source
stringclasses
6 values
text
stringlengths
200
468k
fineweb2
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka, yibukije abajyanama b'uturere n'Umujyi wa Kigali bari mu Itorero i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ko nk'abayobozi hari ibyo bakwiye kwitondera n'ibyo kwirinda, ngo babashe kuzuza inshingano batorewe. Ubwo hatangizwaga itorero ry'abajyanama b'uturere n'Umujyi wa Kigali,...
fineweb2
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y'Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu, yasabye abaturage b'aka karere kwihesha agaciro bakikorera, bakishakira ibibatunga aho gukuburirwa n'abandi. Perezida Paul Kagame yavuze ko kimwe mu bintu bituma umuntu yiyubahisha mu band...
fineweb2
Polisi y'igihugu iratangaza ko amakuru atangazwa na Immaculate Uwizeye Kansime, umuyoboke w'ishyaka PS Imberakuri ko umugabo we yarigishijwe ari ibihuha bidafite ishingiro. Ibi kandi bishimangirwa n'umwe mu bavandimwe ba Kalimba Fidel Elwin uvuga ko umuvandimwe we yamusezeyeho ko yaretse akazi, akaba agiye kujya hanze ...
fineweb2
Igisirikare cya Uganda cyamaze guhagarika ibikorwa by'ubucuruzi birimo utubari, amaduka ndetse n'ibindi byose byakorerwaga mu gace ka Barracks gatuwemo n'abasirikare ndetse n'imiryango yabo byashoboraga gutuma ingabo z'igihugu zishima zikarenza urugero. } Igisirikare cya Uganda cyamaze gukuraho ibikorwa by'ubucuruzi bi...
fineweb2
Benshi mu byamamare tubamenya ari bakuru, akenshi wanareba amafoto y'uko yahoze asa ukabona bitandukanye n'uko ubu ameze. Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw'abanyarwanda 15 b'ibyamamare n'amafoto yabo yo mu bwana. Umuhanzi Ashimwe Dominique azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Dominic Nic, indirimbo...
fineweb2
Ku italiki ya 6 ukwezi kwa 11, 2007, urukiko Gacaca rw'umurenge wa Kimegeli, mu karere ka Ruhango mu ntara y'amajyepho, rwaburanishije urubanza rwa Mukakibibi Thacienne wari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda, wari ukurikiranweho jenoside. Urwo rukiko rwamugize umwere. Mukakibibi Thacienne afite imyaka 42 y'amavuko. yari am...
fineweb2
Karongi: kudakorera hamwe nibyo byatumye batesa imihigo Perezida wa Njyanama ya karongi Nsanzabaganwa Emile aganira n'abari mu mwiherero Ubuyobozi bw'akarere ka Karongi, abajyanama n'abafatanyabikorwa mu mwiherero w'iminsi ibiri bakoreraga Rubavu, basanze kudakorera hamwe ariyo ntandaro yo kutesa imihigo. Umuyobozi w'a...
fineweb2
Ku nshuro ya 18, ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kizibuka abazi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by'umwihariko abahoze ari abakozi b'iki kigo bagera kuri 19 bishwe ahagati ya Mata na Nyakanga mu 1994. Biteganyijwe ko uwo muhango uzaba kuwa Kane tariki ya 28 Kamena 2012, ukazabera ku cyicaro gikuru c...
fineweb2
Mfite ibimenyetso bya Kristo', aya ni amagambo ya Umar Mulinde yakwibutsa Umukristo wese Amagambo Paulo nawe yavuze, avuga ko Ibyo Kristo yagiye atababajwe, Paulo ubwe yabibabajwe. Nifuje kubasangiza hano ubuhamya bubabaje, ariko bwanakomeza umukristo, akibuka ko nubwo itoteza nyaryo ubu ritaragaragara, Yesu ubusanzwe ...
fineweb2
Ku gitekerezo cy'urugo rwa Pasitori Karigwire Beatrice wo muri Minisiteri yo gukiza ya Patmos (Patmos Healing Ministries) n'umugabo we Dr.Hagengimana Athanase, bahurije abapasitori n'abavugabutumwa bo mu matorero arenga 50 mu mwiherero w'umunsi umwe ngo baganire ku birebana n'umurimo wabo bagahuza imbaraga aho gusenyan...
fineweb2
Ibyahishuwe 3:7-13 "Wandikire marayika w'Itorero ry'i Filadelifiya uti"Uwera kandi w'ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati "Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyama...
