source
stringclasses
6 values
text
stringlengths
200
468k
fineweb2
Ifu y'ibihumyo ¼ kg ( ushobora kuyikorera wanika ibihumyo byamara kuma ukabisekura bikavamo ifu) Tungurusumu uduce 2 duseye Tunganya ibikoresho byose ubironge unabikate Shyira amavuta mu isafuriya ushorerane n'ibitunguru na poivron Bimaze gushyuha, amavuta amaze gushya wongeramo tungurusumu ziseye na persil Shyiramo in...
fineweb2
Musoni Fred na Murangwa Nelson bahoze bakinira Rayon Sports ntibakiyikiniye mu marushanwa yo kwibuka abahoze ari aba sportif bazize Jenoside yakorewe abatutsi bitewe n'ubushobozi buke bakaba barahisemo gukinira amakipe y'abakeba bayo nka APR VC na INATEK VC. Aba bakinnyi bakiniraga Rayon Sports VC umwaka ushize bakaza ...
fineweb2
Huye - Abanyeshuri, n'abarangije ayisumbuye uyu mwaka barihirwa n'Umuryango Imbuto Foundation kuko ari abahanga kandi baturuka mu miryango idafite ubushobozi bagera kuri 458 ubu bateraniye mu ihuriro mu rwunge rw'amashuri rwa Leta rwa Butare. Uyu munsi basabwe kurangwa n'ikinyabupfura mbere ya byose. Aba banyeshuri bag...
fineweb2
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, yateje impanuka ubwo yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yerekeza SONATUBES. Iyi mpanuka nta we yahitanye, ariko hangirikiyemo ibinyabiziga. Imbere y'isoko ahazwi ku izina rya Kicukiro Centre ni ho yabereye FUSO ikaba yamanutse yabuze feri nk'uko abayibonye babitubwiye. Yabanje kugonga ivatiri...
fineweb2
Gusezerana kw'abashakanye bifatwa nk'ikimenyetso cyo kubana neza nta wikanga undi kuko buri wese aba arengerwa n'itegeko. Nta mibare y'imiryango itasezerana ibana mu buryo butemewe n'amategeko yigeze igaragazwa, ariko hemezwa ko umubare w'abasaba gusezerana ugenda wiyongera. Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko abihut...
fineweb2
Abakuru b'ibihugu bya Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama rusange ya 27 y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, kuri uyu wa Gatandatu, habayeho umwiherero ku nkomoko y'imari uyu muryango ukoresha. Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kandi yakiriye abakuru b'ibihugu n'abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama. Uyu munsi kuya 17 N...
fineweb2
Mu mpera z'iki cyumweru dusoje tariki ya 29 na 30 Werurwe 2014, Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya kicukiro ku mudugudu wa Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana ku mirimo itangaje yabakoreye mu gihe kingana n'imyaka 17 bamaze batangiye umurimo w'Imana. Iki giterane korali Galeedi yagiteguye ku ...
fineweb2
Bugesera umuganda wakorewe mumudugudu wa Musagara mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata, hasibuwe umuhanda wa kirometero eshanu. Umuganda ku rwego rw'akarere ka Nyagatare wabereye mu mudugudu wa Musenyi akagari ka Rwimiyaga umurenge wa Rwimiyaga. Uwimanimpaye Jeanne d'Arc vice presidente w'inteko umutwe w'abadepite...
fineweb2
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016. Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi. Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n'igice z'ijoro ku ...
fineweb2
Ntekereza kwandika iyi nyandiko, nabanje kwibaza umwanya mwiza yasohokeraho, bityo bikampa kugena n'umwanya wo kuyandika. Nasanze byaba byiza bibaye mu gihe cya Pasika kuko aricyo muhanzi mvugamo akoresha apfobya jenoside. Kubona jenoside nk'inzira y'izuka? Ni inyandiko ngeneye abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe A...
fineweb2
Nk'uko itangazo ryshyizwe ahagaragara na Crystal Telecom ribivuga, Iza wari "Chief Corporate Officer" muri Crystal Ventures, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Telecom asimbuye Vincent Gatete uheruka kugirwa Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali. Iza Irame yari kuri uwo mwanya muri Crystal Ventures Ltd guh...
fineweb2
Ubuzima bwo mu si burangwa n'impinduka za hato na hato, ndetse iyo usomye Bibiliya usanga Umubwiriza avuga ko byose byahozeho, muyandi magambo no kubona ikintu gishya biragoye. Ibintu byose biriho ku isi birahinduka, bimwe birasaza, ibindi bigapfa, ibindi bigata agaciro, yewe na za mana bakora bakazisenga,zikajya zibas...
fineweb2
Nyuma y'aho Raffaella Fico wahoze ari umukunzi w'icyamamare muri Ruhago Mario Balotelli atangarije ko Baloteli yamutereranye mu bihe byo kubyara umwana bafitanye, Balotelli yatangaje ko yamaze gushaka abavoka ngo ahanagurweho icyasha yatewe n'uwari umukunzi we. Balotelli avuga ko atashimishijwe n'ibyatambutse mu kigani...
