source
stringclasses
6 values
text
stringlengths
200
468k
fineweb2
Nyuma y'aho ashyize hanze album ye ya 4 yise "My destiny" Mani Martin yatumiwe mu iserukiramuco ryo muri Tanzaniya rizwi nka "Sauti za busara". Ni ku nshuro yaryo ya 10 ariko ni ubwa mbere rizaba ryitabiriwe n'umuhanzi ukomoka mu Rwanda. Iri serukiramuco rizabera mu kirwa acya Zanzibar muri Gashyantare 2013. Nk'uko yak...
fineweb2
Minisitiri w'Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakiriye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch, baganira ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu bikorwa biganisha ku iterambere n'ikoranabuhanga, ntibibe ku muco n'ururimi gusa. Yanamusabye ko abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bufaransa ba...
fineweb2
Rwanda I Rubavu- abaturage baturiye umugezi wa Sebeya barasabwa kwitwararika kugirango bataziteza inkangu yongeye gusaba abaturage baturiye umugezi wa Sebeya kutaba nyirabayazana w'inkangu no kwangiza ibidukikije. Minisitiri Kamanzi, yabibasabye ahereye kuburyo abaturage bakomeje ibikorwa byo gushaka umusenyi wo kubaki...
fineweb2
Hari imiyoboro myinshi ya enterineti, aho ushobora gushakira akazi mu karere utuyemo. N'ubwo iyo miyoboro ari myinshi kandi itandukanye, yose ifite amakuru y'ibanze yenda gusa. Imwe mu ma siti web yagufasha mw'ishaka ry'akazi ni: www. Akazi.net Muri iyi minsi biramenyerewe cyane gusaba akazi ku mirongo ya internet, nib...
fineweb2
Ku munsi w'imurikabikorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaturage bitabiriye bagaragaje ko bishimira uburyo bakirwa, n'abaganga b'inzobere bahari ariko ko ibikorwa by'ubuvuzi bigihenze cyane. Butera Alexis, Umuyobozi w'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko gutegura umunsi w'imurikabikorwa byari bigamije gufas...
fineweb2
U Rwanda rwahaye Umuryango w'Abibumbye umukoro wo gukemura ibibazo by'impunzi z'Abarundi kugirango ubutegetsi bw'u Burundi buhagarike kurushinja ibinyoma byo kuba rufasha abashaka guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu. Nyuma y'ukwezi bakora imyitozo,Team Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo yahaye amasezerano y'umwaka ...
fineweb2
Abakora Imirimo Nsimburagifungo Ifitiye Igihugu Akamaro (TIG) mu Kagari ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kwigira u Rwanda ruharanira kwamaze kugerwaho mu Butabera kubera Inkiko Gacaca zababuranishije. Abakora TIG bavuga ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2013 "Twibuke Jenoside yakore...
fineweb2
Mu kiganiro cyabimburiye ibindi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azagirana n'abanyamakuru mu mwaka wa 2013, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe hatangira umwaka wa 2013 ibyabaye mu mwaka wa 2012 hari amasomo menshi byasigiye u Rwanda ruzagenderaho. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagaragaje ko umwaka wa 2012 ...
fineweb2
Nyamasheke: Abashinzwe umutekano w'ibanze barasabwa kugira imyitwarire iboneye Abashinzwe umutekano w'ibanze bazwi nka "Local Defense" barasabwa kugira imyitwarire ikwiye kandi bakarushaho guhugukira umurimo wabo kugira ngo basohoze inshingano yabo. Ibi byasabwe na Colonel Rutikanga ukuriye Ingabo z'Igihugu mu turere t...
fineweb2
Nk'uko Ahmed Davutoglu Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Siriya abitangaza, igihugu cya Turikiya gikomeje gutabaza kivuga ko kitazongera kwakira impunzi z'Abanyasiriya ku butaka bwacyo nizimara kugera ku bihumbi ijana. Nubwo Turikiya ivuga ityo, kuri uyu wa Mbere imirwano yongeye kubura i Damas ndetse no mu gace ka A...
fineweb2
Umuhanzi Uwizeye Willy uri kubarizwa muri Amerika yasohoye indirimbo nshya "Niki imba ni Yesu ndani yangu Umuhanzi w'umurundi ukunzwe cyane muri kano gace Uwizeye Willy, wize School of Business Management akaba yarasengeraga kuri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i Bujumbura, akaba ariho yakuriye, ubu akaba ari...
fineweb2
Umusozi wa Kinyamakara uherereye mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye wahindutse Kibeho nshya. Abakristu batandukanye bajya kuhasengera batangaza ko uyu musozi ufite ibanga rikomeye kandi rishingiye ku kuba bahazana ibyifuzo byabo bagataha basubijwe. Kuzamuka umusozi wa Kinyamakara ni urugendo rw...
fineweb2
Mu mwiherero w'abagize Inteko Ishinga Amategeko ba Uganda uyobowe na Perezida Yoweli Museveni, bamwe bo mu ishyaka rye NRM bakomeje kumubwira ko imyaka irenga 27 amaze ayobora ihagije. Nk'uko BBC yabitangaje Barnabas Tinkasimire, umudepite mu ishyaka rya Perezida Museveni, yagize ati "Iyo umaze igihe kirekire ku butege...
