book_name string | chapter_number string | title string | text string |
|---|---|---|---|
Umugenzi | 1 | UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO | NANYURAGA mu butayu, ni bwo iyi si, mbona ahantu hari isenga, ndyamamo, ndasinzira, ndota inzozi. Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu ntoke, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo (Zaburi 38:4). mwitegereje mbona abumbuye icyo gitabo, aragisoma. Akigiso... |
Umugenzi | 2 | MUBWIRIZABUTUMWA | Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo cye, nk’uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka, nk’uko yagenjeje cya gihe kindi, ati: “Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?” (Ibyakozwe 16:30-31).Mbona akebaguza, nk’ushaka kwiruka. Maze arahagarara kuko atabashije kumenya aho ajya. Mbon... |
Umugenzi | 3 | ABATURANYI BA MUKRISTO | ABATURANYI b’uwo mugabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi akiruka bamwe baramuseka, abandi baramukangisha, abandi baramuhamagara ngo agaruke.Muri bo harimo babiri bagambiriye kumugarura bamuhase. Umwe muri bo yitwaga MUDAKURWAKWIJAMBO, undi yitwa NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha intera: ariko bo bajya i... |
Umugenzi | 4 | ISAYO GAHINDA GASAZE | Maze ndota yuko bamaze kuganira bagera batyo ku isayo irimo ibyondo byinshi, yari iringanije icyo kibaya. Nabo kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamaramo umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse wa m... |
Umugenzi | 5 | BWENGEBWISI | IBYO bikiri aho, Mukristo yagendaga wenyine, yitegura umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayirabiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI; yari atuye mu mudugudu witwa BWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n’uwo Mukristo yavuyemo. Uwo mugabo abonye Mukristo akeka uwo ari we: kuko ibyo kuva mu mudugudu kw... |
Umugenzi | 6 | IREMBO | Mukristo agenda yihuta, ntiyagira uwo bavugana mu nzira, kandi umubajije ijambo ntamusubize. Ahubwo agenda nk’uca ahabuzanywa, ntiyabasha kwibwira ko avuye mu kaga, ataragera mu nzira yaretse akumvira inama ya Bwengebwisi. Hashize umwanya agera ku irembo. Hejuru y’iryo rembo handitswe ngo, MUKOMANGE MURAKINGURIRWA (Mat... |
Umugenzi | 7 | MUSOBANUZI | Nuko Mukristo aragenda, agera ku nzu ya Musobanuzi,akomanga ku rugi kenshi. Bishyira kera ku rugi haza umuntu, aramubaza ati: “Ni nde?”Mukristo ati: Mutware, ndi umugenzi, nabwiwe n’inshuti ya nyiri iyi nzu, ngo nze hano mbone umumaro. None ndashaka kuvugana nawe.Nuko wa wundi asubirayo, ajya guhamagara nyiri inzu, naw... |
Umugenzi | 8 | UMUSARABA | MAZE ndota yuko inzira Mukristo yari akwiriye kunyuramo izitiwe impande zombi n’inkike yitwa GAKIZA (Yesaya 26:1). Mukristo akurikira iyo nzira, n’ubwo aremerewe agenda yiruka, ariko bimuruhije cyane, ku bw’umutwaro ahetse. Nuko ariruka, agera ahantu hazamuka ho hato, hejuru yaho hashinze umusaraba, kandi hepfo yaho az... |
Umugenzi | 9 | ABASINZIRIYE N’ABURIYE INKIKE | NDOTA agenda atyo, kugeza aho yagereye mu gikombe, abonamo abantu batatu basinziriye hirya y’inzira ho hato, bafunze iminyururu ku maguru. Umwe yitwaga MUSWA, undi yitwa BUTE, uwa gatatu yitwa RUHANGARA.Mukristo abonye baryamye batyo, ajya aho bari ngo ahari yabakangura, arabahamagara ati: “Yemwe abasinziriye, muhwanye... |
Umugenzi | 10 | UMUSOZI WITWA BIRUHANYA | BOSE baragenda, bagera munsi y’umusozi witwa BIRUHANYA, basangayo isoko. Aho hantu kuri iyo nzira ivuye kuri rya rembo hashamikiraho izindi nzira ebyiri: imwe izenguruka ibumoso, iyindi izenguruka iburyo. Inzira ifunganye iterera uwo musozi w’i Biruhanya. Mukristo ajya kuri iyo soko, anywaho, abona intege, maze atangir... |