fineweb2
Ku wa kabiri, tariki 13 Nzeri 2005 Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bw'Ikiremwa Muntu mu Karere k'Ibiyaga Bigari, LDGL, yashyize ahagaragara raporo yayo ku burenganzira bw'ikiremwa muntu mu karere k'ibiyaga bigari. Iyo raporo ireba ibihugu bitatu iyo mpuzamiryango ikoreramo, ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubul...
fineweb2
Ibi bigiye kuba mu gihe amakimbirane ashingiye ku iyandishisha ry'ubutaka akomeje kwiyongera muri aka karere ka Musanze ahagiye gutangizwa iki gikorwa. Iki kigo cyari gisanzwe gikorera mu murenge wa Rwaza ho mu karere ka Musanze, cyabonye ibikorwa byacyo byaragize uruhare rugaragara mu gukemura amakimbirane y'imbibi z'...
fineweb2
Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe ya APR FC ntahuza n'akanama katoye abakinnyi 3 bagomba kuvamo uwitwaye neza kurusha abandi uyu mwaka kuko ngo abona Rwatubyaye akwiye kujyamo hakavamo Muhadjir. Akanama kashyizweho ngo gatore abakinnyi, abatoza, abasifuzi n'abafana bitwaye neza kamaze gushyira hanze 3 mur...
fineweb2
Inzu itunganya umuziki ya Kina Music yafashe umwanzuro wo gukura abahanzi bayo bari mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 ku cyo bise impamvu zihariye. Ishimwe Clement ntiyatangaje impamvu nyamukuru yatumye abahanzi babarizwa mu Kina Music bose basezeye muri Salax Awards 7 gusa yavuze ko ari impamvu z'umwihariko. Y...
fineweb2
Perezida wa Botswana Lieutenant-General Seretse Khama Ian Khama Umugabo w'imyaka 36 akaba n'umutekinisiye wa za mudasobwa yatawe muri yombi aho yari muri Gaborone, umujyi mukuru w'igihugu cya Botswana, kuri ubu akaba afunzwe by'agateganyo akurikiranyweho icyaha cyo guhindura ifoto ya Perezida w'iki gihugu akamwambika u...
fineweb2
Kuva ku ya karindwi Werurwe 2013, sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru icumbikiye umugore witwa Bayavuge Agnes n'umuhungu we Ntakiyimana Innocent bakurikiranyweho kwivugana Ntawukizwanuwe Jean de Dieu wari umugabo wa Bayavuge n'umubyeyi wa Ntakiyimana. Uyu mwana na nyina bo mu Kagar...
fineweb2
Muri Kenya, ikigo cya leta cyitwa "Institute of Certified Public Accountants" gishinzwe kugenzura icungamutungo kirasaba leta kwemeza ko ruswa yabaye icyiza mu gihugu. Iki kigo gisanga ariko urugamba rwo kurwanya ruswa atari urwa leta yonyine, ahubwo n'abaturage bakwiye kubishyiramo imbaraga, no kubaza abo batorera kub...
fineweb2
Kuri uyu wa gatatu, mu cyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umwami wa Maroc Mohammed VI uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano y'ubufatanye n'imikoranire 22 mu ishoramari, ubucuruzi, amabanki n'inganda, Politike, umutekano n'ibindi. Mu ...
fineweb2
Gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kuzamura imisoro ku myenda yambaweho izwi nka caguwa imaze iminsi itangiye gushyirwa mu bikorwa. Leta y'u Rwanda yakoze ibi igamije guca intege ibicuruzwa biva mu mahanga mu mugambi wo guhesha agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu. Ubwo yatangazaga ku mugaragaro ingengo y'imari 2016-2017, mi...
fineweb2
Mu gihe mu Rwanda bisanzwe bizwi ko umugabo ari we utanga inkwano kwa sebukwe, si ko ahantu hose biri kuko hari aho umukobwa ari we ugomba gutanga inkwano. Urugero ni mu gihugu cy'u Buhinde, aho umugabo aherutse gukeba izuru ry'umugore we amuziza ko umuryango we utigeze umuha inkwano. Umugore witwa Kamlesh Rathore w'im...
fineweb2
Minisitiri w'ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza James Wharton kuri uyu wa Gatatu yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aboneraho gusaba amahanga kwirinda amacakubiri no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kuba aho ariho hose ku isi. Nyuma gusobanurirwa amateka ya Jenoside ya...
fineweb2
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri miliyoni enye, bavutse hagati y'umwaka wa 1891 na 2001, bwagaragaje ko abagabo banywaga inzoga cyane kurusha abagore, bwanagaragaje kandi ko ari nabo bakunze kugerwaho n'ingaruka zo kunywa inzoga ugereranyije n'abagore. Inkuru dukesha BBC ivuga ko ubwo bushakashatsi bugarag...
fineweb2
Yohana 16:13-15- Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti 'Azenda ku byanjye abibabwire. Mu gihe nkomeje ...
fineweb2
P Square mu birori byo kwizihiza imyaka 25 RPF abasore Peter na Paul bagize itsinda rya P Square bakomoka mu gihugu cya Nigeria, bazaza mu Rwanda mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 Umuryango FPR-INKOTANYI umaze ushinzwe. Amakuru atugeraho atumenyesha ko abo basore babiri bamze kumenyekana muri Africa ndets...