fineweb2
Mu rwego rwo guha agaciro amakuru nyayo ajyanye n'isoko ry'umurimo, Leta irateganya gushyiraho uburyo buzatuma amakuru ku bijyanye n'isoko ry'umurimo ashobora kuboneka ku buryo bworoshye mu Rwanda. Ibi bizatuma gukora politiki zitandukanye ndetse na gahunda z'igenamigambi mu bijyanye n'umurimo ndetse no gukurikirana is...
fineweb2
Imvura nyinshi ivanzemo n'umuyaga w'inkundura yaguye mu mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013 mu bice hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali, ihitana abantu inangiza ibitari bicye. Kugeza ubu nubwo hatari hamenyekana umubare w'abahitanywe n'iyo mvura, cyangwa ingano y'ibintu byangiritse, mu duce dutandukan...
fineweb2
Nyuma y'uko abayobozi b'inzego z'imidugudu bagaragaje ko bagira ikibazo cyo gutelefona batanga amakuru ku nzego z'umutekano kubera kutagira amatelefone, bemerewe ko bitarenze ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2014 bazaba bose bamaze kugezwaho amatelefone ndetse bagahabwa na numero za code bahuriyeho n'abayobozi bakajya bahamaga...
fineweb2
Mumbabarire mpere ku nteruro wenda abenshi bumva ko atari yo yaherwaho, mvuga ngo RPF-Inkotanyi ishingwa u Rwanda rwari rwugarijwe n'ibibazo byinshi, birimo imiyoborere mibi ishingiye ku kazu n'icyenewabo, imibereho mibi ishingiye ku bujiji n'ubukene. U Rwanda rwari rwugarijwe n'icyorezo kitaboneka henshi, cyo guheza b...
fineweb2
Mu rwego rwo kwirinda no guhashya burundu indwara ya Ruvewole, mu Murenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo bari mu gikorwa cyo gukingira iyo ndwara ndetse n'iy'inkondo y'umura. Uretse izi nkingo zahawe abana Kuri uyu wa 13 Werurwe 2013, abagore batarengeje ibyumweru 6 bibarutse bahawe ibinini bya vitamin A. Umuyobozi w'...
fineweb2
Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga inyubako y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwishiginzi (RSSB) yari isigaye ikorerwamo n'abantu batandukanye, nyuma y'uko iki kigo kidakoze ibyo cyasabwaga ngo kihubake umuturirwa ujyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi. Iyi nzu yigeze gucumbikwamo na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za ...
fineweb2
Kabari: kuzigama igice cya 50 byabahesheje ibihumbi birenga 400 Ababyeyi bo mu mudugudu wa Kabari mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu bavuga ko nta faranga ritagira akamaro iyo rikoreshejwe neza, banenga abasesagura ibiceri babigaya ubucye. Ababyeyi bo mu mudugudu wa Kabari bavuga ko bihaye inshingano yo gufashany...
fineweb2
Lance Armstrong wabaye icyamamare mu mikino yo gusiganwa ku magare, yemereye Oprah Winfrey ko yakoresheje imiti yongera imbaraga mu gutsinda imikino y'isiganwa ku magare ya Tour de France. Amakuru ari kuvugwa ubu ni uko Armstrong ari kuganira n'ubuyobozi ku buryo azasubiza ikigo cyo muri Amerika gishinzwe iby'iposita a...
fineweb2
Nubwo impaka zakomeje kuba urusobe ku ruhare rwa Leta y'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakomeje kugenda havumburwa ibimenyetso byerekana ko yafashaga Leta yiyitaga iy'abatabazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyasohoye ibimenyetso bishya byavumbuwe, bis...
fineweb2
Chorale Hoziana yashyize ku mugaragaro album yayo vol 10 Ku itariki ya 17/02/2013 nibwo Chorale Hoziana yashyize ahagaragara album yayo vol 10 icyo gikorwa kikaba cyarabereye kuri CLA iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n'abantu benshi batandukanye kandi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu iyi albu...
fineweb2
Mu gihe ubu mu Rwanda impungenge ari zose ko haba hari umugambi muremure w'amahanga wo guhirika Leta ya Kigali niko nayo yatangiye imyiteguro yo kwirwanaho. Nubwo nubundi byari bimaze iminsi abategetsi ba Kigali bavuza akaruru,ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Pahuro Kagame bikwirakwiza ko hari intambara irimo gutut...
fineweb2
Uko amabere yaba ameze kose n'igituza yaba arimo cyose ngo abagabo barayakunda. Gusa haracyibazwa impamvu. Umusore wabashije kugira icyo atangariza urubuga rwitwa College Candy yavuze ko ngo amabere aguha ubushobozi bwo kugira akenge wiyungura iyo uyabonye. Akomeza avuga ko igitsina gore kirusha igitsina gabo kugira ru...
