ubwenge, no kunshuka biragoye, kuko nizera bake. Nta we ushobora kumfata.\u00bb\nYikoza hirya, yikoza hino; izerera inzu yose ariko iheba icyo yicira isari. Inyarukira mu kigega, ihingukira kuri rwagakoco.\n\nIrahagarara irashishoza, yitegereza uwo mutego, irawuzenguruka.\n\nIratekereza iti \u00abnta kabuza, ubu ni ubucakura abantu bahimbiye gufata imbeba.Ariko bararushywa n'ubusa, jye ntibazamfata.\u00bb\n\nIhanga ijisho kuri wa mutego, ibona hariho umubumbe w'urugimbu utemba ibinure; iti \u00abnta kabuza dore ikizakora ku mbeba ! Dore akaryoshye bavuze ! Ninkoraho biraba bishize. Ibyo aribyo byose ariko, sinabura kurwegereza utuzuru, ngo ninukilize kuko ruhumura neza.\u00bb\n\nYomboka buhoro buhoro yegera rwagakoco.\n\nImbeba yawe iratekereza iti \u00abmbega ukuntu abantu bagira ubwenge buke ! Bibwira ko nakora kuri ririya shyano ! Henga nzunguruke, ndetse ndibuze kugera kuri ruriya rugimbu ntacyo mbaye rwose.\u00bb\n\nIrasotasota, itera udutambwe duto, sinzi uko yakomye imbarutso, igiye kumva ngo koco ! Ifatwa mu bujana. Imbeba ikuka umutima, ishaka kuyikiza biba iby'ubusa; iba ihezemo ityo.\n\nIrajwigira itabaza zene wayo ntihaza n'imwe, ahubwo nyir'umutego aba araje.\n\nAyitegeza abana barayica, agatumbi bakajugunyira injangwe.\n\nMu Kinyarwanda baca umugani ngo \u00abUhima ipfa arahava.\u00bb\n\nSi Njye wahera hahera umugani.", "genre": "insigamugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "kurwanya ipfa" }, { "story_id": 18, "story_title": "Ikirura n' umwana w Intama", "story_text": "Umwama w'intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi.\nIkirura: \u00abUrabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira.\u00bb \n\nUmwana w'intama: \u00abNyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho.Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato\u00bb.\n\nIkirura: \u00abWayatobye .. Ziba! N'undi mwaka warantutse!\u00bb\n\nUmwana w'intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n'ubu unduzi ndi ku ibere\u00bb.\n\nIkirura : \u00abNiba atari wowe, ni mukuru wawe!\u00bb\n\nUmwana w'intama: \u00abMukuru wanjye ntawe ngira!\u00bb\n\nIkirura : \u00abNuko rere ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye!\u00bb kereka nihoreye!\n\nIkirura kigira ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.\n\n\u00abUgushungura ntakuburamo inkumbi.\u00bb\n\nSi Njye wahera hahera umugani", "genre": "insigamugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "kwirinda gukina n umwanzi" }, { "story_id": 19, "story_title": "Nyiramwiza", "story_text": "Kera habayeho umagabo, akagira umugore. Bukeye umugore arasama.\nUmunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe.\n\nAragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira.\n\nNuko arivugisha agira ati \u00abicyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ntwite nazayibyaramo umukobwa, nkazamumushyingira; nazayibyaramo umuhungu bakazanywana.\u00bb\n\nAko kanya inkuba irakubita, ikibindi iragiterura igitereka mu rugo.\n\nBiratinda maze wa mugore arabyara, abyara umukobwa. Bamwita Nyiramwiza.\n\nAmaze kuba umwangavu, umurabyo ukajya uza ugahagarara ku mulyango, ushaka kumutwara.\n\nNuko wa mukobwa akaririmba ati \u00aberega sinari nakura, yewe mwami wo hejuru, ninkura nzagusanga!\u00bb Bikomeza bityo! Ababyeyi be bamubuzaga kujya hanze kugira ngo inkuba itamutwara.\n\nUmunsi umwe, abandi bakobwa baraza baramushukashuka ngo bajyane gutashya no kwahira ishinge.\n\nNuko yiteba ababyeyi be maze ajyana n'abandi.\n\nBageze ku gasozi, imvura iragwa.\n\nAbakobwa bose bajya kugama mu isenga ry'impyisi.Bagezemo umurabyo ushinga ku mulyango.\n\nNuko ba bakobwa basohokamo umwe umwe; ugeze ku mulyango akavuga aririmba ati \u00absi jye Nyiramwiza useka amasaro agaseseka.\u00bb\n\nMaze umurabyo ukamureka agatambuka.\n\nNuko Nyiramwiza asigayemo wenyine araza, ageze ku muryango, avuga kimwe n'abandi.\n\nNuko araseka! Maze amasaro arameneka, yuzura hasi. Ako kanya inkuba irakubita. Me! Iramutwara! .Amaze kugera mu ijuru inkuba iramutunga, babana igihe kirekire.\nAmaze kubyara gatatu ahetse uwa kane, abwira Nkuba ati \u00abndashaka kujya gusura iwacu ndabakumbuye.\u00bb\n\nInkuba irakubita, maze iramwururutsa.\n\nImuha amatungo: inka, ihene n'intama.\n\nImuha n'abagaragu bo kumutwaza amaturo n'ibindi byinshi.\n\nNuko Nkuba aramubwira ati \u00aburamenye unyure mu nzira y'agatsibanzira, ntunyure mu nzira y'igihogere. Naho ubundi wazahura n'umugabo utari jye.\u00bb\n\nNuko Nkuba amaze gusubira inyuma, wa mugore yinyurira mu nzira y'igihogere, ngo mbese araba iki ?\n\nBageze imbere bahura n'igisimba. Kimwaka ibyo yari afite byose kirabirya. Hasigara we n'abana be gusa.\n\nKirangije kiti \u00abmpeka\u00bb Aragiheka, maze akagenda ahigimba, naho ari ugucira amarenga ba bana be aho bari bahungiye ngo bajye kubwira basaza be ngo baze bamukize icyo gisimba.\n\nUbwana burarorongotana bugera kwa ba nyirarume, buvuga uko byagenze.\n\nHanyuma bambika imbwa, bafata amacumu n'imiheto baratabara.\nBahageze, basanga wa mugore agihetse cya gisimba, ariko atagishobora gutambuka.\n\nAbabonye agiterera hasi. Babanza kugica agahera, nyuma bagica amaboko n' amaguru.\n\nIbyo cyari cyariye byose babikivanamo.\n\nNuko baracyica.\n\nNyiramwiza abona gutaha iw'ababyeyi be.\n\nSi jye wahera !", "genre": "fairy tale", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "ni byiza kumvira" }, { "story_id": 25, "story_title": "Imana iruta imanga", "story_text": "Rimwe, Abanyarwanda bari mu rugerero rwa Mageragere h' i Kigali cya Mwendo mu karere ka Butamwa.\n\nBucyeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati \u00abigituma mudashotora u Bugesera ngo twigerageze ni iki?\u00bb\n\nBabijyamo, bemera kubihubukira nta mana yeze.\n\nCyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba. Bucyeye barashibura, baratera.\n\nIngabo z' i Bugesera zitwaga Imanzi zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n'Abanyarwanda.\n\nAbanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, nabo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya.\n\nBageze ku musozi witwa Gihinga, Abanyabugesera baca ibico, bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.\n\nIngabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye zisumbirijwe, zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umnuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana.\n\nZimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu, zatra urukubo, zikwirwa imishwaro.\n\nCyilima ariruka Nsoro amwomaho.\n\nCyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurunduriramo.\n\nUbwo Nsoro aba arahashinze, amuhagarara hejuru abanguye icumu.\n\nAbonye Cyilima yihebye, amugirira impuhwe kuko mbere babanaga neza. Ati \u00abvamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho!\u00bb Cyilima avamo, ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo, arenzaho ibyatsi.\nNi yo mvano yawa mugani ngo \u00abaho umugabo avuye undi atereraho utwatsi.\u00bb\n\nImanzi zigeze aho Nsoro arazirindagiza, ati \u00abnimuhogi twigendere, Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!\u00bb\n\nAmaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose.\n\nAtungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe, bagira ngo yapfuye.\n\nBamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru, bamwe bati \u00abImana iruta Imanga\u00bb Ubwo bashaka kuvuga ingabo ze zitamukuye mu mazi abira.\n\nAbandi bati\n\u00abImana iruta Imanzi!\u00bb kubera ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera.\n\nAbandi na bo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose, ari Imanzi za Nsoro, ari n'Imanga za Cyilima n'izindi zose iyo ziva zikajya, bati:\n\u00abImana iruta ingabo, kuko ariyo yonyine yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.\u00bb\n\nNuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda.\n\nAbubahuka bati \u00abImana iruta Imanga.\u00bb\nAbahinyura bati \u00abImana iruta Imanzi.\u00bb\nAbakomatanya bati \u00abImana iruta Ingabo.\u00bb\n\nSi Njye wahera hahera umugani.", "genre": "Imigani miremire", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": " Bawuca iyo babonye umuntu avuye mu mazi abira" }, { "story_id": 20, "story_title": "Imana iruta imanga", "story_text": "Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu avuye mu mazi abira.\nNi umwe n'iyi ibiri ivuga nka wo: Imana iruta imanzi, Imana iruta ingabo!\n\nYose yaturutse ku ngabo mu byishimo by'abanyarwanda Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka wa 1700.\n\nRimwe, Abanyarwanda bari mu rugerero rwa Mageragere h' i Kigali cya Mwendo mu karere ka Butamwa.\n\nBucyeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati \u00abigituma mudashotora u Bugesera ngo twigerageze ni iki?\u00bb\n\nBabijyamo, bemera kubihubukira nta mana yeze.\n\nCyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba. Bucyeye barashibura, baratera.\n\nIngabo z' i Bugesera zitwaga Imanzi zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n'Abanyarwanda.\n\nAbanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, nabo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya.\n\nBageze ku musozi witwa Gihinga, Abanyabugesera baca ibico, bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.\n\nIngabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye zisumbirijwe, zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umnuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana.\n\nZimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu, zatra urukubo, zikwirwa imishwaro.\n\nCyilima ariruka Nsoro amwomaho.\n\nCyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurunduriramo.\n\nUbwo Nsoro aba arahashinze, amuhagarara hejuru abanguye icumu.\n\nAbonye Cyilima yihebye, amugirira impuhwe kuko mbere babanaga neza. Ati \u00abvamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho Cyilima avamo, ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo, arenzaho ibyatsi.\nNi yo mvano yawa mugani ngo \u00abaho umugabo avuye undi atereraho utwatsi.\u00bb\n\nImanzi zigeze aho Nsoro arazirindagiza, ati \u00abnimuhogi twigendere, Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!\u00bb\n\nAmaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose.\n\nAtungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe, bagira ngo yapfuye.\n\nBamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru, bamwe bati \u00abImana iruta Imanga\u00bb Ubwo bashaka kuvuga ingabo ze zitamukuye mu mazi abira.\n\nAbandi bati\n\u00abImana iruta Imanzi!\u00bb kubera ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera.\n\nAbandi na bo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose, ari Imanzi za Nsoro, ari n'Imanga za Cyilima n'izindi zose iyo ziva zikajya, bati:\n\u00abImana iruta ingabo, kuko ariyo yonyine yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.\u00bb\n\nNuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda.\n\nAbubahuka bati \u00abImana iruta Imanga.\u00bb\nAbahinyura bati \u00abImana iruta Imanzi.\u00bb\nAbakomatanya bati \u00abImana iruta Ingabo.\u00bb\n\nSi Njye wahera hahera umugani.", "genre": "insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu avuye mu mazi abira." }, { "story_id": 21, "story_title": "Imbwa ni igisambo", "story_text": "Nijoro mu gicuku, igisambo cyaje ku nzu kigira ngo cyibe ibintu biyirimo, imbwa irakibona iramoka.\nNyir'urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama.\n\nIgisambo kibonye ko asubiye kuryama, kiragaruka, kigerageza gukingura umuryango ngo cyinjire, ya mbwa irataka cyane.\n\nNyir'urugo yongera kubyuka; igisambo na cyo kimwumvise kirihisha.\n\nAraza arareba yumva nta gikoma, akangara ya mbwa, asubira kwiryamira.\n\nIgisambo kirongera kiragaruka; imbwa na yo irongera iramoka.\n\nShebuja arongera arayikangara, ariko ntiyabyuka.\n\nNuko mugitondo abyutse, asanga igisambo cyamwibye ibintu byinshi.\n\nYibuka uburyo yagiye akangara imbwa ye, maze ati \u00abiyo umuntu atuka inshuti ye, abanzi be barishima.\u00bb\n\n\u00abNyamwanga kumva ntiyanze kubona.\u00bb\n\nSi Njye wahera hahera umugani.", "genre": "insigamugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona : kwita ku imbuzi" }, { "story_id": 22, "story_title": "Inzozi z'umuntu w' umukene", "story_text": "Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi.\nUmunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota.\n\nMu nzozi ze, asubira mu by'imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije.\n\nMuri uwo mwanya hagoboka umwana w'umusore, maze aramubwira ati \u00abnumvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose.\u00bb\n\nUmugabo, kubera ubutindi yari afiteamusubiza atabanje gutekereza, ati \u00abNyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.\u00bb\n\nUmusore aramusubiza ati \u00abnagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye ! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe uko ubyifuza.\u00bb\n\nAmaze kuvuga atyo arazimira.\n\nNuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu.\n\nAgiye kureba asanga n'ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa!\n\nMbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati \u00abahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki.\n\nHehe n'ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!\u00bb\nHashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi.\n\nAgifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu.\n\nYitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu.\n\nUmugabo biramushobera, niko kuvuga ati:\n\u00abndabigenza nte?\nUmuntu ashobora kubeshwaho n'amabuye?\nKo nduzi ndya ngasanga ari amabuye?\nNanywa amazi ngasanga ni kwa kundi?\nNtabwo nikoreye irya Kabara!\u00bb ..\u00abIyaba nari mbonye uwo nihera iyi zahabu yose akanyisubiriza ibijumba n'amazi byanjye nagayaga.\nMbaye nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n'urwo yari yambaye!\n\nNagatangaye data uwo muntu wangiriye impuhwe! Ntiwari umugisha wari rugurumira!\u00bb\n\nNuko akiri muri ibyo, ariko atarabona umusubiza, arakanguka maze asanga yarotaga, ati \u00abmbega amahirwe, bya bindi byose ni inzozi! Imana irakarama! Sinzongera kurarikira ibyo ntashoboye kubona, ahubwo nzatungwa na duke twanjye.", "genre": "fairy tale", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "si byiza kurarikira ibyo udashoboye kubona nyurwa nibyo ufite" }, { "story_id": 23, "story_title": "Karyamyenda", "story_text": "Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda.\nUmunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati \u00abjyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, na njye nzakwishyura.\u00bb\n\nIngwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose.\n\nUndi munsi ajya mu rufunzo hafi y'uruzi guhambira imiganda y'inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka.\n\nNuko abwira iyo ngona ati \u00abreka dusangire iyi nka, na njye nzakwishyura.\u00bb\n\nYa ngona iremera baragabana. Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka hanyuma.\n\nNgo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti \u00abnyishyura\u00bb.\n\nArayibwira ati \u00abejo uzaryame ahangaha, nzayizana, na we uyigire uko ushaka\u00bb\n\nIramureka aragenda. Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti \u00abjyewe rero, sinsiga ntakwishe.\u00bb\n\nWa muntu na we, ati \u00aboya, ndeka irya none, ejo uzagaruke.\u00bb\n\nNgo bucye, igaruka kumwishyuza.\n\nArayibwira, ati \u00abjya hariya hafi y'uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica.\n\nNaho arayereka aho yari yasize ya ngona. Ya ngwe iramanuka no ku ruzi.\n\nIgeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk' ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti \u00abbirarangiye wa mugabo ntiyambeshye.\u00bb\n\nImaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo.\n\n\u00abAkaryamyenda gashima kishyuye.\u00bb\n\nSinjye wahera hahera umugani!", "genre": "insigamugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Karyamyenda gashima kishyuye" }, { "story_id": 24, "story_title": "Maguru na nsibika", "story_text": "Mureke mbacire umugani mbabambuze umugano nuzava i Kantarange azasange ubukombe bw'umugani narabumanitse kumuganda w\u2019inzu.\nHarabaye ntihakabe harapfuye ntihagapfe hapfuye imbwa n\u2019imbeba hasigaye inka n\u2019ingoma.\n\nKera habayeho umugabo akitwa Maguru ya Sarwaya akaba umuhigi mu ishyamba rya Manyinya na Maganya. Maguru uwo yahigaga imbogo n\u2019insibika mu ishyamba rya Manyinya na Maganya. Umunsi umwe aza kujya guhiga mu ishyo ry\u2019insibika asanga aho insibika ziryamye maze ayica umurizo. Ni uko insibika zishiduka Maguru yiruka zimwirukaho maze Maguru arazisiga. Ni uko insibika yaciriye umurizo iramubwira iti shahu Maguru nubwo ujyaniye umurizo shahu Maguru we Maguru we Maguru we hee\nUnjyaniye umurizo Maguru we\nNzigira inkoni nziza uzantora\nUnjyaniye umurizo Maguru we\nNzigira agacuma keza uzanjyana\nUnjyaniye umurizo Maguru we\nNzigira umukobwa mwiza uzandongora\nNi uko Maguru arataha abitekerereza nyina, nyina akibyumva ati uramenye mwana wanjye ejo ntuzajye guhiga. Maguru bukeye afata imbwaze arazizirika aragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya. Agezeyo ahura n\u2019agakoni keza we arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye igira iti Maguru we Maguru wehe\nUnjyaniye umurizo Maguru we\nNzigira inkoni nziza uzantora\nUnjyaniye umurizo Maguru we\nNzigira agacuma keza uzanjyana\nUnjyaniye umurizo Maguru we\nNzigira umukobwa mwiza uzandongora\nNuko Maguru arikomereza muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya yegeye imbere ahura n\u2019agacuma keza wehe Arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye maguru arikomereza muri rya shyamba Yegeye imbere ahura n\u2019umukobwa mwiza we aramureba yibuka amagambo insibika yamubwiye bimwanga munda. Aramurongora ati ikiba kibe njye nzanywa umuti njye Maguru Yasarwaya. Nuko baragenda bageze mwishyamba rwagati Maguru agiye kubona abona umukobwa ahindutse insibika wehe Maguru aribaza biramuyobera Maguru ashya ubwoba we biramuyobera nuko wamukobwa aramubwira ati sinakubwiye shahu Maguru we Maguru we Maguru wehe\nSinakubwiye Maguru we\nNzigira inkoni nziza uzantora\nSinakubwiye Maguru we\nNzigira agacuma keza uzanjyana\nSinakubwiye Maguru we\nNzigira umukobwa mwiza uzandongora\nNuko Maguru murakokanya nibwo yahise yurira igiti ageze hejuru aca akababi maze aragatuma karagenda no mugatuza kanyina, nyina abibonye ati umwana wanjye wehe nibwo ahise arekura imbwa zose za Maguru ziragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya wehe zifata insibika zose zirazica nuko Maguru aramanuka arataha n\u2019imbwa ze.\nSinjye wahera hahera Maguru n\u2019insibika\n", "genre": "Inkabyankuru", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo bashaka amakabyankuru" }, { "story_id": 26, "story_title": "Biraro Mutemangando", "story_text": "Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n'icyenda. Umwana we w'umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando.\nBari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono.\n\nBiraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza.\n\nBukeye se aramubwira ati \u00abKo abatwa batungwa no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n'iki?\u00bb Biraro ati \u00abNzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba ndawanze.\u00bb Mwungeli ati \u00abNdaguciye.\u00bb\n\nBiraro asanga bakuru be ati \u00abMwungeli yanciye none ndagiye.\u00bb\n\nAbandi bati \u00abTukajyana.\u00bb\n\nBahaguruka bose ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge.\n\nBarayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati \u00abJyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka.\u00bb\n\nUmuhungu muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati \u00abWabaga he wa ngegera we!?\u00bb Umwana ati \u00abNgiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje.\u00bb Se ati \u00abGenda umubwire uti garuka wicika mu rugo rwa so ntawaguciye.\u00bb Biraro aragaruka.\n\nBukeye haza Abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati \u00abNimuze tubanyage ziriya nka zabo!\u00bb Bene nyina bati \u00abTujya gupfa twaba tuzira iki?\u00bb\n\nBiraro Mutemangando aratera, aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y'abandi uvuza ubuhuha unyura munsi y'imfizi icura umuborogo.\n\nArongera yoherezayo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, na none uca mu nsi y'imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba.\n\nBiraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo.\n\nMwungeli aje ati \u00abNarabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka z'abandi zaje hano zite?\u00bb Mwungeli araza n'inyota yose, afata umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati \u00abNavuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica; none ngaho birabaye, reka azankize!\u00bb Bajya guca icyarire barazisasira.\nBiraro Mutemangando asasa mu muryango, atekera itabi aranywa. Inka iza gukorora.\n\nMwungeli ayumvise ati \u00abNi nde unkororeza inka? Ndabizi ni wa musazi Biraro nta wundi wabigira! Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume.\u00bb\n\nSi Njye wa hera hahera umugani. Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati \u00abData yongeye kunca aho kungororera.\u00bb Barongera barahaguruka bagenda ari mirongo itanu, bajya guhakwa.\n\nBaragenda bajya kwa Gahaya bati \u00abTurashaka ubuhake.\u00bb\n\nGahaya ati \u00abNtawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake.\u00bb\n\nBukeye Gahaya aza kubagira Mutemangando inka, maze umwana ayoherereza se Mwungeli.\n\nUmunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo.\n\nBati \u00abUyica aragororerw, kandi udatabara arabeho baramurimburana n'abe.\u00bb\n\nBiraro Mutemangando aragenda arayirukana, ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye kurimbura kwa Gahaya.\n\nNtibahasiga n'uwo kubara inkuru.\n\nNi uko Biraro Mutemangando uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga Rubito, ararigita baramuheba.\n\nBakuru ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya, baragitegeka.\nSi Njye wahera hahera umugani.", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"teenagers\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo barikuvuga kumibanire mu muryango" }, { "story_id": 27, "story_title": "Ngarama na Saruhara", "story_text": "Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n'umugaragu w'umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro.\nCyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. \n\nUmwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice.\n\nIngabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose.\n\nUmwami arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo irazitsemba, ntihasigara n'umwe wo kubara inkuru.\n\nAmayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara.\n\nNgarama acurisha ubuhiri bw'icyuma, kandi abwira umwami ati \u00abumbagire inka.\u00bb Umwami arayibagisha.\n\nNgarama yenda uruhu, yenda n'amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose.\n\nUruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n'impiri ye mu ntoki.\n\nInkona iraza iramurora, iravuga iti \u00abuyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n'agahinda sindamurya!\u00bb\n\nBukeye Ngarama abwira umwami ati \u00abndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo,umwami w'ibishwi n'ibisiga!\u00bb\n\nUmwami aramusubiza ati \u00abNgarama urabeshya ntiwakwica Saruhara!\nNayiteje ingabo nyinshi irazinesha zose,\nImbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe.\nNone Ngarama wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa Nkomokomo,\numwami w'ibishwi n'ibisiga.\nNzi ko uri umugabo, ariko rero ubugabo ntuburusha abandi bose.\nSaruhara yishe n'intwari nyinshi!\u00bb\n\nNgarama abwira umwami ati \u00abninica Saruhara uzangororera iki?\u00bb\nUmwami ararnusubiza ati \u00abniwica Saruhara, nzaguha uruhande rw'igihugu cyanjye.\u00bb\nMuri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n'umwami wabyo Saruhara.\n\nBiraterana, birora aho Ngarama agaramye.\n\nBiramwitegerezaa!! Saruhara ibwira Sakabaka iti \u00abnaherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.\u00bb\n\nSakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti \u00aburiya mupfu wapfanye agahiri n'agahinda, simbashije kumurya. Kumurya ni ukwigerezaho!\u00bb\n\nSaruhara ibwira ingurusu iti \u00abjya kurya uriya mupfu.\u00bb\n\nIngurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti \u00aburiya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye, None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n'agahinda!\u00bb\n\nIbisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga.\n\nSaruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n'igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti \u00abmurasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye.\nNamuriye mu Mutara w'i Ndorwa,\nnamuriye i Bunyabungo,\nnamuriye i Buryasazi,\nnamuriye i Bunyabuntu,\nkandi mpora murya iminsi yose.\nNone ndabagaye mwese.\nNtimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo!\nNdetse ndabatsemba mwese.\u00bb\n\nIbisiga birasubiza biti \u00abNyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.\u00bb\n\nSaruhara iti \u00abmuri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.\u00bb\n\nIramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho,\n\nNgarama ayikoza ubuhiri mu mashanya.\nSaruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana.\nUmwami ararnusubiza ati \u00abniwica Saruhara, nzaguha uruhande rw'igihugu cyanjye.\u00bb\nMuri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n'umwami wabyo Saruhara.\n\nBiraterana, birora aho Ngarama agaramye.\n\nBiramwitegerezaa!! Saruhara ibwira Sakabaka iti \u00abnaherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.\u00bb\n\nSakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti \u00aburiya mupfu wapfanye agahiri n'agahinda, simbashije kumurya. Kumurya ni ukwigerezaho!\u00bb\n\nSaruhara ibwira ingurusu iti \u00abjya kurya uriya mupfu.\u00bb\n\nIngurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti \u00aburiya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye, None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n'agahinda!\u00bb\n\nIbisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga.\n\nSaruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n'igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti \u00abmurasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye.\nNamuriye mu Mutara w'i Ndorwa,\nnamuriye i Bunyabungo,\nnamuriye i Buryasazi,\nnamuriye i Bunyabuntu,\nkandi mpora murya iminsi yose.\nNone ndabagaye mwese.\nNtimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo!\nNdetse ndabatsemba mwese.\u00bb\n\nIbisiga birasubiza biti \u00abNyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.\u00bb\n\nSaruhara iti \u00abmuri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.\u00bb\n\nIramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho,\n\nNgarama ayikoza ubuhiri mu mashanya.\nSaruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo.\nSaruhara igondeka ibaba.\nIshaka kumuturuka hepfo.\nNgarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara.\nSaruhara irisimbiza kumukubita urwara.\n\nNgarama ayikonja amaguru! Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya.\nAritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica.\n\nIbisiga byose birahunga.\n\nAmaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka.\n\nBaraza, barayitwara, bayereka umwami.\n\nBose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n'inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.\n\n\u00abSi jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo.\u00bb", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo barikuvuga kubutwari" }, { "story_id": 38, "story_title": "Indyoheshabirayi", "story_text": "Rutihunza inzarwe y'isayo,\nIngurube zahanitse imirizo,\nRwa muturaga ku bijumba,\nNi igikoroto cyo mu bikoko,\nIgira ibikobokobo by'ubukombe,\nIkizihirwa isanga ibishanga,\nIkizimba aho inzarwe iganje\nIkahavurunga ijabo rikahava,\nIkahacundagura bitaravugwa,\nIkahavogereza ingurube nto,\n\nIkahatengagura cyane\nNgo iz'imicanda zihace,\nIkahacogoza ihaconshoma,\nIkahahindura amacamba,\nIkahavura kuba isayo,\n\nIkaharyama humutse,\nWayibyutsa ntibyumve;\nWayikoraho uyegereye,\nIkagusigaho icyondo,\nIkagukwiza icyagane;\n\nYakureba igitsure,\nUkirinda kuyicyura,\nAho ishakiye gutaha,\nUkayikurikira iyo nyumba,\nUkayireba uko yateruye;\n\nUkayikunda mu ngendo,\nNtijorwe mu ibondo,\nUkirinda aho yaciye,\nKo hanuka bibi cyane!\nWayireba itambuka,\n\nUkayirata kuba itungo\nWayikebukamo imihore,\nUkayihongera ibijumba.\nUko yatendeje izuru,\nKu iherezo ry'umutonzi,\n\nINDYOHESHABIRAYI II\nIntamati izimba ibinyamahembe,\nDore Rukangaranyabijumba,\nNdagiye inyumba y' ijosi rinini,\nIya rufuhira mu bishamba.\nIkaruta n'inka zo mu batutsi,\n\nIbyo nta n'umwe ukibyijana\nIkarusha inyambo kuba urujuju\nNo ku bicebute ikazibumba;\nAho ziba zamuje mu mahembe,\nIzirusha umwijima wayisabye.\n\nUmunsi itera abo mu Muhozi,\nIkona imirima bukigoroba,\nYaje igambiriye ibijumba\nIjya mu mirenzo irahayogoza,\nIhorobya izuru riba igisongo\nIgira ibisinde irabyerereza\nIsiba imigende iraringaniza\nImaze guhimbarwa n'umurimo,\nIhatsika izuru ihaca ibitengu,\nIkubita hirya ituruka hino,\n\nIcyuho iciye kiruta umurima,\nIcukura haruguru igeza hepfo\nAmayogi yose iyagira intabire.\nImara ikirumba nticyarara\nImpundu zije ntiyabikangwa\n\nIrazipfukirana itera ahandi,\nAho irahacumbika biracika;\nIkubitaho umutonzi yatyaje,\nIkoza ku bwoya irakubeta,\nIwukaza ubugi ngo butagimba !\n\nIsonga ryayo irishyizemo ubumwa\nIturuka haruguru y'ubuhinge,\nIterura irengereza imugongo;\nMu ruharuriro irahacukika,\nRuruta amayogi rurayasumba.\n\nAbahahinze ntiyabaryarya\nIrimba, ibereka injumbure,\nYanga iby'amazimwe ya rubanda\nIhitamo kuhabumba rukumbi,\nIhagira inkuke yo mu nyambo\nAbanyamuhozi ibahaka neza.\nImaze kurengeza imbavu zose,\nIbura uko yamiragura ibindi,\nIgira ibijumba ibisasa neza;\nKu bya kandore iraharambya,\n\nIbya magabari irabyisegura\nIbya gisabo aho yabitinze,\nUko yagakuye karunganwa\nIhagika mu ijigo nk'ibitabi.\nNuko ubwangati buyiturutse,\n\nIgumya gusemeka ubukungu\nIbura uko irambya birayigora;\nIshaka ubwihina birayumya :\nNuko igangara uko yahagaze,\nMu nda hibyara amahane\n\nBiba uruvuyange birahoga !\nIbiyoka byibuka kwigorora,\nAbantu bose bavuza induru,\nAbararirizi ni bwo babyutse,\nBabazanya iyo ntare iroha urwunge\n\nNgo \u00abIrarohera epfo iyo mu gishanga !\nKandi ubanza atari isanzwe;\nIyo rwabwiga ifite ijwi rindi !\nMurabe maso itamara ibintu !\nAbafite inka ariko murite hanze,\n\nYabatsembaho ayo matungo\nEjo mwarandurwa n'ubutindi\nUbwo mudatunze ya nka y'ubu\nBita Indyoheshabirayi.\n\nINDYOHESHABIRAYI III\nInyumba isanga inzira iyo igenda,\nNti \u00abiya rubumbuza mu muhanda,\nNdavuga ingurube batagereranya\nIya rudacishwa amayira asanzwe\nSi inyamaswa ni ikirunga\nUyibona iseduka mu isayo\nUgahuga ibyitwa gutangara,\nUkabura uko isa ugatayo utwatsi\nJye nayibonye uko nayibwiwe\nUmunsi irangwa impera y'igihugu\n\nIgaca rubanda umukendero\nIturutse ahantu nje kubabwira\nMajoro agambiriye abasirimu\nAti \u00abmwe mutunze ingurube zacu,\nMurazirunde muzinyereke\n\nNtore iy'urucece yijihije\nIzazimanwa ibirori byaje\u00bb\nBaranasigana abahungu,\nBati \u00abdore kwishwa imirimo ngibi!\nKuba abasirimu bo mu magote\n\nIbyo biragaragara ntibigihishwa!\nTurakubwira gahwa mu rwondo;\nAbadusirimukanye mu bwenge,\nBenda ingurube bareka igote!\nBagumana isunzu benda isake!\n\nIngofero zacu barazitinya\nAmagi aho atewe barakukumba\nUko baduhenda turihorera\nBaraturyamira tubireba !\nBaba injajanganya bakuryarya !\n\nAmata zihumuje bagateka.\nImineke bayimaze mu gihugu\nBakayisomeza aho n'inzagwa,\nIbyo umunyarwanda yarabiziraga\nNone wibareka, nibaze;\n\nNa bo barunde barazitunze!\nNtugakangwe na karavati\nAbanyamishanana baraziturusha\u00bb\nMajoro ngo abyumve avunya abatutsi,\nArabibabwira bagwa mu kantu !\nBarigunga umwanya munini\nAho bigeze bati \u00abuwabimubwiye\nYanze Umwami, aradupfuruye,\nAbuza ko isunzu riduhishira!\u00bb\nMutara ni bwo ahamagaye imishanana\n\nYo n'amagote biba uruvange,\nAti \u00abuyu Muzungu reka azitwake\nNta mugayo zituruka iwabo!\nDore inka zanyu nazibaka\nMwazirunda nta mahane,\n\nKuko mwazigabiwe na twe!\nNgaho mwishakemo inkuke!\nUwayiturusha agure aba bantu!\nUwo byaturukaho ayidukinze,\nByamukoraho mubikinish!\u00bb\n\nBati \u00aberega ingurube ni ibihumbi!\nTurazitunze tuba tukuroga!\nNyamara iyaruta izo mu Rwanda\nIyo uwo Muzungu twumva ashaka,\nItungwe na nde wo kuyitanga?\n\nKuko ingurube iryoha cyane;\nIkaba tutareka iba umucanda!\u00bb\nUmwami ati\u00abreka mwidutinza!\nAbe b'i Ngoma barazitunze!\u00bb\nAkebuka Semutwa na Mutembe :\n\nBajya mu ruhando aho mu bahungu\nAbahata ijisho bashya igitutu\nArabyitaza Semutwa ariko,\nAti \u00abnta ngurube ngira mba nkuroga\nNarazihumbye nkiri umuntu!\n\nNarazitsembye nkijya kubyibuha\nInsigazwa yazo nimundebe \u00bb.\nNi bwo Mutembe amwanzuranije,\nAti \u00abreka abeshye Umwami mwumve!\nUbwo duheruka kuza i Save,\nNtabwo wishe ingurube ikuruta?\nNta n'urwandiko waturatiye\nRw'umuzungu utuye i Rubona\nRw'uko utunze ingurube z'iwe,\nNone ucurikiranye izo ndahiro?\u00bb\n\nSendashonga agira Mutembe,\nAti \u00aburasesereza ibirego cyane!\nAho yazirazaga se uhavuze utyo,\nAbanyazi bahatumwe zigashirayo,\nTwabigira dute ku itariki?\n\nJya uhakoza agatima wibwire,\nWibuke guhina amagambo!\nAhubwo va ku giti dore umuntu :\nBwira Umwami interuro yawe\nYo kuba uri inganzamarumbo!\n\nIngurube z'ibicece z'ubwoko,\nUzifite yivamo nk'inopfu!\nUmwami abyendera mu kirere,\nAti \u00abErega ni ukuri ko Mutembe!\nGira uturangire izigutunga,\n\nUbwoko bwazo aho wabusanze,\nUndi ati \u00abiyo ubimbaza utyo tukiza,\nMba nabirangije kare kose!\nNdabikubwira usange ari uko!\nUbwo ugarukiye mu Nyakibanda,\n\nNta Mupadiri wahasanze?\nUbumiramize abarusha Rubanda,\nAkaba ari jyewe umunyura heza!\nNta bwo agereranywa mu mubyimba;\nIzina yahawe ry'ubwo bwema,\n\nBitugangondo riramukwiye!\nNguwo utunga izirema ibondo!\nNguwo utanga izihaga umuntu!\nNguwo uwagukiriza abantu,\nAkabaha inkuke y'uyu munsi!\u00bb\nMutara ati \u00abngiyo yewe inama!\u00bb\nAhuta asanga Majoro mu nzu\nAti \u00abiyo washakaga ubu nzi aho iri,\nNi uko itunzwe n'abadatorwa,\nKuyikomeraho nkabibakeka,\n\nNyamara wanditse nk'ibaruwa,\nNkayiha umuntu akayigabana,\nAri wowe ndabona ko byashoboka!\u00bb\nMajoro abyumvise arahuta,\nYaka wino ashyira ku meza,\n\nAraruziringa afunga ibahasha,\nBaruha umuntu ngo ahutere,\nAjya Nyakibanda shishi itabona.\nKwenda Indyoheshabirayi.\n\nINDYOHESHABIRAYI IV\n\nIngurube iryohera mu misango\nIya rwisumbura ku ntama,\nNkunda impogazi y'imihore\nIya rusukurwa n'abo mu nzu,\nIsonera amenyo y'abayishiha,\n\nIkarusha isake gushya mahwane\nIgira imihore rutagugumba,\nIgera no mu nda igahwekera;\nN'uwayiriye agaheza utubavu,\nNtagugarirwe yabera.\n\nUmunsi Padiri uwo ayitanga,\nYaje u Bwanamukari ihaze,\nIhaga amabondo iziba imihanda\nMashuba zose zirahagarara\nN'abadereva baracemerwa;\n\nBaravunura bajya i Buzungu\nKubasiganuza inzira yindi?\nKuko iyabo ifunze neza;\nIngurube yuje no mu miserege,\nBakaba batageza kuyikikira\nNgo iruhande babone umwanya.\nArabibasubiza uwo mu rukiko\nAti \u00abreka mwihimana se na mwe !\nNta mihanda ibiri naharuje!\nMpimbe uwundi se mu kirere\n\nAri ukugira ngo mbone aho ndara?\nNk'icyo kintu se nkigire nte?\nNtabwo muzi ibirori byacu?\nCyatumirijwe kubyizihiza\nNanjye uzagenda ejobundi\n\nNo gutangwa aho bagiketa.\nNimugikurikire mwitonze\nMwige intambwe nk'iz'abantu\nAho kizishinguye muhaze,\nKugeza aho kiribuze kurara\n\nUbwo kiraseduka mu muhanda\nMuhutere mujye iyo mwenda!\nNa mwe mwigira ako gahinda\nKirabogora iby'uyu munsi\nNta we uzongera kugitunga;\n\nIcyo ni icyaduka kidahoraho!\u00bb\nIngurube igomagira umuhanda,\nIwuca ibitengu henshi cyane,\nAri n'ikizuru ari n'ibibari;\nIntambwe zayo ziranihurana,\n\nIsi kiziteye iratengerana,\nI Nyanza bumvise imirindi,\nInduru nyinshi zirasahaha!\nIcyo bikanze kikaha imvaho,\nIcyo baketse ari ibihuha;\n\nBo bikanze igishitsi cy'isi\nNaho iyo ngurube ari yo ibiteye.\nByanze guhita bararikenga;\nBabanga amatwi barahuririza,\nBabazanya indi mpamvu ibiteye.\nIntumwa zikwira aharengereye\nBarayirabukwa iri mu muhanda\nBajya guhumuriza amashuri,\nNgo \u00abnimukomeze kwiga inyuguti,\nMwe gukuka umutima bundi\n\nKuko impamvu itumye bicika,\nAri imashini yo mu Burayi,\nIgeze i Buhimba iva ku Ngunda\u00bb.\nUko cyegera barashishoza.\nYa mashini ibamo igisimba.\n\nBamwe ngo : \u00abni inzovu twabwiwe !\u00bb\nAbandi ngo \u00abreka mwitubeshya!\nInzovu zisanzwe uko tuzibwirwa\nN'ubwo nyine tutazibonye\nNk'enye zaguranwa iriya!\u00bb\n\nBabona umuntu uturutse urw'iyo\nBamusiganuje arababwira,\nAti \u00abni ingurube nk'izi muzi!\nIhanitse urwego ijya mu ibondo\nIzibye umuhanda murabiruzi.\n\nAbabona nabi iribubagereho!\nIbyo biyikurikiye by'ibiyumbu,\nSi ibibwana mutabikeka!\nNi amamodoka yabuze akayira :\nZayigaragiye bugisesa;\n\nUbu zirahindisha amahoni\nNyamara y'ubusa, nta cyo yumva!\nNanjye kuyicaho uko mureba\nNi uko ninyuriye iruhande,\nNca mu bisambu no mu ntusi, \n\nNdagota neza ngaruka hino\nNza mu muhanda ndikomereza,\nAbayirebye bacyitonze\nBahoze bagarura ab'impunzi\nNgo \u00abnimugarukira aho muhinge\nSi igisimba ga ba nyabusa!\nNi ya yindi yo ku Rurembo\nAbanyagikari bahezereza\nBayitekanye n'utunono,\nNgo \u00abari yo Indyoheshabirayi.\n\nINDYOHESHABIRAYI V\n\nIntamati ihinda nk'inkuba zesa,\nIya rwitonganya mu gituza\nNdate ingurube y'umunihiro\nMvuge ruhinda muhumeko,\nUmunsi iyobera abari i Nyanza,\n\nIkamenya bose byabagoye,\nIza i Nduga yose bayiha induru,\nAhanini igihugu gitangara.\nIje mu Marangara biba ukundi :\nYungikiranije umunihiro,\n\nBayikanga kuba umuvumbi.\nI Gihuma bose bava mu mirima,\nBagana mu ngo birukanka\nNgo batanyagirwa bagakonja.\nAbaseminari ubwo mu mashuri\n\nBakaba bameshe mu gitondo,\nBaka uruhusa bararuhabwa,\nRwo kwanurira imyenda mu nzu.\nBabigira ariko batangara,\nKuko ihinda ubutaruhuka\n\nKandi ibyoko biseka byose.\nAbaje kwiga mu misiyoni\nImitaka yabo barayibamba\nAbandi baguma ku mashuri\nAbabuze ibyicaro batinze, \n\nBakikinga nko ku ntusi,\nCyangwa ibindi biti bigaye,\nAbagira isinde barayitaha\nAbanyamagoti bayajya mu nda.\nAbatabigendana barasuma,\nNo mu rutoke rubegereye,\nAmakoma yarwo barayakonda,\nNgo nishoka bayikingire,\nAh'igihimba n'umutwe hombi.\nIgihe bakiri muri izo mpuha,\n\nI Shyogwe hamanuka abantu itimba,\nAmaso yerekeye umuhanda.\nAbari i Kavumu na Kabgayi,\nUbwo barashiguka ari yo bareba,\nAriyamirira imva Buganda,\n\nAsoza impuha yahoze ahimba;\nAti \u00abnimurebe ngiyo tanki,\nImwe nababwiraga ntimubyunve,\nIyo abongereza barwanisha!\nSinshidikanya ni yo rwose,\n\nIngamba zayo narazirwanye!\nNi uko ndebera kure yayo,\nWenda nasanga ari rwanjye\nNtimwegere irimo amasasu!\nYaba wenda ije kunyenda.\n\nKuko ikunda abo yamenyereye :\nMurankingire itandeba,\nNgumye nsemurire abatayizi.\nIyo ntirwana irakaba uko iri!\nIrasa amabomboma ukayikunda,\n\nIrasa imizinga ikica ibintu,\nIrasa amasasu yo mu mbunda,\nIrasa n'imyambi mwumve namwe!\nIrekura nk'ine aho iri hariya\nIkagwa i Bugande ahitwa Singo, \n\nCyangwa ahandi hitwa Cyangwe,\nIkica nk'abo mu Buremezi.\nN'uko mwigumiye mu by' ino\nNaho ibyo bihugu ni iyo gihera.\nDore ko ari yo riterwa inkingi!\nIndaro zaho ntabakabirije,\nKu byumweru ugira umunani.\nUrebe tanki ko ari icyago,\nIyo abongereza bagira ni imwe :\nIzira iya kabiri aho yabera!\n\nNyamara kandi uko imara abanzi!\nNtugatererwe iyo ntindi!\nIgira abadage ikica icyenda,\nUwa cumi wundi ikamukomeretsa,\nImyambi yabo bayiyirasa\n\nIkarora hirya igatomera,\nAri amageza yifite mu nda!\nSi mbarirano murayiruzi.\nZa mashuba izo ziyihomereye,\nNi izi ndege mujya mubwirwa,\n\nZimwe ziguruka iyo zibishatse!\u00bb\nAbagore bose bagira imbabazi,\nBashika bikubitira ihururu,\nBashungera baremye inteko,\nNgo ego mama iyo ni yo tanki!\n\nAho se batindi murayibonye!\nYego mama twayibonye!\nYaratubwiye uwo Munyarwanda,\nTwe tukamukekamo ibyo kubeshya\nNone ngaha turayibonye\n\nYayisobanuye uko yayize!\nEgo mwana w'abazigaba!\nYego Mama iyo ni Tanki!\nYego mama ngiyo tanki\nYego ngiyo, shenge ngiyo!\n\nAbagore bose barasizora,\nImpuha zibagishiramo idogo.\nHaguma yumvise aza kurora;\nUko yagasanganiye icyo kintu\nAti \u00abiyo si tanki barababeshya !\nNi iri tungo tuzi neza!\nTurarikunda aho se bagenzi!\nUwo mufa wayo iyo uwushyikiriye\nUkawivangira n'ibijumba\nCyangwa uminjiriye mu bindi!\n\nBirakuryohera ukabitsemba,\nWagira inyota ukanywa ubutitsa\nUfite kinini agashyira ku munwa\nNgo yibihire atawumyora\nMutangare mutegereye,\n\nMutayikanga bikankoraho :\nIratembera igihugu cyayo,\nNtitukiyita ingurube ga burya!\nTwayihaye izina ry' intore\nRyo kuba Indyoheshabirayi .\n\nINDOHESHABIRAYI VI\n\nMugabo wo mu mbira z'i buzungu,\nWa rwitahira mu bahindi,\nIngurube iryoha kurusha byose,\nIya rwinopforwa karindwi,\nNkunze intamati y'inyama itoshye,\n\nIya rwikundwaho n'abazungu; .\nAhari mu nda igira sukari!\nAbanyankweto yarabararuye;\nBarayikunda byabashajije!\nAbatanirije bayirya ubwoya :\n\nAmagufwa yayo ntibayatanga.\nBarayijundika iyo bagenda;\nAmatama yabo ni aho aturuka.\nIje kuba icyaduka i Nyarugenge,\nAbakuru bose barayishima.\n\nIjyanwa mu nzu bimara umwanya,\nNtiyanasohoka bimara umunsi;\nIbyuma by'inkota z'indayi,\nBihava byambaye umwisheke!\nAbakozi baho uko nabarabutswe,\nUmwura batobye wari mwinshi!\nNgo bucye ibirori birasakabaka,\nBirasamaza biba urugera!\nAbakuru bose uko nababonye,\nBabyizihiza bari nk'ahandi\n\nUmutima wabo ukaba ku kantu!\nIsaha yegereje amashoka,\nBa madamu batuma umuntu :\nAje arabarembuza baragenda,\nAyo mazu meza barayataha!\n\nBarahonongera mu bibanda,\nIbyo bifafari barabifunga\nNuko Rwitsibagura araza,\nAcira ifudika ari ku muryango.\nUko yagatashye iryo juru ryabo,\n\nArabukwa ameza aho adendeje :\nYumva yirukwa mu birenge,\nUmutima usaba ubugwaneza\nUmuhogo wuzuramo urugwiro\nInzoka yo mu nda isamuza umwuka,\n\nIgira ngo jorororo mu ibondo\nYumva ahongobotsemo ibintu,\nAgira ubukirigitwa umunwa wose,\nAzana udutwenge aramwenyura,\nAbwira abandi ati \u00abkarabaye!\u00bb\n\nNaho ubwo Rwampungu aratamba!\nAbona isahani ahingukiyeho,\nArayivumerera uko bisanzwe\nAjya kuyihobera baramubuza :\nBarazigaziga ararorera!\n\nAhaguma akanya ariruhutsa!\nAmatsiko amweguye arora ahandi :\nAbona isahani ifukuve neza,\nIfite urugara nk'urw'intango!\nUmufa uyicagase arawureba,\nAbona wahindutse urunyenyeri!\nAsiga iye ya mbere aza awusanga!\nBirasa ati \u00abreka uba uroga Umwami!\nNta bwo ureba ko iyo sahani,\nAri iy'umuntu wo mu kizungu,\n\nWize kera kuba umusirimu?\nNta bwo wamenya kuyikaya\nNgo uyumvishe ko wayishegeshe\nYireke nyende jyewe ubizi\nWe kudondoza iyo mihore!\n\nUwo mu Bumbogo abita hirya,\nAti \u00abreka nsizane ku rubanza\nNone ntasirimutse nka we,\nIri tama njunditse rinigirije,\nNdora rihwanye na Karavati!\n\nRyampa icyicaro ku ngurube.\nSimpatsimburwe n'abakweta!\u00bb\nNi bwo umutware wa Nyantango\nYinjiye abakurikiye hafi :\nAyihamya ijisho rurumirana.\n\nIjwi rye arirangurura adatinya,\nAtera hejuru by'imvaho.\nUreke bamwise ry' impuha;\nAti \u00abni yo nta shiti ni ingurube!\nNtisamaza mu gihagararo;\n\nNyamara uyorosoye ubwoya,\nItera ubwuzu bw'urukirigite,\nUkabona usagutswe n'ibineza;\nAbo b'inkwakuzi ngo bahoshe,\nAbandi bose bizihira inzu, \n\nBabagabira intebe zo ku meza!\nNta rugamba rubura intwari,\nMajoro arwicara ku mukondo,\nUmwami ateka ijabiro ryarwo.\nAbegereye mu cyubahiro,\nBarema uruhushya rw'isangane,\nMbona abasaza barimo Nturo,\nUjya abasemurira ku muzungu,\nAri Rwubusisi nyir'u Buriza,\nDore ko acanganye muri byombi !\n\nNi umusaza wazungahaye!\nMajoro ati \u00ababasaza uko mbirora,\nNtitubahatire guhumana!\nBabahe akayoga mu biro byanjye\nTuhabasange isamunani!\u00bb\n\nMutara ati \u00abuntanze inama yabyo,\nNari ntekereje kuyivuga!\nKugundira abanyamurava,\nUkabakoresha iby' umuvundo,\nBiba umugayo ukomeye mu Rwanda!\n\nUbukuru bubatera guceceka,\nNgo wibwize ubupfura nawe!\nIngurube bayinena bikabije,\nBakirinda kuyihunza,\nAri ugutinya amakuba kuri mwe!\u00bb\n\nUwo mu Bwishaza arora hirya;\nYanga kumva uko bamuhenda;\nAgira Simoni na Rwubusisi,\nAti \u00absinkunda ko bampeza !\nMparaye irindi zina kuri ubu,\n\nIryo bampimbye Rukenyangurube;\nGukenya inkware narabizigurutse!\nKamuzinzi akebuka Umwami,\nAti \u00ababa basaza mubahe amayoga :\nNi yo bakunda bari mu birori!\n\nNyamara ngusenge uri nyir'u Rwanda,\nUngabire imyanya ya bane muri bo!\u00bb\nMutara ati \u00abimyanya sinyitanga,\nKuko nshaka kuyikubira!\nBambe Umwami ntabwo agabura!\u00bb\nKamuzinzi agira ikimwaro;\nNgo acyikure azinga icyanwa;\nAkaraga azungije mu gahanga;\nAti \u00abni jye utegeka u Bugoyi bwose,\nUshaka itabi ampe iye sahani!\u00bb\n\nMajoro ati \u00abNturo ga muhaguruke!\nBabahe ibyicaro bibakwiye!\nNatwe twigire mu byacu!\u00bb\nBiramugora akebaguzwa arira!\nYari yabonye ibintu byiza;\n\nUko byakuzuye amasahani!\nUbwuzu bwabyo bumujya mu nda,\nAkanwa ke kuzuramo amazi,\nAvuga mu muhogo hari ikiniga\nAmaso azengamo amansonza.\n\nArangurura ijwi arahira Kigeli\nAti \u00abreka bwana winkubirana!\nNdi umusaza nkaba mu byacu,\nNyamara nkigimba n'ibyanyu!\nSinabeshya imbere y'umwami\n\nSinaryarya abagabo ndi undi!\nN' iby'ingurube ndabivuyanga!\nSinagenda wenda umfunge,\nCyangwa wigirire uko ushaka!\u00bb\nIgihe ataragusha bamwumva,\n\nBabona Rwabutogo araranganya,\nAfurekana umunya mwinshi!\nBamushiganuje uko bigenze,\nAti \u00abnahugiye ibyo kumva Nturo,\nNsanga bantwaye isahani,\n\nIriho imihore iteye ubwuzu :\nBayikururira kwa Rutsinga,\nBampa iye iriho intongo nkeya!\nUndi ati \u00aburapfusha ubusa amagambo,\nNkozemo kabiri indiba iragaragara!\nIsa n'iyiriwe imbere yanjye!\u00bb\nKarima ati \u00aberega Karyabwite,\nAmada yafodotse ni inkeke\nNta bwo ashobokera mu rugendo!\nIbyo bandembye nta kavuro,\n\nUmenya ngo ntereye inyuma yanjye !\nWangerurira iyo sahani,\nKuko wowe imbavu zarenzwe!\nUndi aramusubiza ati \u00abwatuza!\nNone ntengase mu idoma\n\nAmatama yawe yo ko adahokwa?\nAhora agutengerana iyo ugenda,\nN'urwo rwakanakana ruje!\nUratubeshya si ukubyibuha :\nUhora ubijunditsemo amarenga!\u00bb\n\nRwaburindi, Rwabukamba,\nNa Risamaza nyir'u Bukamba\nBaza buhanya batinze!\nNgo \u00abmwatindiye iki bahungu?\u00bb\nBisarinkumi ahuta gusubiza\n\nAbigira mu izina rya bose\nNgo \u00abtwahangarije izuba,\nNgo ridukamure ubuhage\nBw'ibyo twizaniyeho impamba!\u00bb\nRwabukamba ati \u00abemwe si wowe!\n\nKo ubibabwiye se utabakinze,\nNone bagerura ibyacu,\nNgo aho twijuse iyo mu menyo?\nNiba ari ibyo ntitwahoranye!\u00bb\nRwaburindi azana igihama,\n\nAmira umuhore atawukanje :\nUgeze mu muhogo haba impatanwa;\nAsepfura cyane ajya iwa kajwiga\nAsamba asumira Rwubusisi,\nIbyo yamenyereye gufata inkingi\nIyo anizwe yicaye mu kirambi!\nAkoma igipfunsi aho byatumbye\nIngoto irahokwa birururuka :\nIngurube ihoroba ityo ubutagaruka\nIgira ngo dumburi mu idoma!\n\nAriruhutsa asesa amarira,\nAti \u00abyambabaza yabigira ite,\nNdayiheraheje ni byo bizi !\nUbwo yegereye umutima wanjye,\nUgiye kwicara hamwe mu nda!\u00bb\n\nNa we Ntaganda arisihinga\u00bb\nAti \u00abndabitirirwa kurya ingurube\nUshaka kurora uko babigenza,\nAzane isahani ye mwigishe :\nTurayicuranwa bya gitutsi,\n\nSinza koreza uko bisanzwe\u00bb\nRwamunigi ati\u00abwirata!\nAmaboko ajigita ingurube igahora\nUgira ngo uvovore imihore,\nNdayagushumbije urabiruzi!\n\nSinahoze nigisha amashuri\nNkanswe ibyangize Karisimbi?\nNa we Faransisiko Nzaramba,\nAbona isahani y'icyiyuhize\nIriho ibitongo by'uruvuteri\n\nAfata mu maso abiroha mu nda\nAmagufwa n'umufa byorerera ko\nNta ndamyi yasigaye bishiraho\nNuko Nyangezi arababwira,\nAti \u00absimbasha kuroha nka mwe!\n\nMbona mucuriranya ubudatuza,\nNkumva nshengurwa n'intimba,\nNzira gusazira mu bututsi :\nUmuhogo wanjye ugira inda ntoya!\nIcyanjye mwampa uruhusa mwese;\nNk'utwo nsaguye nkatujyana,\nNkazitondera ku kiraro,\nNkifatishiriza ibigori!\nErega na mwe muri abana!\nNta we uryoherwa aroha bwangu!\n\nIyo ndi jyenyine nditonda :\nBampa ingurube nkagira ubwuzu,\nImbabazi inteye zikaba inyanja,\nZiruta iza nyina wayibyaye :\nNamwe mwunvise aho bahungu!\u00bb\n\nBiniga abangikana na Mbaraga,\nBarushanwa bunguri biratinda :\nUmwe amira intongo akeba umuhore,\nUndi aroha mu nda uko byakaje\nUmwe abira ibyuya by' uwo murimo,\n\nUndi amaze kwagirizwa n'impumu!\nRwiyamirira ngo abigane,\nAranigwa cyane amarira araza!\nUbwo arayura yaba imbere ye,\nUbusa ahasumiye buramubisa,\n\nAfata ikirere akanura amaso :\nAgumya gusamba iramwesura,\nAgugura ku ngiga y'umuhore\nNa we Gitefano ngo amurebe,\nAratangara arirahira,\n\nAti \u00abko wabaye mu bafureri,\nIcyo gihe cyose wize ibihe?\nNahoze ngira ngo uranyigisha,\nNaho uracyanigwa nk'abatutsi?\u00bb\nBideri ati \u00abwirenganya umwana,\n\nIbyo kurya ingurube aracyabyiga,\nUmaze kurunduka ntakanja :\nAhirika bunguri nka Karisa\nCyangwa akarora Kanyangira\nUko amira avuruganya iyo mihore,\nNa we Karisa ati \u00aburabashunga!\nUjya kuba intyoza bigira interuro;\nAba yarabanje kuba mu Rweya,\nCyangwa data se ahegereye,\nNk'uko na we wahoze iwacu!\n\nAkaba nyamunsi iyo mu mparage\nAkamira isatura n'amasirabo,\nAmafumberi ntayanene!\nYaba atumiriwe nk'ibi birori\nAkaroha ingurube nk'uko undeba,\n\nAkarusha isirimu kuhaba ingenzi!\u00bb\nKanyagira yanga guhigwa,\nAti \u00abaho Karisa ntiwirata?\nIzo washyikiriye ukazigiraho,\nSi imiranga ngusagurira,\n\nJyewe utuye hirya yawe?\nNtiwumvise nk'uko ndatwa,\nKugira ngo mvuruganye iyo mihore?\nDore ngutsinde impaka bareba,\nN'ejo utanyuburaho imanza!\u00bb\n\nN'uko akwegurira isahani,\nInyama z'ingurube arazigiriza :\nZipfa urufaya rw'itatabya,\nUmuhogo ucuragira ubudatuza,\nUsohoza iza mbere muri barohwa\n\nUgaruka kwenda izo ahirikirayo,\nAwugira rwajya, awugira rwaza :\nAbakiza bose ngo : \u00aburamutsinze,\nUri umuhanga wo kumiraza !\u00bb\nNa we Simoni wo mu Mirenge, \n\nAtegateganya ibyo yahawe\nAgira n'ubwuzu aravumera!\nUko agira imbabazi akora isahani :\nArigata ku ntoki hato na hato!\nAbwira Umwami ati \u00abicyo ntegereje,\nUrambe umbwiriza uko bigenda!\nDore Mikayire wo mu Busanza,\nYize cyane mu bafurere!\nArarika imihore adahwema\nYanigwa akungiraranyaho ibindi,\n\nAkaroha mu nda iyo bikagenda!\nNguwo umwarimu nkwisabiye :\nNdumva nshaka kumwigana !\u00bb\nNdora na Fundi wo mu Rusenyi,\nIyo nyoni ishaje ikiri ishashi\n\nIzina yaryiswe ko riba muntu\nAhaga utubondo asa n'agapira!\nNa we Karori ari Rubayiza,\nAhabura icyicaro yatinze.\nAsaba guhabwa intongo hose:\n\nUmwe akamuvungurira nk'akantu!\nIngurube isabika udutoki twose!\nAhawe isabune yo kuyikaraba,\nAhinda uyizanye n'amazi\nAti \u00abinzira yose ndibuzirigate\n\nKuko naje nta gahamba!\u00bb\nRutamu abwira uwo mu Buhanga,\nAti \u00abusabe imbari z' iyo ngurube,\nUzifate neza ndibukubwire!\nAmazi ashyushye uri ku kiraro,\n\nBambe ndahoze uri bubirebe!\nGashugi asubiza abiseka cyane,\nAti \u00abibyo anyigisha yibagirwa ukwe :\nNi jye wabanje kubimutoza!\nNone wibutse ubwo buhanga,\n\nUmutsima w'ayo mazi se uri he?\nN'uko Rwubusisi abirebye,\nYata inzasaya zirakunda,\nInyama ayidonya mu maraka hirya,\nUmuhogo urahorahoza biracweza!\nBati \u00aberega urabikorana ubuhanga!\u00bb\nAti \u00abni cyo cyatumye ndondereza!\nMbanza intongo ipfa nkaritsirika,\nIgihe ngiteganya iz'imihore!\nBose bamara kurya ibyabo,\n\nNkabanokeshwa nkayikuza!\u00bb\nAmiragura nka gatanu Kamari\nAheta umushyishyito w' ikibero,\nYari yabikiye kwikuza!\nUko yakawitoshye mu nkanka,\n\nIsibo y'ingurube ikina mu muhogo!\nUrwano narugiriye amakenga,\nNgo biratengukana bijyane,\nInzira yabaye agahombane!\nNa we Mukarage arigata ibyuma\n\nAhinira ku nkokora amashati;\nInzara z' ingurube akazumutsa,\nYanga kuzipfusha akamama;\nAye masahani aranayakomba!\nSinzi uwamubajije aho atwara,\n\nGacinya asubiza by'ubuvugishwe,\nAbihisha cyane abica iruhande!\nAti \u00aburashe icyico uba ubivuze imvaho\nIryoshye ukwayo ntumubeshye!\u00bb\nRyumugabe abwira Kaberuka,\n\nAti \u00abuko iyo ngurube ifite ikinove\nNayitangira mu gitondo\nBukagoroba maze uruhande!\u00bb\nUndi ati \u00abndaguhebye uri akanyanda!\nJye nayanzika mu museso,\n\nNko mu mashoka inkono nkayeza!\u00bb\nMutegancuro abwira Katabarwa,\nAti : \u00abifite aho yandutiye ibitari yo !\nUyimaze itera umunwa uburyohe,\nIbyo ukabigendera bigatinda!\u00bb\nUndi ati \u00abnagira ngo ntiwabibonye!\nCyane cyane iyo ugize Imana,\nMu rugo bose bakayinena,\nUkayibumbaho uri rukumbi !\u00bb\nNa we Kanubana ubwe arashega\n\nAgira Munyaneza w'i Buyaga :\nAti \u00abenda dukomeze turohe mu nda :\nDore Muganga aributuvure !\u00bb\nUndi ati \u00abMuganga uyu w'umuzungu !\nYandusha ubuhanga bw' ibindi,\n\nNaho ureke ubw'ivutu rinyarwanda!\nAho nacumbitse mu baturage,\nNaratatishije sinahubutse :\nIbigega byaho ni bitatu bishya,\nImisoto nayimenyereye kera !\u00bb\n\nNa we Ruhorahoza ngo ayihage,\nInda ye imusagukira mu menyo!\nAgira Butare uyu Godifiridi,\nAti\u00abiyi ko ari uburiza turoyeho,\nIzo mu ishyamba birutanwa bite ?\u00bb\n\nUndi ati \u00abiy'ishyamba ibuzemo itoto\nIgira n'umwuka nk' uw'impongo!\nImibi yakwaganya wahaze,\nUkabona utuze urushyambashyamba!\u00bb\nUndi ati \u00abenda kora aha ubivuze neza\n\nIyi yanjyanye agatima kose !\u00bb\nNa we Fideli wo mu Bunyambo,\nAhaza abangamiwe mu maso,\nAri iby'umuhima ukunda injome,\nAkanga kwica inka ze amabere,\n\nUmwami ati \u00abdore uwo Munyambo,\nUnennye ingurube tugize Imana!\nAmata ari hehe akayagotomera ?\u00bb\nIbyo abibabwira yica ijisho!\nInjome bayitumiza uwo mwanya,\nUmufa w'ingurube bawucuriramo\nNgo bamuhereze ntiyareba :\nAkubita ku munwa rurumirana,\nTwunva abirohana inkubiri,\nBivuga gorogoro mu nkaka!\n\nBiba urusumo umuhogo wose,\nAcurira hasi iyo mu kizenga!\nAti : \u00abamata y'ino aruta ay'iwacu!\nMuranywe nk'aya aho kurya ingurube\nMwabikomeza mwahumana!\u00bb\n\nGiti mu jisho agenda arata,\nInka zahumujwe amata nk'ayo!\nRwigemera ashize inkubiri,\nAkora umukandara aradohora,\nAgatebe aragashikamira uko ari,\n\nAti \u00abuwabwira Majoro ijambo!\nWenda atware inka atsotsobe\nAgabure Indyoheshabirayi.\n\nINDYOHESHABIRAYI VII\n\nInyumba iryohera n'amaso,\nAmerwe akica aho itabazwe\nNdavuga izongesha abarebyi,\nNgiyo intamati ihaka abatware,\nIya Rwikundwaho n'abasirimu.\n\nIyo basamarira bayirabutswe,\nIya rwikanyiza abo batutsi.\nUmunsi ihinguka i Kabgayi\nAbo mu Marangara ko bakaza ipfa,\nYarahatinze cyane Haguma,\n\nAkabya guhanga iyo nzovu amaso,\nAritegereza aratangara,\nIntege zitaha arazihebura\nAtumiza igare ryo kujya i Nyanza,\nKwaka uruhusa rw' i Nyarugenge.\nBati \u00aburarwakira ubusa cyane,\nKuko isabukuru yegereje,\nMukaba mwarabihamagariwe;\nUbe uhengeranyije icyumweru!\nAti \u00abnarushakiraga indi mpamvu\n\nNgo mputere amasiga muyaga\nNyifatire ahagana ku Ruyenzi\nTujyanirane nyizihirije!\u00bb\nBati \u00abese ni iki uvuga Mutware?\u00bb\nAti \u00abmunyinjira iki muyizi.\n\nKo ari yo ndondogozabarebyi!\u00bb\nNa we Atanazi Kanimba,\nApfa ayo kuyibona ibungabunga;\nIby'urwo ruhusa biramurenga!\nIcyo yiringiye kirasohora :\n\nIngurube ihingutse i Nyarugenge,\nIzembagira abakuru mu maso,\nHabura uwibuka kumutota!\nUwitwa Mfizi ari Alufonsi\nYari yagiye migezo nk' uko,\n\nUbutoni bw' iryo tungo rinini,\nBurangaza bene ubwite\nIsaruti abahaye iba iy'ubusa :\nKuza imburagihe kwe n'imirimo,\nAbyizigura nta hazabu!\n\nUmwete w'abakuru waragiye,\nUhugira ku ngurube rubunga :\nIfata mu maso barahumiriza!\nNaho ubwo Semugeshi i Bufundu\nAza mu modoka ayihindisha,\n\nAsanga Rwitsibagura mwumva,\nAfatiye Birasa ahagana i Nyanza,\nBari ku kirari cy'iyo ngurube,\nBamwingingira kubajyana.\nUwo mu Bufundu akaba anywa itabi,\nAriyumvira bimara umwanya;\nUbwo aribwira ati \u00abnibagerayo\nTurayisangira barye nyinshi,\nMbe nitubirije umugabane!\u00bb\nAshyiraho akenge arabahakanira,\n\nAti \u00abibyo biranyereka ko mwembi,\nIby'iyi modoka mukibibarirwa!\nUko muyiruzi iyi iragatsindwa :\nIgira amanyembwa aruhije ubwenge !\nYumva abantu bayinjiyemo,\n\nAbatari jyewe ikabahishura!\nIkanywa risansi vuba na bwangu\nIgasara nk' iyasinze, igahwera !\nNkazagomba kugura inshinge,\nNkaziyitera igahembuka!\n\nKuyibashyiramo byaba rwana,\nSi ibigeragezwa ku rugendo!\nYadupfana aho tuvugiye aha,\nIkadutamaza bikadushobera!\nIcyakora mwantuma guteguza,\n\nNdetse mukandika nk'ibaruwa,\nIvuga ko mwaba mutahasohoye,\nIngurube ikicwa mukiri mu nzira,\nNahabwa igaburo ryanyu\nNgapfa kugerekeranya ku ryanjye,\n\nNgo ndore iherezo uko byagenda,\nUmuntu w'imfura abyihase\nAgashira inyota y' iryo tungo\nBita Indyoheshabirayi!\n\nINDYOHESHABIRAYI VIII\nIngurube ivura inkono kubiha,\nIkagira ubwenge bwo mu bitekwa\nIya rwiganza mu Misiyoni,\nNcyuye indatwa yo mu bibagwa,\nIze mu rusange rw'abadutwara,\n\nIkunde iratwe muri rubanda!\nIvane intama mu isafuriya\nIkure isake ku isahani,\nIneshe n'inka iyo mu batetsi\nAmahene yose ave mu bikari,\n\nIkube ibyo bihugu ibe icyigenge,\nIvangwe n'imiteko y'imyaka\nIyihe kuryohera abanyarwanda.\nNi Rutsirikabubihe\nIkabutsura ikabutsinda,\n\nIkabutsemba ikabuhumba!\nNi Rubumbabatetsi\nRwikunda ku mbehe,\nRwiganza ku myunyu\nRwigenga mu bikari\n\nRuhatunga burundu\nRwikebera iyo fasi\nIkayitunga nk'umwami,\nIkahabumba itavuguruzwa!\nNi ruhonjoka gitware,\n\nRwizihirwa n'ibondo,\nNi impogazi rubunga\nYa Rutengeranangingo\nImvurugabisogororo\nYa Rusagasoroli;\n\nNi inyumba Rwabunga\nYa Ruvonyezabijumba!\nNi Ruteturura abagore b'impumbu\nRutuburira abibutse gucunda,\nRuhimbaza abakikije ameza,\n\nRusohoka ku isafuriya isaha isohoye\nRutavugisha impuha abo yaryoheye mbere,\nRutetereza abiratana inyama zindi,\nRusendereza amasahani ukabikunda,\nRukorerwaho imisango y'isabukuru,\nRutumirirwa abazungu iyo bava,\nRutera icyunzwe cy'uburyohe.\nRwinopforwa n'abahinyura ibindi,\nRubahaga umubyimba ukaguka\nRubatera umudigi nk'uwa nyamaturi\n\nUbwo yaturutiye iz'amashyamba,\nIkaba inaturuka kure h'ishyanga\nNdariyibanje izina ry'ingurube\nIzajya iratirwa aho yabazwe:\nYitwa Indyoheshabirayi.\n", "genre": "Igisigo", "size": "large", "demographic": "\"{\\\"age\\\": \\\"all\\\", \\\"gender\\\": \\\"all\\\"}\"", "themes": "Igisigo gitaka ingurube cyanditswe na Alex Kagame" }, { "story_id": 42, "story_title": "NGOMA YA SACYEGA", "story_text": "Sacyega yari umuhannyi w\u2019ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w\u2019umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura. Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati \u00abuzanshakire imvi zitari ku mutwe, unshakire kimwa kimwa imisozi, unshakire ibumbabumba igarikabiganza. Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n\u2019ingongo iyakeba iyatandukanya. Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.\u00bb\nAbagaragu b\u2019umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa. Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga.\n\nMu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba. Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n\u2019umugore we n\u2019abakwe be baririra, Ngoma na nyina ntibamenya amarengero yacyo. Ngoma ariko araza ashikuza ukuguru kwari gusigaye ariruka, ashyira nyina. Se abibonye abaka icumu amwirukaho, agira ngo arimutere. Abandi bati: \u201csigaho wikwiteranya na Sakabaka ! \u201d\n\nBukeye abakwe baherekeza Sacyega bajya ibwami. Ngoma na we yenda amasaka yari yameze uwo munsi, yenda imiheha, yenda intorezo n\u2019uruho, arahambira, akurikira se, se agenda amucyaha inzira yose ngo nasubire imuhira; umwana akanga gusubirayo, bagira aho bagera bakicara bakarya, ntibamuhe. Baragenda bagera ibwami. Sacyega akoma yombi, ati\n\u00abNyagasani ibyo mwantumyeho narabibuze, ahasigaye nimukore icyo mushaka.\u00bb\n\nNuko umwami atumiza Ruhuga ye, ati \u00abnimumwicaze.\u00bb Bajishura umuheto, bashaka ingoyi yo kubohesha Sacyega, baramuboha.\nIgihe amaze kuremba, Ngoma aba arahageze, akoma yombi. Ati \u00abNyagasani, kiza uriya muntu ni data. \u201d Nuko umwami ategeka ko bamubohora.\n\nNgoma ati \u00abData uyu yandiye ndi umwana we, andyana na mama, ariko singiye kumera nka we, dore ibyo mwari mwamutumyeho: imvi zitari ku mutwe w\u2019umuntu, ngizi, ni amasaka basereka akamera, ikimwa kimwa imisozi, ni isuka bahingisha, ibumbabumba igarikabiganza ni iyi nshabiti bashisha, ingongo ikeba amazi ikayatandukanya ni uruho umuntu adahisha amazi.\u00bb\n\nNuko umwami ati \u00ab uyu ni we mwana wa Sacyega wereweho n\u2019umusatsi ungana utya?\u00bb Bati \u00abni we.\u00bb Umwami agororera Ngoma ishyo ry\u2019inka, amuha n\u2019abagaragu, aba n\u2019umuhannyi mu kigwi cya se, ati \u00abSacyega ntazongere kumbera umuhannyi ukundi.\u201d\n\nAri Sacyega n\u2019abo bari bazanye, ari Ngoma n\u2019abagaragu yari agabanye, bose barikubura barataha.\nMu nzira baza kubona umugezi unyuze mu kuzimu, ugeze hirya uruburuka. Sacyega ati \u00ab mbe Ngoma mwana wanjye, ibi ni ibiki? \u201d Umwana ati: \u201csimbizi.\u201d\n\nBarakomeza, bigiye imbere bahura n\u2019ikinyabwoya intozi zagitonzeho, ati \u00ab Ngoma mwana wanjye ibi ni ibiki?\u00bb Umwana ati \u00abubure kubimbwira wowe mukuru!\u00bb Baragenda bigiye imbere nanone babona inkware iri hagati y\u2019abana bayo. Sacyega, ati\u00ab mbe mwana wanjye ibi ni ibiki?\u00bb Undi ati \u00ab simbizi.\u00bb\n\nBarakomeza, babona igiti gihagaze cyumye. Sacyega ati \u00abmwana wanjye ibi noneho ni ibiki?\u00bb Umwana ati \u00abmbare na mbariro wambarije, simbizi ! \u00bb Nuko bageze imuhira, abantu umwami yari yahaye Ngoma baramwubakira. Sacyega ajya iwe, yitereka inzoga z\u2019amuki, aranywa arasinda. Amaze gusinda, arihwereza, abwira umugore ngo arapfuye, ngo kandi azize Ngoma umuhungu we. Nyina wa Ngoma agenda yiruka aramuhamagara, ati \u00abmwana wanjye ko wari unshyize heza, umpaye amata, none so akaba apfuye, kandi ngo ari wowe azize, ni bite?\u00bb\n\nNuko Ngoma agenda yiruka, ariko azi neza ko se abeshya, yipfushije agira ngo aze amubwire ibyo yari yamuhishe. Ngoma araza ati \u00abyemwe bahungu mwe! Ngoma naruha! Igihe tugiye ibwami, muzi ibyo data yankoreye n\u2019abakwe be, muzi n\u2019uko dutaha yabonaga ibintu akambaza ngo ni ibiki, nkamwihorera. Noneho reka mbibabwire abe yabaho! Umugezi wibiye ukuburuka ni ugukamira umugore w\u2019ingumba, wamara gupfa ibyawe bikajyanwa n\u2019abandi. Ikinyabwoya cyari ikinege, cyari!cyonyine mu bandi bafite umulyango, bakirya kitagira kirengera. Inkware mwabonye iri hagati y\u2019abana bayo, ni umubyeyi wizihiwe mu bana be bamushagaye. Igiti cyumiwe mwabonye ni umugore wapfushije umugabo we n\u2019abana be bagashira, agasigara yikunga wenyine atagira kirengera.\u00bb", "genre": "Amateka", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Inkuru ivuga kumugabo Sacyega war'ufite abagore barenze umwe" }, { "story_id": 30, "story_title": "Ugiye iburyasazi", "story_text": "Kera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi.\nNyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi.\n\nBukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira ashyira atereka ku ziko.\n\nAhamagara umukazana we aramubwira ati \u00ab.\u0153mwana wanjye, ngutwo utuboga twa Sobukwe, uramenye ntidushirire, ucanire neza, nguwo n'umunyu uze gushyiramo twe tugiye guhinga kure.\u00bb\n\nNuko nyirabukwe yegura isuka akurikira abahinzi mu murima.\n\nWa mugeni aherako yegera iziko aracanira.\n\nIsazi zimaze guhwana, igihe cyo gushyiramo umunyu kigeze, awushyiramo, ageze aho yenda agati akozamo ararigata ngo yumve uko bimeze; akojeje ku rurimi, yumva biraryoshye.\n\nAtereka akabya hasi agumiriza gukozamo agati arigata; akabya kamaze guhora, araterura arumika ku munwa, rwumirana ubwo!\n\nNuko yigunga aho agakono kamubayeho ingunga! Igihe cy'amahingura kigeze, birashyira nyirabukwe araza.\n\nAgeze mu rugo ahamagara umukazana we ati \u00abmbe nyamwari.\u00bb\n\nUndi yitabira mu gakono, ngo \u00abHuum.\u00bb Ngwino unture. \u00abHuum\u00bb\n\nNyirabukwe ageze aho yinjira mu nzu asanga agakono kumiye ku mukazana we, aratangara ati \u00abbyakugendekeye bite?\u00bb\n\nUndi abura icyo avuga. Nyirabukwe akamukuraho aragenda azana izindi sazi arateka, ashyiramo umunyu, igihe cy'ikaraba kigeze, ntiyirirwa abaza umukazana, amuhereza amazi arakaraba, kuko yari azi neza ko yavuye ku izima!\n\nNuko ashyira aho ngaho bararya.\n\nNgaho aho umugani wakomotse ngo \u00abUgiye i Buryasazi azimira nzima!", "genre": "Insigamigani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ugiye i Buryasazi azimira nzima" }, { "story_id": 31, "story_title": "Ikirura n'umwana w'intama", "story_text": "Umwama w'intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi.\nIkirura: \u00abUrabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira.\u00bb \n\nUmwana w'intama: \u00abNyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho.Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato\u00bb.\n\nIkirura: \u00abWayatobye .. Ziba! N'undi mwaka warantutse!\u00bb\n\nUmwana w'intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n'ubu unduzi ndi ku ibere\u00bb.\n\nIkirura : \u00abNiba atari wowe, ni mukuru wawe!\u00bb\n\nUmwana w'intama: \u00abMukuru wanjye ntawe ngira!\u00bb\n\nIkirura : \u00abNuko rere ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye!\u00bb kereka nihoreye!\n\nIkirura kigira ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.\n\n\u00abUgushungura ntakuburamo inkumbi.\u00bb\n\nSi Njye wahera hahera umugani.", "genre": "Umugani muremure", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo bashaka kuvuga kumuntu wiyenza kandi ntamamvu afite" }, { "story_id": 32, "story_title": "Ngoma ya sacyega", "story_text": "Sacyega yari umuhannyi w'ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma.\nSacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura.\n\nUmunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati \u00abuzanshakire imvi zitari ku mutwe,\nunshakire kimwa kimwa imisozi,\nunshakire ibumbabumba igarikabiganza,\nUzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n'ingongo iyakeba iyatandukanya.\nUramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.\u00bb\n\nAbagaragu b'umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa.\n\nSacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga.\n\nMu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba.\n\nNuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n'umugore we n'abakwe be baririra, Ngoma na nyina ntibamenya amarengero yacyo.\n\nNgoma ariko araza ashikuza ukuguru kwari gusigaye ariruka, ashyira nyina.\n\nSe abibonye abaka icumu amwirukaho, agira ngo arimutere.\n\nAbandi bati: \"sigaho wikwiteranya na Sakabaka ! \"\n\nBukeye abakwe baherekeza Sacyega bajya ibwami.\n\nNgoma na we yenda amasaka yari yameze uwo munsi, yenda imiheha, yenda intorezo n'uruho, arahambira, akurikira se, se agenda amucyaha inzira yose ngo nasubire imuhira; umwana akanga gusubirayo, bagira aho bagera bakicara bakarya, ntibamuhe.\n\nBaragenda bagera ibwami. Sacyega akoma yombi, ati \u00abNyagasani ibyo mwantumyeho narabibuze, ahasigaye nimukore icyo mushaka.\u00bb\n\nNuko umwami atumiza Ruhuga ye, ati \u00abnimumwicaze.\u00bb Bajishura umuheto, bashaka ingoyi yo kubohesha Sacyega, baramuboha.\nIgihe amaze kuremba, Ngoma aba arahageze, akoma yombi.\nAti \u00abNyagasani, kiza uriya muntu ni data.\u00bb\n\nNuko umwami ategeka ko bamubohora.\n\nNgoma ati \u00abData uyu yandiye ndi umwana we, andyana na mama, ariko singiye kumera nka we, dore ibyo mwari mwamutumyeho:\nImvi zitari ku mutwe w'umuntu, ngizi, ni amasaka basereka akamera,\nIkimwa kimwa imisozi, ni isuka bahingisha, ibumbabumba igarikabiganza ni iyi nshabiti bashisha,\nIngongo ikeba amazi ikayatandukanya ni uruho umuntu adahisha amazi.\u00bb\n\nNuko umwami ati \u00abuyu ni we mwana wa Sacyega wereweho n'umusatsi ungana utya?\u00bb\nBati \u00abni we.\u00bb\n\nUmwami agororera Ngoma ishyo ry'inka, amuha n'abagaragu, aba n'umuhannyi mu kigwi cya se, ati \u00abSacyega ntazongere kumbera umuhannyi ukundi.\u00bb\n\nAri Sacyega n'abo bari bazanye, ari Ngoma n'abagaragu yari agabanye, bose barikubura barataha.\n\nMu nzira baza kubona umugezi unyuze mu kuzimu, ugeze hirya uruburuka.\nSacyega ati \u00abmbe Ngoma mwana wanjye, ibi ni ibiki?\nUmwana ati: \u00absimbizi.\u00bb.\n\nBarakomeza, bigiye imbere bahura n'ikinyabwoya intozi zagitonzeho, ati \u00ab Ngoma mwana wanjye ibi ni ibiki?\u00bb\n\nUmwana ati \u00abubure kubimbwira wowe mukuru!\u00bb\n\nBaragenda bigiye imbere nanone babona inkware iri hagati y'abana bayo. Sacyega, ati\u00ab mbe mwana wanjye ibi ni ibiki?\u00bb\n\nUndi ati \u00ab simbizi.\u00bb\nBarakomeza, babona igiti gihagaze cyumye.\nSacyega ati \u00abmwana wanjye ibi noneho ni ibiki?\u00bb Umwana ati \u00abmbare na mbariro wambarije, simbizi ! \u00bb\n\nNuko bageze imuhira, abantu umwami yari yahaye Ngoma baramwubakira. Sacyega ajya iwe, yitereka inzoga z'amuki, aranywa arasinda.\n\nAmaze gusinda, arihwereza, abwira umugore ngo arapfuye, ngo kandi azize Ngoma umuhungu we.\n\nNyina wa Ngoma agenda yiruka aramuhamagara, ati \u00abmwana wanjye ko wari unshyize heza, umpaye amata, none so akaba apfuye, kandi ngo ari wowe azize, ni bite?\u00bb\n\nNuko Ngoma agenda yiruka, ariko azi neza ko se abeshya, yipfushije agira ngo aze amubwire ibyo yari yamuhishe.\n\nNgoma araza ati \u00abyemwe bahungu mwe! Ngoma naruha! Igihe tugiye ibwami, muzi ibyo data yankoreye n'abakwe be, muzi n'uko dutaha yabonaga ibintu akambaza ngo ni ibiki, nkamwihorera.\n\nNoneho reka mbibabwire abe yabaho! Umugezi wibiye ukuburuka ni ugukamira umugore w'ingumba, wamara gupfa ibyawe bikajyanwa n'abandi.\n\nIkinyabwoya cyari ikinege, cyari!cyonyine mu bandi bafite umulyango, bakirya kitagira kirengera.\n\nInkware mwabonye iri hagati y'abana bayo, ni umubyeyi wizihiwe mu bana be bamushagaye.\n\nIgiti cyumiwe mwabonye ni umugore wapfushije umugabo we n'abana be bagashira, agasigara yikunga wenyine atagira kirengera.\u00bb\n\nNuko se amaze kumva ibyo byose, agira atya aritsamura, arinanura ngo arazutse!\n\nNuko ashima umuhungu we Ngoma.\n\nSinjye wa hera hahera umugani!", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ibwami" }, { "story_id": 33, "story_title": "Umugani w'ubushwiriri ", "story_text": "Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa.\nUmunsi umwe, bwigira inama buti \u00abtujye guhakirwa inka.\u00bb\n\nUbushwiriri bujya guhakwa.\n\nBumaze kugabana inka imwe, burataha.\n\nBusohoye bujya inama buti \u00abturye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi.\u00bb\n\nInama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati \u00abndajya gusenya inkwi.\u00bb\n\nAkandi kati \u00abndajya gukura amashyiga.\u00bb\n\nAkandi kati \u00abndajya kurahura.\u00bb\n\nAkandi kati \u00abndajya kuvoma.\u00bb\n\nTubiri, agakuru n'agato, dusigara aho.\n\nKamwe kati \u00abNdabaga.\u00bb\n\nAkandi kati \u00abndagufasha.\u00bb\n\nUbushwiriri bujya ku mirimo yabwo.\n\nUbwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora.\n\nUbwari bwagiye ntibwagaruka.\n\nAkari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa.\n\nAkagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati \u00abyewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite!\u00bbKarasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa.\n\nAkari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa.\n\nAkari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.Aka gatanu n'aka gatandatu (twa tundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti \u00abahari babonye ibyo birira ntibaza.\u00bb\nKamwe kati \u00abngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n'abandi.\u00bb\n\nAkandi kati \u00abngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n'abandi.\u00bb\n\nAkari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo.\n\nKaravuga kati \u00abubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza ? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi ! Henga nze ngukubitiremo.\u00bb\n\nKarasimbuka, no mu mazi ngo \u00abdumbuli\u00bb kagenda gatyo, karapfa.\n\nAkari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati \u00abigituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha. ni iki ? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane.\u00bb\n\nKagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa.\n\nUdushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n'ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n'ibisiga.", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Inkuru zo guhakwa" }, { "story_id": 34, "story_title": "Umusaza n'abuzukuru be", "story_text": "Umusaza yari afite abuzukuru batatu b'abasore; abo bana ntibumvikane, ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane.\nBukeye arababwira ati \u00c2\u00abbana banjye, mujye mubana neza ntimugahore mupfa ubusa.\u00bb Abasore bawe ntibabyiteho bikomereza umwiryane wabo.\n\nUmunsi umwe, umusaza amaze kubona ko kubabwiza ururimi ntacyo bimaze, yigira inama yo kubaha urugero.\n\nNiko kubihererana, nuko yenda inkoni eshatu, akurebera n'umurunga ukomeye cyane, maze arazihambiranya.\n\nArangije. Arababwira ati \u00abntimureba izi nkoni uko ari eshatu; mukabona n'ukuntu zihambiriye cyane? Umva ko muri abasore, mukaba mufite n'imbaraga nyinshi, mbarahiye ko nta n'umwe washobora kuzivuna!\u00bb\n\nBa basore barisekera, barangije baramusubiza bati \u00abuzi ko nta n'umwe uturusha imbaraga kuri uyu musozi, none ubwo busa ni bwo bwatunanira? Twagize ngo ni n'ikindi uduhamagariye! Yewe gusaza ni ugusahurwa koko.\u00bb\n\nUmusaza ati \u00abngaho nimugerageze, ndebe ak'ubwo busore bwanyu!\u00bb\n\nBa bahungu uko ari batatu bakuranwa za nkoni zihambiriye. Bagerageza kuzivunisha amaboko, birabananira, bashyira ku mavi biba iby'ubusa.\n\nNuko umukambwe na we uko yakabitegereje aboneraho maze arabaseka cyane, arangije arababwira ati \u00abntiduhwanyije imbaraga, muruzi uko iminsi yangize; ariko kandi, ibyo ntibyambuza gushobora kuvuna izi nkoni zabananiye muri abasore!\u00bb\n\nAbahungu bariyamirira cyane bati \u00abmbese noneho uri mu maki sogoku? Uzi ko umaze gusaza koko? Ubona ko icyatunaniye ari wowe uri bugishobore kandi uruzi ugeze mu zabukuru? Have wikwirirwa wiyumya, ntiwabishobora.\u00bb\n\nNa we ati \u00abmuraba mureba.\u00bb\n\nNuko umusaza agufatira za nkoni, arazihambura, maze agafata imwe imwe akayikonyora.\n\nHanyuma abwira abuzukuru be, ati \u00abbana banjye uko mumaze kubibona, kugira ngo nshobore kuvuna izi nkoni kandi ubwanyu zabananiye, nabanje kuzihambura, kuko zikiri hamwe zari zikomeye.", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"teenagers\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana babigisha ubwumvikane mumuryango" }, { "story_id": 35, "story_title": "Utazi ubwenge ashima ubwe", "story_text": "Intare umwami w'ishyamba yarwaje umwana, ibura ibitotsi ikajya irara yomongana mu ishyamba ryose, iboroga bicika, iririra icyana cyayo. Ibaza imiti biba iby'ubusa, umurwayi akomeza kuremba kuko indwara yari yarayoberanye.\nIntare igeze aho yigira inama yo gukoranya ingabo zayo ngo izibaze umuti wayikiriza umwana.\nBuri bwoko bwose bw'inyamaswa bwohereza umuhanga bwiyizimo kubuhagararira. Inama y'abahanga ikabamo ingwe, ingeragere, umuhari, inzovu, imparage, amasatura n'izindi. Indwara iranga irayoberana, imiti igeragejwe ikabisubiza irudubi.\n\nAbahanga bamaze gushoberwa, nyiramuhari yari ifitanye amasinde n'ikinyogote ishaka kukiroha. Nibwo ibwiye intare iti \u00abNyagasani, naje aha mvuye mu rugendo rwa kure kandi nahabarije imiti myinshi none nagira ngo mbabwire umuti wakiza umwana.\u00bb\n\nIntare iyikubita urwara iti \u00abmaze ugatinda bigeze aha ngaha!\u00bb\n\nNyiramuhari iti \u00abnimurase ikinyogote, umwana anywe amaraso yacyo ashyushye, ahage, dusigarane umurimo wo kumwondora.\u00bb Ikinyogote kibyumvise gihinda umushyitsi.\nKiraza n'imbere y'intare gikoma yombi, amavi kiyarimiza mu butaka, kiti :\n\n\u00abNyagasani, sinakwemera ko umwana wawe apfa kandi nshobora kumuvura, ubuzima bwanjye ntiburuta ubwe, Cyakora narenzweho, nanjye uwo muti naje nywuzi ariko nyiramuhari yawibagiweho ikintu cya ngombwa. Naho twawukuye ndahababwira: Tujya kuza mu nama, twagiye kuri ba bandi bagendera ku tuguru tubiri, baratubwira bati: ni mwe mwembi umuti uzaturukaho. Bazashake ubwonko bwa nyiramuhari, babuminjiremo amaraso y'ikinyogote, umwana abirye,azakira.\u00bb Izindi nyamaswa ziteze amatwi ziti \u00abnimugire bwangu umwana ataducika !\u00bb\n\nNuko nyiramuhari bayica agahanga, baragasatura bakuramo ubwonko. Ikinyogote bakivoma amaraso mu mutsi w'ukuguru bayaminjira mu bwonko bwa nyiramuhari babisuka icyana cy'intare.\n\nInama irangira ityo; ikinyogote kigenda gicumbagira, n'ubundi ariko cyari kibisanganywe, kuko cyari kimaze iminsi bagitereye umujugujugu mu myumbati.\n\nHashize iminsi ibiri, ruranga rutwara cya cyana cy'intare.\n\nSinjye wahera hahera umugani.", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca bigisha ko kumenya ubwenge ari ingirakamaro" }, { "story_id": 36, "story_title": "Ibyiruka rya Maheru", "story_text": "Uyu mwana nabyiruye,\nNamureze mukunze,\nYari afite ubwenge,\nBuvanze mu bwana,\nNkanibaza cyane,\nUko azaba bitinze,\nAgakura akora nabi,\nAho yatobye akondo,\nNgo akurikize abandi,\nAkabaka iby'iwabo,\nAkabyita iby'iwacu,\nNabyumva ngahinda\nNti \u00abNtabwo mbishaka,\nUbusambo si bwiza\nUbukunze atabeshya\nAba yigira nabi.\u00bb\nAho amariye gusoreka\nIngeso ye ntiyacika\numunsi umwe ndamubwira\nNti \u00abSubiza iby'abandi,\n\nUjye utwara icyo uhawe,\nIcyo wimwe ugitinye.\u00bb\nUwo mwana uko ateye,\nBiteye agahinda,\nAho yaroye neza,\nUko akwiye kugenza,\nAti : ndanze kugenda,\nNgo ntange ibyo ntunze,\nIyo utwaye iby'abandi,\nBakuzi bakurora\n\nNtibaze barwana,\nNgo bihe agaciro,\nMu maso y'abandi,\nUragenda ukayora,\nUkabita abatinyi,\nUkagwiza iby'iwanyu. Ubwo aranga arahana\nNkagira ngo arashyenga\nNaho aravuga akomeje.\nAti \u00abNdumva nahaze\nGuteshwa ibyo nshima\nNgo nkunde ibyo ushaka\n\nUbu nshobora kugenda\nNgashaka aho ndara\nEjo nkigaba ahandi,\nEjobundi ngakomeza\nNkagera iyo utakibona,\nKugira ngo nguhunge\nAmahane ni menshi.\u00bb\nUbwo mbonye icyo cyago\nGikomeje imigambi\nYo kwigisha icyohe,\nNdakomeza ndatota\nNgo none aratinya\nAze kumva igikwiye.\n\nNti \u00abIbyo wigira byose\nNdabirora nkazenga.\nNakwitaga umwana\nUyu uteye gitwari\nAgaturana neza\nN'abitwa ababyeyi.\n\nUbwo utangiye kwanga\nUwakureze akagukuza,\nWamurora mu maso\nInyeri zikavumera,\nWaba wicaye hasi\n\nUti \u00abintebe nayireke\nNyishingeho nanjye\u00bb,\nYaba agize ati \u00abjya kurora\nAmatungo mu rwuri\nUgatangira kwigira\n\nIcyatwa ugafunga ;\nYakubwira ati \u00ab cyono\nJya kuzana utuzi \u00bb\nUgafuha ukarwana\nUkica igiti n'isazi.\n\nUbwo utangiye kwanga\nAmategeko nguhaye,\nUbusore bwapfuye\nWabaye Rubebe\nJye nkwise icyontazi\nIcyo ushaka kimashe.\n\nUbwo ngubwo arazenga\nArababara ndabibona\nArafunga ntiyakoma\nBagize bati \u00abyewe !\u00bb\nIjambo riragatabwa\nBahamagaye aranga\nBagabuye ntiyabirya\nBashashe ntiyaryama.\nUbwo nyina akandeba\nAgatinya guhinda\nAkiruzi umuhungu\nMu maso ya twembi.\nYankebuka ngasanga\nMu maso ye yombi\nHaganje agahinda\nAmagambo ajya kuvuga\nUgasanga amugoye.\n\nUbwo abana batoya\nBasanzwe basakuza\nBarwana bagabuza\nBakandora bose\nNakebuka umwe muri bo\nAgahumbya bukeya.\n\nUmwe yavuga ijambo\nAbandi bakamureba\nIgisubizo bashimye\nUgasanga gituje\nKitarimo amashyengo\nAya asanzwe mu bana.\n\nNgeze aho nti : cyo mwana\nHamagara Maheru\nAze ambwire icyo ashaka\nMahero ati : ndaje\nNkubwire icyo mashe ;\nAza atera ibitambwe\nNti : ubanza rubaye.\n\nAti \u00abkera nkivuka\nNtaramenya ubwenge\nNari inka mu zindi\n\nWahirika ngatemba\nWanterura nkabyuka\nWashaka ko ndyama\nUgahirika ku buriri\nIbitotsi bikayora\nMahero agahwikwa.\nNaba nakoze icyo wanga\nUgaterura ugahonda\nAmahane ari ntayo\nSinibaze na busa\nUko nkwiye kugenza.\nAho nciriye akenge\nNdakomeza ndakureka\nNakosa gatoya\nUbwo inkuba zigakubita\nUti : mbyiruye icyontazi.\n\nNkakureka ugakomeza\nGuhata ibicumuro\nUwakoze uko ashoboye\nKugira ngo akuneze.\nUmujinya waba ukomeje\nUgaterura ugahonda\nWananirwa ugatuza\nUti : genda ndakuretse.\n\nIbyo ngibyo nabirora\nNti : nta ngufu zanjye\nMba nshatse agahamba\nNkareba aho najya\nHasumbye ahangaha.\nUbu ngubu ndareba\nNgasanga ibyo ungirira\nBikwiye guhosha.\n\nUbwo wanyimye imbabazi\nNgo nanjye nduhuke\nIbyo kwitwa ikirumbo\nNo kwicara mpondwa\nNdakungura inama\nIgusumbira izindi\nAmahane ave mu rugo\nUruhuke kurwana\nNduhuke guhondwa.\n\nCyo nshakira impamba\nAgatukuru gatoya\nNgaterere ku mutwe\nMfate agakoni kanjye\nNjye guhakwa aho nshaka\nAhangaha mpacuke\nIbicumuro nkugilira\nUruhuke kubibona\nGutura amahanga\nBizankiza byinshi.\nBizampa guhunga\nAmahane y'i Rwanda,\nAho bambura umuntu\nAbo abyaye bamurora,\nAgakubitwa umunani\nNgo ikawa irarumbye,\nNgo cyangwa umuzungu\nYaraye rusake.\n\nIbiboko wakubiswe\nN'amarira naharize\nNtibyatuma ntura\nAho ndeba umuhashyi\nWampinduye imbata\nUwo ni inzigo kuri njye.\n\nAmahane yo mu rugo,\nAmahiri y'ibisonga\nIbyo byose bikoranye\nNtibyatuma ngoheka\nNdashaka kugenda.\n\nUbwo ngubwo ndayoberwa\nNgo mbure icyo musubiza\nNti : genda uruhuke\nEjo nzaba nkubwira\nIcyo nkeka kuri ibyo.\nAti : ngiye kuryama\nNdazinduka nkwibutsa\nImpamba nakwatse.\n\nII. Aragenda araryama\nNanjye ngana ku bwanjye.\nIryo joro sinagoheka\nNdara mbunza imitima.\nNgashaka igisubizo\nNzabwira uwo mwana\nNgasanga kigoye.\nNamwita igicucu\nSinigeze nterura\nNgo nshinge ibitariho ;\nNavugaga ibisanzwe.\nUbu ngubu ninanga\nKo agana mu mahanga\nNkamwogeza cyane\nNgo akunde angumire aho,\nNdareba ngasanga\nMba mwishe burundu,\nAkagira ngo ni mwiza,\nAkazapfa akigenza\nUko yamye abishinga.\n\nNgifinda uko nkwiye\nKugenza ibyo ngibyo\nMaheru aba yaje.\nAti : ndabona hakeye\nNdakwibutsa ijambo\nNaraye nkubwiye.\nNti : Maheru ko ubizi\nNgukunda bikabije\nUrarwana ujya hehe?\nIyo utuje ugakunda\nUgaturana neza\nN'abitwa ababyeyi!\n\nWabaye ukivuka,\nInka yanjye yari imwe\nIrakunda iragorora\nUrakamirwa urabyibuha.\nNtiwigeze usumbwa\nN'abinikije ijana.\nMaheru iyo umbereye\nUmwana uko nshaka\nAho kunyaka ijambo!\n\nAmapfa ageze mu gihugu\nNkurwanaho cyane\nUmuruho sinawumva\nNgahaha ubutitsa\nNgo akabiri gatohe\nUtazaba uruzingo\nNk'uwabuze abamurera.\nMaheru iyo umpaye\nAgahenge gatoya\nNkakungura inama!\nNateye n'ishyamba\nNgo nugimbuka\nWashatse gushinga\nUrugo rukwizihiye\nUtazabura imbariro\nUkabura n'imiganda.\nMaheru iyo utuje\nUgakulikiza neza\nUtunama nkugira!\n\nImishike yaracitse\nAmafuni ararundwa,\nUbwo mpinga ibijumba,\nRubanda bakunda\nKubyita ubukungu.\nMba ngira ngo utazimwa\nUmukobwa wa Naka,\nBagira ngo urashonje\nUbukungu si bwinshi.\nMaheru iyo umfashije\nTukiha agaciro\nMu maso y'i Muhana!\n\nUbu ingano nararunze,\nIbigega biratemba.