fineweb2
Muri ubu buryo bushya, umukozi ahabwa konti akaba ari yo yinjizamo ibyo ahize n'igihe bizashyirirwa mu bikorwa, icyo akoze ku muhigo runaka akongera kwinjira muri ya konti akabigaragaza, ku buryo abamukurikirana bibafasha kureba aho agejeje batiriwe bamugeraho ahubwo bakoresheje ikoranabuhanga. Niyihaba Thomas, Umunyam...
fineweb2
Kuri uyu wa 23 Mutarama 2013, amatora yo guha amahirwe abahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012 aratangira n'ubwo Ikirezi Group bategura aya marushanwa batarafata umwanzuro kuri Jay Polly na Uncle Austin batarasubiza niba baravuyemo burundu cyangwa bazagumamo. Karangwa Mike, umwe mu bagize Ikirezi Group, avuga ko mu ...
fineweb2
Iyo urebye abayobozi b'amatorero menshi mu Rwanda, ni bacye usanga barabihuguriwe. Kudahugurwa mu ijambo ry'Imana niho usanga hari bamwe barangwa n'imyitwarire idahwitse nk'imyambarire,imyitwarire n'ibindi ndetse no mu butumwa bigisha mu nsengero hari bamwe usanga bakora ibitari mu murongo umwe bitewe no kuba bibabera ...
fineweb2
Intego : Kuba mu mwanya Imana igushakamo Nubwo hari aho Imana idushaka, ntibivuze ko ikoresha igitugu, ahubwo itwereka ibyiza by'aho idushaka tugahitamo. Hari ibyiza byinshi byo kuba aho Imana ishaka. Zab.91 hagira hati uba mu bwihisho bw'Isumbabyose azaba mu gicucu cy'Ishoborabyose. Kubana n'Imana ntibigombye kuba imp...
fineweb2
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mutarama 2013, Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi ahateraniye Ihuriro ry'Ubukungu ku isi yifatanyije n'abayobozi b'ibigo bikomeye ku rwego rw'isi mu gutangiza igikorwa cy'ubukangurambaga cyiswe "One Million Community Health Workers Campaign", ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse g...
fineweb2
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bakuru b'ibihugu na guverinoma bitabiriye inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye (UN) yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i New York, ku wa Kane tariki ya 22 Nzeli 2016. Perezida Kagame agira ati "Inshingano zacu zo guharanira uburenganzira n'imibereho myiza by'imp...
fineweb2
Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza. Umuntu udafite ukuri muri we ntabwo aba ari umwe burya aba arimo benshi kuko uko agaragaye none siko agaragara ejo umuntu ashobora kugira imyitwarire mu rusengero, yagera kukazi akagira iyindi, yagera murugo akagira iyaho yaba ari ku...
fineweb2
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Mata, kuri ADEPR Kicukiro-Shell habereye umubatizo wahuje Abakristo baturutse mu maparuwasi 2, Nyarugunga na k-Shell babarurirwa mu midugudu 8 igize ayo maparuwasi ndetse na CEP INILAK, bose hamwe bagera ku 112. Abantu benshi bitabiriye uyu mubatizo, n'amakorali yitabira mu rwego rwo guh...
fineweb2
Ingabo z'igisirikare cy'u Rwanda, umuryango n'inshuti zabo kuri uyu wa 11 Kamena 2016 basezeye kuri Nyakwigendera Col. Willy Bagabe, witabye Imana kuwa 03 Kamena 2016 aguye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza. Muri uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera, RDF yari ihagarariwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen. Patrick N...
fineweb2
Polisi y'u Rwanda, yarafashe ikinyamakuru kigenga "Rwanda Newsline", gisohoka m'ururimi rw'icyongereza. Icyo kinyamakuru cyandikwa na sosiyete RIMEG, yandika ikinyamakuru Umuseso. Kuya 28 z'ukwezi kwa7, polisi y'u Rwanda yafatiye icyo kinyamakuru i Gatuna, ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, kivuye mu icapiro mu gihugu...
fineweb2
Umwaka w'2015 waranzwe n'ibikorwa byinshi kandi bitandukanye byagize ingaruka mbi ku bakristo hirya no hino ku isi, kuburyo bamwe batabuze no kuvuga ko itorero rishobora kuzasubira mu bihe nk'iby'intumwa by'akarengane. Ku migabane itandukanye cyane mu bihugu byiganjemo umubare munini w'abayoboke b'idini ya Isilamu, hag...