fineweb2
Ni mu mugoroba uhuza abanyamakuru, abanyapolitiki n'ibihangange by'i Hollywood bari bahuriyemo batagiye kuganira gusa ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe, ahubwo no kuganira bagaseka. Amakuru dukesha France 24 ni uko ari ku nshuro ya kane umugoroba uba ku ngoma ya Obama. Muri uyu mwaka hateganyijwe kubamo amatora, Pe...
fineweb2
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda harizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abapfakazi, umunsi washyizweho n'umuryango w'Abibumbye LONI mu Ukuboza 2010, ukizihizwa bwa mbere kuwa 23 Kamena umwaka ushize wa 2011. Uyu munsi wagenewe kuzajya wizihizwa buri mwaka kuwa 23 Kamena, mu Rwanda uzizihizwa muri icyi cyumweru, aho buri ...
fineweb2
Umuhanzi King James umenyerewe mu ndirimbo z'urukundo hano mu Rwanda, ndetse benshi biyumvamo cyane urubyiruko ngo yaba yisubiyeho ku cyemezo cyo kutazongera gukora indirimbo mbere y'ukwa Nyakanga kuva aho ashyiriye ahagaragara Album "umuvandimwe". Ruhumuriza James uzwi nka King James, ni umusore wamenyekanye cyane mu ...
fineweb2
Umugoroba wo ku itariki ya 5 Mata 2012, i Charleroi mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'abasilikare 10 b'Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994. Uwo muhango wari wateguwe n'Umuryango w'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda batuye mu mujyi w...
fineweb2
Aya magambo yatangajwe kuri uyu wa kane, tariki ya 04 /10/ 2012, n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste, mu biganiro byamuhuje n'abagize Forum y'Ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Rusizi, bikaba byabereye muri Centre de Pastoral Incuti i Kamembe. Ubwo yatan...
fineweb2
Lance Armstrong, icyamamare mu gusiganwa ku magare, ngo yaba yitegura gukorana ikiganiro na Oprah Winfrey kuri televiziyo ye, akiyemerera imbere y'imbaga ko yakoreshaga imiti imwongerera imbaraga mu bihe byose yagiye yegukana imidari muri Tour de France. Icyo kiganiro, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru the USA Today, k...
fineweb2
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Mexico, Felipe Calderon yanditse asaba Inteko Inshinga Amategeko guhindura izina ry'icyo gihugu kuko ahamya ko ritazwi neza mu bihugu byinshi byo ku Isi. Iki gihugu kiswe Leta Zunze Ubumwe za Mexico (The United States of Mexico) kuva cyakwivana mu bukoloni bwa Espagne mu 1824. Perezida ...
fineweb2
Ikipe ya Nigeria yatsinze biyoroheye umukino wa kimwe cya kabiri cy'irangiza mu marushanwa y'igikombe cya Afurika cya 2013, ubwo yatsindaga ibitego bine kuri kimwe. Ni umukino mu by'ukuri woroheye ikipe ya Nigeria, kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Nigeria yamaze gutsinda ibitego bine ku busa. Ikipe ya Mali ya...
fineweb2
Muri iyi minsi turavuga ku bisobanuro byo kuryama muri position imwe cyangwa iyindi. Bimenyesheje iki niba kugira ngo ubone ibitotsi bigusaba kuryama ugaramye kandi ugeretse akaguru ku kandi ? Abahanga bavuga ko akaguru k'ibumoso ari icyicaro cyo kugororoka, kakaba kanasobanura ukugira icyizere cy'ejo hazaza cg se ikiz...
fineweb2
Abacururiza mu isoko rya Kamabuye mu karere ka Bugesera batangaza ko isoko rishya ryubakwa rizaza ari igisubizo ku mwanda wari warabazengereje kandi rizazamura ubukungu. Abacuruzi bishimiye ibikorwaremezo bikomeje kubegerezwa, bemeza ko umuriro w'amashanyarazi babonye n'isoko rigiye kuzura bizabongerera iterambere kuko...
fineweb2
Igituntu ni indwara iterwa n'agakoko kitwa "tubercle bacilli". Bamwe muri twe baba bagafite bakagendana kakagenda gakura nyuma umuntu akazahazwa n'igituntu. Igituntu gikunze kwibasira imyanya y'ubuhumekero ndetse kikagera no mu bindi bice by'umubiri kuko gatwarwa mu mubiri nítembera ry'amaraso Ako gakoko kaboneka no mu...
fineweb2
Rwanda : Gusubira inyuma mu mihigo byarambabaje binamfata n'umwanya munini- Murayire Umuyobozi w'akarere ka kirehe Murayire Protais aratangaza ko nubwo basubiye inyuma mu mwanya ibikorwa bitasubiye inyuma, avuga ko iyo uhiga uri kumwe n'abandi kandi buri wese akoresha inzira ye hari ukoresha inzira imworoheye hakaba ha...
fineweb2
Kuri cyi Cyumweru ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abayobozi b'Ihuriro ry'Abanyamategeko bo mu bihugu bigize Umuryango w'Ibigugu bya Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko abona ibihugu aribyo byagombye kubanza kwishakamo ibisubizo by'ibibazo by'ubucamanza aho kwihutira kwitabaza abanyamahanga. Aba bayobozi b'iri huriro ...