\nUbwo ngira ngo abatindi\nBatagira amasambu\nBagure ibyo mbahaye\nJye ngwize amanoti\nNjye nkwambika neza.\nMaheru iyo umbwiye\nAmagambo anduhura\nAho kunsha umugongo! \n\nNateye urutoki\nNgo niba zitetse\nUjye utora agahihi\nAgahogo kabobere.\nUbu inyuma y'igikali\nIbitoki ni byinshi\nBitembana inkingi.\nUbu intabo zirarunze\nIbibindi biroga.\nMaheru iyo ugumye aha\nNkabona agakazana\nAho kwicwa n'irungu\nWagiye Bugande !\n\nNta tungo natinye\nNgo mareyo ubukungu\nUtazaba umutindi.\nIhene ubu ni nyamwinshi\nZiteretse amapfizi :\nRuhaya na Sacyanwa.\nMaheru iyo umfashije\nTukorora neza\nAmatungo tubyiruye !\n\nKebuka urore amasake\nYirirwa avuna sambwe\nMu mivumu hariya!\nInkokokazi ni nyinshi :\nIz'inganda n'indayi\nUzikunda zihuje\nIndilimbo z'urwunge,\n\nZiteteza zitaha,\nZihamagara izazo,\nZitoye gahunda,\nZisanga amaruka.\nMaheru iyo urebye\nIbyo ntunze ugatuza\nAho kunta mu marira!\n\nUti : ngaho mpa impamba\nNgucike njye ahandi\nDucane dutane !\nMahero iyo unyoheje\nGukora mu ntagara\nNkaryiroha mu nda\nAho kwanga icyo mbyaye!\n\nAho uruzi aba bana\nBakureba ku jisho\nBakabura icyo bavuga\nKuko mukuru wabo\nAbacitse bamurora!\nIri tuza rikabije\nRikubajije icyo uri cyo\nBasubize utabeshya!\nItegereze umubyeyi\nWavunitse agutwite,\nWavuka akakonsa,\nAgahinga aguhetse,\nAkavoma aguhetse,\nAgatashya aguhetse,\nAgateka aguhetse,\nUmurinde agahinda\nKo kubura icyo abyaye\nNgo aririre mu myotsi.\n\nIII. Maheru arasohoka\nAsa n'ubuze ijambo.\nAkomeza imbere ye ajya ku irembo.\nAkebuka hepfo abona urutoke,\nUbwo arakeberanya mu gikari,\nAbona imizinga ivuza ubuhuha.\nNtiyahagarara ngo zitamwumva\nZikamucengeza mo urubori.\n\nAkebura intambwe ajya mu ikawa.\nUbwo agasusuruko karababiriye,\nNdetse akazuba karamukubise,\nAgumya kubunga agana agacucu.\nMuli iyo kawa y'isaso nyinshi\nHakaba mo igiti gikuze neza,\nCyarakabije kirizihirwa,\n\nUrurabo ruragwa hajya ibitumbwe,\nBijya guhisha ntibyasigana\nMaze uwo mwana akibona bwangu,\nYika bugufi ahina umugongo\nAgishyika mu nsi ahamara umwanya\nAmaso yombi arayagihanga,\nUmutima utekereza ibyo hirya.\n\nIbyo namubwiye bigumya kuza\nSi ibihingwa si amatungo.\nUbwo ariko akumva atameze neza,\nImitima igakomeza kujya inama ;\nIbyo guta iwabo ngo ajye Bugande\nYari yabyirukanye agisohoka,\nMaze kumwumvisha igikwiye.\nIcyamuvunaga ubwo ni ukuntu\nAza kumbwira uko yigaruye,\nAva mu ikawa arinanura,\nAcuma gatoya ananirwa igenda,\nArahagarara aratekereza,\nAkazinga umunya\nAgashima mu mutwe.\n\nNgo byendeho akanya\nAti : ndi imbwa bikabije.\nArakabuza ati : ngiye\nKubwira uwambyaye\nKo kwigira icyohe\nBikwiye undi utari jye.\n\nNgo ngane ku irembo\nDuhura mva mu rugo.\nDukubitanye amaso\nAratinya arahumbya.\nAho yavuze ikintu\nYashakaga ko menya\nAjya kwicara mu nzu\nJye nkomeza urugendo.\n\nNajyaga mu gacyamu\nKugira ngo nduhuke\nAgahinda yanteye,\nNganira n'abantu\nBatazi ibyo turimo.\n\nAho yagumye mu nzu\nNgo ahamane n'abandi,\nAkeberanya mu cyanzu\nYihina mu gikari.\nAhakura agatebo,\nAjya muri ya kawa\nArasoroma aragwiza,\nAgatebo arakanaga.\n\nNgo ngaruke nje kurora\nUko byaje kugenda,\nDuhurira mu rugo\nAhatura iyo kawa.\nMbibonye ndashoberwa\nNti : yumviye rwose,\nAgatima karagarutse\nAragira ngo anyurure.\nNgo mbure icyo mubwira\nKugira ngo mushime,\nMpamagara abatoya.\nNti : ntabwo mureba\nUndi mwana uko agenza!\nMuricaye mu nzu,\nAravunika mumurora,\nArakora mukaryama,\nAgatura uwe murimo\nUmugono muwuhuruza!\n\nNyina, we yari mu nzu\nUko yakigunze\nAgahinda kamwishe.\nArasohoka arareba\nAti : mbese iyi kawa\nYo iturutse ahagana hehe?\n\nUbwo yabibazaga abizi,\nAgira ngo abone uburyo\nBwo kogeza umwana\nWatwumviye bwangu.\nMubwirana ubwira\nNti : ngaho muhembe\nUyu murimo ni munini.\n\nUbwo twihina mu nzu\nDuterura akabindi\nDushyira mu kirambi.\nNti : ngaho Maheru\nCyo ngwino uyibanze\nNi wowe tuyikesha.\nAti : ndanze kubanza\nAbakuru bakiri aho.\n\nNti : nta cyo bitwaye\nIyo ari bo bakubwiye.\nAyisoma yitonze\nNumva yiruhutsa.\nIgishyika kiratuza\nAmagambo arakunda\nTunywa tuganira.\nKuva kandi uwo munsi\nMaheru aba umwana\nUyu wumvira rwose\nWakorora ati : ndaje.\n\nNtibyashyize kera,\nMusabira umukobwa\nBarwubaka neza\nBabyaranye kabiri.\nImibanire yabo,\nRubanda babizi\nBabita mahwane.\n\nIyo agana mu mahanga\nAba ari imbwa mu zindi\nAho kwicara nk'ubu\nNgo aturane neza\nN'abatumye abyiruka.", "genre": "Igisigo", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Igisigo Kigaragaza umwana wabyirutse nabi" }, { "story_id": 43, "story_title": "Umwana w' ingayi", "story_text": "Mu Rwanda hose, banga umwana urya agaya igaburo bamuhaye.\nKenshi na kenshi n'ibyo arya abirya abitamo amarira kuko babimuhana inkoni.\n\nKandi nubwo yarya byinshi bwa he, ntajya ashyira uturaso ku mubiri!\n\nIyo abonye abandi bana barya abagirira ishyari, akeka ko ari bo batuma ahabwa ibyo yita bikeya.\n\nHakubereyeho umwana, iyo ngeso yo kugaya iza kumwokama.\u00c2 Bukeye nyina agira atya arapfa, se azana undi mugore.\n\nUmwana akaboroga, akirukira hanze yomongana; bya biryo yagayaga abandi bana bakabyirira.\n\nSe w'uwo mwana na we ntabyiteho kuko yari azi neza ko yari indashoboka.\n\nHaciye iminsi, umwana ahinduka ingegera, asigara atunzwe no kwiba ibyo arya mu mazu ya rubanda.\n\nUmusatsi umuhirimbiraho, inzara z'intoki n'iz'ibirenge zirashokonkora; ubwo amavunja amwarika wese.\n\nAbandi bana bamubona mu bihuru aho abunze yihishe bakamukwena, bati nguwo maguru y'urubabara ya rubaburabirenge, iyo ajya kuba rubebe, yangana na rubanda.\n\nNgicyo igisingizo cy'umwana w'ingayi, watoye ingeso mbi y'ubusambo.", "genre": "umugani muto", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "kwirinda kugaya tukanyurwa ni ibyo dufite" }, { "story_id": 44, "story_title": "umugani wa Ngunda", "story_text": "Habayeho umugabo akitwa Ngunda.\nUwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda;\nuko yaryaga ni nako yahingaga.\nYahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu.\n\nIyo niyo yari isambu ye, ndetse ngo imisozi y' i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga.\n\nUwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi.\n\nArakunyarukira ashaka umugore, akaba umukobwa wa Gacumu.\nArongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo.\nAshakiraho n'abandi bane, bose bashyika batandatu.\n\nUkuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.\n\nUmunsi umwe Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati \u00abMunkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaba umubyizi.\u00bb\n\nKwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.\n\nAtangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu.\n\nNgunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu akazamura agafuni.\n\nNgunda amara atyo amasuka yose ntiyasigaza n'imwe, abona guhingura, nuko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi.\n\nAbatezi bakorera kubura hasi kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.\n\nMirenge abibonye ati \u00abuyu muntu waduhingiye atya, natwe tumuhembe.\u00bb\n\nBabaga ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n'amayoga menshi ndetse n'abaturanyi bazana amazimano.\n\nInyama zimaze gushya n'imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama; bazana n'imbehe nyinshi zuzuye umufa; bakwiza ibibindi by'inzoga mu nzu yose, amarobe y'imitsima bayuzuza ibyibo n'amakangara.\n\nByose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya. Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amzi yo gukaraba.\nNgunda amubonye aramubwira ati \u00abjyeho nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye!\u00bb\n\nKwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa.\n\nMirenge abwira umugore we ati \u00abdore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye.\n\nNone tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n'izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none.\u00bb\n\nNuko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n'inzoga.\n\nKoko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry'umutsima akariyongobeza, imikarago y'umutsima ikabisikana n'intongo y'inyama n'umufa.\n\nByose akabivundiranya akaroha mu nda.\n\nNgunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy'inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.\n\nNuko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye.\n\nNyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n'ibibindi by'inzoga na byo biguze inka.\n\nByose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe.\n\nNuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha.\n\nBasigara batangarira inda nini ya Ngunda.\n\nNgunda aba aho, aba iciro ry'imigani.\n\nRimwe amaze guhaga ariyumvira ati \u00ab.harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko.\n\nDore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto.\n\nNyamara byatetswe mu minsi itandatu. Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru.\nAriko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko uko ndya ni ko nkora.\n\nUbwo sindi igisambo uko bamvuga.\n\nAhubwo ndi umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije.\n\nEse icyatumye atandarika ni iki? Henga muhime njye kumuvumba.\u00bb\n\n(Kwa Ruganzu)\n\nNgunda: \u00abGahorane amashyo n'ingoma Nyagasani ! Umva ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi ko nta muntu n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo bitwaye, mupfe kumvumbya gusa\u00bb\n\nRuganzu: \u00abKoko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba wahamaze wafatiriye n' ahandi. Ariko se nari kubona inzoga ziguhagije n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanza ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.\u00bb\n\nNgunda: \u00abNa njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza gusa nigendere, Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.\u00bb\n\nRuganzu: \u00abNgunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe, ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye Ngaho nibajye kukwereka, ariko uramenye!\u00bb\n\nNgunda: \u00abNdasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.\u00bb\n\nRuganzu: \u00abUmunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba abahinzi.\u00bb\n\nNgunda: \u00abYewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.\n\nUmunyanzoga: \u00abNabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe. Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi muri rwinshi. Enda umuheha.\u00bb\n\nNgunda: \u00abOya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha iyindi miheha.\u00bb\n\nUmunyanzoga: \u00abNi uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire\u00bb (Ngunda agarutse)\n\u00abMbe:Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute?\u00bb\n\nNgunda: \u00abNavuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.\n\nUmunyanzoga: \u00abYewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.\n\nNgunda (wenyine): \u00abAbanyanzoga baba abapfu!\nUbundi yari asanzwe ayobewe imisogongerere yanjye?\nYabaga yazaga ahubwo tukajyana.\nNsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota.\nUbwo Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini.\nUmunyanda nini ntiyanga kugawa.\nKandi simpemutse,\nSinakoze ukundi atambwiye.\nYambwiye ngo nsogongere.\nNa njye nasogongeye, sinyoye.\nUbundi bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi?\nHenga ndetse nigendere.\nSinashobora kumva imivumo y'abanyanzoga!\nTwahubirana yanyica.\nKandi ga koko ndahemutse!\nNguriya arahindukiye.\nMbega umujinya afite!\nEmwe ndahemutse!\nEmwe si uruda rwanjye rwananiranye!\u00bb\n\nUmunyanzoga (wenyine): \u00abIcyago yagiye.\nAramaze na njye sinashakaga kurebana na we.\nBahungu se mbigenze nte?\nRuganzu ndamubwiraiki?\nAbahinzi nibahingura ndabakwiza he?\nNdamenya nihisha he?\nArarinkoreye Ngunda!\nNdahebye, ntawizigira rubanda.\nRuganzu ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi.\nNimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga nzazisubizeho ubwanjye. Mana y'i Rwanda, urampe gukira irya none! Ruganzu: \u00abMbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?\nNgunda: \u00abNyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore wanjye aniha, ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse!\u00bb\n\nRuganzu: \u00abNi uko, genda amahoro. Ariko uramenye...\u00bb\n\nNgunda (ageze hirya): \u00abNyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi, murangirire imbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.\u00bb\n\nRuganzu: \u00abGenda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.../..\n\n\u00abInda nini icura uwayihaye.\u00bb\n\n\u00abUburana urubanza rw'inda ntatsindwa.\u00bb\n\nNgunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye.\n\nNuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati \u00abumukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe.\u00bb\n\nMaze yungamo ati \u00abndabona yagirwa na biriya bigega byombi.\u00bb\nIbyo bigega bikaba binini cyane.\nBarabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara.\n\nAgira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira.\nIcyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya.\nAgifatana Umukunguli,\nAgihekenya Ngoma yose,\nAgihekenya impinga ya Nyarubaka,\nAkizana mu Gitare,\nAgifatana Murambi agihekenya,\nAgisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba,\nAgikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya,\nAza Nyamagana yose agihekenya,\nAterera impinga ya Muyange,\nAgeze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya.Ngunda yadukira ikigega yari yikoreye, aramunga.\nIcyongicyo akirya umwanya muto, kuko imisaya. yari imaze kumenyera.\nMaze agikura ku mutwe, agitwara mu ntoki.\nAgitangirira mu Bihana kwa Mugunguje,\nAkinyurana mu Ngorongali agihekenya,\nAkirengama Sazange,\nAsingira Kinkanga,\nBuhimba ayisiga mu kuboko kw'ibumoso,\nIgihe ageze mu Gikirambwa kwa Nyiracunda, ajugunya ubujunde bw'udukenyeli munsi y'inzira! Ariko inyota ntiyareka agera iwe.\nUmusozi arawucuba, asanga umushumba adahirira inka ze, amusaba amazi yo kunywa. Umushumba ayamuha mu gicuba cyuzuye. Ngunda ayabunda intama imwe, yongeza andi, na yo amubera iyanga, ntiyashira inyota.\n\nNuko wa mushumba aramubwira ati \u00abnazanywe no gushokera inka zanjye, sinazanywe no kukuhira.\u00bb\n\nWa mushumba acaho, ajya gushoza inka ze hirya. Nuko Ngunda igikenya yicara ku kibumbiro, arakinywa, aragikamya. Ajya mu kindi kibumbiro, na cyo aragikonoza; arigata ibyondo byo mu isoko.\n\nNgunda amaze kunywa amazi yose yo mu bibumbiro no mu iriba, ajya mu ibuga araryama, agarika umwogo w'inda. Umushumba amanukana inka ze, aroye mu kibumbiro, asanga humye kera. Nuko inka ze zirarumanga.\n\nWa mushumba akebuka Ngunda haruguru ye, aravuga ati \u00abdore ruriya rudigi henga nze turugabane!\u00bb\n\nArakunyarukira amukoza agacumu mu ibondo, bya bizi yanyoye na bya bishaka yatemaguye birahomboka, byose biva mu nda ya Ngunda, bimanuka ku musozi, biwucamo ibikuku. Nuko icyo gihangange gipfa cyishwe n'inda nini.\n\nKuri ubu Ngunda aba afite abantu benshi bamukomokaho. Ariko yamaze gupfa, abagore be bajya gushaka amazu, bajyana n' abana babo.\n\nAbo bana bari abaryi nka se, babura ibibatunga, bapfa uruhondobero bishwe n'inzara.\n\n\u00abInda nini yishe nyirayo.\u00bb", "genre": "amateka", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "uyu mugani ugamije gushishikariza abantu kwirinda kugira inda nini" }, { "story_id": 45, "story_title": "umugani w'ikiyongoyongo", "story_text": "Umunsi umwe uruyongoyongo rwarakugendeye ruraritse urunwa n'urujosi ruza kugera ku nkombe y'uruzi.\nRurabukwa ifi ebyiri mu mazi hafi y'inkombe y'uruzi.\n\nRuba rwarazifashe iyo rubishaka, ariko kubera rwari rutarasonza ruriraramira.\n\nHashize umwanya, akayara kararushikura.\n\nHaza kuza agafi gatoya, uruyongoyongo rwanga kugafata! Ubwo busa! Ngo rutegereje amronko ari buruhaze.\n\nRwamaze guhererwa, kandi inzara irurembeje; rupfa kwagukira akanyamunjonjorerwa. Inzara da!\n\nUrwanira byinshi ukabura na duke wari ufite.", "genre": "insigamugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "uyu mugani ushishikariza abantu kunyurwa n' ibyo batunze" }, { "story_id": 46, "story_title": "Aho guhakwa n\u2019umugore wamwinjira", "story_text": "Uyu mugani ucibwa n\u2019abagabo basuzugura ubutegetsi bw\u2019igitsina- gore maze bakanga kubuyoboka. Ubwo nibwo wumva umugabo agize ati: \u201cAho guhakwa n\u2019umugore namwinjira\u201d. Wakomotse kuri Rubindo rwa Rusine mu mwaka wa 1897.\n\nMibambwe Rutarindwa bamaze kumutsinda ku Rucunshu, habayeho amakimbirane menshi mu Rwanda; bamwe bayoboka Musinga, abandi baramugandira. Bamaze kwica Karara na Baryinyonza bene Rwabugiri, igihugu gicika umugongo bavuga ko bene Rwabugiri bamazwe na Kabare na mushiki we Kanjogera. Bitarasakabaka, Kabare yari yabanje atera Muhigirwa wa Rwabugiri watwaraga Nyaruguru n\u2019u Buyenzi, na we aramwica.\n\nMuhigirwa, amaze gupfa, umugabo Rwamanywa w\u2019i Buriza (Kigali) wari umugaragu wa Muhigirwa agandisha u Buriza, bwari bwaragabanywe n\u2019umugore witwa Nyamashaza, murumuna wa Kanjogera nyina wa Musinga. Ubwo Abariza bica Nyamashaza, bashorewe na Rwamanywa bahorera Muhigirwa.\n\nU Buyenzi na bwo bugandishwa na Rubindo rwa Rusine w\u2019Umuhebyi wari umugaragu wa Muhigirwa. Rubindo rwa Rusine yari umutware mu Buyenzi n\u2019ingabo zitwa Intererarubango z\u2019Abahebyi.\n\nUwo mutwe Rusine ni we wawugabanye kuri Rwabugiri amaze gupfa azungurwa n\u2019umuhungu we Rubindo \u201dRusimbamihiriko imihigo yo kurinda yararanye Rwabatambika, wishe Bagabobaragamba abagabo nta mwete bagira ngo yishe rubanda\u201d.\n\nRubindo amaze kuzungura se, agira murumuna we Munyarubindo umutware we amutwarira Indirira n\u2019Intererarubango n\u2019u Buyenzi bwose. Haciye iminsi impugu ya Nyaruguru Rwabugiri ayigabira umuhungu we Muhigirwa ariko na none Munyarubindo akomeza gutwarira mukuru we. Rubindo abonye Muhigirwa apfuye yishwe n\u2019iz\u2019ibwami, bamugira inama yo kuyoboka ngo ahakwe na Kanjogera maze arabasubiza ati ubwo Muhigirwa apfuye nta wundi muntu uzampaka nzihaka! Yongeraho ati: \u201cData yahatswe na Rwabugiri ari umugabo, nanjye mpakwa n\u2019umuhungu we ari umugabo, none apfuye ngo ngiye guhakwa na Kanjogera\u201d? Ingabo ze ziti: \u201dAtaguhaka se si we wimye u Rwanda? Rubindo ati: \u201cAho guhakwa n\u2019umugore namwinjira\u201d. Interarubango ziti: \u201cNi byo Rusimbamihiriko\u201d!\n\nKuva ubwo Rubindo yigumira iwe mu Buyenzi ntiyajya guhakwa kuri Kabare na Kanjogera ati nibadutera tuzahungira i Burundi. Nuko Rubindo akomeza kwigomeka mu Buyenzi ibwami bamutumyeho ngo aze abitabe yongera kuvuga rya jambo ati: \u201cAho guhakwa n\u2019umugore namwinjira\u201d! Intumwa yaragiye isohoza ubutumwa ibwami maze bamaze kumva amagambo ya Rubindo batinya kumutera kuko bakekaga ko afitanye ubumwe n\u2019Abarundi dore ko n\u2019umuryango wa Rubindo bari basanzwe ari abatasi b\u2019ibwami kuva kera!\nIbwami bamaze kubona ibyo kumutera bidashobotse, biyemeza kureshya murumuna we Munyarubindo.\n\nBohereza umugabo witwa Bunyeri bwa Muhozi ngo ajye kubwira Munyarubindo ko ibwami bamwifuza kandi ko bashaka ko ari we uzasimbura Rubindo ku butware bw\u2019Intererarubango. Munyarubindo ageze ibwami bamubwira ko bamugabiye u Buyenzi n\u2019Intererarubango ko ariko azazungura mukuru we Rubindo ari uko amaze gutangwa. Maze bamushora igihango kugira ngo atazabavamo akamenera iryo banga mukuru we Rubindo.\n\nNuko Munyarubindo arataha ariko agenda byamuyobeye yibaza ukuntu agiye kugambanira mukuru we n\u2019ukuntu natabikora azicwa n\u2019igihango cy\u2019ibwami.\n\nAgeze iwabo yigira inama ati nzabibwira mukuru wanjye igihango nigishaka kizanyice! Nuko mbere y\u2019uko ajya mu rugo rwe ahitamo kubanza kwa Rubindo bararamukanya, Rubindo aramubaza ati mbese ibwami ni amahoro? Undi ati ni byiza kandi ni bibi! Munyarubindo yahise ataha atabisobanuriye neza Rubindo, ariko bukeye agaruka kumureba aramubwira ati: \u201cJya hirya ya kiriya gihuru nanjye nkijye hino ngire icyo nkubwira\u201d. Ubwo yacaga amaco yo kudatatira igihango! Rubindo ajya hirya y\u2019igihuru undi asigara hino yacyo. Undi araterura aramubwira ati: \u201cWa gihuru we dore ko utava ku izima! Ubu ibwami bagiye kugutera! Kandi wa gihuru we wegereye u Burundi none cika\u201d! Rubindo ngo abyumve ati:\u201cRusimbamihiriko sinacibwa mu gihugu n\u2019umugore\u201d! Ubwo yavugaga Kanjogera.\n\nIbyo gutera Rubindo bimaze kuyobera ibwami; bahisemo gusanga Abadage maze babagisha inama. Abadage bababwiye ko bazabibarangiriza. Abadage bohereje abasirikare bagenda bagurisha imyenda mu Buyenzi batwaye imbunda bazingiye mu birago.\n\nBageze kwa Rubindo bati \u201cbene urugo ntimugura imyenda\u201d? Rubindo n\u2019abo bari kumwe bahita basohoka baje kugura imyenda. Akigera mu rugo abasirikare baramusingira ibintu bitangira gusakabaka abahuruye bumva n\u2019imbunda zasirana basubirayo biruka barahunga.\nNuko baramushorera bamushyikiriza Kanjogera aramutanga. Arapfa \u201cRusimbamihiriko imihigo yo kurinda yararanye Rwabatambika uwishe Bagabobaragamba abagabo nta mwete bagira ngo yishe rubanda\u201d. Uyu Rubindo yapfuye akurikirana na Rukara rwa Bishingwe na Ndungutse.\nMaze rero nubwo Kanjogera yashyize agashyikira Rubindo akamwereka ko induru itajya irwana n\u2019ingoma; amagambo ya Rubindo avuga ko aho guhakwa n\u2019umugore yamwinjira, yabaye gikwira kugeza ubwo abaye umugani ucibwa n\u2019 abagabo bamwe basuzugura ubutegetsi bw\u2019igitsinagore! Iyo baciye uwo mugani burya baba bavuze ko aho gusanga umugore ujyanywe no kumuhakwaho wamusanga ujyanywe no kumusambanya! Aho guhakwa n\u2019umugore namwinjira: Imvugo y\u2019agasuzuguro ishaka kwemeza abandi ko nta butware bw\u2019umugore ko ubutware ari ubw\u2019abagabo!", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"adults\", \"gender\": \"male\"}", "themes": "Uyu mugani ucibwa n\u2019abagabo basuzugura ubutegetsi bw\u2019igitsina- gore maze bakanga kubuyoboka" }, { "story_id": 47, "story_title": "Umwandiko-Isega n\u2019umuntu", "story_text": "Umunsi umwe, umuhari wahuye n\u2019isega, urayibwira uti: \u201cUmuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.\u201d Isega iti: \u201cIyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira.\u201d Umuhari uti: \u201cEjo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha.\u201d\n\nNuko ngo bucye mu gitondo, isega n\u2019umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti: \u201cUyu ni we muntu? \u201d Umuhari uti: \u201cOya, uyu yahoze ari we kera.\u201d Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti: \u201cUmuntu ni uyu?\u201d Umuhari uti: \u201cUyu azaba umuntu kera; ubu ntaraba we.\u201d\n\nHashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n\u2019inkota mu bitugu. Umuhari uti: \u201cDore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye.\u201d Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y\u2019amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane.\n\nImaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti : \u201cMbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu !\u201d Isega iti: \u201cCeceka sinari nzi intege z\u2019umuntu; ni we ugira intege z\u2019ukuri. Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk\u2019unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose.\u201d\n\nUmuhari uti : \u201cErega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero.\u201d", "genre": "Ikabyankuru ", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Uguhiga ubutwari muratabarana" }, { "story_id": 48, "story_title": "Umwandiko-Isega n\u2019umuntu", "story_text": "Umunsi umwe, umuhari wahuye n\u2019isega, urayibwira uti: \u201cUmuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.\u201d Isega iti: \u201cIyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira.\u201d Umuhari uti: \u201cEjo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha.\u201d\n\nNuko ngo bucye mu gitondo, isega n\u2019umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti: \u201cUyu ni we muntu? \u201d Umuhari uti: \u201cOya, uyu yahoze ari we kera.\u201d Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti: \u201cUmuntu ni uyu?\u201d Umuhari uti: \u201cUyu azaba umuntu kera; ubu ntaraba we.\u201d\n\nHashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n\u2019inkota mu bitugu. Umuhari uti: \u201cDore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye.\u201d Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y\u2019amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane.\n\nImaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti : \u201cMbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu !\u201d Isega iti: \u201cCeceka sinari nzi intege z\u2019umuntu; ni we ugira intege z\u2019ukuri. Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk\u2019unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose.\u201d\n\nUmuhari uti : \u201cErega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero.\u201d", "genre": "Ikabyankuru ", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Uguhiga ubutwari muratabarana" }, { "story_id": 49, "story_title": "Yanyoye nzobya", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yanyoye nzobya\" wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w'i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: \"Yabaye Sabizeze\".\n\nUwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w'akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n'ubushita buramwica, agwa i Remera rya Rukoma na Ngamba (Taba, Gitarama). Amaze gupfa umuhungu we Gahindiro umuzunguye, yangana na ba sewabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa Semugaza wari umutware w'umutwe w'ingabo zitwaga Urukatsa, afatanya na Nzobya banesha ibigina. Hanyuma ariko Nyiratunga, nyina wa Gahindiro, yanga Semugaza, bituma acikana n'Urukatsa bajya mu Ndorwa. Nzobya asigara mu Rwanda. Hanyuma aho Gahindiro amariye gutoneshereza Rugaju rwa Mutimbo, amugabiye akatsi ko haruguru y'inzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamurebe neza. Bigeze aho arasezera ajya iwe mu Buyenzi, ku musozi witwa Ngarulira. Amazeyo iminsi, abantu b'amacuti ye baza kumubwira ko ibintu bimumereye nabi ibwami.\n\nNzobya ariyumvira, ati \"Uruzi Semugaza ngo acike ansige mu Rwanda!\" Ahera ko akoresha amakoro yo gutura Gahindiro i Rubona rwa Gihara muri Komini Runda (Gitarama). Ahaguruka iwe i Ngarulira ataha mu i Ceni ku Bisi bya Huye; mu gitondo arahava ataha i Mayunzwe mu Nduga (Tambwe, Gitarama); bukeye ataha i Gihinga na Ruzege mu nsi ya Kamonyi (muri Komini Taba). Ahageze araza inkera, arasinda n'abagaragu be, inzoga imaze kumusaga abwira abagaragu be, ati \"Ubonye ngo databuja Mibambwe ansige mu gihugu none mbe nsigaye inyuma ya Rugaju; mbese mwene databuja Semugaza we gucika akansiga mu Rwanda nabitewe n'iki?\" ati \"Ubu ndagiye nsange databuja Mibambwe ku musezero i Rutare, ningera ku mva ye niyahure mpwane na we!\" Ubwo ayo yose yayavugishwaga n'inzoga!\n\nNuko abagaragu be baramuhana arabananira, ateshwa inzira ijya i Rubona kwa Gahindiro, aboneza iy'epfo ku Kavuza n'Uruyenzi, yambuka Nyabarongo ataha i Kinyinya mu Bwanacyambwe (muri Komini Rubungo). Amaze kuhagera, na none araza inkera. Isindwe riramudanangira akomeza ya migabo ye yo kwiyabura ntiyagaruka. Ibwami bamenya ko acitse nka Semugaza, bohereza ingabo zo kumutangira ngo zimufate. Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo acikane n'ingabo ze nka Semugaza. Ariko abantu babonye ko babungerezwa n'umusinzi, bamwegukaho basubira i Gihara kwa Gahindiro barayoboka.\n\nNzobya na we abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo aboneza iy'i Buliza; ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana, inyota iramurembya, ajya mu mugezi anywa amazi, amaze kuyahuga ariyahura arapfa. Icyo cyambu yanywereyemo cyitwa Akazi, ni ho havuye ijambo rivugwa n'ubu, ryo kunywa Akazi ka Rusasa.\n\nAyo mafuti yose rero Nzobya yakoze kuva ku Kamonyi kugera i Rusasa na Ntarabana, yayakoreshwaga n'itende ry'inturire yihoshyaga; ni yo bise nzobya, babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ry'ubuki n'inturire; barabimwitirira byitwa Nzobya. Kuva ubwo inzoga yose y'itende bayita nzobya. Ni byo bavugira ku muntu isindwe ryakoresheje ibidakorwa, bati \"Noneho si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya\".\n\nAriko kandi kunywa nzobya uretse abavuga ko bikomoka kuri uwo mugabo Nzobya wo mu Buyenzi, hari n'abandi bavuga ko byakomotse ku nka ya sekuru wa Nyirarucyaba rwa Gihanga. Mu bitekerezo, bavuga ko Nyirarucyaba akiri umukobwa w'inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wo mu basangwabutaka; bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati \"Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami?\" Nyirarucyaba aramusubiza, ati \"Hora nzi uko nzabigira; nzabikurangiriza.\"\n\nUbwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahigutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine; avuruga amata ya Nzobya ashyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangira kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y'umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga.\n\nNyina wabo witwaga Gihogwe (ni we kuvuza iya Gihogwe byavuyeho) asohotse asanga urugo rwahiye kare. Induru ayiha umunwa, ariko habura uwagira, ati \"Komera.\" Nuko sekuru wa Nyirarucyaba apfa atyo, azize ko yanyoye amata ya Nzobya; ni yo bagereranya n'inzoga umuntu anywa agasinda byo gupfa, bati \"si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya (= icyishi).\n\nNuko Nyirarucyaba amaze kwica sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano y'uko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n'ubwo ari umugore bwose; bakitwa Abacyaba.\n\nKunywa nzobya = Gusinda bita ubwenge; kunywa icyinshi.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"adults\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ubusinzi ( Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: \"Yabaye Sabizeze\".)" }, { "story_id": 50, "story_title": "Yigize rwankubebe", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yigize rwankubebe\", bawuca iyo babonye umuntu w'intwali wanamiza mu mahina, ntagamburuke aho rukomeye; ni bwo bagira, bati \"Naka uriya yigize rwankubebe!\" Iryo zina ryakomotse kuri Sekanyambo w'umunyagisaka (Kibungo); riserurwa n'abagore be b'impanga: Mutamu na Mukasi; ahagana mu mwaka w'i 1600.\n\nSekanyambo uwo bise Rwankubebe, yari umunyagisaka w'umugesera, abyiruka ku ngoma ya Kimenyi Rwahashya (uwo bitaga Kimenyi IKIMENYI), i Gisaka kitaraba icy'u Rwanda; mu Rwanda himye Mibambwe Gisanura. Sekanyambo yari afite abagore babili b'impanga: umwe yitwaga Mutamu, undi akitwa Mukasi; na bo bari abageserakazi b'Abazirankende, bakaba bene Rukara na Gakwanzi.\n\nNuko umunsi umwe, rero Sekanyambo ajya i Mukiza gukeza Kimenyi; aramwakira amuhaka neza, amugabira n'inka nyinshi, Sekanyambo azifata neza. Zimaze kubyara ajya kuzimurika; Kimenyi asanga zifashwe neza aramushima cyane, bituma amuragiza n'izindi. Icyo gihe ariko n'ubwo Sekanyambo yari afite ubutoni kuri Kimenyi, yashakaga no kumucika ngo yiyizire mu Rwanda. Hakaba umutasi utuye ku nkiko y'i Gisaka n'u Rwanda witwa Kabwebwe. Sekanyambo atangira kumwiyuzuzaho, kugira ngo azabone uburyo bwo gucikana inka ze azizane mu Rwanda atagira gitangira; zikaba zarabyaye ibimasa byinshi kuruta inyana. Akuramo ikimasa kimwe cyiza arakimuha. Kabwebwe aragishima. Noneho Sekanyambo atangira gucikisha inka yari aragiriye Kimenyi atishisha; akazohereza mu Rwanda rwihishwa. Akomeza kuzicikisha uruhongohongo. Bukeye rubanda babibonye bamurega kuri Kimenyi, bati \"Inka zawe Sekanyambo yazimariye mu Rwanda!\" Kimenyi abyumvise arazitumiza ngo zizaze kumumurikirwa, ariko agira ngo abonereho urwabo rwo kuzigenzura. Sekanyambo na we yumvise amagambo y'intumwa ya Kimenyi, acura inama; abwira abagore be: Mutamu na Mukasi, ati \"Umva rero mwa bakobwa mwe, dore inka za Kimenyi nsigaje ingerere; none rero, \"Yera limwe ntiyera kabili\": ngiye kongera nkuremo izindi zambuke izisigaye nzamwereka izo, mubwire ko izindi zapfuye akore icyo yagakoze!\" Abagore, bati \"Inama ni iyo!\"\n\nNuko inka azahukamo arobanura inziza, arazambutsa ziza mu Rwanda; izisigaye mbarwa arazishorera ajya kuzimurikira shebuja; ariko agenda yiyubikije n'impu yatiye amacuti ye, kugira ngo abone uko yemeza Kimenyi ko zimwe zapfuye. Azigejeje i Mukiza, Kimenyi azikubise amaso arumirwa; ati \"Ese shahu inka zanjye wazishyize he?\" Undi ati \"Zarapfuye mba nkuroga, ahubwo dore n'imiguta yazo!\" Kimenyi abyumvise kandi azi neza ko zarengerejwe mu Rwanda, ararakara; ategeka ko baboha Sekanyambo. Bamuta ku ngoyi. Bamaze kumuboha inkuru igera ku bagore be. Babyumvise bashaka ingemu, basaza babo na babyara babo barabaherekeza, bari umuryango mugari cyane. Bashyira nzira, begereje i Mukiza kwa Kimenyi, bajya inama y'uko bari bubigenze; bati \"Nihagende abagore be bonyine n'undi muntu ubakurikiriye kure; ajyane umuheto we n'ikirimba cy'imyambi; maze namara kubaca urwaho abarasanye, na twe turahera ko tumutabara tumucikane\".\n\nMutamu na Mukasi baraboneza basanga umugabo wabo aho aboheye, bamusaba umurinzi ngo babonane. Umurinzi arabemerera bamuganana mu bwibereko. Wawundi ufite umuheto n'ikirimba cyuzuye imyambi arirasa abihereza Sekanyambo. Undi arishima, ati \"Ubwo nshyikiriye umuheto wanjye, nimushibure inkundura mbakurikiye mbarasira\" Bafumyamo bariruka. Umurinzi amaze akanya arababwa ajya kubareba. Ageze aho bari bari asanga bogoroye kare. Induru ayiha umunwa, ati \"Sekanyambo aracitse!\" Akarubanda kose barahurura bamwirukaho. Bagiye kumwotsa igitutu, aba amaze gushyikira abagore be n'ababaherekeje; biroha mu ishyamba rya Ngezi. Bamaze kuryinjiramo Sekanyambo arababwira, ati \"Nimwogorore nsigare mu gico, ninkomeretsamo ab'inkwakuzi abandi ntibari bube bakidukurikiye\".\n\nAjya mu gico arihisha, babandi baje babakurikiye bamugeze hafi babaza abashumba baharagiye, bati \"Nta bantu banyuze aha nk'abahunga?\". Abandi bati \"Haciye abagabo biruka amasigamana bari kumwe n'abagore babiri. Ubwo biroha mu ishyamba; basatiriye aho Sekanyambo yaciye igico, arafora ararekera ahamyamo umwe aramuhirika arirahira, ati \"Uwa Ruvusha rw'Umukogoto nkubita rukirema!\". Arongera arekura umwambi arahamya, ati \"Uwa Ruvusha rw'Umukogoto nkubita rukirema!\". Amaze kugarika ingogo eshatu n'inkomere rugeretse; abahuruye bati \"Nimukuke twoye guhwana n'imiyaga; kuko batabonaga ubarasa; Baravunura barataha.\n\nNuko Sekanyambo n'abe bamaze kwahuranya ishyamba rya Ngezi, atuma abo bari kumwe kujya kumuzanira inyana ebyiri z'amashashi zari zasigaye ahari iwe; zigeze aho arazishorera aboneza agana ku nkiko y'u Rwanda n'i Gisaka. Ayegereje, abandi banyagisaka bashaka kumutangira; yanzika urugamba arabamurura, arambuka n'abagore be bombi, ashyika mu Rwanda nta gisare. Amaze kugera i Rwanda aricara ariruhutsa, abaza abagore be, ati \"Mbese bakobwa mumbona, uko murora mubona ndi iki\" Abandi, bati \"Uri Rwankubebe nta kindi!\" Mu kinyarwanda bivuga inkurubanwa intagamburuka. Kuva ubwo rero babona umuntu w'intwali itagamburuka, bakamugereranya na Sekanyambo, bati \"Uriya muntu ni inkurubanwa ntiyisukirwa, yigize rwankubebe.\n\nKwigira rwankubebe = Kwanamiza mu mahina bitagamburuka; kuba inkurubanwa.", "genre": "Insigamugani", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"adults\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ubutwari" }, { "story_id": 51, "story_title": "Yigize kanzikoga", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yigize kanzikoga\", bawuca iyo babonye umuntu wirata ku bandi mu mihayo (ubwirasi bw'agakabyo); ni bwo bagira, bati \"Naka uriya yigize kanzikoga\". Wakomotse kuri Nzikoga ya Bikinga w'umunyagisaka (Kibungo); ahayinga umwaka w'i 1700.\n\nMuri ayo magingo, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda, n'iya Kimenyi Getura mu Gisaka, kitaraba icy'u Rwanda; hakabaho rero umunyagisaka witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero; abyirukira mu itorero rya Kimenyi, umwami w'i Gisaka, aba umuhanga mu mirimo ya gitore yose: gusimbuka, kwiyereka, kumasha, kwizibukira, gutera icumu, mbese n'indi milimo ya gitore yose. Amaze kuba ingenzi bigaragara, yihangishaho imvugo y'ubwirasi, yiha igitinyiro mu mihayo; aho ageze hose agahaya ngo: \"I Gisaka ngikira ubugabo (nkirusha ubugabo); U Rwanda n'u Burundi n'u Bujinja mbikira ubugabo: Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka Cyilima ingabo\"!\n\nUko bagiye mu nkera akavuga atyo; arabyogeza biba nk'indirimbo. Hagati aho Kimenyi akajya areba abantu b'intwali mu z'i Gisaka akabateranya ngo barwane; uwo bamuterereje wese akamuhashya; bituma ashyekerwa akomeza kwisihinga. Kimenyi yabibona atyo bikamubabaza. Bukeye yohereza intumwa ku mwami w'i Bujinja, ati \"Ugende umumbwirire, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, aba umuhanga mu milimo ya gitore, none yihangishijeho imvugo y'imihayo, ngo: \"I Gisaka n'u Bujinja mbikira ubugabo; U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo; Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo.\"\n\nUti: none aragusaba umuntu uziho ubutwali, akazaza kwigera na Nzikogo. Intumwa irahaguruka ijya i Bujinja isohoza ubutumwa. Umwami w'i Bujinja abyumvise atoranya umuntu w'intwali, amuha abamuherekeza, bazanirana n'intumwa ya Kimenyi. Bageze i Gisaka biyereka Kimenyi, babaha amayoga baranywa, burira barabacumbikira, bahana umugambi wo kuzabonana bukeye ku gasusuruko. Abajinja bajya ku icumbi barazimanirwa bararyama, mu gitondo bajya kwa Kimenyi baravunyisha; bati \"Turaje\".\n\nNzikoga akaba yabukereye, Kimenyi abwira abarasa, baramuherekeza; baragenda no mu gacyamu. Abajinja, bati \"Nimusobanure wa muntu wanyu tumwereke uwacu tubonane. Abarasa, bati \"Nguyu Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero!\" Baratangira baramuririmba na we arakimbagira n'umuheto we, umujinja na we arikora n'amacumu n'ingabo ye.\n\nBagisakirana, Nzikoga ashyiramo umwambi arinjiza ararekera, awukubita ku icondo ry'ingabo y'umujinja, urasohoka umwasa hagati y'amaso yombi yikubita hasi ntiyarashya. Abanyagisaka barinikiza batera hejuru batamba ineza. Kimenyi arizihirwa; azimanira abajinja baje ari imperekeza, barahobagira barataha. Noneho Nzikoga abibonye, arushabo guca ibintu; abanyagisaka ababuza ibyicaro barumirwa.\n\nNuko inkeke ya Nzikoga imaze gusarika igihugu Kimenyi yohereza indi ntumwa i Burundi kwa Mutaga wa Mwezi (Sembyaliyimana, Bibero bikingiye abarwanyi, umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda; Nshili mu Buyenzi; niho yari atuye), ati \"Genda umbwirire Mutaga, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore, none yadukanye imvugo y'umuhayo ngo: \"I Gisaka n'u Bujinja mbikira ubugabo; U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo; Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umugambi umwe rukumbi nakwaka u Rwanda ingabo\".\n\nIntumwa iragenda isanga Mutaga i Nkanda, imusohoreza ubutumwa, imubwira ko umwami w'i Bujinja yohereje umuntu kurwana na Nzikoga, akamusenyura rugikubita, ati \"None ngo mwohezereze umuntu w'intwali azarwane na Nzikoga amucire inkamba\". Intumwa iracumbikirwa, irazimanirwa, Mutaga ateranya intwali z'i Burundi; batoramo uwitwa Rushangi (ingumba y'ingwe barasa umugenda, Runigisha amasereli amasinde akarara, i Muhanga wa Ndiza aho bahinga ibiharage). Mutaga aramubwira, ati \"Jya i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!\" Abarundi barahaguruka baherekeza Rushangi.\n\nBageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, barazimanirwa, baracumbikirwa, bati \"Ejo ku gasusuruko niho umuntu wanyu azahura n'uwacu. Bukeye Abarundi barikora no kwa Kimenyi baravunyisha, bati \"Turaje!\" Kimenyi ashaka abaherekeza Nzikoga ajya guhura na Rushangi. Abarundi baratangira baramuririmba, Abanyagisaka nabo baririmba Nzikoga; abarwanyi bombi barasakirana. Umurundi ashyiramo umwambi arafora ararekera, ahamya Nzikoga mu bibero byombi aramujisha; ati \"Nkujishe Runigisha amasereli amasinde akarara, ingumba y'ingwe barasa umugenda!\" Ubwo Nzikoga akubita ibipfukamiro hasi, ariko yashyizemo umwambi; na we ararekera, awuhamya Rushangi mu mbavu yikubita hasi. Abanyagisaka barinikiza batega urushara; baterura Nzikoga bajya kumwomora. Abarundi nabo baterura uwabo barikubura barataha.\n\nNuko Nzikoga baramwomora arakira. Amaze gukira arongera arishegesha kwa kundi kwe.\n\nNoneho Kimenyi yohereza intumwa ya gatatu mu Rwanda, ati \"Ugende umbwirire Cyilima, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore; none yihaye igitinyiro mu mvugo y'imihayo, ngo:\n\n\"I Gisaka n'u Bujinja mbikira umugabo;\n\nU Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo;\n\nNta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo!\"\n\nUti: \"Kandi yamutegeje intwali z'i Gisaka arazitsemba, atumije iz'i Bujinja n'iz'i Burundi arazinumanuma; none aragusaba umuntu w'intwali wamumukurira ku izima!\"\n\nIntumwa iragenda isohoza ubutumwa. Cyilima ateranya imitwe y'ingabo yose, atereka inzoga y'imihigo. Bamaze guterana abatekerereza uko Kimenyi yamutumyeho; ati \"None nimutoranye umuntu uzajya kurwana n'iyo nkaka y'i Gisaka\". Imitwe irahakana, bati \"Nta muntu umwe wava aha ngo agiye kurwana n'iryo shyano ryamaze abantu!\" Bati \"Ahubwo duteze i Gisaka turwane, maze uwo bazahurira ku rugamba azabe ari we barwana wenda bahwane!\" Bavuze batyo, Cyilima ararakara, bose abirukana mu nzu asigara wenyine, ndetse n'abaje kurarira arabirukana, hasigara abo mu rugo gusa; abandi bose bacika ibwami, ya nzoga iguma aho mu kirambi yarabuze kinywa.\n\nHaciyeho iminsi mike, umwe mu bagemu b'abahungu, asubira iwabo mu Nyaruguru, ku musozi witwa Mbasa. Ava i Ntora ku Gisozi mu Bwanacyambwe, ataha mu Nduga. Bukeye arizindura, mu mashoka aba ageze inyuma y'ibisi bya Huye. Ahasanga umugabo witwa Rubuguza yiragiriye inka ze; yari umunyambata nta mutware umuhatse: (abanyambata biyitaga abagaragu b'ibwami gusa) akaba n'umuhanga wo gusokana amakuza akinze ingabo. Rubuguza akubise uwo mugabo amaso, asanga afite umukoroza; aramubaza, ati \"Uraturuka he?\" Undi, ati \"Ndaturuka ibwami!\" Rubuguza ati \"Ese ibwami ni amahoro?\" Undi, ati \"Nta mahoro ahali: Cyilima yaciye abantu mu rugo!\" Rubuguza ati \"Ese byaturutse ku ki?\" Undi, ati \"Byaturutse ku ntumwa ya Kimenyi mu Gisaka\".\n\nNoneho baraganira bishize ubwayi; umugemu amutekerereza uko iyo ntumwa yaje ivuga; ngo \"Mu Gisaka, havutse umuntu w'intwali cyane witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, ngo ahashya intwali z'i Gisaka, ajeruza iz'i Bujinja n'iz'i Burundi, none Kimenyi yasabye Cyilima ngo amwoherereze umuntu wo kumucira iyo nkamba, akoze ku mitwe yose y'ingabo, habura n'umwe wemera kujya kurwana n'uwo munyagisaka, none yararubiye bituma aca abantu mu rugo!\"\n\nNuko umugemu akomeza urugendo rwe ajya iwabo, amaze gutirimuka aho Rubuguza asigara yiyumvira ajya imuhira akora impamba; mu gitondo arashibura ajya mu Bwanacyambwe kwa Cyilima. Aho agereyeyo, atungutse ku karubanda ntiyahasanga n'inyoni itamba, arumirwa. Ariko ntiyakebakeba araboneza, ajya mu nzu ikambere, aho ya nzoga y'imihigo yari igiteretse uko yakuzuye: umugemu yari yabimubwiye; asanga, n'agatembo k'imiheha kakiri iruhande rwayo; avanamo umuheha, ashyira mu kibindi aca bugufi arinywera. Ubwo Cyilima yari aryamye yigunze. Amwumvise abeyura inyegamo ku murere aramubaza, ati \"Yewe wa kigore we uragira ibiki\": (kuko yari abonye Rubuguza akenyeye igihu cy'umugoma yiteye ikindi). Rubuguza, ati \"Ntabwo ndi ikigore, ahubwo ndi: Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe; nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbanguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama\".\n\nCyilima ati \"Ariko se Mfizi inzoga yanjye uyinywereye iki?\" Rubuguza, ati \"Nyinywereye kugira ngo nzajye i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!\" Cyilima aramwitegereza, ati \"N'abagabo baramutinye, none ni wowe uzamurinduka?\"\n\nRubuguza, ati \"Nintazana umutwe we n'ibinyita uzandimburane n'umuryango wanjye!\" Ubwo Cyilima akantu kamuzamo; arabaduka, ashyirisha ingoma ku karubanda; ngo abatware n'abagaragu nibitabe. Bose baraza; abereka Rubuguza, ababwira n'imihigo yiyemeje yo kujya kurwana na Nzikoga ya Bikinga. Abahungu baramwitegereza basekera mu bipfunsi; bati \"Nibura tubonye inshungu izatubera igitambo!\"\n\nNuko Rubuguza bamushakira imyambaro myiza y'ingabo, kugira ngo ayambare ave mu bihu bye. Bukeye bayimukojeje arayigarama; yanga kuyakira yigumanira ibihu bye. Ku w'undi munsi, bamuha abantu b'imperekeza bajyana i Gisaka; bagenda bamunnyega ariko mu kinyiranyindo.\n\nBageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga.\n\nKimenyi arabakira, babaha amacumbi n'amazimano, bati \"Umugambi ni uw'ejo ku gasusuruko\". Abanyarwanda bajya ku icumbi,\n\nAbanyagisaka bashengera mu gitaramo cy' imihigo. Bukeye agasusuruko kitamanzuye, Abanyarwanda barikora no kwa Kimenyi, bati \"Tuje kuzuza amasezerano!\" Nzikoga arahaguruka, Abarasa baramushagara, basohoka basanganiye Abanyarwanda. Imitwe yombi irasuhuzanya, igenda yerekeje mu ihuriro. Bamaze kuhagera, imperekeza za Rubuguza ziramwitarura, zimuta mu cyezi n'ingabo ye n'icumu n'umuheto. Nzikoga amukubise amaso ariyamirira, ati \"Mbese mu Rwanda hasigaye harwana abagore!\" Rubuguza ntiyabyitaho aremarara, ingabo ye ayishinga mu nzira rwagati aranamiza, ati \"Ndi Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe, nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbaguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama!\"\n\nUbwo Nzikoga uko yakamwitegereje akabya agasuzuguro; abwira abanyagisaka, ati \"Nimusigarane iyi myambi nari nikoranye ndajyana umwe; uriya muntu ndora si uwo kwicishwa imyambi ibiri!\"\n\nAbanyagisaka basigarana imyambi, uwo atoranije arawutamika ararekera uravumera Rubuguza, awurangisha ingabo, aramusatira aramutera. Nzikoga yikubita hasi. Rubuguza yikanyira kumuhwanya, Nzikoga yiyanda ahungira kwa Kimenyi. Rubuguza aramugerekana. Batungutse ku karubanda, Nzikoga yikaka mu rugo yihina mu nzu. Rubuguza ahagarara ku muryango, ati \"Nimumpe umuntu wanjye!\" Kimenyi ati \"Koko nimusohore iyo mbwa yari yarigize ishyano muyimuhe ayice!\" Abari aho, bati \"Inyamaswa ihungiye mu nzu ntiyicwa\". Abanyarwanda baba barahashinze, batera Rubuguza ingabo mu bitugu barashega, bati \"Nimuduhe kwoya kacu\". Abanyagisaka batera hejuru, bati \"Kirazira nta we utanga umuntu wageze mu nzu; ahubwo nibake Nzikoga umuheto we, bamwambure inkindi n'ikigomero cye, babyambike Rubuguza, kandi bamuzanire na muka-Nzikoga bararane!\"\n\nNuko babikirakiranya batyo, Kimenyi abigerekaho inka cumi z'ishimwe, asezerera Rubuguza arataha. Ubwo inkuru y'uko Rubuguza yanesheje Nzikoga iba yasakaye i Rwanda. Cyilima aranezerwa; atuma ku Banyarwanda bari i Gisaka, ati \"Muramenye Rubuguza ntazakoze ikirenge hasi!\" Ubwo baza bamuhetse kuva i Mukiza kwa Kimenyi kugera i Ntora kwa Cyilima; baramushimagiza bamugororera Nyaruguru, n'inka zitwa Ubulilima. Kuva ubwo rero, Abanyarwanda n'Abanyagisaka babona umuntu wirata ku bandi mu mihayo hakagira ikimukoma mu nkokora agacuba, bakibukiraho Nzikoga ya Bikinga, bati \"Reka yumve dore ko atari yarigize kanzikoga\" (aka Nzikoga).\n\nKwigira kanzikoga = Kwirata mu mihayo.", "genre": "Insigamugani", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ubwirasi " }, { "story_id": 52, "story_title": "Yigize syoli", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yigize syoli\", bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati \"Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!\" Byakomotse kuri Syoli w'i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w'i 1600.\n\nSyoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi w'umukogoto; akica inyamaswa z'ishyamba ndetse ntakangwe n'iz'inkazi: nk'intare, ingwe, imbogo n'izindi. Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, akabakabukana ngo ntibazi kurasa; ati \"Nzijyana n'umuheto wanjye!\" Umugore we yamugira inama yo gufatanya n'abandi kuko nta mugabo umwe, Syoli akamutwama, ngo: \"Aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi!\" ati \"Uretse no kujyana umuheto n'aho najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yandinda!\" Umugore agatererayo utwatsi ati \"Urambone!\" Ariko bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe (se wa Syoli).\n\nAgezeyo abwira sebukwe, ati \"Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi muzi uko rimeze; ati \"Ndetse n'abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati \"Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize\".\n\nYa minsi ishize, umukambwe arashyogoza ajya i Nyagahanga iw'umuhungu. Agezeyo asanga Syoli yagiye guhiga wenyine; nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe amwereka umuhigo. Amaze kwicara, se aramubaza, ati \"Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari hehe?\" Syoli, ati \"Nta bwo mpigana n'abandi mpiga jyenyine. Se, ati \"Ese mwana wanjye niba uri n'umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?\" Syoli ati \"Aho nabereye sindahigana n'abandi.\" Se ararakara; ati \"Nkabona n'umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize intabikozwa!\" Yungamo, ati \"Harya ngo wica ingwe sha! hari ubwo urutoni urunguru ruzakwihererana ubure kivurira!\" Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe. Syoli arabisha, abwira umugore; ati \"Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n'inkoni yanjye nkuzanire intare; ariko nimara kuyikwereka wiyimbire; noye ayo!\"\n\nNuko aturumbukana icumu n'umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze ku ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y'inzira, agisutama urukwavu rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, agira igihunga, aragwaguza, yishita ku icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo azize guhinyura ay'abakuru. Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yajyaga ananira abamuhana ntakangwe n'inyamaswa z'inkazi, bakurizaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize syoli.\n\nKwigira syoli = Kunanirana mu mico.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ubwirasi, gushira isoni" }, { "story_id": 53, "story_title": "Ziracyapfa bitanihira", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Ziracyapfa bitanihira\", bawuca iyo babonye ibintu bikomanye n'amakwa (biguye mu makuba) y'ubwoko bworetse ibindi; ni bwo bagira ngo \"Ziracyapfa bitanihira!\" Wakomotse kuli Bitanihira wo mu Bufundu, ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera; ahayinga umwaka w'i 1600.\n\nBitanihira uwo yali umugaragu wa Macigata watwaliraga Mutara Semugeshi u Bufundu n'u Buroha. Yali atuye i Kinyamakara mu Bufundu, ariko inkomoko y'umuryango we ari i Burundi, niho sekuru (ubyara se) yari yaraturutse, akaba umuhazi w'impu zavagamo inkindi (imyambaro y'intore) biyerekanaga, guhamiriza bitaraduka mu Rwanda; dore ko byakomotse i Burundi.\n\nNuko rero Macigata shebuja wa Bitanihira amaze kunyagwa na Semugeshi, ibihugu bye bigabanwa na Nyamuheshera (umuhungu wa Semugeshi); yari akiri umututsi mu bandi, ariko ari we ingoma igomba mu bwiru. Amaze kubigabana, inkindi z'intore zaho ziramushimisha, ashimikira aho zakaniwe; Abafundu bamubwira ko zikanwa n'umuhazi witwa Bitanihira. Ubwo Nyamuheshera aramutumiza, amubaza ukuntu arema inkindi. Undi arabimusobanurira. Ubwo Nyamuheshera aramwishimira, amugira umutora w'imiguta y'i Bufundu yose. Arayobokwa, araturwa, aratengamara kubera inka yahongerwaga; dore ko uwaburaga impu z'imigoma myiza yo kuvamo inkindi n'imikane y'ibwami yatangaga inyana y'inshuke kugira ngo ataregwa. Bimaze iminsi Semugeshi aratanga: amaze gutanga (gupfa) umuhungu we Nyamuheshera yegurirwa ingoma; u Bufundu yatwaraga abwegurira Bitanihira, bitewe n'uko yari umutoni we, n'uko kandi nta mwami witegekeraga imisozi ndetse n'igihugu; yategekerwaga n'abatware be.\n\nBitanihira amaze kwegurirwa ibya Macigata kandi ari we wari umukanyi rwamwa wenyine muri ako karere, agira ingorane inkindi ziba iyanga mu mitwe y'intore; bituma umutware wese w'umutwe utabonye inkindi ajya kwibariza ibwami, anaregeramo Bitanihira. Nyamuheshera amaze kurambirwa ibirego bya burijo, arakarira Bitanihira; aramutumiza, amubaza igituma intore ze zitabona inkindi zose. Bitanihira; ati \"Imitwe yabaye myinshi, ni cyo gituma inkindi zitabakwira. Nyamuheshera agiye kubyemera, abanzi ba Bitanihira barashikama baramusesereza; bati \"Si impu zabuze ahubwo ni umurengwe wamuteye uburangare\". Abarezi bamaze gusesekaza ibisebyo, Bitanihira anyagwa u Bufundu, bamutegeka kujya atora imigoma wenyine kandi akayikorera ubwe; akayihara, akayikana, agatura inkindi ibwami. Kuva ubwo akajya abikora atyo mu migure ya nyamugirubutangwa.\n\nRimwe rero ajya gutora imigoma aho yayibariwe (yayibwiwe), arayitora, arayikorera, aragenda; ageze mu ibanga rya Kinyamakara, aranyerera yikubita hasi aratemba; ahirimana n'iyo miguta yari yikoreye, baregera munsi ya Kinyamakara; ahitwa mu Rwamweru. Hari inka zahaturukiye zirisha; zumvise imigoma ibomborana zirikanga ziriruka imwe muri zo iratsikira yikubita hasi irahavunikira. Abonye ikumbagurika arirahira; ati \"Ziracyapfa Bitanihira!\" Ubwo yavugaga ko agiye kubona urundi ruhu rwo kujya guhara no gukana.\n\nNuko abashumba b'izo nka baje kugandura iyo yavunitse bumvise ayo magambo bayafatiraho biganira abandi uko byagenze. Inkuru iragenda igera ibwami yahindutse ibisetso by'urwenya; bituma Bitanihira akomorerwa u Bufundu. Kuva ubwo rubanda babona umuntu ukomanye n'amakwa cyangwa se ibintu biguye mu makuba asa n'ayoretse ibindi bakabikurizaho amarenga mu mvugo y'uwo muhazi, bati \"Ziracyapfa bitanihira\"!\n\nGukomana n'amakwa = Kugira ibyago.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ibyago, Amakuba" }, { "story_id": 54, "story_title": "Yazize agatandabazimu", "story_text": "Uyu mugani baca bagira ngo: \"Yazize agatandabazimu\", bawuca iyo bumvise umuntu wagushije ishyano rishibuka hamwe n'iryahitanye undi; ni bwo bagira, bati \"Na we yazize agatandabazimu!\" Wakomotse ku rupfu rwa Ndamutsa ya Mitunga na Gahindiro ka Mibambwe na Rugaju rwa Mutimbo, mu rwimo rwa Rwongera (1800 - 1850).\n\nUrwo rupfu rw'agatandabazimu rwirengeje abo bantu batatu mu gihe gito, barwitiriye umuzimu w'umukecuru witwa Mitunga; yari umukobwa wa Cyilima Rujugira akaba nyirakuru wa Gahindiro se wa Rwogera, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ndamutsa. Uwo mukecuru yabonye amaze gusaza cyane, yegura akabando ke ajya ibwami kwa Gahindiro; aramubwira, ati \"Nje kugusezeraho kuko nshigaje igihe gito ngapfa; nawe urareba ko nshaje!\" Maze rero mwana wanjye, dore mfite umwana umwe rukumbi, none ndamugusigiye, uramuhake nk'uko wampatse, ntuzamwice; yewe ndetse ntuzanamunyage. Uzamutungishe ibyo musigiye azabisaziremo nk'uko na njye mbisaziyemo. Kandi rero nuramuka umunyaze, umenye ko bitazakugwa amahoro!\" Gahindiro, arabyemera ati \"Nta bwo nzagira icyo mutwara; nzabigenza uko ubinsabye.\" Umukecuru aramushima. Gahindiro amuha inka aramusezerera arataha.\n\nHashize igihe gito Mitunga arasaza. Gahindiro ajya kumuhambisha. Bukeye wa muhungu Ndamutsa ya Mitunga yangana na Rugaju rwa Mutimbo. Rugaju yari umutoni wa Gahindiro cyane; Barangana birakomera, ariko Mitunga yari yarihanangirije umuhungu we Ndamutsa, ati \"Uramenye ntuzababaze Gahindiro, ubitewe n'uko wumvise ko namugushinze, kandi numubabaza, na we ntibizakugwa neza!\"\n\nNuko biba aho, bukeye Gahindiro amenya ko Ndamutsa yangana na Rugaju. Arabahamagara bombi; bicarana mu nzu uko ari batatu, atumiza inzoga bayitereka hagati yabo. Ahamagaza n'inka ebyiri nziza; maze arababwira, ati \"Mbahamagariye kubabaza ibintu rubanda babavugaho; numvise ko mwangana; ni koko?\" Bombi ntibirirwa hamurushya baramwemerera, bati \"Turangana koko\". Gahindiro, ati \"Ntimumbeshye kandi koko narabimenye; dore abagaragu banjye n'abagore ndetse n'abana biciyemo ibice kubera mwebwe; bamwe banga Ndamutsa banganira Rugaju; abandi bakanga Rugaju banganira Ndamutsa, ati \"Mbese ikibi nabagiriye gituma mushaka ko urugo rwanjye rusenyuka ni ikihe?\" Baraceceka babura icyo bamusubiza. Ahamagara Rugaju, ati \"Harya Rugaju ntuzi ko Ndamutsa tuva inda imwe?\" Undi, ati \"Ndabizi.\" Arongera, ati \"Ntuzi ko nyogokuru wanjye Mitunga yansigiye irage, ngo sinzamwicire umwana cyangwa ngo munyage?\" Rugaju, ati \"Nabyo ndabizi.\" Gahindiro, ati \"Kuki rero umwanga kandi ibyo byose ubizi?\" Undi, ati \"Ni uko nawe anyanga!\" Gahindiro ahindukirana Ndamutsa, ati \"Ntuzi ko nkunda Rugaju kuruta bose?\" Ndamutsa, ati \"Ndabizi.\" Undi, ati \"Kuki wanga icyo nkunda?\" Ndamutsa, ati \"Ni uko nacyo kinyanga!\" Bamaze gusubiza batyo, Gahindiro, ati \"Noneho rero nabahamagariye kugira ngo mbunge, maze inzangano zanyu muzifashe hasi; muve hano mundahiye ko mutazongera kwangana; ati\n\nsinshaka ko mumbwira icyo mupfa, ahubwo ndashaka ko mubana, mwaramuka mubyanze na njye nkabanga.\"\n\nUbwo ahamagaza za nka zombi; imwe ayiha Rugaju; ati \"Dore inka y'icyiru nguhaye ku cyaha Ndamutsa yakugiriye; indi ayiha Ndamutsa, ati \"Na we ngiyi inka nguhaye y'icyaha Rugaju yagukoreye; ngaho twinywere inzoga tuganire; ariko mumaze kundahira ko muretse inzangano zanyu.\" Rugaju abwira shebuja, ati \"Warampatse urankiza umara agahinda, none na njye sinkwiriye kukagutera; kuva ubu ndetse kwanga Ndamutsa mbankuroga, kandi nshimye n'iyi nka y'icyiru umutangiriye, niwongera kumva ko nakomeje kumwanga uzanyage mbe umutindi; ndetse ari byo uzanyice.\" Gahindiro abaza Ndamutsa, ati \"Wowe se urabivugaho iki?\" Undi, ati \"Nyagasani singiye kukubeshya mbankuroga: nanga Rugaju, kandi sinshobora kungwa na we; ndetse yewe urebe ko mwanga koko: nanga Rugaju, nanga n'inka y'igaju, nanga ikivugwaho igaju, aribyo nanga n'imbwa y'urutamu; Rugaju koko ndamwanga pe! Ndetse n'inka wampaye kugira ngo utwunge yihere undi; jyewe sinshaka kungwa nka we!\"\n\nGahindiro yumvise ayo magambo ya Ndamutsa, ararakara, ariko arumirwa ashengukira mu nda gusa, Rugaju aramubwira ati \"N'ubundi kwangana na we ni we byaturutseho si jye; kandi na we urabyiyumviye!\" Barasohoka barataha; hashize iminsi Gahindiro atanga Ndamutsa baramwica.\n\nNuko ngo bamare kwica Ndamutsa, umuzimu wa Mitunga ngo atera Rugaju kugira ngo amuhore kuko yamwicishirije umwana; aterura Rugaju amukubita hasi; abantu barahurura, bamwe batiNi mugiga, abandi, batiNi igiculi. Abapfumu b'impangu bararagura, bati \"Ni Mitunga wamuteye\" Bashaka insinzi; bazana inka z'ibitambo bazimurikira Mitunga, bazikuriramo umuzimu we, amuvamo ajya muri zo. Bazijyana mu mucyamu imbere ro kwa Rugaju bazitemaguriraho, ziba igitambo cya Rugaju urw'uwo ubwo ararurokoka.\n\nBukeye Gahindiro ajya kwa Rugaju kumusura; asanga amaze koroherwa; baraganira. Aramubaza, ati \"Ese wari uzize iki?\" Undi, ati \"Ngo nari nzize umuzimu wa Mitunga; arabimutekerereza byose. Birirwa aho kwa Rugaju biganirira. Bigejeje nimunsi Gahindiro baramuherekeza. Bageze ku irembo babona ibisiga byinshi byakoraniye kurya za nka z'ibitambo bakuriyemo umuzimu wa Mitunga. Gahindiro abwira Rugaju, ati \"Hamagaza umuheto wawe tumashe biriya bisiga, Rugaju ahamagaza umuheto n'imyambi, baforera rimwe bararekera; bombi barahamya. Babona ibisiga bibili byikunenga ku myambi, biruka batanguranwa kuyishingura; umwe afata icyo yahamije, undi icye. Ngo umuzimu wa Mitunga abonye Gahindiro, ava muri bya bitambo aramusumira aramwarika; basindikiza intere. Bamugejeje iwe bararagura, bati \"Ni umuzimu wa Mitunga yanduruye muri bya bitambo Rugaju yatambirwaga; bati \"Kandi Rugaju ni we wabimujyanyemo, iyo abimubwira ntaba yatinyutse kujyayo; bamuhamya ubugome. Ni ubwo bwamwokamye arinda gutangwa.\n\nNuko Gahindiro arwara igihe gito arapfa. Umuhungu we Rwogera amaze kwima atanga Rugaju baramwica, bahorera se. Kuva ubwo rero, hagira abantu bahitanwa n'ishyano rishibuka hamwe, kabone n'iyo batapfa rumwe ariko intandaro ari imwe, bakabigereranya n'urwishe Ndamutsa na Gahindiro na Rugaju; urigushije akurikira undi, bati \"Na we yazize agatandabazimu\"\n\nKuzira agatandabazimu = Kugusha ishyano rishibuka ku ntandaro nk'iy'iryo abandi bagushije.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Ibyago by'uruhererekane" }, { "story_id": 55, "story_title": "Yabiguyemo urwuba", "story_text": "Uyu mugani, bawucira ku muntu babonye yihwabana agakabyo k'urukumbuzi ngo yimare nyirarigi (ipfa); niho bavuga ngo: \"Yabiguyemo urwuba!\" Wakomotse kuri Ruhashyampunzi rwa Lyaba mu Kabagali (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400.\n\nIcyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hakabaho itegeko rivuga ngo: \"Ntihazagire umuntu uva mu rugerero adakuwe n'uwe; nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa undi bafitanye isano. Ubwo hariho umugabo Lyaba w'umuturagara, atuye i Murama mu Kabagali ho i Gitarama, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ruhashyampunzi. Lyaba amaze kuba umusaza utakibasha kujya mu rugerero bene wabo bamurega ku mutware wabo w'ingabo. Uwo mutware atumiza Lyaba amubaza igituma yanga kujya mu rugerero kubera ubusaza. Bene wabo bamushinja ko afite umuhungu w'umusore witwa Ruhashyampunzi, bati \"Ni umusore ukwiye kujya mu rugerero!\" Lyaba aratsindwa, agenda ihutihuti ajya gusabira umuhungu we amushyingira ikitaraganya, kugira ngo ajye mu rugerero.\n\nRuhashyampunzi amaze kurongora ajya mu rugerero i Gaharanyonga; ariko ubwo yasize umugore amaze gusama inda.\n\nNuko Ruhashyampunzi aragenda, hashize amezi make umugore we abyara umuhungu. Ruhashyampunzi amaze kubyumva ajya gusezera ku mutware w'urugerero kugira ngo ajye kwita umwana izina. Umutware w'urugerero aramwangira. Amaze kumwangira, Ruhashyampunzi arumirwa; ahera ko atuma kuri se ngo agerageze uko ashoboye kose amubonere umukura muri bene wabo. Intumwa igeze kuri Lyaba agerageza bene wabo baramuhakanira. Atuma ku muhungu we ko yagerageje uko ashoboye kose bikananirana akabura umukura. Intumwa igeze kuri Ruhashyampunzi ivuga ubutumwa. Ruhashyampunzi arumirwa n'umubabaro mwinshi.\n\nAragenda abwira umutware w'urugerero ko yabuze umukura; abimubwirana umubabaro. Umutware abyumvise na we biramubabaza, ariko ubutware bumubuza kubyumva, kugira ngo abari mu rugerero batazajya baboneraho inkunga yo gusezera.\n\nRuhashyampunzi yitegereza umutware w'urugerero araturika ararira. Umutware nawe amukubise amaso arira, aragenda ahamagara abagabo bakuru abajyana ukwabo; abatekerereza ibya Ruhashyampunzi. Abagabo bakuru babyumvise, bagirira uwo mwana impuhwe, bamusabira iminsi mike yo kugera imuhira. Baramuhamagaza bamutegeka ko ataha akamara iwabo amezi abiri masa akagaruka mu rugerero. Ubwo Ruhashyampunzi aranezerwa cyane; arara ataraye, bukeye azinduka yiruka amasigamana amanywa n'ijoro; agera iwabo i Murama mu kindi gitondo cya kare.\n\nUmugore we amukubitse amaso aranezerwa; bombi ubwuzu burabasaba baramukanya, bataramukanyije; bamaze kuramukanya, umugore arikubura yicara ku rwuririro, dore ko byari umuhango w'abagore bo hambere, umugabo aramukurikira. Umugore amuhereza agacuma k'inzoga, Ruhashyampunzi arasoma, baganira ho gato, Ruhashyampunzi abwira umugore, ati \"Jya kunsasira ndananiwe.\" Umugore, ati \"Harashashe!\" Ruhashyampunzi yinagurira ku buriri. Umugore aramwegera bararyama. Bamaze kuryamana ibyishimo bya Ruhashyampunzi biramuzabiranya, bituma umwuka uhera arahwera. Umugore induru ayiha umunwa. Rubanda barahurura, basanga amaze kunogoka. Umugore, abatekerereje uko byagenze barumirwa, bati \"Yamuguyemo urwuba!\"\n\nNuko inkuru y'uko Rahashyampunzi yapfuye irakorerana igera ibwami. Bumvise icyamwishe barumirwa; ibyo byishimo byamwishe amarabira babihindura urwuba. Kuva ubwo, ibwami bategeka ko ibinege biri mu rugerero bizajya bimara amezi atandatu gusa, yarangira bigasezererwa bigataha. Itegeko rirafata bitewe n'ubwoba ibwami bagize buturutse ku rupfu rw'amarabira Ruhashyampunzi yapfuye.\n\nUrwuba rero, ni ibyishimo bitewe no kwihwabana urukumbuzi rw'agakabyo; ni cyo gituma iyo umuntu azikamye mu gahararo k'ibimushamaje cyane, wumva bavuga ngo: \"Yabiguyemo urwuba!\" cyangwa inshuti ebyiri zahura igize ngo irasezera mbere iyindi ikayishwishuriza, iti: \"Ba uretse mbanze nkugwemo urwuba, tumarane ibicuro.\"\n\nKugwamo urwuba = Kwihwabana ibyishimo by'agakabyo.", "genre": "Insigamugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Kwihwabana ibyishimo by'agakabyo. " }, { "story_id": 56, "story_title": "Baramubaza ati \"Ngali \"", "story_text": "Uyu mugani, bawuca iyo bahonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza, ni bwo bagira bati \u00abBaramubaza ati \u00abNgali\u00bb.\n\nWakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400.\n\nHari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ari mu Ruhango na Nangingare h'i Mutakara na Nyamagana, hakaba abana babiri bavuka mu miryango ituranye kandi, yuzura cyane, bituma n'abo buzura bakanaragirana amatungo; umwe yitwaga Ngali, undi akitwa Runyotwe.\n\nBarabana baruzura mu bwana, bamaze guca akenge Ngali akurana imico myiza, na we Runyotwe atangira ingeso z' uburyarya; batashya inkwi, Runyotwe akandura iza Ngali. Ngali yagana aho yari yanditse inkwi ze, agasanga Runyotwe yazanduye, yamubaza, Runyotwe, atiSinzi aho zagiye. Bacukura ibijumba bakotsa, Runyotwe akuhura Ngali, yamara gutirimuka akabyiba. Ngali yagaruka akabiheba bikamubabaza.\n\nNuko Ngali amaze kwitegereza iyo migirire ya Runyotwe basobanura amatungo, umwe aragira ukwe undi ukwe. Baba aho bamaze no kuba ingaragu bakomeza kwangana, kugeza igihe baba abagabo. Bamaze kwubaka Runyotwe akomeza ya ngeso y' ubusambo; aba umushimusi.\n\nAmaze kuba impangu y'umujura atangira kunywana n'abanyakabagali na bo b'abashimusi. Bukeye ajya mu Busanza naho ahashaka izindi nshuti baranywana. Ajya ku Mayaga no mu Nduga, naho arahanywana.\n\nYiba inka mu Kabagali akazigurana n' inshuti zo ku Mayaga. Iyo aguranye akayijyana iwe ku Mukingo na Mwanabili; mbese akomeza kubigenza atyo, inka arazigwiza.\n\nAbonye zimaze guca ibikumbi, na rubanda rumaze kumuhurahura, agira ubwoba aribaza ati \"Izi nka ntunze zingana zitya ntagira umpatse zizarinkorera. Arikora n'inyana y' ishashi, ayitura Kamegeli (uyu witiriwe urutare rwa Kamegeli), wari umutware wa Mibambwe; amusaba kuzamumusohozaho.\n\nKamegeli inka arayakira, bukeye aramujyana amusohoza kuri Mibambwe. Ni ushohojwe rero n' umutoni! Mibambwe aherako, amugabira inka ayijyana iwe ku Mukingo; ijya muri za njuramo.\n\nRunyotwe arakunda yitwa umugaragu w'umwami ahakwa nk'abandi.\n\nHaciyeho iminsi ingeso y'ubushimusi irubura; Runyotwe yiba mu nka z'intarama za Mibambwe. Bakurikiye urwara barugeza ku Mukingo inyuma y'urugo rwe. Induru ziravuga, barahurura: mu bahuruye hazamo Ngali. Ingabo ziroha mu rugo kwa Runyotwe zisanga inyama mbisi n'izitetse n'iziranzitse (imiranzi). Runyotwe bamuta ku ngoyi bamushyira Mibambwe mu Ruhango.\n\nBamugejejeyo baramuboha baramudanangira. Ariko aruma gihwa ntiyakoma. Bamubaza abandi bibanye akabihorera. Hanyuma ingoyi imaze kumurembya imwibutsa umwanzi we Ngali, ahitamo kutamusiga imusozi. Bongeye gukaza ingoyi, bati \u00abWibana na nde? Noneho abumbura umunwa, ati \u00abNgali!\u00bb Baramukubita bati \"Vuga abo mwibana\" Yajya gusubiza ati \u00abNgali\u00bb, ntagire ikindi avuga!\n\nBikomeza bityo; bigeze aho ibwami babaza abari aho icyo Runyotwe ashaka kuvuga; bati \u00abKo tumubaza tukamushima ntagire ikindi avuga kitari ngali, ngali ni iki ?\u00bb Abazi uwo mugabo, bati\n\n\u00abNi umuntu baturanye, ahari ubanza ariwe bibana; kandi aho ni n'umutunzi nka we, baba bibana koko!\u00bb\n\nUbwo Ngali bamufatira aho, bamubohana na Runyotwe. Bamubajije ko bibana koko, aragaramba; yanga gutakira umushyo nk' umushwi w'inkoko, kuko yabonaga yashyikiwe.\n\nNuko ibwami batanga Runyotwe na Ngali bombi; ariko Ngali azize amaherere.\n\nKuva ubwo rero bagira icyo babaza umuntu akanina nk' utabyitayeho bakamwuririraho ya nyikirizo ya Runyotwe, y' ubwo bamubazaga, ati \u00abNgali\u00bb.\n\nKwigira akangali (aka ngali = Kunanirana); na byo ni aho byaturutse, kuko bashimuje Ngali ngo avuge akagaramba akabaninira.\n\n\"Kubaza umuntu ati \u00abNgali!\u00bb = Kunina.\"", "genre": "Insigamugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "bawuca iyo bahonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza," }, { "story_id": 57, "story_title": "Yakoze iyo bwabaga", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yakoze iyo bwabaga\", cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse abagihaye ihene n'intama; ahasaga umwaka w'i 1500.\n\nBawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati \"Kora iyo bwabaga!\" Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki n'iki, iyo kimunaniye bagira bati \"Gerageza\" Iryo jambo rero ryo gukora iyo bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze; ariko ubundi inkomoko ni uburozi!\n\nByatangiye hagati y'ingoma ya Ndahiro n'iy'umuhungu we Ndoli. Hariho umugabo witwa\n\nNkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga; ibi byo gucuragura; ariko bakagira n'ubundi burozi busanzwe. Aho shebuja apfiriye yishwe n'Abakongoro bamutsinze i Rubi rw'i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k'Abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b'ibwami barabahiga barabahashya, kugira ngo, batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho, abandi, bati \"Yapfanye na se\"\n\nUbwo Abanyamarangara batera Nkama, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara, ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n'Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n'Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo Nduga ari Mateke uwo. Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.\n\nBukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina; bajya inama y'uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, bati \"Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?\" Nkoma, ati \"Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi\" Abandi baramubwira, bati \"Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka!\" Aradukukanye yakabura amagara!\n\nAbaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w'umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati \"Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.\"\n\nKuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n'umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati \"Kora aho bwabaga\", ariko bo baba bavuga ubugabo yari asanganywe; bifata bityo.\n\nGukora aho bwabaga = Kwiharahara", "genre": "Insigamigani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga" }, { "story_id": 58, "story_title": "Yarumye Gihwa", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yarumye gihwa\", bawuca iyo babajije umuntu iki n'iki agaceceka, cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake; ni bwo bavuga, bati \"Yarumye gihwa\". Wakomotse kuri Gihwa wari umutware w'i Kibali mu Ruhengeri n'ahandi byegeranye; ahayinga umwaka w'i 1500.\n\nMuri ayo magingo, abakongoro bamaze kwica Ndahiro Cyamatare, Gihwa yigaruriye utwo turere; aca iteka ry'uko nta muntu uzongera kugurana imyaka mu Kibali. Ubwo yavugaga uturere tw'u Rwanda rudahinga amashaza; nk'u Buganza, u Bwanacyambwe, a Mayaga n'i Nduga n'ahandi; dore ko guhinga amashaza byakwiriye mu Rwanda hose vuba. Ubundi bahingaga amasaka, yera bakajya kuyagurana amashaza mu nkiga.\n\nGihwa rero amaze guca iteka abwira Abanyakibali, ati \"Uwo muzabona azanye amasaka kugurana amashaza, mujye muyamwambura mumureke yigendere, ariko ntimukagire icyo mumutwara; icyakora nabateraho amahane, mujye mumunzanira murume.\" Yari umuhanga wo kuryana amenyo. Kuva ubwo uwo babonanye amasaka bakayamwambura, yatera amahane bakamujyana kwa Gihwa akamurya amenyo. Biba akamenyero, uwo babonye bakamwambura, unaniranye bakamwegereza Gihwa akamushishimura akagenda avirirana. Yahura n'abandi baje kugurana bagakimirana ubutarora inyuma. Mu gitondo, abo mu turere twose baba bamaze kumenya iteka rya Gihwa, bacukira aho ntibongera gukinisha kujya mu Kibali. Ubwo mu Bwanacyambwe kuri Kigali, ahitwa mu Busasanzobe, hagatura umugabo witwa Rubango; yari yarabyirukiye mu bushumba, ari umwungeri uzi gukura inyana amahembe byaribuwe.\n\nRimwe rero yicarana n'abandi mu mpinga ya Kigali, baraganira bagera aho bavuga ko batakibona aho bagurana amashaza; batekereza iteka rya Gihwa. Rubango abwira bagenzi be, ati \"Nimutoranye abantu babiri b'intwari tuzajyane kugurana amashaza mu Kibali maze nzarebane n'uwo muntu wigize ishyano.\" Batoranya abantu bucya bikorera amasaka baboneza iyo mu Kibali, Rubango uwo yari afite inshuti nyinshi banywanye; mu mayira bakagenda nijoro, bwajya gucya bakaba bageze ku rugo rwa mucuti we bakaryama bakirirwa aho. Begereje mu Kibali Rubango abwira bagenzi be, ati \"Noneho tuze kugenda ku kirengarenga nibigera mu mataha y'inka tube tugeze kwa Gihwa, kuko nta handi nzaguranira! Bigejeje ku kirengarenga, bashyira nzira, inka zigiye gukamwa baba basesekaye kwa Gihwa mu muharuro. Rubango akaba yitwaje inkoni n'indiga (intambi) ayambaye mu kizigira.\n\nBageze ku irembo, ati \"Yemwe abo kwa Gihwa nimugire umwami?\" Abari hafi barikiriza!\" Rubango, ati \"Nta mashaza mwagira ngo mutuguranire amasaka?\" Abandi bumvise iyo mvugo baratangara bati \"Uwo muntu ushirika ubwoba bingana bityo aturutse he?\" ati \"Ndaturuka i Bwanacyambwe\". Bose barashika, baza kumureba. Baramwegera, bati \"Uravuga amaki?\" Rubango, ati \"Ndashaka ko munguranira amashaza mfite amasaka!\" Baramureba barumirwa, basubira mu rugo kubibwira Gihwa. Bamaze kugenda Rubango abwira bagenzi be, ati \"Mureke abe ari jye ujyayo jyenyine na mwe mukenyere mwitegure tuze kubasiga.\n\nAjya mu rugo, agezeyo Gihwa aramubaza ati \"Urashaka iki ?\" Rubango aramuninira! Gihwa ararubira, ati \"Nimumunyegereze mutegeke!\" Baramufata bamukubita inshyi bamukweshebana.\n\nRubango aranuma ntiyakoma. Bamwegereza Gihwa amushinga amenyo ku mukamba w'inda. Rubango arashinyiriza ntiyataka. Abari aho, bati \"Hora gato urashyira uhebebe!\"\n\nNuko Rubango akora aho bwabaga, ni umuntu rero wamenyereye gukura inyana amahembe! Uko Gihwa yakamushinze amenyo ku mukamba, (mu mwogo w'inda), undi ayamushinga ku ngusho (ku gakanu) arashingishira. Gihwa aranegekara acura umuborogo abe bagakeka ko ari Rubango utaka kuko hatabonaga. Rubango akura indiga aramusogota, amuvaho afumyamo ariruka; bagenzi be bamwomaho baramuka, abo kwa Gihwa bahugira kumwunamira; bavuza induru ikwira i Kibali, bati \"Umuhashyi arumye Gihwa none arapfuye\"; bararirara bucya bahamba. Kuva ubwo rubanda babigira urwenya, uwo babajije ikintu agahora, bati \"Yarumye Gihwa\", bigana uko Rubango yashinyirije ashira, aho gutaka akumiriza akaruma Gihwa akamuhwanya.\n\nKuruma gihwa = Gushinyiriza; kwumiriza.\n\n", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babajije umuntu iki n'iki agaceceka" }, { "story_id": 59, "story_title": "Yarezwe bajeyi", "story_text": "Uyu mugani baca, ngo: \"Yarezwe bajeyi\" wakomotse kuri Bajeyi ba Sharangabo rya Rujugira rwa Mazimpaka; ahayinga umwaka w' i 1700. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umukuru wipfayonza gitesi; ni bwo bavuga ngo: \"Yarezwe bajeyi!\"\n\nUmwami witwa Yuhi Mazimpaka yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi, bakajya bamuteranya n'abana be, bituma abahiga arabahihibikanya, kugeza ubwo yishe uwitwa Musigwa yakundaga cyane. Amaze kumwica yigunga mu nzu iminsi itatu; ni bwo yasohokanye igisigo cyitwa \"Singikunda ukundi\" Musigwa amaze kubigwamo, uwitwa Rujugira na we agira amakuba; yica imfizi ya se yitwaga Rushya. Yibutse ko Mazimpaka yahimbye igisigo cyitwa Singikunda ukundi, abona ko atamuhonoka aracika, acikira i Bugesera. Bwari butaraba ubw'u Rwanda. Acikana n'umugore we Kalira, bafitanye utwana tubiri tw'indahekana: Mulikanwa na Sharangabo. Bajyana n'umugabo Ndabaramiye, w'i Gihinga na Ruzege (muri Komini Taba); n'umugore we Mupfasoni, n'umuhungu wabo Rubanzabigwi. Baragenda bageze i Bugesera, barahakeza barahakirwa, biberayo bagubwa neza.\n\nHaciyeho iminsi, Mazimpaka yibuka ibyo kuraga ingoma. Atuma kuri Rujugira ngo ahunguke azamuzungure. Rujugira yanga kubyemera, kuko yakekaga ko se amuresaresa ngo abone urwaho rwo kumwica nka Musigwa. Amaze kubyanga, i Rwanda bacura inama yo kujya kwiba umugore we Kalira; bati \"Nagera mu Rwanda akiyumvira imvaho azatuma ku mugabo we amwizeze akunde agaruke.\n\nBaragenda bazana Kalira n'abana be rwihishwa; Rujugira atabizi. Bamugejeje ku Kamonyi, bacura indi nama yo kumwubakira kure yaho; bamujyana ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga. (muri Komini Nyamabuye, Gitarama).\n\nNuko Mazimpaka amaze gutanga murumuna we Muteyi n'abiru, bimika umuhungu we Rwaka. Ariko amugara bidatinze, bavuga ko ari ingoma yamurashe, kuko atayirazwe na se. Noneho, batuma kuri Rujugira, bamusobanurira uko ibintu bimeze: baramwimika yitwa Cyilima (ni we nyir' ibisigazwa biri mu bushyinguro i Butare) Ariko mbere yo kumwimika, bari babanje kunywesha (kuroga) umugore we Kalira by'ubwiru kuko yari yaracikanye n'umugabo we. Dore ko mu Rwanda gucikana n'umugore cyangwa imbwa byari ikizira; bavugaga ko umugore ari uw'ibwami, imbwa ikaba ishumi ry'ibwami, uwabaga yarabicikanye nyuma agacikuka, umugore we yamutaga iyo ngiyo, imbwa akayica akabona kugaruka mu Rwanda.\n\nKalira bamaze kumwica, umugabo we amaze kwima ingoma y'u Rwanda, abaza aho ari n'abana be. Bamwerurira ko yapfuye, naho abana bakaba bari ku Kivumu cya Mpushi. Arumirwa arababara cyane, ni bwo avuze ijambo ry'agahinda ryahindutse umugani, ati \"Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndi kumwe na Kalira!\"\n\nNuko atumiza abana be bombi: Mulikanwa na Sharangabo; abubakira urugo rw'imbonera nk'aho yarwubakiye nyina yakundaga cyane; abaha n'ibihe byo kurarirwa; igihe cyagera akaza muri urwo rugo yabubakiye, akarumaramo iminsi iruta iyo mu zindi ngo ze, abakundwakaza mu kigwi cya Kalira.\n\nSharangabo amaze kuba umusore, Mulikanwa na we amaze kuba inkumi, Sharangabo baramushakira, ararongora abyara umwana w'umukobwa, bamwita Bajeyi. Amaze kuba inkumi sekuru Rujugira amushyingira Rugira rwa Semakamba ya Busyete (uyu w'umukurambere w'Abasyete). Rugira atahirira kwa Rujugira. Igihe cyo gutaha kigeze, Rujugira abaha u Murera n'u Bugoyi ho ibirongoranwa. Rugira na Bajeyi bamaze kugera mu butware bwabo, Bajeyi ayoberwa iby'urugo n'imirimo yerekeye abagore bakize gitware. Bimaze kumuyobera inkuru igera kuri sekuru. Atumiza Rugira atinya kumubwira ubupfayongo bw'umwuzukuru we. Noneho Rujugira yitumirira Bajeyi ubwe. Ahageze amufatira aho, yoherereza Rugira undi mwuzukuru we witwa Nyamashaza aba inshumbushanyo ya Bajeyi.\n\nBajeyi aguma aho arandagara cyane, bukeye rubanda bakamukwena, bamufatiraho, babona umwana wibuza uburyo yipfayonza gitesi, cyane uw'umukobwa bati \"Nyagucwa ugiye kwigira aka Bajeyi?\" Yananirana bati \"Mwene naka nimumureke yarezwe Bajeyi!\" kuko bamutetesheje akaba umupfu utazi ururo n'icyatsi, aka Bajeyi ba Sharangabo.\n\nKurera bajeyi = gutetesha umwana agapfayonga.", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"teenagers\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umukuru wipfayonza gitesi" }, { "story_id": 60, "story_title": "Yanyoye nzobya", "story_text": "Uyu mugani baca ngo: \"Yanyoye nzobya\" wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w'i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: \"Yabaye Sabizeze\".\n\nUwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w'akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n'ubushita buramwica, agwa i Remera rya Rukoma na Ngamba (Taba, Gitarama). Amaze gupfa umuhungu we Gahindiro umuzunguye, yangana na ba sewabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa Semugaza wari umutware w'umutwe w'ingabo zitwaga Urukatsa, afatanya na Nzobya banesha ibigina. Hanyuma ariko Nyiratunga, nyina wa Gahindiro, yanga Semugaza, bituma acikana n'Urukatsa bajya mu Ndorwa. Nzobya asigara mu Rwanda. Hanyuma aho Gahindiro amariye gutoneshereza Rugaju rwa Mutimbo, amugabiye akatsi ko haruguru y'inzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamurebe neza. Bigeze aho arasezera ajya iwe mu Buyenzi, ku musozi witwa Ngarulira. Amazeyo iminsi, abantu b'amacuti ye baza kumubwira ko ibintu bimumereye nabi ibwami.\n\nNzobya ariyumvira, ati \"Uruzi Semugaza ngo acike ansige mu Rwanda!\" Ahera ko akoresha amakoro yo gutura Gahindiro i Rubona rwa Gihara muri Komini Runda (Gitarama). Ahaguruka iwe i Ngarulira ataha mu i Ceni ku Bisi bya Huye; mu gitondo arahava ataha i Mayunzwe mu Nduga (Tambwe, Gitarama); bukeye ataha i Gihinga na Ruzege mu nsi ya Kamonyi (muri Komini Taba). Ahageze araza inkera, arasinda n'abagaragu be, inzoga imaze kumusaga abwira abagaragu be, ati \"Ubonye ngo databuja Mibambwe ansige mu gihugu none mbe nsigaye inyuma ya Rugaju; mbese mwene databuja Semugaza we gucika akansiga mu Rwanda nabitewe n'iki?\" ati \"Ubu ndagiye nsange databuja Mibambwe ku musezero i Rutare, ningera ku mva ye niyahure mpwane na we!\" Ubwo ayo yose yayavugishwaga n'inzoga!\n\nNuko abagaragu be baramuhana arabananira, ateshwa inzira ijya i Rubona kwa Gahindiro, aboneza iy'epfo ku Kavuza n'Uruyenzi, yambuka Nyabarongo ataha i Kinyinya mu Bwanacyambwe (muri Komini Rubungo). Amaze kuhagera, na none araza inkera. Isindwe riramudanangira akomeza ya migabo ye yo kwiyabura ntiyagaruka. Ibwami bamenya ko acitse nka Semugaza, bohereza ingabo zo kumutangira ngo zimufate. Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo acikane n'ingabo ze nka Semugaza. Ariko abantu babonye ko babungerezwa n'umusinzi, bamwegukaho basubira i Gihara kwa Gahindiro barayoboka.\n\nNzobya na we abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo aboneza iy'i Buliza; ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana, inyota iramurembya, ajya mu mugezi anywa amazi, amaze kuyahuga ariyahura arapfa. Icyo cyambu yanywereyemo cyitwa Akazi, ni ho havuye ijambo rivugwa n'ubu, ryo kunywa Akazi ka Rusasa.\n\nAyo mafuti yose rero Nzobya yakoze kuva ku Kamonyi kugera i Rusasa na Ntarabana, yayakoreshwaga n'itende ry'inturire yihoshyaga; ni yo bise nzobya, babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ry'ubuki n'inturire; barabimwitirira byitwa Nzobya. Kuva ubwo inzoga yose y'itende bayita nzobya. Ni byo bavugira ku muntu isindwe ryakoresheje ibidakorwa, bati \"Noneho si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya\".\n\nAriko kandi kunywa nzobya uretse abavuga ko bikomoka kuri uwo mugabo Nzobya wo mu Buyenzi, hari n'abandi bavuga ko byakomotse ku nka ya sekuru wa Nyirarucyaba rwa Gihanga. Mu bitekerezo, bavuga ko Nyirarucyaba akiri umukobwa w'inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wo mu basangwabutaka; bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati \"Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami?\" Nyirarucyaba aramusubiza, ati \"Hora nzi uko nzabigira; nzabikurangiriza.