fineweb2
Umusomyi w'imirasire.com yatwandikiye asaba ko abasomyi bagenzi be mumugira inama. Yagize ati nitwa Agnes Kampire, mbanje kubasuhuza basomyi dusangiye uru rubuga rutugezaho inama nziza cyane. Ni muri urwo dwego nifuje kubagezaho ikibazo kinkomereye ubu ku buryo nabuze uko mbigenza, ni mwe nagira mukangira inama y'icyo ...
fineweb2
Ubusambanyi mu makipe y'abagore bukunze ku vugwa hirya no hino ku isi mu mikino itandukanye ndetse n'amakipe atandukanye y'abagore atozwa cyangwa akayoborwa n'abagabo. Gusa akenshi biragorana kubyemeza kuko ari ibintu bibera mu bwihisho rimwe na rimwe ababikoze babyumvikanyeho cyangwa bibaye ku gahato. Kubimenya birago...
fineweb2
Abayobozi ba PAM bemeje ko nta gikozwe umubare w'abashonje ushobora kugera ku bihumbi 700 umwaka utaha. Bavuga kandi ko intara eshanu ziri mu majyaruguru no mu burasirazuba bw'igihugu arizo zibasiwe cyane n'icyo kibazo, aho abagera ku bihumbi 65 bamaze guhunga ingo zabo. Uhagarariye PAM mu Burundi, Charles Vincent, ejo...
fineweb2
Nshimiyimana avuga ko atsindiye aka kayabo nyuma yo kumva iyi poromosiyo kuri radiyo, maze akagerageza amahirwe ndetse bikaza kumuhira. Yagize ati "Njya gutangira gukina muri iyi poromosiyo, numvise kuri radio imwe mu zo mu Rwanda ko hari amahirwe Tigo yazanye yo kuba umuntu ashobora kuba miliyoneri aho uhamagara kuri ...
fineweb2
Urugaga rw'abaforomo n'ababyaza uyu munsi rwatoye abayobozi bashya basimbura abari bamaze imyaka itatu. Muri uru rugaga rwavuzweho ibibazo byinshi binyuranye, abatowe bavuze ko baje guhangana nabyo, harimo n'ubushobozi buke buri mu mwuga w'ubuforomo n'ububyaza. Muri uru rugaga havuzwemo ibibazo by'imisanzu yakwa abanya...
fineweb2
Banki y'Isi iravuga ko muri 2030 Miliyoni 43 zabaturage batuye Afurika bari bishoboye bashobora gusubira mu bukene kubera ingaruka z' ikibazo cy'ihindagurika ry'ikirere zibasiye uyu mugabane. Umuyobozi ushinzwe ihindagurika ry'ikirere muri Banki y'Isi James Close yabwiye abateraniye mu nama ya 8 yiga ku kugabanya ingar...
fineweb2
Umutwaro, Kuremererwa, guhangayika. Aya magambo yaba asobanura ukuntu umerewe? Niba ariko bimeze, ndagirango nkumenyeshe ko utari wenyine. Kandi Imana igufashije, ushobora guhindura uko ugaragara ndetse n'uko ubayeho. Nubwo ibyo byose birimo kukubaho, ushobora kugira ubuzima muri Kristo bwuzuye amahoro n'ibyishimo. Uyu...
fineweb2
Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.'' 1 Abakorinto 16:14 Intumwa Pawulo hano ntabwo atoranya ibyo dukora, ahubwo aravuga ko ibyo dukora byose dukwiye kubikorana urukundo. Pawulo ahamya ko ibyo umuntu yakora byose biramutse bidashingiye ku rukundo nta gaciro. Aragira ati ''Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngabu...
fineweb2
Uyu muhanzi avuga ko amaze kwandikira indirimbo zirenga 20 abahanzi bo mu Rwanda. Uwo mwuga ngo yawutangiye akiririmba mu itsinda ry'abaririmbyi yabarizwagamo rya The Brothers. Zimwe mu ndirimbo yanditse zigakundwa harimo Niko Nabaye ya Zizou Alpacino Ft All Stars, Fata Fata, Ku ndunduro ya Social Mula, Agatege ya Char...
fineweb2
Umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Bruce Melodie yashimishijwe n'uko yahuye na Mimi la Rose umwe mu bari bagize Orchestre Impala. Uyu muhanzi avuga ko kubona umuntu nk'uyu by'umwihariko ku bahanzi bakizamuka ari ikintu cyiza bashobora kwigiraho bakubaka izina ritazibagirana mu mitima y'abafana babo nk'uko Impala zaryu...
fineweb2
Tour du Rwanda irakomeje, Ruhumuriza Abraham ufte inararibonye arifuza kwitwara neza cyane muri etape ya kane isorezwa mu mujyi avukamo wa Huye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016, harakinwa agace ka kane k'isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016, iri kuba ku nshuro ya munani ...
fineweb2
Umukozi ushinzwe serivisi z' amategeko muri Minisiteri y' ubutabera, akaba n' umwe mu bunganira Leta mu nkiko igihe yarezwe cyangwa yareze, Theophile Mbonera, avuga ko harimo gutegurwa uburyo bushya bwo kwishyuza ababereyemo imyenda Leta babuze ubwishyu cyangwa abitwaza ko nta bushobozi bafite bakanga kwishyura. Mu kig...