fineweb2
Abategarugoli bo mu karere ka Gatsibo barishimira bimwe mu bikorwa by'iterambere bamaze kugeraho, aba bategarugoli bakaba banashimira ubuyobozi bw'Akarere cyane ku bw'uruhare bwagize mu guha ijambo abagore dore ko butahwemye gushakisha icyateza imbere aba bategarugoli. Ibi abategarugoli babigaragaje kuri uyu wa kabili ...
fineweb2
Nyuma yo kwereka igihandure abanyonzi bagenzi be mu cyiciro cya Muhanga - Huye ndetse na Rubavu - Kigali, akanahembwa na COGEBANQUE ku cyiciro cya Kigali - Muhanga ku kuba ari we warushije abandi guterera, Lill Daren ukinira ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo ni we wegukanye umwanya wa mbere muri Tour of Rwanda. Lill Da...
fineweb2
Gen. Salim Saleh gufasha RNC Amakuru agera ku kinyamakuru Rushyashya aturuka muri bamwe bakorana n'ishaka rya RNC rya Gen. Kayumba na Col. Karegeya , kandi yizewe, aremeza ko RNC irimo kwandika abasore benshi babanyarwanda mugihugu cya Uganda nyuma bakwoherezwa muri Congo banyuze ahitwa Beni bagana ahitwa Ituri . Ayo m...
fineweb2
Polisi yataye muri yombi umugore ukekwaho kwicisha icyuma musaza we mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ku wa 24 Ugushyingo 2012. Nk'uko Polisi yabitangaje nyuma y'iperereza uwo mugore witwa Mukashema Josiane akekwaho kwica musaza we bita Ndererimana Jean Baptiste, amuteye icyuma mu gituza, amuziza kumufungira umu...
fineweb2
Abakirisitu 15 bahitanywe n'igitero cyagabwe mu majyaruguru ya Nigeria, hafi y'agace kigaruriwe n'umutwe wa Boko Haram ku wa gatanu w'icyumweru dushoje. Umukuru w'igihugu cya Nigeria Godluck Jonathan ashinja Boko Haram ikunze kugaba ibitero ku nsengero, gushaka gushoza intambara ishingiye ku madini.
fineweb2
Umuhanzi Kamichi arateganya ko mu mwaka utaha wa 2013, atazongera gusohora indirimbo nyinshi nk'uko byari bisanzwe, ahubwo azaba agurisha umuzingo we "Ubumuntu", ariko ngo uwo azasangana indirimbo ziowuriho atabyemerewe azamuca amafaranga akeneye mu muziki we wose. Kamichi aganira na IGIHE yatangaje ko kubera ko amaze ...
fineweb2
Umunyarwandakazi witwa Natacha Butera, w'imyaka 20 wigaga muri Kaminuza ya Briar Cliff, mu gicuku cyo ku cyumweru yararashwe ariko ubuzima bwe ubu buhagaze neza. Butera yarashwe ku kuboko no mu gituza ahagana saa saba za nijoro mu nyubako ya Mac Behr's Bar. Uwagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, Soloman Harris, w'i...
fineweb2
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 23 Mutarama 2013 bwashyize ahagaragara igishushanyo mbonera cya Gahanga na Kimironko; ahazakorerwa ibikorwa bitandukanye ariko mbere yo kugira igikorwa kindi muri ibi bice umuturage akaba agomba kubanza kubaza icyo hateganyirijwe ababishinzwe bakumva niba hari aho gihuriye n'i...
fineweb2
Tengera Jennifer w'imyaka 39 y'amavuko wo mu Mudugudu wa Kayigiro, Akagali ka Gitengure ari mu maboko ya Polisi station ya Nyagatare guhera kuri uyu wa 17 Ugushyingo, nyuma y'aho mu ijoro ryo kuwa 15 abyariye umwana ngo ufite ubumuga kandi atagejeje n'igihe akazinduka amuta mu musarane. Abaturage bemeza ko impamvu yako...
fineweb2
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kenya, kuwa Kabiri yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bahise bagirana ibiganiro bishimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2013. Kuwa kabiri tariki 9 Mata, Perezida Kagame yagiye muri Kenya mu mu...
fineweb2
Porogaramu y'Ikoraniro ry'Abahamya ba Yehova 2016 Urupapuro rutumirira abantu kuza mu ikoraniro ry'iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2016 Turirimbire Yehova-Umuzika ucurangishijwe piano-Kuri CD Turirimbire Yehova-Umuzika n'amajwi y'abaririmbyi, CD ya 3 Turirimbire Yehova-Umuzika
fineweb2
Ishyirahamwe rigamije guteza imbere Siporo mu nzego z'imirimo, rirategura amarushanwa mu mikino inyuranye, biteganijwe ko azatangira ku wa 25 Mutarama 2013. Nk'uko bitangazwa na Busabizwa Parfait, Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije guteza imbere siporo mu nzego z'abikorera (ARPST) akaba n'umunyamabanga Mukuru w...
fineweb2
Ubwo hari abarwayi baturuka kure ya Kigali bari mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) batagira ubagemurira, hari abafite umutima w'ubugiraneza bitanga bakabitaho. Umukirisitu ufite resitora (restaurant) yitwa Ebenezeri muri Kigali yiyemeje kujya agemurira abarwayi bagera kuri 30 buri munsi. Mu nkuru dukesha O...