\"\n\nUbwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahigutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine; avuruga amata ya Nzobya ashyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangira kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y'umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga.\n\nNyina wabo witwaga Gihogwe (ni we kuvuza iya Gihogwe byavuyeho) asohotse asanga urugo rwahiye kare. Induru ayiha umunwa, ariko habura uwagira, ati \"Komera.\" Nuko sekuru wa Nyirarucyaba apfa atyo, azize ko yanyoye amata ya Nzobya; ni yo bagereranya n'inzoga umuntu anywa agasinda byo gupfa, bati \"si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya (= icyishi).\n\nNuko Nyirarucyaba amaze kwica sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano y'uko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n'ubwo ari umugore bwose; bakitwa Abacyaba.\n\nKunywa nzobya = Gusinda bita ubwenge; kunywa icyinshi", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: \"Yabaye Sabizeze\"" }, { "story_id": 61, "story_title": "Yariye karungu", "story_text": "Umugani baca ngo: \"Yariye karungu\" cyangwa \"Yarumye karungu\", wakomotse kuri\n\nNyirakamagaza n'umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere.\n\nBawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo: \"Nimumubise dore yariye Karungu.\"\n\nUwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba n'umushumba wa rwoma; wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ari we bita Rugarukiramfizi, wa wundi uvugwaho ubusambo bw'agahebuzo.\n\nKubera iyo ngeso y'ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n'abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo. Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza; bakanga kuyamuguriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati \"Ino si inturo ni imburabuturo\"; izina rifata ubwo.\n\nBiba aho biratinda bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n'umukobwa we Nyirabishangali, n'umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane; ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.\n\nNuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n'umukobwa we Nyirabishangali, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo; ariko bibagora.\n\nBukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Rugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo; amusaba amata y'ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma, Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza ingorane.\n\nKarungu amaze kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w'ineza isa n'umuyange: igisingizo cye cy'ingeso nziza); ariko Karungu uwo ngo yari igisambo gutambutsa Rugarukiramfizi utarushwaga. Yimuka mu Rwampara n'umugore we, basanga Nyirakamugore i Mburabuturo. Abaha inka cumi z'imbyeyi z'intizo. Karungu amaze kuzishyikira aha Nyiraneza itegeko: ati \"Ujye unywa amacunda gusa, naho ikivuguto n'inshyushyu bibe ibyanjye\" Nyiraneza yemera ubusambo bw'umugabo we, anywa amacunda, ikivuguto n'inshyushyu abiharira Karungu. Bukeye Karungu yongera kumubwira, ati \"Dore tumaze kubona amavuta, na yo ntukayakoreho ni ayanjye.\" Nyiraneza abyemera ariko agononwa.\n\nBukeye agenderera abandi bakobwa b'i Mburabuturo, bayaga urukobwa; abatekerereza urupfu yapfuye, Abandi baramuseka; bamwe bamwemeza ko azajya arunga bagasangira. Arita mu gutwi arataha. Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje ajya mu nzu, umugore aramugaburira; amuhereza indosho na we yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa; ku mutima, ati \"Nzaguharika!\"\n\nBukeye, Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru; ahasanga umugore w'ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge. Bukeye abantu b'i Mburabuturo bamaze kubimenya bati \"Uyu si umushumba wa Nyirakamugore, ubanza ari umugabo we wazutse.\" Nyirakamagaza we yemera amategeko; ariko akajya abirya rwihishwa. Bukeye Karungu arabimenya; ahimba amageza yandi. Abwira Nyirakamagaza ati \"Kuva ubu nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza!\" Guhera ubwo umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya. Umugore yatahuka agakubitwa n'inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya, bakarara ku nkeke.\n\nNuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y'inka, atuma umwana, ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga). Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by'akamenyero asanganywe. Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe. Asumira urwabya rw' ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza aramubaza, ati \"Ubwo uragira ibiki?\" Karungu aramwara, aterura urweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza ararakara ararubira, afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira, arashikura aracira; amusiga na bya birunge; induru arayidehera Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana n'ibirunge byamuhindanyije. Inkwekwe bayivaho bariyamirira, bati \"Nyirakamagaza yariye Karungu; yamuriye amazuru amujijije ibirunge yamwibye!\"\n\nKurya karungu = kuruma karungu = Kurakara cyane; kurubira.", "genre": "Insigamigani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye" }, { "story_id": 62, "story_title": "Ibintu ni magirirane", "story_text": "Uyu mugani baca kenshi, bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi, ni bwo bavuga ngo: \u00abIbintu ni magirirane\u00bb\n\nWakomotse kuri Sebantu wari umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; ahasaga umwaka w\u2019i 1400.\n\nUwo mugabo Sebantu yari mwene Ruhago w'umuzigaba, iwabo hakaba ku Ndiza; ni we rubanda bahimbye irya Magilirane. Ni bo Bazigaba bitwa Ubukara bakomoka kwa Gahu na Gakara; bari abahanuzi, ingoma nyiginya itaraduka mu Rwanda, nibo Bazigaba b\u2019Abasangwabutaka banavugwaho ko bahanuye inka zizaza mu Rwanda. Ababakomokaho bacyibukwa ni abo kwa Nkwaya ya Muvubyi.\n\nNuko Sebantu amaze gukeza Mashira, aba umunyanzoga we, kandi akomeza n'umuhango wabo w'ubupfumu. Abyamamaramo byombi; ariko ahanini akarangwa n'imico myiza yagiraga; abamuhanuje benshi ntabake ingemu, abamusabye inzoga bafite inyota nka bagenzi be, ntabagurishe akabahera ubuntu.\n\nBukeye Mashira n'abapfumu be bajya ku miti (kuragura intondwe) baraguriza ko Sekarongora atazanyaga Mashira Nduga na Ndiza: yahatwaraga hombi. Abapfumu ba Mashira beza intondwe, bemeza ko Sekarongoro ntacyo azatwara Mashira.\n\nAriko Sebantu na Mashira bagumya kugononwa, Mashira, ati \u00abInkebe y'intondwe twaraguye twasanze ireba ingoma (umwanya w'intondwe). Sebantu na we ati \"Tujya gufata iyo ntondwe yaducitse igwa aho inka zikamwa; ubwo ni ukuvuga ko igihugu Mashira yatwaraga cyayobotse Urukamishirizo (mu Rukamishirizo ni aho ingoma z'ibwami zavugiraga).\n\nBahera ko bava ku muti (aho bicaraga baragura intondwe ) barataha. Bukeye bongeye kubikira intama (kuyibaga) ibura inganji (umutima wayo mu ndagu). Bamaze kubura inganji, Sebantu abwira abandi bapfumu ati \u00ab Ntimwirirwe muyitega, inganji yeguriwe nyirayo. Ubwo yaraguraga ko igihugu Mashira yatwaraga cyeguriwe Sekarongoro.\n\nUbwo Sebantu amaze kumenya ko Mibambwe azatsinda Mashira aramucika yisangira\n\nMibambwe. Nawe abonye umuntu uvuye kwa Mashira arishima cyane, Sebantu ahakwa na Mibambwe, aratona cyane, Na we amushyira mu bandi bapfumu b\u2019ibwami, ababwira n\u2019uko imana zo kwa Mashira zagenze bituma Mibambwe arushaho kwishima.\n\nHaciyeho iminsi Mibambwe ashaka gutera Mashira. Sebantu ajya imbere y'ingaho za Mibambwe batera Mashira ku Kivumu cya Nyanza. Bagezeyo ingabo za Mihambwe n'iza Mashira zirambikana. Iza Mibambwe ziranesha, Mashira arafatwa bamushyira Mibambwe. Ageze imbere ye abantu benshi bemeza ko Mashira akwiye gupfa. Ariko Sebantu wahoze ari umugaragu we yumvise rubanda rwinshi ruvuga ko Mashira akwiye gupfa arababara cyane, yibuka aho Mashira yamuvanye ari umukene cyane; niko kwibuka kumusabira imbabazi kuri Mibambwe. Baramurekura.\n\nAmaze kurekurwa ahakwa na Mibambwe ndetse bamushyira mu bandi bapfumu b\u2019ibwami hamwe na mwishywa we Munyanya. Dore ko ngo bari abapfumu b\u2019abahanga kera bitwaga Rugambwa. Sebantu nawe agumya kuba umutoni kuri Mibambwe ndetse agabana igihugu kimwe cya Mashira: Ndiza.\n\nHaciyeho iminsi myinshi Sebantu ajyana inka zo gukura ubwatsi kwa Mibambwe arashimwa. Abonye ishimwe, aboneraho, yihererana Mibambwe, asabira Mashira umuriro, kugira ngo azabone uko ashumbushwa..\n\nMibambwe aremera aha Mashira umuriro. Haciyeho iminsi na none Sebantu yongera kujya guhongerera Mashira;ati \u00abNyagasani uriya mugabo nta bwo yigeze kukugomera, ahubwo ni abantu bamushutse naho ubundi yaragukundaga; mbese na we urareba ukuntu agira umwete mu byawe hamwe na mwishywa we Munyanya, kandi bakubitiyeho kuba ingenzi mu bupfumu bwabo; ati \u201d None Nyagasani ntiyari akwiye kugukenana.\u201d\n\nMibambwe yemerera Sebantu icyo amusabye, akomorera Mashira igice cy'i Nduga y' epfo. Sebantu abonye ko Mashira abonye agahenge ibwami arishima cyane.\n\nNuko rubanda b'ibwami n'abandi benshi bahoze ari abagaragu ba Mashira bamenye ko ari Sebantu watumye Mashira akomorerwa Nduga, niko kuvuga bati:\u201dIbintu ni Magirirane\u201d; kuko ibyo Mashira yagiriye Sebantu na we yabimugiriye bidakekwa; ndetse kuva ubwo Sebantu akurwa izina rya se bamwita Magirirane, irya Sebantu rirakuka.\n\n\u201d Kugira ibintu magirirane=Kugira uko wagiriwe.\u201d", "genre": "Insigamigani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi" }, { "story_id": 63, "story_title": "umusaza n' abuzukuru be", "story_text": "Umusaza yari afite abuzukuru batatu b'abasore; abo bana ntibumvikane, ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane.\nBukeye arababwira ati \u00c2\u00abbana banjye, mujye mubana neza ntimugahore mupfa ubusa.\u00bb Abasore bawe ntibabyiteho bikomereza umwiryane wabo.\n\nUmunsi umwe, umusaza amaze kubona ko kubabwiza ururimi ntacyo bimaze, yigira inama yo kubaha urugero.\n\nNiko kubihererana, nuko yenda inkoni eshatu, akurebera n'umurunga ukomeye cyane, maze arazihambiranya.\n\nArangije. Arababwira ati \u00abntimureba izi nkoni uko ari eshatu; mukabona n'ukuntu zihambiriye cyane? Umva ko muri abasore, mukaba mufite n'imbaraga nyinshi, mbarahiye ko nta n'umwe washobora kuzivuna!\u00bb\n\nBa basore barisekera, barangije baramusubiza bati \u00abuzi ko nta n'umwe uturusha imbaraga kuri uyu musozi, none ubwo busa ni bwo bwatunanira? Twagize ngo ni n'ikindi uduhamagariye! Yewe gusaza ni ugusahurwa koko.\u00bb\n\nUmusaza ati \u00abngaho nimugerageze, ndebe ak'ubwo busore bwanyu!\u00bb\n\nBa bahungu uko ari batatu bakuranwa za nkoni zihambiriye. Bagerageza kuzivunisha amaboko, birabananira, bashyira ku mavi biba iby'ubusa.\n\nNuko umukambwe na we uko yakabitegereje aboneraho maze arabaseka cyane, arangije arababwira ati \u00abntiduhwanyije imbaraga, muruzi uko iminsi yangize; ariko kandi, ibyo ntibyambuza gushobora kuvuna izi nkoni zabananiye muri abasore!\u00bb\n\nAbahungu bariyamirira cyane bati \u00abmbese noneho uri mu maki sogoku? Uzi ko umaze gusaza koko? Ubona ko icyatunaniye ari wowe uri bugishobore kandi uruzi ugeze mu zabukuru? Have wikwirirwa wiyumya, ntiwabishobora.\u00bb\n\nNa we ati \u00abmuraba mureba.\u00bb\n\nNuko umusaza agufatira za nkoni, arazihambura, maze agafata imwe imwe akayikonyora.\n\nHanyuma abwira abuzukuru be, ati \u00abbana banjye uko mumaze kubibona, kugira ngo nshobore kuvuna izi nkoni kandi ubwanyu zabananiye, nabanje kuzihambura, kuko zikiri hamwe zari zikomeye.Namwe rero nimutandukana, umwe akaba ukwe, undi ukwe, mugahora muryana, abanzi banyu bazaboneraho maze babagirire nabi.\nNaho nimwibumbira hamwe, mbese mukumvikana mukaba abavandimwe nyabo, ntawe uzabatinyuka, ahubwo rubanda bazajya babareba babatinye, maze babubahire icyo.\u00bb\n\nBa buzukuru bamaze kubyumva, bigira inama yo kwiyunga, amahane ashirira aho.\n\nNdetse n'ubabonye, ugasanga abubashye kandi yifuza kubigana.\n\n\u00abAbabiri bishe umwe.\u00bb", "genre": "umugani ", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "imbaraga ziri mu ukwibumbira hamwe" }, { "story_id": 64, "story_title": "umusaza n' abuzukuru be", "story_text": "Umusaza yari afite abuzukuru batatu b'abasore; abo bana ntibumvikane, ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane.\nBukeye arababwira ati \u00c2\u00abbana banjye, mujye mubana neza ntimugahore mupfa ubusa.\u00bb Abasore bawe ntibabyiteho bikomereza umwiryane wabo.\n\nUmunsi umwe, umusaza amaze kubona ko kubabwiza ururimi ntacyo bimaze, yigira inama yo kubaha urugero.\n\nNiko kubihererana, nuko yenda inkoni eshatu, akurebera n'umurunga ukomeye cyane, maze arazihambiranya.\n\nArangije. Arababwira ati \u00abntimureba izi nkoni uko ari eshatu; mukabona n'ukuntu zihambiriye cyane? Umva ko muri abasore, mukaba mufite n'imbaraga nyinshi, mbarahiye ko nta n'umwe washobora kuzivuna!\u00bb\n\nBa basore barisekera, barangije baramusubiza bati \u00abuzi ko nta n'umwe uturusha imbaraga kuri uyu musozi, none ubwo busa ni bwo bwatunanira? Twagize ngo ni n'ikindi uduhamagariye! Yewe gusaza ni ugusahurwa koko.\u00bb\n\nUmusaza ati \u00abngaho nimugerageze, ndebe ak'ubwo busore bwanyu!\u00bb\n\nBa bahungu uko ari batatu bakuranwa za nkoni zihambiriye. Bagerageza kuzivunisha amaboko, birabananira, bashyira ku mavi biba iby'ubusa.\n\nNuko umukambwe na we uko yakabitegereje aboneraho maze arabaseka cyane, arangije arababwira ati \u00abntiduhwanyije imbaraga, muruzi uko iminsi yangize; ariko kandi, ibyo ntibyambuza gushobora kuvuna izi nkoni zabananiye muri abasore!\u00bb\n\nAbahungu bariyamirira cyane bati \u00abmbese noneho uri mu maki sogoku? Uzi ko umaze gusaza koko? Ubona ko icyatunaniye ari wowe uri bugishobore kandi uruzi ugeze mu zabukuru? Have wikwirirwa wiyumya, ntiwabishobora.\u00bb\n\nNa we ati \u00abmuraba mureba.\u00bb\n\nNuko umusaza agufatira za nkoni, arazihambura, maze agafata imwe imwe akayikonyora.\n\nHanyuma abwira abuzukuru be, ati \u00abbana banjye uko mumaze kubibona, kugira ngo nshobore kuvuna izi nkoni kandi ubwanyu zabananiye, nabanje kuzihambura, kuko zikiri hamwe zari zikomeye.Namwe rero nimutandukana, umwe akaba ukwe, undi ukwe, mugahora muryana, abanzi banyu bazaboneraho maze babagirire nabi.\nNaho nimwibumbira hamwe, mbese mukumvikana mukaba abavandimwe nyabo, ntawe uzabatinyuka, ahubwo rubanda bazajya babareba babatinye, maze babubahire icyo.\u00bb\n\nBa buzukuru bamaze kubyumva, bigira inama yo kwiyunga, amahane ashirira aho.\n\nNdetse n'ubabonye, ugasanga abubashye kandi yifuza kubigana.\n\n\u00abAbabiri bishe umwe.\u00bb", "genre": "umugani ", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "imbaraga ziri mu ukwibumbira hamwe" }, { "story_id": 65, "story_title": "umugani wa Nyarubwana", "story_text": "Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura, hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imilimo ye, ubwo agataha amara masa.\nUwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja, habaga iyo umugaragu atinda cyangwa agataha vuba, ibyo byaterwaga n'umuhatse.\n\nUmugabo yagiye gufata igihe kwa Shebuja asiga umugore n'abana bakiri batoya, ajyana n'imbwa ye, Nyarubwana, atindayo ndetse haza no gutera akanda. Imbwa irasonza na Shebuja.\n\nUmugabo atekereza gutaha adasezeye biramunanira kuko yatinyaga kuzanyagwa inka ze.\n\nBukeye Nyarubwana ihamagara Shebuja iramubwira iti \u00abko ureba tugiye gupfa tuzize inzara nta kuntu twakwirwanaho?\u00bb Umugabo ati \u00abbite?\u00bb\n\nNyarubwana iti \u00abnzajya guhiga inkware, inkwavu, isha, maze njye ahiherereye notse, nizishya nze nguhamagare tulye!\u00bb\n\nUmugabo aremera asangira na Nyarubwana.\n\nIgihe cyo gutaha kiragera.\n\nUmugabo n'imbwa ye bageze mu nzira umugabo ati \u00abumva rero, Nyarubwana, ubu turatashye, kandi narahemutse twarasangiye! Uzamenye ntuzagire icyo uhingukiriza umugore wanjye, ntuzagire n'undi muntu ubwira! Uzaramuka ubivuze nkazakwica!\u00bb\n\nNyarubwana iti \u00absinshobora kumena ibanga.\u00bb\n\nBaragenda bagera imuhira.\n\nUmugabo arakirwa arazimanirwa, Nyarubwana na yo bayiha ibiyikwiye.\n\nBukeye umugore abaza umugabo we ati \u00abariko wowe n'imbwa yawe ko mwabyibushye, mwabyibuhijwe n'iki?\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abkwa databuja badufashe neza cyane, baturinda icyitwa inzara cyose.\u00bb\n\nUmugore ntiyashirwa, bibahooo. Bukeye ahamagara Nyarubwana ati \u00abmbwira icyababyibuhije wowe na Shobuja; nutambwira kandi nzakwisha inzara nta kindi gihano nzaguha!\u00bb\nImbwa iti \u00abbatwitayeho cyane tubona ibyo tulya n'ibyo tunywa byinshi.\u00bb\n\nUmugore yanga kwemera, yanga kugaburira Nyarubwana, igiye guhodoka iragenda yegera nyirabuja iti \u00abnajyaga guhiga inkware, inkwavu, isha,nkabaga,nkotsa, ngahamagara databuja tugasangira!\u00bb\n\nUmugore ati \u00abnuko urakoze, dore igaburo ryawe nk'uko bisanzwe.\u00bb Umugore ati \u00abishyano ryaraguye! Ubonye ngo umugabo wanjye asangire n'imbwa, ahumane, none nanjye akaba ashatse kumpumanya, nako byararangiye ntagisigaye, nta bwo tukibanye ngiye iwacu!\u00bb\n\nNyarubwana ikaba yari ifite ibibwana. Ibonye nyirabuja arakaye, yitegura kugenda, ifata ikibwana cyayo igishyira mu gicuba cy'amata y'amacunda nyirabuja yanyweshaga umuceli.\n\nUmugore mbere yo kugenda, akajya aza agasomaho ariko atazi ikirimo.\n\nNuko mu gitondo cya kare umugore abwira umugabo, ati \u00aburabeho sinshoboye gusangira n'imbwa!\u00bb Agenda ubwo!\n\nUmugore amaze kugenda, umugabo ati \u00abNyarubwana rero wararikoze, wamennye ibanga none dore ibibaye?\u00bb\n\nNyarubwana iti \u00abceceka nzamugarura bidatinze.\u00bb\n\nMu gitondo kare, Nyarubwana irabyuka, ibanga ingata ifata igicuba kirimo amacunda, umuheha n'ikibwana irikorera n'iwabo w'umugore.\n\nUmugore ayikubise amaso, agenda yiruka ayisanganirira ku irembo, ati \u00abni ibiki Nyarubwa?\u00bb Nyarubwana iratura, ipfundura igicuba yereka nyirabuja; akubise amaso cya kibwana arumirwa.\n\nNyarubwana iti \u00abnta soni ufite zo kundira abana ukabasomeza amacunda, warangiza ugafata inzira, ukigira iwanyu? Nzanywe no kugira ngo mbyereke ababyeyi bawe ndetse n'abaturanyi, hanyuma bavuge uko nkwiye kumera!\u00bb\n\nUmugore ati \u00abceceka hoshi dutahe, ndetse ntugere no mu rugo, iwacu bataza kukubaza ikikugenza.\u00bb ... Umugore yihina mu nzu, afata utuntu twe yazanye, abwira iwabo ati \u00abumugabo wanjye antumyeho ko arwaye yarembye, none nta kundi nagira, ngiye kumurwaza!\u00bb\nUmugore na Nyarubwana bafata inzira barataha,\n\numugabo abwira umugore ati \u00abari ugusangira n'imbwa ari no kurya ibibwana byayo ikigayitse cyane ni ikihe?\u00bb\n\nUmugore abura icyo asubiza.\n\nNi bwo avumye imbwa ati \u00abkuva ubu ntihazagire imbwa yongera kuvuga ukundi!\u00bb\n\nKutavuga kw'imbwa ngo ni aho byaba byarakomotse ", "genre": "umugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "inkomoko yo kutavuga ku imbwa" }, { "story_id": 103, "story_title": "Inzoka n'Igikeri", "story_text": "Umunsi umwe inzoka yagiye gushaka icyo irya, iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba irakibwira iti, \"nzanira amazi yo kunywa.\" Igikeri kirayisubiza kiti, \"simfite ikibindi cyo kuvomesha.\" Inzoka iti, \"pfa kuzamukayo akuri munda aramara inyota.\" Igikeri kiratekereza... Hashize akanya gato kirayisubiza kiti, \"nabera sindabona inzoka inywa amazi yo munda y'igikeri, ahari urashaka inyama yanjye!\" \nInzoka yumvise ayo magambo, ibura icyo isubiza, irasimbuka no mu iriba, ngo dumburi! Iribira. Igikeri nacyo cyogera hejuru. Inzoka yuburutse, igikeri kiribira. Umukino ukomeje utyo, igikeri kiratagangara. Hanyuma giturumbuka mu mazi, gifata agasozi, cyiroha mu mwobo w'intozi, ziracyanjama, nawo kiwuturumbukamo, kijya kwicukurira uwacyo. Inzoka ije igikurikiye, yiroha muri wa mwobo w'intozi.\nIgikeri kibonye ko imaze guhenengeramo, kirahindukira, wa mwobo w'intozi kiwegekaho ibuye rinini, kirahomera. Intozi zidwinze ya nzoka, icika isohoka, ariko ibura aho inyura. Intozi zirayirumagura, zigera aho ziyica, zirayirya; igikeri gikira gityo.\nAbanyarwanda baca umugani ngo, \"Umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 104, "story_title": "Ntere umwari ibitotsi byiza", "story_text": "Ndabona izuba ryaka neza \nNdabona umwezi usa n'unsura \nDore ko nkumbuye kugusanga \nNgo unsanganize ya misango \nYo ku gasambi kanoze neza \nUnsasira ukeye ngo nsinzire.\n\nNduzi umwanzi asa n'utsindwa \nUbanza umwera abyumva neza \nKo no mu butoya njye ndi umwere \nKuva n'ubwanwa buhaka ubwana \nKugeza n'ubu imisatsi yera \nNtivuruguta ngo mbe Rubebe \nNgo aho nciye nitwe Maheru \nNdora iby'abandi kurusha ibyacu \nNgo akanyoni ndebye ngatere ibuye \nAkana kandoye nkime ingohe \nAho kugaheka ngo ngahumurize \nMaze nkarohe ibutagira ibambe \nNgo igihe kirenge ntarabibazwa \nNk'abidegembyana icyo cyasha \nKandi icyaha ari karande!\n\nGira agahenge se Juru ryanjye \nKuko nk'ibyo ntabihorwa \nSimbishinjwa muri gacaca \nNtoba n'akondo sinakubaganye \nNgo bibe impamvu y'ingeso ntindi \nNti, \"ari kure yanjye reka mutoneke\",\nMpemuke ndamuke nzabare urw'ejo,\nNk'aho ntazi aho njishe igisabo,\nN'imitozo isaga uruhimbi, \nNgo nte Nyambo njye ku Bigarama, \nNk'ikigarasha ngaruzwamatako!\".\n\nIbyo no mu nzozi sinkabirote \nNgo mire umuriro ncire akanyama \nOya rwose Kanyana kanjye \nUmutima nguhariye siwuharika \nNk'aho wabuze aho uwubika \nNk'aho naguhogoje ngenda \nNtabwo wabuze icyo uwuhonga \nKandi amahoro ari wowe nyakesha.\n\nNasanze basasa ku musenyi \nBose baramya nyirafaranga \nAgakebe ari ko karimo k'umunsi \nNti, \"reka mbiguhe Nsekoyurwera\"\nWowe nakunze uruhatse izindi \nWowe wampaye uruzira inkiko!\nInzira yari yabaye Nyabagendwa \nIndege nta nkomyi mu kirere \nNgo ishyitse amatako aha mu karere \nMbona sakabaka zirajagata \nUrusaku zarurushije inyombya, \nBati, \"Yambu!\"\nMbaha, \"Salama\"!\n\nAbo nagaburiye barahunga, \nMburamo uwanyereka aho arara, \nNgo ansogongeze ku ko ku ruhimbi, \nAsomaho akubutse itabaro!\nNanjye nti, \"sinsabana igihumbi, \nNtabwo naje mpunga igihombo, \nImfura y'umwami ntiba umugaragu!\".\nBukeye kabiri ngo, \"ubwo adataha, \nAbaye Intore aracyaneka!\".\n\nNaho ibikumi byabuze senge, \nIngaramakirambi ni ryo rikwiye, \nIbishubaziko ryo rirasanzwe, \nBiti, \"Ararutaye Imbabazabahizi!\".\nNti, \"Reka nkiranuke n'ibihinda, \nMaze ngutake barire n'ejo, \nKuko umutima ubimye icyanzu, \nNanjye nzabarege icyo cyaha, \nCyo kwitambika mu rukeye, \nImana yasezeranyije ishishoje!\".\n\nReka nze mbiguhe karabo kanjye, \nIri sha ry'ishyanga barenga ayabo, \nUmukoro wundi naba nkuroga!.\nHari ababuze senge ubu bisenga,\nHari abatikoma umuryasenge,\nHariho abayisengera ku cyavu, \nBagira ngo bayishyingureho ibyaha, \nHariho abo byihishe burundu, \nHari n'abambaza iya Bahanda; \nHari abahonda intozi bikomeye, \nHari abikirigita ngo batwenge, \nHari abarota amanywa y'ihangu, \nHari abo izuba ryihishe cyane, \nHari abo ubutore bwabuzeho icumbi, \nBacumbagirana ingobyi y'ibicumuro!\n\nIndege yaraje baravugishwa \nMbyima icyanzu mbita ku cyavu \nNgo nkwizihire ingoma ibihumbi \nWowe unzi intege ndetse n'ingendo \nKuko ari wowe wangize ingenzi \nNkaba ndi Ngenga kuva nkikumenya.\nManzi yandinze kuba Ruhabwa \nUkangira Ruhamwa mu mutima wawe \nUmpa, \"COLOMBE\" unyongeza, \"JOYCE\"\nAri bo \"MAHORO\" n'\"UMUNEZERO\"\nBituma iyi nganzo nagize intwaro \nIkugira isonga mu Badasumbwa.\n\nHumura Simbi, \nUrwo rugamba nzarusohoka \nNze ngusange ntasitara \nNsa n'intore idasobanya injyana \nUdutaranga murage intimba \nAzahunike ahatava izuba!\nNanyuze ku muranga,\nAkunsimira uburanga, \nN'imico itagererwa, \nNi ko kukugira umuraza;\nNtitwahuye nyakijoro,\nDukubutse urubyiniro,\nKuko ibyo no mu butoya, \nUtabigize intego.\n\nNagushatse hakeye, \nNsanga uturuka i Bukeye, \nSinakurushya na gatoya, \nNgo nguhige mu butoni, \nKuko uteta ubikwiye, \nUbarusha njye ukurata!\nManzi yandinze imanza, \nWowe Imana yaremye inzirikana, \nReka ntere ipfa utagutunze, \nUsashyoma akadutaramana, \nUwo azasaza atarambye, \nWowe ukiganje ku nteko ,\nY'uyu mutima naguhariye!\nMarayika w'inzozi zanjye, \nMpa irindi joro mene igitero, \nNze ngutere udutotsi twiza;\nKuko ngukumbuye Juru ryanjye.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 66, "story_title": "Umugani wa Cacana", "story_text": "Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati \u00abyemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?\u00bb\nBaramukubita, aragenda n'i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati \u00abyemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro ?\u00bb\n\nBaramukubita aragenda.\n\nYambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati \u00abyemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?\u00bb Bati \u00abinkoni ntuyizira.\u00bb\n\nArashogoshera n'i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo.\n\nAti \u00abyewe nyir' inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n'umuhoro, ukampa ikibaro?\u00bb Urupfu ruti \u00abndabishaka.\u00bb\n\nCacana ararubwira ati \u00abnguriza inka yo kubaga.\u00bb\n\nUrupfu ruti \u00abngiyo ndayikugurije.\u00bb Cacana atwara inka y'urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru.\n\nAhamagara umwana we ati \u00abngwino hano umfashe.\u00bb\n\nUmwana araza.\n\nCacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inkaInyama Cacana n'umugore we baziryaho.\n\nUrupfu rubwira Cacana ruti \u00abnyishyura inka yanjye wa kagabo we !\u00bb Icyo gihe inkono ikaba irahiye.\n\nCacana ayikubita ku mutwe ati \u00abhenga nzagusigire urupfu !\u00bb\n\nAramanuka no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti \u00abujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.\u00bb\n\nUmuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti \u00abBu...\u00bb Cacana ati \u00ab Pyo...\u00bb Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti \u00abnyishyura.\u00bb\n\nCacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi.\n\nAterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti \u00abnaharaye; banza unyishyure.\u00bb\n\nCacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye.\n\nUrupfu ruti \u00abujya kurya akanjye arabanza akishyura.\u00bb\n\nCacana abwira urupfu ati \u00abreka ngusige ikirari cyume !\u00bb\n\nAmanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye.\n\nUrupfu ruti \u00abujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye !\u00bbCacana ati \u00abndacogoye.\u00bb Aterurana n'urupfu, akirana na rwo.\n\nUrupfu ruramuterura rumucinya hasi.\n\nCacana na we araruterurano hasi ngo Piii !\n\nMaze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu.\n\nBarakiranuka.\n\nUrupfu rubwira Cacana ruti \u00abenda noneho nkugabire izi nka!\u00bb Cacana arazakira.\n\nUrupfu ruti \u00abmpa inka zanjye.\u00bb\n\nCacana ahungana za nka, ariko yiruka ay'ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica.", "genre": "umugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "ntawahungu urupfu iteka. amaherezo y inzira ni mu rugo" }, { "story_id": 67, "story_title": "umugore w' umutindi nyakujya", "story_text": "Habayeho umugore, akaba umutindi nyakujya, akibera mu ngunguru bari barajugunye.\nUmunsi umwe ,haza umuntu w'umusabirizi, ariko akamenya gukora ibintu bisa n'ibitangaza .\n\nIcyo gihe imvura yaragwaga cyane .\n\nWa mugore amurabutswe , aribwira ati \u00abyewe nta mutindi umwe! Ko niganyiraga, uriya wabaye kuriya ntandusha ubutindi? Naba nanjye mfite ubucabari bwanjye n'ingunguru yanjye.\u00bb\n\nNdetse icyo gihe imvura yaragwaga, umugabo anyagirwa ; umugore aramuhamagara , aramubwira ati \u00abngwino wugame.\u00bb\n\nWa mugabo yinjira muri ya ngunguru, arugama.\n\nNuko yitegereza uwo mugore wari arishwe n'agahinda , ntagire shinge na rugero, maze aramubaza ati \u00abwumva wifuza iki?\u00bb\n\nUmugore aramusubiza ati nifuza inzu n'iyo yaba ntoya,ifite akarima iruhande, maze nkava muri iy ngunguru! Yahirwa mama ubyifitiye!\u00bb\n\nUmugabo aramubwira ati \u00abhumura mugore mwiza ,kubera ko wanyugamishije, ejo uzabona iyo inzu.\u00bb\n\nUmugore abanza gushidikanya yibwira ati \u00abnk'uyu mutindi aranshinyagurira iki? mbese yabanje akikiza ubwe!\u00bb\n\nNuko yirirwa yibaza icyo uwo mugabo yashatse kumubwira,burinda bwira akibitekereza .\n\nBukeye, umugore ngo akanguke ,asanga atakiri muri ya ngunguru, ahubwo ari mu nzu nziza, yubatse mu karima katagira uko gasa!\n\nUmugore arishima sinakubwira.\n\nAmezi atandatu ashize, wa mugabo yongera kunyura aho, maze abaza wa mugore ati \u00abubu se kandi ntumerewe neza?\u00bb\n\nUmugore ati \u00abkoko merewe neza, ariko uwampa n'agaka kamwe nkajya mbona amata yo kunywa n'icyo mfumbiza aka karima kanjye; akampa n'ingurube yo korora.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abihorere ejo uzabibona byombi.\u00bb Noneho umugore ntiyongera gushidikanya.Bugicya , umugore ngo ajye kubona, abona iruhande rwa ka karima imbyeyi n'iyayo n'icyana cy'ingurube gishaka ibyo kirya!\nSi bwo agiye kuba umukungu! Wa mugabo agiye kumubera imana rwose!\n\nHashize igihe kirekire, nyamugabo aragaruka abaza wa mugore ati \u00abubuse kandi hari ubukire wifuza burenze ubungubu?\u00bb\nUmugore aramusubiza ati \u00abhora yewe winshinyagurira!\nAho uzi kuba umutindi nk'uko narimeze kandi ngeze mu za bukuru?\nNoneho iyo unkiriza rimwe, ukanshajisha neza!\nWowe se ko nitekera,\nNkaba muri iyi nzu njyenyine,\nSingire uwo ntuma ku isoko akaba ari njye wigirayo ngenda nsayagurika muri biriya byondo! ubwo se urumva nkize iki?\u00bb\n\nUmugabo aramusubiza ati \u00abubukire ahubwo ugiye kubura aho ubukwiza!\u00bb\nMu gitondo umugore agikanguka ,yumva mu nzu urusaku rw'ibintu biterurwa hirya no hino, ariko ntamenye ababiterura.\nYumva aryamye ku buriri bwiza.\n\nArebye asanga ni igitanda cy'akataraboneka,\nYahindukira kikamutembereza!\n\nYongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n'ameza abengerana.\n\nHirya gato hari indorerwamo yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba, amusuhuzanya icyubahiro ati \u00abmbazaniye amazi yo kwiyuhagira kandi nateguye.\u00bb\n\nUmugore arabyuka ariyuhagira , uwo mukobwa aramusokoza, aramwambika.\n\nYirebye mu ndorerwamo asanga atakiri wa wundi yarakize cyane. Aratangira arabigendera, reka iminsi mikuru sinakubwira.\n\nSi bwo abaye ikirangirire!\n\nUmunsi umwe, wa mugabo yiyambarira gitindi maze aza guhagarara ahantu yari azi ko uwo mugore akunda kunyura,yigendagendera n'abaja be. Umugore akihagera, wa mugabo aramusuhuza, maze aramubwira ati \u00abngira ngo nta kintu ubuze!\u00bb ubwo ariko abimubwira asa nkumwenyuye, mbese nkubwira uwo baziranye.\nUmugore ntiyamureba n'irihumye, arihitira!\n\nUmugabo arangurura ijwi ati \u00abmbese noneho ntucyumva?\u00bb\n\nUmugore asubiza amaso inyuma n'agasuzuguro kenshi, abwira uwo mugabo ati:\n\u00abaho waba uziko uwo ubwira ari umuntu w'icyubahiro?\nWagize ngo ndi rubanda rusazwe! Aribyo niwongera kurevura uribonera.\u00bb \n\nUmugabo aramwihorera!\n\nBukeye ngo umugore abyuke, asanga yanzu na bwa bukire bwose byayoyotse, aryamye muri cya gisate cy'ingunguru yahozemo!\n\nYicuza icyatumye yiha gusuzugura wa mugabo.\n\nAbanyarwanda baca umugani ngo", "genre": "inkuru", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"adults\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "indoto z umutindi nyakujya" }, { "story_id": 68, "story_title": "umukobwa wo mu gisabo", "story_text": "Umugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo.\nAbibonye atyo ajya kuraguza.\nUmupfumu ati:\n\u00abUbwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta, ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ntazakore amazi, azajye yiyuhagiza amata, yisige amavuta.\u00bb\n\nUmugore aragenda abigenza atyo.\n\nBukeye abyara umukobwa. Umwana arakura aba mwiza, hagati aho ariko nyina arapfa.\n\nUmunsi umwe, umukobwa yicara mu kirambi, afata intango araboha.\n\nSe yari yagiye guhiga.\n\nHaza abahungu babiri b'inkubaganyi bavuye gushora inka, bati \u00abUriya mukobwa ko bavuga ko adakora amazi, uwagenda akayamutera tukareba uko bigenda?\u00bb \n\nUmwe azana amazi mu ruho, akoramo aramutera.\n\nUmukobwa ata intango ajya ku gasozi, agenda avuga ati \u00abYemwe bahigi bagiye mu Buha bwa ruguru, kera nari umuziramazi, nari mwene Ruringa agahiga i Bugesera.\u00bb \n\nUko avuga akarigita buhoro buhoro.\n\nSe aho ari mu ishyamba abwira abahigi bari kumwe ati \u00abNimufate izo mbwa amayombo niyumvire.\u00bb\n\nUmukobwa arongera asubira muri ya magambo.\n\nSe ati \u00abUwo ni umukobwa wanjye!\u00bb Baza biruka basanga hasigaye amasunzu, barayakurura arabananira, barikubura barataha.\n\nHashize igihe, ha handi wa mukobwa yatebereye hamera uruyuzi rweraho igisabo kinini cyane.\n\nWa mukobwa akizamukiramo ariko yigumiramo.\n\nHaza abantu bareba icyo gisabo, bajya ibwami, bati \u00abNyagasani, hariya hari igisabo, nta wundi gikwiye uretse wowe nyir'u Rwanda.Umwami yohereza yo Abahutu ngo bajye kureba, bagaruka bavuga nk'aba mbere.\n\nAtuma abatutsi, bagaruka bavuga kwa kundi.\n\nYohereza abatwa, baracyitegereza, bagaruka intero ari ya yindi.\n\nAbwira abahutu ati \u00abMugende mugiterure.\u00bb Bagiteruye kirabananira.\n\nAbatutsi nabo bagiteruye kirabananira,\n\nAbatwa bagiye biba kwa kundi.\n\nBukeye haza umusore ati \u00abNyagasani, kiriya gisabo cyananiranye, ngiye nkagiterura wazampa iki?\u00bb\n\n Umwami ati \u00abNaguha icyo ushaka cyose.\u00bb\n\nUmuhungu aragenda aragiterura, arakizana, bagishyira munsi y'ikigega, umwami aramugororera birambuye.\n\nUwo mwami ntiyagiraga umugore, yibaniraga na mushiki we. Bukeye ajya guhiga.\n\nUmukobwa ati \u00abubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo tubohe imitemeli cyokameneka! Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo twoze ibyansi cyokameneka!\u00bb\n\nUndi ati \u00abKireke, harimo Rutoke rw'urutunda yaza yakurusha.\u00bb\n\nAti \u00abNgwino undushe.\u00bb\n\nWa mukobwa ava mu gisabo, araza baboha ibyibo aramurusha, bacunda amata aramurusha, bariyuhagira aramurusha, birangiye yisubirira mu gisabo.\n\nWa mukobwa abwira umwami ati:\n\n\u00abMuri kiriya gisabo harimo umukobwa mwiza, uzagume aha ngaha, wihishe mu kiraro, nzamuhamagara aze, nagera aha uzagende ugiterure ugihishe, azabura aho yihisha maze umufate umurongore.\u00bb\n\nBukeye umwami ajya mu kiraro yikingiranamo. Wa mukobwa aragenda yicara iruhande rw'ikigega, asubira muri ya magambo ahamagara wa mukobwa ngo asohoke mu gisabo, undi na we asubiza kwa kundi,\nndetse avamo araza, bafatanya ya mirimo, arongera aramurusha.\nUmwami ava mu kiraro, aterura cya gisabo aragihisha.\n\nUmukobwa agarutse arakibura, umwami amufata ubwo aramurongora.\n\nBarabana, baratunga, baratunganirwa", "genre": "umugani", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "umukobwa wo mu gisabo" }, { "story_id": 69, "story_title": "Ruhato n' agasamuzuri", "story_text": "Habayeho umugabo Ruhato akaba n'umuhigi.\nUmunsi umwe ajya guhiga , avumbura agasimba yirirwa akirukaho agera imunsi atarakica.\nAmaze kunanirwa abaza ako gasimba ati \u00abWa gasimba we uri iki?\u00bb\nKaramusubiza kati \u00abndi agasamuzuri ka muzunzuri,gasura ntikanutse, Kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abRuhatonkwice!\u00bb\n\nAgasimba karahagarara aracica agiye kukikorera karamunanira.\n\nUmugabo arongera ati \u00abRuhato nkwikorere!\u00bb\nagasimba karareka arakikorera akajyana i muhira.\n\nAkagejeje mu rugo agize ngo aratura ka kanyagwa kanga kumuva ku mutwe.\n\nArongera ati \u00abMbe wa gasimba we uri agaki rwose?\u00bb\nAgasimba kamusubiza nka mbere kati \u00abndi agasamuzuri ka muzunzuri, gasura ntikanutse, kakwicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.\u00bb\nUmugabo ati \u00abRuhato nguture!\u00bb\n\nAgasimba karemera aragatura.\n\nUmugabo nawe atyaza imbugita ayitikuye ku gasimba yanga guhita .\n\nRuhato ati \u00abwa gasimba we uri iki?\u00bb Kamusubiza nka mbere .\n\numugabo ati \u00ab reka nkubage!\u00bb Karemera arakabaga; arangije barateka.\n\nInyama zimaze gushya, Umugore agize ngo aragabura, zanga kuva mu nkono.\n\nUmugabo ati \u00abwa gasimba we uri iki?\u00bb\n\nAgasimba kamusubiza kwa kundi.\n\nUmugabo ati \u00abReka nkurye!\u00bb Agasimba karemera kava mu nkono arakarya.\n\nUmugore abibonye abwira umugabo we ati \u00abkandi wa mugabo we ntuzisazira, wabonye he inyama ziribwa zivuga!? Umugabo ati \u00abceceka wa mugore we nyihera umutsima gusa maze nkwereke!\u00bb\nUmugore ati \u00abuko biri kose sinsangira nawe.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abzireke nzirire n'ubundi ninge zaruhije!\u00bb\n\nUmugabo atangira kurya, abwira umugore we ati \u00abariko wakwiririye,ubwoba bugiye koko kukwicisha ipfa n'inzara!\u00bb\n\nUmugabo aririra arangije araryama.\n\nIgicuku kinishye, nyamugabo ashaka kwituma, agezeyo biramunanira, ati \u00abwa mugore yambwiye ukuri.\u00bb\n\nArakomeza arahatiriza ariko biba ibyubusa.\n\nNiko kuvuga nka mbere ati ati \u00abmbe gasimba uri iki?\u00bb Na ko kati \u00abndi agasamuzuri ka muzunzuri ,gasura ntikanutse ,kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.\u00bb\n\nUmugabo ati \u00abreka nkunnye.\u00bb Agasimba kamuturumbukamo kiruka, umugabo nawe ahita agwa aho.", "genre": "umugani", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"adults\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "amayeri y agasamuzuri" }, { "story_id": 70, "story_title": "Kubera iki invubu zitagira umusatsi", "story_text": "Umunsi umwe, urukwavu rwariruri kugenda kunkengero z\u2019umugezi. Invubu yari yo nayo, igiye kwitemberera no kurya ibyatsi byiza byicyatsi. Invubu ntiyabonye urukwavu ikandagira itabishaka ku ikirenge cy\u2019urukwavu. Urukwavu rutangira gusakuza ku invubu, \u201cWowe Nvubu! Ntureba ko uhagaze ku ikirenge cyange?\u201d Invubu yasabye imbabazi urukwavu, \u201cMbabarira cyane. Sinigeze nkubona. Ihangane umbabarire!\u201d Ariko urukwavu ntidwunvise rukomeza gusakuriza invubu, \u201cWabikoze kubushake! Umunsi umwe uzabona! Uzabyishyura!\u201d Urukwavu rwaragiye gushaka umuriro ruravuga, \u201cgenda utwike invubu niva mu amazi kurya ibyatsi. Yarangandagiye!\u201d Umuriro warasubishe, \u201cNtakibazo, rukwavu, nshuti yange. Nzakora icyo unsabye.\u201d Nyuma, invubu yaririmo kurya ibyatsi kure hitaruye umugezi ubwo, \u201cWhoosh!\u201d Umuriro wagurumanaga. Ibirimi byatangiye gutwika umusatsi w\u2019invubu. Invubu yatangiye kurira iriruka isanga amazi. Umusatsi wose wari watwitswe n\u2019umuriro. Invubu yakomeze kurira, \u201cUmusatsi wange watwitswe n\u2019umuriro! Umusatsi wange wose wagiye! Umusatsi wange mwiza!\u201d Urukwavu rwari rwishimye kubera ko umusatsi w\u2019invubu wahiye. No kugeza uyumunsi, kubw\u2019ubwoba bw\u2019umuriro, invubu ntijya ijya kure hitaruye amazi.", "genre": "Inkuru yabana", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana" }, { "story_id": 71, "story_title": "Karisa N\u2019inka", "story_text": "Karisa yabanaga na nyirakuru. Yajyaga aragirana inka na nyirakuru. Umunsi umwe, abasirikari baraza babatwarira inka. Karisa na nyirakuru bariruka barabahunga. Bihisha mu gihuru kugeza ijoro riguye. Nyuma abasirikari baragaruka. Nyirakuru amuhisha munsi y\u2019amababi y\u2019ibiti. Umwe muri abo basirikari akandagira kuri Karisa ariko ntiyakoma. Ba basirikare bamaze kugenda, Karisa na nyirakuru bava mu bwihisho. Basubira iwabo bomboka.", "genre": "Inkuru yabana", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana" }, { "story_id": 72, "story_title": "Ihene, Imbwa, n\u2019Inka", "story_text": "Ihene, Imbwa, n\u2019inka byari inshuti cyane. Umunsi umwe byagiye kurugendo mu itagisi.\nKundunduro z\u2019urugendo rwazo, umushoferi yarababajije kwishyura. Inka yishyuye amafaranga yayo.\nImbwa yishyuye arushijeho gato kuberako itarifite ayahwanye.\nUmushoferi yaragiye kugaruza Imbwa ubwo Ihene yirukatse itishyuye habe na kimwe.\nUmushoferi ntiyari yishimye. Yatwaye imodoka atagaruje Imbwa amafaranga ye.\nIyi niyo mpanvu, kugeza n\u2019uyu munsi, Imbwa yirukanka isanga imodoka kureba mo imbere umushoferi uyirimo amafaranga.\nIhene yiruka ihunga ijwi ry\u2019imodoka. Itinya ko izahagarikwa kubera itishuye amafaranga y\u2019urugendo.\nInka yo ntacyo yikanga iyo imodoka ije. Inka ifata akanya kayo ikambu umuhanda kuberako iziko yishyuye amafaranga yayo.\n", "genre": "Inkuru yabana", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"children\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana" }, { "story_id": 73, "story_title": "Inkoko N\u2019Agaca", "story_text": "Kera habayeho Inkoko n\u2019Agaca bikaba inshuti magara. Byabanaga n\u2019izindi nyoni mu mahoro asesuye. Ntan\u2019umwe muri bombi washoboraga kuguruka.\nNuko amapfa aza gutera. Biba ngombwa ko Agaca kajya gushaka amahaho kure cyane. Kagaruka karushye, katagangaye. Gatangira gutekereza niba nta nzira ya bugufi kandi yoroshye kajya kanyuramo.\nIjoro rimwe agaca n\u2019inkoko biza gusinzira umukondorajosi. Bukeye bwaho inkoko igira igitekerezo. Nuko ikusanya amoya yagendaga atakara mu gihe izindi nyoni zabaga zigendagenda. Ibwira agaca iti, \u201cReka aya moya tuyunge ku yacyu. Wenda byadufasha kujya tugenda mu buryo butworoheye.\u201d\nAgaca ni ko konyine kari gafite urushinge mu mudugudu. Bityo ni ko katangiye kunga ya moya ku yako. Nuko gakora amababa abiri, karaguruka kagera mu kirere kure. Inkoko iza gutira rwa rushinge ariko iza kunanirwa itararangiza kudoda. Maze ishyira rwa urushinge ku kabati. Ijya mu gikoni gutegura amafunguro y\u2019abana bayo.\nIzindi nyoni zari zabonye agaca kaguruka mu kirere. Nuko zisaba inkoko kuziha rwa rushinge rw\u2019agaca ngo na zo zikorere amababa. Mu kanya gato nazo zitangira kuguruka.\nInyoni zigaruye urushinge zisanga inkoko idahari. Abana b\u2019inkoko bafata rwa rushinge batangira kurukinisha. Bamaze kuruha basiga rwa rushinge mu musenyi barigendera.\nKu gicamunsi, Agaca kaza gutirura rwa rushinge kugira ngo gatunganye amoya yari yahungabanye igihe kagurukaga. Inkoko irushakira ku kabati, mu gikoni, no mu mu mbuga ariko irarubura.\nNuko ibwira agaca iti, \u201cMbabarira nzakomeze ndushakishe ejo.\u201d Agaca karabyemera. Ariko karayihanangiriza kati, \u201cNutarubona ejo uzampa umwe mu bana bawe ho ubwishyu.\u201d\nBukeye bwaho agaca karaza. Gasanga inkoko iri kuraha mu musenyi ariko urushinge yarubuze. Nuko agaca kaza kihuta gafata umwe mu bana b\u2019inkoko karamutwara. Kuva icyo gihe, agaca iyo kaje, gasanga inkoko iri kuraha mu musenyi ishakish arwa rushinge.\nInkoko iyo ibonye igicucu cy\u2019amababa y\u2019agaca, iburira abana bayo ivuga iti, \u201cMujye kwihisha.\u201d Abana bayo na bo bati, \u201cTwakumvise kare. Reka tuyabangire ingata.\u201d\n", "genre": "Umugani muremure", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyobari kuganira ku ubutwari no kwihorera " }, { "story_id": 74, "story_title": "Kwihorera kw\u2019Inyoni y\u2019ubuki", "story_text": "Iyi ni inkuru ya Ngede, Inyoni y\u2019ubuki, n\u2019umuhungu muto wigisambo witwa Gingile. Umunsi umwe ubwo Gingile yari hanze ahiga yunvise uguhamara kwa Ngede. Umunwa wa Gingile watangiye kuzura amerwe kubw\u2019igitekerezo cy\u2019ubuki. Yarahagaze yunviriza yitonze, ashakisha kugeza ubwo yunvise injwi ry\u2019inyoni mu amashami hejuru y\u2019umutwe we. \u201cChitik-chitik-chitik,\u201d akanyoni gato karavuga, ubwo kagurukaga mu igiti kacya mukindi. \u201cChitik-chitik-chitik,\u201d karahamagara, gahagara rimwe na rimwe kugirango kamenye ko Gingile yagakurikiye.\nNyuma y\u2019igice k\u2019isaaha, bageze ku igiti kinini. Ngede yasimbukaga mu amashami karakaye. Karangije gaturiza ku ishami rimwe, gahanga umutwe kuri Gingile nkaho kavugaga ngo, \u201cngiki! Ngwino nonaha! Niki ugitegereje?\u201d Gingile ntiyabonaga inzuki habe nimwe ari munsi y\u2019agiti, ariko yizeraga Ngede.\nUbwo Gingile yashyize hasi icumu ryo guhiga munsi y\u2019igiti, akusanya ibishara byumye acana umuriro muto. Umuriro urimo kwaka neza, yashyize inkoni ndende hagati mu umuriro. Iyi nkoni yarizwiho gukora umwotsi mwinshi iyo kiri gushya. Yatangiye kurira, afashe mu amenyo impera itari gushya.\nBidatinze yunva ukuduhira kw\u2019inzuki zihuze. Zinjiraga zisohoka mu igitsinsi k\u2019igiti - ikiva cyazo. Ubwo Gingile yageraga mu ikiva yajombye impera iriho umwotsi mu umwobo. Inzuki zirukankiye hanze, zirakaye. Zagurutse zihunga kuberako zitakunze umwotsi - ariko ntizagiye zitabanje kumudwinga.\nUbwo inzuki zari zagiye, Gingile yashyize ibiganza bye mu icyarire. Yasohoye ibishashara by\u2019ubuki byuzuye intoki, binjera ubuki n\u2019ibyana byinzuki. Yashyize ibishashara muri igifuka yatwaye ku urutuku, atangira kumanuka igiti.\nNgede yarebye yishimye yishimye buri kimwe Gingile yakoraga. Yari itegereje ko ayisigira igishashara k\u2019ishimwe. Ngede yagenze kuva mugiti ijya mu ikindi, yegera hasi y\u2019igiti. Birangije Gingile yageze hasi y\u2019igiti. Ngede yicaye ku urutare hafi yumuhungu itegereza igihembo cyayo.\nAriko, Gingile yazimije umuriro, aterura icumu rye atangira kujya imuhira, atitaye ku inyoni. Ngede ahamagara arakaye, \u201cVIC-torr! VIC-torrr!\u201d Gingile arahagara, ahanga amaso aka nyoni gato araseka cyane. \u201cUrashaka ubuki, nshuti yange? Ha! Nakoze akazi kose, nadwinzwe. Ni iyihe mpanvu nasangira ubu buki mwiza nawe?\u201d Arangije aragenda. Ngede yari arakaye cyane! Ibi sibya uko yagafashwe! Ariko yari kwihorera.\nUmunsi umwe nyuma y\u2019ibyumweru byinshi Gingile nanone yunvise uguhamagara kwa Ngede. Yibutse ububuki buryoshye, akurikira inyoni nanone. Nyuma yo kuyobora Gingile ku impera z\u2019ishyamba, Ngede arahagara iraruhukira mu umunyinya (ugira amahwa). \u201cAhh,\u201d Gingile aratekereza. \u201cIgiva kigomba kuba kiri muri iki giti.\u201d Byihuse yakoze umuriro muto, atangira kurira, n\u2019igiti cy\u2019umwotsi mu amenyo. Ngede arica arareba.\nGingile aurora, yibaza impanvu atunva uguduhira gusazwe. \u201cBirashoboke ko ikiva kiri kure mu igiti,\u201d yaribwiye. Yazamutse irindi shami. Ahuza amaso n\u2019ingwe aho kubona ikiva! Ingwe yari irakaye cyane kubera gukangurwa. Yafunze amaso yayo, ifungura umunwa wayo yerekana amenyo yayo manini asongoye cyane.\nMbere yuko Ingwe yagasharatuye Gingile, yamanutse igiti yihuta, ihusha ishami yikibita hasi avunika akagombambari. Agenda avumbagira yihuta bishoboka. Ku ubwamahirwe ye, Ingwe yari igifite ibitotsi ntiyamwirukankana. Ngede, akanyo k\u2019ubuki, kari kihoreye. Na Gingile yize isomo rye.\nN\u2019abana ba Gingile iyo bunvise inkuru ya Ngede baha icyubahiro akanyoni gato. Buri gihe basaruye ubuki, bibuka gusiga akanyoki k\u2019ubuki igice kinini cy\u2019igishashara!\n", "genre": "Umugani muremure", "size": "large", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyobari kuganira ku ubutwari no kwihorera " }, { "story_id": 75, "story_title": "Inkoko Na Magurijana", "story_text": "Inkoko na Magurijana bari inshuti. Ariko bahoraga barushanwa. Umunsi umwe biyemeje gukina umupira w\u2019amaguru ngo barebe urusha undi.\nBagiye ku kibuga batangira gukina. Inkoko yakinaga yihuta ariko Magurijana akarushaho. Inkoko yateraga umupira ukagera kure, ariko Magurijana akawutera kure cyane. Inkoko itangira kurakara.\nNoneho biyemeza gutera za penariti. Magurijana ni we wabanje mu izamu. Inkoko itsinda igitego kimwe gusa. Hanyuma Inkoko na yo iba igiye mu izamu.\nMagurijana yateye umupira n\u2019ikirenge atsinda igitego. Magurijana akubita amacenga atsinda igitego. Magurijana atera umupira n\u2019umutwe atsinda igitego. Magurijana atsinda ibitego bitanu.\nInkoko igira umujinya kubera ko yari yatsinzwe. Yari yatsinzwe bikomeye. Magurijana atangira guseka kubera uwo mujinya wa mucuti we.\nInkoko yararakaye ku buryo yahise ibumbura umunwa wayo ihita imira Magurijana.\nIgihe Inkoko yatahaga, ihura na nyina wa Magurijana. Nyina wa Magurijana abaza Inkoko ati, \u201cWaba wabonye umwana wanjye?\u201d Inkoko ntiyasubiza. Nyina wa Magurijana atangira kugira impungenge.\nHanyuma nyina wa Magurijana yumva akajwi gato kavug akati, \u201cMama ntabara!\u201d Nyina wa Magurijana areba hirya no hino anatega amatwi kurushaho. Yumva ka kajwi karaturuka mu nda y\u2019Inkoko.\nNyina wa Magurijana arasakuza ati, \u201cKoresha ubushobozi bwawe budasanzwe mwana wanjye!\u201d Magurijana ashobora kuzana impumuro mbi ndetse akanabiha. Magurijana abikoze, Inkoko itangira kumererwa nabi.\nInkoko itangira gutura imibi. Itangira kumira amacandwe no guciragura. Iritsamura, irakorora. Magurijana yari yayibihiye.\nInkoko ikomezagukorora kugeza ubwo yarutse Magurijana wari wamaze kugera mu gifu cy\u2019inkoko. Nyina wa Magurijana n\u2019umwana we bahita burira igiti bajya kwihisha.\nKuva icyo gihe, Inkoko na Magurijana babaye abanzi.\n", "genre": "Inkuru yabana", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawucira abana" }, { "story_id": 76, "story_title": "Ntuzabe Nka Ruberito", "story_text": "Igihe rwari rukotanye ntiyaciwe iryera\nSi ikigwari ahubwo agendana n\u2019ingoma\nNkezuwimye aharanira kuramuka kabiri\nUwaciriweho iteka amugendera kure\nKabone n\u2019iyo yaba akomoka Astrida.\n\nMwana wanjye nguhane kandi unyumve\nUramenye rwose ntuzabe nka Ruberito\nUbupfura uzabugire indangamuntu yawe\nUbutwari bwawe bube kudahana imfura\nMu bihe by\u2019amage ndetse n\u2019iby\u2019urupfu.\n\nRuberito uwo nkubwira yirata intsinzi\nAriko uramenye utamubaza iby\u2019ikotaniro\nOya ntiyisanisha n\u2019abananuka busumari\nAhubwo abarindirira iyo mu byicaro\nNgo asangire na bo inzoga y\u2019imihigo.\n\nNongere nguhane kandi nguhanure\nInshuti nziza ni idatererana abari mu kaga\nImfura nyayo ni ikomera ku gihango\nIngenzi zageramirwa agapfana na zo\nAho guhimba ubucakura bwo gukiza aye.\n\nDore rero iryo nigishijwe na Mbanzamihigo\nUbuntu ndetse no kuba umuntu w\u2019abantu\nIyo mfura yajyanye n\u2019izindi ahacecekerwa\nIyo ntwari itaratatiye igihango cy\u2019isano\nIyo ngabo yateye inkunga izari mu mbeho.\n\nOya rwose ntumbaze aho Ruberito yari\nMu nama zikinze inyegamo sinamubonye\nUwo musore w\u2019intarumikwa yari ku ishuri\nNtiyabaye nk\u2019uwacu wayasize inyuma\nNyabwenge yashakaga izo kuzahakishwa.\n\nErega uwo nkubwira ni umuvandimwe\nData na se basangiriye ku gacuma kamwe\nAbanyastrida bagacyererezwa n\u2019ikiganiro\nIgihe cyo kwaya gisimbuwe n\u2019ibikomeye\nUwabanje imihigo azizwa kuba imfura.\n\nUrupfu ruragapfa kandi ruragahera iyo\nBurya kandi urusimbutse wese arishimirwa\nUrwifuriza undi ntagoma gusa burya arica\nIyo rutwara Data rugasiga ba data wacu\nNdashima ko ab\u2019i Astrida bose batashize.\n\nUwampa akanya nkaganira na murumuna\nNdavuga uwajyanye n\u2019ababanzamihigo\nBa bahungu nkumbura ngahogora cyane\nKo we namubonye agaruka mu rw\u2019iwacu\nYaba yaramenye iby\u2019irengero ry\u2019abanjye?\n\nAriko ubanza noneho nanduranya cyane\nUbwo koko natuje ngashima ibyagezweho\nNkibuka ko agakiza gaturuka ku bitambo\nKo uwapfuye arusha ubutwari uwamwishe\nKandi ko kuramba kw\u2019ikigwari bidakiza.\n\nErega iryo somo ry\u2019ubuzima ryarancengeye\nKo urupfu n\u2019ubugingo byombi tubana iteka\nKo uhunga urupfu burya yibuza n\u2019ubugingo\nKuko ubugingo atari umutima utera gusa\nAhubwo ari ukubaho wizeye uguhoraho.\n\nUbugingo burya si ukurya no kuramuka\nAhubwo ni ukubana n\u2019abeza n\u2019ibyiza byose\nNi ugusangira ubuzima n\u2019ibinyabuzima byose\nNi ukugira umunezero ndetse n\u2019agahinda\nMbese ni ukuba aharyana ndetse n\u2019ahakirigita.\n\nUwahisemo ubugingo ntabuzwa urukundo\nGukunda no gukundwa ni ko kubaho nyabyo\nNtabigira intego ahubwo abaho atyo nyine\nKabone n\u2019iyo itegeko ryarwanya iryo jambo\nAhabuze urukundo burya urupfu ruraganza.\n\nEse uwagutuma kuri Ruberito wantumikira?\nUzamubwire ko burya kubaho ari ukubana\nAho umubano utari haba inabi no kwiheba\nMaze abavandimwe bagapfa iby\u2019abapfapfa\nNgo ngaha buri wese arahunga urw\u2019inzara.\n\nUwari musaza wanjye yarakarabye rwose\nAti, muramenye ntacyo mpfana n\u2019uwo urira\nNubwo aririra uw\u2019i Nyaruguru ku nkomoko\nMuramenye mutanyitiranya n\u2019ab\u2019i Kibeho\nOya rwose abajya gupfa mbagendera kure.\n\nAho imbabazi zanga nibura ningire impuhwe\nNzigirire abahakishwa n\u2019ubwoba bw\u2019urupfu\nMuri bo hakabamo n\u2019abavugishwa n\u2019aya nzara\nKuramuka kuri bo ni umuhigo ndetse intego\nUtaramutse bati ikigwari ngaha arizize.\n\nMwana wanjye ntuzabe nka Ruberito\nUrupfu nirugusatira uzigire hirya ntugapfe\nAriko kandi kurutinya ntibizaguteshe ibaba\nNgo bigutera guhemuka no kwihakana ubupfura\nNo kuvuga iry\u2019ubugwari ngo ukunde uramuke.\n\nUmuvandimwe nakosa uzamugaruze ineza\nAriko kandi naba ari mu kaga uzamube hafi\nUzakunde bose n\u2019iyo byaba byitwa ikizira\nKandi ntuzatererane inshuti igeze mu mage\nAhubwo uzabe imfura idahana izindi mfura.\n\nRuberito nawe wantanze kubona izuba\nUyu muvugo si igitutsi ahubwo ni urwibutso\nNdibuka umurage w\u2019urukundo n\u2019ubucuti\nNdashima ubuvandimwe no kubana neza\nAriko ndagaya igitandukanya abanywanye.\n\nNdashoje ariko kandi nanze gusezera\nOya rwose ndifuza amarembo yuguruye\nNiwugurura uzantumeho nzaza mpamiriza\nMaze duhoberane tuganire ay\u2019abavandimwe\nUrukundo ruganze kandi urwango rutsindwe.", "genre": "Umuvugo", "size": "medium", "demographic": "{\"age\": \"adults\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuvuga bari gutera imitoma" }, { "story_id": 77, "story_title": "Intwari Yakoze Ibara ", "story_text": "Benshi bari bazi ko Mugisha na Kayitesi bahiriwe n\u2019urugo. Ntibari bazi ko, nk\u2019abakritsu bavutse ubwa kabiri, bamwenyuraga nyamara bahishe ibikomere ku mitima yabo. Hari abajya bavuga ko gushakana n\u2019uwo udakunda ari uguhemuka cyangwa kwandarara. Mugisha yakundaga rwose umugore we, Kayitesi. Yizeraga kandi ko n\u2019umugore we amukunda, nubwo rimwe na rimwe yajyaga yibaza impamvu yangaga ko bahuza urugwiro, niba koko yaramukundaga. Igihe cyose Mugisha yageragezaga gukora kuri Kayitesi, undi yahitaga yijima, ndetse akamwigizayo. Iyo atamubwiraga ko arwaye umutwe, yavugaga ko ababara mu gifu, cyangwa se ko ananiwe. Rimwe na rimwe, hari ubwo yamubwiraga ko ikimutera gutinya imibonano mpuzabitsina ari akaga kamugwiriye mu gihe cy\u2019Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994. Mugisha yumvaga agahinda k\u2019umugore we pe. Icyari kimushimishije ni uko Kayitesi yari yaremeye gutangira inzira yo gukira ibikomere, kandi Mugisha yari yariyemeje kuyigendanamo na we. Mugisha na Kayitesi bari baragishije inama abayobozi b\u2019idini yabo, ndetse n\u2019abajyanama mu bijyanye n\u2019urushako. Nk\u2019umukritsu wavutse ubwa kabiri, Mugisha yabifataga nk\u2019ikigeragezo yagombaga kuzatsinda. Yakundaga umugore we kandi yariyemeje kubana na we mu byiza no mu bigoye. Kayitesi ntawundi muntu yagiraga ku isi, uretse Mugisha.\nKu mugoroba wo kuwa 14 Ukuboza 2015, ubwo Mugisha yari atwaye imodoka, avuye ku kazi, agana imuhira, ibitekerezo ku rugo rwe byagendaga bimuhamiriza mu mutwe. Yari yasabye ikiruhuko ku kazi, kandi yagihawe. Ntakindi yatekerezaga rero, uretse urugo rwanjye. Yifuzaga kugera mu rugo, ayuhagira, agasangira icyayi n\u2019umugore we, ndetse akamuha igituza cye akakiryamamo. Inzira yose, Mugisha yiyambazaga Nyagasani ngo aze kumufasha umugore we ntaze kwanga ko amukoraho, amukundwakaza, ndetse ngo bahuze n\u2019urugwiro. Mugisha yacishagamo akibuka ko ubwo baherukaga kuganira n\u2019umujyanama mu bijyanye n\u2019urushako, Kayitesi yari yaravuze ijambo umugabo we atabashije gusobanukirwa. Kuva icyo gihe, yari yaranze kubwira Mugisha uwo yavugaga ubwo yagiraga ati, \u201cYa nyamaswa yagarutse mu buzima bwanjye.\u201d Mugisha yaribazaga ati, Yaba se ari uwamuhohoteye wagarutse? Ese yaba ari umwe mu bagororwa baherutse kurekurwa? Cyangwa ni umwe mu bagarutse bavuye muri Kongo? Yifuzaga ko Kayitesi yamukundira akamubwira iyo nyamaswa iyo ari yo, ariko, aho kumubwira iby\u2019iyo nyamaswa, Kayitesi yari yarahisemo gutera umugabo we umugongo. Mu busanzwe, ntiyajyaga yubahuka kubwira nabi Mugisha. Ntibajyaga batongana. Ariko, muri iyo minsi, Mugisha yari yarayobewe icyo Kayitesi yabaye. Icyo umugabo we yavugaga cyose, cyaba kuri we bwite, ku kazi ke, ku nshuti ze, Kayitesi yasubizanyaga inabi. Uwo mugoroba rero, Mugisha yari yafashe icyemezo cy\u2019uko byose bagombaga kubishyira hasi, bagakemura ibibazo, byanze bikunze. Yaribwiraga ati, Abajyanama barananiwe. Ni njye ugomba kuba umugabo ngakemura ibibazo mfitanye n\u2019umugore wanjye. Yari yiyemeje gukora ibishoboka byose, Kayitesi akamubwira ibyari bimuri ku mutima, abishaka atabishaka.\nMugisha ageze mu rugo, yasanze urugi rurangaye. Yinjira mu ruganiriro, ahamagara Kayitesi, ariko undi ntiyakwitaba. Atera intambwe agana mu cyumba bararagamo. Yasanze Kayitesi arimo kwinogereza amavuta ku mubiri we w\u2019ibihogo, nta mwambaro n\u2019umwe umutwikiriye ubwiza. Amaso ye yari yabaye ibishirira nk\u2019aho yari yigeze kurira. Abonye umugabo we, arikanga, ndetse asa nk\u2019utitiye. Icyakora, nyuma y\u2019amasegonda make, ahita asa nk\u2019umwereka ko nta kibazo yari afite. Mugisha na we ntiyakwereka umugore we ko yari yarabutswe gushishira kwe. Ahubwo, ahita amwegera, maze amusoma ku itama. Kayitesi yaramukundiye. Mugisha arakomeza, agera no ku yindi ntego. Banyungutana iminwa byabindi bya Gifaransa. Amusunikira ku buriri. Kayitesi arembuza umugabo we, amwereka ko yari yemerewe gukuramo ipantalo, ndetse amufasha kuyikuramo. Mugisha yagize isoni ndetse afatwa n\u2019igitengo. Yabonaga bitunguranye, kandi bidasanzwe. Imyenda iba igeze hasi. Mugisha akorakora Kayitesi, aramukundwakaza, ndetse arongera aramusoma. Nubwo we yashakaga kwitondera icyo gikorwa, kandi akakigenza buhoro, Kayitesi, we, yasaga nk\u2019ufite ubwira. Yashakaga umugabo we wese wese. Mugisha nawe yafashe urugingo rwe, maze yitonze, yinjira kwa Kayitesi wari umwiteguye kandi amwishimiye cyane. Umugore yavugije akaruru nk\u2019ak\u2019abakinamico, ariko bitari nka byabindi by\u2019ibifitirano. Mugisha na Kayitesi bahuje urugwiro ndetse bakuza urukundo pe. Gusa umugabo ntiyatinzeyo, ndetse acyeka ko atabashije kumara umugore we ipfa. Icyamubabaje cyane ni uko, barangije, yahaye igituza umugore we ngo akiryameho, ngo baze kongera guhuza urugwiro, ariko aho gukomeza ibyo umunezero, Kayitesi ahita aturika akarira.\n\nMugisha yabajije umugore we uko bimugendekeye. \n\nNta kindi Kayitesi yavuze, uretse kubwira umugabo we ati: \u201cMugisha, mbabarira.\u201d\n\nMugisha aramubaza ati: \u201cNkubabarire ko wagize ute?\u201d\n\n\u201cMbabarira byose.\u201d\n\n\u201cUshatse kuvuga iki? Mbwira. Habaye iki? Ubushize, ubwo twari twagiye kureba umujyanama, wavuze ko ya nyamaswa yagarutse. Ni nde wavugaga?\u201d\n\nNtako Mugisha atagize ngo yinginge umugore we, ariko undi yanga kumubwira icyamuteye kurira. Iryo joro ryari ryatangiye neza ryaje kuba nk\u2019andi yose. Icyizere Mugisha yari yagize cyo kongera guhuza urugwiro n\u2019umugore we, cyageze aho kirayoyoka. Iryo joro ryose, Kayitesi yaraye ashidurwa n\u2019interabwoba, maze akavuza induru nk\u2019aho hari uwo barwanaga. Yasubiragamo izina ry\u2019umukobwa we, uwo yabyaye bitewe n\u2019abamukoreye ibibi. Yabwiraga uwo bari bahanganye muri izo nterabwoba ati: \u201cNi umwana wanjye, ntabwo ari uwawe.\u201d Ubundi Mugisha akumva umugore we yinginga uwo yabwiraga muri izo nterabwoba ngo amuhe amahoro. Icyateraga Mugisha impungenge kurushaho ni uko mu byo Kayitesi yavugaga harimo n\u2019izina rye. Yagiraga ati: \u201cMugisha mwahuriye he? Ha umugabo wanjye amahoro. Ntabwo ari inyamaswa nkawe.\u201d Hashiraga akanya, Kayitesi akongera agatwarwa n\u2019agatotsi, ariko nyuma akongera agashiduka agira ati: \u201cOya, ntabwo nigeze mwica. Ntabwo namwishe. Nd\narahiye rwose, sinamwishe.\u201d\nBucyeye bw\u2019aho, Mugisha yabyutse yafashe icyemezo ko aho kuvugisha umujyanama mu by\u2019urushako, yagombaga guhamagara inararibonye mu by\u2019ihungabana yari yararangiwe n\u2019inshuti ye y\u2019umuganga. Ariko abaduye telefone ye, asanga hari ubutumwa bwinshi muri WhatsApp. Akimara gusoma, yakubitswe n\u2019inkuba. Bwari ubutumwa buvuga inkuru y\u2019urupfu rwa Koloneli Kanyamibwa wari mu kiruhuko cy\u2019izabukuru. Yari yasanzwe mu cyumba cya hoteli, yapfuye. Mugisha yaribajije ati, Ni nde wishe Koloneli Kanyamibwa? Uwo mugabo wari wapfuye Mugisha yamufataga nk\u2019indakemwa, ndetse ingenzi mu buzima bwe. Ni we yakeshaga akazi yakoraga muri Rock Builders Ltd, kuko ari we wari waramuhuje n\u2019umuyobozi mukuru w\u2019icyo kigo. Ubwa mbere bamenyana, bari barahuriye mu nama y\u2019abubatsi b\u2019umwuga bakiri bato. Kuva uwo munsi bari barahindutse inshuti. Koloneli Kanyamibwa yari yarageze no mu rugo rwa Mugisha na Kayitesi inshuro ebyiri. Mugisha yari azi Koloneli Kanyamibwa nk\u2019imfura rwose. \n\nNuko Mugisha abwira Kayitesi ati: \u201cReba ibyo mbonye. Bamwishe. Noneho rwose, ndakariye iki gihugu pe.\u201d\n\nKayitesi ntiyamusubije. Ahubwo yahise asohoka, arigendera.\n\nUndi ararangurura, amubaza impamvu nta cyo avuze ku rupfu rwa Koloneli Kanyamibwa.\n\nKayitesi avugira mu matamatama ati: \u201cNtacyo navuga. Ni iki cyemeza se ko yishwe ? \u201d\n\nMugisha ati : \u201cBavuze ko uwamwishe agomba kuba yamukubise ikintu mu mutwe.\u201d Yongeraho ati: \u201cAriko se kuki yari mu cyumba cya hoteli? Yari yagezeyo ate? Aho ntibaba bari bamuteze indaya?\u201d \n\nYacanye televiziyo ngo arebe icyo babivugaho mu makuru. Hose bari kuvuga kuri urwo urupfu rwatunguranye. Abantu bose, yaba abayobozi cyangwa abasirikare bakuru bari baguye mu kantu. Abanyamakuru batandukanye bavugaga ko Koloneli Kanyamibwa yari umwe mu ntwari zabohoye u Rwanda ku buryo rwose yari akwiye kuramba, akanezezwa n\u2019ibyo yaharaniye, maze akazisazira mu mahoro. Mugisha yari yashobewe. Yaribwiraga ati, Uko biri kose ntabwo ubu ari ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki. Koloneli Kanyamibwa yubahwaga na benshi mu bategetsi no mu basirikare. Ni nde wamwishe koko?\u201d Nubwo yumvaga ahari hari hakiri kare, ntiyashoboye kwihanganira kudahita ahamagara umugore wa Koloneli Kanyamibwa ngo amukomeze. Agomba kuba rwose yari mu ba mbere bahamagaye uwo mubyeyi. Nuko, nk\u2019uko yari yabigennye kuri uwo munsi, ahamagara na wa mujyanama mu by\u2019ihungabana, maze ajya kuganira na we ikibazo cya Kayitesi. Agezeyo, umujyanama yamuteze yombi kandi. Icyakora aho kumuha umuti w\u2019ibyo bibazo, ahubwo amusaba kuzagaruka undi munsi, azanye n\u2019umugore we. Ntahandi Mugisha yifuzaga kujya uretse gusubira iwe, agapfumbata Kayitesi mu gituza, nubwo yari yashenguwe n\u2019urupfu rwa Koloneli Kanyamibwa.\nMugisha akigera mu rugo rwe, amagufa ye yarakangaranye. Urugo rwari rwuzuye abapolisi.\n\nBahita bamuboha amaboko, maze bati: \u201cTurakumenyesha ko utawe muri yombi. Ufite uburenganzirwa bwo kutagira icyo uvuga. Icyo wavuga cyose gishobora kuzakoreshwa mu rubanza rwawe.\u201d\n\nKayitesi avugira hejuru ati: \u201cUmugabo wanjye ararengana. Nta muntu yigeze yica.\u201d Yabakurikiye asubiramo ayo magambo. Bashyira Mugisha mu modoka ya Polisi. Kayitesi asoma umugabo we, maze aramwongorera ati: \u2018Mbabarira. Nzakora uko nshoboye ufungurwe. \u201d \n\nNuko bajyana Mugisha muri kasho. Yari wenyine. Nta bandi bantu bari bafunganywe. Iminsi itanu yamaze muri kasho yamubereye miremire kurusha indi yose y\u2019ubuzima bwe. Abapolisi bajyaga basimburana kuza kumubaza ibibazo, bahoraga basubiramo.\n\nBati: \u201cNi wowe muntu wa nyuma wavuganye na Koloneli Kanyamibwa mbere y\u2019uko yicwa. Mwavuganye iki? Ni iki cyatumye aguhamagara?\u201d\n\nMugisha ati: \u201cNtabwo rwose nzi impamvu yampamagaye. Yambajije gusa aho nari mperereye, maze mubwira ko nari nkiri ku kazi. Arambaza ati: \u2018Kugeza ryari?\u2019 Mubwira ko nagombaga gutinda ku kazi, nkaza kugera mu rugo nka saa kumi n\u2019ebyiri n\u2019igice. Ni ibyo byonyine twavuganye. Ahita ahagarika telefone.\u201d\n\nBati: \u201cYaba yarakubwiye aho we yari?\u201d\n\nUndi ati: \u201cOya, ntaho yambwiye.\u201d\n\n\u201cYaba se yaragusabye kumusanga kuri hoteli?\u201d\n\n\u201cOya, ntabyo yansabye.\u201d\n\n\u201cNyuma y\u2019akazi,wahise ujya he?\u201d\n\n\u201cMvuye ku kazi, nahise njya imuhira.\u201d\n\nBati: \u201cNi nde wundi mwavuganye uwo munsi?\u201d\n\nMugisha ati: \u201cNdumva ntawe nibuka twaba twaravuganye by\u2019umwihariko. Nshobora kuba naravuganye n\u2019inshuti imwe cyangwa ebyiri, cyangwa abo dukorana. Byumvikana ko, nk\u2019ibisanzwe, n\u2019umugore wanjye twavuganye.\u201d\n\nBakomeje kujya bagaruka kumubaza ibyo bibazo, kugeza ubwo yumva arambiwe gusubiza. Yibazaga ukuntu yacyekwaho kuba yarishe umuntu wari ingenzi kuri we, maze akumva yanze isi n\u2019abayo. Yanzuye ko ahari ubuzima bwagombaga kuzamusharirira kugeza ku rupfu. \n\nMuri iyo kasho, yari arimo wenyine, Mugisha yongeye kwibuka ibyo yaciyemo byose mu buzima. Yibutse ubwo mu mwaka w\u2019i 1990 yafungwaga ashinjwa kuba Icyitso cy\u2019Ingabo-Nkundagihugu. Icyo gihe yari afite imyaka 17 gusa. Abajandarume bamushinjaga ko ngo yagiye mu mahugurwa yo gukoresha imbunda kugirango azateze umutekano muke mu gihugu. Mugisha yari ababajwe no kuba yari yongeye gushyirwa muri kasho ashinjwa icyaha atari yakoze. Yari wenyine, nta we yaganyira, kuko umuryango we watsembwe mu gihe cy\u2019Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, mu 1994. Iyo hataza kubaho intwari nka Koloneli Kanyamibwa, wenda Mugisha ntaba yararokotse. Yubahaga kandi agahora iteka ashimira uwo ari we wese wari mu ngabo-nkundagihugu zamurokoye. Ntabwo yumvaga ukuntu yari mu munyururu, ashinjwa kwicwa umwe mu bo yafataga nk\u2019intwari ze. Yatekereje ku mugore we, Kayitesi, n\u2019akaga kamugwiririye mu buzima. Yatekereje ku mubano wabo utari warigeze urangwa n\u2019ibyishimo nk\u2019uko byari bikwiye. Yibazaga uko Kayitesi yari amerewe nyuma y\u2019uko abonye umugabo we amusize, ajyanywe kuborera mu munyururu, ashinjwa icyaha atashoboraga no gutekereza na rimwe gukora. Yashatse kuvuza induru, agatera akamo, agashwanyuka, maze akava kuri iyi si y\u2019akarengane. Yumvaga atagishoboye kubaho. Yagerageje guhamagara Imana, ariko ntacyo yari afite cyo kuyibwira, uretse kuyibaza impamvu ikomeza kwemera ko ubuzima bumusharirira.\nHashize iminsi itanu Mugisha ari muri kasho, yajyanywe mu nkiko. Yari afite umwunganizi mu mategeko, ariko ntiyari azi uko aza kwiregura. Nubwo abamushinjaga na bo basaga nk\u2019abadafite ibimenyetso bifatika, na we ubwe nta bimenyetso yari afite bimushinjura. Yahisemo kubiharira umwunganizi, we mpuguke mu mategeko. Kayitesi yari yaje mu rukiko, yambaye umukara hose, nk\u2019aho umugabo we yari yapfuye. Yari afite umuzingo w\u2019impapuro mu ntoki, ku buryo Mugisha yibazaga ko ahari wenda hari icyo umugore we yari yavumbuye cyari kumurengera. \n\nAmaze kwinjira, Kayitesi yegereye umugabo we, aramusoma, maze ati: \u201cNdakwinginze, umbabarire.\u201d Nuko ajya mu byicaro bye.\n\nUmushinjacyaha yavuze ko Mugisha yacyekwagaho kwica Koloneli Kanyamibwa kubera ko ari we wa nyuma bari bavuganye, kandi akaba ari na we wa mbere wahamagaye umugore wa Koloneli. Yemezaga ko Mugisha yahamagaye Muka-Kanyamibwa mu rwego rwo kuyobya uburari. \n\nNyuma y\u2019ijambo ry\u2019umushinjacyaha, umwunganizi wa Mugisha na we yahawe umwanya. Maze, aho kugira ikindi avuga, aba abwiye urukiko ko yashakaga guhamagara umutangabuhamya w\u2019ingenzi. Mugisha agiye kubona, abona umugore we, Kayitesi, arahagurutse, na za mpapuro ze mu ntoki, maze agana imbere ahagenewe gutangirwa ubuhamya.\n\nNuko aratangira ati: \u201cNitwa Kayitsi, nkaba naravutse mu muryango w\u2019abana barindwi, abakobwa batatu n\u2019abahungu bane. Ni njye jyenyine ukiriho. Ababyeyi n\u2019abavandimwe banjye bane bazize Itsembabwoko Ryakorewe Abatutsi. Basaza banjye babiri bakuru bari baragiye kwifatanya n\u2019ingabo-nkundagihugu zari zariyemeje kubohora u Rwanda rwari rwarigaruriwe n\u2019abanyagitugu. Mu gihe cy\u2019Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, nahuye n\u2019akaga katagira uko kavugwa. Nasambanyijwe ku ngufu n\u2019abicanyi. Banyishe urubozo. Barankubitaga ndetse bakanantuka. Umunsi ingabo-nkundagihugu zatsindaga urugamba, zikabohora igihugu, numvise nsa nk\u2019uvuye mu rupfu ngasubira mu buzima. Natekerezaga ko ibihe by\u2019akaga birangiye. Nari nizeye ko wenda basaza banjye barokotse intambara; ko ntazaba ndi njyenyine muri uru Rwanda \u2014\u201d\n\nUmucamanza aca mu ijambo Kayitesi, aramubwira ati: \u201cMadamu, akaga wahuye na ko turakumva. Ariko ntitubona aho inkuru yawe ihuriye n\u2019urubanza rw\u2019umugabo wawe.\u201d\n\nKayitesi arasubiza ati: \u201cHari aho bihuriye. Ndabinginze, muntege amatwi. Ndabivuga muri make.\u201d\n\nUmucamanza ati: \u201cNgaho komeza.\u201d\n\nNuko Kayitesi ati: \u201cUmusirikare wese twahuraga, namubazaga niba yari azi basaza banjye, Muhizi na Mihigo. Benshi bambwiraga ko bari babazi kandi ko bari bakiriho, nubwo batari bazi aho bari baherereye. Nuko, umunsi umwe, nza guhura na Koloneri Kanyamibwa. Bamwitaga Afande Kanyamibwa. Ubanza icyo gihe yari umukapiteni. Namubwiye ibya basaza banjye ntari nzi aho baherereye. Ambwira ko abazi. Icyo yarushije abandi basirikare, twajyaga duhura, ni uko we yananshushanyirije uko basaga, nkumva ni bo rwose. Yanambwiye n\u2019ibindi byinshi yari abaziho. Yibukaga ko musaza wanjye witwaga Muhizi yari afite inkovu ku gutwi kw\u2019ibumoso. Akanibuka ko na musaza wanjye Mihigo yarwaraga indwara y\u2019amaso yitwa myopia. Bagomba kuba barabaga muri bataliyo cyangwa paratuni imwe; sinzi aho bitandukanira. Yambwiye ko basaza banjye bari bakiriho ndetse ko bari ku mupaka wa Kagitumba, uhuza u Rwanda n\u2019Ubugande. Iyo nkuru yaranejeje cyane. Uretse no kumbwira amakuru ya basaza banjye, afande Kanyamibwa yankoreye n\u2019ibindi byiza. Kubera ko inzu yacu abicanyi bari barayishenye, afande Kanyamibwa yanshakiye indi nzu yo kubamo, ndetse akajya anzanira ibyo nari nkeneye byose ngo mbeho. Namufataga nka malayika-murinzi nohererejwe na Nyagasani. Umunsi umwe, ambwira ko yifuzaga ko twajyana i Kagitumba kureba basaza banjye. Nahise nemera. Nari narategereje uwo munsi igihe kirekire. Mu modoka, tugana i Kagitumba, nagiye nibuka ibihe byiza nari naragiranye na basaza banjye, mu bwana bwacu. Ntekereje uko nza kubabwira inkuru y\u2019uko Interahamwe zishe ababyeyi n\u2019abavandimwe bacu, ndaturika ndarira. Numvaga ntaza gushobora kubabwira uko abishi b\u2019umuryango wacu bansambanyije kinyamaswa.\u201d\n\nUmucamanza arongera ati: \u201cMadamu wari wadusezeranyije guhina inkuru yawe.\u201d Maze abaza Kayitesi ati: \u201cBasaza bawe se warababonye? Ariko ugire vuba utubwire icyo uzi ku rupfu rwa Koloneli Kanyamibwa.\u201d\n\nKayitesi ati: \u201cOya. Basaza banjye ntabo nabonye. Kugeza uyu munsi, sinzi urwo bapfuye n\u2019aho baguye. Tugeze i Kagitumba, afande Kanyamibwa yanjyanye muri hoteli, maze angurira ibyo kurya no kunywa. Yambwiye ko yari afite akazi yagombaga kurangiza, mbere yo kunjyana kureba basaza banjye. Nuko, ansiga muri icyo cyumba cya hoteli. Naramwizeraga cyane ku buryo numvaga ibyo ari byo byose ahita agaruka nyuma yo gukora ako kazi kihutirwaga. Naramutegereje biratinda kugeza ubwo umunsi uciye ikibu. Nubwo nta saha nari mfite, nkeka ko yagarutse nyuma ya saa tatu z\u2019ijoro. Akinjira mu cyumba, ntacyo yambwiye kijyanye no kujya kureba basaza banjye. Ahubwo yahise yiyambura imyenda. Mbibonye, mpita mbaduka ku buriri, ndahaguruka. Afande Kanyamibwa aransunika, ngo nsubire ku gitanda. Nubwo yamwenyuraga, ijisho yandebaga ryanyahuranyaga mu mutima, rikantitiza igituza. Yambwiye ko nta kibazo nari nkwiye kugira, ngo kuko yari imfura itakora ikibi. Ariko, yongereho ko yifuzaga gusa ko twahuza urugwiro. Nahise ntera ijwi hejuru, ndamwinginga ngo andeke nigendere. Yanshyize ikiganza ku munwa, ambwira ko atashakaga ko abari muri iyo hoteli batwumva. Narongeye ntera ijwi hejuru. Ambwira ko nintaceceka, ankubita urushyi. Ubwo yafunguye ipantalo yari yambaye, maze akuramo n\u2019urugingo rwe, ankorera ibya mfura mbi. Sinzi uko byahise bingendekera, maze aho kubona afande Kanyamibwa, nongera kubona amasura y\u2019abishe umuryango wanjye, barangiza bakansambanya ku ngufu. Banciraga mu maso. Barantukaga. Nataye ubwenge, ku buryo ntari nzi aho nari ndi, n\u2019ibyarimo kumbaho. Nibuka ko nyuma y\u2019aho, nabonye umuntu ampereza ibinini n\u2019amazi, ngo nywe. Afande Kanyamibwa yaje kuzambwira ko ari we wampaye ibyo binini, byo kunsinziriza. Bucyeye bw\u2019aho, nasubiye i Kigali, ntabonye basaza banjye. Afande Kanyamibwa yakomeje kujya aza aho nabaga, mu nzu yari yaranshakiye. Yansabye imbabazi z\u2019ibyo yari yarankoreye, ndetse ansaba ko nakwemera tugashyingiranwa, nkamubera umugore. Naramuhakaniye. Namubonaga nk\u2019inyamaswa, ndetse umugome. Naje gufata icyemezo cyo kuva i Kigali nkajya i Butare kubana na nyirasenge wa mama. Nubwo yari incike kandi ashaje cyane, mu rugo rwe nahaboneye amahoro, ariko y\u2019igihe gito. Yapfuye mu mwaka w\u2019i 1998. Nagarutse i Kigali, mfite umwana w\u2019umukobwa w\u2019imyaka ine. Nubwo umwana wanjye yavutse muri Kamena 1995, nabeshya abantu bari banzi ko yavutse muri Gashyantare, kandi ko ari inda natewe n\u2019interahamwe zambohoje mu gihe cy\u2019itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Ndasaba imbabazi umugabo wanjye ko namubeshye. Ndasaba imbabazi umukobwa wanjye ko ntamubwiye ukuri nyako kuri se umubyara. Nari nzi ko ntaho nzongera guhurira na afande Kanyamibwa. Umunsi umugabo wanjye yambwiraga ko yari azanye mu rugo rwacu umushyitsi w\u2019imena, maze najya kubona, nkabona azanye na Koloneli Kanyamibwa, ni bwo ibibazo byanjye byose byazutse, maze\u2026\u201d\n\nKayitesi yahise acurika umutwe, amara akanya acecetse. Abari bari mu rukiko, hafi ya bose, bariranaga na we. Mugisha yari ashobewe n\u2019ibyo umugore we yari amaze kuvuga. Yaribazaga ati, Ni ukuvuga rero ko umugore wanjye atafashwe ku ngufu gusa n\u2019interahamwe zishe umuryango we, ahubwo yongeye gukorerwa ibibi n\u2019umwe mu ntwari zaturokoye?\n\nUmwunganizi wa Mugisha yegereye Kayitesi, aramubwira ati; \u201cImpore. Ihangane.\u201d.\n\nKayitesi yongera kubura umutwe, maze n\u2019ijwi riranguruye ati: \u201cKoloneli Kanyamibwa amaze kumenya ko namubyariye umwana w\u2019umukobwa, yambwiye ko umugore bashakanye atagize amahirwe yo kubyara. Nuko, ambwira ko, kuko yari ashaje, atifuzaga kuzapfa atabwiye umukobwa wanjye ko ari we se wamubyaye. Yampamagaraga ijoro n\u2019amanywa, antota ngo muhuze n\u2019umwana we. Mu kumwikiza, nageze aho mukangisha ko nzamenyesha ubuyobozi ko ambuza amahoro. Ntiyavuye ku izima. Umunsi umwe, musaba ko twazahurira ahatari iwanjye, maze tukaganira kuri icyo kibazo. Nibwo yansabye ko twahurira kuri iriya hoteli, hafi y\u2019ikizenga cy\u2019amazi.\n\nUmucamanza aramubaza ati: \u201cWagiyeyo ufite iyihe gahunda ubwo? Wari ugiye kumwica?\u201d\n\nKayitesi arasubiza ati: \u201cOya. Ntabwo nari ngiye kumwica. Ngeze kuri hoteli, ntabwo namubonye hafi y\u2019ikizenga cy\u2019amazi. Ahubwo umukozi wa hoteli yahise aza, maze ambwira ko yifuza kunjyana aho Koloneli Kanyamibwa yari aherereye. Mbonye tugana ahabaga ibyumba byo kuraramo, ngira ubwoba. Icyakora ndikomeza kuko numvaga niyemeje guhangana na we, nkamwiyama bwa nyuma. Ninjiye muri icyo cyumba, nasanze Koloneli Kanyamibwa yicaye ku ntebe yari yegereye akameza ko kunyweraho ikawa. Ntabwo nashakaga kumwicara iruhande. Nahise mubwira nti: \u2018Nje kugusaba ngo uhe amahoro umwana wanjye\u2014\u2019 Ahita anca mu ijambo, ati: \u2018Umwana wacu. Ugomba kuzirikana ko na njye ari uwanjye.\u2019 Ndamubwira nti, \u2018Oya, ntabwo ari umwana wawe. Ese wahuriye he n\u2019umugabo wanjye? Umushakaho iki?\u2019 Amaze kunsubiza ko Mugisha yari inshuti ye, yarahagurutse, aranyegera, arambwira ati: \u2018Ntabwo wahindutse. Nkunda ukuntu wihagararaho.\u2019 Rwose, nta kibi nari nagennye kugirira afande Kanyamibwa. Ariko, uko yanyegeraga, niko nabonaga isura ye igenda ihinduka, isa nk\u2019iy\u2019abankoreye ibibi mu gihe cy\u2019itsembabwoko. Numvaga mbuze aho muhungira. Amaze kunyegera, yambwiye ko yicujije ibyo yari yarankoreye. Ambwira ko koko yari azi basaza banjye, Muhizi na Mihigo, kandi ko yibukaga neza uko bapfuye. Icyakora ntiyambwiye uko byabagendekeye ngo kuko byari kunshengura umutima. Nuko, yongera kunyinginga ati: \u2018Ndakwinginze, mpa amahirwe yo kubera umwana wacu umubyeyi. Mpa amahirwe yo kugira unyita Papa mbere y\u2019uko nsaza, nkava kuri iyi si.\u2019 Yakomeje gutera intambwe anyegera. Arankurura ngo muryame mu gituza. Nibwo bwa mbere nari mbonye amarira y\u2019umugabo. Yarampobereye, arankomeza cyane. Nananiwe kumwikuraho. Murya inzara. Aho kundekura, ahubwo akomeza kurira cyane, ari na ko ankomeza cyane ku gituza cye. Nafashe icyemezo cyo kumuruma, nkamubabaza, kugira ngo andekure. Yahise ankubita urushyi, maze arandekura. Mpita nihuta, ngana ku rugi. Ankurikira agira ngo ansigire, ari ko anansaba imbabazi z\u2019urushyi yari ankubise. Ubwo ni bwo\u2026 Ni bwo nateruye\u2026 Rwose ntabwo nashakaga\u2026 Nateruye intebe yari hafi y\u2019umuryango\u2026 umuryango\u2026 Ndayimukubita. Maze, mfungura urugi, mpita nsohoka, niruka. Ntabwo rwose nari mfite gahunda yo kumwica.\u201d\n\nNyuma y\u2019uko umugore we yemereye urukiko ko ari we wishe Koloneli Kanyamibwa, Mugisha yahise atera hejuru ati: \u201cUmugore wanjye ararengana. Ni we ahubwo wahemukiwe na Afande Kanyamibwa. Ni we wa\u2014\u201d\n\nUmucamanza aramusubiza ati: \u201cItonde. Uvuga gusa iyo uhawe umwanya. Umugore wawe yemereye urukiko ko ari we wakoze icyaha cyo kwica Koloneli Kanyamibwa.\u201d\n\nMugisha yatekerega ku byo umugore we yari avugiye mu rukiko byose, maze akibaza ati, \u2018Kuki atari yarabimbwiye mbere?\u2019\n\nAriko nubwo Mugisha yakomeje gusakuza, avuga ko umugore we yarenganaga, ntibyabujije umucamanza kwemeza guha Kayitesi igihano cy\u2019imyaka icumi y\u2019igifungo ku cyaha cy\u2019ubwicanyi butagenderewe.\nnkuru ya Kayitesi na Koloneli Kanyamibwa yasakaye hose; mu bitangamakuru byo mu gihugu ndetse n\u2019ibyo mu mahanga. Abagore bo mu Rwanda, ndetse n\u2019abo mu bindi bihugu bakoze ingendo zo gusaba mu mahoro ko Kayitesi yafungurwa. Bari bambaye imipira yanditseho ngo \u2018Na njye ndi Kayitesi.\u2019 Abagore batandukanye, na bo batinyutse kuvuga uko bahohotewe n\u2019abagabo batandukanye. Bamwe muri bo bavuze uko bafashwe ku ngufu n\u2019interahamwe. Abandi bavuze uko bafashwe ku ngufu n\u2019abasirikare. Hari abavuze ko bakorewe ibya mfura mbi n\u2019abayobozi mu nzego nkuru. Abandi nabo bavuga ko basambanyijwe n\u2019abakoresha babo cyangwa ababayoboraga mu kazi. Yewe, hari n\u2019abavuze ko bahohotewe n\u2019abo mu miryango yabo, abo bakundanaga cyangwa abo bashakanye. Mu magambo make, abagore bose bari barigeze gukoreshwa imibonana mpuzabitsina ku ngufu bagiye ku ruhande rwa Kayitesi, bamusabira ubutabera.\nAmakuru yaje kugera kuri Nyakubahwa, umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda. Maze kuwa 29 Mutarama 2016, umukuru w\u2019igihugu aha imbabazi Kayitesi, ararekurwa.\n\nMugisha n\u2019umugore we basubukuye ibiganiro bajyaga bagirana n\u2019abajyanama mu byerekeye ihungabana ndetse n\u2019urushako, dore ko noneho bari biyemeje gusuka byose, ntacyo bahishanya. Bari biyemeje gukora ibyashobokaga byose ngo urugo rwabo ruhirwe kandi rukomere. Mbere ya Noheli muri 2016, bari baragize umugisha wo kwibaruka umuhungu wabo wa mbere.\n\nKayitesi n\u2019umukobwa we na bo batangiye inzira y\u2019ubwiyunge. Umwana yari arakariye nyina ko yamuhishe ukuri kuri se. Yabwiye Kayitesi ko yahoranaga ipfunwe ry\u2019uko yabyawe n\u2019interahamwe zishe bene wabo. Abwira nyina ko yababajwe n\u2019uko yamenye ko se yari umwe mu bantu bari bubashywe mu gihugu, ari uko yamaze gupfa, kandi yishwe na nyina. \n\n \n\nNgayo ng\u2019uko!", "genre": "Inkuru ngufi", "size": "small", "demographic": "{\"age\": \"all\", \"gender\": \"all\"}", "themes": "Bawuca iyo barikuvuga ku mibanire" }, { "story_id": 78, "story_title": "Gutukana kw'abashumba", "story_text": "Abashumba batukanira ku gasozi, baranguruye ijwi, batishisha. Baritukanira ubwabo, bagatukana kuri ba NYINA. Amagambo batukanamo usanga atondekanyijwe ku buryo bunogeye imvugo, kandi avugitse neza ku buryo wakekeranya kubyitiranya n'imivugo cyangwa n'ibyivugo.\nUbwo buryo bwo gutondekanya amagambo, ukabanziriza ku magambo adakanganye, ugaheruka ashisha, buba bugamije kurangaza ubwirwa, umureshyareshya, ngo aguhugireho, maze uze kumwandagaza atakwimye amatwi.\n\nIyo abatukana banzikanye, bifata ku gahanga, bakikandagira ku ivi, maze rukambikana. Muri uwo mwisuko w'urusakwe, kirazira gusubira mu gitutsi undi yagututse; kirazira gusubira nawe ubwawe mu cyo wigeze kumutuka; gusubiza ngo, \"na we\" byo bigaragaza ubugwari, bigaragaza ko ibyo wari uzi bimaze kugukamana.\nUbundi ibitutsi biza byisukiranya, byivunderezanya agatebezanyo, ubanjwe agahita asubiza, atabanje gushakisha. Iyo bitabaye ibyo rero, umwe mu batukana agatangira kwiyumvira ashakisha icyo ari busubize. aba atangiye guteba no gutatira umwisuko w'injyana.\n\nIcyo gihe uwo batukana akora iyo bwabaga maze akazikura utwari dusigaye mu nganzo ye; akamudubika, akamwungikanya ho ibitutsi ari cyo kigatagaza intanga-muganzanyo. Ababyumva bati, \"araguhomeye, ntuzamusubire!\"\nKuva ubwo undi ntiyongere kuryebuza akarimi, akanuma, akazanacukira aho kongera kwigera n'umurusha inganzo ifite ibivumbikisho bisumbye iby'iye.\n\nAbajya gutukana barasemburana: barahamagarana ngo, \"yewe shahu we!\" bagakurikiza igitutsi. Bahera ku bitutsi byoroheje, bakagenda benyegeza mo ibikaze. Abatukana baba bahagaze ihirengeye ku musozi iteganye, bifata ku gahanga, bakikandagira ku ivi, bamwe bati, \"abaha n'aha abannya mu mazi bakayavoma ayeyeyeyeyeeeeee...\" \nAbandi nabo bati, \"ab'aha n'aha abaca mu cyuho bakarya imyavu ayeyeyeyeyeye....\"\n\nUmwe ngo: \n- Yewe shahu we, ndagutuka ngutokoze ndagutuka utatabe ujye gutora ubutu u bwo gutera mu gatuba ka nyoko.\n\nUndi ngo:\n- Yewe shahu we, umpangare nguhangare nkomeretse nyoko muri baguname yakunyaye.\n\nUndi ngo:\n- Yewe shahu we, ngutuke nitangiriye itama nyoko aragata inganga ya mbere.\n\nUndi ngo:\n- Yewe shahu we, umuswezi wa nyoko ni nyokorome.\n- Uragaseka bayisoka nyoko.\n- Ntukabure icyo urisha umutsima nyoko yicariye inyama.\n- Gakubitane agatugu n'agatuba ka nyoko\n- Gatsitare ku mabya ya so ukubite amazuru mu gatuba ka nyoko\n- Gacumite nyoko umucuritse numucurura umuce rugongo.\n- Nyoko aragasura so yase inkingi imbaragasa zimutonda ku nkaka.\n- Nyoko aragakubita akabuno imbere y'intore.\n- Nyoko arakagurana impare impamba.\n- Nyoko arakagurana injuma injumbure.\n- Nyoko arakagurana imboro imbogeri.\n- Nyoko arakagurana umushino umushongoro.\n- Nyoko arakagurana igituba igitoke.\n- Nyoko arakagurana umusururu umusundi.\n- Nyoko aragatera inogo aho so yateye imboro.\n- Nyoko aragakuna umwe ukwire u Rwanda.\n- Nyoko aragapfuna aguhereza nakuna umukururire.\n- Nyoko arakabyara inzingo abarize izuba imbere y'iziko.\n- Nyoko aragashimisha imishino imishishi.\n- Nyoko arakihara inkuru mu nkanka z'agashino.\n- Nyoko aragasimbuka umuseke umusambi umusumire agashino.