fineweb2
Myugariro Tubane James ari mu bafashije Rayon sports gutwara igikombe cy'Amahoro 2016 ntiyongerewe amasezerano bituma ajya muri AS Kigali. Avuga ko abayoboziba Rayon sports bamwirengagije ntibamuha agaciro akwiye agahitamo kugenda. Rayon sports ni yo kipe yatsinzwe ibitego bike muri shampiyona y'umwaka ushize, 12. Umwe...
fineweb2
Nicyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe , ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi." (Gutegeka kwa kabiri 27: 10) Ni nde muntu wigeze ajya ku rugendo agatega moto cyangwa imodoka? Mbese iyo uteze ikinyabiziga ntureka ugutwaye akagena uburyo agutwara? Wakwifuza se nawe kuyobora ikinyab...
fineweb2
Igihugu cy'u Bwongereza, kibinyujije mu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza kiraburira abanyamuryango bawo kudahirahira ngo batemberere mu karere ka Rubavu gaherereye mu burengerazuba bw'u Rwanda , polisi ya Kagame yo ikavuga ko icyo cyemezo giharabika u Rwanda; nyamara ubwongereza sibwo buyobewe ko igihug...
fineweb2
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 1 Kanama 2016, habaye igitaramo cyakozwe n'abana biga mu ishuri ryisumbuye rya Muhabura ryo mu Karere ka Musanze, bafatanyije n'ababyeyi bakorera mu Kigo cyitwa Red Rocks. Muri iki gitaramo abakitabiriye beretswe bimwe mu byarangaga umuco w'abakurambere birimo, uburyo bambaraga, u...
fineweb2
Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, yuko mfite agahinda kenshi n'umubabaro udatuza mu mutima wanjye -Abaroma 9:1-2 Tubana n'abantu benshi batandukanye mu ngeso no mu myumvire. Kubera abantu baba bakora; bahurira ahantu ndetse n'abantu batandukanye. Ni gake cyane usang...
fineweb2
Igishya muri iki gitabo n'impamvu cyanditswe Nyuma ya jenoside nabaye Ministiri w'itangazamakuru. Icyo gihe cyri gikomeye cyane ku buryo ibibazo twagize muri guverinoma ubwabyo byari bikwiye igitabo. Abantu ntabwo basobanukiwe ukuntu nyuma y'amezi make guverinoma igiyeho Twagiramungu washinjwaga gushyigikira cyane FPR ...
fineweb2
Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda, Nitwa Jean Marie Vianney MINANI, ndi umuvukagihugu w'u Rwanda ubu nkaba narahungiye mu gihugu cy'Ubudage bitewe n'ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda rwacu. Maze iminsi nifuza kugira icyo mbwira abanyarwanda, nkagisha umutima inama inzira nakoresha ngo mbagereho tujye inama. Bumwe mu bu...
fineweb2
Francisko Saveri yavukiye mu gihugu cya Espanye. Amashuri yayarangirije muri Kaminuza y'i Parisi mu Bufaransa, ahavana impamyabushobozi ihanitse muri Filozofiya. Nyuma yabaye umwarimu muri iyo Kaminuza ; ahamererwa neza, iby'isi biramuhira. Nyuma ariko Imana yashatse kumutoraho Intumwa yayo, maze ku bw'ububasha bwayo a...
fineweb2
Kuri Sitade ya Kigali ku isaha ya 15h : 30' hategerejwe umukino uza guhuza ikipe ya Rayon sport bakunze kwita iya rubanda n'ikipe y'umujyi wa Kigali ( AS Kigali). Ku ruhande rwa Rayon Sport iraza kuba ifite bamwe mu bakinnyi bayo itari ifite ubwo yerekezaga i Rusizi ikaza kuhanganyiriza n'ikipe ya Espoir. Biravugwa ko ...
fineweb2
Inama mpuzamahanga k'uburezi bwa za kaminuza n'amashuri makuru iriko ibera i Kigali mu Rwanda. Iyo nama igamije kongerera ubushobozi abaturage na za kaminuza z'Afrika, kugira ngo bashobore guhatana mu iterambere Iyo nama iteraniyemo impuguke zitandukanye zigera kuri 200, ziganjemo abayobozi ba za kaminuza zo mu bihugu ...
fineweb2
Umuhanzi Gaël Faye na Nirere Shanel basanzwe bakorera umuziki mu Bufaransa bagiye guhurira mu gitaramo kimwe mu ruhererekane rw'ibyakozwe muri Isaano Festival umwaka wa 2016. Gaël Faye agiye kuririmba muri Isaano Festival nyuma y'ikindi gitaramo aherutse gukorera mu Mujyi wa Addis-Abeba mu iserukiramuco rikomeye rya 'S...
fineweb2
Inteko y'igihugu iharanira Repubulika CNR-Intwari irashima amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi kirimbuzi buri mu Rwanda kubera intambwe imaze guterwa mu cyerekezo mboneragihugu cyo gushyigikira FDRL mu rugamba rwo gutabara no kubohora abanyarwanda. Hashize imyaka irenga irindwi CNR-intwari igeregeza kwumvikanisha hose...