fineweb2
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwakiriye urukingo rurinda indwara y'impiswi mu bana bari munsi y'umwaka umwe n'igice w'amvuko. Uru rukingo rwaje ruturutse mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika . nk'uko Minisitiri w'Ubuzima Binagaho Agnes wari waje mu ikorwa cyo kwakira uru rukingo yabitangaje. Binag...
fineweb2
Mu nama ya 20 y'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasoje imirimo yayo i Addis Abeba Ethiopia, ku wa 28 Mutarama 2013, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika yose guhaguruka bigafasha Mali guhashya inyeshyamba ziteza umutekano muke mu Majyaruguru y'icyo gihugu. Perezida Kagame yagara...
fineweb2
Bamwe mu byamamare ku isi bazwi cyane kubera ibyo bagiye bakora, bavumbura, bandika n'ibindi, Umurusiyakazi ufite imyaka 41 y'amavuko, Svetlana Pankratova, yabaye icyamamare kubera amaguru maremare. Urubuga washingtong.com rugaragaza ko Svetlana Pankratova ubusanzwe ukora akazi k'ubutoza mu mukino wa basketball, areshy...
fineweb2
Ubuyobozi bw'Ikigo cy'igihugu ngenzuramikorere RURA, buratangaza ko imyiteguro yo kwandika SIM Card za telefoni igeze kure bukaboneraho no guhumuriza Abanyarwanda ko nta n'umwe uzacikanwa nk'uko biherutse kuba muri Kenya aho SIM card zirenga miliyoni zitigeze zandikwa. Ku murongo wa telefoni na Mutabazi Jean Baptiste u...
fineweb2
1. Amagambo ashize ivuga ! Kuri uyu wa mbere taliki ya 13/08/2012 i Kigali, Ambasaderi Stephan Rapp ushinzwe gukurikirana ibyaha by'intambara ku rwego mpuzamahanga muri ministeri y'ububanyi n'amahanga ya leta zunze ubumwe z'Amerika yashimangiye ko amagambo yavuzwe na The Guardian ari aye bwite uretse ko atavuze amazina...
fineweb2
Abacamanza bo mu nkiko z'ibanze bo mu Karere ka Muhanga, batangiye amahugurwa y'iminsi ibiri kuri uyu wa 28 Mutarama 2013 abera i Kigali ku gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu mu byemezo bafata ku kazi kabo ka buri munsi. Aya mahugurwa yateguwe n'ikigo gikurikirana ishyirwa mu bi...
fineweb2
Kuwa Kane tariki 17 Gicurasi 2012, MTN ibinyujije mu mushinga wayo MTN Foundation yahaye Ikigo cya Groupe Scolaire Gihundwe cyo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'i Burengerazuba mudasobwa 36 zifite n'umuyoboro wa internet. Umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyumba cya mudasobwa (computer laboratory) 36 mu Kigo cya Gihun...
fineweb2
Umwe mu baturage twaganiriye utarashatse ko izina rye ritangazwa, wo mu murenge wa Rugarama agira ati " Abayobozi bamwe, usanga hari aho baca amande abavanze imyaka. Ba goronome bamwe baca abaturage ibihumbi 30 atagira inyemezabwishyu batanze.â€Abaturage bagasaba ubuyobozi bw'Akarere guhagurukira ako karengane. Umuyobo...
fineweb2
I.Ubwishingizi bw'indwara I.2. Ni ukubera iki Umugore n'umugabo bakorera Leta cyangwa ikigo gishamikiye kuri Leta bose bakatwa umusanzu utangwa mu bwishingizi bw'indwara kandi umuntu umwe ashobora kuyatanga akaba yavuza umuryango wose? Ubwishingizi bw'indwara bushingiye ku bwisungane bw'abanyamuryango ba RSSB. Ubwo bwi...
fineweb2
Kuringaniza imbyaro ni inzira iboneye kugirango buri muntu abyare abo ashoboye kurera kandi ababyarire igihe abikenereye. Bityo bya bibazo byo kubyara utunguwe bikavaho. Hari uburyo bwinshi bwifashishwa muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro, kandi mu bigo nderabuzima byose byo mu gihugu, iyi gahunda urayihasanga. Hari ...
fineweb2
Mu karere ka Gisagara habarizwa abafite ubumuga bagera ku 5,658 batuye mu tugari 59 tugize aka Karere. Bavuga ko kuri ubu imiberereho yabo yahindutse ugeraranyije na mbere kuko nta muntu ukibanena, kandi ngo basigaye barayobotse gahunda zo kwiteza imbere. Cécile Nyirambarushimana utuye mu Murenge wa Kigembe, afite ubum...
fineweb2
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama nibwo Mutwara yandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge asezera ku mirimo ye. Hari abayobozi bajya basabwa kwegura ariko bakavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite. Abajijwe kuri iki kibazo Mutwara yagize ati"Ibaruwa nayanditse ejo kubera impamvu zanjye bwite.Nta kibazo mfitanye n'ubu...