\n- Nyoko arakagusasira umusambi umunyunyuze imisundi.\n- Nyoko arakwicwa n'inkarasundi ya nyogosenge itagira utuzi na tunzinya.\n- Nyoko arakicarira igishyitsi rugongo ite igishishwa.\n- Nyoko aragatagataga atambane n'agasiga abanje guta rugongo.\n- Nyoko arakimana urujigo n'inkondo ya rujoka n'ikirumiko mu maguru.\n- Nasanze nyoko asekura injuju musekura inkaka musatura injuma.\n- Nyoko arakicara kuri Karisimbi mu Mikeno imishino ishoke isoko rya Bizige.\n- Nyoko arakantuma i Nyarugenge ngaruke namenye ubwenge nkubire ubuhiri hasi nkure ubutini bwa so.\n- Nyoko aragakoma umubanga na wo umubanga ukome ikijabari na cyo ikijabari gikome icyugu na cyo icyugu cyugumbire injunga y'injuma ya nyoko.\n- Nyoko arakamanuka kuri Mbogobogo ahetse imboro i mugongo yicumbye rugongo nagera mu kabande anyweshe agashino amazi.\n- Nyoko aragahena mu gahinga mpenengeze yo agahindu mukure inyama y'abahigi nyimwambike mu gahanga.\n- Nyoko aragakubitwa imbarimbari mu mbariro z'amatako rugongo yikube bayikubite ikirumiko cyarumutse nyogokuru mu gitungu cyaboze.\n- Nyoko aragakubitwa imarusate mu rusundi rw'urumane.\n- Nyoko aragakubitirwa aho yahinze yikuburire aho yaneye.\n- Nyoko aragacibwa \"rubanza-kwicara\".\n- Nyoko aragacibwa icyo akuba yota.\n- Nyoko aragacibwa ingabo ikingira amagara.\n- Nyoko aragacibwa akatsamurira ka nyenyeri kanyenyeretsa imvura ikagwa.\n- Nyoko aragacibwa urutezo urutuba rumatane n'innyo.\n- Nyoko aragacibwa agashino n'agashibutse imbeba zikarye n'akagiye kubara inkuru inkuba igakubite.\n- Nyoko aragacumitwa n'uwo acukije wa rucantege ayimucire mo.\n- Nyoko aragacumitwa n'agasamunyiga agasigaye ifuku zikarye ubukobora.\n- Nyoko aragacumitwa na Bicumunyu bya Gacumba ntacugita angana amaseke yo kuri Mwogo.\n- Nyoko aragacumitwa na Biraciye imbwa y'umuzungu icuga ubutitsa ikamucugita ubura bukaza bwanga kuza ikajya kubwenda iyo bwagiye.\n- Nyoko aragacumitwa na Biraciye imbwa y'umuzungu icumita cyane yamucugita amaraso akaza mu bisigati bya rugongo.\n- Nyoko aragacumitwa acugusa umwoyo na bwo ubuzutu buvuza impanda, na yo rusake ibudondanga na bo abatware baca urubanza na yo rugongo ijya guhanuza.\n- Nyoko aragacumitwa ku musange na wo umusonga umumene ibere na wo umusambi usokoza isunzu na yo sakabaka ijya guhanuza.\n- Nyoko ni ngungu nyina wa ngurube agira imisundi magana inani.\n- Nyoko ni ngungu nyina wa ngurube agire imisundi iziko kwerera bakayizirikana ku mizibaziba bayizitura ikamara abantu.\n- Nyoko ni nyirarubangabanga rwa nguye-i-mwonga namubanguriye akiri umucuko n'ubu aracyacumba umwotsi mu gashino.\n- Nyoko ni nyirakigumbagumba cya ngumba y'ibwami kibona imboro kikasama cyayibura kikiheba ongera untuke mushino wa nyoko.\n- Nyoko ni rwoza mbehe rwa mbogeri nta kabi kamurenga arengurwe n'umusonga mu nsina y'umusundi hejuru ya rugongo.\n- Iyarinze ni yo yima: nyoko arakimira ku mezi nk'intama.\n- Iy'imbumbe iy'imbumburi iya rukara rwa Mbonyi iyo nyoko ambonye n'imboro yanjye agire ati: mbaaa.\n- Nyoko arakimira ku rubariro abyarire ku rumambo.\n- Nyoko naramusweye arusha rusizi kuvubura.\n- Ko nyoko yambwiye ko atarya ingurube yunama nkabona ibinono.\n- Nta ko ubukene budatera n'ingobyi y'umwana iraguma: nyoko arakaguheka mu muguta w'imboro ya so.\n- Nta gati katamera amashami: nyoko arakamera agashinge mu gashino.\n- Nyoko naramuhoranye naramutunze, naramuteruye ndayimutera asuka imitezi.\n- Nyoko arapfapfana arapfayongwa araca imivovo n'imiravumba arakora hirya agakora hino yahena inturo zikamunyaza.\n- Kuri diridiri kuri dirimba kuri cuga bacumite nyoko araneye.\n- Fata agaheto mfate akandi tujye kurasa imisure yayogoje imisundi ya nyoko.\n- Hakurya zirakuka hakuno zirashoka ziri mo rutara rw'abatanazi, nyoko aragatanaga umushino mu murya w'inanga.\n- Cyakurukuru cyakurumba nyoko aragakurunga umushino mu ivu.\n- Ku mutututuru ku mutukuza-nyoni imisure yamaze imishino ya nyoko.\n- Ku mushikishiki ku mushikura-nkoni wa rusabaganya imishino ya nyoko irava imiregesho.\n- Cyakurukuru cyakurumba icyana cy'inuma cyacumise nyoko akiri umucuko n'ubu aracyacumba umwotsi mu gashino.\n- Ku munyegenyege ku munyegerezo ku mudakubitwa kwa Rugaju irashya irashyukwa nkayisokasoka nkayisongora nkayisiga ivu nkayisoka nyoko muri baguname yakunyaye.\n- Iy'ikijugujugu iy'ikijangati Jarubeti na Mageragere nkayifata nkayisongora nkayisiga ivu nkayirenza so nkayisoka mu binugunugu bya rugongo rwa nyoko.\n- Iy'ikijugujugu y'ikijangati Jarubeti na Mageragere nkayifata nkayisongora nkayisiga ivu nkayirenza so nkayisoka nyoko muri bwa busa bw'imisundi ye.\n- Namanutse kuri Rukirage nikoreye ibikenyeri nsanga ibikeri bigonga mu gashino ka nyoko.\n- Navuye i Murera ndi umugabo ntaha i Busozo kwa Ndagano nsanga nyoko aratambikije mukubita imboro arabandagara mwongeye indi aratembagara mwongeye indi arakumbagara nti byuka uyirye uba uswewe na so muri ubwo busa bunuka agasu (cyangwa cucu).\n- Ndi akamarimari ndi akamara-magambo\n ndi inyana ya bugondo\n icumbagira itarwaye \n nicotse mu inshamba\n nkura intare ikinono\n ncyambara mu misundi\n ngarutse nkura nyoko rugongo.\n\nIyo abatukana banzikanye, usanga bizihiwe, ndetse n'ababyumva ugasanga bahimbawe kuko iba ari imihigo mu yindi, buri wese arwana ishyaka ry'icyubahiro cye cyangwa cy'abe, yandagaza icyubahiro cy'uwo batukana cyangwa icy'abo uwo batukana arengera.\n\nYego na none \"nimusigeho\" y'abakuru cyangwa \"bano bana barerewe he\" ntibura; ayo magambo y'abasheshe akanguhe asa n'agaya iyo mvugo, aba ashingiye ku rwiyerurutso.\n\nGutukana, byizihiraga abana batarava mu bugimbi, bikizihira abashumba. Iyo umuntu amaze kugimbuka, ibyo gutukana aba acanye na byo, yaba anabigize bikitwa ubukunguzi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 79, "story_title": "Umwana ni umutware", "story_text": "Umwana, mwana we !\nNaramubonye ndamutangalira\nYarendebye, ndamwunamira\nAnsekeye, ndamuterura ndamudabagiza\n\nUmwana, mwana we !\nYaransabye, sinamwima\nNsanga ali umuntu wo gukorera\nAli umuntu wo kubahwa\n\nUmwana, mwana we !\nNasanze koko ali umutware\nBoza ibirenge, bagasiga amavuta\nBagasokoza umusatsi.\n\nNasanze umwana ali umwami\nUfite umutima wera\nUmwami uhakwa agahaka\nUmwami ufite ubuntu, uhora akeye.\n\nAliko yashavuzwa...\nInkuba zigakubita,\nImirabyo igahum(b)ya amaso,\nIbiyaga bikibirindura\n\nUmwana ni umutware\n\nMumutege amatwi\nAmasomo n'umutima\nAbafitiye ubutumwa buhanitse\nNtimukamusuzugure\nNgo mumushavurire,\n\nMumusekere, ahore asusurutse.\n\nIyeeeehh...\nUmwana ni umutware.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Indirimbo" }, { "story_id": 80, "story_title": "Umukobwa wariye ikijumba cy'Imana", "story_text": "Kera habayeho umugabo; bukeye ashaka umugore, babyarana abana babiri, umukobwa n'umuhungu. Umukobwa akitwa Buhorobungwe, umuhungu akitwa Mashyoma. Bari bafite umurima; hanyuma umeramwo umugozi w'ikijumba, batazi uwawuteye. Bukeye umugabo ajya inama n'umugore we ati, \"ko amapfa yateye, tuzatungwa n'iki? Dore dufite umugozi w'ikijumba, kandi kimaze kwera. Tugikure cyangwa se tukireke?\" Yungamwo ati, \"ibyiza ni uguca uyu mugozi, tukawucira iyogi, tukawuteramwo, tukazabona icyororo.\"\nBakura ikijumba cyawo, naho umugozi barawutera. Umugozi urakura, ariko ntiwera. Umaze imyaka ibiri, inzara nayo ica ibintu. Umugozi uza kwuma,ariko weze ikijumba kimwe.\n\nUmugore abwira umugabo we ati, \"singiye kwicwa n'inzara kandi kiriya kijumba gihari.\" Umugabo aramusubiza ati, \"reka dufumbire kiriya kijumba kizumbure indi migozi. Tuzayitere, niyera izaduhe ikidutunga.\" Umunsi umwe, umugabo yenda umuhoro ajya gututira ibiti. Umugore nawe yenda isuka ajya guhinga. Bamaze kugenda, Buhorobungwe abwira musaza we ati, \"ko urora inzara igiye kutwica, iyo uje tukajya gukura kiriya kijumba; iwacu bahingura bagasanga ibyo kurya bihiye.\" Mashyoma aramusubiza ati, \"ikijumba uzi iminsi kimaze, iwacu baranze kugikura, nta wuzi uwagiteye muri uriya murima, none uragirango twikoreho tukirye!\" Buhorobungwe ati, \"ndagikura, nkirye, sinakwicwa n'inzara kandi gihari, ikibyimbye kimeneke.\" Aragikura, agicamo kabiri aragiteka. Se na nyina bahindukiye, bakigera ku irembo, Mashyoma arababwira ati, \"cya kijumba cyanyu Buhorobungwe yagikuye, ndetse yagitetse.\" Se araza amukubita umuhoro ku gakanu, awumukubita no mu nda. Amuca mo ibice bitatu, ibihimba abijugunya mu ruhavu rw'umurima. Aho abijugunye haza kumera umuseke. Biratinda, inzara iza gushira. Umugabo nawe aza kwicuza ati, \"umwana wanjye namujijje iki, ko dukize inzara kandi atakiriho!\" Nuko aho bari bahirikiye bya bice by'umubiri wa Buhorobungwe, haza guca abatwa. Bahabona umuseke wahameze, baravuga bati, \"uwaca uriya museke akazawukwikiramo impiru yo kurasa inyoni.\" Bagize batya bumva wa museke uravuze uti, \"Ntimunteme, ndi Buhorobungwe. Mashyoma ntiyari yashatse kumbura, aranga arambura. Atazi ko ndagiwe n'Imana.\" Abatwa bati ntawaca umuseke uvuga. Bukeye umwami aza kuhaca bamuhetse. Abonye uwo museke udasa niyindi, abwira umwe mu bari bamuhetse ati, \"jya kuncira uriya museke uwunzanire hano.\" Agiye kuwuca, umuseke uti, \"sinacibwa na mwe, nari Buhorobungwe. Mashyoma ntiyari yashatse kumbura, aranga arambura. Atazi ko ari Imana yandemye kandi indagiye!\" Umwami abvwira abahetsi ati, \"ni munyururutse njye kuwicira.\" Baramwururutsa. Arawuca, arawujyana.\n\nAgeze iwe, awushyira mu nkongoro ye yuzuye amata. Uba aho bimara iminsi. Umunsi umwe, igihe umwami aryamye, yumva umukobwa ukubura mu nzu kandi aririmba. Aramuhamagara ati, \"yewe muntu ukubura?\" Ntihagira uwitaba. Undi munsi, umwami yongera kumva wa muntu aharura ibigaga byo kuboha ibyibo. Mu gitondo kare, umwami arabaza ati, \"ni nde uharura ibigaga iki gihe?\" Ntihagira umusubiza. Bukeye noneho umwami arubikira. Agiye kwumva, yumva umuntu ari mu kirambi, aboha igiseke, kandi aririmba. Uwo munsi hari hiriwe umuhezo ukomeye. Umwami yibambuye, yururuka bucece no mu kirambi. Umukobwa nawe yahimbawe no kuboha, ntiyamenya ko umwami yibambuye. Umwami aragenda, yenda umuseke arawuvunagura. Awujugunya mu cyotero, urashya. Maze uvamo inka n'intama n'abaja n'abagaragu, n'ibindi byinshi. Umukobwa yubuye amaso, asanga umuseke we bawucanye. Abura aho yihisha, aguma aho. Umwami aramurongora. Buhorobungwe aba umwamikazi.\n\nBiratinda haza umugabo w'iwabo. Aramubona maze aramwitegereza. Umwamikazi nawe amubonye aramwitegereza cyane, hanyuma aramubaza ati, \"yewe wa mugabo we, ko wanyitegereje cyane ni iki?\" Umugabo ati, \"mbonye usa n'umukobwa Buhorobungwe w'iwacu wapfuye yishwe na se.\" Ati ariko ntugirengo nakubaganye, usa nawe koko. Umwamikazi aramubaza ati, \"urabe atuye hafi y'iwabo wuwo mukobwa bishe?\" Umugabo ati, \"turaturanye.\" Umwamikazi abwira uwo mugabo ati, \"genda, maze ubwire iwabo w'uwo mukobwa ko bazazindukirwa n'abashyitsi bakomeye. Kandi nawe uzagaruke tujyane ujye kuhanyereka.\" Umugabo aragenda asohoza ubutumvwa. Yongeraho no kubabwira uwamutumye uwo ariwe n'ukuntu asa na wa mukobwa wabo Buhorobungwe. Bakibyumva agatima gakoma kuri wa mwana wabo bishe bamurenganya.\n\nBukeye, ngo bajye kubona, babona amashyo y'inka araje, nibitabashwa bibiri: icy'umwami n'icy'umwamikazi. Bashya ubwoba. Umwami n'umwamikazi bageze ku irembo, se wa Buhorobungwe ashaka kwihisha. Abandi bati urabona abashyitsi, aho kubakira ugashaka kwihisha. Nuko araza, arabakira, arabaramutsa, ariko yikandagira. Ubwoba ntibwatuma amenya ko umwamikazi ari wa mukobwa we. Nuko Buhorobungwe abwira se ati, \"humura ndi umwana wawe.\" Se biramutonda cyane ariko kandi mu mutima yishimye.\n\nAmaherezo, nuko bose barishima. Buhorobungwe akiza iwabo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 81, "story_title": "Isengesho ryo gushinga urugo", "story_text": "Mana yanjye, Mana yanjye\nNdagusenga mbabaye cyane\nSingusega umbababarire rwose\nNubishaka ndagusengerera.\n\nUbu rwose jye naragowee\nIyo ndi mu bandi mbura \nicyo ngamba\nNgacurika umutwe nkiyumvira\nNkumva ibyo gushinga urugo\nBimbereye inzozi.\n\nErega reka binanshobere ni\nmu gihe\nDore ubu nta gasambu\nAmasambu yarabuze\nUmukobwa w'ubu ni Murorunkwere\nInkwano y'ubu ni GAFARANGA\nUmubano w'ubu nawo ni\nHabanabakize.\n\nUbu se Mana yanjye nigire nte?\nGupfa bucike! Ibyo ndabitinya\nGuhambanwa ikara ibyo biragatsindwa\nAriko ngo Kiliziya yakuye kirazira\nGusa icyo nzi ni uko kwiha Imana\natari ibya bose.\nBurya koko ubuze uko agira\nagwa neza.\nUbu naremeye nemezwa na\nNyirambaragasa\nIyo yabishatse aranyirariza\nAriko kandi umushiha we\nuragatsindwa\nGuhora dutongana buri munsi\nnabyo byandambiye.\nUbu rero ibibazo byambanye insobe\nNone nagira ngo Mana yanjye\nUngire inama isumba izindi\nUmpumurize nshire izo mpungenge\nMpore ireka ndi Murimukeye\nnk'abandi basore.\n\nAmina.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 82, "story_title": "Umunyamerwe", "story_text": "Ni Ruhaya rw'isekurume\nRwa murarika icyanwa\nIyo yarase igihambe\nUdusekurume turayihunga.\nIgira ibihembe bireba inyuma\n\nIkagira ubwanwa irarika iteka\nIgira umugara wo ku mugongo\nIkawushinga iri ku rugamba.\nIgira imihore myiza cyane\nIkaba itungo ryo mu batindi.\n\nIyo bayikuyeho uruhu rwayo\nAbenshi muri bo baravugishwa.\nIyumvire nawe uyu munyabugoyi\nNgo aravugishwa abonye igaramye.\nYarazindutse ajya gusura\n\nSe w'umugore we mu Rugerero\nAgezeyo asanga barayibaga\nInyama ngizo hirya hino\nBaragabagabana biracika\nAbana benshi barabya indimi.\n\nAramwenyura akorora buhoro\nArasuhuza barikiriza\nBamuha icyicaro araruhuka\nN'agatabi aratumagura\nUmukuzo uraza yica inyota.\n\nAkebuka hirya aho bazigabana\nAmazi menshi amwuzura akanwa\nAkabona imbugita ziraca ibintu.\nHashize umwanya uringaniye\nNyina w'umugore we ajya mu kirambi\n\nAvugira mu gutwi kwa Ruhabuka\nAri we mugabo we akunda cyane\nAti: \"Murarebe uko mugenza\nUriya mwana w'umunyarwanda.\"\nWa muhungu bimujya mu gutwi\n\nYirya icyara abyinisha intebe\nArasukuma gukoma yombi\nAmasoni aranga abura uko agenza\nAragahuruka ajya ku irembo\nArinanura agaruka mu rugo.\n\nIgihe cyo gutaha kiba kiraje\nAgaseke keza barakamanura\nInyama munani ziragasaga\nBamuha umwana wo kumutwaza\nIzo mbonekarimwe z'iyo mfizi\n\nImisozi itanu barayirenga\nUwa gatandatu barasohora\nAbwira umwana asubira iwabo.\nAbwira ab'iwe icyo mu gasero\nAvuga amateshwa atagira uko angana,\n\nAravugishwa bishyira kera,\nAti: \"Nageze iwanyu munsi y'uruhu\nNsanga iseseme barayibaga,\nUbwo isekurume iba iranteruye\nNo ku kinyama cy'inzu ngo pi!\n\nNgo nyikubite amazi\nAmaso yuzura akanwa.\nBampa umukuzo ndawicarira.\nNone rero mugore wanjye\nMpa iyo mbugita nzicanirize\n\nUmpe n'isafuriya niyicarire\nShyushya amazi yo kuzirisha\nUshake n'ubugali bwo kuziteka\nUmpe n'ikinono kivamo isosi.\"\nNyirakanaka ngo abite mu gitwi\n\nAraseka cyane ibi byimazeyo\nAfatwa n'impumu arakumbagara\nAbira ibyuya yara amaboko\nHashize umwanya arahembuka\nAriruhutsa aratangara,\n\nAti: \"Erega Ruhaya yari inkozeho!\"\nNi isekurume ntisebanya\nKereka utazi uburyo inurira\nNi we uyisebya ibi by'abasenzi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 83, "story_title": "Isha n'inzovu", "story_text": "Umunsi umwe isha yaganiraga n'izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti, \"aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera?\" Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti, \"ni uko uvuze? Sigaho kutubeshya! Ndetse ejo kare tuzayibariza!\"\nNtibyatinze mu museso wa kare, impongo irazinduka no kwa Nzovu iti, \"ejo isha yatubwiye ko yakuguze, ngo none urayikorera, biradutangaza cyane. Twari tuzi ko inyamaswa twese tugomba kukubaha no kugutinya, none ni ibyo?\nIkibabaje kandi yabivuze hari amasatura, ingurube, ibinyogote n'izindi nyamaswa ziciye bugufi.\" Inzovu yumvise ayo magambo birayitangaza, irarakara, bituma yiyemeza kubaza isha icyayiteye kuvuga ayo magambo ateye isoni. Irahurura na yo.\nIsha ikirabukwa inzovu itangira kwirwaza. Iraniha cyane, ivuga nk'iyarembye. Iti, \"ikirenge we! Imbavu we! Umutwe we! Ayi data we!\" Ubwo niko yigaragura hasi. Inzovu ibonye isha imerewe nabi igira impuhwe, ariko ntibyayibuza kuyibaza icyatumye itinyuka kuyisebya mu ruhame rw'izindi nyamaswa.\nIti, \"niko sha ngo waranguze ungira umugaragu wawe? Ngaho se nikavuge!\" Isha irasubiza iti, \"Nyagasani ni nde wanteranyije atya?\" Inzovu irayisubiza iti, \"inyamaswa mwari kumwe ejo ni zo zabimbwiye kandi urazibuka.\"\nNuko isha irayibwira iti, \"dore uko meze ubu nararembye, kandi maze iminsi ntaho njya. Ibyo se si ibikwereka ko ari abanzi bashaka kunteranya na we? Nkurahire, sinigeze nabirota mu nzozi!\" Inzovu yumva igize impuhwe, ariko ntiyashirwa. Iti, \"ngwino nguheke tujyane kubaza impongo, na yo mwari hamwe ejo, menye uvuga ukuri.\"\nInzovu irayiheka.\n\nMu nzira byahura n'izindi nyamaswa, isha ikagamika, kugira ngo izereke ko ihatse inzovu. Inyamaswa zibibonye ziti, \"ni koko isha yahatse inzovu, dore irayihetse!\" Inyamaswa yahura n'indi ikabiyitekerereza, maze iyo nkuru ikwira hose.\nInyamaswa zirashika na zo ngo zihere amaso, zishire amatsiko. Inzovu ikomeza urugendo ihetse ya sha, bitaragera aho impongo ituye isha yibaza uko iri buhindure ibyo yavugiye ku mugaragaro. Isanze bitaza gushoboka yigira inama yo gucika.\nUko yakicaye ku mugongo w'inzovu iritunatuna irazimiza igwa mu ishyamba irihisha. Inzovu ntiyamenya ibyabaye, ikomeza kugenda. Igeze aho impongo iri, ngo yururutse umurwayi, isanga yagiye nk'ejo.\nIrumirwa kandi ikorwa n'isoni, kuko nta nyamaswa n'imwe yali isigaye itaramenya iyo nkuru.\nIsha yari yayirushije ubwenge.\n\n\"Ubugabo si ubutumbi.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 84, "story_title": "Ishyari n'ubuhemu", "story_text": "Umugabo Yuli yabanaga neza n'umugore we, nta ntonganya, nta mwiryane. Umunsi umwe Yuli arazinduka, asiga umugore we imuhira wenyine.\nBamwe mu baturanyi be ariko bakamugirira ishyari. Ntibukeye kabiri, baraza babwira muka Yuli bati, \"intambara yaciye ibintu, abantu baraterwa ntibasahure, keretse amafaranga bihambiriyeho.\nNone rero zana iyo farasi yanyu, tuyibagurishirize, mwibonere udufaranga.\" Undi ngo abyumve akuka umutima, ati, \"ngaho nimuyijyane, nta kundi byagenda; mubanguke.\"\nBarayijyana barayigurisha, amafaranga bayakubira mu mifuka, muka Yuli ntiyongera kubaca iryera.\n\nHaciye iminsi itanu, Yuli aza gutahuka. Umugore amutekerereza uko abo bahemu bamubeshye; arumirwa. Arahaguruka akurikirana bya bisambo.\nHashize icyumweru, arabifata, abishyikiriza ubucamanza. Baraburana Yuli nanone arabatsinda. Bamusubiza amafaranga aguze ifarasi nziza, bamwongereraho n'indishyi y'akababaro kandi bafungwa amezi atandatu.\n\nIbyo bisambo byahaniwe ukuri: byarabeshye, biriba, bikura na muka Yuli umutima, ndetse wenda hari n'abandi bantu byariganyije.\n\n\"Ikinyoma gihira bake!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 105, "story_title": "Ibigwi by'inyama n'igishyimbo", "story_text": "Inyama iti:\nHave Nyirambohera urimba uri imboga!\n\nIgishyimbo kiti:\nNi wowe mboga mbi\nWowe mburane\nWowe mboneka rimwe!\nJye iyo ntaraboneka\nNkinga ingabo y'ikibabi\nBakandya umushogoro!\nNaba kandi nabonetse\nNkagurirwa intebo\nNkavomerwa na nyiri intege.\nIkibariro cy'igicuku\nKigasobanura amabano\nMu marembo y'amabuno!\n\nInyama iti:\nNanjye ndi Rwanamiza mu nkono\nRwa Mbungira nyikebe!\nInyamibwa y'inyama zombi\nYa Rukurungira inogo\nKurya nogeye ku mbehe\nSindatirwa inganga\nRwema ndi Ingorabasyi!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Abana" }, { "story_id": 85, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 6", "story_text": "Ruti rutikanga impunzi\nAmacumu y'impangare\nYakajije bene Mparara\nBayatyazamo ubugi\nUtinya gukozamo intoki.\n\nBamaze kuyarundura\nBayaha Insengamihigo\nNgo iyatoranye intwari\nAhingutse mu nziza\nImbibi zirayiharira\n\nNi Ingeri z'i Mutakara\nZizi no kuyatera\nUmutima urazikindura\nZimara kuyashyikira\nIshema rikazisaguka.\n\nN'umuririmbyi uzihanika\nNtagomba kubuza\nApfa imutungukiyeho\nKurya ziteye imbabazi\nNta gihe wasanga\n\nZicyicaye imusozi\nIntamati yazitoreye\nIntumwa ihangara amanywa\nIzimura mu biraro\nNi izihwanije isuku\n\nZizanye inkubiri\nUmwungeri abura iyo asesa\nZanyuriye Rubanda\nKu Munini wa Gishali\nNyirigira ahuye na zo\n\nHambara iz'i Murambi\nAbaje bashengereye\nImfizi y'inyarubuga\nBarangiwe Umwami\nKo yajyanye n'intamati\n\nI Mwurire mu nyambo\nZaciye mu Mubuga\nAbaririmbyi bazirimo.\nRwabugiri akirasuka\nNdimbira zirataha\n\nZaheje ab'i Nawe\nZibaheza mu kigarama\nNgo urebye nyernazi\nAturutse muri Niboye\nAba ahagiriye igicumuro.\n\nZaciwe urubanza\nNa Rubanda rw'i Munyaga\nBavuga ko uruhehemure\nAri umutwe w'Umuhozi\nZabumbuje impinga\n\nYa Rutonde irazimira\nUbwo zisanze u Buganza\nBakazongera undi murwa\nZamurikanywe n'ishya\nRyavanze n'impundu\n\nZitumiriwe i Nyamagana\nUmwami utabangira\nBamubimburira Ingeri\nAti, \"erega zo ni ibihame\nNi ubushyo bwihariye\n\nZiruta n'ibindi bihe\nNimushinge rubonane!\"\nImbonera zitungutse\nBaziteza urugamba\nInzobe yazo iratamura\n\nAbajya i Mbuye barataha\nMwene Mutwarangabo\nUrwamo ararutereza\nInkingi y'Abashakamba\nAmaze kwambara imiheha\n\nYaka umutana w'inkoni\nAjyana n'imbizi mu rugo\nAgiye kuzesereza\nAho azisanze ikambere\nZaraririye ingoro\n\nZigeza ko ingoma iramutsa\nZogeye ari imanzi\nNi ko Imana yaziremye\nJye wahagaze mu mbizi\nNkumva imigabo izibamo\n\nUgira inshuti ye mu Bihogo\nYenda arayiburire\nN'ejo itagwa mu maboko.\nIngeri ni amakombe\nMu gukubita zirakabya,\n\nZikorera intambara\nInkoni ikirirwa isabira\nNta mpunzi izinyuramo\nKurya zabyirukiyemo\nIngoro y'umwogabyano.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 86, "story_title": "Amezi y'Ikinyarwanda", "story_text": "Reka mvuge amezi y'Ikinyarwanda\nAri yo: Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza, Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Mata, Gicurasi, Kamena, Nyakanga na Kanama\nAmateka adutekerereza ko\nUmwami w'i Gisaka ari we Kimenyi Musaya\nUmuzirankende w'ingeso n'inseko nziza\nIyo mfura tugira icyo dupfana\nAri we wayahishuriye umwami w'u Rwanda Ruganzu Bwimba\nUwo mukamwe nawe turi bamwe\nDore ko uwanyonkeje akampeka nawe ari umwenebwimba\nMpereye kuri Nzeri\nNi yo yayaboneye izuba\nNi yo nkuru ikagira abuzukuru\nNta kundi kwezi kwayiboneye inzora\nUkwakira kwakira Ugushyingo\nNi ko kuyigwa mu ntege\nAya mezi uko ari atatu\nYabaye intare ahabwa intebe\nNi ho haza umuhindo amajuru agahinduka\nIgitondo kigahinduka umuhondo\nImvura ikongeza imirindi\nAmahindu akigira impindu\nImirundi y'inkuba igakubitana inkubito\nWabona imirabyo ukarabirana\nUkuboza kukaza\nAbatayihishiye bakabibazwa\nAbakungu ku myaka mbere y'umuhindo ni ho bakungira.\nIcyo gihe iyo kirangiye\nMutarama ikataza iteye intambwe\nIntabire zikabibwamo amasaka\nAbashonji bagashoka umushogoro n'imiteja\nIbishyimbo by'ikungira ryo mu Kwakira biba byeze\nIzuba riracana inyota ikabica\nKuko urugaryi ruba rwisutse\nHakaba ari ho havuye wa mugani ngo\nAkadahera ni urwimo n'urugaryi\nIgihe ibirenge bishya Gashyantare ikaba irashyitse\nWerurwe ikaba iraje\nIkaba ari yo ihingwamo injagasha\nMata ntitinda kuboneka\nInka zirarisha abana bagashisha\nAmashashi akishima\nHadashize akanya Gicurasi ikagira iti ba Abantu bagacunaguzwa n'ibicurane\nAbagendesha ibirenge bisa\nUrume rukabatera ibiremo by'ibimeme\nInzara z'amano rukazona zikononokera\nAriko abana bakinopfora inopfu, ibigori n'imisigati\nKamena kamena imbwa agahanga\nNi yo izana imbeho y'impeshyi\nAbantu bakava imyuna ibyatsi bikuma\nAbungeri bakabura ibyo bakora bagakoronga\nBitamaze kabiri icyuka kibiza icyuya\nKigaturuka mu cyoko kigendana icyusa\nIkintu cyitwa icyatsi kikahagorerwa\nIbiryo na byo bikabura icyanga\nIcyo cyokere kigakomeza no muri Nyakanga\nIbintu n'abantu bakikanga bagakangarana\nIcyiza cy'ukwo kwezi\nNi uko abantu baba bavumba ntawe urwaye ifumba\nAbana barunda ibinonko botsa runonko\nAbandi bakura inanka\nInka zikarisha ibisigati\nIbisambu bigakwira imboga: imbwija, n'imbogeri\nAmatongo yuzuye dodo n'inyabutongo\nUmuhererezi wayo mezi\nUgizwe n'ibice bibiri\nAri byo Tumba Nyakime na Tumba Kanama\nIcyo gisare cy'umusore\nKanama kanamiye Nzeri\nIyo irakaye irakara ikarusha amakara.\nNi ho havuye wa mugani ngo\nAhari ikiziba uhatega Kanama na Nyakanga.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Ubumenyi" }, { "story_id": 87, "story_title": "Mwogo", "story_text": "Mwogo si yo kwoga\nUwo mwonga uhorana umwaga\nKwonona irabishima\nGushimuta yabigize ishingiro\nIshavu irishira ishenguye\nIcyanga ikigira hari n'icyoko\nIcyambu ikacyaha\nAmashashi ntayishoka\nIhorana ishoka n'umushiha\nImivu ivuduka irimo indurwe\nY'Ubufundi n'Ubunyambiriri\nY'ababyeyi bakiri ku kiriri\nYatumye ikambakamba ibikombe\nUbukombe bw'intare iravogera\nIrivuga iravovota\nHirya no hino ari imiborogo\nIricugusa ikicunda\nYakwicuma ikarasa amacumu\nMaze ikaboga indubaruba.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 88, "story_title": "Uw'ubuhanzi bw'ubumanzi", "story_text": "Umutima aho uterera mu gitereko\nUrukumbuzi rwabaye ubukombe\nRucamo ibikumba ruremamo ibikombe\nRwambikwa ikamba kubera ubukambwe\nDore ko duhuje guhigira kuruhumuriza\nTwese duhugira kurubohora\nNgo igihugu tugikize amahane n'amahugu\nDuherutaka Intababaza itarakubita umurushyo\nNgo indushyi nazo zikubite agashyi\nMaze ishyanga ziharwane ishyaka\nAbahungu b'ingasaguhunga bahunguke\nAbasore basokoze basohokane isuku\nMu rwa Gasabo bahasubirane isibo\nBigobotore ingoyi y'ingoma ngome\n\nNtiwatebye mu kuyitabira\nInkera-gutabara ntiwarirara\nInganzo igusubiza mu buhanzi\nUrazihimba indirimbo zirimo umurimbo\nN'amagambo agamije imigambi\nUmuhogo w'ihogoza uhagurukana imihigo\nUrarigorora ntiryakugora rirakugoboka\nUrarirangurura rirangirira mu mahanga\nN'abahanga ribinjira mu gihanga\nImfizi zirivuga imbyeyi ziravumera\nImitavu yanga gukubitwa ibitovu\nInyana aho zinyanyagiye isi yose\nZanga kunyagirirwa inyuma y'inyanja\nZari zararongotanye kubera gutana\nN'izari zaragishe zikagira umugisha\nZibwirana ubwende n'ubwenge\nGutahana ubwira butari bwira.\n\nUjya imbaga imbere ufite imbaraga\nIngabo uziterana ingoga inkunga\nImirenge uyiha ibirenge\nImirundi ifata imirindi\nNo ku birindiro byo ku Murindi\nUmara iminsi ubaha morale\nUrazicuranga biryohera inanga\nUburanga buraziranga\nRadiyo Muhabura iraguharara\nNo mu mihana iba ihanika\n\"Ubumanzi\" iba ari yo ibanza\n\"Ikizungerezi\" irazizenguruka\nYa yindi ijimije y'umujijima\nImisharwangondo ishayayana imishanana\nIsingiza imisozi n'ibisiza\nIkarutaka ibibaya n'amataba\nIkarugenda imibande n'imigende\nIgaterera utununga tw'ibirunga\nIgatambika imicyamu igatambagira intara\nIkarwoga ibiyaga imigezi n'inzuri\nIgatemberana n'ayo mazi atemba\nNi yo ibyutsa rubanda\nKuri Radiyo Rwanda\n\nIsohotse isozwa n'\"Iribagiza\"\nIriba ry'urubogobogo\nAho urikaraga ritagira amakaraza\nIyo yo ni isonga\nIkaba ishashi ishashagirana\nIshokanye ubushishozi n'ubushobozi\nIyo umaze kwibaruka\nKandi unamaze kumurika\nWantuye ikantungukaho intunguye\nNanze kuzindukana amazinda\nSinatinda ingeze mu ntoki\nMpinira hasi ndayikina\nIbiherekeza-majwi binyuze amatwi\nAmakondera n'umwirongi\nBiragendana bitarondogora\nKu murongo w'indongozi\n\"None Twaza\" yarantwaye\nIrangiye \"Impuruza\" irarangira\nNyumva niyumvira ko numvirana\nNdayicuranga ndayicurura\nKugeza aho ibicu n'igicaniro\nBincinye akara bincira amarenga\nKo urucanda rucogoye n'igicuku kicumye\nMba ntakicaye\nUbwo ncugusa umubyimba ncinya akadiho\nNterura agacuma\nNiha agashinguracumu\nNjya kuyacurika\nIbicuro bituma nicura\nKubon inshuti n'incuke barashiriye kw'icumu\nAbacumuye ntibacirwe imanza\nAbatumye bicika bakaba baticuza\nAmahoro uharanira bayahungabanya\nNi urujijo ngo abajujubya babe ari bo bijujuta\nNdajajwa amarira abyigana ambyina mu maso\nNyibyiringiye arajojoba\nIjuru ryijimye mw'ijoro ry'ijigija\n\nNtirushira shenge nshengereye\nNari nashize nashegeshwe n'ishavu\nNone nashishe nsheshe ibyishimo\nNshongore washishikariye kuruhesha ishema\nUri ishingu ishimishije ishinjo\nReka tugushagare nturi igishagasha\nUri mu nkingi zirwubatse inkike\nInkindi ukinditse ntawe uyikerensa\nUrwo utamirije ntirwagutamaje\nNtucike intege komeza intego\nUkomeze uzitere zibe igitego\nUgire ibintu ugire ubuntu\nAbarahira bakwirahire\nMu mpeta uzambikwa impotore\nOya bambe ugira imbabazi\nUrwo ukunda abawe si ruke mu nda\nReka tuguhunde impundu\nNyampinga ntawe ukurusha impuhwe\nUrwakubyaye warukamiye imbyeyi\nUri imfura ntiwibagiwe imfubyi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 89, "story_title": "Igituma bandirimba", "story_text": "Igituma bandirimba mu bihugu byose\nNgira ibirindiro bishyika ku ijana\nAbazi kubara barahanshinga.\nHari uwo niciye mu Ishishi no mu Bushora na Cyimbu\nNo mu Ruvugangoma rwa Musekera\n\nN'icyuma navugirije kuri Cyinuma.\nNiciye i Rubona rwa Tunda\nNtamirije umuheha mu ruhanga rw'inyambo.\nNiciye ku Rutambabarenzi rwa Kidaturwa\nNtamirije uko ntamirije uku.\n\nNica Bisangwahabona mu Mushya wa Murori\nMporera Nubaha akibona.\nNica Rutuku ku Ihenda anyihamagariye.\nNiciye mu ritagendwa rya Ngiga\nNdyivugiyemo rihinduka ibirori gusa!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 90, "story_title": "Inzoga ni Nzobya", "story_text": "Uyivana mu kibindi\nIkakuvana mu bagabo\nIyo imbwebwe yenda gupfa\nIgenda iririmba amahamba\nIgirango irahimba\n\nKo unywa ugahirimba\nUhirimbanira iki?\nMu rugo abana bahirima\nKu karago batariye\nMu rugo nta gitoki\nNyamara wicariye igitariro\nIbitoki byawe bihagatiye icupa\nAho guhagatira icumu\nUrebera icumbi\n\nDore waracupiye\nUsigaye uca inshuro\nInshuti zikagushuka\nNgo shahu uri umugabo\nNgo uzi gushakisha\n\nUbona icupa ugatitira\nUgasamba ugasusumira\nUgatuza uritikuye\nUgakunda ugashira ubwoba\nNk'utigeze ubworo\nIbyivugo bigatongora\nUkarata ibyo utigeze\nWiringaniza n'abandi\n\nInzoga ni nzobya\nInzoga iroshya\nIkwereka ko abakobwa\nBose ari inyambo\nKo ari maso y'inyana\nNubwo waba utagira inganzo\nIguhindura Rugamba\nUkiga kuganira\nAmenyo yabo ukamenya ko yera\nUmusatsi wabo ari umusana\nUti, \"bite se muko\"\nSi uguseka ugatembagara\nAmafaranga ubwo ukayasesa\nUgatereta Musanabera\nUgakeza Nyiramukesha\nUkubirije Mukayoboka\nNawe ibere ubwo akarirega\nAkakwereka no mu bikari\nMu bibero bibengerana\nAkakwereka ko yariboye\nAkaguterekera amaso\nUwo mwari utagira isoni\n\nUbwo umusinzi agata amazi\nAti, \"Ndasakiwe\"\nUyu munsi ndasamura\nSinkishwe n'umusonga\n\nInzira ntibwira umugenzi\nUmugera ukugeze ku buce\nUracira ntagwe\nUrugo rwabaye itongo\nAkagabo gahimba akandi kataraza", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 91, "story_title": "Ya Nyambo yampetse", "story_text": "Shira ishavu n'agahinda\nNyambo ihatse ibigarama\nUbuhanga bw'i Rwanda\nTwarazwe na Gihanga\nByabaye igihango\nNi ukubaho nk'impanga.\n\nUmutima mu gitereko\nAmatage aracutse\nAmata aratubutse\nAmatama naterebere\nN'amatako atengerane.\nUmutuzo uratashye\nN'umutozo urataha\nNgo iryo tungo Gihanga\nYarugabiye aruhanga\nRirubere umutako\nRimutungire abana.\n\nShira irungu uhumure\nUhumeke ushire ishavu\nUmpe nanjye Nshongore\nNze nkurate nkumburwa\nNkuririmbe nerure\nNcinye hasi nongere\nMvuze inanga n'umuduri\nNgucurange nsingize\nUbumanzi bw'Imfura\nN'urugwiro wuzuye,\nRirarenga ntishisha\nNkigucuriraho imivugo\nIshushanya ibyemezo\nN'ibyiza nkurikiza\nBy'Umubyeyi nsingiza;\nNirishaka rya joro\nNaryo rize ryuzure\nMu bisiza by'Umutara\nAbasaza bemeza\nKo bisumba indi misozi,\nNdarikesha ni impamo\nNkigusanza ho ibisigo.\nNgo nzimanire abahisi\nN'abagenzi b'agatsiko\nUmurava w'igitego\nN'ubukaka bukomeye\nBisagamba ku mutima\nW'uwampekanye ubutoni\nBigasesa nkabivuga\nNkaririmba mpamiriza\nMbyina cyane nahanika\nNkuza kandi nzirikana\nIryo banze ry'urugori\nN'urugero rugira ingeri\nBy'Umubyeyi nsingiza.\n\nNibahute baze ubu\nAmasimbi nkikiye\nN'uwangabiye ayo masaro\nBaririmbe wumirwe,\nUrucanda rwambare\nAbahungu b'imfura\nN'ubukombe nkumbuye\nIzo nyange z'inyana\nN'amagaju mungana\nAbakambwe bikore\nN'abakuzi bizane\nBadusange bungemo\nTuhatarame ryijime\nNiricuka wicuye\nDucurure twongere\nTuguhate ibyivugo\nBikubere ibyemezo\nBy'ubumanzi n'ubupfura\nBugutemba ku mutima.\nMvuge cyane nseduke\nNikunde nce umuvuno\nNako ntere ya mbyino\nNti:mu byiza twambaye\nN'ibitatseho amabara\nY'uburanga bweruye\nBudasanzwe bwera ino\nMu mataba y'ibitego\nN'ibisiza by'iyi si\nNta cyagwa mu ntege\nIyi Nyambo yangennye\nNkayibera n'ikinege\nKuko byose ingunga imwe\nBiyitakara iyo kure.\n\nNayisanze ari iriza\nIntetesha by'umutoni\nN'urukundo nk'icumi\nImpetesha rya cebe.\nNaricutse nicara\nNteze amaso uwicaye\nKu ruhimbi nimutse\nMfite icyusa nijuse.\nYarapfukamye ndibuka\nKa kana kararira\nZirahinda impundu nsa.\nMaze ubwo uko dutaguza\nBakatwita inyabutatu\nNgo dukunde twigane\nKuba indatwa turute umwe\nTube benshi twuzure\nMu kirambi twishyuze\nIyo nshyushyu twijute.\n\nIraguha yo ntimugura\nIyo ikwatse ntibaza..!\nIbikoba bikikubye\nYigunze yegamye\nYarakubise ya nkuba\nImunyereza nk'umurabyo\nImutura mu Nkole\nNshungerezi aca umugera\nNyakivara arimuka\nMu mashyamba ariruka\nArakoboka aremera\nIbikomere aromora.\nNakorora akambara\nNahuruza akaza ubwo\nKimwe cya ruturuturu\nMu Rutungu akizana\nUmuyanja akambuka\nNa Kazaza akampoza\nRyajigija ryijimye\nUbwo Imanzi akabaduka\nN'agahinda ahagatiye\nRigatana yambutse.\n\nUmuhindo uhingutse\nMu mahanga byakaze\nImizinga yivuza\nYakirana yubika,\nIbikoko bya kure\nBibahiga nta mpuhwe\nBibahingamo ubudehe\nNgo bashirire ku icumu.\n\nArahoroba haza we\nAbahororo abahitamo\nZa Nshenyi bisutse\nKu rutindo baraseka\nNyamiyonga bahageze\nNa Matima barateta\nBaruhuka bishuka\nNgo ubwo iwabo bahageze\nHe n'urwabahigaga!\n\nAtarafata akuka\nNyarupfubire ngo aragapfa\nBamutura Kibondo\nAharara rubunda\nBanamwita Yuganda\nBamuhinda ngo agende\nYarahubutse yo ahunga\nBamuhiga Nyarwanda!\n\nNdarushinga mburana\nArahuta arangota\nNdanashega mwiyama\nAba ibamba arambuza\nAti:iyo mu igi ntibika\nGarukira aho nyabuna!\nNuma mu nda ubikeyo\nUdasamirwa hejuru\nNahuhuka noneho\nBakunyonze wanzize.\nNumara kubyimba ibya\nWabafata ukabaheza\nWababoha nk'iminyaga\nUbakubita n'imitego\nUkabatura nk'imitiba,\nKuko uri indatsimburwa\nNzakureka ukayane.\n\nNtushavure shinyiriza\nTa igihunga uhumure,\nNazirose nicuye\nNibyo kandi si inzozi\nIyi ntimba izashira\nTurutahe nta shiti\nTuririmba urwa Yuhi\nMu rukundo tubahiga\nNze ngusange umpobere\nNguhe ibere usirimuke.\n\nKura kandi wimenye\nUjye kwiga ubyiteho\nUbitore utabihusha\nBagucire ho umugani,\nNuvuga unatontome\nBagutinye nk'intare\nKuko uzaba uri intiti\nIdatinya kwatura\nNgo abatindi b'inaha\nBadatinda ku ntebe.\n\nReka noye kubivuga\nNtavugishwa ntivuze\nAmazinda akanzamo\nNkazubara nkegama\nNtamugabiye icyuzuzo\nKimubera icyemezo\nCy'urukundo n'ikuzo\nMubuganiza muhoza\nNgo uruhimbi nuzuze\nAzimane ikivuguto.\n\nUzasubire ugaruke ejo\nMukubwire nongere\nNguhe ingingo ngire ijana\nMaze ugende ubyemeza\nMu mirambi avukamo\nY'amataba y'Umutara\nN'ibisiza by'Urukaryi\nHo mu Rwanda rw'imfura\nUbabwire ubwo buhamya\nUbaterere iyo mbyino\nKo Umubyeyi nsingiza\nAdasumbwa kirazira.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 92, "story_title": "Urumuri n'umwijima", "story_text": "Umunsi umwe izuba ryahuye n'umwijima, riti, \"mbese nka we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki? wahura n'izuba nturive imbere?\nIbintu byose ni jye byifuza nijye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka. Nka we se weguye ujya he?\"\nUmwijima uti, \"Shyuuuu! Ibyo uvuze Zuba ubitewe n'iki? Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina? Iyo ntaba umwijima ni nde wari kumenya yuko uri izuba? Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ikinyoma ngo ukundwa n'ibintu byose!\nJyewe ndakwanga, nanga abikuza, kandi n'ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze kibibabura. Uretse n'ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo.\nNiba utanyuzwe, cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta, undutisha iki? Ko ushaka abagenzi, ntariho bacyurwa na nde mu icumbi? Abahinzi baruhuka gihe ki? Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi nkabaruhurira bakaryama? Ngo tugende turebe icyatumara impaka.\"\n\nBiragenda, umwijima ubona impyisi, ubwira izuba uti, \"ndaguha abagabo batatu, uwo mu nyamaswa ni uyu. Hasigaye uwo mu nyoni n'uwo mu bantu. Cyo wa mpyisi we ntubere, niba ukunda izuba bivuge, niba kandi ari jye ukunda ubivuge.\"\nImpyisi iti, \"jye nikundira umwijima!\" Umwijima uti, \"ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!\" Izuba riti, \"hoshi va aha nta rubanza rwo gucibwa n'impyisi!\"\nBiragenda bisanga igihunyira. Umwijima uti, \"cyo na we nyoni dukize kandi imanza zacu ntiziruhije, ni ukwihitiramo. Ari izuba ari jye, ukunda ikihe?\"\n\nIgihunyira kiti, \"kera nari mfite amaso meza, ubwo muruzi yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru, iyo ntakugira riba ryarampuhuye!\" \nUmwijima uti, \"ntiwumva kwikuza kubi! Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!\" Biragenda bihura n'umujura ati, \"izuba ni umwanzi wanjye, ndubaka rigasenya. Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.\"\nUmwijima uti, \"ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe ubwawe wikunda,ukikuza. Reba rero aha amaboko make aterera imico myiza, none mba nkwivunnye. Shyuu, ukava iwanyu mu ijuru ngo uzanywe no kunyirataho!\"\n\nIzuba riracemerwa. Rigiye kugenda, agacurama kati, \"umwijima waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa, genda wange abo bagabo, uguhe abandi. Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange, kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo munyamaswa urashime, kuko nonsa abana nka zo.\nUmugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira impu n'inkanda, ni we wanga umwijima.\" Izuba riragaruka ribwira umwijima riti, \"abagabo wampaye ndabanze, mpa ahubwo abandi. Nuramuka wanze, ntunsindira aha tuzagera ku Mana.\" Umwijima uti, \"hoshi dusange Imana idukize, nta bandi bagabo nguhaye!\"\nBiragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti, \"Nyagasani dukiranure, utubwire urusha undi akamaro.\" Imana iti, \"mwembi mugira akamaro, ntakitagira akamaro ndema!\n\nUbwiza bw'umubiri bugaragazwa n'izuba, ariko umutima witonda ukagaragazwa n'umwijima ni cyo gituma bamwe barata ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi, bakaba inyamaswa mu zindi. Nimugende muturane. Kandi nimugirirana izima, uzashobora kwimura undi azamwimure, nabinanirwa mubane.\"\nIzuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima. Umwijima uhungira mu nsi. Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima ukigarukira. Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 93, "story_title": "Ibuka", "story_text": "Nvura y\u2019urujojo\nRwasajoro, tukajijwa\nBicu by\u2019iteka\nBitere Rumuri\nTugahunga umuseso\nKwa Nyiramakangaza.\nSeka gororoka\nNtacyo dupfa\nTugira icyo dupfana\nTera ubwuzu wange ubwoba.\nGira ibambe Mibambwe\nMubaji w\u2019imitima\nNi uwo umuti.\nNtube Kwibuka mwene Mugarura\nWagira ati, \u201dhobe.\u2019\nIhobe ni ubusa\nHaryoha uruhoze\u201d", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 121, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 5", "story_text": "Rugemanduru amacumu,\nUmucuzi yahase imberera,\nAyanozaho impundazo,\nAbonye ko ari ay'ingeri,\nAkoranya abayavugutira,\n\nBose bayaha ikiramo,\nInyundo ntiyayakiranya,\nYirirwa mu ruganda\nAkwikira ayo makuza,\nAkaba impogazi yombi.\n\nNtagere mu ntagara\nAgahora akina mu ntoke\nAy'ingeri ndayazi,\nZiyabangura neza\nNk'ay'Umwami nyirazo.\n\nBanganya n'amarere\nBapfa gutanga umugaba,\nZikajya mu itorero\nIngoma itabaza intwari\nBayigimba umurishyo\n\nInzira zikayishingamo\nIsibe ikigarukira\nZasakiranya imbaraga\nImpombo ntirushye ihaca\nZiba zitwaje ay'isuku.\n\nNi yo macumu adahemba\nNk'ay'abanyamahanga\nNi ay'intore z'i Rwanda\nBita Ingangurarugo\nKandi si amakenke\n\nNk'inti z'ay'ibihogo\nSi ayo ingimbi iterura\nNi amajunga ntabashika\nUw'inkokora nke ntayaterura.\nInkuba zishima ubwiza\n\nZumva induru iyo ivuze\nNtiziyagirane ubwoba\nZayaherewe rimwe\nAvuye kwa Muhinda\nZayaharaze urugina\n\nUmunsi ava mu ruganda\nZayakinduje ingogo\nMu ivuna ry'ingerero\nZayateranye indekwe\nZibona impunzi itemba.\n\nZaje ziyatendeje\nZirimo imfura ya Mutara\nMwirushya kwijana\nNdumva urwamo ruvuga\nIngabo zivuye mu kigwa.\n\nUbanza Intamati acyuye\nZijye ku mugaragaro\nNa mwe murebe Ingeri\nZihora zamamayemo\nIngoro y'umwogabyano.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 94, "story_title": "Bizirakwezi na mukase", "story_text": "Kera habayeho umugabo. Bukeye ashaka umugore; babyarana umwana w'umukobwa bamwita Bizirakwezi. Bukeye nyina arapfa, umwana asigarana na se. Se amurera igihe gito, atarashaka undi mugore. Aza kurambirwa kuba wenyine, nuko areshya undi umugore. Umugore ahageze, atangira kwanga uwo mwana. Abwira umugabo we ko batazabana kereka abanje kwica uwo mwana. Umugabo asanga atabona intege zo kwiyicira umwana, areka umugore arigendera. Bukeye areshya undi mugore. Nawe biba kwa kundi. Asanze nta mugore uzemera uwo mwana, nuko ava ku izima, yemera kwica umwana. Nibwo agufatiye uwo mwana, ajya kumuroha mu ruzi, ruramutwara. Umwana aza gufatwa n'ibiti byo ku nkombe y'urwo ruzi. Nuko yibera muri ibyo biti. Hashize iminsi mike, ba Nyirarume baza guhiga hafi y'urwo ruzi. Bumva umwana arararira avuga ati, \"Nari Bizirakwezi data anta mu ruzi ntamututse, ntamucumuyeho\". Umwana akomeza kuririmba ayo magambo. Abahigi bati, \"nimuze tujye kureba uwo muntu uvuga.\" Bahageze babona umwana. Baramwitegereza, basanga ari wa wundi mwishywa wabo wabuze. Baramujyana, baramurera. Amaze gukura i Bwami baza kumusaba, ashyingirwa umwana w'Umwami.\nHashize iminsi, umwami aratanga. Umuhungu we, umugabo wa Bizirakwezi, aramuzungura. Hanyuma haza gutera inzara, ibintu biradogera. Se wa Bizirakwezi arasuhuka. Aza i Bwami, ashaka ubuhake. Ahageze baramwakira. Bizirakwezi aramumenya, ariko se ntiyamumenya. Umwamikazi ntiyaherako amwibwira. Bukeye Bizirakwezi aramubaza ati, \"n'iminsi yose umaze aha, urareba ugansanga ntahandi wigeze umbona?\" Undi ati, \"mba nkuroga!\" Bizirakwezi ati, \"nta mwana ugira?\" Umugabo ati, \"nta mwana ngira, n'uwo nari mfite yarapfuye.\" Umwamikazi ati, \"ese yishwe n'iki?\" Undi ati, \"yari umwana w'umukobwa, nyina aza gupfa. Mushakiyeho abagore, baramwanga, bituma dutandukana kuko nangaga kwiyicira umwana. Bigeze ku mugore wa gatatu, kandi nsanze nta mugore w'ishyari uteze kuzamwemera, nemera kumuheba by'amaburakindi. Ubwo naragiye mujugunya mu ruzi, ngayo nguko.\" Umwamikazi amaze kubyumva, amusiga aho bari bicaye mu nzu y'i Kambere, ajya mu nzu y'imbere nuko araturika ararira! Wa mugabo aramwumva, bimubera urujijo. Bitinze umwamikazi aragaruka. Araza ntiyasubira ku ntebe ye ya cyami, ahubwo araza amwicara i ruhande. Wa mugabo atangiye guhinda umushyitsi. Undi aramubwira ati, \"humura. Ndabibona nturamenya.\" Ati, \"ariko noneho itonde undebe.\" Umugabo aramureba araceceka. Bizirakwezi ati, \"wivunika, ndi wa mwana wawe wavugaga. Imana yankuye mu maboko ya y'amahano y'abagore.\" Ati, \"kandi ndabizi wari waranze kubumvira biba amaburakindi. Nuko baratuza, barashyikirana, ibyari amaganya bihinduka ibyishimo. Bitinze, Bizirakwezi yubakira se, aramukiza. Amutegeka no kwishakira undi mugore utahemutse. Amaherezo, nuko ya mahano y'abagore bamwanze, aratangwa barayica. Nawe Bizirakwezi na se, baratunga, baratunganirwa.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 95, "story_title": "Basebya ba Nyirantwari", "story_text": "Rwirahira, imfizi yo mu basare\nNdi Ruvunywa inturire\nIntambara imaze kurema\nMwene Rugayimpunzi.\nNdi ishami rya Rwasa\nNasa amabare.\nNi jye kigabo kinini\nGikingirije abarwanyi\nGikingiye abanyabwoba.\nNdi inshongore y'umugoboka\nNugumbira induru.\nNishe Rwantonga rwa Bihogo\nTwiharikaniwe ku mugezi wa Mugoboro.\nNiciye Rutete\nRutangira irabyumva.\nNiciye Mpinga\nMpinda irabyumva.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 96, "story_title": "Iyi Ntimba Idatemba", "story_text": "Iyi ntimba idatemba\nNgo manuke ndukuke\nUmuruho udatuza\n\nNdiyuha akuya\nNkiwuri ku gatsinsino\nNgatsikira ngatsitara\nNatambuka ngatemba\nKandi inzira ikiri ndende.\n\nNdagwa ntanyoye\nInyota yanzonze\nNazamuka bikanga\nNakandagira nkanyerera\nImvura itaguye.\n\nUyu mubiri nkurura\nUramvuna utari munini\nNdawinginga ukanga\nNakanda ntukunde\nNdashengerera ntushime\nTubana turi abanzi\nKuva Rurema akiwunshinga.\n\nNdashinga ikibando\nNkananirwa kugishingura\nAho nicumye intambwe\nNdemera nkahaca icumbi.\n\nAmatage aya matindi\nAtanya abatangana\nYantaye mw'itongo\nMu gitondo cy'impeshyi\nNdakumbura sinsurwa\nAbo nsanze bakansonga\nKandi umusonga ari cyica.\n\nNdicara ngacana\nNkwota uwo ntumva\nInkota umutima ukawushiha\nUkavirirana ntuhoshe\nAgahinda kagatinda\nNgashira ngashoberwa\nNgasha gushora\nNgo nuhire nzidahirire\nNdebe uko mererwa\nNkazibura mu rwuri.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 97, "story_title": "Icyivugo cy'intwali", "story_text": "Impindanyamugabo ya Mpabuka,\nNtwara amacumu asohoka mu ngabo.\n\nIngabo yanjye ni isuli ibana n'iya Rusanganirantambara,\nIyo nyishandaje mu rugamba ntirugaruka,\nAbabisha banyita Rukenyantambara.\n\nIngare ya Ruhanga ndatsa rugashya.\n\nInkomeza kulinda ikubitana ishema n'isheja ry'abato,\nNdindana ingabo.\n\nInyamibwa ikwiye Musinga, ya rusakara mu mahina,\nNtwara umuheto w'urusobe.\n\nInyamibwa yo mu nziza, ya rutazilikana guhaba,\nUmuheto udashyirwa isuli imbere, nawugize mana y'abagabo\nNtawanjye ukomereka nywufite.\n\nIyanjye ngabo ni igitare ibana n'iya Rutambikamugabo.\n\nNdi igikwerere maze guhama, ndi ubukombe butava izuba,\nNdi nyamutera inka kureta.\n\nNdi igisagara cy'ubukombe kidakomwa imbere n'abashakamba.\n\nNdi impalirwasibo ya Rukemasibe, simpunga zicana.\n\nNdi impuruzwa y'impezamihigo, rudasubizwa n'induru,\nN'ubu mu mahanga baracyandilimba,\nNgo icumu lyanjye ni rudahararukwa n'intoki.\n\nNdi inshogozamugabo, niciye mu ntanzi,\nAbatari intore intambara irabagarukana.\n\nNdi ingorabahizi nisheshekajeho inkindi, ndi ruti batinyira ubutwali\n\nNdi inkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara,\nIntore itumirwa aho rwaremye, ndi rutsirika ababisha igihumbi turwana.\n\nNdi inkubito ya Rutikurana, Rwagitinywa icyaga cy'inkwaya,\nRutaganira n'icyangwe, ndi Rucyaha igitero.\n\nNdi intore ya Nyantabana, ntawe undinda iyo mfite umuheto.\n\nNdi Mihosho ya Rutare, ndi rutaramana guhiga,\nRutirengagiza induru, intwali nshaka kwuhira indekwe.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 98, "story_title": "Intare n'imbeba", "story_text": "Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare.\nIntare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti, \"ndagusaba imbabazi. Singukanguye mbishaka, ni ibyago nigiriye. Mbese ubundi agatumbi kanjye kakumarira iki? Ndekura nzagushimira iyo neza ungiriye.\"\n\nIntare irayirekura iragenda. Isigara iseka, iti, \"ndifuza kubona aha imbeba ishimira intare.\" Hashize iminsi mike, imbeba ijya mu ishyamba gushaka yo ibyo irya. Yumva umutontomo w'intare. Ya mbeba iribwira iti, \"ngiye kureba icyo kintu ahari kiri mu makuba.\"\nImbeba ijya kureba aho yumvise icyo kintu gitakira. Ihageze isanga ari ya ntare yayigiriye neza yaguye mu mutego. Imbeba ngo iyikubite amaso, irayibwira iti, \"hinga nze mugenzi wanjye, ngerageze kugukiza.\" Imbeba icagagura imigozi yari yafashe intare mu maboko no mu ijosi.\n\nNi uko intare na yo ibona ubuca ya migozi yari yayifashe amaguru, ibona intege noneho zishwanyaguza wa mutego, ku neza y'imbeba kandi ari yo ntoya.\n\n\"Giraso yiturwa indi.\"\n\n\"Inuma y'i Burundi yatumye ku y'i Rwanda ngo ha uguha.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 99, "story_title": "Cyaradamaraye", "story_text": "Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa\nImyambi ndayisokeranya\nAbo twari turi kumwe ndabacyaha\nNitwa \"Cyaradamaraye\"!!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 100, "story_title": "Nyamubuza ababisha kwishima", "story_text": "Rudatsimbukirababisha intambara nyishyize imbere\nRutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya\nUmugabo wiciye muri Gikare cya Ngabe\nYayipfuye na Muhozi\nInyamuno yayikuye Ruraha na Mivumba.\n\nNdi umuheto utembereza igitero\nKu gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.\nNdi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe\nUko ntabaye ni ko nyaga\nSinzana amagasa masa.\n\nNdi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe\nNdi Nyamurangamirwanishe wa Rudacogora\nNdi Impunga ya Macikirwa yacuze inkumbi rukirema\nNdi umunya batinya wa Rutindamirambo\nInkongi zituye imirindi mu rwanga\n\nUmuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito\nNkabarusha inkongi zituye imirindi mu rwa Ngabo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 101, "story_title": "Inkubito ya Rutagumirwa n'ishyaka", "story_text": "Rukabu rugusha mu rukubo\nRukaziminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.\nNdi ingabo itanguranwa ibanze\nRudasubira numvise induru ivuze\nNdi imanzi itagumirwa n'inkindi\n\nAbahizi bakagira intimba\nNgo ntibagira Ngabo isakarana inkindi\nInkezi ziyomba mu itabaro.\nNdi imbabazabahizi\nMpozaho ishyaka\n\nNi jye Ndibagiza bahisemo.\nNdi Rutanga baratira isata\nRudahogoza abo twatabaranye.\nRukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye\nNdi intwari y'ingemanabikombe\n\nRutagumirwa n'ishyaka\nIshyanga barandirimba\nJye Rusenamugabo\nNdi inkubito ya Rutagumirwa n'ishyaka\nIshyanga barandirimba.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 102, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 4", "story_text": "Urugendo rw'iyo Ngurube, kuva i Butare kugera i Nyanza: ibambira umuhanda, modoka zibura inzira.\n \nIngurube iryohera mu misango, \nIya rwisumbura ku ntama, \nNkunda impogazi y'imihore, \nIya rusukirwa n'abo mu nzu. \nIsonera amenyo y'abayishiha\n \nIkarusha isake gushya mahwane \nIgira imihore rutagugumba, \nIgera no mu nda igahwekera: \nN'uwayiriye agaheza utubavu, \nNtagugarirwe yabera.\n \nUmunsi Padiri uwo ayitanga, \nYaje u Bwanamukari ihaze, \nIhaga amabondo iziba imihanda \nMashuba zose zirahagarara,\nN'abadereva baracemererwa;\n \nBaravunura bajya i Buzungu \nKubasiganuza inzira yindi, \nKuko iyabo ifunze neza; \nIngurube yuje no mu miserege, \nBakaba batageza kuyikikira\n \nNgo iruhande babone umwanya. \nArabibasubiza uwo mu rukiko \nAti: \"Reka mwihimana se na mwe! \nNta mihanda ibiri naharuje! \nMpimbe uwundi se mu kirere\n \nAri ukugirango mbone aho ndara? \nNk'icyo kintu se nkigire nte? \nNta bwo muzi ibirori byacu? \nCyatumirijwe kubyizihiza \nNa njye nzagenda ejobundi\n \nNegutangwa aho bagiketa. \nNimugikurikire mwitonze \nMwige intambwe nk'iz'abantu \nAho kizishinguye muhaze, \nKugeza aho kiribuze kurara\n \nUbwo kiraseduka mu muhanda \nMuhutere mujye iyo mwenda! \nNa mwe mwigira ako gahinda \nKirabagora iby'uyu munsi\nNta we uzongera kugitunga:\n \nIcyo ni icyaduka kidahoraho!\" \nIngurube igomagira umuhanda, \nIwuca ibitengu henshi cyane, \nAri n'ikizuru ari n'ibibari: \nIntambwe zayo ziranihurana,\n \nIsi kiziteye iratengerana, \nI Nyanza bumvise imirindi, \nInduru nyinshi zirasahaha! \nIcyo bikanze kikaba imvaho, \nIcyo baketse ari ibihuha:\n \nBo bikanze igishitsi cy'isi, \nNaho iyo ngurube ari yo ibiteye. \nByanze guhita bararikenga: \nBabanga amatwi barahuririza, \nBabazanya indi mpamvu ibiteye.\n \nIntumwa zikwira aharengereye \nBarayirabukwa iri mu muhanda. \nBajya guhumuriza amashuri, \nNgo: \"Nimukomeze kwiga inyuguti, \nMwegukuka umutima bundi,\n \nKuko impamvu itumye bicika, \nAri imashini yo mu Burayi \nIgeze i Buhimba iva ku Ngunda.\" \nUkwo cyegera barashishora, \nYa mashini ibamo igisimba.\n \nBamwe ngo: \"Ni inzovu twabwiwe!\" \nAbandi ngo: \"Reka mwitubeshya! \nInzovu zisanzwe ukwo tuzibwirwa \nN'ubwo nyine tutazibonye \nNk'enye zaguranywa iriya!\"\n\nBabona umuntu uturutse urw'iyo \nBamushiganuje arababwira, \nAti: \"Ni ingurube nk'izi muzi! \nIhanitse urwego ijya mu ibondo\nIzibye umuhanda murabiruzi.\n \nAbabona nabi iri bubagereho! \nIbyo biyikurikiye by'ibiyumbu, \nSi ibibwana mutabikeka! \nNi amamodoka yabuze akayira: \nZayigaragariye bugisesa;\n \nUbu zirahindisha amahoni \nNyamara y'ubusa, nta cyo yumva! \nNa njye kuyicaho ubu mureba \nNi uko ninyuriye iruhande,\nNca mu bisambu no mu ntusi,\n \nNdagota neza ngaruka hino, \nNza mu muhanda ndikomereza.\nAbayirebye bacyitonze \nBahoze bagarura ab'impunzi\nNgo: \"Nimugarukire aho muhinge\n \nSi igisimba ga ba nyabusa! \nNi ya yindi yo ku rurembo \nAbanyagikari bahezereza \nBayitekanye n'utunono,\nNgo ari yo \"Indyohesha-birayi.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 106, "story_title": "Ndatabariza Abagore", "story_text": "Urandeba ngo ayi\nNgo ndi umugore singoye\nNgo ndi ku ngoyi yawe\nNgo igihugu ni icy'abagabo\nNgo nta mugore ugira ijambo\nNgo uruvuze umugore ruvuga umuhoro\n\nUrandeba ugacira\nUkicinya icyara ngo uri umugabo\nNgo Imana yakuremye neza\nNgo abagore ni ibigoryi\nNgo ndakagorama ibirenge\n\nUrancurika ukancurukura\nUkancura bufuni na buhoro\nUkamviraho inda imwe\nUkanyubika ukangarika\nUkantuma epfo na ruguru\nSi ubugore ni ubugaragu\nNi urujijo rw'ubuja\n\nNkubera isoko y'ibyishimo\nUkambera inkomoko y'ubwoba\nUratunguka nkikanga\nNkihindira bucece mu nzu\n\nNivugira nk'abandi\nUti 'umva kanwa kabi'\nUbwo ukamiza ishokoro\nNagira inkuru mbara\nNgo nimfunge urunwa rwanjye\nWavuga nkagusubiza\nUti\"Umva iyo ngare\"\nCyangwa ukandisha agashino ka mama\nNkagasangiza amabya ya data\n\nNdikandagira sinkome\nNgo ntahava nkomereka\nUkamvanamo iyo kotsa\nUkandangiriza iminsi\nUkampekesha amaboko\nUkanyereka iyo mwinikaga\n\nN'iyo tugeze ku murere\nNturushya unandeba\nBitugu bitumva incyuro\nUjundika amatama nk'inturo\nUkitumberera mukirere\n\nIyo uteterejwe n'umusonga\nWicuma ugana aho ndi\nUkankina nk'umupira\nIcyuya cyakurenga\nUkarengera muri douche\nUtitaye ku wo mubanye\n\nUbwiza bwanjye urabwonona\nUkampindura ingegera\nWarampawe ndi ingenzi\nUkangenza uko ushaka\nWamara kumpaga\nUkampahiraho abandi\nUkanyita amazina\nNgo ndi igifuka\nNgo nsa n'umwavu\nNgo singira isura\nNgo sinzi gusasa\nNgo abagore baragwira\nNgo ni wowe wakanyemeye\nUkanyita kasha\nUkankenyeza rushorera\nUkampambiriza ngataha\nNkagenda nikoreye amaboko\nMboroga inzira yose\nNtagira shinge na rugero\n\nRwose mugabo wanjye\nWamenye neza yuko\nNanjye ndi umuntu nkawe\nTwaragijwe iyi si twese\nNgo tubane dusabane", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 107, "story_title": "Umugore w'igishegabo", "story_text": "Kera habayeho umutware akagira umugore w'igishegabo. Uwo mutware yaritondaga, agategeka neza, ingabo ze zikamukunda kandi zikamuyoboka. Umugore we akaba umushizi w'isoni, akiha kumutegekera ingabo, kandi agasuzugura rubanda. Uwo mugore akaburanirwa, agaca imanza, akagaba inka n'imisozi, agashengererwa, umugabo we akaba nk'umuhakwa mu rugo.\nBukeye haza akagabo kakanyeshyamba gashaka ubuhake. Kageze ku rugo rw'uwo mutware, karamuramutsa, karamutsa n'umugore we. Umutware aramubaza, ati, \"wa mugabo we witwa nde, ushaka ubuhake uturuka he, kandi umurimo uzi gukora ni uwuhe?\" Umugabo aramusubiza ati, \"nyakubahwa, data yanyise Kavamahanga. Iwacu ni i Bunyaruka naho umurimo natojwe ni ukugendana na databuja akajya antuma aho ashaka.\"\nUmutware aramubwira ati, \"guma aho nguhaye ubuhake ubwo uzambera umugaragu w'inkora mutima.\" Kavamahanga ajya no gucyeza umugore w'uwo mutware. Amugeze imbere atangarira imyambaro uwo mugore yambaye, aramubwira ati, \"uraberewe, mbese urasa nk'umwamikazi nyiri igihugu.\" Maze yungamwo ati, \"ubuze ikintu kimwe rudori.\" Umugore aramubaza ati, \"icyo kintu mbuze ni iki?\" Kavamahanga aramusubiza ati, \"icyo kintu kimwe ubuze cyitwa akarusho.\" Umugore yumvise akarusho, ararahira ati, \"ngombe kubona icyo kintu mbuze, ngombe kwambara ako karusho.\" Nuko icyo gishongore cy'umugore abaza ako kanyeshyamba ati, \"mbwira neza aho nzakura ako karusho.\"\nKavamahanga aramusubiza ati, \"ako karusho kaba kure, kandi ntiwagerayo. Ikibabaje kandi nuko ntawukazanira undi. Naho ubundi nari kunyaruka nkajya kuka kuzanira.\" Umugore aramusubiza ati, \"uko undora uku ubona nananirwa iki? Niyo haba ku ijuru sinagerayo?\" Kavamahanga aramubwira ati, \"koresha impamba nyinshi, ushake n'abahetsi benshi, maze uze njye kukwereka aho ukura akarusho.\" Umugore ati, \"ngiye kwitegura ejo bundi tuzahaguruke.\" Umugore ategeka ko babaga ingumba eshatu, bagatara imiranzi y'impamba, bagasya amafu, bagashaka n'ibindi byinshi by'impamba. Bamaze kurangiza kwitegura urugendo, umugore ashinga umugabo we urugo, ngo narurinde neza, azamumurikira akubutse iyo agiye. Nuko arahaguruka aragenda ajyana n'ibintu byinshi, akurikira ako kagabo. Bamara iminsi myinshi mu rugendo. Bagiye kugera iyo bajya, ka kagabo kabwira uwo mugore kati, \"ubutugiye kugera iyo tujya, hasigaye iminsi ibiri, bwira abantu batahe, ntiwashobora kwambara akarusho bahari.\" Umugore asezerera abamuherekeje asigarana n'umuja umwe. Ibintu babisiga mu ishyamba bari bagezemwo barataha.\nAkagabo kamujya imbere baragenda bagera ku kazu k'akaruri. Kavamahanga ahamagara umugore we ati, \"uritegure nkuzaniye abashyitsi. Binjira muri ka kazu, akagabo karakinga, kamaze kurudadira neza, karahindukira kareba wa mugore wigishongore, kajya hejuru kamukubita urushyi mu matama, kungamwo, kagira kabili, gatatu. karamubwira kati, \"ngiyo rero intangiriro y'akarusho nakubwiraga.\"\nKavamahanga amucuza imyambaro yose, ayambika umugore we, azana uducabari tw'umugore we, atwambika uwo mutwarekazi, maze amwicaza mu ivu. Ibintu uwo mutwarekazi yazanye, Kavamahanga arabitwara, icyo agiye kumuha akabimujugunyira nk'uko bajugunyira imbwa. Bwacya agakubita amubwira ngo niko karusho yaje ashaka. Hashize amezi atatu, umugore arananuka karahava. Imisatsi iba injwiri, inzara z'intoki ni iz'amano zirashokonkora.\nBukeye kavamahanga amusiga aho, ajya ku mutware asanga umugore baramwereye ngo yarapfuye. Kavamahanga abwira shebuja ati, \"umugore wawe nzi aho ari mukuzaniye wampa iki?\" Shebuja ati, \"nzakugororera inka nyinshi.\" Kavamahanga asubira iwe. Ageze imuhira akora impamba, bashyira nzira na wa mugore. Bageze iw' umugabo w'uwo mugore, kavamahanga abwira wa mutware ati, \"dore wa mugore wawe ndamuzanye, heza batamubona kuko yahindanye. Baraheza, umugore yinjira mu nzu ntaw'umurora, umugabo amubonye arumirwa, atangarira uburyo yahindanye akaba mubi. Nuko Kavamahanga baramugororera arataha.\nNuko umutware ategeka ko bamwogosha ya misatsi y'injwiri, bakamwambika imyambaro myiza hanyuma baramwondora arakira, asubirana ubwiza yahoranye. Umugabo aramubwira ati, \"akarusho se kandi ntiwakabonye.\" Kuva ubu rero usubire mu mwanya wawe w'umugore w'umutware, utuje, ucisha make, wubaha abantu. Naho iby'ubutegetsi ubimparire, nijye wabigabanye.\n\nNgaho aho umugani waturutse ko urugo ruvuze umugore ruvuzwa umuhoro, kandi ngo umugore w'ingare agirwa n'umugongo w' umuhoro.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 108, "story_title": "Mata y'amatage", "story_text": "Iteka intimba \nintaha umutima\nuko ntereye agatima\nmuri Mata 1994\nmata y\u2019amatage.\n\nMata 1994\nu Rwanda rwino\nRwari rwiza\nRwambara umugayo\numugambi mubisha\nwo guhitana abatutsi \nuratangira ntarutangira\n\nBaratangatanga biratinda\nuwari umuntu\nyitwa inyamaswa\ninyenzi inyangarwanda Nandi.\n\nMata y\u2019amatage..\nMu mvura y\u2019amahindu\nmu mivu y\u2019amaraso\nmu bibazo uruhuri\nMata wee!\n\nWowe tutazigera tujya imbizi\nwowe ntangiriro\ny\u2019inzira y\u2019inzitane\nku nzirakarengane ibihumbi \niri shavu rinshengura\nnzarigushinja kugeza nshaje\n\nIyi ntimba intimbura\nnzayigutura kugeza ntabarutse\nwowe Mata y\u2019amatage\n\nMata y\u2019amatage\nUkwezi rugira atageze ino\nukwezi ubwicanyi\nbwatojwe bugatorwa\n\nUkwezi kubi\nkazungu atanzahuye\nyanyumvise ntaka akitahira\nnamubonye nk\u2019inyange \nKandi Ari impyisi mahuma\n\nKugitsure kibi\ninzirakarengane zigatsembwa\nMata y\u2019amatage\nimpinja zarishwe\nnta mpamvu namba\n\nAbabyeyi barabyazwa\nbabyazwa imburagihe\nigihemu gihabwa intebe\ninterahamwe ziratimaza\nzirara mu batutsi ziroreka\n\nMata y\u2019amatage\nahatarabaye impuhwe\nhabe no ku mpinja\ngucura inkumbi\nbyabaye nk\u2019ikindi abagome bambaye\n\nMata y\u2019amatage\nukwezi kubi\nigihe impuhwe zimuka ino\numuntu agateshwa agaciro\nakicwa butungo\n\nMata y\u2019amatage\nukwezi nyabarongo isingiza\nYisasiye abadususurutsaga\ninkongoro zarakungahaye\nzigaburirwa imibiri\nYabatubyaraga bari mukaga.\n\nMata y\u2019amatage\niyo utavuka\ntuba tukivuruganya\niwacu nta maganya\n\nRwanda rwanjye\nagahinda ni kose ndabireba\nabashakamba bawe\nbagjye tutabishaka\nnubwo abishi babishimye\n\nRwanda nkunda \nnkwambariye impumbya\nnubwo ntagarura za mpundu\nnzakuba impande nguhoze amarira\n\nAmajyambere yawe\nnzayabera umurinzi\nKandi uziha kugenga ingengabitekerezo\niganisha ku macakubiri\nnzamwicaza nyimuceho\n\nAyicire nyicagagure\nmwicaze mu gacaca\nducoce ibitagusenya\nisano yawe\nimwe itasibangana\n\nTuzayisasaho idusunike\nmpaka ku gasongero\nmata nyimwaze\nimbone ku mwaro\nwibyiza byose\n\nAmata yongere avune imitozo\ningeri zivumere.\nmfura nziza\nnganji mwagiye\nmugire iruhuko ridashira\n\nUrugendo rwanyu\nrwanteye igikomere gikomeye\nikivi cyanyu nzacyusa\nnaho icyaha cya Mata\ncyadukomerekereje ijabo\n\nGusa aho kwa jambo\nmwizihirwe turabazirikana\nnaho imyaka yaba amajana\ntuzaba kukibazirikana\nkoko mwagiye tukibakeneye\n\nMukomere bikwiye\namaraso rwose\nntazigera atemba inaha\ngusa urukumbuzi ni rwose\nu Rwanda rwantumye ngo mukomere.\n\nRubyiruko mwebwe\nRwanda rwejo\namateka yo hambere\nyabyaye amatiku\natera intimba\n\nNone mbatoranyije\nnk\u2019intore\nngo dutwazanye\nmpaka hakurya\ndusirimure u Rwanda.\n\nRwanda nkunda\nnkundira nsubike inganzo\nnsubire ku isoko\nnibuke ingenzi\nngeneye inganzo\n\nNzifurize iteka\nkuruhukira mu mahoro \namwe atagerwa ku mashyi\nKandi aho batetse ijabiro\nibiganza byabo bizahore bigaba amariza.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 109, "story_title": "Baryohewe ubudasigaza", "story_text": "Abahungu bo ku Musanganyamvura wa Buhimba,\nBarusha abantu guhemuka!\nMu ijoro rishyira inkoko\nBikanzemo ikimena cy'abaguye impishyi,\n\nRubanda irahurura!\nBihutu ati, \"nimuhumure turi twese,\nNta we utambaye urushundura,\nTwabyize kare bizadutunga!\"\nAti, \"Marara we ntiyavurwaga,\n\nWe wavuzaga izuru nk' imvubu,\nAkabirukana abasongozi,\nHagasigara uwahishije inturire n'indera:\nIzo akaziryama hagati?\"\nSebihubi ati, \"igituma Rugira anyita Rugenzabondo,\n\nYasanze ndya agakono k'ibishyimbo,\nNiyubikije ibihaza ku rutaro!\nNgira abahungu b'indura,\nMu irya bakaba indubizi!\nBasanga ntaramara agakoni k'ibishyimbo,\n\nBankura mu Banyarwanda!\"\nBushaku bamucanye ku ka Nkima bamutambitse\nBamugeza i Gafumba\nUmugore we Karira abyumvise\nAti, \"icyarnungoborera irya none\n\nNamuhaye imbehe imwe y'ibishyimbo\nAkarya agahozagara akarorera gusomera!\nNdakanga Mirimo abaye ikirushya!\"\nRwampembwe ati, \"urubanza inda yaciye\nNa none ni rwo rw'uru,\n\nNtirugicibwa kabiri,\nNsomya umusa umwe nywuhagire,\nNjye kunywa Umuhozi n'inkuku zawo!\nNasamura umushumba naryitumye,\nMuzankure mu bantu!\"\n\nBicundamabano ati, \"urwagwa n'inyamunyo,\nIbyo mwumva bahungu, bindyohera byombi!\nNabonye biva i Shyanda,\nBinkumbuza ingaga!\nIyo bashyingura iyanjye mba mpazi,\n\nMu mirambi ya Kazi,\nAho narundutse ku busetura!\"\nNyirimigano, ati \"ikimasa icyo ga Rutebuka\nGisa n' ibindi nabonye\nBiva iheru iyo ku Mukingo\n\nHaba indyo nziza!\"\nRwigenza, ati \"jyeweho mu baryi,\nMba nanga Munana, narusha inzovu!\"\nBamenya, ati \"Nkora mu ntoki Rwigenza!\nSinteganya irobe; ndaryirahira,\n\nNkaryanzura vuba!\"\nRudakemwa yanyoye inka umuhondo,\nAtuma ku mushumba ati \"uritashye n'iyo nka!\nUbwo yaryoheje umuhondo,\nNigera mu busuga nzayikunyaga,\n\nNzi ko izaba iryoheje inyama!\"\nRwanganirangoma, ati \"bahungu iriya ncura,\nIraryoha isa n'ibishyimbo:\nIgira ibinyita byiza!\"\nKigeli na we bahize yegamanye inturire\n\nKurya ari Umwami wahawe intavurungwa,\nAti, \"umunayu uyu ndawukunda bahungu,\nMwese uko muri aha muwumparire:\nMbatoye ibiseke!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 110, "story_title": "Rugambwa abagabo", "story_text": "Rugambwa abagabo bagarukira mu mahina,\nRwa mutagisha icumu litagisha uligemye,\nNaliteye umuhunde ku Gatare ka Mubindi, ndarimwicisha.\nSindakamudondoza, nalimukuye ngomba kulimiza imbuga,\nNdiringaniza n'uruti, ubwo umutuku walitembaga ku muhunda.\nUwo muhunde agera hasi atagitera umugeli,\nMbonye urubindo rwe sinatinda kumukeba,\nNanga gutahira uwo gusa kandi nagambiranye n'inkotanyi cyane.\nNi jye watwitse ingerero z'imikimbi, umuriro waturutse kuli Nkuba,\nNkingo na Runyana byahiye, irya mihana ya Nyamunonoka\nI Murambi wa Nkwiro yahavuye kivugiza,\nKinegero yavuze ko uwabishe ari Rucankambi.\nAti: Arakunyagiza iminega,\nIgihe bakiri muli izo mpaka haturuka ingabo z'i Kigali,\nNatanya Rugemamubili uwo ndamuhingana maze kumwonesha,\nMukuraho ibigwi ngira n'ibirindiro imbaraga yanjye yananiye indi mitwe.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 111, "story_title": "Nkubito itikura iswa", "story_text": "Igice cya 1\n\nNgango ya rugusha, Ngarambe yo kulinda,\nNshumita bagwa,\nNkagongesha nitwaje ingabo yanjye Rugimbabigwi\nNishe umushi umushikazi arayidoda\nUmwana ayigira ndende,\nIcumu ligomba intumbi naligize ruzibanduru\nIgikuba kiracika kwa Tabaro,\nInkongi iravuga mu Maramba,\nN'ibisiga byamuliye byabyutse bisinda inkaba,\nBisingiza uwantanagiye.\nNdi rutanyanduru, ndi urwa Nyilimbirima,\nNdi indongozi mu nziza,\nGutera amacumu ku ruzi rwa Nyakarenga\nNali kumwe na Mugabo.\nUgendana inkomere nanze ko imfura zifatirwa,\nAbandi barahunga ndarasa.\nInkota yanjye ni uruhuga,\nNdi Rugina, ndi Rwica abarundi, ndi urwa Mukotanyi.\nIryo mbona mu gico ndyicisha igicuku kigeze,\nNdi Ruhangara uwo indekwe yananiye,\nNdi urwa ndanze guhunga, nitwaza indengerabagabo.\nNdi uwa Rukoreranjunga, ndi ubukombe bw'umurindangwe,\nUmuheto wanjye ni inkare nta nkaka itarawuteramo,\nNawuramvuye mu mataba ya Maza,\nNawurangiwe n'abashotsi, abashumba batawubonye.\nN'inkuba zawikubyeho.\nNdi nzira gukuraho, ndi Nkubito ya Rukabu,\nNdi Rutaramanaguhiga.\n\nNkubito itikura iswa nkayisandaza,\nN'uwo nyisanganye nkamushengurana umurego,\nNdi ingabo yica ingabe.\nNdi Rugira balirimba rwa Mpambara,\nIshashi ikomeje imihigo\nRudasunikwa n'impunzi,\nMpunzi ibyaye inkomezamihigo,\nNdi inyange inyagirwa n'amahindu ntizakure ibirenge,\nUmugabo wa Kigeli.\nUmutagendwa ku isonga,\nNdi umugaragu wa Rusakira rwa Sagisengo,\nN'uwankora twavugana;\nNdi Rutamira amabeli rwa Kalicudegereza,\nUmugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro.\nNdi Rukabu rukubira ishyanga,\nNdi umugabo ndi umurwanashyaka,\nAbatagira imiheto bakarugendamo.\nNdi Rukomeza rw'amacumu abimbura intambara,\nNgira imisakura isakaza induru\nInkomere zanjye ntizisindagizwa n'abarasa imitunguro.\nNdi Rwigerezaho sintinya aho rukomeye,\nNakomerekeje umuhunde ku cyambu,\nIcyuma ndagitukuza n'ubu iyo nzigo baracyayimpora!\n\n\nIgice cya 2\n\nNkubito itikura iswa nkayisandaza\nN'uwo nyisanganye nkamushengurana umurego\nNdi ingabo yica ingabe.\nNdi Rugira baririmba rwa Mpambara\nIshashi ikomeje imihigo Rudasunikwa n'impunzi\n\nMpunzi ibyaye inkomezamihigo\nNdi inyange inyagirwa n'amahindu\nNtizakure ibirenge umugabo wa Kigeli.\nUmutagendwa ku isonga\nNdi umugaragu wa Rusakira rwa Sagisengo\n\nN'uwankora twavugana\nNdi Rutamiramaberi rwa Karicudegereza\nUmugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro.\nNdi Rukabu rukubira ishyanga\nNdi umugabo ndi umurwanashyaka\n\nAbatagira imiheto bakarugendamo.\nNdi Rukomeza rw'amacumu abimbura intambara\nNgira imisakura isakaza induru\nInkomere zanjye ntizisindagizwa n'abarasa imitunguro.\nNdi Rwigerezaho sintinya aho rukomeye\n\nNakomerekeje umuhunde ku cyambu\nIcyuma ndagitukuza n'ubu iyo nzigo baracyayimpora!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 112, "story_title": "Inzoka n'uruyongoyongo", "story_text": "Kera habayeho inzoka n'uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n'aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti, \"mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.\"\nInzoka iti, \"ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?\" Ruti, \"ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa.\" Inzoka iti, \"ibyo na byo, ngaho nasame uroremo uko ushaka.\" Uruyongoyongo ruroramo, rurashishoza rugeza mu murizo.\nInzoka iraruhindukirana irarubaza iti, \"ese hari ako ubonye?\" Ruti, \"rwose ubanza karimo, mbonye hacuze umwijima!\" Inzoka ni ko kurusubiza iti, \"nushaka ushire agahinda nta bwo ari akangononwa ubonye, ahubwo ni ukugira inda ndende!\"\nUruyongoyongo ruriyumvira, hashize akanya ruti, \"ngaho dupfe kunywana, ariko sindagushira amakenga!\" Nuko biherako biranywana, bibana mudendezo, bigatumirana bigasangira amayoga.Uruyongoyongo rwituriraga mu misozi miremire, naho inzoka ikibera mu kibaya cy'ishyamba ry'ingati.\nNgo hace imyaka, ishyamba ryo kwa Nzoka bararitwika, ryose rishya ururimbi. Inzoka ihutaho ituma ku ruyongoyongo ikitaraganya iti, \"gira bwangu, hurura ay'Uruniga, usume ay'Ururumanza uhute ay'imbogo, ugende ay'inyaga, uze unteturure ndacikirijwe!\"\n\nUruyongoyongo rukibyumva ntirwatindiganya, rusya rutanzitse, rwiruka amakubaruhu rutabara umunywanyi warwo. Ngo rugere ku kibaya rusanga ibyo rwabwiwe ari impamo, rubwira inzoka yizinguriza ku ijosi ryarwo bwangu ruherako rurayigurukana, rurenura mu bicu.\nKera kabaye, rurananirwa, ruratentebukwa, rubwira inzoka, ruti, \"ngiye kugushyira hasi nduhuke nibura akanya gato,\" Inzoka iti, \"ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.\"\nNuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay'ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho. Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti, \"nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.\" Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba.\nInzoka irarureba iti, \"genda shahu n'ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!\" Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye.\n\nNyuma y'ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n'urubyaro rwayo.\n\nIyo ni yo soko y'inzika yabyaye inzigo y'uruyongoyongo n'urubyaro rw'inzoka.\n\n\"Guca ku nda n'indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 113, "story_title": "Umutindi utarara ubusa", "story_text": "Umugabo w'amaboko wakomotse ku cyaha\nIyo ncyaharubyaro yoga mu bantu\nNdavuga urupfu abantu tutamenyera\nIntumwa y'Imana itarara ubusa ntibwirirwe\nNtabwo ijya inama.\n\nIyo idatunguye ngo igwe gitumo,\nIratebuka, irahuta, igahutaza\nIkinyica cyayo sinzi icyico yatoye,\nIkubita idondoza ikica urubozo.\n\nUzasanga ari impumyi ifite ishenyi\nIkica urushinyaguro.\nByarimba ikenda ingusho\nIkitwa mugabo w'igugu\nWashize amanegu akiyamanwa mu bantu.\n\nUmutindi udatinya abakomeye mu gihugu\nN'ibyegera akabyegerana imbaraga\nYitwa ntirugirisoni\nIntwari idaheba intwaro\nYa Rwakamigabo itarushwa amaboko\nYitwa mukinduzi w'ibivuka.\n\nGitita gihora gititirije\nNtigitindiganye cyatumwa ntigitinde\nYitwa Ntumwa idatenguha.\nIgira ingoga zanga ingoma\nIgira impuruza zanga impuhwe\nImpundu zigacika mu ngo\nIngori zikamanikwa\nIkitwa incubyarubyaro.\n\nMaboko adahwema guhwanya\nNtanene impinja n'abanyampinga akazabibuka\nUmujura w'ijabo wa rujujubyangabo\nMu murwano yitwa Rwararikamirambo.\nRucyahanseko yanga ibisekeramwanzi\nIgakangaranya ibitwenge\n\nIkitwa na Ntambabazi igahora mu nzigo\nMukinduzi w'inkumi udakumirwa\nMukenyabasore wa nsongotabarenzi\nAzira abatware azira abatoya\nYanga abakuru yanga abana\nIkitwa inziramubano.\n\nNti: \"Izira abashonje, izira abahaze\"\nItera imitima intimba\nIgatembagaza abatabaranaga ijabo\nAho yaraye ntawe uririmba yigimba bose\nYitwa maganya na rugwizamicuzo.\n\nNararebye nsanga abantu\nYarabahimbye ba mbonabucya\nSi icyaduka kirasanzwe cyazanywe n'icyaha\nMuramenye ntimuzatungurwe n'iyo ntumwa idatuza\nNgo ni kora impamba tugende.\nIrasange warizigamiye impamba nyayo\nNdavuga ubuziranenge bw'umutima\nN'ubutungane mu by'Imana yategetse.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 114, "story_title": "Isega n'inzigo", "story_text": "Kera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y'umukara. Mu gitondo nyir'iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy'ishyamba.\nIzindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti , \"ako kabara keza wagahahiye he?\" Iti, \"ntimwahamenya. Ubu ndi umwami wanyu, ntabwo ndi isega nka mwe. \" Sibwo zitangiye kuyihakwaho! Biratinda, izo sega zisanga ifite imyifatire nk'iyazo.\nZibijyamo impaka, ziti, \"muri iri joro turayigenzura, turebe ko atari isega koko.\" Ijoro ririmbanyije, zirayishagara. Zirasakuza, zirataka cyane, ya yindi na yo yumvise urwo rusaku, iriyibagirwa na yo irasakuza.\nIsega zose ziyumvise, ziraseka, ziratembagara. Ziti , \"turakumenye rero ntukiri umwami wacu, uri isega nkatwe.\" Ikimwaro kirayica, ariko ntiyazihishurira aho yakuye iryo bara.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 115, "story_title": "Urancira iki wogacwa we", "story_text": "Ndabona ijuru rihindutse\nAriko rikaba rizindutse\nUmuhindo utarahindukira\nInkuba mu bicu zihinda\nAmahindu ahondagura amahundo\nImvura inyagira ibibondo\nAbasaza begamiye ibibando\nImbyeyi zikamwa umuhondo\nIbyangiritse ari umurundo\nIsahinda rimaze kwihandagaza\nImihanda idaheruka guharurwa\nIbihandanzovu byarayitashye\nNta n'impindu zo kwihandura\nKwangiza ari byo biri kuri gahunda\nBikaba biteye agahinda\nKwifata ku gahanda ni byo bihanze\n\nIbicuro birancuragura\nIbicurane birancunaguza\nIncakura zirancokoza\nMu mpaka z'urudaca\nZ'amacakubiri adacogora\nN'ubucamanza bucuritse\nIgicaniro kigicanye\nAbangavu bagicunda\nUmuceri bakiwucucuma\nAgacuma kagicagase\nNanjye ntaranacurura\nAgashinguracumu kagishakwa\nUrucanda rutaricura\nIgicuku kitaricuma\n\nAbambari bambaye injamba\nBajishwe n'ubujiji\nInjangwe ziryamiye amajanja\nAbajura baratujujubya\nNtawe ugira aho ajurira\nWatakira abajuje bakijijisha\nUtabaha icyo bajundika bakajiginywa\nIjuru ryijujuta rijejeta ibijojoba\nMbere ko ijoro umwijima urigira ijigija\nNawe urajabura ibijagata\nUjomba utajonjora\nUjugunya hejuru\nIbijigo bijegajezwa n'umujinya\nAbafite injege wabajegeje\n\nIgihugu gihaze amahugu\nIbihangange iyo bimaze guhaga\nNtibyihanganira guhangana n'abahanga\nBiharanira guhungabanya amahoro\nNo guharabika abafite uruhara\nAbafite imihigo barahohoterwa\nBahigiwe guhotorwa\nAbahanzi barahungira mu mahanga\nNgo batahata agahanga\nImpuguke ziririnda kujya impaka\nNgo zikunde zikire impagarara\n\nNasanze utsimbaraye ku kibindi\nUmutsima uwusomeza umutsama\nIngoma ziriho zitsikimba\nIbigega bitsindagiye\nAbashakashatsi ubarisha ibikatsi\nBatsibagurwa ubutitsa\nUbonye mbigiriye amatsiko\nKandi naranze kubyina intsinzi\nNo kuba umumotsi\nNgo nkure abantu mu bitotsi\nUbonye ntawe umpatse\nUbivanamo imbarutso\nYo kumpunda ibitutsi\nNo kundeba igitsure\nUnyotsa igitutu\nUmwotsi wurira igituza\nNitsamuye ndatsikira\nNigaruye ndatsitara\nUmutsi w'agatsinsino uratsibuka\nAbo nsabye kuhatsira no kuhatsirita\nBiha kuntera ibyatsi\nNgo nanze gukura ubwatsi\n\nNzi ko ufite imbaraga\nZo kurimbura imbaga\nNdetse na ndembo\nZo kuvuna imbavu\nGukoresha imbunda\nUbifiteho imbata\nIyo wigize ibamba\nBenshi urababamba\nN'abatatse bagira bati bambe\nNtubagirira imbabazi\nAbagutakambira urabarambiwe\nNi yo mpamvu imirambi\nIrambitsemo imirambo\nYahambwe ihambiriye\nAbasamba ntubashyirwe no mu misambi\nUrabona n'izo ndembe\nZigendera ku mbago z'imbahu\nZikihirika ziteye intambwe\nZashaka gutambuka\nZigatembagara mu kirambi\nKubera gucumbagira zigasaba icumbi\nZikagera ku irembo rirembereye\nZikarambikwa mu gisambu\nZigakubitwa nk'ibisambo\nKubera kudashobora kwirambura\nUrumbeti ruhamagaye isamburuma\n\nKo benshi bamaze gupfa\nNtiwapfa kwihangana\nAya mapfa ukayapfapfanya\nInzu ukayipfunda ibipfunsi\nUkaramira impfubyi\nNtupfushe ibintu ubusa\nNgo ubuze abantu gukopfora\nWangize abamaze kuyapfundura\nRwose ntacyo dupfa\nDufite n'icyo dupfana\nUnziza ko nanze gupfukama\nN'uko uyampfumbatisha\nNgo mpfobye amarorerwa\nNapfundikirane ukuri\nGira ubupfura\nUkire ubupfu\n\nUrancira iki wogacwa we\nUrancuza iki ntigeze ncumura\nSincurura nicuye\nWibwira ko ndi igicucu ntagira agaciro\nTukureke ibiceri byacu ubicakire\nMaze ubitapfune duceceke\nIncuke zambare incocera\nAbana mu rwicundo ubacure inkumbi\nAhubwo icara ducocemo abiri\nUreke gucuza abacuruzi utwabo\nNo gucira abakecuru mu maso\nUbacagagura ubacancama\nUmuco wo gucurera uwucirire\nUbucurabwenge bugucengere\nMaze uducunge nta macenga\n\nWigira ubwira reka nkubwire\nAhari ubwana hamere ubwanwa\nUgire ubwende bwo kugira ubwenge\nN'ubwiza bwo kugira ubwuzu\nUbwonko buvemo ubwoba\nTuza usubize umutima mu gituza\nUturane neza abaturanyi baguture\nUgire isura n'isuku usurwe\n\nNkuzi kuva ku muzi\nN'amazina y'abazimu bari ikuzimu\nKirazira kukuzimurira\nSinzi ko nabirota no mu nzozi\nCyangwa mbiterwe n'inzoga\nSingira inzika n'inzigo\nZirikana ko tuziranye\nKandi ko nakuzanzamuye\nInzara igiye kugutsinda ku nzira\nUrazimiriza iki iziko?\n\nNiba ushaka ko baguhimba\nAbahanzi bakakuririmba\nCyo rimba ureke kubyimba\nNo kurimbura inararibonye\nUzihimbira ko zidahumbya\nKugaramba no guharamba\nNgo n'imigambi yo kugambana\nIzo simbi ushaka gushyiraho isembwe\nDusingiza tukanasimbiza\nZinaniwe kurusimbuka\nNtizigambiriye kugusimbura\nZigeze ibyansi ku ruhimbi\n\nAbantu banziho kuba indongozi\nNirinda kwirondora sindi indondogozi\nUwo mwanda abanyarwanda bamaze kuwandura\nUrarandaranda wabuze uwurandura\nRubanda rurarindagira rurandata\nRuragenda rurandaga\nImirundi icura imirindi\nMu gicuku cy'icuraburindi\n\nUmutwe umwe si umuti\nWowe imitwe myinshi urayitwama\nAbatazi gutwikurura no gutwerera\nBakahasiga agatwe\nWitwaza ko bigutwara ubutware\nTega amatwi\nUhindure amatwara\nGutwarisha igitugu si ubutwari", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 116, "story_title": "Ntamushobora", "story_text": "Ntagira ishya mwene shyari\nIsega mu isenga\nNta sano nta saso\nNta museso\nNtibucya iwe\nNi mu nkoko z'iteka.\n\nUmutima uratera\nNtagira ibitereko\nKirahumuje igitaramo.\n\nNi we we wenyine\nArabandwa akabanda\nArasenga agasonga\nRwicaruhoze wa Hishamunda\nMwene Vurihoze wa Uwihoreye wo kwa Gahimandyadya\nMwene Ruhuha\nGuhutaza ntaruhuka\nBarahutera Mudahaha\nBarata inyuma ya Huye kwa Ntamushobora\nI Kibondo na Ruyange baranyaga\nBaravuga amacumu\nBaracanira iza Kigembe mwene Hababihogo kwa Rwamacumu.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 117, "story_title": "Nugururiye Inyange", "story_text": "Musaninyange aza kunsura\nYaje wese yisukuye,\nUrusogo rw'umuteto w'ubutoya\nRukimutemba amata yombi,\nUko atambutse agatengerana.\n\nYanze ya manywa rwahangu,\nNgo ejo uruhayi rw'iryo zuba,\nRutamuziga uruti agahwera,\nDore ko ari agati kagitoha\nImirase ihungira kagahonga.\n\nNarategereje nsha uwo mutaga,\nNtabwo nateshutse na gatoya\nUmutima uterekeye iribori.\nNi ikirenga we azaramba,\nNtiwarambirwa kumureba,\nN'iyo urengeje icyumweru\nUba ukimurangamiye umurata.\n\nUbwe agira ibyuzo by'ubudatuza,\nBikaba ibyuzuzo by'uburanga\nIyamwihangiye yamuhaye.\n\nJye nararebaga ndunguruka,\nNkamuririmba nkarindagira,\nMu nzu hose boshye uzonzwe\nN' inzozi nyinshi z'urujijisho.\n\nInzu yari yenze kwijima gato\nNdeba umunsi ukondakonda\nUkuba kiberinka uyegeranya;\nImirase mu ijuru ry'umujijima\nIgasurusumba insomya amahembe.\n\nYoga mu nzu ihagira inyanja\nNa yo ngo isanganiye iyo nyange.\nYatambukaga ateraguza,\nAgana aho ntereye mutegereje.\n\nAgikoza intambwe imwe mu muryango\nUmutima utangira kuvumera\nNk' uvugutira umurya w'inanga.\n\nInama twembi turayihuza,\nNjya kumusanga nti \"gira abana\",\nAti \"ngire abawe turere twembi.\"\n\nIneza itashye umutima wanjye\nUtera weruye uti \"ndashimye\",\nDushira icyusa bishyira kera,\nTuvuga icyarimwe ko bukeye,\nN'ubwo umunsi uzira ikemange\nWakenderaga tuwureba.\n\nImirase y'imirenganazuba\nUbwo imwitekaho mu ruhanga\nImana yunamuye nk'uruhamo,\nImaze kumwuzuraho uruhande\nIti \"cyo mutereze ku ruhimbi,\nWitse imivugo imuhimbaye.\"\n\nNjya kumuhimba ndamuharamba,\nMuharira iminwe ndayimuharaga,\nNterurira i mutwe ndera igituza,\nNshutsa ibyano ngarura mu nda,\nNtemba ku matako n'imirundi,\nNgwa ku kirenge nkimuririmba.\n\nUmurerwa nsanze atagira ikirega,\nAhubwo abengerana nk'ikirezi,\nNti \"izina nkwise uri ikirenga\".\n\nTwararambanye mu ruhando,\nTugumya kwiharira urwo ruhuge,\nRwa ruhuri rw'indeberezi\nTuraruheza ruguma hirya\nUmutima utera nk'utakiriho,\nKuko watururutswe ugatuza.\n\nTumaze kwitsa ikiganiro,\nIjosi arigondana umugwi mwiza\nRingwa ku rutugu nti \"kagwire.\"\n\nYanshyize umutima ku gituza,\nSinishanya ndora icyo gitego,\nNsanga amaso ateretse inkesha,\nAkina ibinyonga by'urunyenyeri.\n\nMaze gushima iyo nshara yanjye,\nNti \"seka ndebe uko undenza umucyo,\nMaze ducyahe ijoro nyamwinshi,\nTucyifubitse umunezero.\"\n\nUmubiri wose wiyongera ishya,\nRwa ruhanga rw'uruhehemure\nRugumya kogeza urwo ruhanika.\n\nUmusatsi uyumbuje nk'umusereko\nUva mu ruhanga uhunda ibitugu,\nAgize ngo atange nti \"reka utembe.\"\n\nNaho ubwo rya josi ry'umutarati,\nUko yariteretse ngo andangamire,\nAgasa na ya nkuba ya Rusine\nIkoreye ishaka kuvuna sambwe.\n\nNjya kumusezeraho musekera,\nAnsubiza asanga urwo rwererane,\nDusa n'abibagiwe iby'ijambo\nNgo kujijuka ni ugutuza,\nSi ugutondekanya amahomvu,\nSi ugucika uruhondogo.\n\nBurya guceceka si ubucucu\nNi ugucengerwa n'ibyo uzi,\nMaze ugacira imbere ugatuza\nUgatana usanga irikuri mu nda\nKubikura ubuhoro bwawe.\n\nNaramubwiye nti: \"curika ingohe\";\nNgo azicurure nti: \"zana ibyano,\nNdore ibyo byiza byagusabye.\"\n\nAti \"juru ryanjye ijoro ni ryinshi.\"\nNti \"reka ryire rishyire kera\nNdabona ryose ryizihiye ishya.\"\n\nUwarisibiza na gatanu,\nNtabwo naganya amanywa cyane\nKandi mbikiriye inyenyeri\nIsumbya izuba kwaka inzora.\n\nYarahagurutse arinanura,\nInyeri zicika inyinya aracira.\nAti \"mvumye uzajya akuvuga nabi\"\n\nAgarutse hino atega nk'inyambo,\nNti \"umenya inyange ibyina umutaho\".\nSinamutinza mugwa mu byano,\nTumara umwanya muvunya ihobe.\nIngohe zireka indoro irahonga\nIjosi aragondeka ati \"uragwire\".", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 118, "story_title": "Inkuba n'igikeri", "story_text": "Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeri akaba mu nsi. Gikeri yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino.\nUmunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeri yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye. Nkuba abaza Gikeri ati, \"ese Gikeri, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he? Ubutemesha iki?