fineweb2
Deo Imanirakarama ni umusore w'imyaka 26 y'amavuko ubarizwa muri ADEPR SEGEM i Gikondo ariko akaba avuka i Gisenyi. Indirimbo ye ya mbere yise 'Arabikora' yakozwe na Pastor P, yuje ubutumwa n'ubuhanga bigaragaza ko aramutse abishikamyemo ashobora kugera kure na cyane ko avuga ko Imana ari yo yamushyize ku mutima Hip Ho...
fineweb2
Abakorera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, bavuga ko ubuto bw'ikibuga cy'indege ari imbogamizi ikomeye cyane ku bantu bahakorera ndetse n'abaza mu Rwanda. Ikibuga cy'indege cya Kanombe ni cyo kibuga gikuru u Rwanda rufite. Ngo cyubatswe gifite ubushobozi bwo kwakira indege eshatu nini, ariko ubu byarahindu...
fineweb2
Mu rwego rwo guhuza ikipe n'abakunzi bayo, ku bufatanye na Global Sports Services ikomeje gahunda yo guha amahirwe abifuza kuraguza umutwe. Ni muri urwo rwego umuntu uzaba uwa mbere mu kuvuga uko umukino wa Etincelles uzagenda (ikipe izatsinda, umubare w'ibitego amakipe azatsindana, abakinnyi bazabitsinda) azegukana it...
fineweb2
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry'Amerika, kuwa 11 Mutarama 2007, Minisititri w'ubutabera, Bwana Karugarama Tharcisse, yadutangarije ko kuba ikigo cyo mu Bufaransa gishinzwe impunzi n'abimukira cyanze guha icyemezo cy'ubuhunzi Agathe Kanziga, umugore w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari iki...
fineweb2
Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface ukorera umurimo w'Imana mu itorero ry'Inkuru nziza riherereye mu mujyi wa Kigali hagati, atangaza ko mu buzima bw'umuhamagaro we wo kuvuga ubutumwa bwiza atakwicara ngo yifuze kumera nk'umuntu runaka. Ahubwo avuga ko mu buzima bwe aba yumva yakegera Imana mu buzima be bwose. Ibi ni ...
fineweb2
Profesa Pacifique MALONGA, Umunyarwanda usanzwe uzwiho kwigisha igiswahili ku maradiyo na televiziyo mu Rwanda yahawe umudali mu birori byo guteza imbere igiswahili. Mu nama n'ibirori ngarukamwaka ya "TUZO ZA WASTA" ibera muri Kenya / Ngong-Matasia mu kigo cya Wasta kiyobowe na Mwalimu Wallah Bin Wallah, bita "Doyen" w...
fineweb2
Fata amavuta uyashyire mu isafuriya ashyuhe, ushyiremo intoryi wakasemo uduce tubiri utazihase. Zimaze gufata irange zishyire ku ruhande Muri iyo safuriya karangamo igitunguru , nigifata irange ushyiremo inyanya nizishya ushyiremo igice cya sauce tomate uvange akanya gato Shyiramo amazi nitangira kubira ushyiremo za nt...
fineweb2
Byabereye mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe mu Marere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2016. Umugabo we Etienne Usabyimbabazi wagaragaza ingufu nke, mu magambo make yashimiye abagore bashamikiye kuri RPF Inkotanyi n'inama y'igihugu y'abagore bibutse umuryango we abasabira umugisha ku Mana. Ya...
fineweb2
Byatangajwe ubwo umushinga "Water For People" ufatanyine n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi bafunguraga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uwo muyoboro w'amazi uzaba ufite ibilometero 21, tariki ya 03 Ugushyingo 2017. Eleanor Ellen, Umuyobozi w'umushinga "Water For People" ku Isi, watanze inkunga yo kubaka uwo muyoboro w...
fineweb2
kubera akarengane bagaragaje ko bagiriwe mu icibwa ryazo, iya kabiri ni amananiza ashingiye ku manyanga yagaragaye ku baregera imitungo batigeze bagira; abaregeraga imitungo itari iyabo, hakaba ndetse n'abiyoberanyaga bagakora nk'abakomisiyoneri. Hari n'abagiye babivangamo ama r a n g amu t ima n d e t s e n'iterabwoba...
fineweb2
Mutabazi Theodore, Umuyobozi mukuru ushinzwe imiryango ya sosiyete sivile n'amashyaka ya politiki muri RGB, avuga ko imiyoborere myiza ari ituma umuturage agira uruhare mu bimukorerwa kandi akanabigenzura. Yagize ati "Ingengo y'imari mu gihugu ni nk'umwuka umuntu ahumeka, udafite ingengo y'imari igihugu ntabwo cyabaho....
fineweb2
Abahoze ari abayobozi b'uterere twose two mu Rwanda, abari babungirije ndetse n'abandi bakozi b'ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu bagiye kongera gusubira ku ntebe y'ishuri aho baziga ibijyanye n'imiyoborere myiza. Abahoze ari abayobozi b'Ubuterere bazajya kwiga muri Ishuri rikuru ry'imiyoborere ...