fineweb2
Samsung yasohoye telefoni yo mu bwoko bwa Smartphone ya Galaxy S IV. Iyi terefone ifite uburyo bushya ikoresha, mu kugaragaza porogaramu ziyirimo ikoresheje ikirahuri cyayo " écran ". Amakuru dukesha imbuga zitandukanye z'ikoranabuhanga atangaza ko Sosiyeti ya Samsung itangaza koizi telefoni zitarajya ahagaragara ku mu...
fineweb2
Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), ryashyize ahagaraga amanota asoza umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye ku biga amasomo ajyanye n'uburezi. Atangaza aya manota ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013, Umuyobozi Mukuru wa KIE Prof. George K. Njoroge, yatangaje ko abanyeshuri bakoze i...
fineweb2
Ikinyamakuru The Boston Herald cyavuze ko Sasha, wakoresheje izina rye ryuzuye, Natasha, yaherekejwe n'abamurindira umutekano batandatu ajya mu kazi agomba gukora mu gihe cy'impeshyi, akazajya atanga amafunguro muri resitora iherereye ku kirwa cya Martha's Vineyard, muri Leta ya Massachusetts, Umujyi umuryango wa Obama...
fineweb2
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2016 nibwo Miss Kundwa Doriane ahagaruka i Kigali yerekeza muri Canada mu Mujyi wa Québec. Agiye kwiga mu ishami rya Administration muri Kaminuza ya Laval University iri i Québec. Kugeza ubu ba Nyampinga b'u Rwanda uretse uwa 2016, bose baba hanze y'u Rwanda. Miss Rwa...
fineweb2
Groove Awards Rwanda yafunguwe ku mugaragaro kuwa 4 Nzeri 2016 mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel, byitabiriwe n'abahanzi , amatsinda yo kuramya no guhimbaza , Korali ndetse n'abavugabutumwa baturutse mu matorero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2016 igira iti "Come as you a...
fineweb2
Hariho abantu babiri, umwe yari ikimuga undi ari impumyi; umunsi umwe bajya guca imyembe ahantu, impumyi ibwira igicumba iti" kuko ari wowe ubona, urira ujye uca ujugunye hasi, njye nzajya nyitoragura" Igicumba cyiba cyageze mu giti gica uwa mbere, uwa kabiri ngo baa, aho ari hejuru mu giti yaje kwikanga aragwa, icyaba...
fineweb2
Minisiteri zitandukanye zirimo iy'ubuhinzi n'ubworozi, iy'uburezi ibigo bizishamikiyeho byagaragaye mu byakoresheje nabi umutungo w'igihugu binyuze mu kuwusesagura no kuwunyereza mu buryo bunyuranye. Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2016,Umugenzuzi Mukuru w'Umutungo n'Imari bya Leta, Obadiah Biraro, yaganiraga n'...
fineweb2
Nubwo hari abakomeje kumubaza niba ashobora kuziyamamariza kuyobora indi manda bikagera n'aho bamwe mu baturage babimusaba ku mugaragaro yabasuye, Perezida Paul Kagame mu ruzinduko yashoje kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2013 mu Ntara y'Amajyepfo yasabye ababimubwira ko bategereza igihe cyabyo kikagera baka...
fineweb2
Polisi y'Igihugu mu karere ka Rwamagana, yataye muri yombi Hakizimana Jean Damascene imukekaho kwica umwana w'imyaka 12 ubwo yamusangaga atora inkwi mu rwuri rwe. Urubuga rwa Polisi ruratangaza ko ubwo Nzayisenga Fabrice yari yagiye gushaka inkwi mu ifamu ya Hakizimana nyir'isambu yamusanzemo atangira kumubwira nabi. N...
fineweb2
Umuvugizi akaba n'umunyamategeko w'iri huriro rigizwe n'imiryango ya sosiyete sivile 11, Lambert Nigarura, avuga ko itsinda riyobowe n'umuhuza mu biganiro by'Abarundi, Benjamin Mkapa, ryakigenga, nkuko The East African ibitangaza. Yagize ati "Mkapa agomba kugira umunyamabanga we muri ibi biganiro. Mfumukeko aturuka mu ...
fineweb2
Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa Yahoo! turarebera hamwe ibintu 6 umugabo aba atagomba kubwira umugore we nk'uko byashyizwe ahagaragara n'abashakashatsi. 1. Kumubwira ko inshuti ye y'umukobwa ari mwiza: N'iyo waba utarigeze utekereza kugirana umubano wihariye n'iyo nshuti ye; aha ikijya mbere ni uko umugore yumva uri...
fineweb2
Kugeza ubu, abaganga ntibaramenya ikibitera. Ubushakashatsi bwakozwe kuri abo bana, bwerekana ko bamwe bavukana ikibazo mu bwonko bijyaanye n'ihumeka iyo aryamye ndetse n'iyo abyutse. Abana bahitamwa n'izi mpfu, abenshi babanza kugira ibibazo by'ubuhumekero ndetse n'ibyigifu mbere y'uko bapfa. Ibi bishobora kuba ariyo ...