\"\nGikeri ati, \"mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.\" Nkuba ati, \"nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n'abana ntibagira aho bicara.\"\nCyakora Gikeri abyumva vuba, abaza Nkuba ati, \"ese Nkuba ndaguha umuhoro wanjye nzawushyikirizwe n'iki, ko ureba ntagira amaguru?.\" Nkuba ati, \"nzawuzana vuba.\" Gikeri ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi.\n\nAriko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeri yaribwiraga ati, \"ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.\" Gikeri aranyaruka yigira mu kiba cy'ubwatsi. Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy'inzu iwe.\nUmugore ati, \"ese noneho ubu bwatsi ubukuye he?\" Undi ati, \"wa mugore we ceceka. Ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n'umugabo Gikeri ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeri na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza.\nReka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeri azagera ino\". Umugore ati, \"uzaba umuhemukiye cyane.\" Undi ati, \"reka da, Ntabwo namuhemukira.\" Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza.\n\nGikeri aranyaruka yitura mu kibero cy'inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeri abyumva. Gikeri yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeri aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Yemwe abo kwa Nkuba?\nNkuba ati, \"yee! Nimwumve abo bantu!\" Ati, \"sinzi umpamagaye.\" Gikeri arakorora. \"Erega ni jye Gikeri. Umuhoro wanjye warawutindanye, none nari nje kuwureba.\"\n\nUndi ati, \"koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe.\" Gikeri yisubirira mu kibero cy'inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga.\nInzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati, \"genda ujye guca ibihunda, uzane n'urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeri umuhorowe ataziyahura.\" Ubwo Gikeri aramwumva. Umugaragu aragenda azana ibihunda n'urutete araza atekera inzoga. \nUko atekera Gikeri yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi.\n\nUmugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeri ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja. Shebuja ati, \"ese wahamagaye?\" Umugaragu ati, \"nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye.\"\nNgo agere ku irembo arongera arahamagara ati, \"yemwe kwa Gikeri?\" Gikeri ati, \"yee! Arakorora. Nta muntu umpamagave?\" Bati, \"arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro.\" Gikeri abyuka vuba vuba, ati, \"ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w'undi ga! Nari nsinziriye\".\n\nAherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora. \"Mbega mwanzaniye inzoga?\" Bati, \"twakuzaniye inzoga y'ishimwe kandi twakuzaniye n'umuhoro wawe.\" Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo. Birangiye Nkuba n'umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeri asigara iwe n'umuhoro we.\n\nSi jye wahera hahera Nkuba na Gikeri.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 119, "story_title": "Uzambarize uko babaye", "story_text": "Muri uru rwanda rw'iyo bigwa\nNahagwije ibigwi sinaba ikigwari\nMpabura ingo zifite urugwari\nBwakwira urukumbuzi rukagira ubwira\nDore ko nagize ubworo ku bwoko\nNgatandukana nabo twabanye\nNgatakaza abo natakaga\nAmatage akaba amatindi\nAkanga akantera agahinda.\n\nIsi y'iwacu nayisize ku gasusuruko\nNza gusuhuza ndasuhutse\nNsohoye ndasuhererwa sinasura\nIsahinda yongeye guhinda\nIjuru rihindutse amahindu\nNdahindukira ndeba ivure\nNsinzira nk'uwasinze\nNkangukira hejuru nikanze.\n\nIkintera ubwoba ngata ubwenge\nNi ugukabya inzozi inzuzi zikera\nInkera y'icyaha igashyira kera\nIcyizere kigahera mu kirere\nIkirago kikangira ikiragi\nNarambirwa kurambarara\nSintere intambwe mu kirambi\nNgo nambare nambuke.\n\nNaje ino nsezerewe\nAriko nza ntasezeye\nNsezeranya abo nsingiza\nAbabyeyi n'ababyara\nKudateba mu gutabaruka\nNkagamburuka nkabanguka\nNgashajisha abasaza\nNgaheka abahererezi.\n\nUwanyonkeje akanyoza\nYiheje ntamuherekeje\nAtaha mufitiye urutashyo\nKabandahe aramukurikira\nAzimira agifite ubuzima\nBimbera ibanga biyobera abahanga\nImfubyi zibura imfuruka\nAmahanga ambera iw'abandi\n\nMwana ugana ijuru ry'iwacu ni wowe mbwira\nSingutuma reka ngutume\nUbwo utashye reka nguhe urutashyo\nNi uramukirayo ubandamukirize\nUti amahoro ndabahobeye\nMubyare mubyukurutse\nMusugire musagambe\nIsano isasakare isakare.\n\nMwari usa n'Imana y'i Rwanda\nUrwanira kurwanya urwango\nNdababaye urambarize\nUmuhutu umuhisi n'umuhinzi\nAho abo nkumbuye baburiye\nUshakire hasi kubura hejuru\nHaba iburasira-zuba haba aho rirengera\nNtuzagire umurenge urengana.\n\nHari abo twatobanye utwondo kw'itetero\nNabatekereza umutima ugatitira\nHari Karama, Nyiringango na Mubirigi\nNa Mukandamage mushiki wabo\nNyina ubaheka akaba mama wacu\nSe ubabyara ni Bisetsimandwa\nBakaba abenegitori cyangwa abatsobe\nBari batuye hafi ya Nyumba ya Nyakibanda.\n\nHari abandangiye ko bafashe ibibando\nBagahengera ibibunda bakanyura mu bigunda\nBagashinga imiganda mu Bugande\nMbere ko imbunda zongera kubagira impunzi\nMbafitiye impuhwe n'impungenge\nNone Impuruza nyikubise umurishyo\nNgo abatabazi bashobora kuba babazi\nMbahe impunda babamenyeye impinga.\n\nDuherukana batuvugiriza ubuhuha\nTuragirana inyana dukina n'inyange\nTwuzura twizihiwe\nTutazi amatage yadutatanije\nWigiye imbere uteye intambwe\nUzaba uruzi Nyabasesera\nUserukire i Bunge hafi y'urwo ruzi\nAbungeri bazakurangire aho ingeri zagiye.\n\nNi ho nacukiye bitaracika\nHari Kabaganwa mubyara wanjye\nNa nyogokuru Nyiraruhimbi\nAgahimbazwa na ba marume sinzi niba ari bo bamushyize mw'irimbi\nRinigumugabo mwene Sebarinda\nNa murumuna we Rwamu\nRwalinda wirahiraga Rwogera\nNta makuru y'abo Benebwimba?\n\nNumviseko haje icyorezo\nKikabajyanira icyarimwe\nNtuzasige utansiganurije\nNiba bose barashiriye kw'icumu\nNuva aho mu Bashumba-Nyakare\nUkarenga Agatobwe n'Akavuguto\nUkagera ku Mubuga ho mu Buyenzi\nUratumeho Mutumwambazi.\n\nUsuhuze uwo mugore wa Gakwaya\nNi we mukwe wamukwoye\nAbana be simbazi\nN'abo nasize yarabyaye\nIyo nshatse kwibuka amazina yabo\nNdanga nkagira amazinda\nN'inzira igerayo sinyizi\nMpaheruka nkiri muto cyane.\n\nUwo mubyeyi ukwiye imbyeyi\nUmuhererezi w'umbyara\nWarangwaga n'ubwuzu n'ubwiza\nAmateka ye uwayantekerereza\nNamutekerera agatabi nkamuterekera\nSinzi niba yarahunze cyangwa yarabunze\nCyangwa agihumeka afite ihumure.\n\nMu Nyantango muri Kibuye iriya\nHahoze benewacu cumi n'abandi\nBarimo uwitwa Mugabushaka\nNabo ubu nshaka kumenya ibyabo\nBaba barashyamiranye n'iryo shyano\nBakagira ibyago bagashyirwaho ibyaha\nBakitera ibishwange bagakwirwa imishwaro\nBagacirirwa ishyanga inyuma y'ishyamba?\n\nHakurya y'i Rubona rwa Ngunda\nI Gatovu hakiniraga imitavu\nHari hatuye Muvara na mukuru we\nTugira icyo dupfana ntacyo twapfuye\nAbo bakamwe bakwiye ikamba\nBabona uri imbere y'irembo bakamutumira ikambere\nBari basanganywe ingeso nziza\nInzira ijya iwabo igahora igendwa.\n\nNinkomeza kuvuga ndavugishwa\nReka nekukuvuna nyavunagure\nN'abatariho batayabangiye ingata\nSimbibuka indoro indeshyo n'ingendo\nNdababaririza nkababara\nUrukundo rukanga rugakina mu nda\nIjuru rikikuba ijana\nAmajeri agakangura ijoro.\n\nUrambabarire umbangukire\nUngerere aho ntigerera\nNtuzikange ngo urangare\nUrirangurure rirangire\nRigere mu nkiki z'inkiko\nIbikombe bisamire\nNyiramubande yongere\nBakurangire iby'abo banyaburanga.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 120, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 1", "story_text": "Ingurube iyoborwa n'abashumba bo mu Ngeyo\nRutihunza inzarwe y'isayo, \nIngurube zahanitse imirizo, \nRwa muturaga ku bijumba, \nNi igikoroto cyo mu bikoko,\n \nIgira ibikobokobo by'ubukombe, \nIkizihirwa isanga ibishanga, \nIkizimba aho inzarwe iganje, \nIkahavurunga ijabo rikahava, \nIkahacundagura bitaravugwa,\n \nIkahavogereza ingurube nto, \nIkahatengagura cyane, \nNgo iz'imicanda zihace, \nIkahacogoza ihaconshoma, \nIkahahindura amacamba,\n\nIkahavura kuba isayo, \nIkaharyama humutse, \nWayibyutsa ntibyumve,\nWayikoraho uyegereye, \nIkagusigaho icyondo,\n \nIkagukwiza icyagane; \nYakureba igitsure, \nUkirinda kuyicyura, \nAho ishakiye gutaha, \nUkayikurikira iyo nyumba,\n \nUkayireba uko yateruye; \nUkayikunda mu ngendo, \nNtijorwe mu ibondo, \nUkirinda aho yaciye, \nKo hanuka bibi cyane!\n \nWayireba itambuka, \nUkayirata kuba itungo\nWayikebukamo imihore, \nUkayihongera ibijumba. \nUko yatendeje izuru,\n \nKu iherezo ry'umutonzi, \nNi ko itengura ibivuvu; \nIyo rwarika-mavubi, \nIkabihoroba ikabihwanya, \nIkabivunja ikabivuruga.\n \nAho isohokeye ngo urebe, \nUkayikeka kuba imvuzo, \nAri ukwuzuraho ivu. \nUbwo iteye mu nyambo, \nZ'Umutware w'Uruyange,\n \nYinyuriye ku irembo, \nBikanga rwabwiga! \nIngeyo zose zirakubana, \nN'abashumba barabyuka, \nBarahamuka, barahuruza;\n\nImyinjiro yo ikaba itanu: \nBayihimbyamo amakome! \nUbwo ibiruru birahanika, \nInzamururo zirahoga! \nUwarusazanye muri bo,\n \nYirata kuyitsirika, \nAmagambo arayacurika, \nAyibwira amateshwa! \nNgo \"Umurizo urawushyire irya, \nNa yo amaso uyampange!\n \nWikwigira hirya: \nGumya usange ibiraro! \nMu buryamo nihakonje, \nMu ijanja nihashyuhe! \nNtutinde mu igenda\n \nGira uguruke ay'intashya!\" \nAvugishwa ijoro ryose! \nNgo burakeye barareba \nIyo ntamati ibugarije: \nYegereye imyugariro\n \nIraharyama harazibama. \nBayitura izimano \nUmutware yohereje: \nIcyo gitebo cy'ibijumba, \nNgo ikirabukwe ku rukinga,\n\nIragisanga igihugiraho, \nBuguruye ziraturuka! \nUmutware w'Uruyange\nYemera ko mu nyambo, \nZ'Umwami nyiri u Rwanda\n \nBayirabukira ibitebo \nBakayoboka ikabatwara \n\"Indyohesha-birayi!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 182, "story_title": "Indogobe n'umuntu", "story_text": "Umuntu yajyanye indogobe ye kugura umunyu. Hanyuma agaruka awuhekesha iyo ndogobe. Yumva umutwaro urayishengura, ndetse igiye kwambuka umugezi igwamo. Umunyu wikubise mu mazi urashonga, maze noneho umutwaro worohera indogobe.\nIrishima rwose, ikomeza kugenda; ngo yigire imbere, yitura hasi yigiza nkana, umunyu wose ushirira hasi. Nyirayo abonye ko yamwangirije umunyu nkana, na we agerageza kuyihana. Ashaka umusenyi, arawupfunyika, arayikorera.\nIgiye kwambuka undi mugezi, yongera kwituramo igira ngo biramera nka mbere. Ikubita rwa ruboho mu mazi. Igize ngo irikorera yumva wa muzigo warushijeho kuremera, yicuza icyo yabikoreye. Shebuja abonye irembye, umuzigo uyinaniye, arayitura, umusenyi awukuraho, ati, \"ngira ngo noneho wumvise.\"\nAyisubiranye guhaha umunyu, agira ngo ayigerageze, ntiyasubira kubigira kwa kundi, kuko yatinyaga kuvunika nka mbere. Nguko uko ibyago bijya byigisha ubwenge.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 183, "story_title": "Ukwezi kwa Nzeri", "story_text": "Ubwo inkuru ari inkusi\nAkaba ari impamo atari impuha\nInzozi zikaba inzoza\nTuvuze impundu\nDushize impumu\nImpanda impande zose\nZirangururane urwunge\nIngeri zungemo\nAbagororangingo bivemo\nAmatorero yose acisheho\nInka nziza bayigwemo\nIngorabahizi bayisubiremo\nInkumi nazo zikubiteho\nAkadiho banyuzeho\nAmaso tuyamarireyo\nIbirori tubyirirwemo\nIgitaramo tukiraremo\nNibinashaka budukereho.\n\nTuri benshi babashyigikiye\nBaje gushyira hamwe\nNgo tubakomere mu mashyi\nMurebe inshyimbo mumaze gushyingura\nZ'abaje kubashyingira\nN'abashyitsi bamaze gushyika\nBaje kubifuriza ishya n'ishyaka\nMuhoberana ubwuzu n'igishyika.\n\nAbasore n'abasaza basakaye\nAbasirimu barabisikana baseka\nNi amasata aberewe n'isuku\nBamwe baraye bigabye\nNgo badatangwa aho bazigaba\nAbo mu tundi turere\nBuriye rutemikirere\nNgo badacyerererwa uru rucyerereza\nHari n'abambutse ibyambu\nBanyura ingendo z'ingezi ndende\nBaza mu mato bavuga imyato\nBoga inyanja zirimo ubuyanja\n\nUkwezi kwa Nzeri\nKwaka kurusha inzobe\nKugirana inzigo n'inzara\nInzige ziyitinya inzora\nNi ko kwicaye ku ntebe\nAyandi ayigwa mu ntege\nNi imena iyamenera\nIkamenya na Kamena\nNi yo ibonera izuba Ukwakira\nGihanga yayigize imfura\nKuko igira amafu n'imvura\nIkaramira imboga n'imbuto.\n\nMuzigura wizihiwe n'uruziga\nIyi mfura y'amezi ni yo mwahisemo\nKudutumiraho ngo tubuzemo\nUyu muzi uzirana n'umuze\nMwamenye ko ari ikimenyetso\nGipfobya abapfu n'abapfayongo\nKitagira icyo gipfana n'amapfa\nAbahanga mu bya Gihanga\nBahora batwibutsa ubutitsa\nBatubwira ko iyi Nzeri ari ingenzi\nDore tunatanze amahanga ubushyo\nGutangira umwaka mushya\nUtwinjiza mu kinyejana gishya\nDuhimbaza ikindi gihumbi\nAbahanzi bazahimba\nBahimbawe ateretse ku ruhimbi.\n\nUbwo mufashe iya mbere kurwubaka\nAbo mungana bagomba kububaha\nBagatambuka badatambamye\nBagashinga ikirenge mu ntambwe muteye\nBakabigirana intege ngo bagere kuri iyo ntera\nMaze intero muteye bayigire intego\nIntebe y'abatoni isubire ku nteko\nIntare zirurinde rwoye guterwa\nIntara zose zishire intuntu\n\nImbariro muzisobekane imbaraga\nImivumu ibe inganzamarumbu\nImiyenzi yiyorose uruyenzi\nUrugo rugare\nKandi rugwire\nRugire urugwiro\nMugire abagenzi maze rugendwe\nRurangwe no kumara irungu\nMutunge mutunganirwe\nNimubona agahenge muduhe nyampinga\nMukirikizeho abahungu b'ingasaguhunga\nIgihugu bagihumurize nticyongere guhumana\nGihumeke ihumure haze amahumbezi\nAmahugu ananirwe kugihungabanya", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Urukundo" }, { "story_id": 122, "story_title": "Ururimi rwoshywa n'urundi", "story_text": "Rimwe umunsi w'ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n'umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n'amahirwe menshi.\nAriko se ugira ngo urwo rugwiro rwarawushoje? Byabara karihariya. Ikije guhungabanya icyo kiganiro cyari cyuje ituze kije kuba iki? Reka wiyumvire.\n\nHenga imbeba bubeba igire itya iti, \"tururururuuuu!\" ibace hagati, yanduruke. Batangira kuyiha urw'amenyo bariyamirira cyane karahava, baraseka, barakwenkwenura, sinakubwira! Aho bazanzamukiye umugore ati, \"iriya mbeba nahoze nyibona muri iriya mfuruka y'epfo.\"\nUmugabo ati, \"oya, imbeba iturumbutse mu mfuruka ya ruguru, ni ho nahoze nyirora isereganya.\"\nUmugore ati, \"rwose iturutse hariya hepfo!\"\nUmugabo ati, \"rwose waroye nabi iturutse haruguru.\"\nUmugore ati, \"ibundi ndakuzi nta cyo ujya wemera, wakwemeye ko nayibonye neza!\"\nUmugabo ati, \"n'ubundi ni uko abagore mwabaye mujya impaka za ngo turwane!\"\nUndi ati, \"aha wenda ni ibyawe wava aho uhakana ko mvuga ukuri ngo, ni ay'abagore!\"\nUmugabo ati, \"ndakuzi.\"\nUmugore ati, \"ndakuzi ari njye.\"\n\nSi bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu, Si bwo bashunguranye ubwo! ye ngaho, ye nguko, ruri hasi hejuru!\nUmwe ati, \"urushyi nturuzira.\"\nUndi ati, \"ngiyo inkoni,\numva umugeri,\numva igipfunsi!..\"\nNuko barakomeza baragundagurana, amaherezo baza gukizwa na mbuga! Kuva uwo mugoroba barasirika ntihagira uwongera kuvugisha undi. Burira buracya, bakirakaranyije, burongera burira!\n\nBukeye umunsi w'ubunani uragera. Noneho umugabo iby'abagabo, agerageza kurura umugore we. Aratangira aramubwira ati, \"niko nyirana! ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye ejo tukabyihanganira, maze umwaka tukawutangira neza!\"\nUmugore ati, \"rwose nanjye ni ko mbyifuza!\" Nuko baraseka, bifurizanya umwaka mushya muhire, mbese biba nk'aho nta cyo bigeze bakorerana kibi. Baranywa, bararya bishimira umunsi w'ubunani. \n\nHashize umwanya, umugore arahimbarwa abwira umugabo we ati, \"erega n'ubundi twari twapfuye ubusa, wowe se ko nakubwiraga ko imbeba iturutse hariya ukanga kubyemera!\"\nUmugabo ati, \"ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yaturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru!!\"\nUmugore ati, \"waroye nabi.\"\nUmugabo ati, \"waroye nabi wowe!\"\nUmugore ati, \"nta cyo ujya wemera ndakuzi!\"\nUmugabo ati, \"wowe wavutse nta cyo wemera!\"\nUmugore ati, \"urasubiye kandi!\" Ubwo ga nanone intambara iba irarose!\nBaremveka barwana inkundura!\n\nIcyo gihe uwabakijije ngo ni Ntiburakibara!\n\nJye sinari mpari, nari nigiriye i Bugibwa nidagadura na Bunani.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 123, "story_title": "Imbyino z'inkorongano", "story_text": "Cana mo Nyirangoboka cana mo\n\nCana mo batakotse mu rujuma\n\nMu rujuma rwabya Ntibanyurwa\n\nNtibanyurwa yaravunitse avuna intini\n\nAvuna intini yo gutinika nyirabukwe\n\nSebukwe arayireba arayivuma\n\nNyirabukwe arayitora arayisoma\n\nAti, humura mukwe wanjye turi kumwe\n\nMu munyinya w'amahembe hejuru\n\nNzaguha ihene yanjye y'umusheru...", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 124, "story_title": "Imyato y'impotore", "story_text": "Ingangare sinzi gutinya\nAhubwo ndi inkaka mpotora induru.\nUmugome yaje yigaragambya\nAgambiriye gutsinda\nAnsanga ku isonga nsanganiye urugamba.\n\nUbwo mpita mwirahira,\nNti Rutembagazamakombe rwa Mudasongerwa\nSinkangwa n'ababisha intwari twatabaye.\nMpatana amakuza aho rukomeye\nAbabisha bagashiguka banshinyikiye\n\nNaho ntibaziko ari jye Rutembagazamakombe.\nRwoganangoga i Nkuba twitoza gucura inkumbi\nNatsembye ababisha ku rugamba rw'umuheto.\nAbanshiye ibico nabaciyemo\nNsohoka nsanga Rwadukanakurinda\n\nBanyita Ingombamihigo y'ishema ryinshi.\nDore ko nabyirukanye inyange\nInyambo idasubizwa inyuma,\nNitwaza amakuza akuza abahungu\nNgarika mu nkubiri mbasarika Rusokanayibisongo!\n\nNdi imanzi namaze ababisha,\nNdi intwari mpora ku rugamba menera intore.\nNdi indirima ya Semwaga Sengabo isarika abanyigimba.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 125, "story_title": "Uruti rwa Sezirahiga", "story_text": "Indogore icumbagirira ku ruti rw'isine\nYa Ruhimbazaguteba\nNtwara urutagira amasobe nk'iz'abaswa:\nNi rwo njya nsindagiriraho.\nSinarujyana ku isibo nk'abasimbukirana,\n\nNarumenyereje intambwe ngufi;\nSinduvudukana gisore,\nNdutwara ndi igisenzegeri!\nIbindi bigayamaguru birwifuza byose,\nNgo icyarubaha!\n\nIbihendeke nka njye bihora birwiganya,\nNgo ntibigira nka rwo!\nNararubagumije rwose:\nReka ndubahebuze,\nNi rwo ruhora runzahura iteka.\n\nNi icyo ruhetse gukora\nUbwo nkashukiye i Kibuye;\nIyo ntarugira icyo gihe,\nSimba narigejeje ku kiraro!\nRwarahanziguye uruhorana ikibibi,\n\nIyo ntarwitwaje singeza gutambuka na buke!\nNi rwo njya ngerana Asidirida\nSinarubana isibe,\nKu munsi mukuru tujyanayo!\nIyo narucumbagiranye mu muhanda w'Irango\n\nRirinda kurenga nkiwurimo!\nAbaderevu baherutse kumpitanaho imodoka,\nBirabatangaza, bagenda batota abawutengeneje,\nNgo hagati mu museregi hasigaye igishyitsi,\nNaho ari jye uwubyagiyemo!\n\nNari maze kunanirwa rwose,\nNsigaye nishingikirije urutadigadiga nk'izindi.\nNarugundiriye cyane N'Ibyanjirwantoki\nNgo rutancika nkagwa bigahera pe!\nUrwo ruti rukaba intamati y'urubumburi\n\nRwakabije kuba umuyumbu\nNtirugajuka ku mubiri nk'iziva mu masoko.\nInsuzuguzabibando iyo rwaramvuwe ni mu ritamenwa,\nIryo shyamba rirakomeye cyane,\nNtirivogerwa n'abatutizi:\n\nRwaturutse mu ryo batinya,\nAbaribimbuye ni abagiye kurunzanira.\nNta bandi bakubahuka kurigenda,\nRirabashisha rwose:\nIryo juri ryavuyemo urwo rusa!\n\nMu bo tugenda hamwe, aba ari jye rutora,\nNgo njye ndwidogagiriraho!\nNdutwarana n'umurenzi wanogeje ubugi,\nKu mubiri ugasa na rwo.\nNtiwacuzwe nk'iyo bacisha ubwatsi:\n\nIyo bawugohereje ni mu bihame by'i Gisanze,\nNtiwakiniweho n'ibyigiraho by'i Gishamvu;\nWateraniweho n'amakombe yahotoye,\nBagiturukira kuwambika ibyuma biwizihiye,\nAbahuza ntibahagera.\n\nNo mu ikaza ryawo abiga harabashishe,\nNtibashobora kuhagera.\nWihariwe n'abahanga banamije kubimenya\nAbo bahebuza barawuboneza rwose.\nNtabwo usa n'ututira,\n\nIyo waturutse ni mu bikwererananyundo\nHakurya y'Urwuya na Muzenga.\nUkiva mu baheshi\nWakerereje abambukira Buzana,\nUtungutse mu Minyana\n\nKwa Sarambu barushaho kuwurangamira\nUkigera iwacu bawumpana ingoga,\nBati, \"wijyanire Rwatamira!\"\nWowe uzi kwitwaza umugereka!\nNkiwushyikira ni bwo ndorereye imiringiso,\n\nSinkikoza iminyafu,\nWaranogeye uwo muvaruganda!\nNywutwarana n'urutigeze amakemwa\nNka zimwe bakengera,\nNta n'amakeka rugira,\n\nIyo narushyikiriye mu kiganza\nIgitondo kigisakara,\nKiberinka irinda kuza\nNta musozi ndarangiza kugenda n' umwe\nRwarampugije rwose,\n\nSinarutiririkanya ngo bishoboke :\nUwo munsi mba nashatse kwirirwa mu nzu,\nKeretse umurindamyambi\nNi we warusindagiriyeho gatatu,\nAkinanirwa n' imodoka,\n\nUbwo musanze mu bitaro na Ruterabwoba.\nAbaturutse kure bakiryikanyiramo,\nTwebwe aba Mukwende ntitwaharazira:\nIminsi yabaye mike turitahira\nUrwo Ruti mbabwira\n\nNi bwo rumbereye icyungo cy' amaguru;\nIyo ntarufite singeza gutambuka na buke!\nRwanshingiye intege, ariko zidahanitse\nNgo najya kure cyane\nAbazi kubarara nibabyikomereze !\n\nIby'imbaraga jye nabiretse kare,\nUbwo nkomerekeye imbere mu Nduga rwagati;\nNsigaye ngendera ku rutazi gutibagana.\nSinarota kwivugira mu mahanga\nHamwe Ingwizamirambo yakundaga gutakishiriza,\n\nNa Mutinyukababisha,\nHirya y'i Nkingo na Runyana,\nNo mu Lito kwa Rugigana,\nNdetse no mu Bushengero bwo kwa Mutana,\nN'ahahasumbye kure cyane\n\nUbwo Muganguzi irangije i Nkore mo Abahinda;\nNo hakurya y'inyanja hatarakagomba ijana\nHatsinzwe na mirongo inani\nUbwo bomotsemo inkikabahizi,\nNa Runanirabaganizi\n\nN'umwanzi w'ababisha\nNa Rusengatabaro,\nNa Rwegereza abatware inkwaya\nNa Nyamukubita incuro agahina.\nNa Rwego rwo mu Nshozamihigo,\n\nNa Rudahinyuka na Rwagihuta,\nN'Ingarikamumahina,\nN'Imvumerezaruge ya Rutagungira,\nNa Rwadukanakurinda,\nN'Ingesabinyita na Rugwizangoga,\n\nN'Indengerabakinzi na Rubandana,\nNa Rugumaguramirera,\nNa Rukizangabo uwa Kirenga,\nN'Imbonezamacumu wa Munanira,\nNa Rukomera abatari isibo,\n\nN'Inyatanyi y'umugabo.\nN'Uwo Abatware bogeza.\nNa Mugabo ugendera inkomeri neza,\nNa Rurinda uhoza inkwaya mu mihigo,\nNa Mishashi ya Rukamwa\n\nN'Inshingwamiheto:\nNa Rutajabukwa n'imitima,\nNa Ruhambanacyuma,\nN'Intoranwa y'urugamba\nNa Rudahigibinyoma\n\nN'Inyamibwa y'i Musimba\nNa Nyamutera incuro ibigembe\nNa Rudashobokera umwimirizi,\nN'Imvungamihana na Ruhashyanduru,\nNa Nkombe ya Rugira,\n\nNa Nyamubanza igisagara ibubisha,\nN'Incyahabaganizi,\nNa Rutenguramivu,\nN'Indekererakuvusha,\nNa Ruhanamifuka na Cyoko cy'imikore\n\nNa Rwantarindwa n'Imbanzamumyambi\nNa Ruhangarizamitwe nyirazo\nN'umuyiru muri zo Incyahababisha,\nN'uwundi wiciye ku Rurembo rwa Nyamizi;\nRwa Rwamukore, ubwo yirije umunsi\n\nMu Nshaka za Nyakarengo;\nNa Ruvusha Inshozamihigo zivuna amarana,\nN'Intwari y'inyatanyi.\nNa Rutikuramakuza ahica,\nNa Rukunganshuro n'Inkaragamunega,\n\nNa Rushigisha ay'ibigwari,\nNa Nyamukaburwa n'imbuzi\nN'Impenda y'imiheto n'Inkundirwagukina,\nN'Imbamburakurusha,\nN'Intwari yogejwe no kurinda\n\nNa Rubimbura aharuhije imihisi\nNa Rutagerura kuba ingenzi,\nN'Indatwa muri Rwahama,\nNa Rwema muri zo,\nN'Intwari itazi kugisha;\n\nN'Impunga yisha uruti,\nN'Imfizi uwa Garuka,\nN'Intore yanyuze imitwe\nN'Inyamibwa Kigeli yahisemo,\nN'Indindanamakuza,\n\nNa Mugabo umenera bose,\nNa Rubimbuza intambara imbaza,\nNa Rwiraburabanze,\nNa Rwicanyi umurengancuro,\nNa wa Murenzi wo kuri Kirwa,\n\nNa wa Murungi wa Rugombamirambo,\nN'Uwiciye Gahanda na Bugarwe,\nNa Rugaragara mu b' ingenzi;\nMuri icyo gitero\nRurigererimiyove ntarakahabyiganishiriza,\n\nNi bwo zicuranzwe mu Nkuku nziza,\nZikaba abarenzi bamunogeye kera;\nAbatigeze kuririmbirwa mu mihigo,\nNtiyagira uwo ashyiramo.\nMu yindi mitwe uwabakurikiye,\n\nNi Inkera y'intwari na Rusenamugabo,\nNa Muheto umenera impanzi,\nN'Inkeragutabara na Rugemanduru,\nNa Rukaraga ku ndekwe,\nN'Inyamibwa barata i bwami,\n\nN'Inkotanira kurusha,\nNa shebuja w'Ingombamipfu,\nN'Intwari iboneka hose,\nN'Intwari inigirije ishema n'Umugombanduru,\nNa Mukeshabatware n'Inkaka;\n\nNa Runyagiranduru.\nKuko babibyirukiyemo bibatera amaharamba ;\nAbo bahungu uko nababonye,\nIyo bitinda bajyaga kubereka\nMukazagira nka bo!\n\nHari mu ikotaniro rishyize kure;\nUrwo Ruti mbabwira\nBakirasana ngo bigeze ubu, sinaruhajyana.\nAriko ntimugire ngo ni ubushagasha nabyirukanye :\nMwebwe mureba, nduhagejeje\n\nNabigenza nte se?\nUko atsindukana ikuza\nNi ko barikungagijemo;\nSinkizeweho umutabazi!\nMu mitwe yose bazi ko ari jye ntore bahebuye!\n\nIyo rubaye, abazimbanwa imbaraga\nNdabazibukira bakajyayo da!\nUretse kubakurikira,\nHaba no kumenya ikirere banyuze!\nGusarika imitsi yombi byanteye ubwangwe,\n\nSinkigeza kuvuna impuruza!\nIyo induru ivuze,\nIndema ya Yuhi nigumira i wacu gusa!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 126, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 4", "story_text": "Rwesa rukaza ay'imbibi\nIntwari zivuna impuruza\nRwa Nkubito ya Mpabuka\nInyamibwa batijana\nItashye imbere y'amariza\n\nN'imiheha yambariye\nKuruta amashyo y'ibihogo\nYamara kujya mu rubuga\nInyange igatangaza\nAmaso ukayatereza\n\nAri uguharamba isata\nMu mariza y'umuhozi\nUkihagira amarebe\nAtembamo amaribori,\nUkamarwa ishavu n'ingondo\n\nYakebwe mu rw'irungu,\nYagaranzura urwano,\nIkina hejuru y'inkoni,\nAbadatunze Umuhozi,\nBagashaka kurigita,\n\nIsi igasangwa ari ingume,\nBagakuka mu mihigo,\nBanga ko zibahotora,\nBagakeza Ruganzu\nBacuranga mu Ngeri\n\nBagahanagura intore,\nZa Rwimirankuku,\nNgo ibatunge mu Bihogo,\nNa bo babe baruhutse\nInkoni z'inkuba bahoraho.\n\nNibashaka kumurika,\nIzabo ngo zigaragare,\nAhubwo bazegamire\nIngoro y'umwogabyano!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 127, "story_title": "Inka ya Ruzirabwoba 1", "story_text": "Rwesamasarabwayi\nInkungu zivuna amasaka,\nRwa Semakangaza;\nInyana y'inkuku rwose.\nIreshya n'aha ngaha;\n\nYahubirana na Ntuza,\nIkenda kumujugunya he,\nN'umujugujugu wayo.\nMukujogora Mwente,\nYaje ku kiburabuzo,\n\nUmunsi ugeze hariya :\nImwanuza iry'igicuncu,\nBakubiriye ryari,\nHejuru mu gihanga :\nAtemba mu giharabuge.\n\nImaze kumuca ikirenge,\nIreba intebo yabo,\nIgerekeranya n'intemeri.\nNi bwo zishinze intego;\nIzirushije ku ntembe,\n\nIsabagirana intonga:\nYigira mu ntoryi,\nIvuga ko irengera\nIngabo ya Sekaryongo!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 128, "story_title": "Ndwaye Sida", "story_text": "Numvise inkuru y'incamugongo\nIbikoba birankuka\nAmabere yikora ntonsa\nNshika umugongo.\n\nNdwaye Sida! Sida!\nIryavuzwe riratashye\nKarabaye!\nBirabe ibyuya ntibibe amaraso\nNguye mu kantu\nMbuze urwo mvuga\nNi ukuruca nkarumira.\nUmuruho ntuhebeba\nHahebeba nyirawo\nNtawe muri yombi\nNtwawe intambike\nMbonye uko intama zambarwa\nNdasa n'ubwire bwije nabi\nInyibye umugono\nNdagatoye\nIngiriye ibya mfura mbi\nInkamiye mu kitoze\nInkamuriye umuravumba mu mazuru\nInyanitse ahanze uburo\nInseye itanzitse\nIngeretseho urusyo\nInywesheje amaganga\nInyogeyeho uburimiro\nNgwiriwe n'urugogwe\nMbonye urw'imbwa yaboneye kw'iriba\nIbintu bigeze iwa Ndabaga.\nNgeze ku kaburembe\nArimo gishigisha ntavura\n\nAriko barampanuye Ndanangira\nMbazirika ku katsi\nNtazi ko nihima\nNasukumaga amazi\nNkaba ibyatsi\nNkandika umunani\nNkabarizwa mu kabari\nNgataramana n'inkumi\nNkazinduka iya Rubika\nNkayirara ku ibaba\nNshaka iyo zahiye\nNkavuga aya ndongo\n\nBarampanaga\nIgiti gikoma iki!\nNkavunagurira ibiti mu matwi\nNkavunira agati mu ryinyo\nNkiraza i Nyanza\nNkigira uw'ejo\nNkigira nyoninyinshi\nNkumva bitandeba\nBaca umugani ku manywa\nNkiyita biti bibisi\nBagata inyuma Yahuye.\n\nInzira ntibwira umugenzi\nUmanika agati wicaye\nWajya kukamanura ugahaguruka\nKoko umusore umuhana avayo\nNone amazi yarenze inkombe\nAkarenze umunwa\nkarusha ihamagara\nNtuye ahaga\nNdaririra mu myotsi\nMpeze mu ngabo ya Sabyombyi\nNdi hagati y'amenyo nk'ururimi\nNdi hagati y'umupfu n'umupfumu\nSingira shinge na rugero\nMbuze epfo na ruguru Inkenyeje rushorera\nInsize iheruheru\nNimyije imoso.\nAbanjye barampunga\nAbo twasangiraga impamba\nbarampindutse\nBaranyishisha nk'ubushita\nN'abo nari nzi,nta gashweshwe\nNta mpuhwe bamfitiye\nBarambyina ku mubyimba\nBaranshunanira inzara\nBarandeba bakandenza ingohe\nBakazunguza umutwe\nNatutswe n'Imana\nNdaye ntaraye\nNdiriwe sindamutse\nNi ukubona bucya\nNdi mu mazi abira\nNdaza umutima iswa\nNdareba isi ikansiga\nNkifata micunda na minagwe\nNtawe unywera ho amazi\nBampaye akato\nNgo mfite agakoko\nNdabunza imitima\nNdatereka inzara n'umusatsi\nNkirya nkimara\nNkeza ayo mu gahanga\nNkaruha uwa Kavuna\nNgatuma imbwa kurahura\nNkibaza inkwi n'amazi\nNgacuranywa amazi n'isazi\nNdabunza inkondwe mu bakazana\nNdatega amashyi amashyiga\nNgeze ku buce\nmu icuraburindi\nNdayacekwa\nNdiganya intaho\nNdisiga nkisanga\nNdashya ingohe\nNdacana intoki\nMpfanye agahiri n'agahindi\nNguzwe n'ishyamba\nNdarebera izuba munsi y'umusego\nNyoye ishingwe\nNdakamira mu kiva\nNdavomesha urutete\nNdatega zivamo\nNdatanaga ibishwi\nNdafata ayaguye\nNdahembera uwazimye\nNabaye umuzimu\nNsigaye ndi amagufwa\nNdahomera iyonkeje\nNdacuma ibyashiririye\nNdasera mu nda\nIbintu byandogeranye\nNdi mu icuraburindi\nNdi mu y'abagabo\n\nReka ninyare mu isunzu\nNiyandayande\nNsange umupfumu\nNkubite ibipfukamiro hasi\nAnyambarize Lyangombe\nNdebe ko\nnakwirenza umunsi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 129, "story_title": "Inka ya Ruzirabwoba 2", "story_text": "Cyo turore iya Rutinywa,\nInyamibwa bidashamaje,\nYa Ruhungiramwengo:\nNi inzukuru ya mweru,\nN'igihe cy'i Ruhama,\n\nYazanye uruhanga rusa\nBati, \"twiboneye inka y'inkungu,\nIsa n'imvumvuri!\"\nIgumye kwivovota,\nYigira nyiri amasaka!\n\nIkagira umutima wayo,\nUkaba incuro y'umutemeri,\nRutibitsa abanyanyambo,\nZayarunduye ku masonga;\nNyamara data ibyo nta mwete,\n\nUko biri kose yitwa inkungu!\nNtiwaterera inyarubaze,\nNaho waba ushiritse amanga,\nIyo igeze mu ijuri ry'umukenke,\nN'inkomero y'umunyereri,\n\nBaraziguruka ngo yazimiye.\nImpinga igobora Ndamwibagiwe,\nIbwira izo irimo ziraberwa,\nIti, \"nimukuce impungire mu mpengeri,\nMuze kurasana mudasaraye!\"\n\nUmwungeri akoma akamo,\nItamika mu ruge rwayo irarasa!\nNuko imutobagura urwara;\nImaze kubona imucumbagije,\nIjya aho yaganditse imisigati,\n\nIkuramo umwe irakongora:\nIwushyira mu itama iritonga,\nIti, \"n'ejobundi nishe umuntu!\".", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 130, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 3", "story_text": "Ndirikirwa undebe unyurwe,\nUtinye kuvuga iz'i Mbuye,\nNuza mu z'i Murambi,\nUshinge icumu mu Ngeri,\nUrebe iy'ingoga izibamo,\n\nN'inkerarubanza;\nAbogeza inkuba zesa,\nBakubwire iy'Ingondo,\nImbibi ziseseyeho,\nWihagire imparuzo,\n\nYa Rukaragabigembe;\nUgumirize wirorere,\nIjuru ryogeye i Kigali,\nIkaba iy'i Nyakibungo,\nIkirezi cyo mu Muhozi.\n\nNuhindura amaso,\nKu ya Munana rubunga,\nInyambo ube uzigeze hagati.\nWirirwe mu Muhozi,\nUribagizwa n'amahembe;\n\nUmwana wa Sentama\nNagira ngo arakaguka,\nKuvugisha Umuhozi\nUzamuhakanire kare\nN'ejo atajya mu makuba,\n\nAzaba ashaka izo arimo;\nUbwire Mana y'ingabo,\nUti, \"jye wabonye inyambo,\nUkuyeho Uruhitambazi,\n\nKabone n'aho Itiro ryaza,\nNtizareshya n'Ingeri,\nRwabugili ateretsemo\nIngoro y'umwogabyano!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 131, "story_title": "Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 4", "story_text": "Uwo abacuruzi bacumbikira ndi incuti\nUwa Rudacokabashyitsi\nMu cyambu cya Mashyiga\nNabaye mushyikirwa w'amagambo!\nAmagara aterewe hejuru\n\nSinasama ayanjye masa\nNk' abadasanzwe ku mugezi:\nRwigerezaho mbimbura ikirari,\nMbabera ikiraro barambuka,\nNdi kumwe na Leyanderi Muhashyi!\n\nMu makuba ya Gatanga\nNatangiriye rusengo rw'icy'atatu!\nNanga ko atanga ibiguzi,\nNagiye i Mugeri na Myasiro\nMu Ishoba rya Gakoma\n\nNakomeretse imbere\nNkurikiye ruhogo rw'igihumbi\nNdi kumwe na Ruhashya.\nKu musozi w'inzovu\nNanze ko inzara inyicana abagenza\n\nNabatanze kugura!\nMu Tumarankoni twa Nyagatare\nAbategetsi baje ari itimba,\nNitabiriye ko izanjye zikonnye\nNikunda kuziyobora!\n\nKu Gahabwa ka Nduba\nNitabye induru ndi Indatirwabahizi,\nAbagabo b'inda nini bayoboza Leteri!\nKu mugezi wa Kirimbi\nNanze guta akarimbiro\n\nNiringiye umufuka wanjye!\nMu Kirambo cya Nyamasheke\nNasoreye aho ndarana rukungu!\nKu mugobe w'Abashi\nNashobereje abashaka kumpombya!\n\nNizihiwe no gushorera inkone,\nInka z'Abaganza zigurwa cyamunara!\nRugaju rugaragura ibyahombye\nNayikuye mu gihugu kivuga \"mwenu\"!\nRukone ruherekeje rukungu ku Murehe\n\nRukara rukukana ingona;\nRugondo rw'ingarisi;\nIngumba igomba inyana,\nMu Ngarama za Bahimba;\nRusengo rw'umusaza utagisora;\n\nRushangi rushaka ayo kuriha;\nRuvuzo rw'ibipfupfuru\nMu Gipfundo cya Nyabisiga;\nRuhuma rufayira igihumbi\nMu iguriro rya Kinyari;\n\nRutare mu ry'i Rutare;\nRutanga rw'i Mutara;\nRugaju twitabye umugobe ;\nRugondo rw'umugabo wasinze ;\nRusine rw'imisare mu Museke wa Rubingo;\n\nRusengo rwa nyir'umusozi;\nRusa rw'umusenzi utazi kubara;\nRubamba rubaza icy'abiri;\nRubibi rw'ababuze imisoro;\nKu Musasa wa Kirungu ziyoboye;\n\nKirambo cya Buyaga,\nNaraye ngenda na Rugereka;\nMu Rugenge rwa Bushara\nNashubije iy'ishyamba na Rugereka;\nRuvubi zikutse umuvumba;\n\nRuvuzo rw'inkone mu nka z'Abazirakumesa\nIngumba y'igitare ku mugezi wa Rutonde\nNitabye Makambira;\nKu mana kwa Kaboyi;\nKu manga ya Cyondo;\n\nCyonyo kwa Bishumba:\nCyerere ngura ruvuzo rwa Bacondo;\nMu Rugarama rwa Kigali\nNkigurura na Mariti;\nMu mikoni ya Tongati\n\nAbo twajyanye bitahiye;\nMu Ishoba kwa Rugwizangoga\nKu mugobe w'igihombo nazihariye amagara,\nNigerera mu rya Kabari;\nKabingo k'i Buberuka naguze impfizi n'umugore,\nUmugabo aje aramwirukana!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 132, "story_title": "Ibyivugo by'Amaningwa", "story_text": "Igice cya 1\n\nl. Byavu bya Mureganshuro afatiwe ku mwaro wa Gisaya, ati: \"mfite umuheto wanjye Rwego rugana urwo mu bagabo ku Cyeshero cya Ntosho, ngo pfukama umurase mugabo udashashira amagate, ndapfukama ingoma inyumva neza i Nduga, nyikatazamo mbwira Karinga ibigwi.\n\n2. Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica, icumu ryera ikigembe nariteye umuhima kuri Gakirage, akirangamiye ubwiza ndarimugabiza riramugusha nk'ubukombe bw' intare; mbonye ko rimubaga ndamushinyagurira, nti \"aho si wowe wenyine, n' uw' i Bunyabungo ni uko namugize.\"\n\n3. Intwari bazi Rukazamihigo, ndi ubukombe bw' inyamibwa, indege y'amarere maremare yangurukanye bidatinze inkura i Bujumbura sa moya, ingeza i Bruseli sa tanu, nsanga abasoda bahangaraye, sinakurwa umutima nk'abanyamusozi, imbunda nyirekurana umurego.\n\n4. Intwari yemeye kurinda ya Nyirimbirima, imbuga nayituye mu gituntu cy'umuhizi, abatinyi bata ingabe, abatware bati \"ni Mugabo urasana ubudatuza wa Rwitarika amasibe, ngombwa ya Runihangabo, iyo njya kwegura ingogo sinuzura n' inganizi.\"\n\n5. Inyuramahanga isonga Ruhanika, Ruhimbaza kurwana rw'umutwe wahamye, iyo nuhiye uruti rw'umuniho ndwana ishyaka ry'iwacu, Rubabaza iteme Rudakukwa n'imitima, ngira ngo nshake ikigomwa cy'intore, aranga aramunshikana; Rwabiza icondo rirahinda, ngakubita ndi intwari y'ibanze.\n\n6. Mashema y'intwari ya Nyantaba, iyo nishimanye intanage intambara ndayiharira, nta we undinda mfite umuheto, nategeye n'ufite ingabo ndamurasa, urutoki rwa marere rucana n'amaganya; intoki zifashe igifunga zirakongoka, nywitira ko Rurigurabagabo; nawubonye inkaka muri izo nkuba, sindakawubona icyangwe; ndi kumwe n' icyaga twahize ubugabo.\n\n7. Minega yibasira igitero nkivuzamo inkota, umuhungu wo mu ngeri nemeye guhiga, ndi ruheza aho induru ivuze, ntimugira isuku mwe munzaniye irivaruganda! Ndwana ibyo nahize, ibyo guhunga nabigize terera iyo, umwami\nw'i Gisaka azi icyo namumariye.\n\n8. Mwerekerarugamba wa Rugemanduru, uwo basenga isuri wa Rusengatabaro, ndi sesero ry' ibyima, ndi uwabarinda ibyuma, ngeze mu nduru ngaruka mu ntambara nta bwoba.\n\n9. Ngoga ikotana ishyanga ngo hatagira igisigara, ya Rusengatabaro nabaye imena mu z' imbere, nta wangurana umukinzi byamukura ku nkomere zinkunda ibikabije, nazikingiye umubiri Kinyanza cya Butaka, nategetse urugamba\nku manga ya Ruharaye ndwiciraho.\n\n10. Ngambwa nabaye ingangare mu ngabo ntihagira umpinyuza, Mpabuka nta rugamba ntabamo ingenzi, ndi Ngeyo itayoberana aho rwamye, inanga ndutikura mo indekwe.\n\nll. Niciye i Bushora na Kibumbu, nicira i Buvugangema na Musekera, nicira mu Butagendwa bwa Ngiga, Rwirahira Musahaha rwa Musatirizanzira, bagize ngo Busigi na Ruserera ntiyambukwa, nayambutse ndi kumwe na munywanyi wanjye Rusengo rwo mu Ndaheranwa.\n\n12. Niciye i Bushora na Kibumba, nicira i Buvugangema na Mutakara, nicira mu Butagendwa bwa Musekera, bagize ngo Rusizi ntiyambukwa, nayisimbukanye impirita ndi inyamaswa y'imico myiza, yaruzimizambuga, ndi intwari y'amarere; niciye ku Cyeshero cya Ntosho, umwami angabira kabiri, ndi Rwuhiramisakura rwa Mirindi izira gutuza.\n\n13. Nkubito itihoreza induru, Rutikurana amakuza, nsanganya igitero n'iyo gihingutse ngiterana imbaraga, Ngarambe itikura imbere y'ingabo ndi Rwema badahiga, ndi Nkubito idasubiza imihigo ya rugamba, ni jye Rutavutsamakuza.\n\n14. Nkubito y'abadahunga, ndi Ruhungira iminega, Rwego rw'ikirenga; igituma abahungu banyita umusore, igihanga sinakimereye ubusa, kera nari igihangange. Ubu ndi igihezabugingo, ndi ingoro y'Imana, Rugaraguramacumu rwa Ngarambe, sindambirwa ku rugamba, nk'abahungu b'inkorabusa, ndi umusore Gatendera, Nkota y'umugara, nyamukemba abo isanze.\n\n\n\nIgice cya 2\n\n1.Kayonga ka Bwihura na Bwihuramisakura mu Bwira na Nyampaka, nishe Bitahura uruguma, ngira ngo nshake ikigomwa cy'intore, aranga aramunshikana; Rwabiza icondo lirahinda, ngakubita ndi intwali y'ibanze.\n\n2.Rubibi rw'intwali rwa Ntalindwa, Rudakemwa sindikura mu ntoki naliteranye icyusa, nabaye icyogere mu nyambo, nimanye inka n'inkomere nagimbuliye abatabazi mu Bweru bwa Juru, nabaculije inkumbi nacyuye inka n'imfizi, mba icyegera cy'umwami.\n\n3.Rudacogozwa n'abafozi indi mitwe yigishwa kurwana, sintoterwa gutabara ku nkiko ishyanga, iyo nkiranye n'intambara urwo rugamba rukirwa na bake; inkuba ya Runyagiranduru nkubita inshuro nyitera amacumu.\n\n4.Rudindagiza guhama, ndi itumbi rya bukana, nalindagije Mudakikwa na Mukikababisha, iyo nshatse kubura indekwe nsa n'inkangu y'i Buhoma. Igituma abahungu bankunda nuko ndaza umutima ku ngimbi y'umuheto, mu gitondo nkazawuzindukana, ndi isata bakomera igatumburuka, akambi kanjye k'urutete nagakubise umunyagisaka, nirukira kumushahura\n\n5.Rugaragara aho Indinda zikotanira, Rwamucurankumbi ndi rwisasira abarakaje imihigo, ndi rusanganirantambara, nkayikubita inshuro abatangira bakanyifuza; ingabo yanjye ni isuli ya rusanganira abafite imyambi\n\n6.Rugema rudatinya intanage intambara nyiboneza amakuza, Rwema rwo kubarusha nkundirwa no kuboneza inti, nimanye Rwabizambuga; nimanye Sekabwa ka Musanganya, nagimbuliye abatabazi mu mutwe wacu banyita inkaka, nitwa Rutagerura ubugabo\n\n7.Rugina ruhora umutware ku mutima, ndi rukera intabaza intambara imaze kurema imyambi irangira, ndi nyamwicara ku murere abakobwa bakanzanira inkuruba yo ku Muvumba, ivugisha umugabo amagambure; ndi nyamuca mu gakangaga abakobwa bakagacira icyo, ngo mico myiza yanyuze aha!\n\n8.Runihura rwa Kiroha, ndi Ruhigira rwa Ntindo ngera iyo rwaga nkarwana, ndi Rucyahirwa abo ndusha, kukotutarugeranaho, ndi Njyarugamba mboneza amakuza mu rukubo abatirinda bikubura.\n\n9.Rushimutamuntu rwa Nyamashara, ndi imfizi y'icyaga kandi ndi ingare n'ingalika mu mahina, nkaba imfizi itsinda bihinanye, ndi ruburamanywa Rwagitinywa, rutabura ubugabo ngeze mu babisha, Rwagitinywa rugina ntibamburanya itabaro, ndihoramo jye nyamibwa y'umutwe.\n\n10.Rutajabukwa n'imitima ingamba zimisha imituku, rwa Nyilimbirima ndi intwali inkotanyi yamenye; yanshinze urugamba rukora amaraso, ati Rwampingane! Nti: Rukaragandekwe nangana n'ababisha iyo duhuye ndarakara.\n\n11.Rutegurambura Rwagitinywa ndi Imana y'abatabazi, igihe nishe Gifashi zifashe aka Bunagana, nari umwana w'umushumba, baherako bandirimba mu itorero, icyo gihe na n'ubu nitwa Inkomezamihigo nabyirukanye nkili umwana.\n\n12.Ruti rutikura intore intambara icy'ubwo Rwagitinywa, ngira igitinyiro mu bahungu, nkaba ruhananti mu gituza intwari zimaze gushyikirana; nkaba rushitamugabo, nkubita negura inshuro, umuheto wanjye ntukezwa n'abirabura.\n\n\nIgice cya 3\n\n1.Ruyenzi rw'ivumbi, nagiye gusoza urugamba nsanze ruremye ngumayo, ibitugu ndabitigisa, imyambi ndayisukiranya, abari mu mpinga ya Rukukumbo bati: Ubanza ariho ruremye, bati: ya Ndemarugamba iranesheje ujye utarama ijabiro\n\n2.Rwabugiri yari yansizeho intwali yo gutsinda amahanga, zirakubira nku bita iy'imbere, nica Senyamabango mu Butagendwa; uwo nyina asohorezaho umutima ndalimucinya rimucikiramo; nti: Wimvunira uruti nta handi nzakura umunzenzi; ndi Nyamutwarajoro mu ijanja, ryanga gucya nkalibangira ingata, ndi akamasa k'ubugabo ka Rwangaguhunga, wakagera mu ruhanga ukaba wihaze amagara\n\n3.Rwigerezaho intwali zisarika n'ababisha rwa Mutagisha ndi ubukombe banshimira imyato, ntwara umuheto ukaba impangare uhora utaruhuka intambara n'intanage zawo zirawizihiye. Nyimbuzi ubwo aduhereye inkindi i Kabare, ilya mpinga ya Kirabo iratwibonera, ilya mpinga ya Ngoma kwa bene Mbogo ntituragatuma bageza imbavu hasi; uwo muheto wararanzwe Shyali hirya y'ishyamba lya Ngabe, wararanzwe Nyarusange rwa Ngeruka hilya y'urugerero rwa Magege; wararanzwe Manyeli ya Mashinga hirya mu ishakiro ly'inkuba n' amasirabo, zawishinjijeho ntizawukuraho n'ibango na limwe\n\n4.Rwizihirangabo rwa Mugenza, icumu ririnduza abatanagishije, naritoneshereje uku1i ubwo nditeye nyili umuheto ku Gatare ka Mubimba, naramwishe sindakamudandaza, yaborogaga ryamugejejemo ubugi rirasohoka risesa amaraso, aralisinda nk'uwari asanswe hasi, liramuhorahoza nk'uwo kuri Mashaki, nalibanye igisagara mu ntambara y'ibuvune, narivunyije bene wabo barapfa barashira, n'abasigaye barahaba, ryabahalishije igihugu cyabo\n\n5.Umuheto wanjye ni igitare wumva igitero ukavuga ibigwi, ingabo yanjye isengatabaro ikingira iz'inkenzi bananiye Rukanikamugabo, ndi uwaraye mu mihigo ndi Cyaradamaraye.\n\n6.Umuheto wanjye ni ikiramvuramvu nawuramvuye hakulya y'ishyamba lya Ngabe, inzovu n'intare zawikubanzeho ntacyo zawutwaye, zawusize uruheha mu ruhekane rwa ruguru, nywugejeje imuhira abakobwa basiganira kuwusiga, abahungu basiganira kuwisimbuka; nishe agasimba gasa n'umuntu mu mpinga ya Rukukumbo, maze gutontoma nk'intare, ujye utarama ijabiro.\n\n7.Umuheto wanjye n'umutana, nagiye impaka n'umukinzi ngo ntiyatoboka, ubwo ndapfukama nkoma imilindi hasi ibyuma byivugiza nk'ingoma hejuru y'ingabo, arashya wese wese bose batinya kumukora ngo badashya ngo yanyagiwe n'inkotanyi cyane; ni bwo negukanye izina ry'ubutwali nitwa Ruhalirwashema rwa Yuhi; ni jye ngabo itabwira ababisha neza, maze abatakili umutwe w'inkomezakulinda bagahungana iminega, ujye utarama ijabiro.\n\n8.Uwo indamutsa idakema na hato, rutiyuhiza umuheto nkunda gutakisha, warakaliye itabaro, sinawutiza mu ngango nagambiliye n'umutasi nti: Uze kuntabaza mu museke, sinacana mbaliye urukerera ngishyikirana n'intambara intoki nzongeramo umurego, ndafora ntambutsa urwano, ngejeje ku nkike y'urutugu, umukinzi mutera ubwoba ingabo ye nyishingira imitimba mu mabara, amabango amutakara imbere; izuba ry'amanywa rimuvuyeho ntiryamumara imbeho, nsigara nsingiza uwantanagiye.\n\n9.Uwo inyamibwa itarumvwaho gutinya, sindakawutinza mu ngango nagambiliye n'umutasi, nti: Buzajye gusesa nicana, nshyikiliye Rwamuza n'umuronko, intoki nzongezamo umurego ntambutse Urwanda umukinzi mutera ubwoba, iyo nkuba yo mu z'i Ruguru nanga izi ntambara nitwaza Rusenamugabo; Ngoga bavuga inkubito impinga ibyaye iz'umutwe, nitwaza Rwuhambavu.\n\n10.Uwirahira bicika uwananiye aho rukomeye wa Rukikanshuro, ntwara ijana ry' imisakura ndi Indoha barata y'umurasanyi wa Rutisukirwa, Kalinga nayimulikiye imyambi yasohotse, na Rushimirwabigwi ati: Mbe ntwali yo mu masonga, ati: uraze n'amashinga yanshinguraga ingobe mu ngondo ingundizi mu bitugu.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 133, "story_title": "Icyivugo cy'inturo", "story_text": "Ni inturo y'umujinya ya Rutigerera igicuku\nYenze ibara ry'igishwi n'ikibiribiri\nIhirika mu Buranga itunguka kwa Nzogiroshya.\n\nIbona Kibamba yaraye ku mutambiko w'urusenge\nRusake ihina ibikohwa\nIkubiramo ibirokoroko iramiraza.\n\nImbeba yaraye mu muheno iti:\nNgiye kubaza ibyo!\nIyikoma ijanja iheruka gukoma ejo\nYigira mu Kibumba kwa Nyamurinda\nKwirira uduhirivi two mu rubingo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 184, "story_title": "Inkuku y'ikirezi 1", "story_text": "Isanze nshaka kurembera,\nSemuramba iramburana,\nIti, \"humura ntabwo mugiye!\nNtugitemoye mu nzoberanyo!\nNtugakangwe n'irya mirabyo,\n\nNgaha kandi imirama iraje!\nUmwami aho yageze i Bweramvura,\nNta mivumbi iramuka y'ijuru!\"\nNanjye nkaba nashenguwe n'imirambo,\nNzirora hasi nabuze uziguza!\n\nNti, \"erega wa nka we urambeshya!\"\nIti, \"ko muteretse amapfizi abiri,\nAbapfuye ari impehe bo ntibahoze?\"\nNje kwishima numvise iryo,\nMbwira abandi twegamiranye,\n\nNti nimucurure imitima mwese,\nTuri n'Umwami wezeho amata!\nNahoze numva abaja bacunda,\nBari mu bicuba bacuranura,\nIsoro bayinura mu mijago:\n\nImidomo kandi ishubije nka burya!\nNta mushumba utaragiye Ingabe,\nAhanini Nkwaya inkoni arayifite!\"\nMbonye ya nka ko imbwiye ukuri,\nYagashe guherekeza izigenda,\n\nNanga kuyigomwa inganzo mfite\nNi ko kuyita Ruvutinka.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 185, "story_title": "Indirimbo iherekejwe n'incurango - Umuduri", "story_text": "Mugoyi wa ruguyaguya\nwa ruhuta kurekera \nwa rugusha ku buriri\nnyir'imfizi yivuga\nntigire kirengera\nmu gitondo nkayibura\nyo kicwa n'icumu\nny'iriva-ruganda\nritagira umuhunda\nbakarimutera mu mpyiko\nrikamutsinda ku mbuga.\n\nYemwe abo hepfo aha\nyewe sogokuru\nyewe nyogokuru\nntimugire ngo turahuze\nubwo mwumva tudakoma\nnta cyo turakora:\nnamuguyaguye\nnamuguriye yanze.\nnamuhaye amakoma\nngo akomeze umutima\naranga akomeza ubwangushyi;\nnamuhaye amirire\nya Rwangamugayo\nngo akunde anyirirwe ho;\nnamuhaye inshyushyu\nya Rwangamugayo\nngo akunde anshyukirwe\nnamuhaye amavuruge\nya Rwangamugayo\nngo akunde amvuruganye\nmu mbariro z'amatako\narishaka aribura\nyo kicwa n'icumu\nry'iriva-ruganda\nritagira umuhunda\nbakarimutera mu mpyiko\nrikamutsinda ku mbuga.\n\nMbe wa gihungu we\nmu bwoko uri umuki?\nMugoyi ati ndi umusinga.\nAti sigaho kunshuka\nwabaye umusinga\nwashinze rigahama\nibikunzwe bikamenywa\nwo kicwa n'icumu\nati ndi umugesera\nundi ati sigaho kunshuka\nwabaye umugesera\nwangeseye aya masunzu\nukanyambika intama intambure\nmu gitondo bikamenywa\nnyakwicwa n'icumu;\nati ndi umwungura\nundi ati sigaho kunshuka\nwabaye umwungura\nwanyunguye ho ubugore\nubu bukobwa nkabushira\nn'ubwana nkabukira\nnyakwicwa n'icumu.\n\nYemwe abo hepfo aha\nntacyo mbatsindira\nkwa Nzeyingorore\nna Nyirahabimana\nni mumpe umuraza;\nnta muntu turi kumwe\nni intumbi yegetse\nni inkingi yegamye\nni intango yubitse\nni umwenya w'amakara\nni icyana cya nyina\nni icya nyirakuru\nbagitereke ku ntebe\nbacyuhagize inkari\nbagisige mu bisage\nbagihunde amasaro\ngisubire mu nyana\nni intoba-biziba\nnacuka azaba aza\nnta cyo yari amaze\nyo kicwa n'icumu\nry'iriva-ruganda\nritagira umuhunda\nbakarimurera mu mpyiko\nrikamurs inda ku mbuga.\n\nNamweretse ikibero\nyerekera ikibero cy'inzu\narasumba imisego\nnk'ushaka kuruka\nararungarunga\nnk'uwariye rwungeri\naranuka mu nzara\nnk'uwashituye inguha\naranuka inzobe inuze\nnk'uwaraye mu nzarwe\naranuka inkarakara\nnk'uwaraye mu makara\nyacitse inkonokono\nnk'uwariye inkenekene\nzo mu kwezi kwa Mata\nmuvuze yararozwe\nntibwaje mu nzoga\nyaburose mu nzozi\naburenga mu nzira\nntacyitwa Mugoyi\nwa Nzeyingorore\nni rwitura mu nzuzi\nrwa mpa-akaryenge\nni rwitura ku rutaro\nrwa mpa imireja\nsi rwitura ku rutara\nrwa mpa umukobwa!\n\nYe wa gakobwa we,\nsigaho kuntuka\nwinyita Mugoyi\nwa ruguyaguya\nsinitwa Mugoyi\nwa ruguyaguya\nndi rubanza mu igugu\nrwa Nzeyingorore\ninkuba ikubira nk'intare\nnkagusha ku bibero\nngakesha igiraramo.\n\nRwishinza ku mikoni\nrwa Semukotanyi\njye umukobwa ushira isoni\nndamureba akanshisha\nna ho mu nsi yarashize\ndore ugenda ushibaguza\nnk'ishashi ya musheru.\n\nReka nsumbe imisego\nndahunga imisuzi\ny'ibishyimbo by'imitura\nn'ibijumba byokeje\nn'ibita bitavuruze\nn'ibisogi bidahiye\nwaje uriye iwanyu\nnyakwicwa n'icumu!\n\nNagukoye Gitare\ncya Serutenderi\nntitera umukamyi\nntitubya umukamo\nikamwa diri diri\nntikamwa donyi donyi\nnzayikubita umukoma\nnyijyane i Gikore\nmu bikombe bya Jurwe\nnzayikwe Nyanzobe\nwe Imana zaritse\nwowe zarakubitse\nInama yayo\nSo ayihinge itabi\nnyoko aribagare\nmusaza wawe azaribunze\nimibaya\nmugaruke mbahake\nnyakwicwa n'icumu.\n\nReka wa gihungu we\nwinkangisha gatare\ngatera umukamyi\nkagarubya umukamo\ngakamwa donyi donyi\nntigakamwa diri diri\ngakubite umukoma\nugakure iwacu\nntacyo wari umaze\nnyakwicwa n'icumu.\nJye nzajya hakurya\nkwa bene marume\nkwa babyara banjye\nkwa Rwicumugize\nkwa Cyuma cy'umuhama\nwa ruvumba-ntambara\naracumita ntashishwa\nayishora nk'icumu\nakayigarura nk'isuka\nimwe ihinga ahoroshye\nakayijabura nk'umusomyo\nbyagera mu gicuku\nakayivuza nk'ibihubi\nby'ingoma z'i Gaseke\nzibariye igicuku\nakarenga akanyuza\nagakunda akakuruta\nnyakwicwa n'icumu\nry'iriva-ruganda\nritagira umuhunda\nbakarigurera mu mpyiko\nrikagutsinda ku mbuga.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 134, "story_title": "Umwuka n'umuyaga", "story_text": "Iyo ujugunye urupapuro cyangwa ikibabi hejuru y'itara ryaka, urumuri rwayo ruranyeganyega. Hari ubwo tubana n'amababi y'ibiti bihungabana; iyo inkono iri ku ziko imaze gishyuha cyane, ubona ishaka guta igipfundikizo cyayo, iyo kitaremereye; iyo twitegereje mu kirere kenshi tubona ibicu bizerera hejuru yacu. Ibyo byose biterwa n'uko hari umwuka.\nUmwuka uri ukubiri, hari umwuka ushyushye hari n'umwuka ukonje. Umwuka ushyushye uharanira kuzamuka, nk'uko tubibona mu nkono imaze gushyuha. Umwuka ukonje uharanira kujya aho ushyushye uvuye. Iryo bisikana ry'umwuka ushyushye n'ukonje niryo ribyara umuyaga.\n\nUmuyaga urahuha, urahuhera, urahuhuma, ahungabanya ibiti, urirukanka, urandurukana amababi n'umukungugu. Amoko yawo ni menshi ariko ay'ingenzi ni aya, agashurushuru, ishuheri, serwakira, inkubi na ruhuhuma.\n\nAgashurushuru ni umuyaga uza utazi aho uturutse, ntukwire hose, ugasa n'uboneje inzira imwe, ukazana umurego ariko ugahita vuba. Ni wa muyaga nubona wikaraga ku mbuga ukayora umukungugu n'amababi, byagera ku muntu bigasa n'ibimwizingiraho.\n\nIshuheri ni umuyaga uhuhana umutuzo? Ugasa n'uvugiriza cyangwa uvuza ubuhuha mu biti; akabeho kawo wumva gacengera mu muburi.\n\nSerwakira ni umuyaga mubi, uzana inkubiri nyinshi ugahita ibyo usanze mu nzira yawo, rimwe na rimwe ugasambura amazu cyangwa ukayasenya. Uwo muyaga ntumara igihe kirekire.\n\nInkubi ni umuyaga ufite amakare n'ubukana bwinshi nka serwakira, nyamara ariko na yo ntiyoroshye. Ni yo mubona igusha ibitoki, igahwanyuza amashami y'ibiti, ikagusha amasaka, ikayararika mu murima. Inkubi ntigira igihe, ishobora kuza igihe cyose cy'umwaka, ariko ntikunda kuza ku mpeshyi.\n\nRuhuhuma ni umuyaga mwinshi kandi mubi cyane, uvuga nk'uhuma, ni naho ukura iryo zina. Ruhuhuma ikunda kuza ku muhindo, ikagusha ibitoke ikararika. Ruhuhuma ntitererwa inzego cyangwa ngo izirikirwe ibitoki cyangwa ibindi, irabanza ikabiburabuza, ikabikoza hirya no hino. Ruhuhuma ni wo muyaga ukomeye, umara igihe kirekire uhuha.\n\nUmwuka cyangwa umuyaga ntibigira ibara ntibigira impumuro kandi ntibifatika. Ntidushobora kubona umuyaga, ahubwo tubona ibyo ugurukanye cyangwa ibyo uhungabanya. Umuyaga mwiza ufitiye abantu n'ibintu akamaro, usimbuza umwuka mubi umwiza, utuma ibicu bikoranira mu cyoko imvura ikagwa. Ndetse hariho n'amato atwarwa n'umuyaga. \nUnakoreshwa mu bintu byinshi, nko mu mashini, mu maduka n'ahandi. Umwuka utabayeho n'ibinyabuzima ntibyabaho.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ubumenyi" }, { "story_id": 135, "story_title": "Rwanyiranyanja", "story_text": "Ndavuze, ndaretse ntaretse\nNdamaze ntamaze,\nNdahoze, ndahoza abandi:\nIjambo rya Kigeli\nNi ikigabariro cyaryo.\nNdavuga Rwogera na Ngarambe,\nNdavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana,\nNdavuga u Rwanda ruguye imvura!\nAbanyamahanga baturusha amasuhuko,\nTubarusha ibyiza.\nTubarusha Umunyana wa Rusharaza,\nN'Umunyana wa Nyiri-ishema,\nMushiki wa Nyamihirwa.\nIyo ashengerewe mu ngombe,\nIngondo ziramukana ibiririmbo,\nZikagabana inshara,\nZikikije incuti za bene Shaza,\nNdavuga Biganza bigaba igaju,\nNyina wa Mwiza nzamurata.\nNyirampeta iyo murata simpunga,\nIyo yampaye simara.\nYangaburiye inda kw'irima ry'ibishyimbo;\nNdayibumbatira nyigeza kw'ihera ry'amasaka.\nRwirungu mu minyana\nRwa Mabega ya Ngoga:\nAgira inzage avunya abakazana,\nAtereka intango uruta-nkanda:\nMvuga amagambo y'intungane!\nErega aho emwe, Tulira si umugani.\nTulira ni umugore:\nNzamurata buzima!\nNzamutakirwa isaro mwaryi (1),\nNzamutuka insaro n'indira (2);\nNzamurotera inzozi nziza,\nEjo mu gitondo nzimuzanire.\nNyiramutarutwa muka Macinya,\nAruta ububutsi bw'ukuka butatu,\nButanga ubutama bugatongana\nNgw'ino mandwa yatemeye Ngilyi!\nNikanze ibicumbeka,\n\n\nNgirango ni ibicaniro:\nNkuba impuzu ndicara!\nZa ntindi z'ubukoro,\nZ'ubuhembe bw'inkokote,\nZakobotse ku matako,\nZarwaye Nyamukuka,\nZakobowe n'umukeno:\nZirashyira zirataha!\nBububana ubukorwa,\nBajya kuzikura ubukaba!\nUri mukuru muri bo,\nAti: \"Muraha iyi mandwa amata,\nMugapfusha umwana umwe!\"\nUndi muri bo aramburira,\nAti: \"Rwamukunya yabakuyemo umutima,\nN'aho bwakwira bakurya!\"\nNti: \"Uratinye iry'abakuru!\"\nIsoni zinkoba niruka,\nNisura mu ntege,\nNitahira intaho nzi,\nI Nyakayaga kwa bene Semugaza (3),\nNsanga banyiteguye\nNta nteguza natumyeyo!\nAmarebe n'Amaraba zirashyira zirataha:\nBazicanira imirama n'imirinzi,\nBazisasira ibyarire,\nBazihamagaza amazina!\nMbirura nijuta!\nNti: \"Ubonye ba batindi,\nB'ubugumya, b'ubuguririza,\nBamazwe n'ingugunnyi,\nBa ndoro z'ibikona,\nBa bikabara bikwabaje,\nBa buguru bw'impembure,\nBa butako buhenuka, buhengamye,\nBwahwuhwa n'umuyaga\nBukagenda uko mahera:\nButaje kureba aho nsomera,\nBagasasa bwa burago,\nBw'uburavu n'ubuhivu,\nBwizihiye za mfura!\"\nNi ibyo inkuru igira ikibara,\nBabibwira Nyirantawebasa nyina wa Mitima (4),\nAti: \"Murumva ya mandwa ya Ndabarasa,\nBarayita indondogozi!\nKo idakiranije ntivuge nabi,\nMwebwe bene Kigeli mwayigera iki?\"\nBunguka inkamwa, nunguka intege:\nNtambana irobe, mpinduka ibaba!\nRwanyirajanja ihenga bwije,\nIranjajanga ndajanjagurika,\nAmava-ziki ndazindazwa, ndazabiranywa;\nNjya mu bijunju iranjijibura!\nMukwijana inzoka irajorora,\nAbapfumu bose barajibanirwa,\nNgo ni indwara batijajara\nAmaso ahinda ubusinzirize,\nAmaguru ahinda ubugengera;\nUrutirigongo irarwahuranya,\nIgira mugabuzi iyigira ingombe,\nIgira iyo ngusho irashingishira,\nIgira bushati irakunkumura,\nIkuba bukonya irakobanya,\nNgo ni mukeba duharikanijwe,\nIntsinda impinduye inkokore!\nKu gasusuruko ibonye ko mpoze,\nUbwo yihutira kumpuhura!\nNtakira abuguye na Mihunga,\nAho nyine banga kuyimparira!\nBaza bose bahumiriza!\nRwaka-migabo rwa koma-bagwe,\nIntambara izanye izakira soryo!\nNti: \"Ubwo mutabara muritonde,\nMutagwa ku biti, nzayitanwa:\nUwayitukiriye yaratanirije!\"\nBati: \"Nimuhe iyo mandwa,\nMuyihe amavure, muyivurugire:\nMuyihe amavuta, muyikuze ivubwe,\nNivururuka ibavuge neza!\"\nNzasaba Umututsi wanywereye ku nama,\nAkaba yarimaze inambu;\nNsabe Umuhutu wihaye akiheka,\nAkihaza iby'isuka:\nN'umwiru urema ingoma se wa Mahata,\nNtasumbwa ku isuku:\nAgira umwuko ungana ingashya,\nN'UMUBONANYA ubumbuje (5),\nN'ameza abumbiriye.\nNyakiyumbu yakuze akuze (6),\nYinaga ivure,\nAzana amakame n'amakamure;\nAti: \"Nimuhe iyo mandwa,\nYikize urukanyu ivanyei rukiga!\"\nAgahutu ncancama,\nKambona kagacancama,\nKambara gakohoje,\nGakora aya bukohore!\nN'agatutsi nzingiza,\nKambona kakazingiza,\nKakazura umugara,\nKagira ngo ndaza iwe,\nKandi u Rwanda ari rugari!\nAya manywa bandinda, ni yo bahuraho;\nIzi nzira ngenda,\nIzi nzozi ndota,\nIyi nzara nshonje,\nIyi ngeso ingobotse,\nIyi ngano yanjye,\nAbabona naje nkagenda ubusa,\nBaragira ngw'iki?\nUtakurusha incuti ntakurusha ingabo.\nUtakuzeye ntakuzimurira,\nUtakurusha umugore ntakurusha urugo;\nUtagira sange, asanga zihaze:\nInda irimo urwango\nYima uwa nyina:\nNkanswe jyewe!\nMbese mwaramutseho?\nYego twaramutse!!!\n\n\n1. mwaryi : ni isaro ritakibaho.\n2. nzamutuka amasaro n'indira bivuga muri iki gihe \"nzamukungahaza amacupa n'inigi\". Icupa kera ryitwaga urusaro, bikaba insaro mu bwinshi naho urunigi rukitwa ururira bikaba indira mu bwinshi.Inshinga gutuuka ntikibaho, yavugaga gukungahaza.\n3. Semugaza wa Kigeli Ndabarasa. I Nyakayaga ni igihugu cya Misiyoni ya Kiziguro.\n4. Mitima ya Ruyenzi rwa Semugaza.\n5. Umubonanya bivuga umutsima mu rurimi rw'imandwa.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 136, "story_title": "Amahamba y'abungeri b'ingurube", "story_text": "Inzovu y'urwijiji rukabije ubujorojoro\nIya rujegeza-bijumba rwa semitabo,\nNoneho amavubi arayarika mu bikobokobo,\nKira nyumba ya rukara rwa Majoro!\n\nRujugitira-bijumba rwa njunditse ibika,\nImvubu y'icyagane ya ruhungabanya-bitebo,\nIsigaye itengerana umuraru wose ugatigita\nIkaba iya Rutare rwa SOMUKI i Rutongo!\n\nKivurivuri cya ruvungura-byavu,\nImbona-bake ya ruhingitirana-mubiri,\nNi ikitayega zishokanye umunihiro,\nIkaba iya Rukara rwa MINETE!\n\nRuhiniriza-kibero rwa sendahiriye,\nKarisimbi k'amatungo ka ruhonjokerana,\nIyo basigaye bitiranya na ruva-kwaya,\nIkaba iya Rutare rwa Muganga.\n\nUmuduga uhetse umubyibuho wa ruzimiza-mbavu,\nImponjoke yagurirwa amarembo ya ruhimbaza-barebyi\nIsigaye ikinana ibicece mu icongori ry'ibifungo:\nIkaba iya rukara rwa Kurimpuzu, nzayibaga!\n\nGihirihiri cya ruhingika-bondo,\nInyumba irangwa n'umubyibuho ya ruvonyeza-bijumba,\nIsigaye ibunda mu byambu ikabigomera:\nIba mu ngoro mu Rukari, aho zogerezwa isahani!\n\nGihiringitirane cyashiriyemo umurizo,\nMavuta-mingi ya rutenga-bondo,\nIyashinganywe n'abategeka-birori ba Leta,\nIfungiye i Rwinkwavu kwa Sovanye\n\nRubyagira-nzira rwa ndanze guhigama,\nIntamati yamazwe ubwoya no kuneta ya rubyimbabyimba,\nIyo bakekaga umwingo ikarushya abasuzumyi,\nIzigamwe na Misiyoni iruhande rw'ifumbira!\n\nYemwe ga bana baragiye mu bishanga,\nMureke zirenze imijumbajumba n'isayo,\nNizihaga zihundagarire mu bizenga:\nZidashongesha amavuta yo gukaranga ibirayi.\n\nKamena niboneka ntibahute kuzamburira,\nAhanini muri hoteri harazishaka;\nZirahaka amanoti n'ibikoroti mu mabondo,\nNicyo abasirimu bazikundira murakenge!\n\nKuyavuga si ko kuyarangiza inyuma:\nUwarata intendeza-matwi yakesha amajoro!\nZa runihira zishoka nk'imvura y'umuhindo\nImpini igaturika zikwira ibishanga.\n\nNimugwire Bikoko by'imva-burayi\nNimutungwe isanzure ntimukinenwa!\nNimutebanwe akamaro n'ibinyamahembe\nMubyirukane n'amajyambere y'u Rwanda!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 137, "story_title": "Nyiramubande", "story_text": "Habayeho umwana akitwa Sabera, ntamenye nyiramubande icyo ari cyo. Umunsi umwe aragiye mu gikombe, sinzi uko yaje gukabukira inka, ako kanya yumva ijwi riramwigana, Risa n'irivugira mu gihugu cyari hepfo ye mu kabande. Biramutangaza bituma ahamagara ati, \"yewe! yewe!\" Ijwi risubiramo riti, \"yewe! yewe!\" Umwana arangurura ijwi ati, \"uranyiganira iki wa mbwa we?\" Ijwi risubiramo riti \"uranyiganira iki ?\" Nuko birakomeza rubura gica. Sabera ararakara cyane, maze si ugutuka ibihuru avayo. Cya gihuru nacyo si ukumusubiza. Noneho acyirohamo, ashakashakira hose uwo umwigana ngo amugirire nabi, ariko ntiyamuca iryera. Nuko amaguru ayabangira ingata, yiruka ajya kuregera nyina uwo mubisha wihishe mu gihuru, akaba yiriwe amutuka.\n\nNyina aramubaza ati, \"yagututse ngi iki ?\" Sabera aramusubiza ati, \"nikabukiriye inka yari igiye kona, ngiye kumva numva ijwi ry'umwana rinyigana, riturutse mu kabande, mu gihuru gihari.\" Mpamagara uwo nti, \"yewe! yewe!\" Aho kunyitaba akomeza kunyigana. Birandakaza cyane, ngerageje kumwiyama atangira kuntuka. Nuko ndamanuka ndamushakashaka ndamubura.\" Nyina araseka cyane, Niko kumubwira ati, \"wivuyemo ubwawe. Umenye ko nta magambo yandi wumvise atari aturutse mu kanwa kawe. Uko wibona mu mazi cyangwa mu ndorerwamo, ni n'ako iyo uvuze cyane ijwi ryawe rihura n'umusozi, rikakugarukira risubira mu byo umaze kuvuga. Iyo uvuga amagambo meza, niyo uba wumvise. None ibyo umaze kumbwira biranyumvisha ko utangiye kuba umwana mubi, usigaye utukana. Uherukire aho! Ikindi Kandi, ubwo udashaka kugirirwa nabi, nawe ujye wirinda kugirira abandi inabi.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 138, "story_title": "Ndabaga", "story_text": "Ndabaga ni umukobwa wabayeho ahasaga mu 1700, akaba mwene Nyamutezi mu Bwishaza mu Ntara y'Uburengerazuba (hahoze ari ku Kibuye). Ndabaga ngo yavutse ari ikinege, akiri uruhinja se aratabara.\nNta washoboraga kuva ku rugerero hatabonetse uwo kumukura. Byashoboraga gukorwa n' Umwana we w'umuhungu cyanwa undi muvandimwe we ariko w'igitsina gabo. Aba rero ngo ntabo Nyamutezi yagiraga, bityo akaba yaragombaga kuguma mu rugerero.\n\nAmaze guca akenge, Ndabaga yatangiye kubaza nyina aho se aba, nyina akamusubiza ko aba mu rugerero. Ndabaga ati: \"None se ko adataha?\" Nyina ati: \"Ni uko adafite umwana w' umuhungu cyangwa umuvandimwe wo kumukura.\"\nNi bwo Ndabaga yatangiye kwitoza imirimo ya gihungu, nko gusimbuka; kurasa; gutera icumu; gufora umuheto w' inkingi ndetse no kiwiruka, kugira ngo yategure kuzajya gucungura se ku rugamba.\nYitoje iyi mirimo ayimarayo, ndetse ajya no mu bacuzi kwimenesha no gushiririza amabere ngo atazapfundura hakagira uva aho amenya ko ari umukobwa intego ye ntayigereho.\nNyina yamubaza intego afite mu gukora ibyo byose, Ndabaga yaramusubizaga ati: None se ko ari jye uri mu kigwi cya data, nintiga byose azacungurwa na nde?\"\n\nNdabaga amaze gukuka ubwangavu, abwira nyina ati: \"Data yapfuye ntarakura, ndifuza kujya kumureba turamukanye, ndetse mucungure ku rugerero.\" Nyina ni ko kumupfunyikira impamba, ahera ko yikoma abandi banyabwishaza bagemuriye ababo ku rugerero.\nAkigerayo, Ndabaga yasabye abahungu b' ikigero cye kumwereka Nyamutezi, baramumwereka bararamukanya, baribwirana, baranezerwa. Ndabaga ati: \"Ese mubyeyi wabujijwe n'iki kujya mu rugo?\" Se ati: \"Mwana wanjye nabuze unkura kandi maze kunanirwa kubera ubusaza.\"\nNdabaga ni ko kumubwira ati ntuvuge ko ndi umukobwa, uvuge ko ndi umuhungu kuko imirimo ya gihungu narayize ndayimenya. Se ati: \"Ubwo se iyo ushoboye ni nk' iyihe?\" Ndabaga aryimurondorera. Nyamutezi ashaka kumuhinyuza, amuha umuhato ngo arebe ko ashobora kumasha, ni ko kumushingira intego.\nNdabaga arayimasha arayihamya. Amuha agacumu ati: \"Ngaho tera hariya ndebe ko uhageza.\" Ndabaga aratera araharenza. Amuha abana bangana na we ngo basiganwe, Ndabaga abereka igihandure. Se ni ko kumushima cyane, amumurikira umuganga w' urugerero ati: \"Nguyu umukura wanjye.\" Nyamutezi baramureka arataha.\n\nNdabaga yiga imyiyereko yari iriho icyo gihe arayimenya, maze aba intore ikundwa kandi ishimwa cyane kuko yitondaga ndetse akumvira mu byo bamuyoboyemo byose. Ibi byatumye aba intangarugero, ndetse atanga abandi kugabana inka nyinshi.\nAbana bari kumwe na we ku rugerero bamugirira ishyari kuko abatanze kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ab' iwabo bamuzi bakajya bajujura bati: \"Ubonye Ndabaga ngo araturusha kugabana inka nyinshi ari umukobwa.\" Inkuru yaje kugera ku Mwami ko Ndabaga ari umukobwa. Umwami ni ko kumutumira ngo abyimenyere by' impamo, ni ko guhata Ndabaga ibibazo.\nAti: \"Ndabaga uri umukobwa cyangwa uri umuhungu?\" Ndabaga ubwoba buramutaha kuko yangaga kubeshya Umwami ngo bitamubera icyaha agata se mu mazi abira na we atiretse, kandi atinya no kuvugisha ukuri ngo atamubaza icyatumye aza mu rugerero. Umwami amurembeje ni ko guhitamo kumubwiza ukuri ati: \"Ndi umukobwa.\" Umwami ni ko kumubaza impamvu yaje mu rugerero.\nUndi ati: \"Nabyirutse ntabona data, mbajije mama ambwira ko ari ku rugamba kandi ko adafite umuhungu wo kumukura, nanjye ni ko kwiga imirimo ya gihungu ngo nzamukure. Maze kuyimenya naje ngemuriye data, mpageze mubwira ko nize bihagije imirimo ya gihungu, mwereka ko nyizi bihagije hanyuma musaba kumukura, na we arabyemera kuko yabonye mbishoboye.\"\n\nUmwami akimara kumva amagambo ya Ndabaga yahise atuma kuri Nyamutezi, amuhata ibibazo nk' uko yagenje umukobwa we. Nyamutezi yamwemereye ko ari umukobwa. Umwami ati: \"None se icyatumye umureka akajya mu itorero ry' abahungu ni iki?\" Nyamutezi ati: \"Nyagasani nari nshaje, nsigaye meze nk' ishaka ryameze mu buro ari rimwe kuko nari nsigaye mu nsoresore njyenyine. Ikindi kandi nabonaga abishoboye\"\nUmwami ni ko guhumuriza Nyamutezi ati: Humura, umukobwa wampaye naramushimye kandi ndamusigarana. None witahire kandi ujyane n' inka zawe wari waramuhayeho ingishywa.\" Kuva ubwo Ndabaga ahita ajyanwa i Bwami arererwayo, amaze kuba inkumi Umwami araurongora, aramukundwakaza cyane.\nNdabaga akiza se amuvana mu izinga ry' ubukene yarimo, kandi kuva ubwo Umwami ategeka ko ibinege bidafite gikura bazajya babisezerera bigataha kuko ari igisebo kubona u Rwanda rusigaye ruhuruza n' abagore kurutabarira.\n\nKugera iwa Ndabaga, ni ukugera mu magorwa ku buryo umuntu yayambaza n' utari ngombwa ngo amuzigure. Iyo abantu babonye ibintu byagoranye cyane, mbese bigomba abagabo, ni ho baca umugani bati: \"Ibintu byageze iwa Ndabaga.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 139, "story_title": "Ibisakuzo", "story_text": "Ziraca i nyabikangaga : insya z'umutwakazi\n\nInkoni nziza imera ahaga : imboro ya musaza wawe\n\nImbuga nziza iboneka ahaga : igituba cya mushiki wawe\n\nGatinze kazaryoha : agatuba k'uruhinja\n\nNyawineneka : umusundi ku ntebe\n\nNyoko ntaswerwa aradimbarwa : isekuru\n\nKiva kivitse : imboro mu gituba", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 140, "story_title": "Isengesho rya Mwenengango", "story_text": "Ngango na Nyirangango babyaye Mwenengango\nUyu Rucuzabigega mu gicuku gicinyiye\nBabyara Mwenebwenge uyu wibisha umutwe\nAkawutekana ubugenge aho i Nyarugenge.\n\nNyagasani! Nyagasani\nJye Mwenengango njya ngira impungenge\nKo ninza mu ijuru hataba amajoro,\nN'ivuka ry'umunsi nzashaka kwiba nkabura icyo niba\nKandi undeba ga Mana ikunda!\n\nSinamenye kare uko inkoni iryana\nNabibwiwe na Ruvubu iyi Ruvuzamahiri\nMagana abiri n'abiri rwa ndembo nini.\nNabibwiwe na Ruvubu\nIgihe mfashwe busambo mu muhima wa Nyarugenge\nNgendana ubugenge amasigamana.\n\nNyagasani! Nyagasani!\nIyo menya kare uko Ruvubu iryana\nNgo ndeke kunyona no gufata mpiri abagenzi bagenda\nNitwikiriye igicuku boshye igicokoma.\n\nMana ikunda\nUrinde uwo mwuga abato benshi\nBasigaye batozwa ari bato cyane\nImvugo yateye igatwara benshi\nNgo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu\nYava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda?\n\nNyagasani! Nyagasani!\nNashutswe na shitani iyi ireshya abahashyi ari yo faranga\nNanga guhinga njya i Nyarugenge guteka umutwe.\n\nUmutwe natetse umaze gupfuba\nNanze kugenda ngo mboneze icyaro ntakize nk'abandi\nMpitamo ububandi mba Mwenengango\nUyu uca ibyanzu ntasige uruhindu rumanitse mu nzu\nAkayeza ngo de!\n\nMana ikunda\nIrebere nawe uko arnafaranga yabaye shitani\nDutunze ku isi kuva na kera:\nDore nk'umunsi Yezu agurwa imiya nke cyane\nMirongo itatu na Yuda tuzi\n\nWarabibonye ga Musumbabihe,\nUgumana ituze ga Muzirabukana\nUramukana ihirwe ukiriranwa irindi\nRisumbye ayandi dusanganywe ku isi.\n\nNtugira amahane,\nIyo uza kuyagira ugakubita inkuba y'inkubito ikaze\nYuda uwonguwo waguze Yezu\nNi nde mu bariho wari kukurenganya?\n\nNyagasani Nyagasani,\nUrinde abato imvugo yateye igatwara benshi\nNgo uwakira atibye atishe umuzungu\nCyangwa umuzamu uyu Barugwene\nYava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda?\n\nDore ndabizi nibye kenshi ndafatwa kenshi ndaseba cyane\nAho i Nyarugenge na Ngoma ya Butare udasize Nyamirambo\nAho nyuze hose ngo nguwo nguwo! Ngo ngiyo! ngiyo!\nBoshye Mapyisi yabuze isenga ikomongana hose iterwa iminega.\n\nMana ikunda\nNyumvira nawe Nguwo! nguwo! Ngaho! ngaho!\nBoshye abahigi n'intozo zabo.\n\nDore ndi Karema karemajwe na Ruvubu\nIkora imvune itagira umuvuzi uzi kuyunga.\nNje ngutakira ngo umvure imvune, wowe Nyamurunga\nUnyunge ingingo, ga Muremangingo!\nUmpe n'umugisha, wowe Rwagisha\nUtanga ushatse amahirwe igihumbi n'ibihumbagiza muri bene muntu.\n\nNtugira amazinda, nkajya Nyamuzinda\nMukuru w'abazimu bari mu nda y'isi.\nUri Muzigura w'abazima aba\nUzi amazina yabo, umubare wabo n'imisatsi yabo\nWowe Rugabo uhabura impabe zishwe no kwiheba.\n\nNi yo mpamvu rero ngutuye agahinda\nkanteye intimba, amaganya n'amansonza\nYangize Mapyisi itagira isenga, n'isengesho iri.\n\nMana ikunda, Mana y'i Rwanda\nIcyaha cyanjye ndacyanze rwose\nNtiza imbaraga nsange abandi ndeke ububandi\nNitwe umuntu, nitwe Karani cyangwa Kigingi\nNitwe umubaji cyangwa umuhinzi\nBarya duke ariko twabo kandi twiza.\n\nNashatse gukira nyuze iy'ubusamo\nMfatwa busambo mbura n'isenge\nMbona Ruvubu rwa ndembo ivuna.\n\nMana ikunda,\nNdaje ngusanga, ngo unsubize umurava\nNshake utwanjye mbiriye icyuya\nAho kurya iby' undi nkubiswe inkoni boshye inzoka.\n\nUbwirize abato\nKo ushaka gutunga atunda iwawe\nAmanama n'imigisha utanga ushatse muri bene muntu.\nJye Mwenengango nabaye nk'impyisi itagira isenga, n'isengesho iri.\n\nNone Nyagasani\nUrinde uwo mwuga abato benshi\nBasigaye batozwa ari bato cyane imvugo yateye\nNgo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu\nYava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda?", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 141, "story_title": "Imyitirire y'amazina y'inka", "story_text": "Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza, umutahira w'inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz'ingenzi muri zo akazita, akaziha inshutso. Yamara kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y'intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.\n\nIyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso. Ubwo yitaga iy'indatwa muri za mpete, akayisingiza. Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ari yo ibanza, ikitwa impamagazo, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa impakanizi, ibindi bisingizo bikitwa imivugo. Igisingizo cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y'isonga yonyine) cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y'ingororano akayicyura ikaba iye y'ishimwe.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 171, "story_title": "Isazi n'uruyuki", "story_text": "Umunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti, \"uje kwenda iki hano? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n'abamikazi bo mu kirere?\"\nIsazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, irasubiza iti, \"ni koko, ntawahakana ko ari icyaha kwegerana n'inkubaganyi nka mwe!\"\nUruyuki rurihandagaza maze rubwira isazi ruti, \"mu miryango yose ntabwo wabona utunganye kandi ufite amategeko ukurikiza nk'uwacu. Ibiryo byacu tubihova mu ndabyo zihumura neza; umurimo wacu ni ugukora ubuki buryoha cyane wabugeraho ukaba utabuvirira.\"\nUbwo rwungamo ruti, \"mva imbere wa kanyamwanda we, gatunzwe no guhora kaduhira, gashaka ibigatunga mu myanda kabonye yose kandi kagatera abantu indwara.\"\nIsazi isubiza uruyuki iti, \"twebwe data tugerageza kwitunga uko dushoboye, ariko kandi ujye wibuka ko umukeno ari akavurwa kagakira, naho uburakari n'ubwirasi bikaba ingeso ipfa nyirayo yapfuye.\nMuritonda mugakurikiza amategeko y'umuryango wanyu, ariko imigenzereze yanyu ni mibi. Uburakari bwanyu butuma mupfa kuruma abo mwita abanzi banyu, kandi umenye ko ukora neza ashoboye, kandi agacisha make, aruta uwiratana imigenzereze myiza myinshi, ariko ivanze n'ubugome.\"\n\n\"Nyamwirukira gushimwa yasanze umuyaga wamutanze imbere.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 142, "story_title": "Imigani migufi", "story_text": "Inyamibwa y'imboro ni ishyutswe.\n\nAkaboro gato karuta agatsinsino.\n\nInzigo y'imboro ihozwa indi.\n\n\"Uhawe aryarya\" ni imboro ya Mungengabo.\n\nIjambo ribi rikura imboro mu gituba.\n\nUtazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure.\n\nUwambaye ubusa ni we ugira imboro ndende.\n\nUbonye impare vuba ayibohera uruhago.\n\nImboro y'umutindi isiga abana bashira ikajya gushaka abandi.\n\nUshaka ko imboro zambuka umugezi abanza igituba hakurya.\n\nBarihima ba Mujinya yasanze bamwendera umugora yica imboro.\n\nIkibya cy'undi kirakandika.\n\nImpyisi irirya, ntirya ababya yayo.\n\nUtazi Umurera amureresa ababya imbere.\n\nUko umugabo aguye si ko amabya ameneka.\n\nAbasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya.\n\nBabona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.\n\nImbeba ikubise amabya ku ishyiga iti, \"nanga ko ibyaha bihora byandaraye\".\n\nUtinura itari iye ayigeza ku mabya.\n\nNshimwe y'umugore ibyimbisha igituba.\n\nUmubyeyi gito aremaza umwana igituba.\n\nUsuzugura agatuba ka mukeba kakagutwara umugabo.\n\nUmujindiri w'igituba uvura imboro ikirungurira.\n\nNyirambigira-mbizi yiciye ururasago ku gituba rwanze kuva ata, \"ay'ubusa n'ejo nzongera\"\n\nIbiguma y'umushino imira imikangara y'imboro itanu.\n\nImishishi y'imishino ntishira inogonora.\n\nUrugo rwarazwe imishino, umwana avukana itanu.\n\nIyo agashesho kashize agashino gashora ihene.\n\nIyo agashungo gashize agashino kayora ivu.\n\nInkunzi y'umuryango ikora rugongo.\n\nAmenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.\n\nNshimwe y'umukobwa ikobora injuma.\n\nIndarikizi y'injuma ipfa yiseguye inzira.\n\nAberekeranye ntibabura kwendana.\n\nWanga kwenda umuja bugacya atwite.\n\nUmurambirwa w'iminsi yenda umurwayi.\n\nIndyarya ebyiri iyo ziraranye bucya ntayenze indi.\n\nUkora icyo azi yendwa ahetse.\n\nN'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.\n\nUmugeni w'umunyabugugu yenderwa ubusa.\n\nUmunyagihango yenze umunyakanapfu ati, \"ntumpenze turaguriranye\".\n\nUmunyazi wa cyane yikururira abaswitse.\n\nInkururarusya iswika nuyirasenge.\n\nIsazi yaswitse urutare iti, \"birabe ntangare ntanga yanye\".\n\nImihini iruhira imyuko, inyaga zikaruhira ibinyogote, abakunnyi bakaruhira abaswitsi.\n\nUmwana w'umukene akuna acanye.\n\nUmukunnyi mutindi akunira impare.\n\nNtawe ubura ishyano ashyukwa.\n\nUmushyukwe w'umukobwa ushirira mu itako.\n\nUwirinda imishyukwe y'umusore ayinyarira vuba.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 143, "story_title": "Umugore w'ingumba wabyaye ku bw'Imana", "story_text": "Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore w'ingumba. Umugore abaho yarishwe n'agahinda ko kutabyara.\nBukeye Imana iramubwira iti, \"uwaguha akana wazamuhemba iki?\" Umugore ati, \"namuhemba ibyo ntunze byose.\" Imana iramubwira iti, \"genda utereke amata, maze uyasangire n'umugabo wawe. Numara kuyanywa, uzatwara inda, uyibyaremo umwana w'umukobwa, maze uzamwite Muzirazuba. Ntagakorwe n'izuba, ntakegere umuriro.\"\n\nUmugore aragenda, akora uko Imana yamubwiye. Anywa amata, bukeye aratwita, abyara umukobwa. Umwana aba mu buriri, nyina ntamubone, se ntamubone. Umwana abaho nta muntu n'umwe umuzi. Bukeye, sinzi uko abaturanyi bamenye ko mugenzi wabo afite umwana w'umukobwa, bidateye kabiri, umusore arikora ngo aje gusaba uwo mukobwa. Araza ati, \"nje gusaba umugeni.\" Se w'umukobwa ati, \"nzamuguha niwemera kumurinda izuba no kwegera umuriro, akaba mu nzu gusa.\" Umuhungu muzima ati, \"ibyo ni ibidashoboka.\" Arigendera. Nuko haza undi musore, nawe bimera kwa kundi.\n\nBiratinda haza Umwana w'umwami, aza asaba umugeni. Se w'umukobwa amubwira uko yabwiye abandi, umwana w'umwami ati, \"mpfa umugore, nta kindi nagirango ankorere.\" Se w'umukobwa aremera. Barasaba, baramunshyingira. Umugeni abana n'umugabo we atamubona, na nyirabukwe na sebukwe batamubona. Umugore aba aho. Umugore amaze kubyara karindwi, sebukwe aba amaze kurambirwa. Asigara ashaka uko yabona umukazana we.\n\nUmunsi umwe, umugabo na bagenzi be bazinduka bajya guhiga. Sebukwe araza no mu nzu y'umukazana, aramuhamagara ati, \"Muzirazuba wa Ruzege, nta mazi wampa?\" Umukazana amuhereza inzoga mu gacuma, arayinywa arayimara. Sebukwe arongera ati, \"Muzirazuba wa Ruzege, nta mazi wampa?\" Umukazana amuhereza amata mu nkongoro, sebukwe arayanywa arayamara. Sebukwe arongera ati, \"Muzirazuba wa Ruzege, nta mazi wampa?\" Umukazana amuhereza amazi mu ruho, undi arayanywa. Nuko Muzirazuba arumirwa. Yuhagira umwana, arakenyera , aramuheka, arangije avugira ku buriri ati, \"ye bahigi, ye bahigi bagiye guhigira mu ishyamba rya manyenye na magagi, ziri mu ndiri, zirimo ndikiriza. Iso namuhaye Imana y'inkoko, arayanga, muhaye inturire arayanga ngo, arashaka Muzirazuba wa Ruzege.\nNone muze mbarage ngende.\" Muzirazuba arururuka, ava mu buriri, asohoka avuga ya magambo kugera mu muryango aho sebukwe yari amutegeye, agirango amubone.\nSebukwe amaze kumubona ati, \"subira mu nzu mugore, ni wowe nashakaga kubona, none ndakubonye.\" Umugore ntiyasubira mu nzu akomeza kugenda ahamagara umugabo we kwa kundi. Ageze ku gicaniro, atangira kurigita.\n\nIgihe mugore yahamagaraga, umugabo we yumvaga umutima udiha. Abwira abo bari kumwe mu muhigo ati, \"nimuze dutahe.\" Baranga. Banze arabasiga, aragenda. Ngo abe agihinguka mu irembo, abona agasatsi ko ku mutwe we kararembera karigita mu butaka. Nuko aragenda yitura mu buriri. Aba yo, ntiyarya ntiyanywa, agahinda karamuzonga. Ariteka aratakamba ati, \"Mana y'i Rwanda, icyangarurira umugore wanjye we!\" Buracya, Imana iramubwira iti, \"nkuzaniye umugore wawe, wampemba iki?\" Umugabo arayisubiza ati, \"uzajyane ibyanjye byose.\" Nuko Imana iramubwira iti, \"itegure, utumire bene wanyu n'abo iwabo w'umugore wawe, maze nzakugarurire umugore.\" Amaherezo, bose bamaze guterana, umugore arazuka. Imana iramubwira iti, \"kubera ko wanyumviye ukagamburuzwa n'abantu, noneho ndakurekuye.Ujye ahagaragara, ugushaka wese akubone. Kuva ubwo, Muzirazuba ntiyongera kujya yihisha.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 144, "story_title": "Nyambo iruta ibigarama", "story_text": "Ndagukumbuye juru ry'i Buhoro\nReka nguhunde ibihozo urwunge\nUrwo rwungikane rwo mu bihubi\nNirujya kwitsa igihumurizo\nNze guta impumu nkomeze mpimbe\nMpuze inganzo z'abampaye\nKubona izuba banyita izina\nRikoma ku izima ryabareze.\n\nReka nkurebe nirahire\nKo mu mahanga hera amahano.\nNtaho nahumiye ku mirari\nMva mu Bubiligi njya mu Bufaransa,\nNkagumya kwiroha mu rufaya\nRw'abaja baramya nyirafaranga\nNk'aho ari umurage bakesha\nUmwe mu bisekuru bya kera.\n\nNarakubonye nkubura ikirizo\nN'abakubyaye wiga ikiramo.\nSo yagushinze kuba ikirenga\nUti: nzasumba urugero ampaye.\nAkuraze kuba impaza uti: ndi mparirwa.\nUteze nka cya kirezi uriirimba\nKiriza bose, umwe watuzonze\nNgeri izigenga wiga ingendo.\n\nIcyo nagushimye singishibura,\nSimbishishikariye cyane,\nSimbishinjwa muri gacaca,\nSi ibishingano ni ibyanjye.\nNdanga yuko nyirandabizi\nYashibotoza ho agatanyu\nAkaguha umwambaro utitera\nKandi utakenyera ngo ukwire.\n\nNzaba nkwiharira nguharage\nNguhunde amashyoro n'amakamba,\nNguhamye inganzo zikumenyere,\nNguhangarize ho rirenge,\nNkuragize imivugo ikunderere\nIjye ikuvumerera mu ruhanga,\nUshinge icyimbo mu cya Shingu\nUbwo uri nka shingiro ry'ituze.\n\nUri mu ntambwe idatana na hato\nUri mu nteruro itema ikirere\nUri mu kirenge cy'uwa kirenga\nNtabwo ureshya n'aba ndeba,\nBamwe bavuka bavuga imirarwe\nImirimo ari amacura-burindi.\nWowe wabyirutse utamenya ikirega\nUbanza nise ikirangirire.\n\nNtusa n'ababyina basobanya\nKuko basohoka basaragurika.\nNtusa n'abasukiranya impundu\nKandi nta mpuhwe imbere mu nda;\nNtusa n'abakubiranya ikabuza\nBameze nk'abakubwe n'urugendo;\nNtusa nka bamwe bakoma akamu\nBarusha akayaga k'abashumba.\n\nNtabwo ureshya n'abo ndeba,\nBa muhonga-nseko bariya\nBirukanka biruhutsa\nBarira kandi bakaririmba\nBaguhanga bakanahumbya.\nIbizira isano barabisobeka\nBikabasibaniramo urusizi\nNi nde utasara ngo asamare?\n\nReka ngusingize uri isimbi\nUri insigarira y'inseko nkunda\nInkuru yakunzaniye iragwire.\nBwari bwenze nko kugoroba\nNti: reka ngoragoze ya nganzo,\nNkebutse ninjira ingoro y'ishya\nNomeza kogeza juru ryera\nNseka abakinsaba kwisubira.\n\nBaransubiza batabizi,\nSingitashye mu rwo bataka\nUbwo bateshejwe gutabaza\nUmwe wabatanze gutamiriza\nUrugore nsanga ruhunze umucyo,\nRuhundaje ishya mu ruhanga\nRwihuhiriye rya tuze\nRiteta amaso rita mu byano.\n\nNdakuririmba barire n'ejo\nAbabona nsibana ngusiga iminwe\nKandi bimariye ho isimbo\nNgo barasizanira gutwara\nUmutima utigeze ubaha icyanzu.\nEmwe mundekere icyo cyaha\nNzabe numva bansha icyiru\nAho guta ikiruta nsanga ikivugwa.\n\nUmunsi nzesa inkoni y'impundu\nNzasigura ntabizimurira\nKo uzira icyangiro mu matwara,\nKo uzira icyabyi uri cyanga-habi,\nKo uzira icyanze na cya sinzi,\nKo uzira icyusa na cyugazi,\nKo uri icyuzuzo cy'intango.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 145, "story_title": "Imihigo ya Kavumenti na Leta 1", "story_text": "Umva ikobe. Umva inkomero!\nUmva urwamo, ngaha barahiga:\nInduru ni ndende!\nUmva Kavumenti,\nWe na Mburamatare;\nBatangiye guhiga!\nInduru ni ndende!\nNa we Kavumenti\nAbanjije guhiga.\nAti: \"We Mburamatare,\nNkurusha ibintu,\nNkakurusha n'ibindi:\nInduru ni ndende!\nNkurusha izi modoka,\nIza ruva-kwaya,\nZijyana isafari:\nIzo ni Kavumenti!\nInduru ni ndende!\nNkurusha amagare,\nYo n'amapikipiki,\nNa gare-ya-moshi\nNabyo ni Kavumenti:\nInduru ni ndende.\nNkurusha ubujyunguri\nBuheka Abadamu,\nBubacubakana Kampala,\nBajya kurera abana:\nNabwo ni Kavumenti:\nInduru ni ndende.\nNkurusha ishilingi,\nN'impiya z'ingeri!\nNkurusha isumuni,\nNkakurusha n'ibyasha,\nN'isende na hafu,\nN'ubwapaburingi;\nNabyo ni Kavumenti:\nInduru ni ndende.\nNkurusha Murefu,\nUmugaga w'imali;\nYubatse Gahoro,\nAhakorera isukari:\nAkayikwiza abazungu;\nNa we ni Kavumenti:\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Radiyo,\nZikwiye amakambi,\nZigatwara amagambo;\nNazo ni Kavumenti:\nInduru ni ndende.\nNkurusha n'indege,\nZigendera hejuru,\nZigataha i Bulayi,\nZigahuruza Abazungu,\nAmakuba avutse:\nNazo ni Kavumenti.\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Daudi,\nAtegeka u Buganda;\nNkurusha na Gahaya,\nAgategeka mu Nkore:\nNabo ni Kavumenti,\nInduru ni ndende.\nNkurusha Rumanyika,\nUtegeka i Karagwe;\nNa Kinyamazinga,\nUtwara mu Bugufi:\nNa bo ni Kavumenti,\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Ntare,\nUtegeka u Bujinja\nNkakurusha Ruhinda,\nUtwara ubwo Buhaya;\nKandi na Mboneko,\nUtegeka Kiziba:\nNabo ni Kavumenti,\nInduru ni ndende.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 146, "story_title": "Umukobwa abuza nyinza kwica umukobwa wa mukeba we", "story_text": "Kera habayeho umugabo ashaka umugore, bukeye babyarana umwana wumukobwa bamwita Mupfasoni. Hanyuma nyina arapfa. Umwana abana na se iminsi mike, bukeye se ashaka undi mugore. Nawe babyarana undi mwana w'umukobwa, bamwita Mugirente. Mupfasoni yari mwiza cyane, akagira umutima, akamenya kuboha no gutegura. Nyina wa Mugirente atangira kumwanga. Agasiga umukobwa we amavuta, undi akamufata nabi. Yarangiza akabajyana mu mayirabiri, akabaza abahisi n'abagenzi ati, \"umukobwa mwiza muri aba ni uwuhe?