fineweb2
Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari agiye ku kazi. Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d'Arc yahamirije Makuruki ko Mucyo yitabye Imana ageze kwa muganga, nyuma yo kuza ku kazi akikubita hasi azamuka escalier. Honarable Gakuba ati:"Yego nibyo Honorable Mucyo Jean De Dieu...
fineweb2
U Burusiya: Umugabo yafashe icyemezo cyo gufungirwa abandi akishyurwa Umugabo witwa Abram Rug ukomoka mu gihugu cy'u Burusiya yatanze itangazo yisaba buri wese wakatiwe gufungwa ariko akaba adashaka kujya muri gereza ko bakumvikana akamufungirwa ariko nawe akamuha amafaranga. Muri iri tangazo uyu mugabo avuga ko yemera...
fineweb2
Ku birometero 152, 9 uva i Huye ugana i Karongi, mu misozi n'amakorosi byinshi, Umunya-Canada Bruno Langlois w'imyaka 31 ni we wegukanye icyiciro cya Kane cy'isiganwa ry'amagare rya Tour of Rwanda 2012. Nyuma yo gutoroka abandi ubwo abasiganwa bari bageze i Nyanza, Bruno Langlois n'Umunya-Eritrea, Merhawi Kudus w'imyak...
fineweb2
Mukandutiye Drocella uri mu kigero cy'imyaka 55, nyuma y'uko abo murugo rwe bamutegereje nti bamubone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2013, umurambo we waje kuboneka mu Mugenzi wa Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze. Munyanziza Anataila, avuga ko ubwo yarimo ahinga hafi y'umugezi wa Rwebe...
fineweb2
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza ryahurije hamwe abakobwa 120 bo ku migabane itandukanye. Miss Mutesi Jolly yageze mu Mujyi wa Washington ahari kubera irushanwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Ku munsi wa mbere w'irushanwa habaye igikorwa cyo kumenyana kw'abako...
fineweb2
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 02 Mata 2015 nibwo kaminuza ya Kenya yitwa "University College Garissa" yagabweho igitero n'ibyihebe bigera kuri 5 byo mu mutwe wa Al Shabab biturutse mu gihugu cya Somaliya. Abanyeshuri batazwi umubare bafashwe bugwate n'ibyo byihebe umunsi wose, mu masaha ya saa tatu z'ijoro ...
fineweb2
Aya masezerano yasinywe kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016 mu ruzinduko rw'iminsi itatu umwami wa Maroc ari kugirira mu Rwanda, ni umwe mu musaruro w'ibiganiro ibihugu byombi byagiranye ubwo Perezida Kagame yasuraga iki gihugu muri Kamena uyu mwaka. Imwe mu miti izajya ikorwa n'urwo ruganda ruzubakwa mu Rwanda harimo ...
fineweb2
Tuganira n'uyu muhanzi, mbere ya byose yatubwiye inkomoko y'izina akoresha mu buhanzi bwe. Uyu musore ubusanzwe amazina ye ni Mugema Dieudonné, akaba ari na ryo yashyize mu mpine rihinduka MD. MD yatangiye ubuhanzi mu w'2011, ariko akaba yaratangiriye muri muzika itari iyo guhimbaza Imana (secular), akora injyana ya Hi...
fineweb2
1. Amasomo y'iki cyumweru cya 2 cya Pasika aradusaba kuzirikana ku ngingo ebyiri z'ingenzi: Urukundo n'ukwemera. Ni ingingo zikomeye mu kwemera kwacu, zikaba ari nk'iyenyenyeri yo murukerera itumurikira ikadukura mu mwijima, cyangwa se inyenyeri y'umugoroba iduherekeza igihe twinjiye mu mwijima, ikatumurikira ngo twoye...
fineweb2
Icyamamare Nneka azafasha Keziah Jones mu gitaramo azakorera i Kigali Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Keziah Jones ategerejwe mu gitaramo gikomeye azakorera mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016, azafatanya na mugenzi we w'ikirangirire Nneka. Umuririmbyi Olufemi Sanyaolu [Keziah Jones] umaze ...
fineweb2
Kuva mu mpera z'umwaka ushize, aho umutamena wa Perezida Kagame wubatswe mu mujyi wa Kigali ahahoze gari rusange, wakuzura, abari basanzwe bafite amazu mu mujyi wa Kigali batangiye kurira ayo kwarika kubera ko umujyi wa Kigali wahise usohora amabwiriza mashya ku bijyanye n'imikoreshereze y'amazu yo mu murwa mukuru. Utu...
fineweb2
Kigali, tariki 6 Ukuboza 2004 Impunzi ziracyakomeza kwambuka umupaka ziva mu majyaruguru ya Kongo zerekeza inzira y'u Rwanda. Impamvu zo ubwabo zivugira ngo ni umutekano muke n'urugomo rukomeje gukorerwa Abatutsi b'Abanyekongo. Mu nkambi ya Nkamira niho ubu ziri gucumbikirwa. Iyo nkambi bamwe muri bo barokokeyemo, ubu ...