fineweb2
Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Budage aravuga ko uwari Minisitiri w'uburezi Annette Schavan yeguye ku mwanya we, nyuma yo gusanga igitabo yanditse gisoza amashuri ye, yaragikoroshejemo ibyo yari yateruye mu bindi bitabo by'abandi banditse. Iki gikorwa cyatahuwe na Kaminuza ya Duesseldorf's Heinrich Heine University, ny...
fineweb2
Benshi mu rubyiruko bakunze kwizihiza umunsi mukuru wa St Valentin bahana impano ku bakundana, bakanagira umwanya wo kuganira ku rukundo rwabo. Umuco wo gutendeka kuri bamwe byatumye bafata icyemezo cyo kutazaboneka ngo basangire uwo munsi n'abo bakundana. Muhoza utarashatse ko tugaragaza irindi zina rye, umwe mu rubyi...
fineweb2
Mu karere ka Gakenke haravugwa ko haba hari ubundi buvumo busengerwamo n'abakristo batari bacye baturutse imihanda yose,ni nyuma y'ahandi hantu henshi hagiye havugwa ko haba hasengerwa hatandukanye,gusa aha ho hafite umwihariko dore ko abahazi neza bavuga ko hahoze hakorerwa imihango ya kinyarwanda yo guterekera. Ubu b...
fineweb2
Umusirikare wambaye impuzankano y'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu birindiro by'ingabo z'u Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku ya 15 Kamena 2016. Capt. Nzabirinda Pascal uhagarariye ingabo ...
fineweb2
Abahanzi benshi muri iki gihe bakomeje guha intebe icyo twakwita "Ubunebwe" bwo gukora Live Music cyangwa se ukwicurangira akoresheje Guitar na Piano (Kimwe muri byo). Uyu munsi tubasha kubona uburyo bugayitse abahanzi basigaye baradukanye bwo kuririmba indirimbo zabo bagacomeka telefoni zabo ku mugozi ujya ku ndanguru...
fineweb2
Igice kinini cy'Ubuzima bwa Yesu/Yezu buzwi tubusanga muri Bibiliya.Uhereye mu byo abahanuzi bagiye bahanura, kugera ku buzima yabayeho we ubwe, kuva abyarwa na Mariya kugeza yicwa abambwe, akaza kuzuka agasubira mu ijuru. Hari ibindi bitabo bitandukanye byagiye bimuvugaho, ndetse bikanavuga ku bice by'ubuzima bwe buta...
fineweb2
Mu bana ibihumbi 16 bakurikira amasomo mu nkambi ya Mahama abagera ku 2500 ntibiga, abenshi bitwaza ururimi rw'Icyongereza rubagora kurwigamo bagahitamo kuva mu ishuri. Niyintunze Alexis umwe mu banyeshuri agira ati"Ibyerekeye amasomo biratugora kubere kwiga mu buryo tutamenyereye,i Burundi twigaga mu gifaransa ariko u...
fineweb2
Aba badepite baturutse mu Burayi baje kwigira ku Rwanda imiyoborere myiza iha umugore ijambo, bemeje ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu gukemura ikibazo cy'uburinganire. Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite , Mukabalisa Donatille avuga ko iyo abadepite nk'aba basuye u Rwanda bituma ba...
fineweb2
Jack B uzwi mu ndirimbo 'Mumparire' yagaragaje amakosa y'umugore we Dr Juru Gisele abinyujije kuri Facebook na Instagram aho yanditse ubutumwa bw'inkurikirane avuga ko 'amaze igihe kirekire yihangana ariko ko aho bigeze arambiwe gukomeza kurera abana wenyine afite uwo bashakanye'. Uyu muhanzi yandikanye umujinya mwinsh...
fineweb2
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2016, nibwo umusore wo mu murenge wa Byimana n'umukobwa wo mu murenge wa Mbuye yombi yo mu karere ka Ruhango, bagombaga gukora ubukwe ariko bwapfuye ku munota wa nyuma ku mpamvu kugeza ubu z'amayobera. Umusore witwa Ernest wo mu murenge wa Byimana, amaze igihe gito akorera mu murenge ...
fineweb2
Perezida Paul Kagame kuwa Gatanu yageze muri Kenya aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development) yatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama ikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016. Ku kibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta,...
fineweb2
Umukobwa wiga muri kaminuza ya Kabarak muri Kenya, yiyemereye ko nyuma yuko asambanyijwe atabishaka, akanduzwa SIDA, nawe amaze kwanduza abagabo barenga 324 ku bushake kubwo kwihorera. Umukobwa wiga muri kaminuza ya Kabarak iherereye i Nakuru muri Kenya, yiyemereye ko yanduje agakoko gatera SIDA, abagabo 324 ku bushake...
fineweb2
Dusome Luka 10:40-42 haravuga ngo:" Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n'imirimo myinshi yo kuzimana.Aho bigeze aramwegera aramubaza ati "Databuja, ntibikubabaje yuko mwene Data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha? Wongeye ugasoma muri Yohana 11:21 haravuga ngo: "Marita abwira Yesu ati :Databuja, iyaba wari hano...