\" Bakamusubiza berekana Mupfasoni. Umugore agataha ababaye, bwacya agasubirayo, bikaba kwa kundi. Bukeye, umugore aragenda aboha igiseke kinini. Akajya abwira abana ngo nibakigeremo. Ngo arebe niba kizashobora kugemurira umugabo we umunsi yagiye i Bwami. Abana bakakijyamo batazi icyo bihamura. Byaratinze, umugabo we ajya gufata igihe i Bwami. Umugore abona umwanya wo kurangiza umugambi we. Bukeye ahamagara ba bana bombi arabababwira ati, \"nimuze mbatume kandi utanga undi kugaruka ndamuhemba.\" Mupfasoni amutuma hafi, Mugirente amutuma kure. Mupfasoni ntiyahagarara, asohoza ubutumwa aragaruka.\n\nNuko mukase aramubwira ati, \"mbere yo kuguhemba, banza wigere mu giseke ndebe ko cyuzuye, mbone kugisoza.\" Umwana akijyamo. Amaze kukigeramo, mukase aragipfundikira, aragikanira. Agurira abatwa, bajya kukimanika, mu giti, mu ishyamba rya Muroro na Mpongo.\nMupfasoni bamujyanye, agenda aririmba ati, \"ubonye amaso ya Mupfasoni data aguraniwe ay'umwana w'umusumbakazi. Ubonye ibirenge bya Mupfasoni data aguraniwe iby'umwana w'umusumbakazi. Ubonye intoki za Mupfasoni data aguraniwe iz'umwana w'umusumbakazi. Ubonye amenyo ya Mupfasoni data aguraniwe ay'umwana w' umusumbakaz!\". Umwana agenda aririmba atyo bagera ku ishyamba. Bahageze, cya giseke bakimanika mu giti cy'inganzamarumbo. Hanyuma barataha bajya kuvuga ko bashohoje ubutumwa bafata n'ibihembo. Mugirente nawe arashyira aragaruka. Ageze imuhira abura mwene se. Nyina aramugaburira, undi yanga kurya. Naho ubwo yari yumvise Mupfasoni aririmba, ariko ntamenye ibyo ari byo. Aho amuburiye ashyira nzira. Akurikira inzira abatwa baciyemo. Agenda aririmba ati, \"ye Nyirasoni mwana wa data, urihe, garuka utahe\". Mupfasoni ati, \"erega si jye wabigize, byagize nyoko na nyoko wanyu banshyize mu gashyamba ka Muroro na Mpongo.\" Mugirente agera aho bamanitse igiseke. Amaze kuhabona, arataha. Ageze mu rugo yanga kurya, yanga no kunywa.\n\nBukeye se acyura igihe. Mugirente amutekerereza uko nyina yagize Mupfasoni. Umwana ajya imbere ise ajya kumwereka aho abatwa bamanitse Mupfasoni, mu gashyamba ka Muroro na Mpongo. Se yurira igiti, amukuramo. Ubwo umugore ntiyamenya ibyabaye. Se aramuzana. Bageze imuhira, Mugirente abwira nyina ati, \"ndashaka kujya nibera mu ndaro yo mu gikari, kandi jyenyine.\"\nAti, \"kandi bandaguriye ngo ntukayigeremwo, ngo nuyinjiramwo bizangwa nabi.\" Nyina aremera, aramureka yibera muri iyo nzu yo mu gikari. Nuko nyina, yirinda kuyikandagiramwo. Mugirente azana mwene se Mupfasoni bayibanamo. Ibyo kurya bahaye Mugirente, bakabisangira. Akamuzanira amazi yo kwiyuhagira. Akamuha amavuta yo kwisiga. Nuko Mupfasoni arakira, arasubirana.\nAmaherezo, se yengesha inzoga. Atumiza bene wabo w'umugore, atumiza n'abavandimwe be. Baraza, abatereka inzoga. Bamaze kunywa, ahamagaza abana bombi, baraza. Umugore we abakubise amaso, abura aho arigitira. Nuko umugabo abatekerereza uko yagiye guhakwa ibwami, n'uko umugore yahemukiye abana be. Ndetse umwe akamwicisha, agakizwa n'Imana. Abari aho bose bamaze kumva ubuhemu bw'uwo mugore, baramutanga, baramwica.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 147, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 5", "story_text": "Urugendo rw'iyo Ngurube kuva i Nyanza kugera i Kabgayi: bakeka ko ari imvura; uwahoze mu Buganda yemeza ko ari itanki irwanishwa mu ntambara.\n \nIntamati ihinda nk'inkuba zesa \nIya rwitonganya mu gituza \nNdate ingurube y'umunihiro \nMvuge ruhinda mihumeko, \nUmunsi iyobera abari i Nyanza,\n\nIkamenya bose byabagoye, \nIza i Nduga yose bayiha induru,\nAhanini igihugu gitangara.\nIje mu Marangara biba ukundi: \nYungikiranije umunihiro,\n \nBayikanga kuba umuvumbi. \nI Gihuma hose bava mu mirima, \nBagana mu ngo birukanka \nNgo batanyagirwa bagakonja. \nAbaseminari ubwo mu mashuri\n \nBakaba bameshe mu gitondo, \nBaka uruhusa bararuhabwa, \nRwo kwanurira imyenda mu nzu. \nBabigira ariko batangara,\nKuko ihinda ubutaruhuka\n\nKandi ibyoko biseka hose. \nAbaje kwiga mu misiyoni \nImitaka yabo barayibamba \nAbandi birukira amabaraza, \nAbenshi bugama ku mashuri.\n \nAbabuze ibyicaro batinze, \nBakikinga nko ku ntusi \nCyangwa ibindi biti bigaye. \nAbagira isinde barayitaha \nAbanyamagote bayajya mu nda.\n\nAbatabigendana barasuma, \nNo mu rutoke rubegereye, \nAmakoma yarwo barayakonda \nNgo nishoka bayikingire \nAh'igihimba n'umutwe byombi.\n\nIgihe bakiri muri izo mpuha, \nI Shyogwe hamanuka abantu itimba \nAmaso yerekeye umuhanda. \nAbari i Kavumu na Kabgayi, \nUbwo barashiguka ari yo bareba.\n\nAriyamirira imva-buganda \nAsoza impuha yahoze ahimba; \nAti: \"Nimurebe ngiyo tanki, \nImwe nababwiraga ntimubyumve, \nIyo Abongereza barwanisha!\n \nSinshidikanya ni yo rwose\nIngamba zayo narazirwanye! \nNuko ndebera kure yaho, \nWenda nasanga ari rwanjye! \nNtimwegere irimo amasasu!\n \nYaba yenda ije kunyenda. \nKuko ikunda abo yamenyereye: \nMurankingire itandeba, \nNgumye nsemurire abatayizi. \nIyo ntirwana irakaba ukwo iri!\n \nIrasa amabomboma ukayikunda, \nIrasa imizinga ikica ibintu, \nIrasa amasasu yo mu mbunda;\nIrasa n'imyambi mwumve na mwe!\" \nIrekura nk'ine aho iri hariya,\n \nIkagwa i Buganda ahitwa SSingo, \nCyangwa ahandi hitwa Cyagwe,\nIkica nk'abo bo mu Buremezi. \nNuko mwigumiye mu by'ino \nNaho ibyo bihugu ni iyo gihera, \n\nDore ko ari iyo riterwa inkingi! \nIndaro zaho ntabakabirije, \nKu byumweru ugira umunani.\nUrebe tanki ko ari icyago, \nIyo Abongereza bagira ni imwe:\n \nIzira iya kabiri aho yabera! \nNyamara kandi ukwo imara abanzi! \nNtugatererwe iyo ntindi! \nIgira Abadage ikica icyenda, \nUwa cumi wundi ikamukomeretsa,\n\nImyambi yabo bayiyirasa \nIkarora hirya igatomera,\nAri amageza yifite mu nda! \nSi imbarirano murabiruzi.\nZa mashuba izo ziyihomereye,\n\nNi izi ndege mujya mubwirwa, \nZimwe ziguruka iyo zibishatse!\" \nAbagore bose bagira imbabazi, \nBashika bikubitira ihururu, \nBashungera baremye inteko,\n \nNgo: \"Ego mama iyo ni yo tanki! \nAho se batindi murayibonye! \nYego mama twayibonye \nYaratubwiye uwo Munyarwanda \nTwe tumukekamo ibyo kubeshya,\n \nNone ngaha turabibonye! \nYayisobanuye ukwo yayize! \nEgo mwana w'Abazigaba! \nYego mama iyo ni yo tanki! \nYego mama iyo ni yo tanki\n \nYego ngiyo, shenge ngiyo!\" \nAbagore bose barasizora, \nImpuha zibagishiramo idogo. \nHaguma yumvise aza kurora; \nUkwo yagasanganiye icyo kintu\n \nAti: \"Iyo si tanki barababeshya! \nNi iri tungo tuzi neza! \nTukarikunda aho se bagenzi! \nUwo mufa wayo iyo uwushyikiriye\nUkawivangira n'ibijumba\n \nCyangwa uminjiriye mu bindi! \nBirakuryohera ukabitsemba, \nWagira inyota ukanywa ubutitsa \nUfite kinini agashyira ku munwa \nNgo yibihire atawumyora!\n \nMutangare mutegereye \nMutayikanga bikankoraho: \nIratembera igihugu cyayo! \nNtitukiyita ga ingurube burya: \nTwayihaye izina ry'intore\n \nRyo kuba \"Indyohesha-birayi.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 148, "story_title": "Ubwenge bwa bakame", "story_text": "Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w'umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti, \"ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n'ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.\"\nUwo mugabo abaza Bakame ati, \"urifuza iki?\" Na yo iti, \"ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi nyamaswa zose.\"\nUmugabo amaze gutekereza arayisubiza ati, \"enda iki giseke uzanyuzurizemo inyoni, iki cyansi uzanyuzurizemo amata y'imbogo, uzanzanire n'inzoka ireshya n'iyi nkoni. Nubibona, uzaze nkongerere ubwenge.\"\n\nBakame ibatura ibyo bintu uwo mugabo yari ayihaye, ijya ku mugezi aho inyamaswa zose zikoranira zishotse. Amashoka ageze, inyoni ziza ziririmba umusubizo, maze Bakame isohoka aho yari yikinze, irivugisha iti, \"ashwi da! Ntibishoboka kuzura aha! Yarambeshye!\"\nInyoni zibyumvise ziti, \"Bakame uravuga uduki?\" Bakame iti, \"hari uwambeshye ngo mushobora kujya muri iki giseke mukacyuzura; ariko jye ndabona bidashoboka.\"\nInyoni ziti, \"genda Bakame uri umunyamashyengo! Reka tukwereke!\" Iya mbere irinjira, iya kabiri yicokamo, iya gatatu itaho, bityo bityo kugeza igihe igiseke cyuzuriye. Nuko Bakame ikubitaho umutemeri, irarumya, ihisha igiseke iruhande rw'umugezi, irinumira.\n\nMuri ako kanya, imbogo na yo irashoka. Bakame iyibonye iti, \"yoo! Yewe ga Baka! Mbega ngo abantu barakubeshya! Ibi bishoboka bite? Nabyemera nte?\" Imbogo irayisubiza iti, \"uravuga uduki Baka?\"\nBakame iti, \"ndeka ntibishoboka!\" Imbogo iti, \"ese ni ibiki?\" Bakame iti, \"nateze n'umuntu anyemeza ko ushobora kuzuza iki cyansi amata da! Ariko jye mbona ko bidashoboka.\"\nImbogo iti, \"ishyengo ryawe ndarizi!\" Bakame izunguza umutwe iti, \"ntibishoboka rwose!\" Imbogo iti, \"reka nkwereke.\" \n\nNuko igira itya ihagarara hejuru y'icyansi, yivuruganyirizamo mu kanya kiba kiruzuye. Bakame iti, \"uransinze koko!\" Iherako iterura icyansi igishyira iruhande rwa cya giseke cyuzuye inyoni.\n\nBidatinze inzoka iba irashotse. Bakame iyibonye itangira kwiteresha intambwe kuri ya nkoni, imwe, ebyiri, eshatu... Iti, \"ndiruhiriza ubusa, ntibishoboka!\" Inzoka irahagarara, ibaza Bakame iti, \"bite Baka?\"\nNa yo iti, \"reka numiwe! Umuntu yambwiye ko ushobora kureshya n'iyi nkoni kandi nsanzwe nkuziho ubugufi.\" Inzoka ikubita agatwenge! Iti, \"ibyo na byo!\" Iherako yirambika iruhande rwa ya nkoni.\n\nBakame ntiyazuyaza ihita iyihambiraho. Nuko ifata ibyo yatumwe byose irikorera no kwa wa muntu. Abibonye arumirwa! Amaze kwiyumvira, abwira Bakame ati, \"nkongereye ubwenge ku bwo ufite naba ndi igicucu! Gumana ubwo ufite burahagije.\"\nNuko Bakame ibonye ko hariho izindi nyaryenge ziyirusha, yikubura ishengurwa n'ishavu ry'uko yagokeye ubusa.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 149, "story_title": "Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 3", "story_text": "Rutiganda umugobe wageze rwa mugenza,\nMu iguriro ry'i Rutare\nNitangije kugereka!\nAbaburugaji bagambiriye inka kuri Nyaruteja,\nBazinsanzemo ndi umutunzi w'icyete\n\nSinareka bazijyana!\nKu itaba rya Kicukiro\nNagaragaye mu rugamba rw'abanga gucupira!\nAbacuruzi duhamagajwe umusoro,\nSinasesera nk' abisunga Kimonyo!\n\nMu iguriro rya Kinyari\nNanze ko Gakondo irara inyama\nNagiye imbere na Nyamurwana.\nMu nkoto za Kinyambi\nNanze kunyagiranwa isinde,\n\nNasigaye ku kirabo na Rurinda,\nKu gikumba cy'i Musambira\nMu musingo w'abanyaga,\nAbanyanduga banyise Rwigerezaho!\nMu igugura rya Miguramo\n\nNaguze inka z'abatinye kwambuka!\nKu mugezi wa Kiryango\nNaryamiye ubudaciye na Rucagaharo.\nKu ruzi rwabaye ingeri\nNabaye ingenzi menera ingabo!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 150, "story_title": "Urukwavu n'umuhari", "story_text": "Urukwavu rwuzuye n'umuhali. Bukeye rurawubwira ruti, \"ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke.\" Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti, \"ko ntazi kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte?\"\nUrukwavu ruti, \"ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya mbimanura.\" Nuko biherako bihinga umurima munini cyane, biwuteramo ibigori n'urutoke rwinshi. Urutoke rumaze kwera, urukwavu rubwira umuhari ruti, \"ngwino tujye kureba ibitoke byarakomeye, bimwe byanekeye hejuru.\"\n\nNuko biragenda, bigeze mu murima, urukwavu rwurira insina; ngo rugere hejuru, rwimanyurira imineke rwirira. Umuhari urarubaza uti, \"ko nduzi nta mineke unagira bite?\" Ruti, \"ba uretse gato, ndacyatoranya imyiza, kuko nduzi kino gitoke kitaraneka neza.\" Rugumya kwirira imineke ngo rurumva ko ihishije.\nRumaze kumva aho rugejeje, rubwira umuhari ruti, \"kuyimanura ubu ni ukuyangiza kuko itaraneka rwose, reka tuzagaruke ejo; ahubwo reka nze mbe nkwigisha gukorera urutoke. Umuhali uti, \"sinkwemereye, kereka ubanje kumanurira imineke, naho ubwenge ushaka kumpenda nabutahuye kare. Niwanga ndagutsinda aho.\n\nUrukwavu rubonye ko umuhari urakaye, rwibuka ubundi bucakura, rwirebesha ku gitoke cyari hirya yarwo, ruherako rubwira umuhari ruti, \"Yooo, uzi ko twabaye abapfu kare iyo dushaka imineke myiza kuri iriya ntuntu, dore inyoni zirenda kuyitumarana.\nReka manuke nduhuke gato kuko maze kunanirwa, maze nkugerere ku cyo wifuza, wumve uburyohe bw'imineke y'insina z'ino wajyaga ubarirwa! Umuhali uti, \"ngaho manuka, ariko niwongera kundyarya ntumva imbere.\" Nuko urukwavu ruramanuka, rugeze hasi rugerageza kwiruka, umuhari uba warusingiriye.\nUgiye kurwica, rurawubwira ruti, \"uranyica ngiye kukumanurira imineke?\" Ako kanya bigaruka kuri ya nsina, urukwavu rurongera rururira rumanura imineke ruhereza umuhari, na wo urarya urishima. Kuva icyo gihe urukwavu rucika ku ngeso z'ubusambo n'uburyarya.\n\nUbwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 151, "story_title": "Icyivugo cy'imbeba", "story_text": "Rwikubira ikubije umurama\nUrwa gituza,\nNi igituna cy'ifigi:\nNtikangwa n'inzu y'insoko\nIgira amenyo y'urugaga,\n\nMu rugamba rw'iz'intaza.\nZikabana n'injorojoro,\nZajaganyiriza mu musego\nZikabuza abantu gusinzira.\nZitura ku mbariro\n\nUkagira ngo ni imirindi y'imbogo!\nIzo mbeba zihuje imikaka,\nAho no gukubagana zirabizi!\nZibasiye mwene Ruhaya\nZimubuza guhumeka:\n\nAgiye guhindukira,\nZimugira umugambi\nWo kumugaragaza ho inguma.\nZirimo iy'inyurizi,\nIhinda iva mu gisenge;\n\nAmenyo irayakubira\nImutebeza imikaka\nMu kirenge cy'ibumoso\nImaze kugitangaza\nYihuta ivuga ibigwi,\n\nIti, \"uw'inkuba ya Rufigi\nMuraze mumurore\nNtagitera umugeri!\nUbwo musanga adaciye\nSintahe mu muheno!\"\n\nZigwiza isahaha\nZigumya kujwigira.\nZikabamo iy'injorojoro\nIhinda iva mu gishanga,\nNtiyarushya ijajaba\n\nYazirushaga kwisha imikaka\nIhangiye mu birenge,\nAmano iyatera ibibaru\nUmenya ngo arwaye urubara!\nIgaruka yirahira\n\nIti, \"uw'inkuba izira amabano\nMuraze mumurore\nUbwo musanga adaciye\nSimparagate ibyahi!\"\nAbicaye mu kirambi\n\nBumva imbeba z'ifigi\nUrwo rugo zirwigabije\nNa we Rwakabwa asohotse\nUbwoba bumusaragiza,\nAsanga inkike y'epfo;\n\nAhura n'iy'urutaza\nImutanga ku mugende\nImuciramo ay'imigera.\nYose agasa n'ingembe!\nNtiyarushya agomborwa,\n\nIyamugeza mu mirundi\nAbura imirindi yo guhunga,\nIhuta kumwesa ku mpama\nIti, \"uwa rutavutsa imikaka\nImbeba zikaragata umwite,\n\nUwanjye muze mumurore\nAho atermbye igicuri\nMunsi y'igicaniro!\nUbwo musanga adaciye\nSingere mu ikaniro!\n\nAbasigaye mu cyezi\nBarimo shebuja w'ubwoba\nAshinguye guhunga\nAhura n'iy'itorero\nIzirusha zose amatama manini,\n\nIkagira imikaka idakuka;\nIyimukoza mu birenge,\nAgiye gukandagira\nAsyonyorwa n'imisenyi,\nYesa inkokora hasi\n\nIgaruka yirahira\nIti, \"uwa Rutarasirwa mu ntazi\nIntore z'imbeba zakoranye\nDore aha atembye igicuri!\nUbwo musanga adaciye\n\nIntegano sinyibuze,\nSinzarye amacwende!\"\nZisizanira mu muryango\nZumva usigaye mu nzu,\nKo akomeza guhumeka:\n\nImbeba zirakorakorana\nIzindi zikwirwa iyo nzu!\nNyirazo ihanika kujwigira\nIhagaze hejuru y'urusika\nUwo zisanze mu kirago,\n\nAti, \"iryavuzwe riratashye!\"\nHaduka iy'amanga make,\nIkarusha izo mbeba amaboko\nN'amarere ikayagira,\nYigize ikibumbe,\n\nIkazirusha n'icyaha\nCyo konona amasimbo!\nIhinda ituruka mu isapfu,\nIbanza gusenya iyo nzu,\nIhingutse ku mugamba\n\nIsandaza ibisabo,\nIheranga n'ibicuma\nIbiceka ku ruhimbi,\nIgikuba kiracika,\nAkangurwa n'ubwoba!\n\nIntoki zihura n'amenyo\nY'iyo figi y'imbeba\nIziremera intambara:\nIhangira mu bikonjo,\nIkuramo inzara zose\n\nImuharisha intwaro.\nIbonye ko ihimbawe\nIgaruka yirahira\nIti, \"uw'urutaza rutimirwa,\nRutabuzwa ku mirara,\n\nUwanjye muze mumurore,\nUbwo musanga adaciye\nSingere ku bucabari!\"\nZibonye umutezi,\nAhingukanye igifuma,\n\nZigiciramo urutezo\nNa we zimubuza gutaha!\nZatanyije injangwe\nNtizikigera no mu bihuru;\nZateye urusakwe,\n\nN'imirizo yakunze\nZiba inkaragatabyahi!\nRubanguka ijya mu kigega\nRuvuzo ruvunga umurama,\nRutanena umutindi,\n\nRudacira ubucabari\nRudahararukwa ikaniro,\nRuti rwasa amacwende.\nRudacikirwa n'umushushwe,\nRwa Nkumbuyamashaza\n\nNi imbeba y'umurizo w'imbazo\nIsokoza ubwanwa bw'ishaka\nN'ubwinyo butukura.\nIzina yatorewe n'umwisi\nYitwa inkuba yesa ku muheno!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 152, "story_title": "Nihoreze agasimbi", "story_text": "Nihoreze agasimbi\nBasahuye abasenzi\nUmunsi ingoma-nyamunsi\nYimika abasogosi\nBagasakiza Gasabo\nNgo bashyire ibisiga.\n\nNihoreze agasimbi\nKasaritse agahinda\nKazanywe n'amahindu\nYiteretse mu Rwanda\nAkarwambika urwamba\nN'ibihumbi by'intumbi.\n\nNihoreze agasimbi\nKabuze imena konse\nKabura cya kiraro\nCy'inyana z'imikondo\nBasangiye ibere.\n\nNihoreze agasimbi\nKongere gasusuruke\nKansekere ngasange\nNsingize ako kanyange\nNkite akanyana kanjye.\n\nYaramwise umusaza\nWaduhaye iribagiza\nNgo abazaribaririza\nBabe bazi ko ihogoza\nBarihonga inyana ijana.\n\nAgukundiye Simbi\nAkagutereka urugwiro\nAkaguterekera amaso\nUkamuterekaho ayawe\nUkitegereza ingingo\nN'ubugondo bw'imanzi\nZurira intege zombi,\nNtumpakanye ndabizi\nBwacya uri mu marembo\nUrongoye umunani\nW'amashashi y'inyambo.\n\nNimusizane bwangu\nMumusangane ubwira\nMumusige urugwiro\nMugasumbe agahinda\nKamusenyera inkingi\nN'igisenge cy'inyumba\nKamusumbanya wese\nGashyugumbwa kumwesa.\n\nNimuseruke Makombe\nN'amakuza ibihumbi\nMugasumire cyane\nAko kene-nyamunsi\nKaboneranye u Rwanda\nMugahindure intere\nKabuyere burundu\nKo kabura ibibondo.\n\nMumucire umugara\nMumutahire neza\nMuririmba inka nziza\nMu mudiho w'intore\nZa Nkubitoyimanzi.\n\nMuri hehe se nyange\nZ'amagaju y'abari\nN'ibikaka by'amariza\nNgo musange iyi nyambo\nMuyihimbire utuntu\nMuyitere udutwenge\nMuyikenyeze umushanana\nIkarage umushayayo\nBy'amashashi yashibutse\nKuri rya shami ryiza?\n\nNimumporeze agasimbi\nKadasarara ngasenya;\nNiba mutansanze\nNgo dusumbe ibisambo\nTugashyire urukundo\nNdabasarana mba mbanga!\nKandi nzi ko bibaye\nMwasoroma agahinda!\n\nNkundira ihangane\nWongere useke Simbi\nNikunde ngusanga\nNdangamiye inyenyeri\nZisuka mugatwenge\nKizihiye uruhanga\nRw'amaso adasumbwa.\n\nNkundira useke Simbi\nNongere nseke nanjye\nNuzure ibyishimo\nNizihiwe n'isura\nY'Umuhongerwanyambo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 153, "story_title": "Nkuba na Sebwugugu", "story_text": "Nkuba yaraje ahiga na Sebwugugu. Sebwugugu ati, \"yewe ndakurusha, nkurusha byinshi.\" Nkuba ati, \"Reka ra! Ntabwo undusha byinshi, Ni jye utegeka, ntegeka ibiri muri iyi si byose. Iyo nahinze, uwo munsi isi iratekana.\"\nSebwugugu ati, \"Ni jye ukurusha.\" Nkuba ati, \"Reka ra! ntabwo undusha. Wandushe ute kandi ari jye ugusha imvura, mpinda abandi bose bagakangarana, wowe ukajya ahongaho ugaceceka?\" \nSebwugugu, \"Jyewe mfukuza amariba meza, ngira byiza nkabitunganya abantu bakuhira, bagakira.\" Nkuba ati, \"Irorerere ni jye ubirangije byose, ndatigita ibintu bigahaguruka byose, ubwatsi bukaboneka, ibintu bikagwira mu gihugu, n'ibyari byababutse bigakira.\"\n\nNkuba ati, \"Tuzarebe.\" Sebwugugu ati, \"Nanjye nzarebe.\" Nyuma izuba riracana. Baza guhura. Sebwugugu yagenderaga ku busa, Nkuba akagendera ku mvura. Abantu bari bagiye gushira kuko amazi yari yarakamye.\nInkuba iraritigisa nko muri Rwicanzige. Imvura irahungutse, ijuru riratumbye, imvura irahangutse. Inka zirakize, abantu barakize, barahinze kandi mbere bari barashize barabuze amahahiro.\nInkuba iti, \"Sebwugugu ko ari jye ukurusha? Reba inyabutongo zameze, ibishyimbo barabibye bireze, imvura irahangutse. Ndakurusha. Henga nguhake umenye ko ari jye ugutwara. Wowe ujye ugendera ku busa, wibere aho uri igikuku hasi jye ndambura amahanga yose nkagera aho ibintu bigarukira, ngatunga abantu bose.\"\n\nSebwugugu ati, \"Genda wiyendere ibintu byawe ndabiguhaye niba ari igihe kigeze.\" Yemera gutsindwa rero. Inkuba iti, \"Jyewe ni jye utegeka igihugu cyose, jye ukwiza igihugu cyose, jye ukwira amahanga yose, ngakiza abantu bose aho bava bakagera.\nSebwugugu wowe utunze bike mu ishyamba, ni jye bigenderaho.\" Bari barahiganiye ku nka yabo Kanyemera. Inkuba iti, \"Reba aho zirisha mu ishyamba, ziranywa amazi nizaniye, zirarisha ubwatsi nikomeye.\"\n\nNguko uko inkuba yatsinze.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 154, "story_title": "Intwari", "story_text": "Rutajabukwa n'imitima ingamba zimisha imituku\nRwa Nyirambirima ndi intwari inkotanyi yamennye\n\nYashinze urugamba rukora amaraso ati Rwampingane\n\nNdi Mukaragandekwe nangwa n'ababisha iyo duhuye ndarakara!\nYubububububuuuuuu!!!!!!!!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 155, "story_title": "Inuma n'imbeba", "story_text": "Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga. Umutware wazo arazibaza ati, \"aya masaka yamenwe n'iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama.\"\nIzindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose. Umutware wazo arazibwira, ati, \"sinababujije mukanga? Nimugerageze kugurukira rimwe ahari muravamo.\" Zigurukira icyarimwe, ziterura wa mutego, zirawutahana.\nZigeze imuhira ziti, \"tugize dute se kandi, ko tutabasha kuwikuramo?\" Umutware wazo ati, \"nimuze dusange umutware w'imbeba, ahari yashobora kudukiza.\" Ziragenda zisanga umutware w'imbeba yicaye ku ntebe y'ubutware.\nZiramubwira ziti, \"twagize ibyago, none tuje kugusaba ngo urebe uko wadukiza.\" Umutware w'imbeba abwira ingabo ze ati, \"nimuce uyu mutego vuba.\" Nuko ziwahuramo amenyo, zirawucagagura, inuma zikira ubwo.\n\nMaze zibwira imbeba ziti, \"mubaye inshuti z'amagara.\" Nuko ziherako zirataha. Na twe rero twirinde gukorakora no gutwara ibitatugenewe. Dukurikize inama z' abaturuta, kandi tujye twibuka gushimira abatugirira neza, baturinda kugwa mu mutego w'ibidutera amatsiko ashobora kudukururira ibyago.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 156, "story_title": "Icyivugo cy'Igitoki", "story_text": "Ndi iseri ry'igitoki niba ndi imbwa ndamaze!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 157, "story_title": "Akira ibihembo mbyeyi", "story_text": "Iyi nkuru nziza inzaniye ituze\nNari naraye imitima ibunga\nNyibaza niba waruhutse.\nNdahumetse gira urugwiro\nUbwo watugabiye Murorunkwere\nNkuye ubwatsi dore ibihembo.\n\nUmuhate akabere\nAhorane akabiri keza\nAzakure asa n'iwabo\nTumwite Musaninyange\nAgasingizo ka Se\nAzabe Mutumwinyambo.\n\nAbapfasoni nkawe\nN'amagaju y'abari\nB'ababenga-mucafu\nBagusange ku kiriri\nBagusingize cyane\nBagasimbize akana\nImpundu zibe impakanizi.\n\nUrucanda rucutse\nNarwo ruze ruceza\nRusuhuze Impeture\nIduhaye iyo Simbi\nIje isanga Bebesi\nNa Giyane ubasumba.\n\nAmakombe n'Ingamba\nBo mu Rwanda rw'Abaganwa\nNabo baze ari benshi\nBabature urugwiro\nBabataramire cyane;\nNibacuramo agacuho\nNdagacutsa gacike\nNigashaka gushibuka\nNdagashora amakuza\nY'amabango uruhuri\nRusagamba mo injyana\nN'ubukombe bw'ingingo\nZivumera mo impundu\nZ'Umubyeyi uruhutse.\n\nRamutsa akana kawe\nUti: aragutashya cyane.\nN'ubwo asa n'uwatinze\nGutaha urwa Gasabo\nNgo asimbuke na Rusizi\nUruzizi rusange\nIzimano ry'iwanyu\nArishotse acurura,\nNutegereza cyane\nIcyiru azagitanga.\n\nNdagutahije nawe\nNdayiteye \"niwonkwe\".\nIyo ntunga amagurutsi\nMba ngutashye ho Mbyeyi\nNkagusanga mu bawe\nNkabashimira mwembi\nNkabashyira ibihembo\nN'ibihumbi by'impundu.\n\nNdamukiriza u Burundi\nN'Ibisonga by'iwanyu\nUti: Umwungeri mwiza\nNi uragira agashora\nBwakwira agacyura\nMaze intama nyamwinshi\nAkazima ibirura\nN'ibisambo by'impehe\nBigasanga ari maso\nNtibizicemo n'imwe!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 158, "story_title": "Igare", "story_text": "Iri gare mujya munyoga\nMukarinyonga inchuro nyamwinshi\nRidaciriwe n'urubanza\nReka mbabwire uko naribonye.\n\nRigira amahembe ariko ntiryica\nRigira amasasu atagira imbunda\nRigira umunyururu nta ngororwa\nRigira ibiboko nka ba bandi.\n\nRigira imipira ritifubika\nRigira ibirenge bitigenza\nRigira umusingi ariko inkwi ntazo\nRigira n'inkingi nk'inzu ya cyera.\n\nRigira ifarasi itagira ubwoya\nRigira inanga ridacuranga\nRigira imashini itadoda ikanga\nRigira n'inzogera, ryagutura zikirenga.\n\nRigira sitade ikarihagarika\nIritayigira ni \"Mfashanyare\"\nRyasaza ngo ni \"Kajaganya\"\nIrishya ryo ryitwa Mutongoro!\n\nRigira n'intebe imbere n'inyuma\nRikanaheka ariko ntiryonse\nKandi nta ngobyi naribonanye\nNtirinavuka bararihanga.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 159, "story_title": "Impyisi n'ihene", "story_text": "Kera amapfa yarateye izuba riracana, ibyatsi n'ibiti, biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga. Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti, \"nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka.\" \nIhene zose ziti, \"ni uko, ejo tuzagenda.\" Ruhaya iti, \"nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure.\" Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama. Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye. Ruhaya izijya imbere. Impyisi izibonye iti, \"murakaza neza mboga zizanye!\" Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba. Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti, \"ese urarya uduki?\" Ruhaya iti, \" ndarya utunkucenge.\"\nImpyisi iti, mpa na njye numve.\" Ruhaya iti, \"henga ngutumirize bakuzanire.\" Nuko Ruhaya ireba amashashi y'ihene iti, \"bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma. Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo.\" Ziragenda zirahera. Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti, \"urabizi, natumye abana b'ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge.\" Ikurebera ihene z'amariza irazibwira iti, \"nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo\" Ziragenda nazo ziherayo. Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti, \"ohereza izindi, za zindi zatinze.\" \nRuhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina. Niko kuyibwira iti, \"henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe.\" Ibwira ihene z'amajigija iti, \"nimuze mbatume.\" Ihane ziza zose. Irazibwira iti, \"nimugende na mwe munshire umuti wa mperezayo.\" Ziragenda, zigumayo.\n\nRuhaya imara umwanya iti, \"ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze.\" Impyisi iti, \"genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza.\" Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba. Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka. Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakurya. Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti, n'amabuye!\nRuhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma yayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti, ntunsiga, uranjwa!\" Biriruka bimara imisozi, iti, \"genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi! Habe ku manywa nkurye, habe mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari.\" Ruhaya na yo iti, \"tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya.\"\n\nImpyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi! iti, nda mu isenga ryayo, igeze aho iti, \"ngiye kureba Ruhaya.\" Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z'abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y'ikigega iravuga iti, \"si jye wagushyikira. Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n'iki? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?\" Ruhaya iti, \"uramaze undye uko ushaka, nta mbabazi ngusaba.\" \nImpyisi iti, \"ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!\" Ruhaya iti, \"noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi. Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza.\" Impyisi iti, \"ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice.\" Ruhaya iti, \"nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?\" Impyisi iti, \"wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!\" Maze Ruhaya irivuga! Pfuuuuu Meeee Meeee! Impyisi iti, \"reka na njye nivuge rero: huuu.. huuu... huuu..!\" Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n'imihoro, impyisi ipfa ityo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 160, "story_title": "Inka ya Musoni 3", "story_text": "Rugina bingiza Izogeye\nRukabu rw'amakuza akebye imbibi\nRugomwa bacuranga mu mbuga\nRumarashavu ziga inkubito\nRudahinyuka bazanye imiheha\n\nRusengo rwo mu ngabo z'isuku\nRuberwa n'imanzi ku mubiri\nRutica umugambi w'impuruza\nRuboneza abahutira umugabo\nRujyana isahaha mu mihigo\n\nRuhingika intumbi mu rubuga\nRutumva ay'inganizi ziterura\nRuhangariza itiro umurambi\nRuhangura ay'imihirimbo\nRuhambana imbuzi umugereka\n\nRwa Mirindi ya Rusizana\nIsata yateruye mu bukangara\nIgeza izogeye ziba amariza\nItareshya n'amashyo y'Ingeyo\nYakaraswe na Rwabugiri\n\nImana y'ino yabiremye kumwe\nIbaha igikundiro cyo ku mubiri\nNgombwa ntiwagira n'aho ukema\nInganzo yayikundiye kera\nZikijya kwibuka imiborogo\n\nIyanjye mihigo nyizizanamo\nNsa n'ukuye imiheha ibwami\nNsanga zinkumbuye zose\nZikwiye inzira yo ku ndengo\nZirora impinga ntungukamo\n\nNzikatajemo impamagazo\nNta yacikanywe n'impakanizi\nInyambo ni icyo twuzuriyeho\nNuko mbanza izirimo inyamibwa\nUbwo Rutarindwa yazihanaguye\n\nNinjya kwita ingabo z'i Nduga\nI Nyanza nibajya kuziririmba\nNumve iy'Insezeranyaminyago.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 161, "story_title": "Insina zateye amahane", "story_text": "Nsobanuze abampatse\nImpaka z'uru rutoki rwanjye:\nRurantota bukira (ntaruhingiye)\nRugahinduka umushike!\n\nYarambajije imwe NKATI,\nIti \"mbega ko utembagaje umwaka utampingiye,\nNka kera na bagenzi bawe?\"\n\nNti \"Mugenzi wanjye ntazi guhinga,\nAri mu ruganda, aravuguta imivuba,\nAracura ibyuma bya rubanda!\nWa rutoki we wizimura:\nIrarire twabaye bake!\n\nYarantonganije imwe NTUNTU,\nIti \"mbese ko wirengeje umwaka utambagariye,\nNoneho wungutse kindi ki?\n\nNti \"niyunguye inka, ni eshanu;\nZirimo imwe ikwiye umuhange,\nIhogaje ubw'ishashi,\nIshigaje atanu ikagorora!\"\n\nIti \"ese ntuzi ko ari jye wakubereye ikiramiro,\nNkagushyikiriza izo nshyame,\nMuryamo yateye nkagutesha umuheha?\"\n\nRwuriranyaho rwose rurambaza,\nRuti \"mbese uru rwiri rw'uruhitirane ,\nKo rusobetse intuntu rugafatira intokatoke,\nHarya iyo nyota uzayishira gihe ki?\"\n\nRukandaza mu nzozi,\nNta n'inzoga yarwo mperuka!\nIyo urwagwa rudateretse,\nInyota iransibasiba.\n\nEse wa rutoki we ko ntahinga simpingirwe,\nKandi nkaba narabyaye abana mpereza ikibira,\nUragira ngo nguhingire gihe ki?\nUrampora ubukene, igendere\nWisangiye Ruyundo\nNi we wahawe ingabo zihinga!\n\nNyamara sinaruhaze nduhora ko rumburanya;\nNdugerageza ku itema no ku isekera,\nRuranga rurantukurana!\nRuragenda nsigarana izirusumbya urugero:\n\nIyo yannye yengerwa urugo,\nNdetse igasagura intango!\nNtirushya abayihingira,\nNi yo yirundamo imitumba,\nUkayihorera ikagumya ikana!\n\nNgo ntitunze urugo irabizi,\nRutunzwe na nyirarwo warwubatse,\nWe na Nyirarwozibyanzi twita babiri!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 162, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 6", "story_text": "Urugendo rw'iyo Ngurube, kuva i Kabgayi kugera i Kigali; itesha Abatware imirimo bagenda bayihatsweho.\n \nInyumba iryohera n'amaso\nAmerwe akica aho itabazwe\nNdavuga izongesha abarebyi!\nNgiyo intamati ihaka Abatware, \n\nIya rwikundwaho n'abasilimu. \nIyo basamarira bayirabutswe, \nIya rwikanyiza abo Batutsi, \nUmunsi ihinguka i Kabgayi \nAbo mu Marangara ikabakaza ipfa,\n \nYarahatinze cyane Haguma, \nAkabya guhanga iyo nzovu amaso, \nAritegereza aratangara, \nIntege zitaha arazihebura; \nAtumiza igare ryo kujya i Nyanza,\n \nKwaka uruhushya rw'i Nyarugenge. \nBati: \"Urarwakira ubusa cyane, \nKuko Isabukuru yegereje, \nMukaba mwarabihagariwe;\nUbe uhengeranije icyumweru!\"\n \nAti: \"Narushakiraga indi mpamvu, \nNgo mputere amasiga muyaga \nNyifatire ahagana ku Ruyenzi \nTujyanirane nyizihirije!\" \nBati: \"Ese ni iki uvuga Mutware?\"\n \nAti: \"Munyinjira iki muyizi, \nKo ari yo ndondogoza-barebyi!\" \nNa we Atanazi ari we Kanimba, \nApfa ayo kuyibona ibungabunga; \nIby'urwo ruhusa biramurenga!\n \nIcyo yiringiye kirasohora: \nIngurube ihingutse i Nyarugenge, \nIzembagira Abakuru mu maso, \nHabura uwibuka kumutota! \nUwitwa Mfizi ari we Alfonsi,\n \nYari yagiye migezo nk'ukwo, \nUbutoni bw'iryo tungo rinini, \nBurangaza bene ubwite \nIsaruti abahaye iba iy'ubusa: \nKuza imbura-gihe kwe n'imirimo,\n \nAbyizigura nta hazabu! \nUmwete w'abakuru waragiye \nUhugira ku ngurube rubunga: \nIfata mu maso barahumiriza! \nNaho ubwo Semugeshi i Bufundu\n \nAsanga Rwitsibagura mwumva,\nAfatiye Birasa ahagana i Nyanza \nBari ku kirari cy'iyo ngurube, \nBamwingingira kubajyana.\n \nUwo mu Bufundu akaba anywa itabi \nAriyumvira bimara umwanya; \nUbwo aribwira ati: \"Ntibagerayo \nTurayisangira barye byinshi, \nMbe nitubirije umugabane!\"\n \nAshyiraho akenge arabahakanira, \nAti: \"Ibyo biranyereka ko mwembi, \nIby'iyi modoka mukibibarirwa! \nUko muyiruzi iyi iragatsindwa: \nIgira amanyembwa aruhije ubwenge!\n \nYumva abantu bayinjiyemo, \nAbatari jyewe ikabahishura! \nIkanywa lisansi vuba na bwangu \nIgasara nk'iyasinze, igahwera! \nNkazagomba kugura inshinge,\n \nNkaziyitera igahembuka! \nKuyibashyiramo byaba rwana, \nSi ibigeragezwa ku rugendo! \nYadupfana aho tuvugiye aha, \nIkadutamaza bikadushobera!\n \nIcyakora mwantuma guteguza, \nNdetse mukandika nk'ibaruwa \nIvuga ko mwaba mutahasohoye, \nIngurube ikicwa mukiri mu nzira \nNahabwa igaburo ryanyu\n \nNgapfa kugerekeranya ku ryanjye \nNgo ndore iherezo ukwo byagenda, \nUmuntu w'imfura abyihase \nAgashira inyota y'iryo tungo \nBita \"Indyohesha-birayi!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 163, "story_title": "Munanguzi wa Runihurambogo", "story_text": "Rutebukanimbunda imbere y'abasore\nRwa Mudasumbwa ntasumbwa\nInkaka ntahindagara habyutse imbogo\nImbirizi yazimaze mu ruzi.\nIyo yagambiriye umuhigo\n\nAhiga mu museke\nAmasasu akayasobanura\nAri Munanguzi wa Runihurambogo.\nImpara ziramurahira\nIyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera\n\nYiciye Kibingo cya Rukayire\nYicira Kigarama cy'Intaganzwa\nYicira Mwiri na Rumuri.\nMuri Nyakare kwa Rwisumbura\nYishe Musumba wa Ruguru\n\nNa Maburane ya Giseke\nRwishiki rwa Matunguru\nIgitondo gitangaje\nYatanze abandi kwirahira\nUwamuhigaga urugero ati:\n\n\"Nimuze duhige Rugege\nRugerero aberetse ibigeni\nArasa imigereka\nBagerura imihigo\"\nRugerero rwa Buruhukira\n\nYahiganye n'abarekezi\nYica urukeza rw'ingwe\nIngurube zihunga imigano\nYayiganduje abahutu\nKu Rutabo rwa Jenda\n\nIjoro ritahanye umwijima\nYambara amatabaza.\nIngwe iteye ubwoba\nAbatindi bo mu Mutende\nAtanga abandi guhurura\n\nNtiyahumbira nk'abanyabwoba\nAyirasa izuru izuba rijya kurenga\nAbazungu bamukora mu ntoki\nKo abakijije intambara y'ijoro!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 164, "story_title": "Inka ya Musoni 2", "story_text": "Mugabo wesa ingogo mu igugu\nWa Rugenerambuga rwa Ngoboka\nInkuba yabyawe n'inkaburano\nIzira kubangira amarere\nIgasa na Rwabugiri n'inkesha\n\nN'ingendo ashinguranye ingoga\nN'ingingo Imana yamugoroye\nN'ingoma zizihiye iyo ngoro\nN'impembe z'umuronko w'imbibi\nNa mpiri yaje ashoreye imfizi\n\nN'impunga itikanga impuruza\nN'amariza y'Impangazamihigo\nN'umutware washinzwe inkiko.\nN'ishimwe ry'abanyarugerero\nN'iraba n'ikamba ryera\n\nN'amakuza atendeye ku nti\nN'ingondo asesuyeho ingeyo\nN'impundu zavanze n'ingoma\nN'ibigwi asangiye na Ntayozisa\nN'irembo ritaha inyamibwa\n\nN'amakombe asanze i Buganza\nN'amarere avanze n'ubukana\nN'amagana akomoje Mwezi\nN'iyindi ngabe yiyungukiye\nNo kuba umwami bimwizihiye\n\nAkazira kumva undi waryitwa\nAgira ngo igihugu cyitwe icy'umwe\nIkigeni yenze ingoma abikwiye\nIramugaragaje Imana irema inka\nUburyo abasumbya ijuru nk'ijuru\n\nNtiwahakana ko yaremwe n'enye\nZamuteraniye ku mubiri\nZamuraraniye umugambi\nAje no kuzuzurira na neza\nNtiyazigorera mu iremero\n\nIzigisha kurema abami\nI Rwanda twese twita Rugira\nNi yo yabanje gushyiraho iminwe\nIyindi Mana yaremye Indamutsa\nIbonye urwo rugero\n\nNtizatanya zinyuze inzira imwe\nIyindi Mana yaremye inyamibwa\nImwambika imitako ku mubiri\nImaze kumwanamizaho urubera\nIbona ayibera Rutayoberana\n\nIhita mu bana b'Inyarubuga\nAba ari we iha umuturano w'ingabe\nAragumya yurirwa n'ishengero\nN'ingoma yambitswe n'ubwema\nImuha umutagara w'inyamivugo\n\nImpundu ziba inyange i Rwamiko\nImana zimugize Rwabugiri\nAtereka imfizi kwa Rwogera\nAbarirwa ishyamba ko ririmo ishya\nUmwami ntiyakerereza ingabo\n\nIngangurarugo azigenda imbere\nUmwiru avugije Rukambura\nYibuka umurimo w'Umwendeye\nAkeza ingango yarayemo isa\nAbamburwa n'umurishyo w'ibihubi\n\nYumva Ibihogo birangira\nUmwami amaze kwerekwa inyambo\nImpundu azigabana Gishari\nIsake ntiyarushya ayumviriza\nAkaba yaraje inkuge mu cyambu\n\nImpundu ziba inyange i Buganza\nZirinda zishyira i Rwamagana\nZiba urwanaga i Buganza\nZivuga ku Muringa wa Rubona\nZivuga ku murenge wa Gorora\n\nZivuga ku Murambi wa Gikoma\nZivuga mu ibuga rya Kivuba\nZivuga i Humure ry'iheru\nZiba urwanaga mu Rutagara\nBarazumva abari ku Kibenga\n\nZirahanika kwa Rutarindwa\nZivuga ku mutwe wa Remera\nI Gatsibo barazimusanganiza\nUmwami uberwa n'amaribori\nAkaba yakumbuye urugerero\n\nBashumishe Urukerereza\nArambagire agana ingabo Runyinya\nZaganije n'i Rubambantare\nAsanga azirimo Rwamurenzi\nAgeretse inkoni itagwabira amashyo\n\nAgaruye ingunda utarushya kubara\nAhinduye Ingaju ku muheto\nAcaniye ziminuye i Mushongi\nAteranyije imitwe y'ibikumba\nArunduye ibiraro i Mubari\n\nAsaguye amagana ku bihumbi\nArahira amabuga yejereje inka\nAfukuye Gahurura yabaye iye\nNta wamusiganya umurambi\nAba yashotse agakuba amariba\n\nUmwami utihunza mu mihigo\nNi bwo asanze amapfizi aroha\nIzuba rizima akerekana inka\nAmurika n'abakebesha inama\nBaramenyera baba aho ategetse\n\nUmwami wimye ibinyurabose\nUzira kurembera umwimirizi\nAhari data ava inda imwe n'inkuba\nInkiko zose ni we zirahira\nNta muhinza ataranihura\n\nNone kandi yahamije imbuga\nSi ugukabiriza k'umuhanga\nInyamibwa aratira Abanyamahame\nIbyirutse ari Insezeraminyago", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 165, "story_title": "Ni jye Muzimyi!", "story_text": "Nazinduwe no kuzitana n'umuzimyi\nMuzimirizamo Rwantizimira\nAhinduka umuzimu\nYahoze ari muzima.\n\nNisasira Musenyi\nNkiyorosa Muvumba\nImfizi yo mu basare.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 166, "story_title": "Ubwoba bw'inyamaswa", "story_text": "Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y'igiti kinini cy'ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y'icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi iruhande rw'urukwavu.\nUrukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyirumurima uruvuza amabuye ashaka kurwica. Nuko ruhera ko rwiruka amasigamana rutazi iyo rujya, umutima waruhubutsemo! Inkwavu zene warwo zirurabutswe ziti, \"turashize! Nimuze duhunge natwe, naho ubundi biducikiyeho!\" \nZiruka ubwo ubutarora inyuma ku buryo n'izindi zahuraga, zazomaga mu nyuma zitiriwe zisobanuza. Ingeragere ngo zizibone ziti, \"ubwo ziriya nkwavu ziruka kuriya ntabwo ari gusa, ishyamba rigomba kuba rihiye. Nimuze duhungane nazo, byakomeye!\"\nIngeragere zose zifata inzira ubwo zikurikira inkwavu. Za mahuma ziza kwikanga iyo nkubiri, zicwa n'icyunzwe, ubwoba burazitaha. Igitima kiradiha, zitunga ibizuru hirya no hino, amatwi zirayabanga. Ziti, \"uwo munuko ni uw'ishyamba rihiye noneho akacu karashobotse.\" Zifumyamo!\n\nNi Bihehe mutayobewe, inzira zirayitora, si ukwiruka zica ibiti n'amabuye! Ntibyatinda, imbogo n'amasatura birabukwa agashururu k'umukungugu, watumaga mu nzira y'urwo ruvange rw'inyamaswa. Ubwo ni ko amabuye avuza ubuhuha iyo nkora yose. \nMu gihe zikirangaguzwa zigira ngo zibaze ibibaye, iz'udusore ziba zirahise zigurukira mu bicu ziti, \"ibintu biracitse, ishyamba ryahiye, n'amahirwe tugize ni uko inkwavu n'ingeragere zabimenye kare. Ndetse nta gushidikanya, dukwiye guhungana na zo.\" Zizikurikira ubwo.\n\nInzovu nazo aho zibyagiye zishya ubwoba ziti, \"ubwo icyunzwe gikomeza kwiyongera, ishyamba ryahiye, umuriro uturi hafi. Igisigaye ni ugukizwa n'amaguru.\" Imigobora zirayirarika, ibitwi zirabyitera, amaguru ziyabangira ingata!\nInyamaswa amagana n'amagana, inini n'intoya, zigenda ari uruvunganzoka inyuma y'inkwavu. Induru ziravuga, ibikombe biromongana, imisozi irirangira, urusaku rurushaho kuba rwinshi, ukaba wagira ngo ni inkuba zirwaniye muri iryo shyamba.\nInkwavu uko zafashe iya mbere, zumva induru n'imirindi inyuma yazo, zikarushaho kugira ubwoba, noneho si ukwiruka zigasara. Izindi nyamaswa nazo zabona inkwavu zongeramo umurego, dore ko zizirusha kunyaruka, zikarushaho gukuka umutima no kwiheba. \nIcyakora inkwavu ni zo cyane cyane zahaboneye amakuba, zazirikanaga umuntu wazirukanye azivuza amabuye aho zari ziryamye, ubwoba bugakomeza kuzica; zakebuka inyuma zikabona ibikoko byose biziriho, noneho umutima ugahaba.\n\nUbwo ariko intare yari yiryamiye mu ndiri ya yo, ntacyo yishisha, itaramenya ibyabaye. Sinzi uko yaje kumva urusaku n'imirindi y'inyamaswa irakanguka. Irabyuka, irinanura, isohoka igomagira, iritegereza, ibona inyamaswa zose ziriruka nk'izasaze.\nIratontoma igira kabiri, iroshye ubwa gatatu, inyamaswa zose zibura aho zirigitira, ni ko guhagararira icya rimwe imbere y'umwami w'ishyamba. Ariko umutima wari wazishizemo rwose, zituragurwa. Iby'umuriro byo ntizari zikibitekereza, kuko umutontomo w'intare wari wazikangaranyije.\nIntare ihera ku nzovu, iyibazanya uburakari bwinshi, irazibaza iti, \"mwa bigoryi mwe, murirukanswa n'iki bene ako kageni?\" Inzovu ziti, \"twabonye imbogo zihunga umuriro, zivuga ko ishyamba ryahiye, tubona ko natwe ntaho dusigaye, duhera ko tuzikurikira.\" Intare ibaza impyisi iti, \"ni iki cyabateye ubwoba?\"\nImpyisi ziti, \"twabonye ingeragere ziruka zihunga, dukeka ko ishyamba ryahiye, natwe turiruka.\"\n\nUbwo zungamo zivuga cyane ziti, \"kandi Nyagasani, ntuyobewe nawe ko iyo ishyamba rihiye tugomba guhunga.\" Intare ibaza ingeragere iti, \"mwirukankanywe n'iki?\" Ingeragere ziti, \"twabonye inkwavu ziruka, tubona ko hari ikiziteye, natwe turahunga.\"\nIrashyira iza kugera ku nkwavu irazibaza iti, \"ni iki cyabateye guhunga, mugatera imvururu mu zindi nyamaswa, ishyamba mukaritera hejuru, none mukaba mwambujije gusinzira?\" Rwa rukwavu nyirabayazana rusubiza intare ruti, \"umva Nyagasani icyabiteye, nari nihundagariye mu gacucu munsi y'igiti cy'ipapayi ntangiye guhondobera, numva ikintu kinini rwose kimeze nk'ibuye kinyikubise iruhande.\nUbwo mpera ko ndabaduka ngenda niruka mpunga mwene muntu. Uko niruka nihuta, bigeze aho nza gutekereza ko ryaba ari ipapayi ryahubutse mu giti rikangwa iruhande. Ni uko nkomeza kwirukanka kuko nta cyemezo nari mfite.\nNgo ngere ahitaruye, nkebuka inyuma gatoya, nsanga inyamaswa zose zo mu ishyamba ziruka zinkurikiye. Nkuka umutima cyane, ni bwo nkuyemo nkomeza guhunga.\"\n\nIntare imaze kubyumva isanga nta buryarya, nta n'ifuti, ahubwo ari ubucucu inyamaswa ziyokamiwe iyo ziva zikagera. Bigeze aho ibitwenge birayitwara, maze itembagara aho ngaho! Nuko izindi nyamaswa uko zagateraniye aho zose zikorwa n'isoni zisubira imwe iwayo indi iwayo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 167, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 8", "story_text": "Rwogesha ku y'imbibi\nRushita ku y'imberera\nRukaraga ku mpitira\nRukaranga ku mpini\nRwogesha ku mbuga\n\nRwanika ku ntagara\nRwesa aho ku nkiko\nRukubira imigereka\nRukomerabigembe\nRukenyerera kuratwa\n\nRutareshya n'Itiro\nRugo rwogeyemo Ingeri\nRugomwa zibaza imihigo\nRugina rw'ingabo nziza\nRukabura imigereka\n\nRutebezabigembe\nRukanirabigarama\nRugina zita Rubabaza\nRuribagizwa rw'inyange\nRubuzaguhumeka\n\nRuti rwonona isuri\nInyamibwa baririkije hose\nNgo emwe aho kugwa imusozi\nNgo bapfe nta kibariro\nAhubwo bazegamira ingeri\n\nImbizi bacurangiramo\nIngoro y'umwogabyano!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 168, "story_title": "Ibyivugo by'Abana", "story_text": "Igice cya 1\n\nNdi Nkubito idatinya,\nNdi Nyambo sinkenga,\nMucyo wa Rutinywa,\nNdi umuhungu ntibyijanwa.\n\nNkubitiye umuntu mu gikombe,\nNdamuzamura mukubitira mu gahinga,\nNgo ejo batagira ngo ni inkangu yamumfashije.\n\nNdi Nyamugendamubimbere,\nSingenda mu b'inyuma,\nNi jye Nyambo yogeye.\n\nNdi agaca mu ziko ntigashye,\nNdi inkuba y'amaganga.\n\nNdi Gatobotobo ka Ndabateze,\nNatega neza ndagatabaruka.\n\nNagiye ku rusenge\nIbitugu ndabitigisa\nImyambi ndayisukiranya,\nAbo twari kumwe ndabacyaha\nNitwa Cyaradamaraye.\n\nNahagaze mu mpinga ndasa umwambi\nUmukobwa arambona, ati:\nUno muhungu yarasa neza arakandongora.\n\nNdi akana k'amanyama ka Runyanyaga\nNanyanyagije imyambi mu rugo rwa Muvunyi\nNdi umuvunankokora wa Nkomati\nNice ngeze ku rugamba, nkarutera\nJye nyamibwa y'umutwe.\n\nNdi akavuzavuza, kavuza amacumu kakayavundereza,\nNdi umuhungu w'ishema.\n\nNdi inkubito idatinya\nNdi Nyambo sinkenga\nMucyo wa Rutinywa\nNdi umuhungu ntibyijanwa.\n\nNdi inkubito isanganwa igitero\nRwagitinywa ndi Imanzi,\nNdi umuhungu wemeye imihigo.\n\nNdi nyamugenda mu b'imbere\nSingenda mu b'inyuma\nNi jye Nyambo yogeye.\n\nNdi Nyamuturukira intambara ku mutwe\nNgira ngo nyitere amacumu\nRwa Ntabashwa ndi umusore w'imbungiramihigo.\n\nNdi umuhungu ndi umuziraguhunga,\nNdi inyamibwa idacibwa umutsi\nSi ndi agatinya kuvuga ibigwi byanjye.\n\nNdi uwo baririmba ijabiro rigacya\nRukerantambara ndi Rusengo basanga kwa Kagenza.\n\nNkandagiye mu gikararanka\nAgakambwe karikanga,\nNti: \"Humura nyagakambwe\nNdi Mirindi y'abasore\nNyamuca mu gitaramo igitondo gitangaje\nI Nyanza kwa Rudahigwa\".\n\nRukamatamuheto rwa Mwiyahuzi\nNta rugamba adatwaraho ubugabo\nRukukumbashingwe rwa Mushimwa\nYakoze mu cyibo akuba icyinyo\nYari yarahiye Cyirima ko nta cyo yariye.\n\nUmuheto wanjye ni igitare\nWumva igitero ukavuga ibigwi\nIngabo yanjye ni isuri\nIsengatabaro ikingira iz'inkenzi\nBananiye Rukanikamugabo\nNdi uwaraye mu mihigo\nNdi Cyaradamaraye.\n\n\nIgice cya 2\n\nNdi agasiga kisize umutuku,\nNkitwa ikirashi cy'abahungu,\nNkitwa icya Rusengo.\n\nNdi bitugu ndi bigaragara ku iteme, ndi nyamurasa aho ngamije.\n\nNdi Bisogota ndi Bisogotanyi,\nNivugiye ku rusenge umwana yivugira mu nda ya nyina\nNta handi lyabonetse.\n\nNdi ingangare y'isata yasa abakinzi,\nMilindi y'abasore, rubanzilizangabo.\n\nNdi inkubito isanganira igitero,\nMu gitaramo cy'abandi bahungu, ndi icyago.\n\nNdi inkubito isanganwa igitero,\nRwagitinywa ndi imanzi,\nNdi umuhungu wemeye imihigo.\n\nNdi inkubito y'abato\nNkubita ingamba zikerekerana.\n\nNdi rwanga kubanzilizwa\nMfite amacumu mu milindi y'abato,\nNkubita ingamba zikerekerana.\n\nNdi umulinda abikwiye,\nNishe abantu babili imyambi itaratura impumu.\n\nNdi uwo balirimba ijabiro rigacya,\nRukerantambara ndi Rusengo basanga kwa Kagenza.\n\nNi jye Gisuma cya Rusekabahunga,\nNyabarongo ba Rugina, ati: Urumva Nyirangabo ngo ndagira?\nAti: Ndumva jye Gisuma cya Rusekabahunga,\nNyabarongo ba Rugina.\n\nNishe ibihembe nica n'ibikungu,\nnanirwa n'intwali zifite amacumu abili.\n\nNkandagiye agasaza agakambwe kaliranga,\nKati: kano kana ni agakenya\nNti: aha data si ndi agakenya, ndi agakinduzi ka Kigeli,\nUjye utarama ijabiro.\n\n\nIgice cya 3\n\nNkubise umunyagisaka amasaka arasimbuka,\nYiruka ajya kuyatora,\nNanjye niruka njya kumushahura.\n\nNkubitiye umugabo mu kazibaziba,\nAkazizi karamurenga, biruka bajya ku mushaka,\nNanjye niruka njya kumushahura.\n\nRukamatamuheto rwa mwiyahuzi,\nNta rugamba adatwaraho ubugabo,\nRukukumbashingwe rwa Mushimwa,\nYakoze mu cyibo akuka icyinyo\nYali yarahiye Cyilima ko nta cyo yaliye.\n\nUmuheto wanjye ni igitare wumva igitero ukavuga ibigwi,\nIngabo yanjye ni isuli, isengatabaro ikingira iz'inkenzi,\nbananiye Rukanikamugabo;\nNdi uwaraye mu mihigo, ndi Cyaradamaraye.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 169, "story_title": "Ndoli Indongozi mu ngeyo", "story_text": "Ruganzu Rugambirira kuganza\nYishe ubutanga mirongo itanu\nYica inshira ya Mirago\nYica inkongoro ya Mihiro.\n\nYivuna Ntsibura Nyebunga\nUmwami w'u Bunyabungo\nAbakongoro bakwira imishwaro.\nYivugana Nzira ya Muramira\nU Bugara bugaruzwa umuheto.\n\nAgarura u Bungwe n'u Bunyabungo\nYubitse abahinza atsinda Abarenge\nInkiko z'u Rwanda zirenga inzuzi.\n\nYabundiye I Buhinda kuri gahunda\nYemera indaro kwa Ndagara\nNgo bene Bamara batamara inka n'ingoma\n\nNtsibura Nyebunga ubwo aba aratanze\nKavuna Karyankuna asohoje ubutumwa\nAvunira umuheto ku ivi avuma umuruho\nMaze Akagera karamujyana.\n\nAraje Rugambirira kuganza\nNyabunyana amuhaye impamba\nMuyango wa Ruhinda amugenda hafi\nNdetse agabana umugeni I Bugabe\n\nKaremera Ndagara ahabwa igihango\nKo Karagwe itazigera iterwa.\n \nYubika abahinza yubura u Rwanda\nByinshi bya Bamara we ntiyarara\nAbanyabyinshi ngo bamuhashye\nBamubura irengero bamureba.\n\nYambukiye Ndorwa y'abashambo\nGatsibo kwa Gihanga bakira umuhango\nNangamadumbu isimbura Rwoga\nUmwami w'inganji arayobokwa.\n\nKalinga ihabwa intebe y'ingabe\nN'ingaragu Kalihejuru na Bariba.\nKwa Minyaruko ya Nyamikenke\n\nUmwenge n' umwami w'u Busigi\nUyu akaba n'Umwiru w'umuvubyi\nNiho abiru bageneye ibirango\nImbyeyi zongera kuvumera.\n \nNyamigezi ya Minyaruko aziramvura i Cyungo\nMaze atetsa Kalinga n'abambari bayo\nIrongera irima, irasuka, impundu zivuga I Rwanda.\n \nUmusizi w'I Gihogwe Nyirarumaga\nYimana ingoma na Ruganzu\nIteka rya Bwimba rizima ubwo.\nUmusingakazi yima ingoma\nAkarusho ke yimika n'impakanizi.\nDukesha amateka n'umurage.\nAraje Rugambirira kuganza\nNdoli ahora Ndahiro rugikubita\nNtsibura ntiyasukirwa amazi\n\nNa nyina ntiyahonoka intorezo.\nRwamukire ihora amahano ya Kibirira\nIkimwaro cyo mu Miko y'abakobwa\nN'ibara ryo mu Rubi rw'I Nyundo.\n\nArakabuza Cyambarantama\nIcya Rugara yakigabanye ingoga\nNzira ya Muramira anyagwa amagara\nN'Ingabe Rugara igaruzwa umuheto.\nAbashahuzi bacyura ibinyita\nAbagore n'amagana bigabirwa ingabo\nUmugome azimana n'izina atyo.\n\nAravunyisha Lyangombe rya Babinga\nAhabwa ikaze ku Nguli ya Muhabura\nNdoli ya Ndahiro amuha indaro\nAmuha n'intwaro bajyana ku Ijwi\nIngabo ze zogogana iminyago.\n\nCyambarantama ahuza inkiko\nIjwi risanga Rusenyi\nUbushi n'u Bwishaza birahura\nIkivu n'ibyacyo bitaha i Rwanda.\n\nAkaba intwari Mwene Nyundo\nN'umuhigi udahusha icyico\nYazize Imbogo yigize ingunge\nI Kibingo kigana I Buguru\nAsiga yimitse n'umurinzi\nYongera imandwa ku Mana y' Rwanda.\n\nArakabuza cyambarantama\nIngoma y'u Bungwe ntiyamugoye\nAhuza Akanyaru na Nyabarongo\nNyagakecuru mu Bisi bya Huye\nIbisumizi bimucura inkumbi\nNyamibande itanga imirishyo.\n\nInzoka irahunga, inyarubumbiro zirataha\nKwa Samukende haba umuyonga\nIndagu za Binama ziba impamo\nNa Nyankaka aba umutabazi\nNone amateka aharemye ihuro.\n\nAhangamuye Mpandahande i Ruhande\nUmurwa we awutera ishyamba\nAtera Gisurere cy'i Suti\nU Bunyambilili abutera itabi.\nAnyura i Zivu kwa Nyakarashi\nAmutwarana n'utwangushye.\n\nAtera Nyaruzi rwa Haramanga\nMu Mukindo ahagira intabire\nIngoma y'Abarenge igenda nka Nyomberi\nU Burwi butaha mu Rwanda.\n\nKu Muciro wa Rusenge\nMu Matyazo ya Nyantango\nHabereye u Rwanda indahiro.\nNiho abakuro bamwiyegetse\nIngobe yahuje Imboni n'irugu.\n\nBitibibisi afatwa mpiri\nIbisumizi bimukanira urumukwiye.\n \nAragenda Rugambirira kuganza\nAsanga intwari mu mpinga ya Muhabura\nMu buturo buhoraho bw'Abatabazi\nRusenge aba aramusanze\nBiramusanze ibisumizi\nMuvunyi avuna uruti\nKamara amara impaka\nNgo ntibahigwa n'umugaragu.\n\nButansinda itemba inkaba\nIngangurarugo zigwa mu kantu\nAbaganda n'udusambi bahinduka impehe.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 170, "story_title": "Rwanda Nziza", "story_text": "Rwanda nziza Gihugu cyacu\nWuje imisozi, ibiyaga n'ibirunga\nNgobyi iduhetse gahorane ishya.\nReka tukurate tukuvuge ibigwi\nWowe utubumbiye hamwe twese\nAbanyarwanda uko watubyaye\nBerwa, sugira, singizwa iteka.\n\nHorana Imana murage mwiza\nIbyo tugukesha ntibishyikirwa\nUmuco dusangiye uraturanga\nUrurimi rwacu rukaduhuza\nUbwenge, umutima, amaboko yacu\nNibigukungahaze bikwiye\nNuko utera imbere ubutitsa.\n\n\nAbakurambere b'intwari\nBitanze batizigama\nBaraguhanga uvamo ubukombe\nUtsinda ubukoroni na mpatsibihugu\nByayogoje Afurika yose\nNone uganje mu bwigenge\nTubukomeyeho uko turi twese.\n\nKomeza imihigo Rwanda dukunda\nDuhagurukiye kukwitangira\nNgo amahoro asabe mu bagutuye\nWishyire wizane muri byose\nUrangwe n'ishyaka utere imbere\nUhamye umubano n'amahanga yose\nMaze ijabo ryawe riguhe ijambo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Indirimbo" }, { "story_id": 186, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 2", "story_text": "Ikina n'ingoma y'indamutsa\nN'umurishyo uhumuriza,\nN'umutagara w'ib'ihubi\nN'amariza y'i Ntora,\nN'imbaga y'abarorerezi;\n\nN'abaririmba impanzi,\nN'abazereka intamati,\nN'imana zicyuye,\nN'igiterane cyazo,\nNa Rucyahabigarama,\n\nN'imfizi y'icyusa,\nN'icyubahiro igira,\nN'ingabo zidahomboka.\nZikavogera imbizi\nZikanyura ku mwimirizi;\n\nIcyamamare cy'inyambo,\nBakayumva mu cyoko,\nCyareretsemo inyamibwa,\nZigahimbaza isibo,\nZigituruka mu byambu;\n\nZigashingana Kigese,\nBagasanganira Ingeri,\nZikabyukurutsa Ingabe,\nI Nyamagana ya Mutakara,\nZigashingira Indamutsa,\nImyato zayigiriye.\n\nZiba zaje mu birori,\nI Nduga baziha impundu\nAho ni mu igisha ryazo;\nZigataha i Bwishaza,\nNta yo irasohorerwa inda,\n\nZikabigerana ku kirwa,\nZisa na Kigeli nyirazo;\nZigahindukirana ishya,\nZiruta andi mashyo yose.\n\nBagatumira nyirigira,\nNgo ajye guhangura Imbizi.\nYazigera mu ruhanga,\nUrw'intwari rukarema;\nBakazambika inkindi,\nNtihagira isaguka.\n\nZigataha ishakaka\nAyo makombe nta yashishwe;\nZigashengera zose,\nNta yo bashize amarora;\nZikamurikanwa n'ingoma,\n\nMu ngo z'i Rubengera;\nNi iz'iruguru zose,\nZikuze urugero rumwe;\nMbonye urugori rugoga,\nZibamo Rugombangogo,\n\nReka aratire Ibihogo,\nAtahije Izamamaje,\nIngoro y'umwogabyano!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 187, "story_title": "Inkuku y'Ikirezi 2", "story_text": "Rutagenda mu isibo itubisa,\nRutimana n'aboza inteba,\nRudahagarara ku batira,\nRugaragara isanga imponoke,\nRuganira n'izashyamye,\n\nRubunga rw'intamati ku musozi,\nRutazura ibuga amahuru,\nRutiriranya amariba irungu,\nRushinga ahajyana umusaza,\nRushikama bizavamo gukamwa,\n\nRukomeza kuba iremezo ry'inka,\nRuhanga rucyuye inyarwanda!\nReka nyisingize nta bigonya,\nNayihawe na Mibambwe,\nArambirije kuri Nyundo,\n\nUnkunda asanganiza ivubwe,\nNyishoreza imibagabaga,\nMvuga ko ari iya Rutarindwa.\nNgeze mu mizi ya Rubungo,\nIzo mpasanze zirayiseka!\n\nNti, \"murivugisha ubusa,\nNayikuye kuri Rurema,\nSi igenda mu nduru!\"\nNi ko umurabyo utinda hato:\nMu kurwara iridudura:\n\nNdayegayeza nshyira mu nzu!\nNdagumiriza ndahirira:\nNdayivomera ndavunika!\nNdagaragura, ndagobekera,\nNyimaza kabiri nsindagiza,\n\nNjya gushora kuri Kagina,\nNgo isome amazi yoze ibifu!\nImara gatatu iruma ku duti!\nIvuye mu mapfiro,\nIshubije kuba iy'Imana,\n\nNyigomokera nk'Umwami\nMba umuyoboke utiganda!\nImpitisha mu mparuzo,\nSinayitindanira impamagazo,\nNi ko kuyita Ruvutinka!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 188, "story_title": "Ngunda", "story_text": "Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga.\nUwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi. Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n'abandi bane, bose bashyika batandatu.\nUkuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba. Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati, \"ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi.\" Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati, \"munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi.\"\nKwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga. Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka. mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu, akazamura agafuni.\nNgunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n'imwe, abona guhingura. Nuko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.\nMirenge abibonye ati, \"uyu muntu waduhingiye atya, na twe tumuhembe.\" Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n' amayoga menshi ndetse n' abaturanyi bazana amazimano.\nInyama zimaze gushya n'imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama, bazana n'imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza ibibindi by'inzoga mu nzu yose, amarobe y'imitsima bayuzuza ibyibo n'amakangara.\n\nByose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya. Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati, \"jye nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye!\"\nKwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira umugore we ati, \"dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n'izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none.\"\nNuko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n'inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry'umutsima akariyongobeza. Imikarago y'umutsima ikabisikana n'intongo z'inyama n'umufa. Byose akabivundiranya akaroha mu nda.\nNgunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy'inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje. Nuko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n'ibibindi by'inzoga na byo biguze inka.\nByose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.\n\nNgunda aba aho, aba iciro ry'imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati, \"harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya? Emwe ni koko. Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu. Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru.\nAriko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n'umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego... ndarya ariko uko ndya ni ko nkora. Ubwo sindi igisambo uko bamvuga. Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse... Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije. Ese icyatumye atandarika ni iki? Henga muhime njye kumuvumba.\"\n\nNgunda: Gahorane amashyo n'ingoma Nyagasani! Umva ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi ko nta muntu n'umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo bitwaye, mupfe kumvumbya gusa.\n\nRuganzu: Koko na njye sinzi uko byandenzeho. Ndakuzi kuri ubu uba wahamaze wafatiriye n'ahandi. Ariko se nari kubona inzoga ziguhagije n'inda yawe niyiziye? Ndetse n'ubu ubanza ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n'izihaza abahinzi banjye.\n\nNgunda: Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza gusa nigendere. Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.\n\nRuganzu: Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe, ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba? Ngaho nibajye kukwereka, ariko uramenye!\n\nNgunda: Ndasogongera gusa mba nkuroga! Ndetse mfite urugendo, iyo mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.\n\nRuganzu: Umunyanzoga ntumuzi? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba abahinzi.\n\nNgunda: Yewe sha! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.\n\nUmunyanzoga: Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe. Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi muri rwinshi. Enda umuheha.\n\nNgunda: Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha iyindi miheha.\n\nUmunyanzoga: Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire. Mbe:Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute?\n\nNgunda: Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.\n\nUmunyanzoga: Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.\n\nNgunda (wenyine): Abanyanzoga baba abapfu ! Ubundi yari asanzwe ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana. Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota.\n\nUbwo Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini ntiyanga kugawa. Kandi simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye.\nYambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye. Ubundi bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi? Henga ndetse nigendere. Sinashobora kumva imivumo y'abanyanzoga!\nTwahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse! Nguriya arahindukiye. Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse! Emwe si uruda rwanjye rwananiranye!?\n\nUmunyanzoga (wenyine): Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte? Ruganzu ndamubwira iki? Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he?\nArarinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda... Ruganzu ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi. Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga nzazisubizeho ubwanjye.\nMana y'i Rwanda, urampe gukira irya none!\n\nRuganzu: Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro? \n\nNgunda : Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse!\n\nRuganzu: Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye... \n\nNgunda (ageze hilya): Nyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi, murangirire irnbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.\n\nRuganzu: Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.\n\n\"Inda nini icura uwayihaye.\"\n\"Uburana urubanza rw'inda ntatsindwa.\"\n\nNgunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati, \" umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe.\" Maze yungamo ati, \"ndabona yagirwa na biriya bigega byombi.\"\nIbyo bigega bikaba binini cyane. Barabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara. Agira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira. Icyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya.\nAgifatana Umukunguli, agihekenya Ngoma yose, agihekenya impinga ya Nyarubaka, akizana mu Gitare, agifatana Murambi agihekenya, agisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba, agikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya, aza Nyamagana yose agihekenya, aterera impinga ya Muyange, ageze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya.\nNgunda yadukira ikigega yari yikoreye, aramunga. Icyongicyo akirya umwanya muto, kuko imisaya. yari imaze kumenyera. Maze agikura. ku mutwe, agitwara mu ntoki. Agitangirira mu Bihana kwa Mugunguje, akinyurana mu Ngorongali agihekenya, akirengama Sazange, asingira Kinkanga, Buhimba ayisiga mu kuboko kw'ibumoso, igihe ageze mu Gikirambwa kwa Nyiracunda, ajugunya ubujunde bw'udukenyeli munsi y'inzira!\nAriko inyota ntiyareka agera iwe. Umusozi arawucuba, asanga umushumba adahirira inka ze, amusaba amazi yo kunywa. Umushumba ayamuha mu gicuba cyuzuye. Ngunda ayabunda intama imwe, yongeza andi, na yo amubera iyanga, ntiyashira inyota. Nuko wa mushumba aramubwira ati, \"nazanywe no gushokera inka zanjye, sinazanywe no kukuhira.\n\"Wa mushumba acaho, ajya gushoza inka ze hirya. Nuko Ngunda igikenya yicara ku kibumbiro, arakinywa, aragikamya. Ajya mu kindi kibumbiro, na cyo aragikonoza; arigata ibyondo byo mu isoko.\nNgunda amaze kunywa amazi yose yo mu bibumbiro no mu iriba, ajya mu ibuga araryama, agarika umwogo w'inda. Umushumba amanukana inka ze, aroye mu kibumbiro, asanga humye kera. Nuko inka ze zirarumanga.\nWa mushumba akebuka Ngunda haruguru ye, aravuga ati, \"dore ruriya rudigi henga nze turugabane! \"Arakunyarukira amukoza agacumu mu ibondo, bya bizi yanyoye na bya bishaka yatemaguye birahomboka, byose biva mu nda ya Ngunda, bimanuka ku musozi, biwucamo ibikuku. Nuko icyo gihangange gipfa cyishwe n'inda nini.\n\nKuri ubu Ngunda aba afite abantu benshi bamukomokaho. Ariko yamaze gupfa, abagore be bajya gushaka amazu, bajyana n'abana babo. Abo bana bari abaryi nka se, babura ibibatunga, bapfa uruhondobero bishwe n'inzara.\n\n\"Inda nini yishe nyirayo.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 189, "story_title": "Isega n'imbwa", "story_text": "Isega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti , \"ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe niki, ko jyewe nabuze ikintunga?\" Imbwa irayisubiza iti, \"aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo.\"\nBigenda biganira. Isega iza kubona ikintu mu ijosi ry'imbwa, irayibaza iti , \"icyo ni iki wambaye mu ijosi?\" Imbwa irayisubiza iti , \"ahari ni umunyururu wanjye ubonye.\" Isega iti , \"simbizi. Ese wo umara iki?\" Imbwa irayisubiza iti , \"iyo bashaka ko ntirukana abantu, banshumika ukwanjye, bakanzanira inyama n'ibindi biryo byiza.\"\nIsega irayisubiza iti , \"mugenzi wanjye, nkunda ibiryo cyane, ariko kubirira ku nkomo nsanze ntabishobora. Urabeho.\"\n\n\"Kwishyira ukizana biruta kure ubukungu buboshye nyirabwo.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 190, "story_title": "Icyivugo cya Mahingura-Impunyu yo mu Rugezi", "story_text": "Mirindi idakangwa intama\nAriko intambara nkayikanga\nNdi ipfukamiro ry'amakombe\nAho mfukamye hacika itaba.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 191, "story_title": "Intambara", "story_text": "Iyo mvuka kera ntibyari kunkera\nNari gutabwa sinitera urubwa\nNanga kurasa no kuvusha amaraso\nKubona abantu bapfa kandi ntacyo bapfa\nBirandenga rikarinda rirenga.\n\nIyo bambwira kwambara ngo njye mu ntambara\nNari kwirwaza aho kujya kurwana\nBakanca cyangwa ngacibwa\nNkemera nkangana n'abo tungana\nKuko kwica n'ikinyabwoya bintera ubwoba.\n\nUrazi kwambuka uruzi utera uwo utazi\nYari kuba umugenzi iyo adatura hakurya y'amazi\nUkamugota ukamuhotora ukamusogota ukamusonga\nMaze yamisha bakagushima\nNta n'inzigo yo ku nzira jye nari kubizira.\n\nKu rugamba mwumva ntibanahamba\nIngogo zirigarika zigaharirwa inkongoro\nInkota ntiziga n'inkomere\nHagakuzwa inkotanyi n'inkubiri\nZirusha gukubitana inkubito uwo bita umubishi.\n\nIryo cumu bacumita mu gihumbi\nImihini imihoro imiheto izo nyanzi z'amahoro\nSimbyitwaza sinshaka kuba intwari\nN'abafite ayo matwara sinshaka ko bantwara\nNzemera nsunzugurwe aho kumena indurwe.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 192, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 3", "story_text": "Majoro ayaka Abasilimu; na bo bayirega Abanyamishanana; hanyuma Ildefonsi Mutembe ayiranga kwa Bitugangando, mu Nyakibanda.\n \nInyumba isanga inzira iyo igenda, \nNti: Iya rubumbuza mu muhanda, \nNdavuga ingurube batagereranya \nIya rudacishwa amayira asanzwe \nSi inyamaswa ni ikirunga\n \nUyibona iseduka mu isayo \nUgahuga ibyitwa gutangara, \nUkabura ukwo isa ugatayo utwatsi! \nJye nayobonye ukwo nayibwiwe \nUmunsi irangwa impera y'igihugu\n \nIgaca rubanda umukendero \nIturutse ahantu nje kubabwira. \nMajoro agambiriye Abasilimu \nAti: \"Mwe mutunze ingurube zacu, \nMurazirunde muzinyereke\n \nNtore iy'urucece yijihije \nIzazimanwa ibirori byaje!\" \nBaranasigana abahungu, \nBati: \"Dore kwishwa imirimo ngibi! \nKuba abasilimu bo mu magote\n \nIbyo biragaragara ntibigihishwa! \nTurakubwira gahwa mu rwondo: \nAbadusirimukanye mu bwenge, \nBenda ingurube bareka igote! \nBagumana isunzu benda isake!\n \nIngofero zacu barazitinya \nAmagi aho atewe barakukumba. \nUkwo baduhenda turihorera \nBaraturyamira tubireba! \nBaba injajanganya bakuryarya!\n \nUkwo batunnyega ngo turafurebye, \nAmata zihumuje bagateka. \nImineke bayimaze mu gihugu \nBakayisomeza aho n'inzagwa, \nIbyo Umunyarwanda yarabiziraga\n \nNone wibareka, nibaze: \nNa bo barunde barazitunze! \nNtugakangwe na karavati \nAbanyamishanana baraziturusha.\" \nMajoro ngo abyumve avunya Abatutsi,\n \nArabibabwira bagwa mu kantu! \nBarigunga umwanya munini \nAho bigeze bati: \"Uwabimubwiye \nYanze Umwami, aradupfuruye, \nAbuza ko isunzu riduhishira!\"\n \nMutara ni bwo ahamagaye imishanana \nYo n'amagote biba uruvange, \nAti: \"Uyu Muzungu reka azitwake \nNta mugayo zituruka iwabo! \nDore inka zanyu nazibaka, \n205 Mwazirunda nta mahane, \nKuko mwazigabiwe na twe! \nNgaho mwishakemo inkuke! \nUwayiturusha agure aba bantu! \nUwo byaturukaho ayidukinze,\n \nByamukoraho mubikinisha!\" \nBati: \"Erega ingurube ni ibihumbi! \nTurazitunze tuba tukuroga!\nNyamara iyaruta izo mu Rwanda \nIyo uwo Muzungu twumva ashaka,\n \nItungwe na nde wo kuyitanga? \nKuko ingurube iryoha cyane, \nIkaba tutareka ko iba umucanda!\" \nUmwami ati: \"Reka mwidutinza! \nAba b'ibigoma barazitunze!\"\n\nAkebuka Semutwa na Mutembe: \nBajya mu ruhando aho mu bahungu \nAbahata ijisho bashya igitutu! \nArabyitaza Semutwa ariko, \nAti: \"Nta ngurube ngira mba nkuroga!\n \nNarazihumbye nkiri umuntu! \nNarazitsembye nkijya kubyibuha \nInsigazwa yazo nimundebe.\" \nNi bwo Mutembe amwanzuranije, \nAti: \"Reka abeshye Umwami mwumve!\n \nUbwo duheruka kuza i Save,\nNta bwo wishe ingurube ikuruta? \nNta n'urwandiko waturatiye \nRw'Umuzungu utuye i Rubona \nRw'ukwo utunze ingurube z'iwe,\n\nNone ucurikiranye izo ndahiro?\" \nSendashonga agira Mutembe \nAti: \"Urasesereza ibirego cyane! \nAho yazirazaga se uhavuze utyo, \nAbanyazi bahatumwe zigashirayo,\n \nTwabigira dute ku itariki? \nJya uhakoza agatima wibwire, \nWibuke guhina amagambo! \nAhubwo va ku giti dore umuntu: \nBwira Umwami interuro yawe\n \nYo kuba uri inganza-marumbo! \nIngurube z'ibicece z'ubwoko, \nUzifite yivamo nk'inopfu!\" \nUmwami abyendera mu kirere, \nAti: \"Erega ni ukuri ko Mutembe!\n\nGira uturangire izidutunga, \nUbwoko bwazo aho wabusanze?\" \nUndi ati: \"Iyo ubimbaza utyo tukiza, \nMba nabirangije kare kose!\nNdabikubwira usange ari ukwo!\n\nUbwo ugarukiye mu Nyakibanda, \nNta Mupadiri wahasanze? \nUbumiramize aburusha Rubanda, \nAkaba ari jyewe umunyura heza! \nNta bwo agereranywa mu mubyimba: \n\nIzina yahawe ry'ubwo bwema, \nBitugangando riramukwiye! \nNguwo utunga izirema ibondo! \nNguwo utanga izihaga umuntu! \nNguwo uwagukiriza abantu,\n \nAkabaha inkuke y'uyu munsi!\" \nMutara ati: \"Ngiyo yewe inama!\" \nAhuta asanga Majoro mu nzu, \nAti: \"Iyo washakaga ubu nzi aho iri, \nNi ukwo itunzwe n'abadatorwa,\n \nKuyikomeraho nkabibakeka. \nNyamara wanditse nk'ibaruwa, \nNkayiha umuntu akayigabana, \nAri wowe ndabona ko byashoboka!\" \nMajoro abyumvise arahuta.\n \nYaka wino ashyira ku meza, \nAraruziringa afunga bahasha, \nBaruha umuntu ngo ahutere, \nAjye Nyakibanda shishi itabona \nKwenda \"Indyohesha-birayi!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 193, "story_title": "Twahururiye kubwizihiza", "story_text": "Imparirwa-kurusha nimuvuze impundu\nAbagiye kwambikana impeta\nMubambarire impumbya\nUyu musore w'inseko isusurutsa\nNk'umuseke wiseguye agasusuruko\nDuherukana tuyahetse\nNazindukanye amazinda\nNiba ntibeshye hari ku mpeshyi\nMu bicu by'iwacu bimaze gucika\nAmarembo ari imirambo\nRusoka idusekurana imisonga\nIntimba itubyina mu mubyimba\nIfumbi idutimbagura igihumbi\nDuhinda umushyitsi w'agahinda\nTuyaga amanyagwa y'amaganya\nImihogo yananiwe guhogora\nNone turahuye ngo aduhoze.\n\nNshuti y'inshongore ikwiye ishimwe\nUbwo ushinguye ukarushinga\nIntego y'abo ugwa mu ntege ikakubera intero\nUkarimba reka tukuririmbe\nKuko mu buhanzi uri umuhanga\nUkaba wanganza mu nganzo\nNdakora inanga mu mirya nyinginge\nNdi intamati ntintamaza\nIgisigo cyisuke kidasigana\nNkuvuge mu mivugo n'ibyivugo\nNguhimbe uhimbarwe\nWagaragaje ubugabo uri ingaragu\nNtiwaba ikigwari ibigwi urabigwiza\nTurahuruye ngo duhiganwe kubwizihiza.\n\nUmugeni Rurema yakugeneye\nUramutumurikiye dusanga ari urumuri Imitima isubira mu gitereko\nIgituza cyuza ituze\nTubonye asa neza turanezerwa\nTuramukebutse ntacyo tumukema\nUmugore w'icyeza ni urucyerereza\nUko ateye ni igitego\nMuri abakwe bakwiranye\nIyamuremye ntiyamuremaje\nMbere ko tubanza kujya mu manza\nUwamureze ni ahabwe inka y'ubumanzi.\n\nIcyoko kiramukanye umucyo\nAbambari baberewe n'imyambaro\nIcara ku ntebe wirebere amarebe\nUrere ibibero urore ibirori\nUbone imibyimba igoroye ibyano\nAyo mashashi ashashagirana\nAshayaye imishuni inyosha imishanana\nBadidibuze banacinye n'akadiho\nIyo misambi ivune sambwe\nTwumve imirindi iturutse mu mirundi\nY'intore zikindikije inkindi\nZikarage zicunde amayugi\nZigwe mu nka zigwire umugara\nZigerekeho ingorabahizi\nIngoma zivuge urwunge\nIngeri zirangurure umwirongi\nWitegereze igitaramo.\n\nMurarwubake mukomeze inkike\nUrugo rugare rugwize urugwiro\nAmazimano azire kuzima\nIbyansi ibihumbi bihore ku ruhimbi\nMu kirambi hasaswe imisambi\nIkambere hategurwe imitako\nAbashyitsi nibashyika bashyirwe igorora\nAbaramukazi baharamukiye kuramukanya\nHabe isangano y'urungano\nUrucanda rucanemo ntawe urucunaguza\nAbangavu bakine n'imitavu\nAbasore basurane baseka\nAbasaza babisikane bakina igisoro\nAbagore bahagorobereze\nAbagabo n'abagabe bazihagabire\nAbacurabwenge bacurange Candari\nIgicuku cyicure igicaniro kigicanye\n\nMukarutamu ntatebe gutamiriza urugore\nUmubyeyi ahembwe imbyeyi\nMwonse uburiza tubature amariza\nUbuheta bube umuheto\nBucura acukane umuco\nIbyo byiza mubihe utuzina twiza\nMubongerereho n'utubyiniriro\nMubasasire mubasiga ibisage\nMubaheke mubavugiriza ubuhuha\nMubabikire mubaririmbira ibihozo\nMusimbize ayo masimbi\nAbo bato bayaga itoto\nMureke batete batobe utwondo\nUrubyaro rubyiruke rubyibushye\nBashobore kuzishitura no kuzishora\nBabe abashumba bashisha abashimusi\nBaziragire mu rwuri ruzira urwiri\nBihangane be kurangara\nUburanga bube ari bwo bubaranga\nAb'amagambo babagarambe\nBakure bakuza abakuru\nBagire ubwiza bwuje ubwuzu\nBasugire basagambe\nTwese ntawe usigaranye igisekuru\nKandi kwa Gitore ntawabaye gito\nAbo batoni wakuyeho kuba intore\nBari abantu bagira ubuntu\nBakitwa \"biganza bigaba amariza\".\n\nUmunsi uciye ikibu\nAbahinzi batuye ikivi\nInka ziri hafi kwinikiza\nAbasangwa bagiye kuvuga imisango\nAbasanzire batange umusanzu\nAbenshi baravuga ijambo\nBamwe baraguha inyambo\nZirisha hakurya y'inkombe\nN'izagishe inyuma y'ishyamba\nIbi byose si amashyengo\nNi umuco karande\nWakomeje kurandaranda\nUdashobora kuranduka\nWahindutse umuhango\nUturuka kuri Gihanga\nTukawurusha amahanga\nTuwunywera igihango\nUba gahuzamiryango\nDusubire dusurane\nTwisungane dusangane\nKandi dusabire urwa Gasabo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Urukundo" }, { "story_id": 194, "story_title": "Impyisi n'Imana", "story_text": "Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti, \"Nyagasani, ntiwambwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nk'iyindi? Ese wabitewe n'iki?\" Imana irayisubiza iti, \"nyamara, ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye.\nAriko rero ubwo utawishimiye, ukaba ushaka urutaho, ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza.\" Impyisi iremera. Maze Imana ishaka igisembe cy'intama, iragifata ikizirika ku gahanga k'jyo mpyisi. iti, \"ngaho genda, ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira nimugoroba.\" Impyisi iragenda. Impumuro y'icyo gisembe iyitera ipfa. Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe. Ariko irihangana irakomeza. Igeze ku musozi wa kabiri, iba itangiye kukirigata.\nKu musozi wa gatatu, amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana; iti, \"hoshi! Izina ry' ubupyisi rirakampama! Urubwa ruruta ububwa.\" Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri. \n\nNimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe, yabuze uko yifata. Imana iyibonye iti, \"cya gisembe kiri he?\" Impyisi irasubiza iti, \"amerwe n'inzara byanyishe, ngiye gupfa ndakirya!\" Imana iti, \"nuko rero! Ubwo wakiriye, ntushobore kwihangana ngo ukigarure, wowe n'izindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nk'uwo.\" Impyisi itaha ityo, ntiyongera kubaza Imana iby'umurizo wayo; igumana uwo yari isanganywe.\n\nMu kinyarwanda baca umugani ngo, \"Iraguha ntimugura.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 195, "story_title": "Aba bana baranyobeye", "story_text": "Mugabe wagabanye n'Imana\nUri umugabo utagoheka\nUhetse u Rwanda rwose\nUri umubyeyi w'abanyarwanda\nNkuragije imbaga yarwo yose\n\nAba bana uko babanye\nNtibyanyuzeho na gatoya\n\nAba bana baranyobeye\nBaratongana bigacika\nBirirwa bacumitana amacumu\nNk'abatonse rimwe\nBapfa agasate k'umutsima.\nJya ubatsibura ntukabatsembe\n\nAba bana baranyobeye\nUmwe aranyonyomba agatikura undi\nAgataha avuga amacumu\nNk'utsinze Nsibura\nKandi yikoze mu nda\n\nAba bana baranyobeye\nBirirwa bavumana\nBavugutirana amarozi\nBakubitanisha inkuba\nBavugana inkuru mbi\nBategana imishibuka\nBarebana ay'ingwe\nBatungana agatoki\nBahekenyerana amenyo\nBatukana ibya Nkotsi na Bikara\nBahekenyeshanya umusaraba\n\nAba bana baranyobeye\nNirirwa mbahana barananiye\nNi uguhana uwahanutse\nNi uguhomera iyonkeje\nNi ugukamira mu kiva\nNi uguta inyuma ya Huye\nNi ukugosorera mu rucaca\n\nNtibagira ubuntu\nBarangwa n'ubwiko\nUfashe imbehe aba ikihebe\nNgo atihenda bakamuhebya\nIyi si inda ni indogano\nUwabaroze ntiyakarabye.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 208, "story_title": "Ndate Mugongo Wampetse", "story_text": "Ndate mugongo wampetse\nMpimbire Soko itagira uko isa\nUri Musego udasesereza\nWamvunyishiriza kwa Nyanja\nUkambera Umusare nta gisare\nNdakuzi kwa Mazinda\nKwa Ntamuzindutsi iyo\nWarambundikiye mu ruturuturu\nUmbera umuseso sinasuherwa\nKwezi kwera\nZuba rya kiberinka\nNyenyeri imurikira\nNtutuza gutanga\nNtukuba amaboko\nUtura i Bambe hamwe na Tuze\n\nUri Basumbinabi\nNizigusange igongo\nZemera inganzo\nZisigurirwe isubyo ry'ibizisumba\nNibagusange abasumbirijwe\nBasobanurirwe isoko\nIbasangiza n'ingeso\nIsobanyiriza Sano\n\nUsumbye itaka utatse hose\nSinakwitura itanga ryawe\nUsumbye Mugarura\nSinagusumba nagusingiza\nMuseso utagira isano\nNzagutereka nk'igisabo\nMu rusika rw'ibiekerezo\nNgutaramire iteka", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 196, "story_title": "Inkuba Ibanza Gukubita", "story_text": "Inkuba ibanza gukubita ya Rwiratiramihigo,\nNdi umutoni w'intambara,\nIntwali y'Imbabazamahanga bankunda mu mihigo.\nBazi ko nahiganye umukogoto kuri Rutangira,\nAbagitwaye imiheto batinya ku iteme,\nUmutasi wa Basebya abonye natabaye ku isibo,\nAsubiza bene Nyirantwali\nAti: Nimuhungire kuli Rutangira twatewe n'Imbungiramihigo,\nZatabaye ari igisagara.\nJye waziboneye muri Jenda,\nZatwitse ingerero z'iRuhunde na Rugundu;\nAbantu baguye mu Gitanga,\nUmubisha watembagaye inkwaya ni uw'Inkerakulinda\nUwiseguye imitimba ni uw'Inkerabatanazi,\nUwa nyamuturukwaho n'intambara yapfuye agisobanura intwaro!\nUw'intwali bakundira amarere yaguye mu rukuko;\nUwa Rukomerwa aheze mu rukara rw'inkuba;\nUw'inkaburamakuza yapfuye yakongotse.\nIngaraguramahina we yamuhinganye nk'iminega\nIntwali ibanza mu iteme ya Rutebezandekwe;\nUwe yamuteye rwubikanshuro\nUwa Rushobora kulinda yaguye mu nshuro iraye;\nImbimbura kurusha ya Rutebezandekwe\nUwe yamuteye mu ivumbara ry'akato.\nIntwali yicisha abali, uwe yamushahuje indekwe.\nIndakaliraguhiga uwe yamuhamije amakuza,\nAkimuratira ayo makuru abona inkuba zihindana imirera.\nRutivanga n'impunzi nizihiwe n'inkindi;\nMunyankiko abwira Basebya\nAti: Sigaho uyu murasano nabonye abasore baduteye.\nUmwe ni Ruti na Rutanga na Rutagerura imbaraga,\nNi indatungurwa ya Rutuma\nAti: Rutiyegura amahina ibyo guhunga ntabizi!\nJye yasanze mu mahina namurashe imisakura,\nAndahira Rukanikasibo, ngo ntiyasubira inyuma,\nYanze gusiganira iteme na Rutaganira, ntawamuturukiraho\nAtera intambara umukenya ntakire,\nYatera inshuro akagenda inshucu imwe;\nYishima akulikiye induru akaboneza indekwe.\nIndabukiramihigo ya Rubuga ndi umusore sinifuza ko itabaro risiba;\nNtwara insatirabafozi, nayigize iyo kurengera imfura.\nNtako isa ni imfuruta murabaze Rwiratiramihigo,\nAho bavuze imitimba njya kuyiteranya n'Abakogoto\nNo mu itabaro sinayisiga.\nRusenyangogo igira urusenge ruyirangije.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 197, "story_title": "Urukwavu n'igikona", "story_text": "Urukwavu rwatonganye n'igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti, \"iki gisiga nagikinishije mba nacyishe nkakirya.\"\nNuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora. Ruhageze rubona Sakabaka, rurayibwira ruti, \"nubona igikona ukinyereke, uti: dore urukwavu rwapfuye! Nanjye ndiryamira nk'intumbi.\" Sakabaka irarwemerera.\n\nMuri ako kanya igikona kiraza. Sakabaka ikibonye irakibwira iti, \"dore urukwavu rwapfuye ngwino tujye kururya.\" Igikona kiremera kiti, \"hogi tugende.\" Biragenda.\nIgikona kirarwegera kibwira Sakabaka kiti, \"data atarapfa, yambwiye ko iyo urukwavu rwapfuye, rushinga umurizo. None nduzi urunguru rwawurambitse, ni bite?\" Urukwavu rwumvise ayo magambo y'igikona rushinga akarizo.\nIgikona nacyo kirigurukira kiti, \"Sinkiruriye narubonye ni ruzima rwose.\"\n\nNuko urukwavu rubura igikona rutyo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 198, "story_title": "Bakame n'ikiyone", "story_text": "Amapfa yarateye Bakame irasonza, maze yibuka ibyo gusuhuka iti, \"mu Kinyaga mpafite mabukwe. Nahakoye inka zanjye umunani.\" Bakame iragenda, ibonye inaniwe, ijya mu gicucu munsi y'igiti, irora hejuru ibona icyiyone gitamiye umunopfu w'umutari.\n\nNkunda agatukura Bakame ikarusha! Iti, \"henga nihendere ubwenge Cyiyone.\" \"Amashyo Cyiyone? Urakoma neza! Noneho si ubwiza urasa na bike!\" Bakame ivuze ityo, ikindi cy'igipfu kiti, \"uburanga mbuhwanya n'ihoho.\" Gihera ubwo cyasamura ikinwa, umutari uragwa, Bakame irawusama.\n\nBakame iti, \"wimena umutwe Gapfe utambyiniye wa gisambo we!\" Icyiyone kiti, \"umpenze irya none!\"\n\nGisigara cyimyiza imoso.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 199, "story_title": "Imfura ni nde?", "story_text": "Imfura ni uwo musangira ntagucure\nMwaganira ntakuvemo\nWapfa akakurerera\nYakena ntiyibe\nYakira ntiyirengagize ukennye!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 200, "story_title": "Imbwa n'impyisi", "story_text": "Impyisi yarihoreye ibwira imbwa iti, \"uraze twuzure, tunywane.\" Imbwa irabyemera, biranywana, bikajya bitumirana. Umunsi umwe, binywa amayoga kwa Mpyisi; ngo bucye binywa amayoga kwa Mbwa. Imbwa ibwira ya mpyisi iti, \"umunsi napfuye uzampambe, ariko uzampambe iwanjye. Nanjye nupfa nzaguhamba iwawe.\"\n\nUmunsi umwe, ya mbwa ibwira umugore wayo iti, \"ubu njyiye kwihwereza, muze gutuma kwa Mpyisi muyibeshye ko napfuye. Nimpambira mwicecekere, ntimugire icyo muvuga muyireke.\" Batuma kuri ya mpyisi, barayibeshya, bati, \"munywanyi wawe yapfuye.\" Ikibyumva, iraza, maze ihageze yenda igishirira mu ziko, irayotsa iti, \"urapfe upfuye, ugende iby'inshuti biragora.\"\n\nHanyuma iti, \"ndajya kuyihamba iwanjye.\" Baranga , bati, \"uribuka ko itarapfa yari yarakubwiye ko utazayihamba ahandi?\" Ya mpyisi iriyumvira, bigeze aho iturumbukana ya mbwa, igeze aho batayirora, igenda iyikubita ku mabuye no ku biti, iyishwaratura iti, \"urapfe upfuye.\"\n\nIraruha igera imuhira, Isiga ya mbwa ku muryango yinjira mu nzu, ibwira umugore wayo iti, \"mpa imbugita wa mugore we.\" Imbwa irahaguruka iriruka. Igeze ku irembo, ibwira ya mpyisi iti, \"mbonye urukundo umfitiye shahu we! Ibyacu birarangiye, ntituzongera kubana ukundi! Nta kunywana n'impyisi koko!\" Impyisi isigara yumiwe, yakozwe n'ikimwaro. Maze urukundo rushirira aho. Imbwa na yo iragenda ntiyongera gucudika n'impyisi.