fineweb2
Rwanda Nyamagabe: Ba bihemu bambuye ibigo by'imari miliyoni 150. Leta yashyizeho amabwiriza yo kwishyuza ba bihemu. Ibigo by'imari iciriritse bikorera mu karere ka Nyamagebe bimaze kwamburwa n'abambuzi bazwi ku izina rya "bihemu" amafaranga agera kuri miliyoni 150 z'amanyarwanda. Komisiyo ishinzwe guhsyira mu bikorwa g...
fineweb2
Rwanda : Sacco Twungurane imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 30 n'ibihumbi 970 Kimwe n'ahandi mu Rwanda umurenge wa Nyamugari ufite umurenge SACCO ukaba uzwi izina rya SACCO Twungurane, ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 2009 kugeza ubu bafite abanyamuryango 3907. Nkuko umucungamari w'uyu murenge sacco Uwas...
fineweb2
Iki kibazo bavuga ko kitamaze iminsi myinshi ndetse bagashimangira ko kigaragaye nyuma y'uko muri ako Karere ka Ruhango batuyemo kari kazwiho kugira ifu nyinshi kandi nziza kabonetsemo indwara y'imyumbati. Nyuma y'aho iyi ndwara yibasiye ako Karere hari bamwe mu bacuruzi bahise batangira kujya kuzana imyumbati muri Tan...
fineweb2
Itorero Elim Community Church rikorera mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo , mu kagari ka Rwezamenyo rikomeje kubura bamwe mu barisengeragamo , barimo n ' abari abayobozi barishinja guha ikaze Abavugabutumwa bafite imiziro . Bamwe muri abo haravugwamo umuhanzi akaba n 'umuvugabutumwa Eddy Kamoso bashinja g...
fineweb2
Ambasaderi mushya w'u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man, yatangaje ko Guverinoma y'igihugu cye izakomeza ubufatanye n'u Rwanda. Yavuze ko u Buholandi, buzafasha ikigo Isange one stop center mu bijyanye no guha ubufasha mu by'ubuvuzi ndetse no mu by'ubutabera abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ambasaderi F...
fineweb2
Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati '' Muzageza ryari guhera mu rungabangabo? Niba muziko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bayali abe ari we mukurikira.'' 1Abami 18:21 Aha Eliya yabazaga Abisirayeli abasaba gukuraho urujijo, bakamesa kamwe wa mugani w'abanyarwanda. Ntabwo yabategetse ibyo bagomb...
fineweb2
Tariki 27 Gicurasi 2016, nibwo yavuye mu Burasirazuba bwa Congo ahitwa Bweru ya Mweso muri Masisi. Avuga ko yitandukanyije na FDLR yatangiranye nayo, kandi yari imyaka 41 mu gisirikare. Kayibanda avuga ko yari arambiwe imibereho y'ishyamba kandi mu gihugu ari amahoro. Avuga ko yari yaratinze kumenya amakuru y'ibibera m...
fineweb2
Rev. Mpho Tutu-Van Furth, umukobwa wa Musenyeri Desmond Tutu yirukanwe ku bupasiteri mu itorero rya Angilikani muri Afurika y'Epfo kubera gushyingiranwa n'umugore mugenzi we. Uyu mugore wiyita umugabo wa Prof. Marceline van Furth yavuze ko idini rye rya Angilikani ryamwokeje igitutu ngo yegure ku mirimo y'itorero nyuma...
fineweb2
Umugabo w'icyitegererezo muri cinema zo mugihu cy'ubuhinde Om Puri (Indian cinema) wari ubimazemo imyaka 40 yitabye Imana kumyaka 66 azize urupfu rutunguranye rw'umutima I Mumbai. Uyu mukinnyi w'amafirime benshi dukunze kwita ibihinde uzwi cyane n'abarebyi b'izi film, yapfiriye aho yabaga I Mombai, iwabo w'abakinnyi ba...
fineweb2
Nsengiyumva Fulgence uherutse kurahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi yavuze ko yari afitanye Gahunda na Nyandwi Desire mu mpera z'iki cyumweru gishize aho bari guhura akamwigisha uko umuntu yitwara mu nama y'Abaminisitiri. Ibi Nsengiyumva yabitangarije muri Kiliziya Regina Pacis I R...
fineweb2
Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma yo gukorana indirimbo na Bruce Melody bayita 'Hallo'. Afite izindi ndirimbo zakunzwe muri Uganda zirimo Its not about money, Got no money, Double Trouble n'izindi. Mu mpera z'icyumweru gishize Mutoni Fille yagiranye ibibazo n'umukunzi we Edwin Katamba[Mc Kats] ubwo bari b...
fineweb2
Iyo koperative yari ifite amashami mu mirenge ine y'Akarere ka Rwamagana, ikaba yarahuye n'igihombo cyatewe n'inyerezwa ry'umutungo bikozwe na bamwe mu bayiyoboraga. Bitangira, abanyamuryango ngo bajyaga kubitsa amafaranga bigakunda, ariko bajya kuyabikuza bakabwirwa ko bidashoboka. Ntezimana Malick, utwara abagenzi ku...
fineweb2
Mu nama ya komite nyobozi y'umuryango INUMA Y'AMAHORO yateranye bwa mbere nyuma yo gutabaruka kwa Rev. Pastor Eustache KARANGWA, uyu muryango watanze ubutumwa bw'akababaro no gufata mu mugongo umuryango n'incuti ze. Ubutumwa uyu muryango wagejeje ku UBUGINGO.COM bukaba buteye ku buryo bukurikira: Umuryango INUMA Y'AMAH...