fineweb2
Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Eugene Richard Gasana, yiyamye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Alain Nyamitwe, wongeye gushinja u Rwanda kuba inyuma y'imvururu ziri mu Burundi. Mu biganiro by'Akanama k'Umutekano ka Loni byo kuwa Kabiri byari bigamije kurebera hamwe uko umutekano wifashe mu karere k'Ibiya...
fineweb2
Yagize ati :"Zimwe muri izo nka zagize ibibazo birimo ubugumba, uburwayi n'ibindi. Iyo abazihawe bagezaga ibyo bibazo kuri abo bayobozi. Izirwaye barazibagishaga, ariko amafaranga bazivanyemo ntibayahe ba nyirazo cyangwa ngo babaguriremo izindi. CIP Hakizimana yakomeje agira ati :"Izagumbashye bazakaga abazihawe bakaba...
fineweb2
Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko ya Afurika Roger Nkodo Dang kuri uyu wa kane yasuye Perezida wa Sena y'u Rwanda, ashima intambwe y'u Rwanda mu kwemeza amwe mu basezerano agenga iyi inteko ndetse no kwihutisha imishinga y'ubumwe bwa Afurika Ni uruzinduko uyu muyobozi yagiriye mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Se...
fineweb2
Merve Buyuksarac wigeze kuba nyampinga wa Turukiya, yakatiwe gufungwa amezi 14 amaze guhamwa n'icyaha cyo gutuka perezida w'icyo gihugu, Recep Tayyip Erdogan. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo muvugo witwa "Master's Poem" utuka Perezida Erdogan ndetse ukagoreka indirimbo y'icyo gihugu. Miss Merve wabaye nyampinga wa Turukiy...
fineweb2
Ibyaha Mugambira ashinjwa bivugwa ko byakorerwaga muri iyi hoteli ye iri mu karere ka Karongi mu ntara y'Uburengerazuba Urukiko rw'ibanze rwa Bwishyurwa rwakatiye Mugambira Aphrodis ufite Hotel izwi nka "Golf Eden Rock" igifungo cy'agateganyo cy'iminsi 30 mu gihe iperereza ryimbitse rizakomeza gukorwa ku byaha ashinjwa...
fineweb2
Umukino usoza irushanwa ry'igikombe cy'Uburayi 2016 usize Portugal yegukanye igikombe nyuma yo gutsindira Ubufaransa mu rugo igitego 1-0. Ubufaransa bwahabwa mahirwe menshi yo kwegukana igikombe, bitewe nuko yitwaye mu yindi mikino ndetse no kuba yakiniraga iwayo. Portugal irinze igera ku mukino wa nyuma abenshi batayi...
fineweb2
Ubutegetsi mu Burundi burashinjwa kohereza abo kwica impunzi ziri mu Rwanda. Amakuru atugeraho ahamya yuko ubutegetsi mu Burundi bwohereza abantu bo kugirira nabi impunzi z'Abarundi zicumbikiwe hano mu Rwanda ariko benshi muri bo bakagenda bafatwa. Amakuru dukesha bamwe muri izo mpunzi avuga yuko abo Bujumbura yohereza...
fineweb2
Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi so wo mu ijuru aziko mubikwiriye byose" (Matayo 6:32) Iri jambo rifite imbaraga mu buzima bwanjye, kandi ni intwaro ikomeye watsindisha satani. Kubibwira satani, ninko kumubwira ngo " subira inyuma yanjye satani kuko papa wanjye arabizi" Imana ishimwe. Kuba abizi, nabyo bifite...
fineweb2
Muhammad Ali, icyamamare ku isi mu mukino w'iteramakofe, ku myaka ye 74 y'amavuko yapfuye azize indwara zo mu myanya y'ubuhumekero, akaba yaguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, akaba yaragejejwe muri ibi bitaro kuwa Kane w'iki Cyumweru. Amazina yiswe n'ababyeyi...
fineweb2
Imikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y'u Rwanda yabaye mu turere twa Burera, Nyabihu na Gisagara kuri uyu wa gatatu n'uwa kane, yatumye hafatwa magendu igizwe n'ibicuruzwa bitandukanye ndetse na litiro 3000 z'inzoga y'inkorano izwi ku izina rya Muriture, hafatwa kandi abantu 9 bafite aho bahuriye na biriya byafashwe....
fineweb2
Hari hashize umwaka nshakanye na Tamari, umwana wacu wa mbere akambakamba. Mba mbonye akazi keza njya kuba mu gipangu cy'umushinga nakoragamo ngomba kuba umuyobozi wawo. Muri icyo gipangu nta cyari kibuzemo, harimo abazamu, bo kuturinda n'umuyaya-umukobwa wakoraga imirimo yo mu rugo witwaga Yozefina. Ibyo ubwabyo nta k...
fineweb2
Abakrito batangiye kugaruka mu ngo zabo nyuma aho bahunze ibitero byagambwe mu ntangiriro z'uku kwezi n'imitwe y'itwaje intwaro igendera mu matwara akaze ya Kislamu. Ibitero byaguyemo abantu bagera ku 10. Habaruwe ndetse insengero 70 zatwitswe mu bihugu biherereye mu majyaruguru y'Afrika. Christianheadlines itangaza ko...