\n\nNuko urwangano rw'imbwa n'impyisi rukomera rutyo byangana urunuka kugeza n'ubu. \n\nMu kinyarwanda baca umugani ngo, \"Umukunzi w'impyisi ni we irya mbere.\"\nMu kinyarwanda baca umugani kandi ngo, \"ushaka urupfu asoma impyisi.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 201, "story_title": "Inka ya Musoni 1", "story_text": "Rwiyamirira yuhira imbuga\nInkuba zihindura abanyabihogo\nRwa Mirindi ya Simugomwa\nImana yaremye inyamibwa y'Impeta\nNtibeho urugingo uyihinyura\n\nYamara kuyigira intayoberana\nIkayambikira ku mugaragaro\nIkayiha umuheha w'imboneranye\nIkarangurura ubwiza barora\nNdagiye inkumburwa idashyikirwa\n\nBahora biganya abo mu z'Ijari\nYanogeye rubanda ku mubiri\nN' abatayigira baranyuzwe\nNtibakirwanira kuyihogoza\nMu kuyiharuza Imbonezamihigo\n\nUmwami yayizaniye imbabazi\nAkaba agishutse mu Irasaniro\nAmaze kugwiza imyato y'ingabe\nIngoma zisuma agituruka i Nduga\nIndamutsa ishoreye ikiriri cy'inka\n\nImpundu zivuga mu cy'Imana\nZivuga mu Rubumba rw'inyambo\nZivuga Masaka ya Mibirizi\nZiba igisagara ku Muremure\nZivuga mu Ruhango rw'ibwami\n\nZivuga Inyarurama rwa Nyanza\nZivuga Inyarubuye rwa Mwendo\nZiba urwoga ziza Urugarama\nBarazumva ab'i Nyarugenge\nZishyira kera ntizasigaho\n\nBarazumva mu Nyarufunzo\nIzo ari izisanga umugaba mwiza\nZiranamiza kwa Rwogera\nZisanganira Shema ry'abagabo\nAnyura mu Bwanacyambwe zivuga\n\nUmwami wacu ageze mu Bwiza\nImpundu zongera kuhavugira\nArambagira impinga ya Runyinya\nZivuga ku mutwe wa Janjagiro\nZivuga urwunge kuri Cyimbazi\n\nAtashye i Mwurire w'Izogeye\nImana zeze batumira Impeta\nRutarindwa atinduka imuhira\nUmwami ugaruje inkiko umuheto\nAtota abungeri b'Akaganda\n\nAri we mpuruza itaha i Kavumu\nNgo amashyo yose ateranire aho\nIsi yivugiza haje nyirazo\nZibyumvise ntizatuza\nMuzi inkubiri zitwara\n\nZitanguranwa iminega y'imbibi\nZibuza umwungeri kugurura\nZirusha izo mu gicu gutinduka\nIzogeye zipfa aho zirwatiye\nBasigaye begura inkike\n\nBaziranda ku y'imbuzi\nN'iy' imbibi zaseseyeho\nN'isata na shebuja w'Impeta\nRutamiriye mu ihaguruka\nBarawuranda umutwe w'inyamibwa\n\nZose ntukuraho ingohe.\nN'amakombe afatanye n'ijuru\nUrwamu ruvugira ku murindi\nInyambo baziraraza imiheha\nInteko y'abanyanka mbi irahaba\n\nImanzi zambika inka ya Mugani\nSemibungo izitaha imbere\nZikabamo ihindira mu gicu\nZombi n'imvura izira urubura\nUrubuga kandi irarwirahira\n\nKigeri yumva ibikuba byazo\nAmenye ko ari iy'Inyakibungo\nNdinduhagwe ya Ruburamanywa\nAbanza kwesa inkoni mu nzira\nAti, \"emwe Izogeye ubwo zitaha\n\nMujye kundebera iya Rugina\nUmwisi yagize intwari y'ingoga\nNi yo imenera urugamba rw'intore\nMurore ko ari yo nkuba zigenza\nZitungutse umucyo uratumura\n\nBagumya kwaka zica imibungo\nBararirimba zinyura imbere ye\nImpundu ziragumya zirasabira\nHataha Mutara inka ya Musoni\nIgitunguka n'iya Terera\n\nIraba ryazo ritangaje\nInyange itangaza ku musozi\nNdebye Rwabugiri aho atetse\nNsanga abami bateranye\nInyamibwa mbonye itagira intarizi\n\nSinayitindanira impakanizi\nIzina ry'inkumburwa ishengerana\nIzibamo ari Insezeraminyago\nYakebwe imanzi batijana\nInganzo y'umuhanga iyimeramo\n\nInkindi yera iyitonamo ingeyo\nIzina ry'inkumburwa iraribanza\nImana irayihanagura iranoga\nAmaribori arengura ibitugu\nInkesha iziminura mu ruhanga\n\nIngondo ziyinyura imbavu zombi\nIngingo izirusha inka zo ku butaka\nImfura ya Rwogera basa umubiri\nRwamanywa ntiyajorwa na hato\nIremera iba inyamibwa yonyine\n\nMu Bihogo ntibasigana\nNanjye ugenda mu yandi mashyo\nNgaha nabona inka isa n'umwami\nUbyirutse azi gukomoza inkiko\nAgaruka yishongora mu nka\n\nNarababwiye ko avungurana\nAtagira igihe yasibye na rimwe\nInjunga ahorana abanguranye ingoga\nYayizimbishije amahanga\nUmwana asigaye yegura inkoni\n\nAturuka i Nduga ya Rukambura\nAtagira n'icumu ayigeretseho\nAgaheza impinga ya Kiburungu\nAtarikanga icyamugarura\nN' ubu unyuze mu kirari cy'inkuba\n\nYasize yanitsemo imitumbi\nN' ubu haracyacurana inkaba\nInkona zaharemye ikiraro\nIshyamba abatasi batinyaga\nNi ryo abakaraza baramvuramo\n\nMuhanike urwamu rw'ingabo nziza\nHaje Manzi isa na Rwogera\nNimurorere Mugabo w'ingoga\nAsumba abandi mu muronko we\nNimuririmbe Impashyamahanga\n\nAgarutse nk' ubwo ku cy'i Bumpaka\nNimwongere inka z'ingororano\nAgarutse kwivugira Karinga\nNimushyire ibihubi ku nama\nIzindi ngabe zavuye Ngeri\n\nZiravutwa n'ingoma y'uruyumbu\nNimuragire inka za Nyirigira\nZijye zikura ishavu ku mutima\nUrwuri ruhise inyuma y'Akanyaru\nZirimo Rudasiganywa imbago\n\nIgiti yasanze yagiciyeho\nNimumusanganize imirishyo ye\nAshoreye ingunda itaraboneka\nNimugumye mutereze impundu\nYaje Rwibasirantambara\n\nMuranategeke abimura amashyo\nYaje arangamiye ize nyambo\nNimujye mu nzovu z'i Murambi\nMwambike amariza y'Umuhozi\nSi ugukabya nzisanganye urubu\n\nKabona bose n'abanyabihogo\nUragiye wese arasesuye\nInyambo zisimbuye Indamutsa\nAmaze kuzambika Rutarindwa\nNimutegure ingoro ye ijabiro\n\nNyirazo ateke yirebere\nUmutwe w' Izogeye ni yo ukiza\nNsize biranda ku y'imbuzi\nN'iy'imbibi zaseseyeho\nNi isata na shebuja w'Impeta\n\nN'inyamibwa ihora ihabwa impundu\nUzirora ntazikuraho ingohe\nYa makamba afatanye n'ijuru\nMuri mu kubona zitunguka\nAho zibaturaho inkubiri\n\nUmwisi yigire aha\nAturutse mu micukire yazo\nMutore urugori rw'iz'iruguru\nUmwami ukubita inkiko nk'inkuba\nYakumbuye Insezeraminyago.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 202, "story_title": "Mutima muke wo mu rutiba", "story_text": "Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti, \"ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?\"\nImbwa irayisubiza iti, \"impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki?\" \nIngwe iti, \"genda ujye wirinda amagufwa, inyama nzajya nziguhahira! Nuko iremera birabana.\n\nBukeye ingwe ibwira imbwa iti, \"umuja ni cyo akora, abana banjye ngaba, ujye ubanderera, nimpiguka ubanzanire bonke; ninjya guhiga usigare ubarinze, ubakinisha boye kugira irungu.\nKandi nongere nkwibutse, uramenye ntuzagire igufwa uhekenya, ritazanyicira abana.\" Imbwa iti, \"nzagenza neza uko ubishaka.\" Ingwe iramukana umuhigo iragenda.\n\nImbwa irya inyama nyirabuja yayisigiye, inakinisha ibibwana. Ingwe ihigutse, iha imbwa umuhigo, iranayibwira ngo izane abana bonke.\nImbwa izana ikibwana kimwe kirabwagaguza, gihaze igisubizayo izana icya kabiri, kirangije izana icya gatatu, ingwe irishima cyane.\nImbwa ikarya inyama, amagufwa ikayata ku gasozi.\n\nHahita iminsi ibigenza ityo. Hanyuma ingwe ikajya itaha ubusa, inyama zirabura, imbwa irasonza. Umunsi umwe, ingwe ijya guhiga kure. Imbwa inzara iyirembeje, ijya aho yajugunye amagufwa.\nYegura igufwa rimwe, irahekenya: kogoco, kogoco, kogoco! Igiye kurimara, akabaru karataruka ngo, \"duuu!\" Kikubita mu jisho ry'ikibwana cy'ingwe. Imbwa na yo iza irikulikiye, isanga icyana cy'ingwe ijisho ryaturumbutsemo, kirasambagurika.\nNtiyarushya ibaza igica umutwe, irawuzika, agahimba irakivonora, yiyicarira aho.\n\nIngwe ihigutse, ihamagara abana ngo bonke. Imbwa izana icyana cya mbere, kirangije izana icya kabiri, hanyuma isubizayo icya mbere; ku mubare bishyika bitatu.\nIngwe irishima ngo umuja wayo arera neza. Isubiye guhiga, imbwa irasonza, maze iribwira iti, \"igufwa rijya kwica umwana w'ingwe ni uko narihekenyeye hafi; noneho reka njye kure ndihekenyereyo!\"\nIrarijata, iriruka, ijya hirya y'umusozi, iraryahuka.\n\nIgiye kurangiza, yumva ngo, \"duuu!\" Imenya ko ari ikibaru cy'igufwa kigiye kwica ikibwana cy'ingwe! Yirukira kubura hasi no hejuru, igeze aho ikibwana kiri isanga kirasamba.\nIgica umutwe irawutabika, agahimba irakamira maze yiyicarira hasi.\n\nIngwe iza guhiguka ihamagaza abana ngo bonke. Imbwa izana icyana gisigaye, kironka, kirangije irakijyana; igeze hirya irakigarura, kironka, igisubizayo, iragikanda kiraruka, irongera ikigarura ubwa gatatu, kironka; igisubiza mu ndiri yacyo.\nIngwe irishima ngo abana bayo barabyibushye.\n\nBukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti, \"icyica abana b'ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.\" Ibatura igutwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri.\nIbona umwobo w'inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya. Igiye kurangiza yumva akabango karatarutse kayitsibura ku murizo, gahorera gasanga icyana cy' ingwe.\nImbwa ivumbuka mu mwobo, itumva itabona, kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Ngo igere ku ndiri, isanga icyana cy' ingwe kirasamba, ijisho ryanobotsemo! Iti, \"bite se kandi? Ko ari iki cyari gisigaye, Ingwe niza ndayikika nte?\"\nImbwa iragihuhura irakirya, itaburura n'uduhanga yatabye twose iraduhekenya Irangije ifashamo yiruka igana mu bantu. \n\nIngwe ihigutse ihamagara imbwa ngo iyizanire abana bonke...\nIraheba. Ijya kureba mu ndiri isanga hayihamagara iti, \"imbwa yampekuye.\" Ikubita izuru aha imbwa yaciye, irashogoshera. Imbwa igiye gukandagira munsi y'urugo rwa mbere yumva ingwe yayisatiriye.\nIkaza amaguru yitura mu rugo. Isanga umupfumu wicaye imbere y'umuryango afite impinga, iti, \"nyabuna wa mugabo we mpisha ndapfuye!\"\nUmupfumu ati, \"tambuka ujye mu mbere!\" Imbwa yinjira mu nzu. Irabukwa umutiba munini cyane mu mfuruka ya ruguru. Ibwira umupfumu iti, \"nterura unjugunye muri uyu mutiba!\"\nUmupfumu ayijugunyamo. Arangije yigarukira mu irebe ry' umuryango n'impinga ye. Ako kanya ingwe ihashinga amajanja.\n\nIbaza umupfumu iti, \"ntiwamenyera aho imbwa nari nkurikiye yerekeye ko yamariye abana?\" Umupfumu ati, \"simbizi\" Ingwe iti, \"ubanza ntakiyibonye! Ndagurira menye uko nzayica.\"\nUmupfumu yegura imbehe ye, inzuzi arazikabukira ati, \"urayishe ntibihagaze. Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!\" Ingwe iti, \"nzayitsinda he?\n\nUmupfumu akaba azi ko bazamara urubanza vuba ati, \"Uzayitsinda ku mayezi babaze inka. Aho urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!\" Ingwe iti, \"ariko Mutimamuke wo mu rutiba uvuga ni nde?\"\nUmupfumu ati, \"ni izi nzuzi mbwira\" Ingwe irikubura iragenda. Ijya mu bihuru byo hafi y'urwo rugo. Bukeye babaga inka, bayitsinda mu rutoke. Imbwa yumvise akuka k'amayezi biyanga mu nda, ibwira wa mupfumu ngo ayikure mu mutiba ihumeke gatoya, Umupfumu arayisubiza ati, \"nta matwi wari ufite igihe baragurizaga kukwica?\"\nImbwa iti, \"sinzarenga irembo, nkura muri uyu mutiba!\" Umupfumu ayikuramo. Imbwa irinanura, ituma izuru hanze, agatima kararehareha. Ihagarara mu muryango ireba hanze, yumva irashishwe; isubira mu nzu.\nUmutima uyanga mu nda, iratirimuka igera mu rugo, iramoka iti, \"ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!\" Isubira mu nzu yiruka. Naho ingwe yabunze mu rutoke hafi y'amayezi; ntiyakoma.\nImbwa agatima karanga kararehareha, iraturumbira, iragenda igeze mu bikingi by'amarembo irashishwa. Isubira mu nzu ivuga kwakundi ngo, \"ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!\"\nIhubukamo iragenda igera mu ibagiro, yinukiriza amayezi. Ibonye ihavuye amahoro, iti, \"nta cyago kigihari.\" Isubirayo igira ngo yitonde ihunahune aho babagiye.\nIngwe iritunatuna, iyisimbukira ku gakanu irayica.\n\n\"Umutima muhanano ntiwuzura igituza.\"\n\nSi Njye wahera hahera Mutimamuke wo mu rutiba.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 203, "story_title": "Abatatu Badatana", "story_text": "Abatatu Badatana I\n\nImbadukanabambasi,\nUw' imbaraga n' imbabazi byagaragiye kare,\nNdavuga Mbandiwimfura nyirimpunga wanogeye imfura.\nUwo ni Nzamuye na Nzirubwiko\nAkaba n' inkuba yikunze aho rukomeye\nYerekeje i kantarange, ahambariye ikamba atabarukana ishema\nAshinga ibirindiro by' impuguke\nAberako n' ikubitiro ry' abashize ubujiji,\nAbanza kuba umutegekwa\nNgo azabone kuba umutegetsi unyuze Muterabugingo.\n\nNgiyo Ingorabahizi yagobotse Nyundo\nIzakuberako n' inyamamare yanyuze Rurema.\nU Bugoyi yabukubise ingabo mu bitugu butunganira Rugira\nMuzabaze Rugerero na Rumbati.\nRuti rutikanga imitari\nNta mitima atateye inkunga;\nRutikanga imisakura nta mize atasamagaye;\nNtsinzi y' ubujiji yabuboneye imihamuro,\nImihana ya Kanama irunamuka;\n\nHaje ibyubi ibyomoro abibona mu museso,\nAbihagaze mu rwasa urw\u2019 intwari rurarema,\nNsanga ari igisagara cy' umugaba uziri kw' isonga.\nInkatariza gutabara ashinze imigeri mu Nyakibanda\nAhabera icyariho cy' ubukaka;\n\nHaje ibizira ntiyazuyaza abyamagirira mu maguru mashya\nInshyame azishyigikirana ubugabo n' ubugwaneza;\nNateke ijabiro ry' ibi birori\nByabaye igisagara bigasagamba mu mpundu\nBigasanganirwa n' ab' i Butagabanya ho na Muremure,\nBigasabagiza ibirezi byo mu Kayanza;\nNziranziza, nti : urakaramba mu mirimo ihamye,\nUgire n' imimaro Imana igutezeho.\n\nAbatatu Badatana II\n\nKANGABO ni kamara n' umumararungu;\nUwo ni umuhire Imana yahunze ingabire y' ubugwaneza,\nNta n' ubunebwe yigeze mu minwe;\nYabaye n' inzirabwoba,\nKurya ari uwo mu bwoko bw' intwari;\n\nAho yabereye umwungeri yabaye n' umwungurarwuri\nN' indahinyuka mu bambari ba Rurema;\nYarakwese akurikira Uwiteka,\nNtiyaba igitenzi mu batabazi,\nNi umutanguha wa Rugwiza\n\nRwisesurira mu nseko isusurutsa\nNi isobe ry' imisango\nRwikunda aho zesa\nNi inkuba y' amarere,\nNi marembo y' indushyi;\n\nImaramwaga ya mwambarira tabaro\nNtahana abahungu ku rugamba,\nNi ibambe ry' imburarugero,\nRugira yamugize rwangombwa mu ngoro za Nyundo.\n\nArakaramba mu mirimo ihamye,\nAgire imihamuro y' amahano\nN' imimaro Imana imutezeho.\n\n\nAbatatu Badatana III\n\nMATIYASI ni umudasongerwa ari ku isonga.\nMumuhe agasogongero k' ubutwari;\nMumuhaye impundu, mumuvugirize induba\nN' iwabo i Nduga bazururutse,\nBazigeze i Rukaza iwa Rukaburambuga se wamubyaye.\n\nNtiyikore amabere ya Nyirabaziga,\nYonkeje uwabaye umugabo\nAba n' umugaba utagira igicuro cyo guhunga.\nUmuhungu utihunza urugamba yabaye umurengezi\nNtaho atabaye imanzi n' imazi.\n\nUwo abato basizanira gusingiza,\nNsinzi y' ubugoryi urubyiruko rwigombye\nNi rugomwa muri uru Rwanda,\nNi Rwambarirashyaka\nNta shyanga ritamwumviye ibigwi.\n\nUmurerabana n' umurengerangoma wa Rugira,\nAyibyarira abagaba ayibyirurira abagabo.\nMu magume yabaye Ngoboka,\nMu mashuri yabaye umushirakinyoma, yigisha ashishikaye;\nNgiyo inshuti y' ingaragu n' abasore,\nYabarasaniye ubutazabashira\nKuko mu mashiraniro yabaye umutishumba,\nMu mage aba rwego rw' lseminari.\n\nMusengatabaro Abasenyeri basanze ari umusaserdoti ushize ubute\nBamushinga uburezi bw' imena,\nYarengeye benshi Murego wa Matabura\nNta butindi yigeze mu nda.\n\nBwanzabuke na Bwuhiro bw' umurava,\nUmurasanyi w' ishema wa rushenguzamisakura\nNi isarabwe ryemeye ishyaka.\nIntarindwa ya ruhigira kurinda,\nNi iraba ryamamaye i Nduga na Nyundo.\n\nNi indakemwa yo muz' iruguru badaharamba,\nNi Ruhanga rwisesuye urugwiro.\nUmwungeri wa Mwungurangoma,\nNyubahiro ya Nyemazi,\nNi ingezi yanyuze Rurema\nNi inyenyeri yayoboye inzira y' ljuru,\n\nNta njiji atavanye mu ijuri\nN' i Jabiro baramuririmba.\nNi imbonera yabonetse rukirema;\nNi urukerereza mu barezi.\nNi nzobe ikeye na Rukeramihigo,\nNi uruhehemure rw' umurimbo.\n\nNi inkuba itabaye inkuku\nN' i Kabgayi bamwogeza mu bitaramo.\nIntigunga yanze kuba ingungizi\nNta nganizi imuhagarara mu ruhando.\nRuhashyanduru ya ruharirwa mihigo,\nNi Intayegayezwa itagira intarizi,\n\nNi intango itagira inteteri,\nNi integuza y' ijuru ryera.\nRuharabugingo wagaruye amahanga yamweguriye ibihumbi\nAmahunda n' ingabire zigaba ingabo;\nAkicurira guhashya Rusenzi yitwa Ruserukanankubiri\nAkaba inkumburwa ya Nyirigira.\n\nUbwo kandi ni Ingeruzabahizi y' impambara\nYibasira abahanzi bagahara izabo.\nIyo yikoranye umukore aba inkeke y' ababisha;\nUmutambya akawushinga mo inkokora,\nAkwuhira imitimba ari uwa Matabura ya Burega.\n\nUko bacumuye akabacisha mu mariba\nY\u2018 inema zeza ya Ruzezwabugingo,\nAkabazimanira Rwinkesha wababereye inshuti n' ifunguro.\nNguwo umugaba wabaye umwogezangoma ya Ngomiganje.\nIkinani kibereye Kristu\nNo mu rukerera yibera icyegera cya Rurema.\n\nRuhakabose yamugize umuhumuza n' umuzahuzi.\nAhoga bene Gahangara banga ikiyaga.\nAmabanga bakayahamba mu nda\nUwo muhango bakawuhorana ukabizihira.\nNi Umuzigamajambo wabihawe na Bwenge bwa Rugira.\nNtiyigeze kuba Gashyika\nNi Gahizi ka Murarizi wamuraze kuba imena mu Marangara.\n\nManamunda, mwungeri ungana Mugarura,\nUri Muganwa baririmba.\nTetero ry' abato uri shengero ry' urubyiruko,\nUrakabyukurukana ihumure mu mirimo,\nUhore uri imaragahinda mu ndatwa za Rurerna,\nUgire imihamuro y' amahano uharanire kuba ingenzi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 204, "story_title": "Nyarubwana", "story_text": "Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeye baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja, habaga iyo umugaragu atinda cyangwa agataha vuba, ibyo byaterwaga n'umuhatse.\n\nUmugabo yagiye gufata igihe kwa Shebuja asiga umugore n'abana bakiri batoya, ajyana n'imbwa ye, Nyarubwana, atindayo ndetse haza no gutera akanda. Imbwa irasonza na Shebuja. Umugabo atekereza gutaha adasezeye biramunanira kuko yatinyaga kuzanyagwa inka ze.\n\nBukeye Nyarubwana ihamagara Shebuja iramubwira ati, \"ko ureba tugiye gupfa tuzize inzara ntakuntu twakwirwanaho?\" Umugabo ati, \"bite?\" Nyarubwana iti, \"nzajya guhiga inkware, inkwavu, isha, maze njye ahiherereye notse, nizishya nze nguhamagare turye!\" Umugabo aremera asangira na Nyarubwana.\n\nIgihe cyo gutaha kiragera. Umugabo n'imbwa ye bageze mu nzira umugabo ati, \"umva rero, Nyarubwana, ubu turatashye, Kandi narahemutse twarasangiye! Uzamenye ntuzagire icyo uhingukiza umugore wanjye, ntuzagire n'undi muntu ubwira! Uzaramuka ubivuze nkazakwica!\" Nyarubwana ati, \"sinshobora kumena ibanga.\" Baragenda bagera imuhira. Umugabo arakirwa arazimanirwa, Nyarubwana na yo bayiha ubikwiye.\n\nBukeye umugore abaza umugabo we ati, \"ariko wowe n'imbwa yawe ko mwabyibushye n'iki?\" Umugabo ati, \"kwa databuja badufashe neza cyane, baturinda icyitwa inzara cyose.\" Umugore ntiyashirwa, bibaho. Bukeye ahamagara Nyarubwana ati, \"mbwira icyababyibuhisije wowe na Shobuja; nutambwira Kandi nzakwicisha inzara nta kindi gihano nzaguha!\" Imbwa iti, \"batwitayeho cyane tubona ibyo turya n'ibyo tunywa byinshi.\" Umugore yanga kwemera yanga kugaburira Nyarubwana, igiye guhodoka iragenda yegera nyirabuja iti, \"najyaga guhiga inkware, inkwavu, isha, nkabaga, nkotsa, ngahamagara databuja tugasangira!\" Umugore ati, \" nuko urakoze, dore igaburo ryawe nk'uko bisanzwe.\"\n\nUmugore ati, \"ishyano ryaraguye! ubonye ngo umugabo wanjye asangire n'imbwa, ahumane, none nanjye akaba ashatse kumpumanya, n'ako byararangiye ntagisigaye, nta bwo tukibanye ngiye iwacu.\" Nyarubwana ikaba yari ifite ibibwana. Ibonye nyirabuja arakaye, yitegura kugenda, ifata ikibwana cyayo igishyira mu gicuba cy'amata y'amacunda nyirabuja yanyweshaga umuceri. Umugore mbere yo kugenda, akajya aza agasomaho ariko atazi ikirimo.\n\nNuko mu gitondo cya kare umugore abwira umugabo ati, \"urabeho sinshoboye gusangira n'imbwa!\" Agenda ubwo! Umugore amaze kugenda, umugabo ati, \"Nyarubwana rero wararikoze, wamennye ibanga none dore ibibaye?\" Nyarubwana iti, \"ceceka nzamugarura bidatinze.\" Mu gitondo kare, Nyarubwana irabyuka, ibanga ingata ifata igicuba kirimo amacunda, umuheha n'ikibwana irikorera n'iwabo w'umugore.\n\nUmugore ayikubise amaso, agenda yiruka ayisanganira ku irembo ati, \"ni ibiki Nyarubwa?\" Nyarubwana iratura, irapfundura igicuba yereka nyirabuja, akubise amaso cya kibwana arumirwa. Nyarubwana ati, \"nta soni ufite zo kundira abana ukabasomeza amacunda warangiza ugafata inzira; ikigira iwanyu?\nNzanywe no kugira ngo mbyereke ababyeyi bawe ndetse n'abaturanyi, hanyuma bavuge uko nkwiye kumera!\"\n\nUmugore ati, \"ceceka hoshi dutahe, ndetse ntugere no mu rugo, iwacu bataza kukubaza ikikugenza.\" Umugore yihina mu nzu afata utuntu twe yazanye, abwira iwabo ati, \"umugabo wanjye antumyeho ko arwaye yarembye, none nta kundi nagira, ngiye kumurwaza!\" Umugore na Nyarubwana bafata inzira barataha, umugabo abwira umugore ati, \"ari ugusangira n'imbwa, ari no kurya ibibwana byayo ikigayitse cyane ni ikihe?\" Umugore abura icyo asubiza. Nibwo avumye imbwa ati, \"kuva ubu ntihazagire imbwa yongera kuvuga ukundi!\" kutavuga kw'imbwa ngo ni aho byaba byarakomotse.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 205, "story_title": "Uri mwiza Mama", "story_text": "Koko uri mwiza si ukubeshya\nSinkurata bimwe bisanzwe\nAbantu benshi bakabya cyane.\n\nAmezi cyenda mu nda yawe\nUntwite ugenda wigengesereye\nUdahuga wanga ko mpugana.\n\nNgo igihe mvutse ntarareba\nUmfureba neza ndanezerwa\nNgira ubushyuhe imbeho ntiyaza\nImbehe yanjye ubwo ikaba ibere.\n\nImirimo yawe ndayigutesha\nImiruho yanjye ndayigukwiza\nAmarira yanjye ndayagutura\nAriko ukagira uti, \"Kira kibondo!\"\n\nNzakurata uko bigukwiye\nIbere ryawe ni indahinyuka\nKuko ndikesha ibyiza byinshi.\nAmaraso meza ahorana ubusire\nUmubiri mwiza utagira inenge\nBwa bugingo buzira indwara\nNgo ejo ntazabona nituye!\n\nMurezi utanga urugero rwiza\nUri Nyampinga ukagira ubuntu\nNtabwo urambirwa kuntamika\n\nNtujya usiba no kunkorera\nNyir'urugwiro nzagushima\nMubyeyi impamo ntimpahamure.\n\nUrurimi rwawe rugaba ituze\nUrugero rwawe nzarutora\nN'umuco mwiza njye nkwigana\n\nNzakurikiza isuku yawe\nMawe nshima uri Mudasumbwa\nSinakunganya undi mubyeyi.\n\nIshuri ryawe riruta ayandi\nUbwenge bwa mbere wantoje\nNi bwo nahereyeho njya kwiga.\n\nKutiganda mfasha n'abandi\nIbyo mbikesha umutima wawe\nNtabwo wangomwe urwo rukundo\n\nUtagukunda Rugori rwera\nNtacyo yaba amaze mu Rwanda.\n\nMutima mwiza uzira umunabi\nIneza yawe ivamo urukundo\nSugira sangwa uri Rudasumbwa.\nAbo wibyariye tukurate\n\nData azaguhe urugukwiye\nRumwe udukunda utizigamiye\nN'uwaguhanze aguhore hafi\nAzakurinde amakuba yose.\n\nNi ibyo ndangirijeho none\nAriko nzongera ngusubire\nKuko uri mwiza Mawe nkunda.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 206, "story_title": "Bakame n'impyisi", "story_text": "Kera Bakame yacuditse n'impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n'uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti, \"reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.\" Impyisi irabyemera.\n\nBitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho. Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti, \"yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho!\"\n\nImpyisi iti, \"bwakeye Baka!\" Bakame irihangana irarikocora iti, \"nta miramukire yanjye, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa.\" Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n'ikubiswe n'inkuba. Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura. \n\nBakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y'urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi.\n\nMu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe. Irangije iti, \"mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he?\" Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti, \"ugende ufukure nk'iki, amafi azimezamo.\" Bakame n'impyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba.\n\nNi bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y' akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti, \"mama we! Ibi se byo wabikuye he?\" Bakame iti, \"ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y'ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.\" \n\nImpyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze ururimi rurababuka, inkanka ziratenguka; Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.\n\nIngeragere iza kunyura hafi y'uwo mufuka, Bakame iti, \"Uraho Ngeragere!\" Iti, \"uracyabaho Baka! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka?\" Bakame iti, \"ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muri iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva!\" Ingeragere iti, \"shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk'uwo! Reka nigiremo niba utabishaka.\"\n\nBakame ibanza kwangira, nyuma iti, \"ngaho jyamo ariko nawe urampemba!\" Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti, \"ngiye kuguteguriza.\" Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri...! Igeze hirya iti, \"ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ayubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye!\"\n\nIngeragere ngo ibyumve iti, \"reka Mpyisi sindi Bakame, nshyira hasi nigendere.\" Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.\n\nImpyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakame no kwinywera ya nzoga y'ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakame kidundaritse ku nkombe y'icyuzi cy'amafi yako kararoba. Bihehe igihinguka aho, Bakame iba yayibonye. Bakarne iti, \"Warupyisi ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye!\"\n\nImpyisi irumirwa igirango koko Bakarne yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakarne no gucudika na yo.\n\nSi njye wahera hahera umugani", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 207, "story_title": "Umukobwa Imana yahaye amenyo ariko ikamubuza guseka", "story_text": "Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w'umukobwa, bamwita Nyamahe. Nyina akamuhozaho ijisho igihe cyose, akamutoza n'imico y'abantu. Umwana aba aho, amaze kuba umwangavu, nyina arapfa. Nyamahe asigarana na se. Akomeza kugira imico nyina yamutoje. Se yitwaga Muhozi. Yiyumanganya urupfu rw'umugore we iminsi mike; bukeye ashaka undi mugore. Uwo mugore aza ari gica, aza yanga Nyamahe. Uwo mwana ariko aramushobokera; bitewe n'uburere bwiza nyina yamuraze. Nyamahe amaze kuba inkumi ashaka kujya kwa Nyamuhanzi nk'abandi bakobwa, kwihangisha amenyo. Niko abakobwa b'icyo gihe babigenzaga, ngo bazakunde basabwe. Abikojeje mukase, amutera ibyatsi. Umwana aremera aguma aho. Bagenzi be baramubwira bati, \"ngwino tujye kwihangisha amenyo, nawe uzasabwe ushyingirwe.\" Abibwiye mukase, na none aranga. Ababwira ko atarahirira inyana ubwatsi. Kandi ko ataraha abana amata. Ati, \"nimwigendere.\" Abana buwo mukase bamaze gukura, bajya kwihangisha. Nawe aricecekera. Ariko nawe agahora yifuza kujya kwihangisha amenyo nk'abandi.\n\nBitinze Nyamahe amaze kubona ko atazabona uburyo bwo kujyayo ku manywa, yigira inama yo kuzajyayo nijoro. Bumaze kwira, imirimo yose irangiye, yambara uruhu rwe rwiza, araboneza ajya kwa Nyamuhanzi. Agitirimuka aho, ahura n'abakobwa bavayo, asanga ari beza; araturika ararira, avuga ati, \"Mukadata yanyanga, arakangwa n'Imana.\" Nuko arakomeza agera ku giti cy'umurinzi cyari munsi y'u urugo rwo kwa Nyamuhanzi. Akihagera, yumva Nyamuhanzi aramubwiye ati, \"aho wajyaga urahageze.\" Nyamahe araza, nuko Nyamuhanzi amutaka ubwiza aramunoza, amuha n'amenyo y'urwererane, Nyamahe arishima. Nyamuhanzi Ati, \"genda ntuzamara kabiri utarasabwe. Maze ureke kwanduranya na mukaso.\" Yungamo ati, \"ntuzerekane amenyo yawe.\" Nuko umukobwa arakimirana, arataha. Ngo bajye kubona, babona Nyamahe arasa n'inyenyeri, barumirwa. Barumuna be ishyari rirabarya. Mukase nawe atangira kumugusha neza, ariko undi akanga guseka.\nAbwira abakobwa be ati, \"nimukureyo amaso; yahanzwe ubwiza n'ubundi yari abusanganywe.\" Ariko akomeza kumuvunisha imirimo. Se Muhozi ntacyo yari azi. Kuko Nyamahe yahoraga yicecekeye. Buracya baza gusaba Nyamahe. Bamusaba ku manywa. Nimugoroba se aramushyingira. Umukobwa arashyingirwa, atandukana na mukase. Mukase bimwanga mu nda. Atangira kumuteranya n'iyo yashatse, ati, \"muramenye dore mujyanye umukobwa w'igitsire. Ntagira uwo asekera.\" Nyirabukwe arita mu gutwi; bimutera amatsiko. Aramugenzura.\n\nAsanga koko umukazana we adaseka. Nuko aza kumuteranya n'umugabo we. Umugabo ariko ntiyabyitaho. Nuko umugabo akajya amwihererana, akamubwira ati, \"Nyamahe wasetswa n'iki?\" Undi akamwihorera. Akamubwira ko Imana yabimubuje. Ahubwo akaririmba ati, \"naho waza ubwawe, sinasekera abana. Naho wazana umwami, sinasekera abishywa. Naho wazana imfura, sinasekera abiru. N'aho wazana Imana sinseka. Ese Nyangoma ya Muguya nsekera iki?\" Umugabo akamwihorera. Bukeye Nyamahe amaze kugira imbyaro eshanu, abantu bose baramuzira, bamuziza ko adaseka. Asigara akunzwe n'umugabo we gusa.\nBibanga mu nda. Nuko baza kwoshya umwana we w'imfura bati, \"ubwire nyoko agusekere. Urire ahubwo ugeze n'aho gupfa. Umwana ati, \"koko aho nabereye, sindabona mama aseka.\" Umwana araza yicara iruhande rwa nyina aramubwira ati, \"nsekera.\" Nyina aranga. Umwana ararira, arapfa. Nyamahe arabihisha, yifasha umwana amuhamba wenyine. Abeshya umugabo ngo yagiye kwa sekuru. Bukeye boshya umwana wa kabiri. Nawe bigenda kwa kundi, nyina yanga guseka. Umwana ararira arapfa. Boshya uwa gatatu n'uwa kane. Bose arabangira, barapfa. Nyamahe yemera ko abana bapfa aho kumena ibanga ry'Imana. Akomeza no kutagira ijambo abwira umugabo we. Umwana wa gatanu ari nawe w'umuhererezi nawe abwira nyina ngo ni amusekere. Noneho Nyamahe biramuyobera.\n\nAsanga agiye gutera agahinda umugabo we atazashira. Umwana atangiye kwinginga nyina ngo amusekere, amukubita mu mugongo, aramuheka. Yenda amata, yicara ku ntebe. Nuko araturika ararira avuga ati, \"Nyamuhanzi, wankuye aha ngaha. Utunma ntandukana na mukadata. Umbwira kutazamena ibanga sinarimena. None ungize ute?\" \"Ihorere Mutesi. Niwanga guhora ngushyire uwakumpaye. Umvira nkuguyaguye, mwana wanjye\". Ngo ajye kumva yumva umwana mu mugongo arapfuye.\nNyamahe nawe abona ararigise, arigitana n'intumbi y'umwana yari ahetse. Nuko yumva Nyamuhanzi iramuhamagaye ati, \"Humura mwana wanjye sinaguhermukira kandi waranyumviye. Amaherezo, nuko aramuzura, azura n'abana be bose, arabamwereka bose uko ari batanu. Amuha inka ngo aba yarahawe naba sebukwe, iyo batamuziza ko atabasekera nk' abandi. Amuha n'abagaragu n'abaja. Nyamuhanzi ati, \"genda maze ujye usekera abantu bose\". Nuko Nyamahe aragenda. Ahinguka mu irembo ry'umugabo we, ashagawe n'abana be n'abaja be, n'inka n'ibisabo.\nAza asekera umugabo we. Umugabo amubonye ati, \"ngwino Gitare kintwaje ubugingo.\" Barahoberana. Nuko umugabo we arabyukurutsa. Inshuti ze ziraza, barishima. Umwami aza kumenya ibyabaye. Umugabo wa Nyamahe amugira umutware. Amuha inka n'imisozi. Nyamahe abana n'umugabo we. Babaho neza. Baratunga, baratunganirwa.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 232, "story_title": "Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 2", "story_text": "Inkerarugendo ya rugina,\nNdi umugenza w'igihame,\nNabyirutse nihakana igihombo!\nMu gihugu cy'abambaye imbindo\nNabimbuye gusorera inzira!\n\nMu nzandiko z'ibitegetswe\nNakurikije regerema!\nMu rupango kwa Mariti\nNungutse ibihumbi bitatu,\nAb'ingurube bazikurura mu migozi!\n\nMu isoko ry'i Gitarama\nNatumburukanye ipatanti,\nAbatagira icyete\nIcyambu cyo guhita cyabagumiye!\nMu mategeko y'Abakuru\n\nNakurikije uko Leta ishaka!\nMbona mporana umuruho\nNtibyambujije amanota,\nNashoboye kuba uwa kabiri\nMu kizame kwa Muganga;\n\nAb'amakenga bacyohereza intumwa\nSinatinya nigirayo!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 209, "story_title": "Inka ya Kanyamashokoro 1", "story_text": "Mugabo ubwiriza inkuku umutima\nWa Rwisumbukuruzanyambo,\nInyamibwa mu nzu ya Rutajorwa,\nItarangaza intango y'ivure,\nNtibe mu nka ziheza hanze.\n\nNdavuga iyiriza ku ruhimbi,\nIkaba urusizi ruzira inshushyu!\nMurerabana wa Rwambarangwe,\nIzi no gutetura, si nkamirande:\nIgira ibibindi bikaba amagana,\n\nNtubikeke ko ari iby'imwe!\nIcya rushengura kirashikamye!\nHariho n' icy' imikondo utaterura,\nNyirabyo ntarushya ngo arasegenya!\nUkomye umutemeri ugashyiraho ingohe,\n\nUkamenya Ikunge ziri ku buriri!\nHari n'icyirirwa ku nteko,\nUmugabo akunda gukorakoraho,\nIntonganya zikaba nke ku mutima,\nHari n'icyitwa Semaryoha,\n\nAri cyo kivura ibishyimbo itara,\nHakaba n'icyogeye cy'imbonera,\nKibuza inkori gusharira!\nIgira n'icyo umutindi yifuza,\nNgo ni cyo cyamurengereza icyi,\n\nIgira n'icyarahiye kwicara ubusa,\nN'ubu kironsa undi munoga!\nHariho n'icyo barindira umucanyi kwatsa,\nNgo kidashongera ku kagege.\nIgira n'icyinigiri cy'ibitugu,\n\nGicambwa ngo gutegura inzu!\nN'icyo bakubitiye ibimuri by'impu,\nN'icyo bakotorera indushyi zabo.\nHari n'ikindi impagamabondo,\nBacumiraho imburuburu,\n\nUkamenya ari agaheto babanze!\nIgira n'ubundi buryo mutazi,\nButereka intebe imbere y' uwaka!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 210, "story_title": "Ibyiruka rya Maheru 2", "story_text": "Aragenda aralyama\nNanjye ndana ku bwanjye.\nIlyo joro sinagoheka\nNdara mbunza imitima.\nNgashaka igisubizo\nNzabwira uwo mwana\nNgasanga kigoye.\nNamwita igicucu\nSinigeze nterura\nNgo nshinge ibitaliho;\nNavugaga ibisanzwe.\nUbu ngubu ninanga\nKo agana mu mahanga\nNkamwogeza cyane\nNgo akunde angumire aho,\nNdareba ngasanga\nMba mwishe burundu,\nAkagira ngo ni mwiza,\nAkazapfa akigenza\nUko yamye abishinga.\n\nNgifinda uko nkwiye\nKugenza ibyo ngibyo\nMahero aba yaje.\nAti: ndabona hakeye\nNdakwibutsa ijambo\nNaraye nkubwiye.\n\nNti: Mahero ko ubizi\nNgukunda bikabije\nUrarwana ujya hehe?\nIyo utuje ugakunda\nUgaturana neza\nN'abitwa ababyeyi!\n\nWabaye ukivuka,\nInka yanjye yali imwe\nIrakunda iragorora\nUrakamirwa urabyibuha.\nNtiwigeze usumbwa\nN'abinikije ijana.\nMahero iyo umbereye\nUmwana uko nshaka\nAho kunyaka ijambo!\n\nAmapfa ageze mu gihugu\nNkurwanaho cyane\nUmuruho sinawumva\nNgahaha ubutitsa\nNgo akabili gatohe\nUtazaba uruzingo\nNk'uwabuze abamurera.\nMahero iyo umpaye\nAgahenge gatoya\nNkakungura inama!\n\nNateye n'ishyamba\nNgo nugimbuka\nWashatse gushinga\nUrugo rukwizihiye\nUtazabura imbaliro\nUkabura n'imiganda.\nMahero iyo utuje\nUgakulikiza neza\nUtunama nkugira!\n\nImishike yaracitse\nAmafuni ararundwa,\nUbwo mpinga ibijumba,\nRubanda bakunda\nKubyita ubukungu.\nMba ngira ngo utazimwa\nUmukobwa wa Naka,\nBagira ngo urashonje\nUbukungu si bwinshi.\nMahero iyo umfashije\nTukiha agaciro\nMu maso y'i Muhana!\n\nUbu ingano nararunze,\nIbigega biratemba.\nUbwo ngira ngo abatindi\nBatagira amasambu\nBagure ibyo mbahaye\nJye ngwize amanoti\nNjye nkwambika neza.\nMahero iyo umbwiye\nAmagambo anduhura\nAho kunsha umugongo!\n\nNateye urutoki\nNgo niba zitetse\nUjye utora agahihi\nAgahogo kabobere.\nUbu inyuma y'igikali\nIbitoki ni byinshi\nBitembana inkingi.\nUbu intabo zirarunze\nIbibindi biroga.\nMahero iyo ugumye aha\nNkabona agakazana\nAho kwicwa n'irungu\nWagiye Bugande!\n\n\nNta tungo natinye\nNgo mare yo ubukungu\nUtazaba umutindi.\nIhene ubu ni nyamwinshi\nZiteretse amapfizi:\nRuhaya na Sacyanwa.\nMahero iyo umfashije\nTukorora neza\nAmatungo tubyiruye!\n\nKebuka urore amasake\nYilirwa avuna sambwe\nMu mivumu haliya!\nInkokokazi ni nyinshi:\nIz'inganda n'indayi\nUzikunda zihuje\nIndilimbo z'urwunge,\nZiteteza zitaha,\nZihamagara izazo,\nZitoye gahunda,\nZisanga amaruka.\nMahero iyo urebye\nIbyo ntunze ugatuza\nAho kunta mu malira!\n\nUti: ngaho mpa impamba\nNgucike njye ahandi\nDucane dutane!\nMahero iyo unyoheje\nGukora mu ntagara\nNkalyiroha mu nda\nAho kwanga icyo mbyaye!\n\nAho uruzi aba bana\nBakureba ku jisho\nBakabura icyo bavuga\nKuko mukuru wabo\nAbacitse bamurora!\nIli tuza likabije\nLikubajije icyo uli cyo\nBasubize utabeshya!\n\nItegereze umubyeyi\nWavunitse agutwite,\nWavuka akakonsa,\nAgahinga aguhetse,\nAkavoma aguhetse,\nAgatashya aguhetse,\nAgateka aguhetse,\nUmulinde agahinda\nKo kubura icyo abyaye\nNgo alilire mu myotsi.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 211, "story_title": "Isega n'umuntu", "story_text": "Umunsi umwe, umuhari wahuye n'isega, urayibwira uti, \"umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.\" Isega iti, \"iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira.\"\nUmuhari uti, \"ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha.\" Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n'umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje.\nIsega ibaza wa muhari iti, \"uyu ni we muntu?\" Umuhari uti, \"oya, uyu yahoze ari we kera.\" Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti, \"umuntu ni uyu?\" , Umuhari uti, \"uyu azaba umuntu kera, ubu ntaraba we.\"\n\nHashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n'inkota mu hitugu. Umuhari uti, \"dore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye.\"\nNuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y' amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu.\nIsega irihangana iramwegera cyane. Imaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti, \"mbega mwana wa da! Aho ntiwanesheje wa muntu!\"\nIsega iti, \"ceceka sinarinzi intege z'umuntu, ni we ugira intege z'ukuri. Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk'unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose.\"\nUmuhari uti, \"erega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero.\"\n\n\"Uguhiga ubutwari muratabarana.\" kandi ngo, \"Ubwenge busumba ubugabo.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 212, "story_title": "Ingwe yihekuye", "story_text": "Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe.\nIkwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara umuheto wayo bishyira nzira. Ingwe iza kubwira Bakame iti, \"jya kuntekerera itabi\". Bakame irayisubiza iti, \"mu bantu haba imbwa kandi zikanzira, ngiyeyo zanyica\". Ibwira impongo iti, \"igireyo ureke aka kanyabwoba\".\nImpongo iti, \"databuja, abantu bakunda uruhu rwanjye, ngiyeyo sinabakira.\" Ingwe yigirayo, yitekerera itabi. Ngo itirimuke, Bakame ibwira bagenzi bayo iti, \"nta kwikorera icyo utazi, nimuze turebe ikirimo.\" Zitura igikeri, zipfundura uruhago, zisanga ari abana bazo! Hagenda impongo ibasubiza imuhira; igira ab'ingwe ibakubita muri cya gihago, banze kurwuzura ishyiramo ibisinde.\nIgitagangurirwa kirarukanira, bigaruka ako kanya. Nuko ingwe iba iraje, bikomeza urugendo. Biza guhura n'indi ngwe, biraramukanya. Ya ngwe igeze kuri Bakame, Bakame irayibwira iti, \"ubwenge bw'umwe burayobera.\" Igeze ku mpongo, impongo iti, \"nteye intambwe ebyiri, ntera abana imuhira!\" Iramukije igitagangurirwa kiti, \"nkanira uruhago nkarusha uwarukaniye ejo.\" Iramukije igikeri kiti, \"barima ibisinde bakankorera\".\n\nNuko iyo ngwe ibihatse, irishima ngo ifite abagaragu bazi kuvuga neza. Bikomeza urugendo. Bigezeyo, igikeri kiratura kirihungira ngo kiriheje, hasigara Bakame. Ingwe ihamagaza uruhago rwayo, birarupfundura, birajyana bigera naho Bakame yisubirira ku muryango, haciye akanya iranduruka.\nBimaze guhashwa, sinzi uko ya ngwe yarabutswe agahanga k'icyana cyayo irakitegereza isanga koko ari akacyo. Ikimwaro n'umujinya birayica, irazenga, ibura aha ikwirwa, igaruka igana mu muryango, ibura Bakame; irakubirana isubira imuhira itanasezeye! Igeze mu ndiri yayo ibura ibyana, ibura n'abagaragu, yicoka mu ishyamba ngo ihorere urubyaro rwayo, ariko iraheba.\n\nNgiyo ingaruka y'ubugome!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 213, "story_title": "Byenda gusetsa, Urwenya no gutebya", "story_text": "- Babajije ikiremba bati, \"kuki wanze kurongora?\" Kiti, \"nanze kurongora ba nyoko bakiri ho.\"\n\n- Semikizi yatonganye n'umugore; umugore amuzimba mu magambo, bigeze aho Semikizi ati, \"ziba wa kagore we k'amabere y'impenebere!\"\nUmugore ati, \"urinda unyita impenebere ko wanzanye ngo unyende, waranzanye ngo unyonke?\" Semikizi ati, \"zana icyo gisebe ngitsete!\"\nUndi ati, \"nseseka naraswewe i Mutara na Mutende iyo amabya avuga nk'a masuka asenyagura urusenyi!\"\n\n- Semuhanuka yagambiriye gusambanya Nyirarunyonga abura aho yamuturuka, yanamutumaho undi akamusubiza amwiyama n'ibitutsi bitagira ingano.\nBukeye Semuhanuka ahimba amayeri yo kumwoneshereza, azana inka ze, aziturira mu buro bwa Nyirarunyonga, maze we aragenda yigaramira mu buro rwagati, abeyura uruhu arukubira ku nda, maze \"rwamo\" ireguka ireba ijuru! ... \nBabwira Nyirarunyonga bati, \"inka zakuyogoreje umurima. Ni bwo amanukanye n'abahungu be n'abuzukuru be, n'abakazana, inka bazuhira ibibando bazikura mu murima.\nNyirarunyonga rero sinzi uko yaje kurabukwa aho Semuhanuka yigaramiye, yifata kukananwa aramwenyura ati, \"Nyirarunyonga ko bambeshyera ngo nkunda imboro, ati n'iyi nitoreye!\"\nNawe rero abeyura inkanda, ayisokaho; yagapfe, yagapfe, reka sinakubwira; abuzukuru be babonye nyirakunu yashishikaye, baza baje kureba icyo ahugiyeho, basanga yicaye hejuru ya Semuhanuka. Bagize bati, \"reka tuze duhane iyo mbwa y'umushumba yakoneshereje.\" Nyirarunyonga ati, \"nimundeke mwinigire, ati nimwigendere ndamwifasha bana banjye mwe.\"\nBarigendera. Ariko haza gusigara akuzukuru ke gatoya, kaza guhengeza kati, \"ese ibyo bishongonoka ni ibiki nyogoku?\" undi ati, \"ni ibyuya by'abakiranyi.\"\nBukeye umwami Mazimpaka avuye mu muhigo imvura ishotse yugama kwa Nyirarunyoga.\nNyirarunyonga akaba atetse isogi iza guhumurira umwami, ni bwo yatse Nyirarunyonga isogi ngo yihumurize undi arayimwima. Umwami arenzaho aritahira, ariko ataha aritahanye.\nBukeye atumiza Nyirarunyonga amwiriza ku zuba; undi aza kugira inyota, yatse amazi bamwuhira isakare...! Ni bwo rero Nyirarunyonga agize ati, \"yuuu, ati yemwe bakobwa, ati koko iminsi ntihwana; ati ejo niriwe ku mukimbagiro w'imboro none niriwe ku ngoyi y'umuruho!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 214, "story_title": "Cacana", "story_text": "Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati, \"yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?\"\nBaramukubita, aragenda n'i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati, \"yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?\"\nBaramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati, \"yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?\" Bati, \"inkoni ntuyizira.\"\nArashogoshera n'i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo. Ati, \"yewe nyir'inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n'umuhoro, ukampa ikibaro?\" Urupfu ruti, \"ndabishaka.\"\nCacana ararubwira ati, \"nguriza inka yo kubaga.\" Urupfu ruti, \"ngiyo ndayikugurije.\" Cacana atwara inka y'urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati, \"ngwino hano umfashe.\" Umwana araza.\nCacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inka na yo irapfa. Inyama Cacana n'umugore we baziryaho. Urupfu rubwira Cacana ruti, \" nyishyura inka yanjye wa kagabo we!\" Icyo gihe inkono ikaba irahiye. Cacana ayikubita ku mutwe ati, \" henga nzagusigire urupfu!\"\n\nAramanuka no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruramubwira ruti, \"ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.\" Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti, \" Bu... \" Cacana ati, \" Pyo...\"\nAgutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti, \"nyishyura.\" Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti, \"naharaye; banza unyishyure.\"\nCacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti, \"ujya kurya akanjye arabanza akishyura.\"\nCacana abwira urupfu ati, \"reka ngusige ikirari cyume!\" Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti, \"ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye!\"\nCacana ati, \"ndacogoye.\" Aterurana n'urupfu, akirana na rwo. Urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterurano hasi ngo Piii! Maze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu. Barakiranuka. Urupfu rubwira Cacana ruti, \"enda noneho nkugabire izi nka!\" Cacana arazakira.\nUrupfu ruti, \"mpa inka zanjye.\" Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay'ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica.\n\nSijye wahera hahera umugani.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 215, "story_title": "Utazi ubwenge ashima ubwe", "story_text": "Intare, umwami w'ishyamba, yarwaje umwana ibura ibitotsi ikajya irara yomongana mu ishyamba ryose, iboroga bicika, iririra icyana cyayo. Ibaza imiti biba iby'ubusa; umurwayi akomeza kuremba kuko indwara yari yarayoberanye. Intare igeze aho yigira inama yo gukoranya ingabo zayo ngo izibaze umuti wayikiriza umwana. Buri bwoko bwose bw'inyamaswa bwohereza umuhanga bwiyizimo kubuhagararira. Inama y'abahanga ikabamo ingwe, ingeragere, umuhari, inzovu, imparage, amasatura n'izindi. Indwara iranga irayoberana. Imiti igeragejwe ikabisubiza irudubi.\n\nAbahanga bamaze gushoberwa, nyiramuhari yari ifitanye amasinde n'ikinyogote ishaka kukiroha. Nibwo ibwiye intare iti, \"Nyagasani, naje aha mvuye mu rugendo rwa kure kandi nahabarije imiti myinshi none nagira ngo mbabwire umuti wakiza umwana.\" Intare iyikubita urwara iti, \"maze ugatinda bigeze aha ngaha!\" Nyiramuhari iti, \"nimurase ikinyogote, umwana anywe amaraso yacyo ashyushye, ahage, dusigarane umurimo wo kumwondora.\"\n\nIkinyogote kibyumvise gihinda umushyitsi. Kiraza n'imbere y'intare gikoma yombi, amavi kiyarimiza mu butaka, kiti \"Nyagasani, sinakwemera ko umwana wawe apfa kandi nshobora kumuvura, ubuzima bwanjye ntiburuta ubwe. Cyakora narenzweho, nanjye uwo muti naje nywuzi ariko nyiramuhari yawibagiweho ikintu cya ngombwa. Naho twawukuye ndahababwira: tujya kuza mu nama, twagiye kuri ba bandi bagendera ku tuguru tubiri, baratubwira bati \"ni mwe mwembi umuti uzaturukaho. Bazashake ubwonko bwa nyiramuhari, babuminjiremo amaraso y'ikinyogote, umwana abirye, azakira.\"\n\nIzindi nyamaswa ziteze amatwi ziti, \"nimugire bwangu umwana ataducika!\" Nuko nyiramuhari bayica agahanga, baragasatura bakuramo ubwonko. Ikinyogote bakivoma amaraso mu mutsi w'ukuguru bayaminjira mu bwonko bwa nyiramuhari babisuka icyana cy'intare. Inama irangira ityo; ikinyogote kigenda gicumbagira, n'ubundi ariko cyari kibisanganywe, kuko cyari kimaze iminsi bagitereye umujugujugu mu myumbati. \n\nHashize iminsi ibiri, ruranga rutwara cya cyana cy'intare.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 216, "story_title": "Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi", "story_text": "Mbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi\nMubaze igituma adashira intimba\nKandi yarategewe agatimba\nAkitakumbana n'abatambyi\nNgafata umwanya nkanamutaka\n\nN'abe bose bamushagaye\nMu mishayayo n'imihamirizo.\n\nMbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi\nMubaze impamvu adakoma yombi\nAkavuza impundu nta mpuhwe mu nda\nAkarera asumbwa na nyina w'undi.\n\nMbaze umubyeyi ikiruta imbyeyi\nMubaze impamvu aragira zona\nMukome akamo azihe injishi\nMubaze impamvu aseka ajijisha\nNk'uhishe mu nda ishavu rishaje\nBoshye ushaka gushira azimura\nAgasaza asize iribi imusozi.\n\nNguhe iki ukunda amahoro ahinde\nNgo ubibe imbuto itarimo nkongwa\nKandi uhunike ahataba imungu\nIsuka y'impuha uyime umubyizi\nUragire abawe utavangura\nMaze iyi nganzo nyihake umwezi\nMbone ngutake utagira umwera\nNguhunde imivugo itavuguruzwa?\n\nNi iki kiruta ubushyo bw'Inyambo\nNdetse na Gitare naguterekeye\nBihogo ubwayo yaje n'ibyansi\nNguha amagaju arenga amagana\nNguha iz'imisengo ndanagusenga\nUkabaya gusonza uranansonga\nUmbuza kugera no ku isonga\nBucya usizora uranansenya.\n\nNzane se akanyana gato muri izo\nNdagiye hirya kakirya ivata\nKo uragashima kuruta izindi\nKo n'ubugondo utabukunze?\nCyangwa nziture Bangaheza\nNiba ikubuza guta ibiheko\nNdavuga impfizi yo kuzishorera?\n\nMbese Sine ntiyagusekeye\nIri n'izihaka ndetse n'izikamwa\nYaje iherekejwe n'ibisabo\nNgo amata agwire bibe karande\nNi kuki utanyifurije kuramba\nNk'aho wakamye zitangishira?\n\nMbe ko zishira nguhe ibiziriko\nN'isaso yazo ubone ususuruke\nHato utaziroha mu rusuma\nUgasiga imitima isobetse amaganya?\n\nNguhe se Inkungu urashira intimba\nHari icyo izahuraho ubukungu\nNgo ugire urwuri rwo kuziragira\nN'abashumba bo kuzicunga\nBo uzababonera Indabukirano\nZireke kona nta we uzikoma\nNtizice imbusane inzira y'ishora\nKandi zigane imbuga isukuye\nZanashituweho ibirondwe? \n\nKo nasobanuje undi mubyeyi\nNdavuga data w' ingeso nziza\nWantumye atandoha na gatoya\nNgo nziguture zigutaramire\nIgituma iwawe nta ngororano\nNi uko wabuze ingoro izikwiye? \n\nReka muhe karame uwo mubyeyi\nYari yampaye ubwe bushishozi\nYasomye kera mu 'Nderabarezi'\nAti, \"urushako si umushongi\"\nIbyo ndabyanga ngo ampishe byinshi\n\nNsimbagurika ngana i Gikondo\nNsanga iwawe batoba akondo\nMbona uburanga mbuha urukundo\nNtazi ko bugicira urukondo\nNanjye ngo buzibuka iyo neza\nTubone kwivuna urya mubyeyi.\n\nBumaze gutamira ku biza\nButi, \"mfite data ukeneye izikamwa\".\n\nMba mfashe inoti n'iz'imisago\nZigura ingweba zikamwa menshi\nZa kijyambere z'ibuzungu\nNdazigutura intugu ziraruha\nNazo uraziheba umbuza gutura\nInzigo uranga uyigira ndende\nIfata mu nda ihagira indaro.\n\nI Kawangwari ni ho nabanje\nARAP MOYI ari we uhatwara\nNarahatanze ay' amadolari\nN'amahero yo kuguhonga.\n\nMuri Yuganda kwa MUSEVENI\nMukono na Kampala kapitali\nAho nahatanze magana urwiri\nNgo udahonda intozi ukabura isheja\nUmaze kugwiza uti, \"kare Sebo\".\n\nMbe mubyeyi nguhe iki kindi\nNgo ugane irembo udaca amarenga\nUkamirwe imbyeyi ubagare ahera\nUsome ayera ucire amahoro\nMaze amahano tuyahe inkota\nKandi uncungure utancuza\nNgo ucinye akadiho ubona bicika?\n\nKo naguhaye imirima n'ababibyi\nBazi imirimo igenerwa amasuka\nNgo ubone ugwize umusaruro\nW'imbuto yera amasaka meza\nWabuze imivure itagira imivumo\nNgo uhishe inturire untumire ntarame?\n\nInsina wenga sinayivumbye\nNta mutsama wo kunywa abatoni\nNta n'inkangaza y'abahanzi\nNta busetura bw'intwari\nNta kagage aka k'abahetsi\nNta gasururu k'abasya urukoma\nKereka inzika ibuza amasano.\n\nKo nakubonye irya mu kabande\nNkikubakuba nkaguha akaboko\nNgo ugere ku isonga iyo mu mpinga\nNi gute utangiriye akabanga\nNararushye akuya ngo uhashyikire\nAho guhorahoza nk'umuhuza\nUgahatana untobera amazi?\n\nMbese nzagushyire mu mutaka\nNiba ubutaka bugukirigita\nMaze ngutambagize ikirere\nBwo uzagaruka usubiye ku isi\nUmenye gusaza utanduranyije\nMaze untaramire utantamaza?\n\nCyo reka kwisama nk'incike\nMaze utuze nkurage incuke\nUcire umutima utera imbusane\nImbuto idutanya uyime ibigega.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 217, "story_title": "Inka ya Kanyamashokoro 2", "story_text": "Ni yo rukataza ijya mu bavumbu,\nRutayabumbira kuyagarura,\nRutaguranura mu ntoki,\nRuteturura kugira isumbe,\nRurema inkera y'ijoro ryose,\n\nRutara iminwe nyir'inka yaje,\nRubuza kwifata impungenge\nImfura ziteraniye ikambere;\nRubabaza rubanza iy'inturire,\nRubangura inti zo mu bitembo,\n\nRushyira ikintu mu kindi!\nRwamurenzi nzi ko agira ihinyu,\nAzabishima yashyingiye!\nIgituma byose bibyara inzoga,\nNi ibisabo bihorana isuku!\n\nN'uwakwaduka ari rucunzi\nNtiyarinda guturukira\nUmuntu utunze Incumarusika!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 218, "story_title": "Mubuze ikirari", "story_text": "Umutima wanze gutututukwa\nKuko wataye rya ribori\nNaje niruka mfite icyusa\nUmutima wuzuyemo icyanze\nKuko umugenzi ugoboka iriya\n\nYari yambwiye incamugongo.\nN'imigoroba irusha indi kurushya\nUwo wasanze ari simusiga.\nBaravugaga jye sinsubize.\nAhubwo ngasiganuza irije,\n\nAri ugushondeka imbitsi nanze,\nNgira ngo yenda imbindikiranye\nIgira ngo insuzumemo igihunga.\nNta gihumura yanteye,\nNaramurebye murenza ingohe.\n\nNti, \"cura igihunya ugana mu gihugu\nNtaho uhuriye n'abataraga.\"\nNa we yandoranye ubwuzu.\nAti, \"Iyo utuje ubwo bwema,\nNkabirangiza bwangu.\"\n\nUwo nasuzumye ubwenge\nNkamusangamo ubwangwe,\nArambwira ngahuzenza,\nNkamuzirika ku jisho\nNamukunze nyamuntu.\n\nNageze hirya nyoberwa ikirizo,\nMubuze ikirari biranzonga,\nInzira yaciye imbera ishyamba,\nNsigara nshyamiranye n'iminsi.\nNgumya gucuragana mu gihuru\n\nNsa n'igihunyira kibuze amajyo;\nAmaguru yanjye yabaye ubushye\nNtakishigura ngo gishyike hirya.\nN'uwambwira iriba bashoka\nAho bashiriye abatubyaye.\n\nN'uwambwira icyaduteye\nKunywa igihango cyo kurugenda,\nIyo nzira yose ikaba akarande\nAbajya kurenga bakayituraga.\nImana Rurema ijya kuduterura\n\nYatwiterekeye ku ruganzo,\nItugaruraho iduhaza iminwe\nTumaze kwijura insibo cyane\nIti, \"nimutaguze dore intambwe!\nSe w'abavuka ati, \"dore intera\".\n\nUmunsi urira undi urawukura.\nAtarahinguka ku ntaho.\nYa mavamuhira amutaye,\nYuha akuya amenya agacuho.\nCya gicagate cy'urugendo\n\nKiramucogoza ahaca indaro.\nAti, \"uyu mugambi sinywutaye\".\nNi ko kubwira iryamutoshye,\nAti, \"ushyire kera umenye iyi ntego\nNi cyo nguhereye intego zanjye\".\n\nNiba kandi ushibutse ayandi\nUzayashinge iriba ngushoye.\nInzira yabaye sinzi iherezo\nUw'ubu aregura ati, \"ndagiye\",\nAgira ngo izuba rye ni ryo ryinshi\n\nRirusha irya se kwaka inzora.\nBwagoroba irye rikarenga.\nDusa n'iyahutse iroye urwuri,\nIgira ngo ibimbuye uwo mubande,\nNaho ubwo ni mukura w'izindi\n\nZikuru zayo zanogereje.\nNta rugendo rugera hirya,\nNi umuhanda gihogera,\nUtarusha intera intambwe z'umwe\nNiba ahawe kurambura.\n\nTurasa n'ifi zo mu kizenga,\nZigira izazo ziti \"muzoge,\nMurore iherezo ry'iyi nyanja\",\nNaho ziriruka aho zivuye\nBoshye izarozwe iyo muzunga.\n\nNdabaza impamvu y'iyi mpinga\nItagira n'umwe ucutsa impumu\nAdaheze mu mpuzo iyiri munsi.\nNgumye guterera uyu mucyamu\nNzi ko mu cyeragati hariya,\n\nNgana mu cyuzi kizira inkombe?\nNgumye nshurange nshuma akarenge\nNsa n'umushumba uvuganya akamu\nAshora akariba kazitsembye?\nNgumye gushibuka nshibura hirya,\n\nImbuto duteye iyo zidatoha,\nIngemwe ziguyeyo ntizigaruke,\nIgiti gitembye inyo zigatonda?\nNdanirenganya nibeshya\nNdumva nenda kwiregura\n\nKuko nashibutse ntabishimye.\nKandi n'ubu mbishize amanga,\nAmayira ngenda ntavunura.\nMpiniye hafi ngasoma bwangu\nNtagumye kwangana n'umuvumba,\n\nNaba mvumbye amaburakindi,\nNkarutwa n'upfa kuvomera.\nNiba hirya havuga impundu,\nIgituma ntumva n'impumeko,\nHaraturikiye impini nyinshi?\n\nRwa rushashi rwahashotse,\nIyo ruhashimye amabuga cyane\nNtiruhuguke rurora hino,\nYa makombe asiga zivuka,\nNtanabwira imitavu y'ino\n\nKo ayo mazi arera imivanda?\nYenda amariba iyaba asumba\nAyo twisanganiwe adutunze,\nKuko zishoboka yo isibo zose\nNk'izashandazwe uwo murambi.\n\nNzaba ndeba iyo nderabose\nIdatuma abijuse bayikuka.\nNiba hirya iyo baba maso.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 219, "story_title": "Imahamba y'abungeri b'ingurube", "story_text": "Inzovu y'urwijiji rukabije ubujorojoro\nIya rujegeza-bijumba rwa semitabo,\nNoneho amavubi arayarika mu bikobokobo,\nKira nyumba ya rukara rwa Majoro!\n \nRujugitira-bijumba rwa njunditse ibika,\nImvubu y'icyagane ya ruhungabanya-bitebo,\nIsigaye itengerana umuraru wose ugatigita\nIkaba iya Rutare rwa SOMUKI i Rutongo!\n \nKivurivuri cya ruvungura-byavu,\nImbona-bake ya ruhingitirana-mubiri,\nNi ikitayega zishokanye umunihiro,\nIkaba iya Rukara rwa MINETE!\n \nRuhiniriza-kibero rwa sendahiriye,\nKarisimbi k'amatungo ka ruhonjokerana,\nIyo basigaye bitiranya na ruva-kwaya,\nIkaba iya Rutare rwa Muganga.\n \nUmuduga uhetse umubyibuho wa ruzimiza-mbavu,\nImponjoke yagurirwa amarembo ya ruhimbaza-barebyi\nIsigaye ikinana ibicece mu icongori ry'ibifungo:\nIkaba iya rukara rwa Kurimpuzu, nzayibaga!\n \nGihirihiri cya ruhingika-bondo,\nInyumba irangwa n'umubyibuho ya ruvonyeza-bijumba,\nIsigaye ibunda mu byambu ikabigomera:\nIba mu ngoro mu Rukari, aho zogerezwa isahani!\n \nGihiringitirane cyashiriyemo umurizo,\nMavuta-mingi ya rutenga-bondo,\nIyashinganywe n'abategeka-birori ba Leta,\nIfungiye i Rwinkwavu kwa Sovanye\n \nRubyagira-nzira rwa ndanze guhigama,\nIntamati yamazwe ubwoya no kuneta ya rubyimbabyimba,\nIyo bakekaga umwingo ikarushya abasuzumyi,\nIzigamwe na Misiyoni iruhande rw'ifumbira!\n \nYemwe ga bana baragiye mu bishanga,\nMureke zirenze imijumbajumba n'isayo,\nNizihaga zihundagarire mu bizenga:\nZidashongesha amavuta yo gukaranga ibirayi.\n \nKamena niboneka ntibahute kuzamburira,\nAhanini muri hoteri harazishaka;\nZirahaka amanoti n'ibikoroti mu mabondo,\nNicyo abasirimu bazikundira murakenge!\n \nKuyavuga si ko kuyarangiza inyuma:\nUwarata intendeza-matwi yakesha amajoro!\nZa runihira zishoka nk'imvura y'umuhindo\nImpini igaturika zikwira ibishanga.\n \nNimugwire Bikoko by'imva-burayi\nNimutungwe isanzure ntimukinenwa!\nNimutebanwe akamaro n'ibinyamahembe\nMubyirukane n'amajyambere y'u Rwanda!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 220, "story_title": "Inkerarugamba y'umuhungu", "story_text": "Ibyivugo by'abagabo 1\n\nInkerarugamba y'umuhungu\nAb'imihisi ntibamburanya imihigo\nBarareka nkayibanza jye ngabo y'umutwe.\n\nNdi imbonezamyambi ya Rugina\nNdi umugirwa w'intore\nIntambara iteye ubwoba nyibanza imbere\nNdi Ruterabwoba ndi Rutaramanaguhiga.\n\nNdi isata ishoka bagasamara\nNdi bishyika bishyika umutware ku mutima\nNdi Inshyikana ku mubiri\nNdi ingeri yasumbye inkiko.\n\nNdi Mihigo itarambira abahungu\nMinega icyaha induru\nRubabazigitero igitaramo gihimbaje\nNdi Rutikanga urukubo ndukotanamo.\n\nNdi Ngabo itagerura icyusa ya Runyagiranduru\nIntambara ngezemo ntishogosha\nNkaba imanzi y'abacu.\n\nNdi Ngoga bavuga inkubito\nNdi Rukerakubarusha\nInyamibwa narogeye mu yindi mitwe.\n\nNdi Rubimbura ahananiranye wa Simpunga\nUmuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.\n\nNdi Rudakubana mpamya induru\nIndamutsa murwanira ishyaka\nNdi umuhungu udahehembya amakuza\nNgira impambara mu mihigo\nNkesha indatirwabahizi.\n\nNdi Runihura mbanje mu iteme\nIntwari bahariye ibanze\nRudasongerwa n'amasibe\nNdi inkuba ihindana iminega.\n\nNdi Rupfukamiramakombe rwa Nyamukeba\nNdi n'Imanzi ya Rukubamo\nSemwaga wa Rugango\nNdi ingabo inesha igitero.\n\nNdi Rutayoberana mu nduru rwa Semwaga\nRukabu ntwara Rubibi rugerna ikirari\nNyibana mu nduru\nRunihuza iminega\nNdi icyamamare cy'umutwe.\n\nNdi Rwema rw'intare Rubaririzakobe\nInshongore sinagarambye ndi Rubabazigitero\nNdi umugabo ushita ababisha ku ndekwe wa Rushimirwabigwi\nNdi umushumba w'urugamba\nNdi uragira amakuza.\n\nNkubito itihorera induru\nRutikuranamakuza nsanganya igitero\nN'iyo gihingutse ngiterana imbaraga\nNgarambe itikura imbere y'ingabo\nNdi Rwema badahiga\nNdi Nkubito idasubiza imihigo ku rugamba\nNi jye Rutavutsamakuza.\n\n\nIbyivugo by'abagabo b'intwali 2\n\nImpindanyamugabo ya Mpabuka,\nNtwara amacumu asohoka mu ngabo.\n\nIngabo yanjye ni isuli ibana n'iya Rusanganirantambara,\nIyo nyishandaje mu rugamba ntirugaruka,\nAbabisha banyita Rukenyantambara.\n\nIngare ya Ruhanga ndatsa rugashya.\n\nInkomeza kulinda ikubitana ishema n'isheja ry'abato,\nNdindana ingabo.\n\nInyamibwa ikwiye Musinga, ya rusakara mu mahina,\nNtwara umuheto w'urusobe.\n\nInyamibwa yo mu nziza, ya rutazilikana guhaba,\nUmuheto udashyirwa isuli imbere, nawugize mana y'abagabo\nNtawanjye ukomereka nywufite.\n\nIyanjye ngabo ni igitare ibana n'iya Rutambikamugabo.\n\nNdi igikwerere maze guhama, ndi ubukombe butava izuba,\nNdi nyamutera inka kureta.\n\nNdi igisagara cy'ubukombe kidakomwa imbere n'abashakamba.\n\nNdi impalirwasibo ya Rukemasibe, simpunga zicana.\n\nNdi impuruzwa y'impezamihigo, rudasubizwa n'induru,\nN'ubu mu mahanga baracyandilimba,\nNgo icumu lyanjye ni rudahararukwa n'intoki.\n\nNdi inshogozamugabo, niciye mu ntanzi,\nAbatari intore intambara irabagarukana.\n\nNdi ingorabahizi nisheshekajeho inkindi, ndi ruti batinyira ubutwali\n\nNdi inkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara,\nIntore itumirwa aho rwaremye, ndi rutsirika ababisha igihumbi turwana.\n\nNdi inkubito ya Rutikurana, Rwagitinywa icyaga cy'inkwaya,\nRutaganira n'icyangwe, ndi Rucyaha igitero.\n\nNdi intore ya Nyantabana, ntawe undinda iyo mfite umuheto.\n\nNdi Mihosho ya Rutare, ndi rutaramana guhiga,\nRutirengagiza induru, intwali nshaka kwuhira indekwe.\n\n\nIbyivugo by'abagabo b'intwali 3\n\nNdi Minega icyaha induru Rubabaza igitero,\nInyamibwa y'abankunda\nRwema rw'umutwe ndi ingenzi ibamenera.\n\nNdi Minega idasa n'impunzi, intambara isezeye abayisalika,\nRwamwaga nsezera ingabo.\n\nNdi Minega ya Rubimbulirangabo, sintiya gukotana ikobe livuze.\n\nNdi Minega ya Rugambwa, ndi rukanika abo ndusha kuba umutwe.\n\nNdi Mutarugera wa Rugina, ishyanga mpagomwa umusore.\n\nNdi Mvutaguranamitali ya Rutamu rw'isabutanga,\nUwo abatware bakundira icyusa,\nMu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.\n\nNdi Ngoga ihanikira abatinyi, abatali aho rukomeye bakubirwa inyuma.\n\nNdi Ngoga ya Rugango, urugangazi mpindana umwaga.\n\nNdi Nkubito ilirimbwa ku iteme ya Rutanguranwashyaka,\nNdi ruti rwemeye amahina,\nNdi Ngoga bavuga imbaraga ya Rubabazandongozi.\n\nNdi Nyamuhurura bahunga, wa Ruhozamihigo, ndi Ruboneza ayera ibirenge.\n\nNdi Nyamukabukira ilidahemba, lyajya guhemba ligahetura.\n\nNdi Nyamutikura inshuro ibigembe wa Rugemanduru,\nUmugirwa w'urugamba narukenesheje banyaga Inyagirabahizi.\n\nNdi Rudacogozwa n'abafozi, nikingiye ingabo itanyeganyega.\n\nNdi Rudakenga bavuga imihigo, rutaganira nsumba ibigarama,\nInkebamugabo ya Bigaga, narashwe mu biganza mvuna igaju lya Munana.\n\nNdi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe,\nImfizi irwana ishyaka, ishyanga, baranyifuza,\nNgo ndi Milindi imenera ingabo.\n\nNdi Rugaragara urugamba rukomeye,\nNdi rusesa igitero igitondo kigatangaza.\n\nNdi Rugaragara mu z'imbere, rushinguka mu z'inyuma,\nRuterabwoba, Sebuharara Nkombe ya Rugina\nNimanye inka mu nkoko, inkomere zinyita Rugina.\n\nNdi Rukanika amakuza, ndi Nyilimbaraga y'ishyaka,\nIshyanga ntibaranshira amakenga,\nNdi inshongore ikaraga ababisha, ndi ruti rutavaruka n'amahanga.\n\nNdi Rukelikibaye amasonga abaliriza iyo bicika.\n\nNdi Rusakara nkubita inshuro rwa Ngabo nziza,\nNiciye ku cy'ihubi, abahungu bahurura bantabaye,\nNkitwa inkerarugamba itagamburura mu mihigo.\n\nNdi Ruti rutavaruka n'amahanga, abo mu mutwe wacu baranyifuza,\nNgo yaje Rukabu bisunga isonga batijana.\n\nNdi Rutinywa rutima intambara igicuza, ndi icyaga kibageruza.\n\nNdi Rwamamara mu ntambara,\nRwa Mutagisha imitwe y'imenerarugamba,\nIyo nzilimo ntizikubana ngungiza amahina.\n\nNdi Rwema rw'abahizi, rwogezwa n'abagabo rwa mucurankumbi,\nAbanyamahanga bangize indahiro.\n\nNdi Rwigerezaho intwali zisalitse,\nNdi nyamuca aho batinya wa Rubuza imanzi gutabara,\nNdi ruti ruhorera abishwe n'imyambi.\n\n\nIbyivugo by'abagabo b'intwali 4\n\nNdi Rwogezwa n'ingabo rwa Ngango,\nSingarambira urugamba nka rubanda rw'inganizi,\nNtwara amacumu adahemba.\n\nNdi umunihuzaruti wa Rutamu urugamba dutonganye ntirutaha,\nNdi rubalirizakobe.\n\nNdi umuzibanduru wa ruzingandekwe, ntwali imena urugamba\nIyo nyibanguyemo amakuza abatali isibo barasigana, nkarwigiraho na Nkubito.\n\nNdi uwo amahina adakura umutima,\nUwo imbambanyi zikundira kwizera wa rwuhirandekwe,\nNdi umutegeka w'intambara intore zangize uwo kulinda.\n\nNgoga yasiliza mu masoko, Ntare yasanze ndi rusumbanyamugabo\n\nNibiliye mu iteme niburukira mu itabaro,\nIntukura nyikuye mu za Matama,\nUmubisha mutambika ku ruhembe rw'umuheto.\n\nNyahuzi y'amacumu ndi rutinyirwa amakuza,\nIyo ngeze mu gitaramo nta mutware umvugana impuhwe,\nNdi Mwaga w'Indinda.\n\nNyamuturuka intamabara ku mutwe,\nNyitera amacumu ngira ngo idakira uwa Rugemahabi,\nNdi Njyarugamba.\n\nNyili umuheto w'imfuruta nawukubise umuhima ku nda,\nUmuhimakazi arayidoda, nkaba rukindurambavu.\n\nRubabaza igitero rucyaha abaganizi, inyamibwa idatinya,\nNtera inshuro ntigaruka.\n\nRubabaza kubarusha, rugumaguza ingango,\nRushengurana inkindi, inkuba idasongerwa nishe Sumiramya.\n\nRucumitanamifuka rufungulira amaco,\nIcyo abandi bamukundira ntacikwa n'uwo yahamije.\n\nRudakenga bavuga imihigo, rukemampunzi batijana,\nNdi inkuba irakazwa n'induru.\n\nRudatsikira yumva induru rwa Nyandekwe,\nNdi indongozi y'urugamba, iyo ruvutse ngenda imbere.\n\nRugaragara ahananiye ingimbi rwa Ngabo nziza,\nNkubita urugamba rugishyikirana, nkaba ruhindananjunga intwali y'ibanze.\n\nRusakarana inkubito Rwagitinywa,\nInyamibwa yo muli izo nkuba, ndi rulirimbwa ahananiye indi mitwe.\n\nRushimutamuntu rwa Nyamashara,\nImfizi y'icyaga kandi ndi ingare y'ingalika mu mahina,\nNkaba imfizi itsinda bihinanye, ndi ruburamanywa Rwagitinywa.\n\nRutabura ubugabo ngeze mu babisha,\nRwagitinywa Rugina ntibamburanya,\nItabaro ndihoramo jye nyamibwa y'umutwe.\n\nRutaganira nenze ingabo, rusuzuguza abo twahigiye gusohoka,\nNdi imanzi mberewe n'umurera.\n\nRuti bataramana inyuma, ruboneka mu b'imbere,\nRusatira aho twateye, rutagarukanwa n'inshuro.\n\nRwigerezaho nkumbuye kuba intwali,\nRwa Nyilimbirima ntwara imbibi y'umukore, sinyigura umukinzi,\nNiciye mu rwamu rw'imbunda, imbungiramihigo zizi icyo nazimaliye.\n\nRwononamirera rwa Mugema, ndi ikibyiruke cy'inzovu,\nNarasaniye mu bikombe ibitare birakuka,\nAbo mu gicu birahira Rwahama rw'i Muganza.\n\nMihigo itikura isuli igasandaza n'uyikinze, si ndi isibo muli izi ngabo\nUwarobanura ingenzi yambanza jye nyamibwa.\n\nMugabo umenera intore mu ntambara iteye ubwoba,\nYishe nyir'ibiti, yiciye Nyamikingo umwami yamutumye,\nYishe na Rugina rwa nyir'icyahi.\n\nMuribuzi wa Rumanzi inyota y'amacumu;\nRunyagiramihana n'ubu ni ingwe, akumira urugamba,\nNi inkerarugamba itagamburura.\n\nMunyurangabo wa Rugango, rugandura amakuza,\nMbona amakombe y'ibyuma nkarwanira kuyasanga.\n\nMunyurangabo wa Ruhuta, umuhungu sinitalika intambara zambonyeho Rugina.\n\nWambajije Mudakikwa na Mukikwababisha,\nIyo nshatse kubura indekwe nsa n'inkangu y'i Buhoma.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 221, "story_title": "Igishyimbo", "story_text": "Ngwino cyamamare nkurate\nNgwino cyatwa cy'abanyarwanda\nWowe uturwanaho buri teka\nWowe udutera umunezero.\nIngabo itabarana uriya mutoya\n\nNta bwo itakara ku rugamba\nNgo ingabo utwaye zitatane\nUhora uyisura ukayisukura\nBugacya ugerekaho iyisumbye.\nAri ugushakira amasuhuko\n\nAbatagutunze bageze ikaga.\nReka nsobanure ingabo iganje\nWenda muri twe habamo bamwe\nBatanyumva uko nyibabwiye\nBakayikekamo isuri isanzwe!\n\nKa kababi k'umugondoro\nGakura buhoro ijoro n'umunsi\nUmurima ukabamo ingarama nziza,\nInzara iratsindwa uba uzibye icyuho,\nIcyoko cyizihiye rubanda\n\nIkibabi ukinze ukiri mutoya,\nKibona ibindi by'agasukiranyo\nWaba ushonje ukajya gusoroma\nKugeza uvanga n'imiteja,\nImitima ikururuka mu bantu\n\nBakabitonora aho mu iturira\nIzuba ryavamo nka gatanu,\nBakabitoranya babitwara,\nBakabisanza mu rugo hose,\nBakabisura bagasusuruka\n\nUkumva imirishyo hirya no hino\nAbantu bose birya icyara\nNgo cya cyago izaca hehe?\nKo tubihuye tukabihunika\nUretse ibyo twahaho abacuruzi\n\nTugura akunyu ko kubirisha\nImitiba ihunitse izajya hehe?", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 222, "story_title": "Imvano y'inganzo y'amazina y'inka", "story_text": "Mu Rwanda rwa cyera inka yari ifite agaciro gakomeye. Inka ni yo yarangaga ubukire. Niyo yari ifaranga ry'ubu. Inka ni yo yari ipfundo ry'ubuhake. Tuzi kandi neza ko ubuhake bwarambye mu Rwanda. Bwanahambiraga umugaragu kuri shebuja, akitwa umuntu we, akamwirahira. Bwagiye buvuna benshi bakabuvugiraho. Bati \"ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru\".\nHari n'abo bwatoneshaga bakarenguka. Bati \"ubuhake bwa cyane bukunyaza mu ngoro\". Bwateraga ubwibombarike. Bati: \"iyo ubuhake buteye hejuru uratendera\". Ariko rero kandi uwafataga nabi abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga. Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu na shebuja babaga bafitanye ubumwe bukomeye bwafatiye ku nka.\nIyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza ahandi.\n\nIntwari yo ku rugamba yagororerwaga inka. Inka yungaga inshuti. Uwahemukiye undi mu bintu bikomeye, akamuha icyiru cy'inka. Inka yahuzaga inshuti kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti z'amagara. Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga yaraye arongoye baramubyukutukirizaga, inka zikamukamirwa. Mu itwikurura ry'umugeni bazanaga amata. Umubyeyi yarabyaraga, bajya kumuhemba bakazana amata.\nUmwana iyo yahambaga se cyangwa sekuru yahabwaga inka y'inkuracyobo (inkuramwobo). Umwana wahambaga nyina cyangwa se nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro, hakazamo ibyo guha amata abana b'uwatabarutse. Mu ndamukanyo z'abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga. Bati \"gira inka\", \"amashyo\"\n\nNta wakwiyibagiza ko mu byo Abanyarwanda bafatiragaho bagena ibihe by'umunsi, inka yari iri mo.\nBaravugaga bati:\n\n- Inka zivuye mu rugo (aho ni nko mu masaa moya)\n- Inka zikamwa (aho ni nko mu masaa moya na 15 - ubwo ziba zikamirwa ku nama, ku irembo)\n- Inka zahutse (aho ni nka saa mbiri)\n- Inyana zahutse (aho ni nka saa moya irengaho duke)\n- Inyana zitaha (nko mu masaa yine)\n- Mu mashoka (nko mu masaa saba)\n- Inka zikuka cyangwa mu makuka (nko mu masaa munani)\n- Inyana zisubira iswa (nko mu masaa cyenda)\n- Inka zihinduye (nko mu masaa kumi)\n- Inyana zitaha (nka saa kumi n'imwe)\n- Inka zitaha (nka saa kumu n'ebyiri n'igice)\n- Inka zikamwa (nko mu masaa moya).\n\nUwagendera byonyine kuri ibi byose tumaze kubona ntiyatangazwa no kubona haravutse ubuvanganzo bufatiye ku nka. Ibyo bigaragarira\n\n- Mu mahamba: ni indirimbo zaririmbwaga n'abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo zirazwi mu Rwanda hose.\n- Mu mabanga cyangwa mu mahindura : indirimbo abashumba baririmbaga inka zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.\n- Mu nzira: indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga cyangwa ibibumbiro.\n- Mu ndama: indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu, bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari n'ubwo zaririmbwaga mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n'abakobwa bahimbazaga izo ndirimbo baziha amashyi.\n- Mu byisigo: indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe n'inka zabaga zayashotse.\n- Mu myama (mu myoma): indirimbo zaririmbwaga mu gihe cy'impeshyi, zigisha (zigana ahari ubwatsi).\n\nAbandi batangiye kuyisingiza mu mazina.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ubumenyi, Inka" }, { "story_id": 223, "story_title": "Petero Nzukira", "story_text": "Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy'urwanaga kugera mu mataha y'inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe.\nUmugore aramuhindukirana ati , \"mbese Petero mugenzi wanjye, ko utahanye inabi? Ahubwo, umva ko abagore turi abanebwe, urareke ejo tuzagurane imirimo, nzirirwe ntema, nawe usigare mu mirimo y'imuhira, tuzarebe uzarusha undi kuvunika n'uzarangiza imirimo ye neza.\"\nPetero ati , \"ndabishimye, wabona ukazumva ukuntu umugabo avunika. None ahari byazagutera kurushaho kunyubaha no kumenya ko ari njye ugutunze.\"\n\nMu gitondo, izuba ritaraganya kurasa, umugore atora inkoni n'umuhoro, ajya mu ishyamba gutema. Yagiye yishimye cyane, arushanwa n'inyoni kuririmba. Petero we asigara imuhira. Hashize umwanya atangira kwicwa n'irungu ry'imuhira. Ariko yanga kwiheba, agerageza kurirwanya.\nNiko kubuganiza amata mu gisabo, atangira kuyacunda n'ubuhanga bwinshi! Nk'uko bisanzwe n'ubundi, umurimo mushya utera umwete. Ariko agasusuruko kamaze gukwira, Petero atangira kwuma mu mihogo. Aherako ajya gushakira akayoga mu rwina bataramo inzagwa.\nUrwagwa rwari rutaze mu gitariro kinini cy'idebe. Icyo kidebe cyari giteretse ku gasenge ku mitambiko itatu, kandi cyari gifite urufunguriro rw'icyuma mu ndiba. Nuko Petero amaze gukiranura ako kuma kafungaga, agiye gutega ibirika ku mwenge w'igitariro, yumva ingurube irafutagira amata mu muryango w'inzu.\nNiko gutera hejuru ati, \"amata yanjye we, yashize!\" Uko yagafashe ibirika mu ntoki, ahita yiruka, maze asanga igisabo gihennye n'ingurube yigaragura mu kiziba cy'amata. Ingurube imubonye ishaka guhunga, igihe igiye kumucaho, ayiguherereza ibirika mu nsina y'ugutwi, ingurube yikubita hasi, irashya rimwe gusa!\nIgihe akiyikorakora yicuza icyo akoze, yibuka yuko yasize adafunze igitariro, ahubuka nk'iya Gatera, yihina mu mwobo, anyerera mu kiziba cy'urwagwa, yicura intembe.\n\nAbyutse asanga cyakamye. Nuko Petero Nzukira ava mu mwobo ajejeta inzoga. Sinakubwira isoni n'agahinda yari afite. Reka inyota yo, yaramusibaga! Aragenda yegura igisabo ajya kukibuganizamo andi mata. Igihe icunda arigejeje hagati, yibuka ko inyana ikiri mu ruhongore. Ati, \"yooo! Dore amanywa amaze gukamba, kandi sindahura inyana!\" Aherako ariruka, ajya gukingurira Sine.\nAriko kugira ibyago bitera kumenya ubwenge. Yamaze kuzitura inyana aribwira ati, \"ubwo nasigaranye n'umwana w'igitambambuga, nkaba kandi ngiye kuvoma, iki gisabo ningisiga aha ngaha, aribuze kugihirika. Ndamuzi ni inkubaganyi. Naba kandi nongeye gupfirwa ubusa.\"\nNuko akizirika mu ijosi, kigenda kinagana mu bitugu. Atora akabindi, ajya kuvoma amazi yo kuhira Sine. Igihe yunamye kudubika ikibindi, amata yo mu gisabo aseseka mu mutwe no mu iriba. Nuko Petero yunamuka mu iriba, ati, \"ibi ntabyo! Nta mata, nta mavuta nteze kubona uyu munsi.\nReka gusa njye kuhira inyana, nayikenesheje rwose, ntikigiye kurisha. Inzu yanjye yamezeho ubwatsi buryoshye kandi bwinshi, ndetse nayijugunyeho n'ibishazashaza byinshi.\n\nHenga njye kuyuriza, ntacyo bitwaye uruhiza rwayo rurakomeye, kandi hasi yubakishije amubuye manini!\" Inzu ya Petero yari yubatse munsi y'umugunguzi muremure; mu rubega rw'umugunguzi hareshya n'ubutaka. Petero niko kuhatambika ikibaho kinini; cyambukiranya inzira n'uruhiza rw'inzu, abona kucyurizaho inyana ye.\nAriko rero Petero ntiyashoboraga kuguma hejuru aragiye inyana, kuko yagombaga kugemurira umugore we. Ni ko kuzirika umurunga ukomeye mu ijosi rya Sine, awumenesha igisenge, utunguka mu nzu imbere.\nHanyuma aramanuka, azirika wa murunga ku kuguru, aribwira ati, \"ni uko Inka yanjye nishaka kumanuka ndabimenya.\" Ahasigaye Petero atangira gukora, akebagura inyama vuba vuba, aroha mu nkono, acuriranya n'ibitunguru n'inyanya. Inkono ayitereka ku ziko, yiyegereza inkwi aracana.\n\nNgo hashire akanya, Sine irambirwa kuguma hejuru y'inzu, kuko hayiteye impungenge. Ishaka kumanuka mu rubega rutereye ku mugunguzi no ku kibaho. Ibonye ko ari habi, ishaka gusubira inyuma, ubwatsi bw'inzu ikandagiyeho burasohoroka, imanukana na bwo!\nMuzi rero ko Sine yari iziritse ku mugozi. Muzi kandi ko uwo mugozi Petero yari yawuziritse ku kuguru. Mu kanya Sine imanutsemo, Petero na we aritera, amaguru ashita mu gisenge cy'inzu, acurika umutwe. Iyo icyo gisenge kidakomera biba byarabaye bite? Bizi Imana! Petero yamaze gufatwa n'igisenge cy'inzu ye, Sine inaganira hanze; maze sinakubwira imiborogo!\nMuka Petero abonye ko ibiryo bitaziye igihe, ararambirwa agaruka imuhira kureba; kandi n'imbeshyerwe ibyo gutema byaramutondaga. Nuko abonye Sine inagana, biramutangaza, arisumbukuruza, umugozi wari uyifashe awucisha umuhoro. Inka yikubita hasi, ubwo, ihabaduka vuba. Petero na we, mu kugwa yabanje umutwe muri ya nkono yari ku ziko. Amahirwe ni uko umariro wari wazimye, naho ubundi aba yarahiye. Yakobotse ku gahanga no ku zuru, akuka n'amenyo abiri.\nUmugore yamaze guca ikiziriko, yinjira mu nzu, atabara ibibomborekanye. Asanga umugabo we amaze guhaguruka, avirirana amaraso mu kanwa. Ni ko kumubwira amuseka ati, \"ari njye, ari nawe, ni nde warushije undi kuvunika none? Ewe, sinjya kugutabira amacumu, wakoze kandi wavunitse, umuntu watetse, ugacunda, ukarera umwana, ukica ingurube, ukarwana na Sine, mugakotana bene aka kageni, n'ibindi ntazi! Ngaho rero noneho kubitiraho no kungaburira.\"\n\nNuko Petero araceceka abura icyo asubiza.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 224, "story_title": "Imbwa n'intama", "story_text": "Imbwa n'intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho. Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby'imibereho yabyo. Intama iterura ivuga iti, \"iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si, nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini, ndetse nkumva byazamviraho kwiyahura.\nTekereza mbese ibyiza ugirira abantu: ubumvira iteka, ukabararira, ntubahemukire. Ingororano ikaba iyihe? Nta yindi itari ugukubitwa, ndetse rimwe na rimwe bakakwica! Ngiyo ingororano yawe hano mu nsi, ntutegereze indi! Naho jye rero, nkabambika ngaheka n'urubyaro rwabo. Imirima yabo ni jyewe uyifumbira, ntibashirwe batanyishe ngo bandye!\nBakabaga inyama bakarya, impu bakagura amafaranga. Tuzira iki? Cya he? Mbese ni ukubakorera, amaherezo bakatwica uko bishakiye. Ngiyo inyiturano yacu hano mu nsi.\"\n\nImbwa na yo, ubwo yari iteze amatwi inshuti yayo, kuko yumvaga ibyo ibwirwa ari byo ihora ikorerwa na shebuja. Nuko ibwira intama iti, \"ibyo uvuga ni ukuri, ariko ntitwakwigerera abantu ngo tubiture ibyo batugirira. Tuzajye ducisha make yenda amaherezo bazabona ko na twe dufite umubiri.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 253, "story_title": "Uburage", "story_text": "Kibondo mpereza icyo kibando\nNdabona rirenga nanjye ndengera\nNkugire inama nakuye ku mana\nMbere ko manukana imvi mu mva.\n\nKurura agasambi aho mu kirambi\nUkarambure ukarambike mu nkike\nInkindi nambariye ku rugamba\nNi yo nshaka kuvugiraho amagambo.\n\nReka ngutume n'agatabi\nUkantekerere ngatumure\nAya matama nta kindi agitamira\nUru rurimi ntirutuma mira.\n\nNsezeye nisaziye\nSinasaraguritse ndi umusore\nAb'ibisare baransiga\nAbansanga baransingiza ntibanseka.\n\nTuri muri iyi si ducumbitse\nAriko iri cumbi si igikumba\nTurigombamo umugambi\nTugataha badutashya bakiduharaye.\n\nMfashe inzira nezerewe\nMu ntambara naraberewe\nN'ubw'inguma zamunze umubiri\nUmubisha yarakangase ntiyankanga.\n\nIyi si ni iya so na sokuru\nYaremewe buri kiremwa ari n'ikirema\nNtawe urengeje abandi uburenganzira\nRengera abarenzi urenge abarenzwe.\n\nIduhanga yaraturinganije\nVuna abarengera ubwigenge\nAbita mu butegetsi batatekereje\nUbatetereze ntutume bagutuma.\n\nNi ukura ukora ukunda\nUkanga kwangana no kwangiza\nUkirinda umururumba ntube ikirumbo\nUzashobora kuramba no kurumbuka.\n\nItonde urahure ubwenge buguha ubwitonzi\nBuzira gutongana no gutombokwa\nUtangire utange agatango\nUmare irungu ugire akamaro.\n\nKu munsi wo gutabaruka\nUzasubiza amaso inyuma\nUsange usanganywe imihigo\nUruhukane amahoro ku mutima.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 225, "story_title": "Inkomoko y'urupfu", "story_text": "Inkuba, umwami, Imana n'urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani, inkuba yahawe umunani mu ijuru; umwami ahabwa umunani mu nsi; Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru.\nImana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso. Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, inkuba irinda ibyayo, umwami arinda ibye.\nUrupfu rubura amaraso, rwicwa n'inzara. Inzara yarurembeje, rugiye kugira ngo rurunguruke, uruhehe rugwa mu jisho, ijisho rirapfa, urupfu rubaho. Bukeye rubaza se wabibyaye, ruti, \"mbaye nte ko umwami andinda, Imana ikandinda, nkaba ntakibona amaraso?\"\nRurema iti, \"ni jye wabibahaga nanone ujye utegereza, ntuzaheba n'igisigaye inyuma!\" Urupfu rukomeza kureba igisigaye inyuma. Umuvomyi ugiye ku iriba, yakwikorera ingata ikagwa, abandi bakamusiga. Urupfu ruti, \"uyu usigaye aho si we wanjye?\" inka zakuka, iciye iyayo nzira, isigaye se inyuma, ruti, \"Iyi si yo yanjye?\"\nImana, umwami n'inkuba biti, \"murabona iriya mbwa yatumariye ibintu! Ese yakwiriye ko wumva yashatse amaraso, aho kutumarira ibintu!\" Inkuba iti, \"muhore muze tujye inama, tujye kuraguza, hanyuma tuzagashyikire tukice.\"\nUko urupfu rwakarebesheje ijisho rimwe, ni ko rujya guhiga rwabuze ikindi rwarya, rushaka utunyamaswa n'udukoko mu ishyamba. Imana iti, \"ese ibyo bikoko byo si ibyanjye? Ruramarira amatungo hirya no hino kuki?\" Imana ikora ku nkoni yayo, umwami akora ku muheto, inkuba iti, \"njyewe nzagakubita urushyi, ntabwo kazansimbukana, siniriwe ntwara izo ntwaro zose.\"\n\nBahuriye mu nzira narwo, inkuba irabandabanda, umwami ati, \"nta ntanga, ngira imbaraga nke ntiduhwanije na we. Umwami arukubita impiri ku itako, rurabandagara, rwikubita hasi, rugize ngo rurabyuka, inkuba irukubita urushyi, rusubira hasi! Rwiruka rujya mu mubyuko. Umwami aba yahatanze, arubuza gusohoka mu mubyuko.\nInkuba irarushaka irarubura. Urupfu rwirukiye mu nzuzi ngo rwihishemo rusanga umukecuru arasoroma ibisusa. Ruti, \"ese wa mukecuru we wampishe ko ureba nkubwe!\" Umukecuru ati, \"ese ndaguhisha he ko ureba ntari mu rugo ngo ndagushyira mu gikari, ndagushyira he wa kantu we kakutse umutima?\" Urupfu ruti, \"ese ko wunamye, nikinze imbere y'iyo hururu yawe, sinayobya umuvu bariya bampiga bagahita?\"\nUmukecuru ati, \"niba wabishobora, uzi ko wahakwirwa, igire muri iyi hururu, maze ujye mu gikondorero wihishemo.\" Rumaze kugeramo, Imana iba igeze aho iti, \"mbonye aho rugiye\" Inkuba iti, \"rugiye aha. Ariko se ko ruhungiye mu muntu, ndamwica? Nirugende nanone ruraducitse!\" Imana iti, \"ko turusiga aha se, rukazaturimbura?\" Inkuba iti, \"waretse se nanone aka gakecuru nkagakubita?\"\nImana iti, \"ko nabereyeho kurema no kugira ngo ibintu bigwire, aka gakecuru turakaziza iki?\" Birigendera, biti, \"ruzateba, ruzasohoka.\" Agakecuru kararubana, ruratura, rusanga rutanyagirwa, rusanga ndetse n'umukecuru afite amaraso. Ruti, \"mbonye n'ikigega kintunga.\" Uwo mukecuru ararubana, bukeye arushyikiriza n'abuzukuru n'abuzukuruza be. Bararufatanya, kugeza igihe rusakara mu isi yose.\n\nNguko uko urupfu rwaje mu bantu.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 226, "story_title": "Nacumuye iki, Data", "story_text": "Umubyeyi wambyaye yankunze nkivuka\nUwambyaye arahembwa aracanirwa arota\nAho asohokeye aronsa araheka araberwa\nNkaba umwana mutoya wavukanye indwara\nBabunga bamvuza mbaraza rubunda\nBabyemera byose kubera urukundo\n\nUmuhungu nasanze wantanze kuvuka.\nTubana aho neza tuneza ababyeyi\nUbugumba buraza bafunga kubyara\nTubyirukana ubwenge duhinda agahinda.\nUwo means wa mama akareba amatungo;\nNkaguma imuhira nkagenza inzu yose.\nAbakuru bagahinga ngo inzara itaduhumba,\n\nUbwo imyaka iragwira amatungo aba yose, \nAgaturanyi bacu bagira ishyari ryinshi.\nTubaho mu butoya dutozwa gukunda.\nDuhesha ababyeyi agaciro mu bandi.\nTububaha twembi jye n'uwo muhungu\nUhasanga dukunzwe agaciro gahwanye \nUmuhungu arasiza ahashinga umuganda,\nImigambi iba yose ubwo ashima umukobwa.\n\nInzu yuzuye neza se ajyana ikibyindi\nAmukwera inka nziza igishashi Kabondo\nNkareba ibyo ngibyo nti \"azampa inka najye.\"\nMu bukumi nditonda mba umwari ubikwiye.\n\nUbwo Imana irabyumva umuhungu aba araje\nDuhura mukunze mushimira iwacu\nUmukambwe ati \"naze ndabyemera najye.\"\nNtibyatinda iminsi ubwo inzoga ziranyobwa\nBavuze iby'inkwano umuranga ati \"nta yo.\"\n\nUmusaza arabyanga ati \"nzamuha abandi.\"\nUmuhungu arabamba ati \"nzajya guhaha.\"\nWa mwana wa mama umugore aba aratwite!\nUmuhungu nakunze aba avuye i Bugande!\n\nIshiringi yahashye azigura inka y'igaju\nAyitanga aho iwacu babona kuntanga\nMusanga mukunze duhuza imigambi,\nTurwanya ubutindi buranga burera, \nTurembye aracika asubira mu mahanga.\n\nNsigara meze nabi ubutindi bunuma.\nNgapfira iyo ngiyo ab'iwacu barenzwe\nBateretse amapfizi bacaniye imbyeyi\nNkabwira abakunzi nti \"nanzwe na data\nWahaye inka abandi jye akangira uw'iyo\n\nUwahashye ngo antunge akamwaka icyo ahashye \nAgateza ubutindi aho atanze icyo abyaye\nNgacana Burundi n'icyitwa agatungo\nUwavukanye najye akazazirya zose\nNgapfira iyo ngiyo ngacibwa muvbyacu.\nIcyo nshaka kukubaza mubyeyi wambyaye,\nNi ikintu wampoye ujya kunca mu bandi\nAho kumpa inka nanjye ukatwaka n'iyacu!