Umugenzi | 11 | NYUMBANZIZA | Nuko acyiganyira atyo, yubura amaso, abona imbere ye inyumba y’igikundiro cyinshi yitwa NYUMBANZIZA, iri ku nzira. Nuko ndota yihuta ngo ahari yacumbikamo. Yicumye imbere ho hato, anyura mu nzira ifunganye cyane, akazu k’umukumirizi w’iyo nyumba kari imbere ye ho hato. Agenda akenguza cyane, abona intare ebyiri ku nzir... |
Umugenzi | 12 | IGIKOMBE CYITWA MUCISHABUGUFI | MURI ICYO gikombe Mucishabugufi, Mukristo ahabonera intambara ikomeye. Ataragera kure, abona dayimoni w’umwaku uteye ubwoba, aje amusanganira, witwa APOLUONI (Ibyahishuwe 9:11), risobanurwa ngo Umurimbuzi. Mukristo “abanza gutinya, yiburanya gusubirayo cyangwa gushikama. Maze yibuka yuko mu mugongo atifurebyeho ibyuma ... |
Umugenzi | 13 | IGIKOMBE CY’IGICUCU CY’URUPFU | Arangije icyo gikombe, agera ku kindi gihereranye nacyo, cyitwa IGIKOMBE CY’IGICUCU CY’URUPFU: kandi Mukristo nacyo yari akwiriye kukinyuramo kuko inzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru yagicagamo hagati. Icyo gikombe cyari igiswa rwose. Umuhanuzi Yeremiya yakivuze atya ati: “Ni ubutayu, igihugu cy’umutarwe n’imyobo, igih... |
Umugenzi | 14 | MWIZERWA | MUKRISTO akigenda, agera ku gasozi karundiwe kugira ngo abagenzi barebe ibiri imbere. Mukristo arakazamuka, Arebye imbere, abona MWIZERWA amuri imbere. Aramuhamagara ati: “Yewe, mugabo, ndinda tujyane”. Mwizerwa arakebuka, Mukristo arongera aramuhamagara ati: “Ndindira aho. Maze Mwizerwa aramusubiza ati: “Sindi buhagar... |
Umugenzi | 15 | MAGAMBO | NDOTA yuko bakigenda, Mwizerwa yarebye iruhande, abona umuntu witwaga MAGAMBO, abagenda uruhunge, kuko aho hantu inzira yari ngari, babashaga kugenda babangikanye. Yari umugabo muremure w’igikundiro, agituruka kure; wamwegera, igikundiro cye kikagabanuka ho hato.Mwizerwa aramubaza ati Urajya he? Urajya mu gihugu cyo mu... |
Umugenzi | 16 | URUREMBO RWIMBURAMUMARO | BAGIYE kuva muri ubwo butayu, Mwizerwa areba inyuma, abona ubakurikiye, aramumenya, abaza mugenzi we, ati: Uriya ni nde? Mukristo nawe areba inyuma, aramusubiza ati: Ni inshuti yanjye nziza Mubwirizabutumwa. Mwizerwa ati: Kandi ni iyanjye, kuko ari we wanyeretse inzira ijya kuri rya rembo. Abagezeho arabasuhuza ati: Ab... |
Umugenzi | 17 | MWISHAKIRINDAMU | Bataragera kure, bagera ku muntu ubari imbere witwaga MWISHAKIRINDAMU. Baramubaza bati: Urava he, ukajya he?Mwishakirindamu arabasubiza ati: Ndava mu mudugudu witwa NIKUNDIRIZE. Nkajya mu rurembo rwo mu ijuru. Ariko ntiyababwiye izina rye.Mukristo ati: Urava i Nikundirize! Mbese hariyo abanyangeso nziza?Mwishakirindamu... |
Umugenzi | 18 | DEMA NA MUKA LOTI N’URUZI RWIZA | Mukristo na Byiringiro bajya imbere, bagera mu kibaya cyiza cyitwa KWIYARA, banyuramo banezerewe cyane. Bakimara vuba, kuko atari kikini. Ahajya guhera, hari agasozi kitwa i NDAMU, karimo aho bacukura ifeza, bazicukura mu rwobo rurerure. Abandi bagenzi bateshuwe no kuhareba, kuko ifeza ziguma; maze begereye umunwa w’ur... |
Umugenzi | 19 | BWIHEBE | NDOTA yuko bamara akanya bagikikiye rwa ruzi. Maze inzira itandukana narwo, bagira agahinda kenshi, ariko ntibahangara kureka iyo nzira. Aho inzira iteshukira ku ruzi, yarimo amabuye menshi, kandi ibirenge byabo byari bihishijwe imputa n’urugendo. Nicyo cyatumye imitima yabo icogozwa cyane n’iyo nzira (Kubara 21:4); nu... |
Umugenzi | 20 | IMISOZI Y’IGIKUNDIRO | BAKOMEZA urugendo bajya ku MISOZI Y’IGIKUNDIRO, nyirayo ni umwami nyiri wa musozi w’i Biruhanya. Baterera iyo misozi, babona imirima n’ibigombe by’ibiti byera imbuto ziribwa, babona n’inzabibu n’amasoko. Baranywa, bariyuhagira, barya imbuto z’inzabibu, uko bashatse. Mu mpinga z’iyo misozi hari abungeri baragira intama ... |
End of preview. Expand in Data Studio
- Downloads last month
- 4