fineweb2
Ubwo yasozaga amahugurwa y'iminsi ibiri agenewe abana bafashwa na Imbuto Foundation, Umuyobozi mukuru w'uyu mushinga, Madame Ndejuru Radegonde, yasabye abana b'abakobwa bagize amahirwe yo kwiga, gukomeza kwitwara neza no kubera abandi urugero, kugira ngo bizabafashe kuvamo abanyarwandakazi bafitiye igihugu n'imiryango ...
fineweb2
Minisitiri Kaboneka wayoboye uyu muhango w'ihererekanyabubasha, wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016, mu Karere ka Musanze, yagarutse ku byiza byinshi iyi ntara yagezeho nyuma y'intambara n'umutekano muke waharangagwa mu myaka ishize, harimo iterambere ry'imihanda, amahoteli, amashuri n'amavuriro, abasaba no kurandura u...
fineweb2
Mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2012, i Abidjan muri cote d'Ivoire abantu bagera kuri 60 bapfuye naho abarenga 50 barakomereka mu mubyigano wo kwishimira ko bagiye kwinjira mu mwaka mushya wa 2013. Ibiro ntaramakuru by'Abafaranga AFP byatangaje iyi nkuru bivuga ko abapfuye n'abakomeretse bakandagiwe n'imbaga y'abinjiraga...
fineweb2
Kuva ku wa gatanu w'icyumweru gishize umuyobozi mukuru wa FBI, James Comey, atangaje ko hari ubutumwa bushya bwavumbuwe bufite aho buhuriye na Hillary Clinton muri mudasobwa ya Reid Weiner, wahoze ari umugabo wa Huma Abedin, usanzwe ukorana bya hafi na Clinton, aba-democrates barangajwe imbere na Harry Reid, batangaje ...
fineweb2
Kuri uyu wa 10 Kanama 2016, Jeannette Kagame Nyiramongi, umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 54 amaze avutse. Jeannette Kagame Nyiramongi umufasha wa Perezida Paul Kagame yavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962. Jeannette Kagame yavukiye mu Rwanda ariko kubera amateka mabi...
fineweb2
Yesu ashimwe benedata, mu gihe twitegura kwinjira mu bihe by'iminsi mikuru tunizihiza Noheli reka dusangire iri jambo ry'Imana nahaye umutwe ugira uti '' Kwizihiza Noheli nyako''. Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo. Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanwel...
fineweb2
Uko igihe cyo kwegereza amatora mu Burundi kigenda gishira, niko ubushyamirane muri icyo gihugu hagati y'abaturage n'amashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza kimwe n'abamushyigikiye bugenda bwiyongera. Mu Rwanda hamaze guhungira abarundi barenga ibihumbi 8500, umubare w'abarundi bahungira muri Congo ntabwo uzwi, ingabo z'...
fineweb2
Gow Ngak Hui akomoka mu gihugu cya Indonesia, avuga ko Kwizera ijambo ry'Imana byamufashije kureka itabi burundu nyuma y'imyaka 50 byaramunaniye, akeka ko yari mu bantu bambere banywaga itabi ryinshi kuko yashoboraga kunywa ipaki yaryo ku munsi ubwo akaba nibwo yanyoye rikeye. Umva uko we abivuga: nari umunywi w'itabi ...
fineweb2
Yin Xiaohui washimuswe afite imyaka 4 y'amavuko yonyine akagurishwa mu wundi muryango na ba rushimusi, yongeye guhura n'umuvandimwe we batandukanye bakiri bato. Yashimuswe mbere y'uko agira isabukuru y'imyaka itanu y'amavuko, ubwo yari hanze y'inzu babagamo mu ntara ya Sichuan mu mujyi wa Tongchuan mu gihugu cy'u Bushi...
fineweb2
Mu nama yahuje abazunguzayi ba Nyabugogo n'abayobozi barimo Minisitiri w'uburinganire n'umuryango, umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mujyi wa Kigali n'abandi batandukanye, niho umukecuru w'imyaka 64 witangarije ko ari nyirakuru w'abazunguzayi ba Nyabugogo, yagaragarije agahinda ...
fineweb2
Igihe cy'ubukonje ni igihe ibintu byose bisa n'ibyahagaze. Ni igihe ibiti bisigara byambaye ubusa, uburabyo bwinshi ku bimera bitandukanye buraraba bugahunguka. Gusa nanone igihe cy'ubukonje ni igihecyo kwitegura ku ko imizi y'ibiti n'ibitunga igiti n'ubushyuhe byitegura gukura mu gihe cy'ubushyuhe. Ibyo rwose bisa n'u...
fineweb2
Iyi nkuru y'incamugongo y'uko igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika cyafatiye ibihano igihugu cy'u Rwanda kuberako abayobozi barwo bashyize abana mu gisilikare cy'inyeshyamba za M23 zirwanira muburasirazuba bwa Congo mu ntara ya kivu y'amajyaruguru yatangajwe n'urubuga rwa Radiyo - ijwi ry'Amerika kuri uyu wa kane ta...