\nUkagwiza iby'iwacu jye mponda umunono!\"\nUrwo mpfuye urwo ngurwo ndupfanye n'abandi\nUwapfuye urwo mpfuye ntarenganye Imana\nAho ahubwo ababyeyi muhibaze cyane.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 227, "story_title": "Mu mataba i Nyamugari", "story_text": "Mu mataba i Nyamugari\numugabo yaragiye\nati, \"yemwe bene urugo\nnimuncanire indaro.\"\nbati, \"tuyicaniye abandi.\"\nati, \"nkunda aho abandi baryamye.\"\nbati, \"urarara he mugabo?\"\nati, \"ndarara ku buriri.\"\nbati, \"ku buriri hari abana.\"\nati, \"ndabaryamira neza.\"\nbati, \"urarara mu rugo iyo.\"\nati, \"sindi inka mw'uru rugo.\"\nbati, \"urarara mu mfuruka.\"\nati, \"sindi imfura mbi mw'uru rugo.\"\nbati, \"urarara mu kirambi.\"\nati, \"sindi ingarama-kirambi.\"\nbati, \"urarara mu mukubo.\"\nati, \"sindi musheru iwanyu.\"\nbati, \"urarara mu rutara.\"\nati, \"sindi amasuka iwanyu\nrwema ndarara ku buriri.\"\nbati, \"ku buriri hari abana.\"\nati, \"ndabaryamira neza.\"\nati, \"ndahengeka urubavu.\"\numugore aramusubiza\nati, \"ubwo uryama ku buriri\numenye ntunkomere inkanda\nntukome n'ikirago.\"\nati, \"iyo nkanda sinyikoma\nn'ikirago singikoma.\"\n\nYageze ku buriri\namukora ku mukondo\numugore ntiyihinda\namukora ku bukobwa\numugore ntiyishanya\nahubwo ubutwenge arabuvuza\nati, \"ni kose yewe Mbaraga we\nko ugarukanye imbabazi\nko bihinda nk'urubura\nbigasuma nk'amashashi cyane\nziri mo ari zingahe?\"\nundi, \"ati ni imbumburi yayo\nnayihawe na Mungu\nnayiteye umukobwa\nmu nsi y'umukondo\nurukundo rurahama\nkomera wumve mivumbi...\n\nUmugore aramubwira\nati, \"Muhimpundu ni uwawe\nNyirayabo ni uwawe\nna Nkundumugenzi ni uwawe\nna Rutanga rw'imfizi\nikibuze cyose ukijyane.\"\n\nUmugabo aramubajije\nati, \"mbe yewe mugore we\nko ugaba inka mu rugo umu\nwagera ku bana ukarusha ho\numugabo wawe aba hehe?\nAti ejo yagiye i Bugande\ntugize imana yahera yo\ntukibyarira abandi...", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 228, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 7", "story_text": "Igeze i Kigali mu birori irabitegurirwa: Umwami n'Abatware bayikikiriza ku meza hamwe na Bwana Rezida.\n \nMugabo wo mu mbira z'i Buzungu \nWa rwitahira mu Bahinde, \nIngurube iryoha kurusha byose, \nIya rwinopforwa karindwi, \nNkunze intamati y'inyama itoshye,\n\nIya rwikundwaho n'Abazungu \nAhari mu nda igira sukari! \nAbanyankweto yarabararuye; \nBarayikunda byabashabije! \nAbatanirije bayirya ubwoya:\n \nAmagufwa yayo ntibayatanga, \nBarayajundika iyo bagenda; \nAmatama yabo ni aho aturuka. \nIje kuba icyaduka i Nyarugenge, \nAbakuru bose barayishima.\n \nIjyanwa mu nzu bimara umwanya, \nNtiyanasohoka bimara umunsi; \nIbyuma by'inkota z'indayi, \nBihava byambaye umwisheke! \nAbakozi baho ukwo nabarabutswe,\n \nUmwura batobye wari mwinshi! \nNgo bucye ibirori birasakabaka, \nBirasamaza biba urugera! \nAbakuru bose ukwo nababonye, \nBabyizihiza bari nk'abandi:\n \nUmutima wabo ukaba ku kantu! \nIsaha yegereje amashoka, \nBa Madamu batuma umuntu: \nAje arabarembuza baragenda, \nAyo mazu meza barayataha!\n\nBarahonongera mu bibanda, \nIbyo bifafari barabifunga! \nNuko Rwitsibagura araza, \nAcira ifudika ari ku muryango, \nUko yagatashye iryo juru ryabo\n \nArabukwa ameza aho adendeje: \nYumva yirukwa mu birenge, \nUmutima usaba ubugwa-neza \nUmuhogo wuzuramo urugwiro \nInzoka yo mu nda isamuza umwuka,\n\nIgira ngo jorororo mu ibondo \nYumva ahongobotsemo ibintu, \nAgira ubukirigitwa umunwa wose, \nAzana udutwenge aramwenyura, \nAbwira abandi ati: \"Karabaye!\"\n \nNaho ubwo Rwampungu aratamba! \nAbona isahanu ahingukiyeho, \nArayivumerera uko bisanzwe \nAjya kuyihobera baramubuza: \nBarazigaziga ararorera!\n \nAhaguma akanya ariruhutsa! \nAmatsiko amweguye arora ahandi: \nAbona isahani ipfukuye neza, \nIfite urugara nk'urw'intango! \nUmufa uyicagase arawureba,\n \nAbona wahindutse urunyenyeri! \nAsiga iye ya mbere aza awusanga! \nBirasa ati: \"Uba uroga Umwami! \nNta bwo ureba ko iyo sahani, \nAri iy'umuntu wo mu kizungu,\n \nWize kera kuba umusirimu? \nNta bwo wamenya kuyikaya \nNgo uyumvishe ko wayishegeshe \nYireke nyende jyewe ubizi \nWekudondoza iyo mihore!\"\n \nUwo mu Bumbogo abita hirya, \nAti: \"Reka nsizane ku rubanza,\nNone ntasirimutse nka we,\nIri tama njunditse rinigirije, \nNdora rihwanye na karavati\n \nRyampa icyicaro ku ngurube, \nSimpatsimburwe n'abakweta!\" \nNi bwo Umutware wa Nyantango \nYinjiye abakurikiye hafi: \nAyihamya ijisho rurumirana.\n \nIjwi rye arirangurura adatinya \nAtera hejuru by'imvaho, \nUreke iryo bamwise ry'impuha; \nAti: \"Ni yo nta shiti ni ingurube! \nNtisamaza mu gihagararo;\n \nNyamara uyorosoye ubwoya, \nItera ubwuzu bw'urukirigite,\nUkabona usagutswe n'ibineza; \nAho bayibyagiriye ku meza, \nUkajya ushyugumbwa kuyagaza!\"\n \nAbo b'inkwakuzi ngo bahoshe, \nAbandi bose bizihira inzu: \nBabagabira intebe zo ku meza! \nNta rugamba rubura intwari \nMajoro arwicara ku mukondo,\n \nUmwami ateka ijabiro ryarwo. \nAbabegereye mu cyubahiro, \nBabajya hirya, abandi hino \nBarema uruhushya rw'isangane, \nMbona abasaza barimo Nturo,\n \nUjya abasemurira ku Muzungu, \nAri Rwubusisi nyiri Ubuliza,\nDore ko acanganye muri byombi:\nNi umusaza wazungahaye!\nMajoro ati: \"Abasaza uko mbirora,\n \nNtitubahatire guhumana! \nBabahe akayoga mu biro byanjye \nTuhabasange isamunani!\" \nMutara ati: \"Untanze inama yabyo, \nNari ntegereje kubivuga!\n \nKugundira abanyamurava, \nUkabakoreshaho iby'umuvundo, \nBiba umugayo ukomeye mu Rwanda! \nUbukuru bubatera guceceka, \nNgo wibwize ubupfura na we!\n \nIngurube bayinena bikabije, \nBakirinda kuyihunza, \nAri ugutinya amakuba kuri mwe!\" \nUwo mu Bwishaza arora hirya\nYanga kwumva ukwo bamuhenda;\n \nAgira Simoni na Rwubusisi, \nAti: \"Sinkunda ko bampeza! \nMparaye irindi zina kuri ubu,\nIryo bampimbye Rukenyangurube; \nGukenya inkware narabizinutswe!\"\n \nKamuzinzi akebuka Umwami, \nAti: \"Abasaza mubahe amayoga, \nNi yo bakunda bari mu birori! \nNyamara ngusenge uri nyiri u Rwanda \nUngabire imyanya ya bane muri bo!\"\n \nMutara ati: \"Imyanya sinyitanga, \nKuko nshaka kuyikubira! \nBambe Umwami nta bwo agabura!\" \nKamuzinzi agira ikimwaro; \nNgo akikure azinga icyanwa;\n\nAkaraga azungije mu gahanga; \nAti: \"Ni jye utegeka Ubugoyi bwose \nUshaka itabi ampe iye sahani!\" \nMajoro ati: \"Nturo ga muhaguruke! \nBabahe ibyicaro bibakwiye,\n \nNa twe twigire mu byacu!\" \nNturo ashaka ukwo yasubiza \nBiramugora akebaguzwa arira!\nYari yabonye ibintu byiza \nUkwo byakuzuye amasahani!\n \nUbwuzu bwabyo bumurya mu nda, \nAkanwa ke kuzuramo amazi, \nAvuga mu muhogo hari ikiniga \nAmaso azengamo amansonza. \nArangurura ijwi arahira Kigeli,\n\nAti: \"Reka Bwana winkubirana! \nNdi umusaza nkaba mu byacu, \nNyamara nkigimba n'ibyanyu! \nSinabeshya imbere y'Umwami, \nSinaryarya abagabo ndi undi:\n \nN'iby'ingurube ndabivuyanga! \nSinagenda wenda umfunge, \nCyangwa wigirire ukwo ushaka!\" \nIgihe ataragusha bamwumva, \nBabona Rwabutogo araranganya,\n \nAfurekana umunya mwinshi! \nBamushiganuje ukwo bigenze, \nAti: \"Nahugiye ibyo kwumva Nturo, \nNsanga bantwaye isahani \nIriho imihore iteye ubwuzu:\n \nBayikururira kwa Rutsinga, \nBampa iye iriho intongo nkeya!\"\nUndi ati: \"Urapfusha ubusa amagambo! \nNkozemo kabiri indiba iragaragara!\nIsa n'iyiriwe imbere yanjye!\"\n \nKalima ati: \"Erega Karyabwite, \nAmada yafodotse ni inkeke\nNta bwo ashobokera mu rugendo! \nIbyo bandembye nta kavuro,\nUmenya ngo ntereye inyuma yanjye!\n \nWangerurira iyo sahani, \nWowe kuko imbavu zarenzwe!\" \nUndi aramusubiza ati: \"Watuza! \nNone ntengase mu idoma, \nAmatama yawe yo ko adahokwa?\n\nAhora agutengarana iyo ugenda, \nN'urwo rwakanakana ruje! \nUranatubeshya si ukubyibuha: \nUhora ubijunditsemo amarenga!\" \nRwaburindi, Rwabukamba,\n \nNa Bisamaza nyiri Ubukamba, \nBaza buhanya batinze \nNgo: \"Mwatindiye iki bahungu?\" \nBisarinkumi ahuta gusubiza \nAbigira mu izina rya bose\n\nNgo: \"Twahangariye izuba, \nNgo ridukamure ubuhage \nBw'ibyo twizaniyeho impamba!\" \nRwabukamba ati: \"Emwe si wowe! \nKo ubibabwiye se utabakinze,\n \nNone bagerura ibyacu, \nNgo aha twijuse iyo mu menyo? \nNiba ari byo ntitwahoanye? \nRwaburindi azana igihama, \nAmira umuhore atawukanje:\n \nUgeze mu muhogo haba impatanwa; \nAsepfura cyane ajya iwa kajwija \nAsamba asumira Rwubusisi, \nIbyo yamenyereye gufata inkingi \nIyo anizwe yicaye mu kirambi!\n \nAkoma igipfunsi aho byatumbye \nIngoto irahokwa birururuka: \nIngurube ihoroba ityo ibutagarukwa \nIgira ngo dumburi mu idoma! \nAriruhutsa asesa amarira,\n \nAti: \"Yambabaza, yabigira ite, \nNdayiheraheje ni byo bizi! \nUbwo yegereye umutima wanjye \nUgiye kwicara hamwe mu nda!\" \nNa we Ntaganda arisihinga \n \nAti: \"Ndabitirirwa kurya ingurube \nUshaka kurora ukwo babigenza, \nAzane isahani ye mwigishe: \nTurayicuranwa bya gitutsi, \nSinza kworeza ukwo bisanzwe!\"\n\nRwamuningi ati: \"Wirata! \nAmaboko ajigita ingurube igahora \nUgira ngo uvovore imihore \nNdayagushumbije urabiruzi! \nSinahoze nigisha amashuri\n \nNkanswe ibyangize Kalisimbi?\" \nUbwo Fransisko Nzaramba, \nAbona isahani y'icyiyuhize \nIriho ibitongo by'uruvuteri \nAfata mu maso abiroha mu nda\n \nAmagufwa n'umufa byorerera ko \nNta ndamyi yasigaye bishiraho! \nNuko Nyangezi arababwira, \nAti: \"Simbasha kuroha nka mwe!\nMbona mucuriranya ubudatuza\n \nNkumva nshengurwa n'intimba \nNzira gusazira mu bututsi: \nUmuhogo wanjye ugira inda ntoya! \nIcyanjye mwampa uruhushya mwese, \nNk'utwo nsaguye nkatujyana,\n\nNkazitondera ku kiraro, \nNkifatishiriza ibigori! \nErega na mwe muri abana! \nNta we uryoherwa aroha bwangu! \nIyo ndi jyenyine nditonda:\n \nBampa ingurube nkagira ubwuzu \nImbabazi inteye zikaba inyanja, \nZiruta iza nyina wayibyaye: \nNa mwe mwumvire aho bahungu!\" \nBiniga abangikana na Mbaraga,\n\nBarushanwa bunguri biratinda: \nUmwe amira intongo akeba umuhore, \nUndi aroha mu nda ukwo byakaje \nUmwe abira ibyuya by'uwo murimo \nUndi amaze kwagirizwa n'impumu!\n \nRwiyamirira ngo abigane, \nAranigwa cyane amarira araza!\nUbwo arayura yaba imbere ye,\nUbusa ahasumiye buramubisa,\nAfata ikirere akanura amaso:\n \nAgumya gusamba iramwesura, \nAgugura ku ngiga y'umuhore! \nNa we Gitefano ngo amurebe \nAratangira arirahira, \nAti: \"Ko wabaye mu Bafureri,\n \nIcyo gihe cyose wize ibihe? \nNahoze ngirango uzanyigisha, \nNaho uracyanigwa n'Abatutsi?\" \nBideri ati: \"Wirenganya umwana, \nIbyokurya ingurube aracyabyiga!\n \nUmaze kurunduka ntakanja: \nAhirika bunguri nka Kalisa \nCyangwa akarora Kanyangira, \nUkwo amira avuruganya iyo mihore.\"\nNa we Kalisa ati: \"Urabashunga!\n \nUjya kuba intyoza bigira interuro; \nAba yarabanje kuba mu Rweya, \nCyangwa data se ahegereye, \nNk'ukwo na we wahoze iwacu! \nAkaba nyamunsi iyo mu mparage,\n \nAkamira isatura n'amasirabo, \nAmafumberi ntayanene! \nYaba atumiriwe nk'ibi birori \nAkaroha ingurube nk'ukwo undeba \nAkarusha isirimu kuhaba ingenzi!\" \n\nKanyangira yanga guhigwa, \nAti: \"Aho Kalisa ntiwirata? \nIzo washyikiriye ukazigiraho,\nSi imiranga ngusagurira,\nJyewe utuye hirya yawe?\n\nNtiwumvise n'ukwo andatwa, \nAgira ngo mvuruganya iyo mihore? \nDore ngutsinze impaka bareba, \nN'ejo utanyuburaho imanza!\" \nNuko akwegurira isahani,\n \nInyama z'ingurube arazagiriza: \nZipfa urufaya rw'itatabya, \nUmuhogo ucuragira ubudatuza, \nUsohoza iza mbere muri barohwa \nUgaruka kwenda izo ahirikayo,\n \nAwugira rwajya, awugira rwaza: \nAbakiza bose ngo: \"Uramutsinze, \nUri umuhanga wo kumiraza!\" \nNa we Simoni wo mu Mirenge \nAtegateganya ibyo yahawe;\n \nAgira n'ubwuzu we aravumera! \nUkwo agira imbabazi akora isahanii: \nArigata ku ntoki hato na haho! \nAbwira Umwami ati: \"Icyo ntegereje \nUrampe umbwiriza ukwo bigenda!\n \nDore Mikayire wo mu Busanza, \nYize cyane mu Bafureri! \nArabirika imihore adahwema \nYanigwa akungirikanyaho ibindi, \nAkaroha mu nda iyo bikagenda\n \nNguwo umwalimu nkwisabiye: \nNdumva nshaka kumwigana!\" \nNdora na Fundi wo mu Rusenyi, \nIyo nyoni ishaje ikiri ishashi \nIzina yaryiswe ko riba umuntu\n \nAhaga utubondo asa n'agapira! \nNa we Karoli ari we Rubayiza, \nAhabura icyicaro yatinze;\nAsaba guhabwa intongo hose:\nUmwe akamuvungurira nk'akantu,\n \nIngurube isabika udutoki twose! \nAhawe isabune yo kuyikaraba \nAhinda uyizanye n'amazi;\nAti: \"Inzira yose ndi buzirigate \nKuko naje nta gahamba!\"\n \nRutamu abwira uwo mu Buhanga, \nAti: \"Usabe imbari z'iyo ngurube\nUfate neza ndi bukubwire!\nAmazi ashyushye uri ku kiraro,\nBambe ndahoze uri bubirebe.\"\n \nGashugi asubiza abiseka cyane, \nAti: \"Ibyo anyigisha yibagirwa ukwe: \nNi jye wabanje kubimutoza! \nNone wibutse ubwo buhanga, \nUmutsima w'ayo mazi se uri he?\"\n \nNuko Rwubusisi abirebye, \nYata inzasaya zirakunda\nInyama ayidonda mu maraka hirya,\nUmuhogo uhorahoje biracweza!\nBati: \"Erega urabikorana ubuhanga!\"\n \nAti: \"Ni cyo cyatumye ndondereza! \nMbanza intongo ipfa nkaritsirika, \nIgihe ngiteganya iz'imihore! \nBose bamara kurya ibyabo, \nNkabanokeshwa nkayikuza!\"\n\nAmiragura nka gatanu Kamali \nAheta umushyishyito nyamunini \nYari yabikiye kwikuza!\nUkwo yakawiroshye mu nkanka,\nIsibo y'ingurube ikina mu muhogo!\n \nUrwano narugiriye amakenga,\nNgo biratengukana bijyane,\nInzira yabaye agahombane!\nNa we Mukarage arigata ibyuma \nAhinira ku nkokora amashati;\n \nInzara z'ingurube akazumutsa, \nYanga kuzipfusha akamama; \nAye masahani aranayakomba! \nSinzi uwamubajije aho atwara, \nGasinya asubiza by'ubuvugishwe, \n\nAbihusha cyane abica iruhande! \nAti: \"Urashe icyitso ubivuze imvaho! \nIryoshye ukwayo ntumubeshye!\" \nRyumugabe abwira Kaberuka, \nAti: \"Ukwo iyi ngurube ifite ikinove\n\nNayitangira mu gitondo \nBukagoroba maze uruhande!\" \nUndi ati: \"Ndaguhebye uri akanyanda! \nJye nayanzika mu museso, \nNko mu mashoka inkono nkayeza!\"\n\nMuregancuro abwira Katabarwa, (\nAti: \"Ifite aho yandutiye ibitari yo!\nUyimaze, itera umunwa uburyohe,\nIbyo ukabigendera bigatinda!\"\nUndi ati: \"Nagirango ntiwabibonye,\n \nCyane cyane iyo ugize Imana \nMu rugo bose bakayinena, \nUkayibumbaho uri rukumbi!\" \nNa we Kanobana ubwo arashega, \nAgira Munyaneza w'i Buyaga:\n \nAti: \"Enda dukomeze turohe mu nda: \nDore Muganga ari butuvure!\" \nUndi ati: \"Muganga uyu w'Umuzungu \nYandusha ubuhanga bw'ibindi, \nNaho ureke ubw'ivutu rinyarwanda!\n \nAho nacumbitse namenyereje \nNaratatishije sinahubutse: \nIbigega byaho ni bitatu bishya, \nImisoto nayimenyereye kera!\" \nNa we Ruhorahoza ngo ayihage,\n\nInda ye imusagukira mu menyo \nAgira Butare uyu Godifiridi, \nAti: \"Iyi ko ari uburiza turoyeho,\nIzo mu ishyamba birutanwa bite?\"\nUndi ati: \"Iy'ishyamba ibuzemo itoto\n \nIgira n'umwuka nk'uw'impongo!\nImibi yakwaganya wahaze,\nUkabona utuze urushyambashyamba!\"\nUndi ati: \"Enda kora aha ubivuze neza\nIyi yanjyanye agatima kose!\"\n \nNa we Fideli wo mu Bunyambo, \nAhaza abangamiwe mu maso,\nAri iby'Umuhima ukunda injome,\nAkanga kwica inka ze amabere!\nUmwami ati: \"Dore uwo Munyambo\n \nUnennye ingurube, tugize imana! \nAmata ari hehe akayagotomera?\" \nIbyo abibabwira yica ijisho! \nInjome bayitumiza uwo mwanya, \nUmufa w'ingurube bawucuriramo!\n \nNgo bamuhereze ntiyareba: \nAkubita ku munwa rurumirana, \nTwumva abirohana inkubiri, \nBivuga gorogoro mu nkanka!\nBiba urusumo umuhogo wose,\n \nAcurira hasi iyo mu kizenga! \nAti: \"Amata y'ino aruta ay'iwacu! \nMuranywe nk'aya aho kurya ingurube \nMwabikomeza mwahumana!\" \nGiti mu jisho agenda arata,\n\nInka zahumujwe amata nk'ayo!\" \nRwigemera ashize inkubiri, \nAkora umukandara aradohora,\nAgatebe aragashikamira ukwo ari,\nAti: \"Uwabwira Majoro ijambo!\n \nWenda atware inka atsotsobe, \nAgabure \"Indyohesha-birayi!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 229, "story_title": "Akamarimari", "story_text": "Ndi akamarimari ndi akamaramasenge\nndi inyana y'ubugondo icumbagira itarwaye.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 230, "story_title": "Bwenge buke", "story_text": "Kera habayeho umugabo ahagurukana n'umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw'amenyo, bati, \"mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!\" Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka. Bisunitse, baca ku bakambwe bicaye ku nzira. Umukambwe umwe aravuga ati, \"dore iryavuzwe riratashye, nta musore ucyubaha umukambwe! Reka nawe umusore yihekewe n'indogobe, naho ingirwa se arahata inzira ibirenge.\"\n\nNyamugabo aritaye mu gutwi umwana ayimuhubuzaho, ayicaraho, barabushogoshera. Nyuma bongera guhura n'abandi bantu, baramubwira bati, \"shyuuu...! Cyo mubyeyi gito! Usiga umwana wawe kandi uruzi ananiwe asigaye agenza inyuma y'ibirenge, atabasha gutera intambwe nk'indogobe yawe?\" Nyamugabo ntiyumvise atyo, yuriza umuhungu we, amwicaza inyuma ye ku ndogobe. Bagiye gusingira umusozi baganagaho, bahura n'umuntu arababaza ati, \"ese iyo ndogobe ni iyanyu?\" Bati, \"ni iyacu.\" Na we ati, \"jye nagira ngo ni inyibano! Irapfuye rero ntigishobora kubaheka mwembi. Hasigaye aho kuyiheka ari mwe!\"\n\nNyamugabo ati, \"reka tugerageze.\" Bayiboha amaboko n'amaguru, bayita ku maboko baraheka. Ngo bagere ku mugezi, abo bahasanze inkwenene bayivaho, barakokereza babaseka. Indogobe uko yakumvise urusaku, ishya ubwoba irashya imigeri, ihubuka mu maboko, no mu mugezi ngo, \"dumbuli!\" Imira nkeri, irahwera.\n\nNyamugabo n'umuhungu we basubira imuhira bimyiza imoso, bagenda babwirana bati, \"twishinze ibyo abantu bagumya kutubwira, none dore itungo ryacu rirabizize. Twabaye ba bwengebuke!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 231, "story_title": "Ijangwe yacitse umurizo", "story_text": "Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n'umutego uyica umurizo Ihura n'izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti, \"mfite ijambo rimwe mbabwira.\"\nIzindi ziti, \"tuguteze amatwi.\" Na yo iti, \"imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi n'iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha rwose ngo turangiliremo.\nTwagenda kandi tukayikurura inyuma yacu cyangwa tukayishinga; ntabwo dushobora kuyihisha ngo idukundire. Ndetse n'iyo dushatse gufata imbeba, turayizunguza, zikatwumva zigahunga.\nIkindi kandi mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n'umutego ku murizo. Jyewe rero, nanze ko wazongera kundushya ukundi ndawuca.\nNi cyo gituma mbagira inama yo kuyica mwese.\"\n\nZisekera icyarimwe biratinda. Inkuru muri zo irayibaza iti, \"muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya? Igituma utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse. Ahubwo urashaka ko natwe tumera nka we, ngo we kubura umurizo wenyine. Igendere twakumenye.\"\n\nNgo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu isoni.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 233, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 8", "story_text": "Ibisingizo by'iyo Ngurube isuzuguza ibiribwa bindi.\n \nIngurube ivura inkono kubiha,\nIkagira ubwenge bwo mu bitekwa,\nIya rwiganza mu Misiyoni,\n1000 Ncyuye indatwa yo mu bibagwa,\nIze mu rusange rw'abadutwara,\nIkunde iratwe muri rubanda!\nIvane intama mu isafuriya\nIkure isake ku isahani,\n1005 Ineshe n'inka yo mu batetsi.\nAmahene yose ave mu bikari,\nIkube ibyo bihugu ibe icyigenge,\nIvangwe n'imiteko y'imyaka.\nIyihe kuryohera Abanyarwanda.\n1010 Ni rutsirika bubihe\nIkabutsura ikabutsinda,\nIkabutsemba ikabubumba!\nNi rubumba batetsi\nRwikunda ku mbehe,\n1015 Rwiganza ku myunyu\nRwigenga mu bikari,\nRuhatunga burundu,\nRwikebera iyo fasi,\nIkayitunga nk'Umwami,\n1020 Ikahabumba itavuguruzwa!\nNi ruhonjoka gitware,\nRwizihirwa n'ibondo,\nNi impogazi rubunga\nYa rutengerana ngingo\n1025 Imvuruga-bisogororo\nYa rusaga sorori;\nNi inyumba rwabunga\nYa ruvonyeza-bijumba!\nNi ruteturura abagore b'impumbu,\n1030 Rutuburira abibutse gucunda,\nRuhimbaza abakikije ameza,\nRusohoka ku isafuriya isaha isohoye\nRutavugisha impuha abo yaryoheye mbere,\nRutetereza abiratana inyama zindi,\n1035 Rusendereza amasahani ukabikunda,\nRukorerwaho imisango y'isabukuru,\nRutumirirwa Abazungu iyo bava,\nRutera icyunzwe cy'uburyohe.\nRwinopforwa n'abahinyura ibindi,\n1040 Rubahaga umubyimba ukaguka,\nRubatera umudigi nk'uwa nyamaturi\nUbwo yaturutiye iz'amashyamba,\nIkaba inaturuka kure h'ishyanga,\nNdariyibanje izina ry'ingurube\n1045 Izajye iratirwa aho yabazwe:\nYitwa \"Indyohesha-birayi!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 234, "story_title": "Umuhinzi n'abana be", "story_text": "Umuhinzi w'umukungu agiye gupfa, yahamagaye abana be abashyira ahiherereye, kuko yari afite ibanga rikomeye yashakaga kubabwira.\nAti, \"bana banjye, mbaraze imirima yanjye ariko muramenye ntimuzayigurishe kuko yihishemo ubukungu bwinshi. Cyokora sinzi uruhande buherereyemo.\nMuzakwikire amasuka, muyirime, muyitabire, muyiteremo imyaka yose, muzagera kuri ubwo bukungu.\"\n\nUwo mubyeyi amaze gusaza, abahungu be bafata amasuka maze si uguhinga, isambu yose barayitaganyura bibwira ko bazasangamo izahabu cyangwa amafaranga menshi.\nAhobabuze bwa bukungu bakahatera imyaka cyangwa se ibiti birimo ibyera imbuto ziribwa. Iyo mirima bayihinze neza, bayihingana umwete; maze si ukwera!\n\nBasarura imyaka, bahunika ibigega birasaguka, bubaka n'ibindi; barakira karahava. Nibwo bwa bukungu se yari yarababwiye. \n\nNatwe duhagurukire gukora, dukoresha amaboko yacu.\n\nUmurimo niwo soko y'ubukire kandi iyo ukoze neza utera ibyishimo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 235, "story_title": "Mukundane Mujye Inama, Rukundo Mbuto Itarumba", "story_text": "Nzira Y'Ibyeza Horana Ijambo\nImbaduko Umpunda Ndayibatura\nBamenye Ubwawe Ko Uri Rukundo\nNje Nkucuranga Ncinya Akadiho\nNje Nduririmba Ngo Ndubature\nNamenye Urukundo Rwanyu\nU Rwanda Nduha Ibirenge\nImana Nyiha Amashimwe\n\nU Rwanda Nduhoza Intambwe\nMbwira Inshuti N'abavandimwe\nNgo Twese Tubabe Hafi\nDushoza Imbyino Ibakwiye\nMuzahorane Ibibondo\nMubitoze Gusenga\nByose Biva Mu Gusenga\nMukundane Mujye Inama\nMwanyuze Muri Byinshi\nIbibagera Amajanja\n\nByijandika Mu Rukundo Rwanyu\nAmagambo Avuza Ubuhuha\nBaje Ari Ndabatanya\nBadashaka Ko Murushinga\nNgo Babicire Uwo Mushinga\nUbukwe Bupfe Bacurange\nBabibagize Urukundo\nRucike Rucwekere Cwe Cwe!\nNyamara Ntibamenye Y'uko\nIyavuze Itivuguruza\n\nNaho Bahinda Nk'indege\nCyangwa Bagakubita Nk'inkuba\nNtibavuguruza Iryayo\nNone Umunsi Ni Uyu!\nIbahuje Bareba\nBamenye Ko Imana Yanyu\nAri Inyembaraga\nNtawuvuma Uwo Itavumye\nNaho Babavuma\nBamera Nka Baraki\n\nBakabahesha Umugisha\nMukundane Mujye Inama\nGukundana Ntibigoye\nBigora Abatazi Imana\nBiyambaza Nyabingi\nNk'aho Igira Urukundo\nImana Ni Yo Rukundo\nAbapfumu Ni Umwanda\nKirimbuzi Ya Burundu\nIrimbura Abayisanga\n\nBahongerwa Iby'urukundo\nUrwo Si Urukundo\nBubura Ingeso Bombi\nIntonganya Buri Munsi\nBatana Mu Kwa Buki\nKuko Batazi Imana\nNtibayibajije Ibyabo\nNyamara Umugore Mwiza\nUmuhabwa N'uwiteka\nMukundane Mujye Inama\n\nMutandukane N'abandi\nBamwe Batazi Imana\nMuzahorane Urukundo\nMusangize Na Rubanda\nAbatagira Urukundo\nMubatoze Gukunda\nMwubahane Bitinde\nMwirukane Ubutindi\nMwitetere Bikwiye\nMwikomeze Ku Umwami\n\nYesu Ashobora Byose\nNtacyo Muzamuburana\nAzabaheta N'ibindi\nMukundane Mujye Inama\nYesu Yarabashimye\nUrukundo Ararubahunda\nU Rwanda Rurabakunda\nAbabyeyi Barabakunda\nUrungano Ni Yo Ntero\nNanjye Ga Ndabakunda\n\nMbazaniye Urukundo\nNzahora Ndubahunda\nMwibyinire Iyo Njyana\nMwinikize Urukundo\nMwibagirwe Agahinda\nMwitetere Bitinde\nMubyare Hungu Na Kobwa\nMukundane Mujye Inama\nMbahaye Inzitirabanzi\nMaze Uruvugo Niruza\n\nRubanda Rufite Ubumara\nNk'inzoka Y'inshira Cyangwa\nInshana Muhuriye Mu Nshinge\nBagamije Kubatanya\nMuzigiremo Munume\nMubime Amatwi Musenge\nYesu Ubwe Azabatsinda\nBazafatwa Nka Satani\nBamenye Imana Yanyu\nBahereko Babakunde\n\nMukundane Mujye Inama\nNtimuzabura Abanzi\nBazatumaho N'abandi\nBaze Ari Ndarusenya\nMuzakomeze Musenge\nMusenye Uruvugo Rwabo\nMukunde Abatabakunda\nNa Yesu Arabibatoza\nImbeho Nibataha\nMuzifubike Urukundo\n\nMukundane Mujye Inama\nMukundane Mujye Inama\nMwime Amatwi Rubanda\nBazanywe N'amagambo\nMuzambare Mugwe Neza\nMuhuze Amaboko Yanyu\nMurebane Ako Mu Jisho\nNihagira Ikibajisha\nMuzatumire Uwo Mwami\nAzaza Ntajya Atinda\n\nAzabikemura Bwangu\nMukundane Mujye Inama\nMuzabona Ibibagora\nBishaka No Kubatanya\nUrugo Ni Ko Bigenda\nIbibi N'ibyiza Ni Uruvange\nMuzambarire Kunesha\nMushoze Imihigo Mwebi\nMaze Muhuze Imigambi\nMushinge Imishinga Mujye Mbere\n\nMushishikarire Gushima\nMutange N'icya Cumi Ku Mana\nMukundane Mujye Inama\nMukundane Akaramata\nMubyaye Cyangwa Byanze\nMukize Cyangwa Mukennye\nMuzicare Mujye Inama\nErega Urugo Ni Mwembi\nKandi Umwe Arya Bihora\nUmugore Ni Mutimawurugo\n\nUmugabo Ni Myugariro\nAbandi Ni Inyogera\nNdetse N' Abajyanama\nBahera Kuko Mubanye\nMukundane Mujye Inama\nUmuntu Ni Umuntu\nYakosa Turi Mu Isi\nKandi Ntazibana\nZidakomanya Amahembe\nAriko Muziyunge\n\nMaze Musabane Imbabazi\nMusubirane Bwangu\nMutihaye Rubanda\nMubwizanye Ukuri Kose\nUrugo Si Biracitse\nKandi Si N'amacenga\nAcumbika Acumbeka\nNgo Akunde Abacemo Icyanzu\nAhubwo Urugo Ni Mwembi\nMwambaye Uwo Muneza\n\nMuhuje Umunezero\nMwibutse Mufiyansanya\nSimvuze Iby'urugwiro\nCyangwa Se Iby'agatwenge\nKabereye Ababasuura\nMuzabasekere Rwose\nMubereke Iby'urugwiro\nBazaza N'ejo Baaze\nKuko Mufite Urugwiro\nMurarwubake Cyane\n\nMukundane Mujye Inama\nUrugo Si Imitungo\nSimvuze Ko Idakwiye\nAriko Ibaye Nta Rukundo\nYarutwa N'akaruri\nKuzuyemo Urukundo\nKuko Hari Abatunze\nBubatse N'amataje\nBarara Ukubiri Rwose\nBifitiye Ifaranga\n\nBarabuze Urukundo\nNta Mahoro Aharangwa\nBirirwa Mu Nkiko\nBisabira Ubutane\nEse Ibyo Mwabishima?\nKwigirira Ifaranga\nMukiheta N'amasambu\nN'utumodoka Twinshi\nAriko Nta Rukundo?\nMuzatunge Ibikwiye\n\nMwibuke N'abashonji\nYesu Azabahemba\nMwikomeze Ku Mwami\nMukundane Mujye Inama\nNta Kiryoha Nk'urugo Rwiza\nNi Urubuto Ruryoshye\nNi Ijuru Riteguza\nNi Amahoro Adateka\nNi Ubuto Budasaza\nBukumburana Ubutitsa\n\nWaba Ugannye Mu Cyanzu\nAkumva Ni Nk' I Mahanga\nKandi Ariyo Ukigenda\nAkumva Yatumayo Akajwi\nAti \"Mbe Mukunzi Uruta Amakombe\"\nGikundiro Mpora Ndata\nNdangamirwa Mu Rwacu\nShenge Garuka Bwangu\nShema Nkesha Byinshi\nMbe Mugisha Nashimye\n\nNshima Ko Utanshiha\nShenge Ukantetesha\nIshavu Ntirimbashe\nUmuhire Ntazahaga\nIhirwe Ry'iyaguhanze\nHahirwa Njye Waguhawe\nNkumva Nta Muvundo\nMvuye Mu Mavunane\nNta Mvune Z'uruvange\nKandi Ari Wowe Mvano\n\nTebuka Ntagira Irungu\nUrwo Ni Rwo Rukundo\nNa Yesu Yararushimye\nAshima Ko Muba Umwe\nNtimwivutse Ayo Mahirwe\nMuhoze Amata Ku Ruhimbi\nMuzirikane Urukundo\nMwemeranyije Mwembi\nMuzabane Akaramata\nUrubuga Ni Urwanyu\n\nMukundane Mujye Inama!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 236, "story_title": "Ibyiruka rya Maheru 3", "story_text": "Mahero arasohoka\nAsa n'ubuze ijambo.\nAkomeza imbere ye ajya ku irembo.\nAkebuka hepfo abona urutoke,\nUbwo arakeberanya mu gikali,\nAbona imizinga ivuza ubuhuha.\nNtiyahagarara ngo zitamwumva\nZikamucengeza mo uruboli.\nAkebura intambwe ajya mu ikawa.\nUbwo agasusuruko karababiliye,\nNdetse akazuba karamukubise,\nAgumya kubunga agana agacucu.\nMuli iyo kawa y'isaso nyinshi\nHakaba mo igiti gikuze neza,\nCyarakabije kilizihirwa,\nUrurabo ruragwa hajya ibitumbwe,\nBijya guhisha ntibyasigana\nMaze uwo mwana akibona bwangu,\nYika bugufi ahina umugongo\nAgishyika mu nsi ahamara umwanya\nAmaso yombi arayagihanga,\nUmutima utekereza ibyo hilya.\n\nIbyo namubwiye bigumya kuza\nSi ibihingwa si amatungo.\nUbwo aliko akumva atameze neza,\nImitima igakomeza kujya inama;\nIbyo guta iwabo ngo ajye Bugande\nYali yabyirukanye agisohoka,\nMaze kumwumvisha igikwiye.\nIcyamuvunaga ubwo ni ukuntu\nAza kumbwira uko yigaruye.\nAva mu ikawa alinanura.\nAcuma gatoya ananirwa igenda,\nArahagarara aratekereza,\nAkazinga umunya agashima mu mutwe.\nNgo byende ho akanya\nAti: ndi imbwa bikabije.\nArakabuza ati: ngiye\nKubwira uwambyaye\nKo kwigira icyohe\nBikwiye undi utali jye.\n\nNgo ngane ku irembo\nDuhura mva mu rugo.\nDukubitanye amaso\nAratinya arahumbya.\nAho yavuze ikintu\nYashakaga ko menya\nAjya kwicara mu nzu.\nJye nkomeza urugendo.\nNajyaga mu gacyamu\nKugira ngo nduhuke\nAgahinda yanteye,\nNganira n'abantu\nBatazi ibyo tulimo.\nAho yagumye mu nzu\nNgo ahamane n'abandi,\nAkeberanya mu cyanzu\nYihina mu gikali.\nAhakura agatebo,\nAjya muli ya kawa\nArasoroma aragwiza,\nAgatebo arakanaga.\n\nNgo ngaruke nje kurora\nUko byaje kugenda,\nDuhulira mu rugo\nAhatura iyo kawa.\nMbibonye ndashoberwa\nNti: yumviye rwose,\nAgatima karagarutse\nAragira ngo anyurure.\n\nNgo mbure icyo mubwira\nKugira ngo mushime,\nMpamagara abatoya.\nNti: ntabwo mureba\nUndi mwana uko agenza!\nMulicaye mu nzu,\nAravunika mumurora,\nArakora mukalyama,\nAgatura uwe mulimo\nUmugono muwuhuruza!\n\nNyina, we yali mu nzu\nUko yakigunze\nAgahinda kamwishe.\nArasohoka arareba\nAti: mbese iyi kawa\nYo iturutse ahagana he?\n\nUbwo yibazaga abizi,\nAkagira ngo abone ubulyo\nBwo kogeza umwana\nWatwumviye bwangu.\nMubwirana ubwira\nNti: ngaho muhembe\nUyu mulimo ni munini.\n\nUbwo twihina mu nzu\nDuterura akabindi\nDushyira mu kirambi.\nNti: ngaho Mahero\nCyo ngwino uyibanze\nNi wowe tuyikesha.\nAti: ndanze kubanza\nAbakuru bakili aho.\nNti: nta cyo bitwaye\nIyo ali bo bakubwiye.\nAyisoma yitonze\nNumva yiruhutsa.\nIgishyika kiratuza\nAmagambo arakunda\nTunywa tuganira.\n\nKuva kandi uwo munsi\nMahero aba umwana\nUyu wumvira rwose\nWakorora ati: ndaje.\nNtibyashyize kera,\nMusabira umukobwa\nBarwubaka neza\nBabyaranye kabili.\nImibanire yabo,\nRubanda babizi\nBabita mahwane.\n\nIyo agana mu mahanga\nAba ali imbwa mu zindi\nAho kwicara nk'ubu\nNgo aturane neza\nN'abatumye abyiruka.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 237, "story_title": "Kirazira nyandagazi", "story_text": "Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.\nBarihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.\nGishira ibyara ntigishira amazi.\nIbuguma y'umushino imira imikangara itanu.\nIfuni y'imboro iruta umujyojyo w'igituba.\nIjambo ribi rivana imboro mu gituba\nImbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.\nImboro mbi ni idafite ifaranga.\nImboro mbi ni itabyara.\nImboro nyamuniga iruta imboro rurizo.\nImishishi y'imishino ntishira inogonora.\nInyamibwa y'imboro ni ishyutwe.\nInzigo y'imboro ihozwa indi.\nIyo agashungo gashize, agashino kayora ivu.\nIyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu.\nIyo urugo rwarazwe imishino, umwana w'umukobwa avukana itanu.\nNta gufwa ry'umusundi rirenzwa urugo.\nNta mboro mbi yambaye ifaranga.\nNta muteja w'imboro.\nNta mwinjira ugira ijambo.\nNta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n'irwaye igisebe ica inzaratsi.\nNtawanga umuruho ashyukwa.\nNtawe ubura ishyano ashyukwa\nNyirambigirambizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n'ejo nzongera.\nSo aguha umugore ntamukwendera.\nTega amatini ngo urabona amatuba\nKabutindi itera umugore kwikuruza.\nKamenyero yenze nyina.\nKitirirwa umwana kagatera nyina ibondo.\nKwa nyokorome uherekwa na nyoko.\nMujinya wa Nyamwijinya yasanze umugore we yasambanye aragaca\nUbugore si amabere n'ihene irayagira.\nUbunwa bwagusomeye umugabo burakwongorera ntiwumve.\nUbusabusa bw'umusundi buvura imboro umusonga.\nUbushiki ni uburibwa.\nUbwiza bw'umukobwa ntibwamubujije kuruha.\nUbyaye nabi aramutswa (atukwa) n'abakwe.\nUbyinana na mucyeba ntahumbya.\nUcyenze rimwe ntaba akimaze.\nUbugore si amabere n'ihene irayagira.\nUbunwa bwagusomeye umugabo burakwongorera ntiwumve.\nUbusabusa bw'umusundi buvura imboro umusonga.\nUbushiki ni uburibwa.\nUbwiza bw'umukobwa ntibwamubujije kuruha.\nUbyaye nabi aramutswa (atukwa) n'abakwe.\nUbyinana na mucyeba ntahumbya.\nUcyenze rimwe ntaba akimaze.\nUfinura itari iye ageza ku mukondo.\nUgucumise ingufi ntaba akwimye indende\nUgusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo.\nUhenera umukunzi ntamuhisha innyo\nUko umugabo aguye si ko amabya ameneka.\nUkora icyo azi yendwa ahetse\nUkurushije umugore akurusha urugo.\nUmubyeyi gito aremaza umwana igituba.\nUmugore bamukubitiye gusambana ati: nasekwa nutarakimeze.\nUmugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika.\nUmugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n'uwari kuza.\nUmugore yaryamanye n'ikiremba ati nambariye ubusa\nUmuhungu w'icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 238, "story_title": "Ubucuruzi bwa Nshokeyinka 1", "story_text": "Ingurumbanya byahamye\nYa Rwihatamurimo,\nNdi isibo y'abacuruzi,\nSimbangamira abategetsi!\nBanteje inka zabuze umusoro,\n\nBampamagaye mu iteraniro,\nMu kwikora njyana umufuka!\nNywubanye umuhanga mu isoko;\nNibandangaza aho riremye,\nNywuhunitsemo ukomeye\n\nNywukundira kutayata!\nWumvise uko nunguka,\nUhinduka umugusiro!\nNi uwamenyereye kutangizwa,\nUtoza imari kugwira!\n\nAbumvise inka naguze,\nBati \"Rugomwa yabaye umugaga,\nNta mugobe ukimurenga ataguze!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 239, "story_title": "Inka y'inyanja", "story_text": "Ruti basingiza kudatinya\nIntwari ziheta iminega y'indekwe\nRwa ndirima ya Rukemampunzi\nIngeri ibanza ku mpuruza\nIbanguye rukikampiri\n\nIcumu ryesa impingane;\nYarikuye mu y'i Mpushi\nBarikebye impundaza\nRigahorana impambara.\nReka mpabuka iritoneshe:\n\nIyo irikuye mu gitugu\nNtiritera hasi\nIhora iryuhira umutuku\nInka itemba ku rubango\nNi irya Rubuzakuniha\n\nRigakatirana imberera\nIkarikunda mu mbaraga\nRijya kwanika imirambo;\nRyabimbuye isahaha\nZigisobanura indekwe;\n\nYarimenyereje amaraso\nNtirimenya gusiba inzigo;\nIkaritwara izira ubwoba :\nYaritunguje abarasi\nBaririmbye inkuku isumba\n\nIcyo gisigara bagiheramo\nUrugo rwabo irarusakiza;\nUsohotse kumena urukubo\nAkaba Ndekezi barabonana:\nIcumu ry'indemarugamba\n\nIryuhira rihaze indekwe\nRimuheramo n'umuhunda:\nArariheka mu mugongo.\nAbura uwamuhumuriza,\nAbura uhamagara i Kabare;\n\nMwene Karuranga\nAbona ababo b'i Gacuba\nAti, \"muramenye gucabuka\nMudashirira ku macumu\nNgiye guca iy'Irango\n\nNjye kubaza Munyuzangabo\nAbaragiye inkuku iyo bajya!\nInkuba nsize mu z'i Murambi\nNtimenya gusongerwa\nNi iy'Imesarubango:\n\nUbwo izisumbya inkubiri\nNirengagije inkoni\nNgo ejo Nkubito itampotora;\nNone uw'Impayamaguru\nAmbwiye uwo ifashe mpiri\n\nMu mpinga ya Ntunga\nNtinya guca iy'i Ndera\nNgo Ingeri y'Indengamimaro\nItangarika mu nduru!\"\nNtizi kwica indagano\n\nIberwa no gucura inkumbi\nInkuba zose ikazitegeka;\nNtimenya gusiga inkomeri\nIbana ishya ku nkiko\nNa yo yitwa Inkebabugingo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 240, "story_title": "Inkazi", "story_text": "Ndi Rukamatamushogoro rwa Ntamushobora iyo iwacu bataseye sinseka.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 241, "story_title": "Indyoheshabirayi - Umuvugo 2", "story_text": "Ingurube ikangaranya abashumba bo mu Muhozi \nIntamati izimba ibinyamahembe, \nDore rukangaranya-bijumba. \n\nNdagiye inyumba y'ijosi rinini, \nIya rufuhira mu bishamba. \nIkaruta intama zo mu bakungu \nIkaruta n'inka zo mu Batutsi, \nIbyo nta n'umwe ukibyijana.\n \nIkarusha inyambo kuba urujuju,\nNo ku bicebute ikazibumba: \nAho ziba zamuje mu mahembe, \nIzirusha umwijima wayisabye, \nUmunsi itera abo mu Muhozi,\n \nIkona imirima bukigoroba, \nYaje igambiriye ibijumba \nIjya mu mirenzo irahayogoza, \nIhorobya izuru iba igisongo \nIgira ibisinde irabyerereza\n \nIsiba imigende iraringaniza. \nImaze guhimbarwa n'umurimo, \nIhatsika izuru ihata ibitengu, \nIkubira hirya ikubira hino, \nIcyuho iciye kiruta umurima,\n \nIcukura haruguru igeza hepfo, \nAmayogi yose iyagira intabire, \nImara ikirumba nticyarara, \nImpumu zije ntiyabikangwa \nIrazipfukirana itera ahandi,\n \nAho irahacumbika biracika: \nIkubitaho umutonzi yatyaje, \nIkoza ku bwoya irakubeta, \nIwukaza ubugi ngo butagimba! \nIsonga ryayo irishyizemo ubumwa,\n \nIturuka haruguru y'ubuhinge, \nIterura irengereza imugongo; \nMu ruharuriro irahacukika, \nRuruta amayogi rurayasumba. \nAbahahinze ntiyabaryarya;\n \nIrimba, ibereka injumbure. \nYanga iby'amazimwe ya rubanda \nIhitamo kuhabumba rukumbi, \nIhagira inkuke yo mu nyambo \nAbanyamuhozi ibahaka neza.\n \nImaze kurengeza imbavu zose, \nIbura uko yamiragura ibindi, \nIgira ibijumba ibisasa neza: \nKu bya kandore iraharambya, \nIbya magabari irabyisegura\n\nIbya gisabo aho yabitinze, \nIbondo ryayo rirahashikama. \nUkwo yagakuye karunganwa, \nIhagika mu ijigo nk'ibitabi, \nNuko ubwangati buyiturutse,\n \nIgumya gusemeka ubukungu \nIbura ukwo irambya birayigora \nIshaka ubwihina birayumya: \nNuko igangara ukwo yahagaze. \nMu nda hibyara amahane\n \nBuba uruvuyange birahoga! \nIbiyoka byibuka kwigorora \nAbantu bose bavuza induru, \nAbararirizi ni bwo babyutse, \nBabazanya iyo ntare iroha urwunge\n \nNgo : \"Irarohera epfo iyo mu gishanga! \nKandi ubanza atari isanzwe: \nIyo rwabwiga ifite ijwi rindi, \nRiruta ay'intare zo mu Rwanda! \nMurabe maso itamara ibintu!\n \nAbafite inka ariko murite hanze: \nYabatsembaho ayo matungo \nEjo mwarundurwa n'ubutindi \nUbwo mudatunze ya nka y'ubu \nBita \"Indyohesha-birayi!\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 242, "story_title": "Joriji Baneti", "story_text": "Kera hariho umwana w'ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi. Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n'umushibuka iruhande rw'ikirundo cy'ibyatsi byumye. Ariyamirira ati \"Yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka nyifashe!\" Agira za nshinge azishinga muri bya byatsi, yanga ko zimubuza gukoresha amaboko yombi. Amaze gufata ya nyoni agaruka gushaka inshinge muri bya byatsi. Atazibuze ga! Arashaka, arashaka, aho mugabo abona rumwe, izindi arazibura! Bigeze aho, nk'aho yagatashye, aribwira ati \"Mama ndamuzi, arantonganya ndetse arankubita. Reka nshire ubute nzishake, sinamukira!\" Dore rero na we ngo yungutse ubwenge, ashinga ku byatsi abiha inkongi ngo aze gushakira inshinge mu ivu. Mbese ubwo yari kuzibona? Erega ntiyari ikizeze, yari akabije!\n\nNuko amaze guheba, ataha yifashe mapfubyi. Nyina yumvise uko byagenze, ararakara, niko kumubwira ati \"wa cyontazi we, imifungo ibiri y'ishinge ni yo wagombye gushinga mu kirundo cy'ibyatsi? Wabaye wazitungaga ku kuboko kw'ishati? Pu! Dore enda jya gutyarisha iyi suka, cyangwa na yo uyite!\" Joriji isuka arayibatura, agenda yishimye, kuko nyina atamukubise. Aho muzi uko yabigenje bamaze kumutyariza? Umusa w'isuka yawushinze mu kuboko kw'ishati irashishimuka. Nyina amukubise amaso, n'ishati yacitse, atera hejuru ati \"wa njiji we, urabona ngo urapfumura umwambaro wawe? Wabaye watwaraga iyo suka ku rutugu! Cyono jya gucyura ingurube iri hepfo hariya mu njumbure!\" \n\nJoriji agenda ubwo; abonye ingurube, yibuka ibitutsi bya nyina, niko kuyiterera ku rutugu. Ya ngurube igira ugutwi kwa Baneti irakuha. Noneho nyina amubonye induru ayivaho, ati \"yobobobo!! Wa gipfu we, ingurube yarinze kuguca ugutwi ureba iki? Wabaye wazaga uyikurura inyuma yawe? Ntacyo uzimarira, noneho ndahebye! Cyono jya kwa Veronika gutira inkono yo guteka inyama!\" Joriji Baneti yiruka ubwo no kwa Veronika mu gacyamo. Amaze gushyikira inkono, ashumika umugozi mu mukondo, agenda ayikurura inyuma ye. Hogi, Hogi, Hogi! Igikono na cyo kiramuhima, kigenda cyenda kumuca ibitsi inzira yose. Ageze mu irembo; nyina amukubise amaso, ati, \"Shyuu! Joriji we nibakureke, uri inka mu zindi! Nanjye ngo uri inka. Ashwi na yo ntuyigejejeho! Nkuyeyo amaso, sinzasubira kukwakura; ejo ntaziruka ku gasozi kubera wowe!\" \n\nNyamara nta mubyeyi ucika ku mwana we. Baca umugani ngo \"ubyaye ishyano araryonsa\". Bwagiye kwira, nyina aramubwira, ati \"mwana wanjye, ni wowe mfite wenyine, ni wowe nkunda, ntukababazwe n'uko ngutuka; mba ngira ngo uce akenge nk'abandi bana. None dore ngiye kugura umunyu n'urusenda byo gushyira mu nyama kugira ngo zize kuryoha, usigare unshaniye ndatebuka. Nubona inkono igiye gukama ntaraza, wongeremo utuzi dukeya. Uramenye ntushyiremo menshi ataza kubishya umufa!\" Nyina amaze kugenda Joriji asigara ku nkono, ahutagira umuriro, acucagira amazi make muri ya nkono. Bigeze aho agira inyota nuko ajya kunywa divayi. Idebe rya divayi ryari riteretse ku gisanduku hamwe n'andi, rifungurirwa mu ndiba uruhande rumwe. Amaze gufungura ngo anywe, yumva umurangu uratunguye. Ahaguruka bwangu yibagirwa gusiga afunze rya debe, ajya gucurira amazi mabisi muri za nyama. Agarutse kunywa divayi, asanga yashiriye hasi. Atera hejuru, ati, \"Yebabawe! noneho mama aranyica!\" Aratekereza ati \"ibyiza ni ukubihisha.\" Nuko akurengera ku mufuka w'ifu ayinyanyagiza mu kiziba cya ya divayi.\n \nInkoko yarariraga imwikanze irakokoza. Baneti ayumvise, ayibwirana umujinya ati \"ceceka wa ndondogozi we; uramenye utaza kubibwira mama!\" Abaye akibivuga ayitera bigezo umujugujugu w'umuhoro ayigesa akajosi, iracuranguka. Abonye ayishe arataka, ati \"ye baba we! noneho amagi azararirwa na nde? Reka njye kuyararira mu kigwi cyayo.\" Nuko Baneti ajya kubunda hejuru y'amagi. Nyina arashyira araza. \n\nMama: Joriji, Joriji uri he?\nJoriji: Ndi hano mbundikiriye amagi, kuko nishe ya nkoko!\nMama: Wishe ya nkoko? Wayihoye iki?\nJoriji: Yashakaga kundega kuko nangije ifu.\nMama: Wangije ifu ute?\nJoriji: Nayisutse mu kiziba cya divayi nari maze kumena.\nMama: Wamennye divayi yose yari mu idebe? Mbega igihu cya Nyantango!\n\nMana y'ijuru, noneho tugiye kuzamera dute? Dusigaye i heruheru! Dusigaranye amaso yo kurira gusa. Dupfuye rubi, rumwe rw'imbwa zitungwa no kugondoza rubanda no kuyoboza amacuti. Nuko nyamugore asohoka arira, ahetse amaboko. Joriji Baneti amwoma mu nyuma. Bwari bumaze guhumana; umuntu yajya kurora undi, akabanza gushishoza.\n\nWa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera ati, \"urajya hehe Joriji we? Pfa gusiga uhishe urugi.\" Nuko Baneti arakimirana n'imuhira agira rwa rugi arushikanuza ku muryango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n'urugi ku mutwe, arumirwa ati, \"iri ni ishyano! Ndarikika nte?\"\n\nMama: Wa kizeze we, ninde ukubwiye gushikuzaho urugi?\nJoriji: None see si wowe umbwiye ngo ndushike?\nMama: Sinari nkibwiye ko urukururiraho gusa, kugira nibura dusige twegetse ku muryango?\nJoriji: Nuko rero numvise nabi. None se mbigire nte?\nMama: Shyuu! Ni ishyano, rimwe ribi rutagira gihanura!\n\nNuko Joriji na nyina barakomeza baragenda. Hashize umwanya, bumva amajwi y'abantu imbere yabo. Nyamugore ubwoba buramutaha, nuko abwira umuhungu we ati, \"turashize; reka twurire igiti, abo wumva ni abanijoro.\" Ibisambo bigeze munsi y'igiti bitangira guteka no kubara amafaranga byibye. Hashize umwanya, Joriji abwira nyina ati, \"mawe! Ndakubwe; ndumva nshaka ku... Kandi sinshobora kwihangana.\"\n\nMama: Ikomeze wa kiroge we batatwica!\nJoriji: Sinabishobora, kandi sinagerageje kwihangana kera gake! Uruhago rurenda guturika. Birabe uko byakabaye!\n\nAgize ngo ararekura, inkari zose ziboneza muri ya nkono y'ibisambo. Naho bya bindi, \"ego ko, ngabo rero imvura yagwa se! irahise uno mwanya! Ahari ni intonyanga. Ntacyo bitwaye ariko! ikivuye mu ijuru kikagwa mu nkono kiba ari cyiza.\" Ibisambo ntibyabyitaho, byikomereza kubarura amafaranga; ni nacyo cyari kibibabaje ngo hatagira ikizimba ikindi mu migabane.\n\nJoriji amaze akanya, yongera kongorera nyina ati, \"ntabwo urugi rurandemereye; ibinya bimaze kuza mu mutsi, ndumva rwenda kunshika.\" Nyina aramutwama ati, \"rukomeze batatugirira nabi.\" Urugi rumanika hejuru no hagati ya bya bisambo ngo, \"pi!\" Umutima ubihubukamo bikwirwa imishwaro, byiruka amasigamana. Kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Bigenda bitarora inyuma; bimwe biti, \"twakurikiwe.\" Ibindi biti, \"ijuru rigiye kutugwira!\"\n\nJoriji na nyina babonye byirutse bamanuka ubwo batangira kuyoragura bya bifaranga. Buzuza imifuka, ibindi babitonda ku rugi, bafatanya kurwikorera, basubira imuhira bishimye.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 243, "story_title": "Inshoberamahanga", "story_text": "Waceceka ni iki?\nMbere ko tugwirwa n'urugogwe\nNgo tubone urw'imbwa yaboneye kw'iriba\nibintu bikagera iwa Ndabaga\nTwari dusanzwe dutuye ahaga\nTuririra mu myotsi\nDuheze mu ngabo ya Sabyombyi\nTuri hagati y'amenyo nk'ururimi\nTuba hagati y'umupfu n'umupfumu\nTutagira shinge na rugero\nTwarabuze epfo na ruguru\nTwarakubiswe ibiti bibisi\nBakadukubita agati n'ishwima\nBadukenyeza rushorera\nDusigara iheruheru\nAho dusabye ibiraka\nTugataha amara masa\nTwimyiza imoso\nBatubyina ku mubyimba\nTukarara tutaraye\nTubazwa imvura\nTuba mu mazi abira\nTuraza imitima iswa\nTukarureba rukadusiga\nTwifashe micunda na minagwe\nNtawe utunywera ho amazi\nDuteretse inzara n'umusatsi\nTwirya tukimara\nTwarejeje ayo mu gahanga\nTuruha uwa Kavuna\nDutuma imbwa kurahura\nTwibaza inkwi n'amazi\nDucuranywa amazi n'isazi\nDushakira ubwiza mu mazi\nTubunza inkondwe mu bakazana\nDutega amashyi amashyiga\nTwari tugeze ku buce\nDuhora tuyacekwa\nTwiganya intaho\nKubera kwisiga tukisanga\nDuhera kw'iyogi\nDusera imbere\nDushya ingohe\nDucana intoki\nDupfanye agahiri n'agahindi\nTugurwa n'ishyamba\nAbari bashatse\nBaraza amaboko mu bibero\nTurebera izuba munsi y'umusego\n\nDore ko nta mpyisi tudasera\nDuha igihugu umubyizi\nDutahira imbyino\nTuyora ishingwe\nBiba ibyo gukamira mu kiva\nNo guhungira ubwayi mu kigunda\nCyangwa kuvomesha urutete\nDutega zivamo\nDutanaga ibishwi\nTugosorera mu rucaca\nDucurangira abaheshyi\nDufata ayaguye\nDuhembera uwazimye\nDuhomera iyonkeje\nBiba ibyo gucuma ibyashiririye\nDusera mu nda\nDusera Sabahini\nIbintu biradogera\nBitubera icuraburindi\n\nTubonye bikomeye\nHabaye iw'abandi\nTuti Bagabo ba mama\nKo tugiye mu y'abagabo?\nTwinyara mw'izunzu\nTujya gukoma yombi\nTujya gukura ubwatsi\nAmazi atararenga inkombe\nNgo tubarure mo abiri\nArabanza atuzirika ku katsi\nDukubita ibipfukamiro hasi\nDusanga yaragiye ibisiga\nYasukumye amazi\nYabaye ibyatsi\nYandika umunani\nAdushaka ho akamunani\nYasinze imirarwe\nIbishwi byona\nAvuya aya Ndongo\nYaka umuriro ku mahembe\nAtanaga amagweja\nDusanze nta kajyamo\nAri mu gicuku\nAri uguta inyuma ya Huye\nAri uguhana igihu cya Nyantango\nDutererayo utwatsi\nNawe giti mu jisho\nWiyise biti bibisi\nKu giti cye\nAvunagurira ibiti mu matwi\nTuti bite?\nIgiti gikoma iki!\nNtiyatureba n'irihumye\nYishyira agati mu ryinyo\nYikinga inkori mu maso\nYigira uw'ejo\nSi ugucuranga ayica imirya\nYibaza niba twiraza i Nyanza\nTubaririza i Mututu\nNk'abaheruka inzira mu ki\nYibwira ko duca umugani ku manywa\nCyangwa ko twigira nyoni-nyinshi\nAti mushira amanga\nMunashishwa na nabi\nMukora mu za Mironko\nSi ukwirashisha utunyoni\nTwibwira ko ari amashyengo y'ibishyimbo bishyushye\nTuti ntuturye turaguhekeye\nBirabe ibyuya ntibibe amaraso\nNtitwamenya ko dushyize agati mu ntozi\nDukanze rutenderi\nAdutunurira iritukura nk'igishirira\nAdukorera irya mugani\nTuhakura imbwa yiruka\nUbwo kaba karabaye\nIryavuzwe riratashye\nDutawe muri yombi\nDutwawe intambike\nBatwereka uko intama zambarwa\nBenshi bisengura inzira\nN'ubundi abihunguye ivu\nDore we ko yari n'ivu rihoze\nIyo birabye ivu\nAbaje kubashengerera\nBibwira ko bashaka kubavana amata mu matama\nAri bo babakuye igitaka mu kanwa\nTugwa mu kantu\nTubura urwo tuvuga\nTuraruca turarumira.\n\nHari ku manywa y'ihangu\nIgihe imbwa zimenera imbwa agahanga\nMaze wandeka ni iki ?\nRugize rute\nDore uwamuroze ko atakarabye\nN'ubwo afite ibya Mirenge\nAgira akaboko karekare\nN'icyangwe mu minwe\nN'ibivumvuri mu mutwe\nUmutima urizinonga\nMaze aranga yanga umwami\nYanga guhereza inkoni\nNo gukubita inkoni izamba\nAsa n'ubwire bwije nabi\nArya karungu\nArakabamba\nApfuruta ubwimba\nAba isusa n'ifurwe\nYigira nyirishyamba\nAhaguruka n'imizi n'imiganda\nIngoma ayikubita umurishyo\nAvugira ku mutsi w'iryinyo\nNk'aho twariye ingoma amenyo\nAtegeka ko nta kwicara\nNo kwunamura icumu\nInkima itarashe\nMaze abana ba gihanga\nMw'ijoro rya giti na muntu\nMu gicuku cya mvahe-na-njyahe\nMu mpinga ya yihande\nAbarara ku rugohe\nAbagera amajanja\nAbiba umugono\nIbibondo bikebye imongi\nN'abari bamaze kuyapfundura\nAbabera rugaju\nMuri iryo joro ryananiye abarinzi\nAbararaho inkera\nAbagirira ibya mfura mbi\nMaze baragatora\nAbakamira mu kitoze\nAbakamurira umuravumba mu mazuru\nAbanika ahanze uburo\nAsya atanzitse\nAbagerakaho urusyo\nAbanywesha amaganga\nAbamariraho umushike\nAbogeraho uburimiro\nAbatoza umusyi w'uruhindu\nAsiba amarembo\nNta n'umwe wakwuwe mu ya rubamba\nNtiyagira uwo acira akari urutega\nIgihe matene ivunje urume\nIjya guta nyina\nIshweshwe iba yinogoye.\n\nMaguru ya Sarwaya ni we warusimbutse\nImana ikinga ukuboko\nNawe kubera ko yarigaswe n'imbwa mu birenge\nNi we wakoze iyo bwabaga\nAtutira ijoro\nAkubita impyisi inkoni\nAgenda nka nyomberi\nBamwokeje igitutu\nAcika nk'indekezi\nAshyira ku murindi\nAkizwa n'ibirenge\nAbaza amaguru icyo yayamereye\nYiruka amasigamana\nAkarizo akazingira ku mugongo\nAmaguru ayabangira ingata\nInda ayirambika ku muyaga\nKibuno mpa amaguru\nKibuno mpa amaguru\nAbereka igihandure\nArabasiga ikirari kiruma\nIkirere kirara ubusa\nAgera iyo umwana arira nyina ntiyumve.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Ubumenyi" }, { "story_id": 244, "story_title": "Inzoka", "story_text": "Inzoka ni inyamaswa iteye ku buryo butangaje. Igira umutwe mutoya ariko urwasaya rwayo rukaba rinini cyane. Zimwe zigira umubyimba wiburungushuye, izindi zikagira ubwataraye. Umubyimba wayo kenshi uba muremure, ndetse ngo hari n'izigira uburebure bwa metero cumi. Uruhu rwayo rukunda kugira amabara meza. Inzoka irumva ariko ntigira amatwi agaragara inyuma. Amaso yayo ntashobora kureba hirya no hino Kandi atwikiriwe n'utuntu tumeze nk'indorerwamo, tuyibuza gutokorwa.\n\nNaho iyo igenda ahantu hasennye cyane kandi hanyerera nko ku kirahuri cyangwa ahahomesheje sima, irizunguza ariko ntive aho iri. Inzoka zimwe z'inkazi iyo zigenda mu ishyamba cyangwa ku butayu buriho amabuye zigenda zikubanga zihuta cyane. Hariho n'izurira ibiti.\n\nInzoka nyinshi zitera amagi mu bijyo, mu bimene by'amatafari cyangwa by'amategura, mu birundo by'amabuye, no mu myobo. Ariko ntizirarira ayo magi. Izindi nkeya, nk'impiri, zirabwagura, amagi yituragira mu nda ibyana bikavuka bigenda.\n\nKu isi hari amoko menshi y'inzoka, ndetse ngo yaba agera ku bihumbi bibiri n'imisago, naho mu Rwanda yaba ashyitse mirongo irindwi n'atanu. Muri izo nzoka twavuga uruziramire, insana, ingambira, inshira, impiri, ifuha, imbarabara, insharwatsi, ikiryambeba...\n\nInzoka yirwanaho kwinshi, ikoresha ubumara, ikihinduranya yigana iy'inkazi kuyirusha ibyo bigatuma itinyika cyane. Igafata ibara ry'ahantu iri, bityo ikagaragara biruhanyije nk'uruvu. Hariho izihisha mu mashyamba nk'insana n'ingambira, zikitendeka ku mashami y'ibiti.\n\nAbantu Banga inzoka kuko zirumana, zimwe zikagira ubumara bwica. Nyamara zifite akamaro: zirya imbeba, ibivumvuri, kagungu, inzige, ibihore, n'ibindi. Inini bazikuraho impu zikorwamo inkweto, udukapu, udusakoshi n'imikandara. Mu bumara bw'inzoka abahanga mu buvuzi bakuramo imiti ivura abo zariye, ikingira abo zitararuma n'indi ivura izindi ndwara.\n\nKenshi inzoka irya umuntu ishaka kwirwanaho, n'iyo uyendereje ntiherako ikurya. Muzarebe nk'ibiryambeba, ntawe byakura, keretse ubirakaje bibona ko ushaka kubyica.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ubumenyi" }, { "story_id": 245, "story_title": "Igisingizo cy'imbarabara", "story_text": "Imbarabara ya rubaga,\nIbagana umugabo umugazo,\nNi iya Nkomo,\nYa Misango,\nYa Kabiriza,\nYa Nyirabuganga,\nBugangahurwa n'ubuzi!\nUtabuzi bukamuganga mu nda!\nIkaba yitwa Mushituzi,\nIkava inda imwe\nNa ya Mpomo y'i Gahombo\nYa yindi yagiye impaka na Kajwiga\nHali Imfuha n'Imfundura:\nIti: Umugabo ni uwa nde?\nIncira iti: Reka mbakize!\nNi uwa Sekigatura,\nRwabisiga, imfizi yo mu gisindu!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 246, "story_title": "Gikeri na ntashya", "story_text": "Umunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo, yota akazuba ari nako atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri.\n\nBararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati, \"ariko ibikeri mumaze iki? Mugize umwanda, mugize kutiterura aho muri, ari ibiba mu myobo ari ibiba mu mazi mwese muri kimwe! Aho uzi ukuntu mupfa umusubizo, rero uko babica wagira ngo ni ukuborora! Ngaho intumbi mu mayira, ngaho intumbi mu mihanda! Ese iyo mudapfa mutyo ubundi mwari kuzakwirwa he ku isi? \nRero ngo iyo mugaramye mu mihanda muba mushaka abacamanza! Bahe bokajya! Urubanza muba mwarwiciriye kuko mwirangaraho. Harya icyo mugenderaho ngo ntawe ubajugunya ngo mugwe mureba igicuri? Naho twebwe intashya turi intore, imihamirizo yacu inogeye amaso kandi urupfu rwacu ni urw'ikirago.\"\n\nGikeri ati, \"tashya uyu si umwanda, umubiri wacu koko wuzuye imvuvu kuko kamere yacu ari ko ibishaka. Naho iby'urupfu rwacu si ukwirangaraho, impanuka ntaho zitaba. Kutiterura kwacu ngira ngo nta wadusiga!\" Ntashya araseka cyaneee! Ati, \"ntawabasiga? Ubwo se urashaka kuvuga iki ?\" Gikeri ati, \"tuzasiganwe, ari mu igenda ari no mu igaruka, nzakwereka igihandure!\"\nNtashya aremera. Gikeri ati, \"ngusabye icyumweru cyo kwitegura, umunsi wagera tukavuduka, kandi ugomba kumenya ko twebwe ibikeri iyo dusiganwa tugendera mu bishanga.\"\n\nIcyumweru gishira Gikeri abwira bene wabo ko yateze na Ntashya mu byerekeye gusiganwa. Gikeri ati, \"nabwiye Ntashya ko twebwe ibikeri iyo dusiganwa tugendera mu bishanga. Bikeri rero murabe maso kandi si ngombwa kuva aho muri. Dore uko bizagenda: ibikeri mwese muzatumanaho maze Ntashya nahamagara ngo, \"Gikeri\", muti \"ndi hano!\" Ibikeri byose byo mu bishanga bitumanaho, inama iruzura.\n\nUmunsi ntarengwa uragera, Gikeri ahagarara ku nkengero y'igishanga, Ntashya araza amwicara iruhande. Gikeri ati, \"Ntashya tugiye gusiganwa, ariko nkwibutse ko ibikeri tugendera mu bishanga; aho uzajya ugera uzajye uhamagara uti, \"Gikeri ugeze he?\" Nzasubiza nti, \"ndi hano!\" Ntashya ati, \"tugende wintera igihe, niba kandi wanga gukorwa n'isoni ubivuge noye kwiruhiriza ubusa!\"\nGikeri ati, \"tugende.\" Ntashya ati, \"wantindiye.\" Gikeri yibira mu gishanga, Ntashya araguruka. Gikeri abonye Ntashya yandurutse, aragaruka yiyicarira imbere y'umwobo we, yinywera agatabi ati, \"Ntashya genda ndaguhaye!\" Ntashya arazimiza, si ukuguruka. Ageze imbere arahamagara ati, \"Gikeri ugeze he?\" Gikeri ati, \"ndi hano!\" Ntashya afumyamo, hashize umwanya arongera arahamagara yumva Gikeri aritabira kureee!\n\nNtashya ati, \"binshikiyeho, ngiye gusigwa na Gikeri!\" Arongera arahamagara. Gikeri yitabira inyuma y'imisozi itanu. Ntashya ati, \"nguye agacuho, ahasigaye dusubireyo, maze ndebe ubwo butwari bwawe!\" Gikeri ati, \"nakubwira iki!\" Ntashya arakimirana asanga Gikeri yicaye umudendezo n'ibitwenge byinshi. Gikeri ati, \"ubu se aho Ntashya ntiwiboneye! Ubwirasi bwawe buzakugeza kuki?\"\n\nMu kinyarwanda baca umugani ngo, \"Uguhiga ubutwali muratabarana.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 247, "story_title": "Abana", "story_text": "Abana ni abahanga\nBahanga Isi ikareka guhangayika, \nBahangamura n'ibiyihungabanya,\nIkaruhuka igahumeka amahoro.\n\nBahanga n'indi itagira icyasha\nBahanga tugahimbarwa,\nBahanga ubushake mu bashidikanya,\nBabereka ko kuba inyenyeri ku isi,\nBidasaba imyaka agahumburi.\n\nBigomba umugambi utagamburuzwa,\nAbana ni imbuto z'amahoro,\nZitajya zihundura,\nAhoraho iteka,\nAbana mukwiye impundu.\n\nAbana muhorane impundu.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Abana" }, { "story_id": 248, "story_title": "Ingoro y'umwogabyano 1", "story_text": "Rutagwabiziminega,\nInkuba zesa mu Bihogo,\nRwa mugabo nyirigira,\nImbizi isanganizwa ingoma,\nN'umugabe w'i Ruyumba,\n\nIkisesura imbibi,\nIkaba mu mariza y'impeta,\nIgasa n'inyamibwa rwema\nIkitwa nyirazo rwose,\nAkaba ari yo itegeka Ingeri,\n\nImpinga zambariramo\nNta nyamusozi ihagera,\nZiba ziteretse inyamibwa\nBakubuye imanzi\nAbahoranye amarere\n\nYo kurata Izamuje,\nZa bene Rukaka,\nBasanze zigaramye,\nBaziguruka amahembe\nYabageza i Nyarubuye.\n\nNa bo barorera guhora,\nNaho batahije inkuku;\nInyambo baragiraga,\nNi bwo bazitanze,\nBagira ngo inkuba nyirazo\nIkunde ireke bature.\n\nSi ay'ibiganiro,\nZa nkuba z'i Murambi,\nNgaha zirahagurutse,\nNdumva umurishyo usuma.\n\nIzitwa Ingeri z'i Mwima,\nUmwami arazihamagaje,\nZirajya kwambara inkoba;\nNdebe amashyo y'i Rukara\nKo abona inzira akiriramo\nIngoro y'Umwogabyano.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 249, "story_title": "Isengesho rya Saligoma", "story_text": "Mana yanjye\nNdagusenga mbabaye cyane\nSi ngusenga ndagusiganuza\nImpamvu abantu bose\nBanyita Saligoma\nNk'aho nanze gusa neza nk'abandi.\n\nMana yanjye\nko navutse nk'abandi\nImpundu zikavuga\nBagahita banyita Byago\nIrya batisimu rikaba Ntakirende\nIrya Saligoma ryo ryaje rite?\n\nMana yanjye\nbambwirire bose\nko kuva ubungubu\nNanze kwitwa Saligoma\nSimbe rwose n'inkaritasi\nKuko Karitasi\nYayindi yita ku bibazo byacu\nYampaye indangamuntu.\n\nMana yanjye\nBanteretere bose\nBanzirikane rwose\nBandinde tujyane\nBe kunsiga bansiganya\nKuri iyi si y'abagenzi\nBampugure, banyobore\nAho kumbona bagaseka\nSinywa lisansi mbishaka\nNi ugushaka icyatuma ntinyuka\nSindara mu mateme nishimye\nNi ugutinya gucakirana na Jandarume\nBabyeyi munyitayeho\nNanjye naba umwana mwiza.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Abakuru" }, { "story_id": 250, "story_title": "Inshyame ya Ndangamira", "story_text": "Inka yabujije urugo kuhava,\nNtiyazindukira guhera\nZigeze mu ikumbagara!\nIbonye ziyaka umubiri,\nIragumya irazitaza,\n\nIrakomeza irazitarika:\nNtiyasohoza imbavu hasi!\nImana irayisanganira,\nIrongera iyirema umutima!\nNimuhumure umutuzo,\n\nYagwiriye imbiribiri:\nUmenya n' imbyiro ari nkeya!\nArabahetse Rwabugiri,\nMu Gisaka cya Ndahiro!\nArabahetse Rutarindwa,\n\nNyiringoma y'insindashyaka!\nArabahetse Mibambwe:\nTuri ku muzi wa Gihanga.\nArabahetse Inyarubuga,\nWa Mwami w'i Nyamagana.\n\nIrabahetse Ingoma yacu,\nUrabahetse umurwa Kigali,\nUbaho Umwami usa n'ikirezi.\nArabahetse Impashyabworo,\nYa Runigiramunduru:\n\nNtiruzamurundukana,\nAri uw'Inzovu y'imirindi!\nNimuhumure Rubanda,\nNtimube Intangaruhira,\nUmenya n'amata yagarutse.\n\nNayarose ari ikivutu,\nAgabye amatoko i Nduga yose:\nKu Mukingo ni inyanja.\nArambiriye ku Murenzi,\nAruta uruzi rwa Mwendo.\n\nAragumya kwica intaba:\nYasagutse u Buganza:\nNayasanze i Rwamagana,\nRwamutwe zirahasubiye.\nNimubwire Rwabugiri,\n\nAshikame agabe zagarutse!\nNdibabaje, ni yo ngano:\nUwancyura nk'imbonera,\nYantiza nk'uduhinzi!\nSimenya gukama isuka rukoro,\n\nRugejeje urukamiro mu mavi!\nWashingura, mu ntege ngo \"konyo\"!\nKu mutima ngo \"guruguru\"!\nIcyatuma ngisindagira,\nNkita izi nka za Kigeli,\n\nNi inzukuru ya Rujugira\nYampa uruhero rw' imiti;\nNgakunda nkita Rudakenyuka\nRwa Semanywa ya Cyirima,\nInkuku ibyirutse ari ikinani;\n\nNtisibire gukingwa,\nIgahoza umushumba mu kigwa!\nRudahitanwa n'abana,\nRutajyanwa n'abatema inka;\nBagahamagara Ndabaramiye,\n\nAkayizanira imitagoka,\nN'ibicuba nk'ibishoka :\nIkabigimbagura inshunzi,\nIkabitwikira inshyushyu:\nUyigabiye ashaka amata\n\nIkamumara ishavu mu nda.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Inka" }, { "story_id": 251, "story_title": "Marebe Atembaho Amaribori", "story_text": "Marebe atembaho amaribori\nNaramubonye agorora ikimero,\nAkebutse andetse ndoye icyo kibibi\nCyamubimbuye mu buranga,\nKikamurangiza mu gituza,\nKikamutembera mu mukondo,\nNumva inkongi indemyemo ikome,\nIkibatsi kimpama mu gihumbi\nUmutima uturagaramo igitutu.\nNuko nterura ntazi iyo ndi\nNti: Iyaguhanze ni yo izi kurema\nNtiyaguciye umucuba na hato\nNtiyahaho undi.\nNi igicumbi gicuna ituze,\nNi igicaniro cy'urukundo\nYarugukwiza ho rukakotsa\nNtunagakuke ngo urwikure,\nUkarwitegereza ngo urwikure.\nUkarwitegereza rugatwika,\nUko umuririmba ugashya ururimbi,\nIjuru rikimuka ukimurata.\nUwavuga iby'urukundo\nYamara icyumweru\nAtenze ho n'intango.\n\nIyo aje agana uwo akunze,\nNtukura ibirenge,\nUshima mubiri ukeye\nNtushirwe kumureba.\nNtangira kumurabukwa\nYaje akenyeye urwera,\nKandi ubwe ari urwego,\nNti: mureke iby'urwenya,\nNogeze urwererane,\nRwoga ijuru ry'u Rwanda.\nImpuha nizijure,\nNta mpaka bangisha\nImpamvu ni ngo urebe!\nSi ikabya ryo guhimba\nNi ihame ry'uwarebye\nAkishirira agahinda.\nNguwo rugore rwera,\nNguwo sata ibasumba,\nNguwo umwari w'ishya,\nNguwo uw'ishyoro ryaka.\nNi ingeri y'amarere\nNtagira amariburira,\nNka bamwe bo mu gashungo\nBamazwe n'amashamba,\nBagumirwa n'ishaka\nIsharankima zigatoha.\nNtasa n'abacubutse\nBemeye ibyo gucudika\nMu ngeso zo gucumura.\n\nNtasa n'abishunga\nBamazwe no gushinyika\nNta shinya bigirira.\nNtasa n'aba none\nBamazwe n'indoto\nNta ndoro bigirira.\nNtasa n'intabire\nZakuze zangirira.\nNi uruti rw'umutarati\nRwameze mu mutuzo\nRwuhirwa n'umutozo.\nNi ishami ry'umushibuko\nRyera i Gashirabwoba\nRyatonnye indasigariza\nItoto rigwa umusubizo.\nNta mpaka ntabira\nUwabona anyijana\nAkangaya mu ijambo\nYambaza iby'imvaho\nNavuga mvanguye\nIbindi akivirira.\nNziturira i Rwanda\nAho amabega y'urwera\nAtumbagiza umurimbo\nMu ijuru ry'umurere.\nUwashinga ibyo yabonye\nKu mushibuka utishanya\nYasaza atabishoje.\n\nNi indamutsa y'urukeye\nIbambura urukerereza.\nNi ishako y'urwamo\nIsuka impundu urwanaga.\nNi ingoro y'urwererane\nNdora isigiye n'u Rwanda.\nNi inyanja ibumbiriye,\nNta ngimbi iyigimba.\nNi uruzi rw'igisaga\nNtiruhungirwa n'isuri.\nNi ishyoro rizira impiza\nRyacuzwe n'impingane.\nNi rushorezo rw'inyambo\nNi inyange izira icyasha.\nNi umugutu w'uruhira\nUhimbaza inumbiri.\nNi impundu z'umurangi\nZikiranya n'insengo\nZasobetse n'urugunda.\nNi impinga izira impiza\nNi ijuru rihizuye\nAsa n'impeshyi ihinduye.\nNtakangwa n'ibihinda\nYabihariye abahabuwe\nNo guhaha ibyabahoza.\nNi inanga izira inenge\nIgacurangwa ho ineza\nMu nama z'urukundo.\n\nNi impanzi y'urwego\nNta rwango agira mu nda.\nNi urudodo nararurazwe\nNgo rurande ahaturitse\nIgihe ndwana n'amatiku\nY'ibishaka kuntabika.\nNi ishami ry'umutari\nRyameze ku mutaba\nRirakura riragara.\nAsa n'ingoma z'umugendo\nZikiranya urugera\nMu rugero rw'abasengo.\nNiba ari ku ruhimbi\nNtuhuge kumureba\nAtonganya uwo mutozo\nUranga ishya mu batunzi.\nNiba ari mu murere\nUmureke agumye aribore\nYizihirwe n'iraba,\nWogeze ururirimbo\nWenda urenze umunsi\nUzaba usukiwe mu rubu.\nUwankiranura n'ibihinda,\nAkampa umwanya wo kumuhimba,\nNamuhera bugihumura,\nUmunsi ukira nkimuhugiye ho.\nNaramubonye avuga umurimbo\nAndabutswe atangira akaririmbo,\nNsanze ari ihogoza ndatuza\nNkomeza kumva umuhogo atunze.\n\nUko nakarangamiye ibyo byiza,\nNsuma wese mugwa mu byano,\nNsanze ari ijuru ry'umwezi\nNanjye mpimbira ho umwato\nNi ko kumwita umwangakurutwa.\nNsubiye mwita Marebe yera\nKandi atemba ho amaribori.\nNi umutako w'urutanisha\nNi ubutijima bw'urukundo,\nNi urukenyerero rw'inkindi,\nNkunda inkesha ze z'umukwira.\nNi uruhimbiro rw'abahanga\nNiba uhutiye ho agashungo\nUtazi inganzo irera amakombe\nNtumukandire ho utamwica.\nBanza wirere ushyire kera,\nUkeshe mu mvugo unoze cyane.\nNiba akinje iyo mu gikari\nNtuhakandire utamukanga.\nUmureke acunde ubusoro kera\nMu nda y'ibicuba by'Amagaju.\nNiba haruguru baguheje\nNi uko asukiranya ibisabo.\nUtuze wumve uwo mususuruko\nUkesheje urugo umusesure.\nNtasa n'inshoberamahanga\nZimwe zitabuze kuba inshibwa\nN'ubwo ari inshabizamudiho.\nNaramubonye nshira agahinda\nUmutima utangira kuvumera\nAri urukundo ruwuvugisha.\n\nMbonye akabije kuba urugwiro\nIgihe rihundagaye rirenze\nNanjye nigaba mu nganzo\nNkabya umugambi wo kumuhimba.\nMaze muhera ku mutwe iheru\nNgira ngo ndengure ku birenge.\nUmusatsi wose ni umusana,\nNi urugege ruzira ingingo\nNi urugeregere rw'uburanga,\nNi igisingizo cy'umudasumbwa.\nAgira uruhanga rw'uruhebuza,\nNturuhanga ngo urashye uhumbya\nN'iyo uhungiwe n'amahindu\nAhubwo uremera akaguhonda.\nIngohe ze ni irangamutuzo,\nNi uruterero rw'abatoya.\nAmaso ni urubera rw'inkesha,\nKandi yuzuyemo ibinyonga\nAkarusha ay'inyana urunyenyeri.\nIzuru ni imbuga y'urutonde,\nAmatama yose itoto riragwa.\nInseko ikeye umusanganya\nUbonye ukwezi kubanduye.\nNaho urusizi rw'umususuruko\nRusesuye imisaya yose.\n\nAmenyo ni inono izira inenge\nNi amasimbi y'urubugurizo,\nIndoro ye ni uruhogozambyeyi,\nImvugo ye ni umurebe w'impundu,\nIngendo ni urugororangingo,\nIndeshyo ni ijuru ry'umurere,\nUmubiri wose ni ndebunyurwe.\nAmaboko yose ni imibanga\nAgira ibizigira by'ubukombe,\nUrutoki rwose ni urutunda\nNaho igituza cy'umutabonda\nKiri mo urwogere rw'imitari.\nImbavu ze ni imbandagihumbi,\nNi imitende itatse indinda.\nMu nda ni urutembanshyushyu\nNi umurere warezwe n'inka\nHose yitwa umwogabyano.\nNahoze nkumbuye iby'urukundo,\nNsanze ari ikome ry'urwunge,\nNuko nitsa agatima mu nda.\nInyange yariboye umusubizo\nMu rukenyero imbibi ziraka\nKandi ingondo zimugonyeye ho\nZamurangije mu ngingo.\nAsa n'akabande ko mu mpeshyi\nImbyeyi ishima igashira icyusa,\nAsa n'amarembo ataha amariza,\nYakebye imongi ziramukwira\nImbugu zitemba mu rwambariro.\nShima umurerwa amaso ataruha.\nAsa na kiberinka y'umukwira\nIzuba ryinaze rijya mu gicu.\nIyo wamubonye ukamuca iryera\nUramuririmba ukarenza amanywa.\nImbugu zitemba ibitugu byose\nZamuteye ishya mu gituza\nZigeze mu nda zirohoshya.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo, Urukundo" }, { "story_id": 252, "story_title": "Umutavu ucutse igicuku kinishye", "story_text": "Ndumva impuruza irenga impinga,\nImpini yaturutse impande zose,\nIgumya guhorera mu mibande,\nImihana yose yayisabitse,\nIhasuka inkiko izira imiburo,\nNgo rwa ruzi rw'igisaga,\nUbu rwisenyuye mu mibande,\nRusiba ibymbu ruziba ibyanzu.\n\nNdumva n'umuyaga nyaruhuha\nWirasaze mo nyaruhinda,\nInkubi irabira mu bikombe\nIgakoma aheguka mu micyamu,\nIkaza imponda ho inkuru ntazi.\nInkuba zirivuga ibicu byose,\nImirabyo inyuranya mo mu birere\nIracicikana ica amahendo\nYo kuducuza iducura ibyanzu.\n\nIbyambu byagumiye izikuka,\nIzirusha izindi kuvuza ihembe,\nNtizishaka guca amahendo.\nZirata izindi kuri gahunda,\nZirazihindira aho zihunga,\nHamwe umuhengeri wiganje.\n\nWa musenyi wo mu nkuka\nNtugiseruka habe n'inkumbi.\nNtaho wabonera n'inkombe,\nAmazi yihariye ibisiza,\nAbazi koga ni ugusanza,\nImana yabarasana ho bwangu\nIkazabegura ahunamuka.\nAbatitoje iby'iyo nkeke,\nBose barasoma nkeri cyane,\nIyo batazitswe n'inkengero,\nBadasogongeye ku muvumba.\n\nAgacu gatendetse mu kirere\nKagumirije guca amarenga,\nKarahatamba gateshaguzwa,\nNk'akataye inzira gasanzwe\nKagira imbata iyo kadusura.\nUbu kantaye umutego mu nda,\nUmutima urikora ndikanga,\nMbunga ngana intebe nditeka,\nUwo nateteshaga aranzonga,\nNzunga nsetagura ibirenge,\nMu rugo hose ndahazerera,\nNkuba amakoni nk'uwikanga\nIntare imukubiye muri Rugege.\n\nNabikomeje kuzengerezwa,\nNsa n'umusinzi zihimuye\nUmaze gusabwa mo na muzunga.\nIkirozi cyanzize mu gituza\nUmutima uzongwa n'isereri,\nNseko y'urwera, sata iwutaha\nInkuru imuturuka ho irantonda.\n\nUri inyuma y'ijuru, juru ryanjye,\nijisho ntabwo rimenya aho uri\nIyo ryatambamiwe n'impinga\nIhashya ibirunga kurenga ibihu.\n\nJyewe ndose umutavu ucuka,\nIgicuku kinishye gicumukuruza,\nGicura inkumbi icumu rihoga,\nImyambi ihorera nk'uruhuri,\nCyangwa umuyaga w'ishuheri.\nNdose inkota yikubanga,\nNdose ubuhiri bunembera,\nNdose umutavu uvuka bwangu.\n\nNgeze aho ndikora mu ntambwe,\nNgo nze nywurinde ubutabere,\nNsanga ntifite mu nteruro,\nNdicara ubutama ndabutunda;\nRimwe nditerera ku kiganza,\nAmaganya ambera ibiganiro,\nNgumya gutongana imbere mu nda.\n\nNayitonganije na Rurema,\nYo yandengeje uyu mutaga\nItaracyura umutavu mu nzu,\nKandi izuba ryica ishashi,\nNkanswe inshakirwa kuzisumba\nIkigera mu nsi y'iyayibyaye.\n\nUwansunutsa nk'ahagusanga,\nNk'aho utereye uteze kuramya\nUwakurangira inzira isumba\nIyo kujya kwiroha mu rusuma.\nNagusanganirana ubwuzu,\nUgashira ubwambure ukizihirwa,\nUbwo wankenyera ntube inkeho,\nWanyitera ugatega neza,\nIbitugu byanze gusetsa iminsi,\nDore ko ishungana nk'ishaka\nKo tuba inshike z'inshiramaroro.\n\nUwagutereza mu birere\nNgo maze amarebe akunshyikirize.\nNatega urugohe nkaguheka\nNgo ejo udahindagara ku mabuye,\nCyangwa ukishita ku mishubi\nAbanzi bashinze mu mayira.\nNagutekerereza ibyiza\nIbyago byenda bikarorera.\nNagusiga iminwe y'impumdu\nIminwa igahunda imivugo hose.\nNagusingiza rikarenga,\nIjoro rikeya nkiguha inkindi\nY'ubasumbye uwo nsanzwe mbona.\n\nSinkurota urahira cyane\nKo icyo cyaha bahamya ababisha\nUzira kucyumva uretse kucyiga,\nNkanswe yenda kucyigana;\nKo mu butoya umutima wawe\nWarezwe utera uta ku rukundo.\nSinkurota uri mu miyonga,\nUmuyaga usanza umusatsi wawe,\nWegamiye ibuye ry'umukomba\nRyimye inkongi urukoba rwaryo.\n\nSinkurota uririra hirya\nMu nsi y'igiti cy'umubirizi\nIbi by'abakobwa bihishira\nNgo ababashunga batishima,\nBabona ukuntu ishavu ribica.\n\nSinkurota urora mu cyoko,\nUgira ngo cyezamitima cyawe\nYaza ari inkuba y'amarere,\nAbanzi ukabata mu nkubara\nNgo ubone inkunga yo kumusanga.\nSinkurota uranga impinga,\nImpini yaciye igikuba hepfo\nNgo nibatange Musaninyange,\nNk'aho wigeze uba inyamaswa\nYo gukskubwa mu mu muhigo!\n\nMana ihanga abahunze umucyo,\nIgituma utererana abo utoye,\nUkabata mu ngeri y'ikirenga,\nUtaretse byibura ngo ruhokwe\nBavogere bace umuvumba!\n\nReba rembo riseka neza,\nImbere ritatse urusaro cyane,\nInyuma ritembwa ho n'amasimbi,\nNarigutuye ryisukuye\nKuko musigiye mu buranga.\nMbwrra icyatumye urita hirya\nNturihingutse ngo ndirebe\nTuramye twembi inzira iduhuje!\nMbwira icyatumye ucurika ingohe\nAri mu rugomba amaboko yawe!\nMpa igihumurizo se ahubwo,\nUti, \"Ari mu cyambu cyomokera ino!\"\n\nNiba ushaka kumpuzenza,\nNgo uzantunguze impuhwe zawe,\nZimpe none ndamye iyo neza,\nUzaba untunguza indi migambi.\nWibitinza ngitaka cyane,\nEjo ntiterera mu rusuma\nNabuze isimbi wandasaze.\n\nAho uri hose muhoza mwiza,\nAhubwo mpoze ibyo wampaye,\nNgo ujye umuhorana ari mu ruhando,\nKuko uruhanga rwe rugukwiye,\nRutarota rurora ahandi\nHatari mu ndiri y'urukundo.\nIyi nkongoro ntayicuke,\nNayimucenjemo bushumba\nNawe ubwe arerura ati, \"ndashimye.\"", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 254, "story_title": "Intare n'urukwavu", "story_text": "Kera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n'ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo n'ibyana byayo. \nUmunsi umwe isigira ibyana byayo ibyo biri burye, ijya guhiga maze itinda kugaruka. Urukwavu rwihitiraga, ruza kubona ibyo byana by'intare maze rurabibwira ruti, \"muraho bavandimwe? Bambwiye ko mwasigaye mwenyine kandi murwaye niyo mpamvu nje hano, kugira ngo mbakorere ibyo mwifuza.\"\n\nIbyana birarusubiza bitangara biti, \"bishoboka bite ko waba uva inda imwe na twe?\" Urukwavu ruti, \"Yoo! Se ubwo ntimwari muzi ko ndi mukuru wanyu? Ariko ntibitangaje, muracyari bato cyane!\" Rurakomeza ruti, \"ibyo mbabwira ni ukuli, ndi mukuru wanyu rwose.\" \nRumaze kuvuga ayo magambo, rutangira kubiguyaguya rugeza igihe ruza kubisanga muri ya senga byabagamo. Rumaze kugeramo, rurabibwira ruti, \"ubu rero, ngiye kubashakira ibyo murya, mutaza kwicwa n'inzara.\" Nuko rugira inyama rushyira ku ziko, ruracanira.\nZimaze gushya, aho kwarura ngo ruhe bya byana, rwarura rwirira, ibyana byasamye gusa, ntirwagira icyo rusigaza. Intare iza kuza ivuye guhiga, maze ihamagara ibyana byayo, ngo irebe uko bimeze. Biyigeze imbere isanga byashonje cyane maze irabibaza iti, \"ko nabasigiye ibiryo, none nkaba mbona mushonje cyane byagenze bite?\" Ibyana bivugira icyarimwe biti, \"ni urukwavu rwaje rurabyirira! \nBurya wamaze kugenda ruraza rutubwira ko ruva inda imwe na twe, turwereka ibyo rudutekera, bihiye ruririra. \n\nIntare ihindukirana agakwavu aha kari kabunze muri ya senga, maze ikabwirana umujinya mwinshi isa n'ikarora rwose (sinzi icyari cyayibwiye ko kihishe hafi aho mu muheno) iti, \"niko wa kagome we, urabona ngo uranyamburira abana ibiryo, ukabyirira? Ntubona ko wabishije inzara? Sohoka muri uwo mwobo; nudasohoka kandi ndakwereka, Sohoka se bitaraba nabi.\"\nAgakwavu rero aho kari gashya ubwoba kati, \"nimumfashe aya macumu yanjye muyanshyirire hanze mbone uko nsohoka.\" (Naho amacumu yari amatwi y'agakwavu.) Intare yarayajugunye, kajyana na yo kabandagara hirya iyo gahaguruka kanduruka. Nuko intare ibonye ko urukwavu rutongeye gukoma kandi rukaba rutasohotse, ibaza ibyana byayo iti, \"rwa rukwavu rurigitiye he?\"\nIbyana biyisubiriza icyarimwe, biseka biti, \"ntureba hiryaaa. . . ruragenda rutaruka.\" Intare irurabutswe, irarubwira iti, \"genda shahu wampenze ubwenge kare! Nta n'ubwo nirirwa ngukurikirana, uri inyaryenge koko!\"\n\nNuko urukwavu ruhikura rutyo.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani, Abana" }, { "story_id": 255, "story_title": "Ibyivugo by'iningwa", "story_text": "Rutajabukwa n'imitima\ningamba zimisha imituku\nrwa Nyilimbirima\nndi intwari inkotanyi yamenye.\n\nYanshinze urugamba rukora amaraso,\nati, \"Rwampingane!\"\nnti, \"Mukaragandekwe bangana n'ababisha iyo duhuye ndarakara!\"\n(KAMPAYANA ka Nyantaba)\n\nMugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajoma\nndi umushakamba rwose:\nabatwara inyamusozi narabagumiye\n\nRugarama rwa Gikore\nnabaye igisibya cy'umutsindo;\nruhamanya akomeretse ndamwomora mwima Abarihira n'Abinika;\nn'ihururu uturutse kwa Nyakamwe.\n\nbari baje ari abaziro\nndabahakanira ko ntamuharishwa n'ibyuma\nkandi turabyirukanye\nndamusezerera arisindagiza\nabaje kutuvuna\n\nbasanze umuheto w'inkaka\nwigenza mu nzira\nnk'ubukombe bw'intare\naho abashakamba twaremye intambara neza", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imigani" }, { "story_id": 256, "story_title": "Imihigo ya Kavumenti na Leta 2", "story_text": "Na Mburamatare,\nNa we nguyu aje guhiga.\nAti: \"We Kavumenti,\nWijajaba, witaragurika:\nNkurusha ibintu,\nBigeretseho ibindi:\nInduru ni ndende.\nNkurusha Abatutsi,\nBatura mu Rwanda;\nBatorwamo intore,\nZigatahira Umwami:\nAbo ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha n'inyambo,\nZitahira Umwami,\nZigatura i Buganza:\nNazo niMburamatare:\nInduru ni ndende.\nNkurusha ifaranga,\nImbere y'amarumiya;\nNkurusha amakuta,\nImbere y'amasenge:\nNayo ni Mburamatare,\nInduru ni ndende.\nNkurusha n'Abasoda\nBaturuka i Kongo;\nBatwara izo mbunda;\nBakarwana mu mavita:\nNabo ni Mburamatare:\nInduru ni ndende.\nNkurusha Gossensi,\nIntebe ya SOMUKI,\nAtuye i Rutongo.\nAcukura ubutare,\nBucurwamo tanki,\nZikanesha Abadage:\nNa we ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Sovanye,\nUtegeka Mini,\nIza Rwinkwavu;\nZivamo imizinga,\nIkanesha Abadage:\nNa we ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Minete,\nItuye Rugarama,\nIkaba n'i Ntsinda;\nIcukura ibyuma,\nBicurwamo indege,\nZikanesha Abadage:\nNa yo ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Nyungwe,\nYo na Kaburantwa;\nHacukurwa zahabu,\nN'iya Kilomini.\nItanisha Abazungu,\nIkabavana iyo gihera:\nNa yo ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha n'inturusu,\nIza hegitari;\nZabaye amashyamba,\nMu bihugu ntwara;\nZikazana imali,\nZiguzwe na Mini:\nNazo ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha n'Andreya,\nAndreya Kalinda,\nUtegeka u Buzi.\nKandi na Ndeze,\nUtwara ubwo Bwishya:\nNabo ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Kabare,\nAk'i Bunyabungo;\nKandi na Mwambutsa\nUmwami w'i Burundi:\nNabo ni Mburamatare.\nInduru ni ndende.\nNkurusha na Mutara,\nUmwami w'u Rwanda;\nAkaruta Abami,\nBatanu mu bawe:\nNa we ni Mburamatare,\nInduru ni ndende.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 257, "story_title": "Igishwi", "story_text": "Igishwi cy'ikibinda\nKibinze ikirizo\nCyamanutse i Kibingo\nKirinze ko bwira\nNgo cyihe uko cyenda.\n\nGitera imibyare ine ku rutoki\nHera ibiri huma ibiri!\n\nKiratara kiratoba,\nGikorera umugaragu\nGikenyera ikirondo\nGikika ikirenge\nKimena ikibanga.\n\nKiragenda no kwa Nyamutera kiti:\n\nYemwe batindi\nBo kwa Nyamutera\nBatetse ibishyimbo\nBatonora ibitoki\nIbitoto bitanu\nBitonze umutemeri\nBiturwa umutware\nUmutware Gicyeberi.\n\nKiti nze? Bati nde?\nKiti jye! Bati oya!\nKiti awa! Bati ashwi!", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 258, "story_title": "Indakarira kuvusha", "story_text": "Indakalira kuvusha ya ruhalirwashema\nUmuheto ukura amahanga ku ijabo,\nWaramvuwe mu ijuli rya Rutete\nAho waturutse ni mu rikomeye\nRuteranyangabo, inkaka zawukojejeho urwano\nRwema rw'umuronko ababaji bawugize inyamibwa\nMu kuwuntura ari inkare, babonye ko udakwiye ab'amakenga\nBati: nimuwushyire Inkotanyi cyane, we uzagira icyo awumaza.\nNywuhangajemo uruge uhinduka isarabwe\nIngabo nzigenda ku isonga, ni usanzwe ndi isibo\nTugisakirana n'urugamba, nibasira ufite impenzi\nAyitambitsemo amacumu abili, ndayikongeza n'umuvarugamba\nAho bayishingiye icondo mpaca icyuho,\nIcyuma cyigerera ku mubili w'umukinzi, ari ugukura mu gitugu\nMbona umusakura umukungamo inkangwe,\nInkwaya irangira amaze kugwa.\nMaze gutagaranya iby'i Bushagire, ntabaruka nambaye icyuma\nGitera abagabo ishema, bakinshakajemo cyane mvuga icyo namaze,\nNti: Rutinduka namwicishije umugereka, mu kuwukabura nkura mu gitugu\nUsohoka yawukwijemo ibitenga, na we mukeba agitera umugeli,\nNa Rwantabo ni uko namugize.\nUmugaba muteye ubwuzu,\nAti: Murangamirangango, urampimbaje ngwino umbwire ibigwi.\nNti: Kuli Rugeyo nahagalitse umuhinza,\nNivugana umuheto wahiliwe n'ishya ubwo nambitse ingoma yacu.\nAti: Rwizihirangabo ubwo muteye kuli Ndago,\nKo induru yavuze ukitangiza guhurura, ni wowe wafatiliye Abahima?\nNti: Urabaze Nyilingango,\nIngundu nayigabizaga nyirayo agaragurika mu nkoro y'inka!\nAti: Ese Ndengabagahizi ko bawugwijeho amashinjo,\nUwambaliye ku cyenda gisa?\nNti: uwo kwa Murengezi yasagaga icumu,\nN'uwo nacuze inkumbi mu Busarasi;\nN'uwo nasigiranye mu misibo y'intere,\nN'ubwo duhomboye inteko nalishe.\nAti: Ndengabaganizi, uwambaliye ukuli,\nNi umulimo w'intwali abatigeze mu ntambara nibegame uwivugane.\nNywiregeye mu byano nizihira abagabe b'Inyarubuga,\nAbashakamba bandangamira nywusumisha\nBampitira mu ngororano, mvuga n'aho nabaye ingenzi\nNtawe ukingisha impaka,\nBazi ko Impangazamihigo yanterekeye gutsinda amahanga.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" }, { "story_id": 259, "story_title": "Amarangamutima", "story_text": "Dore re\nReka da\nYego ko\nUmva ga nawe\nShorishori girigiri\nHarya ngo nyirankabari\nKoko inkoni y'umwana ishira dondidondi\nKandi na sakwe sakwe igasenya urugo\nIcyo gihe hari amahuhwezi\nAkayaga kakaza ngo hwa\nN'ubwo ibintu bitari shyashya\nMu mazu menshi ibigage mu bibindi byarasamiraga ngo pfupfu\nKu mashyiga ibishyimbo mu nkono ngo togotogo\nUmuriro ubicaniriye ugurumana ngo guruguru\nByabirira ku bishirira biti pyi\n\nIbihu biza agataraganya ngo pwa\nN'ijoro ryituraho ngo ba\nAbantu bose baritsamura ngo tse\nHanyuma bose ngo ce\nIkiyaga cyinshi kirahuha ngo hu\nAmashami y'ibiti abyina sambwe\nAmashara mu rutoke ngo jagajaga\nImivumu n'imiyenzi ngo kakakaka\nInkuba mu bicu zirakubita imirabyo iti pforo\nImirindi y'imvura iti riririri\nItangira kunnyagannyaga\nIkomeza kugwa donyidonyi\nErega ibintu biba biradogereye.\n\nIntare ziratontoma\nImbwa zirakankama\nImpyisi zirahuma\nIsake iti gugugugu\nInkoko ziti kokokoko\nInuma mu biti ziraguguza ngo gugu\nIbikeri mu bishanga biragonga ngo go\nAmajeri mu matwi ngo jwi\nIbihunyira biti huhu\nNyirabazana iti aaa\nImisambi ngo huhamo\nInka ngo mbu\nIntama ngo ma\nIhene ngo me\nInjangwe ngo nyawu\nInzuki zisohoka mu mizinga ngo cukucuku\nUtunyoni mu biti n'imbeba mu myobo ngo jwi\nIsazi ziraduhira ngo du\n\nMuri iryo joro diridiri\nHirya no hino twumva induru ngo geregere\nInzogera ngo de\nIngoma ngo gigigigi\nAmasasu ngo papapapa\nUrusaku hose ngo ryogoryogo.\n\nTwumva imirundi ngo diridiri\nTurururu! turururu! turururu!\nAbandi nabo babibonye ngo pyo\nKibuno mpa amaguru! kibuno mpa amaguru!\nAmapikipiki y'abapolisi ngo tukutuku\nBaza bugubugu\nBose birukanka jugujugu\nBamwe bitura hasi ngo pi\nBasiganwa gusahura.\n\nIbibindi n'ibimuga mu nzu ngo bomboribombori\nN'ibintu byinshi birabomborekana\nIbindi byakwitura ku bindi ngo koco\nAmasahani yiyesa hasi ngo prararara\nIbitabo barabica ngo tatatata\nIbiceri mu masanduku ngo jegerijegeri\nIbiguye hasi ngo pararara\nNaho mu bibindi ngo dumburi\nUmutsima ku masahani ngo mati\nIbiryo babitera kono\nBahekenye ibijumba ngo muguci\nNk'inyana zonka ngo nugunugu\nCyangwa ihene zirya ibitovu ngo cugucicuguci\nCyangwa imbwa zinywa amazi ngo jaburijaburi\nBabirya bugubugu\nMaze babimira bunguri\nAho kunywa umutobe hama\nBanywa amata jereri\nBabyirohamo gutugutu\nMu muhogo ngo guruguru\nAmanutse mu mara ngo jorojoro\nNo mu kibuno ngo bwi\nAbana babyumvise ngo cwe\n\nIcyo kigabo cy'igipfu tiriri\nKitagira uburere na mba\nKirirwa gishinze daga\nCy'umubiri w'igikara tsiritsiri\nN'amenyo yera de\nAriko y'ishinya tukutuku\nW'igitima hubu\nKikaba nk'igisaza dindiri\nN'umutindi ntyontyo\nHamwe n'ikigabo cy'igicucu debedebe\nCy'amaso ntunu\nN'icyana cy'ikijibwe mbu\nKivuga dumbudumbu\nKinuka cucu\nCyahindutse cushu\nN'ibiragi bigira ngo gogagoga\nGitera abantu sentiri\nKiba kirarikoze pe.\n\nIbigore binnyatannyata\nIbibuno bigira ngo nnyati\nIngutiya ngo bugutibuguti\nAho byitumye ngo shwararara\nBishumura imbwa ngo hehehe\nIbyo zikubise ngo bwe\nZigakomeza kubwejagura\nAbasaza babashorera shishi itabona\nMuri iyo mbeho bagenda shishishi\nInshyi mu misaya ngo pa\nIminyafu mu mugongo ngo nyatu\nBakabakurura amatwi ngo noto\nInkoni mu bitugu ngo vutu\nAbandi gbabagwa gitumo no mu muhogo ngo gwi\nImpinja bazasa n'imipanga ngo pa\nIbyo bibondo babihonda n'ibibando ngo po\nIbyo mu nda ngo hubu\nAmaraso aramisha ngo dudududu\nAmarira y'utwo twana atangira gutemba shyashyari\nAmacumu yabacamo ngo pfumu\nAbo bagome bashya mushyotori\nMaze si ibyishimo ngo hihihihi\nBabarimbuye amashyi ngo kacikaci.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Imivugo" }, { "story_id": 260, "story_title": "Inkatazakurekera", "story_text": "Inkatazakurekera ya Rugombangogo\nNdi intwali yabyirukiye gutsinda, nsinganirwa nshaka kurwana\nUbwo duteye Abahunde, nywuhimbajemo intanage\nIntambara nyirema igihugu cy'umuhinza nakivogeye\nUmukinzi ampingutse imbere n'isuli,\nUmurego wera nywuforana ishema\nNywushyizemo ukuboko ntiwananira,\nNongeye kurega inkokora nkanga umulindi hasi, ndarekera.\nInkuba zesereza hejuru y'icondo, ikibatsi kiyicana mu rubega\nIntoki zifashe igifunga zirashya\nImisakura imucamo inkera, inkongi iravuga mu Gihengeri\nMu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe\nInkuku yali afite ihinduka umuyonga agera hasi yakongotse\nUmubili we uhinduka amakara n'aho aguye arakobana\nNk'ukubiswe n'iyo hejuru, abaho batinya kumukora,\nBati: Ubwo yanyagiwe n'Inkotanyi cyane,\nNimumureke mwe kumukurura ibisiga bimukembere aho.\nNa byo bimurara inkera, bimaze gusinda inkaba,\nByilirwa bisingiza uwantanagiye.\nImbungiramihigo sinahagararwa hagati nk'abatagira ishyaka,\nIshyamba ry'umwimirizi ndiremamo inkora.", "genre": null, "size": null, "demographic": null, "themes": "Ibyivugo" } ]