fineweb2
Leta ya Koreya ya Ruguru yatutse Perezida wa Koreya y'Epfo Park Guen-hye ko ari indaya ivuga ibyo ibonye byose, nyuma yo guhamagarira abaturage ba Koreya ya Ruguru kwiyizira muri Koreya y'Epfo. Madamu Park Guen aherutse gusaba abaturage bo muri Koreya ya Ruguru kwimukira mu gihugu cye, bakabona ubuzima bwiza butandukan...
fineweb2
U Rwanda rufite Minisiteri 21 ndetse n'ikigo cy'igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gifatwa nka Minisiteri ukwacyo, aho Umuyobozi wa RDB aba ari umwe mu bagize bagize Guverinoma. Minisiteri y'umutekano ni imwe muri izo Ministeri ikaba ari ni imwe muri Minisiteri zitigeze zihindagurika yaba mu nyito no mu nshingano cyang...
fineweb2
Kagame yahitanywe na moto iminsi 31 mbere y'ubukwe bwe Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare ahagana saa sita z'ijoro, Innocent Kagame wari mu myiteguro y'ubukwe bwe, yahitanywe n'impanuka ya moto yabereye ahitwa kuri Payage mu mujyi wa Kigali. Umumotari wari umutwaye we yajyanywe kwa muganga ubu akaba amerewe nabi. ...
fineweb2
KIGALI-RWANDA- Ku wa 5 Gicurasi 2016 : Polisi y'u Rwanda yifuje gutanga ibisobanuro ku iraswa ry'umupolisi ryabaye muri iki gitondo mu ma saa moya n'igice mu murenge wa Busogo wo mu karere ka Musanze. Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize, wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo yarashe yica Chief ...
fineweb2
Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kw'Abanyarwanda, uba ku ya 4 Nyakanga 2016. Yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho ari byinshi nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati "Mbere ya 1994 u Rwanda rwari rwarapfuye, none aho tugeze ubu turishimira ubumwe buturanga, i...
fineweb2
Ministri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubuhahirane w'u Rwanda, bwana Charles Murigande, yabwiye ijwi ry'Amerika ko yishimiye ko umuryango w'ibihugu byo mu burasirazuba bw'Afurika, EAC mu magambo ahinnye, uzemerera u Rwanda vuba aha kuwinjiramo. Bwana Murigande avuga ko u Rwanda, rwakuzuza neza ibihugu bitatu bigize uwo murya...
fineweb2
Komisiyo ya Sena y' u Rwanda kuri uyu wa gatatu taliki 11 y'ukwezi kwa 11 umwaka w'2015, yarangije gusuzuma ingingo zikubiye mu mushinga w'itegekonshinga Komisiyo ya Politiki n'imibereho myiza mu mutwe wa Sena ivuga yarangije gusuzuma ingingo ku yindi mu zigize umushinga wo kuvugurura itegekonshinga. Magingo aya imirim...
fineweb2
Nyuma y'imyaka umunani , uwari Perezida wa Palestine Yasser apfuye urupfu rwe rukaba rutari rwamenyekanye, ndetse n'ibimenyetso byo kwa muganga byakorewe mu bitaro by'i Paris mu Bufaransa bikaba ntacyo byagezeho, abenshi bavugaga ko yaba yarazize indwara ya kanseri, abandi bakavuga ko yazize indwara ya SIDA, ubu noneho...
fineweb2
Umuhanzikazi witwa White Hinterland arashinja Justin Beiber kumwiba indirimbo ye Ring The Bell akayikoramo iye yise Sorry yakunzwe cyane, bityo akaba amusaba indishyi. Uyu muhanzikazi utaramenyekana cyane avuga ko Justin Beiber n'uwakoze iyi ndirimbo bafashe agace gatangira k'indirimbo Sorry bagakuye mu ndirimbo ye bat...
fineweb2
Mu gitaramo Akon yakoreye i Goma hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro ku Isi yashimishije abari baje kumureba arangije abakorera agashya ko kugenda ku mitwe yabo anabihirika hejuru. Igitaramo cyatangiranye n'itsinda ry'abahanzi bavuza ingoma , hakurikiraho umuhanzi Dety Darba n'ababyinnyi be, umunyarwenya ukomeye i ...
fineweb2
Ibireti(Chrysanthemumcineriaefolium) n'igihingwa cyerahacye ku isi, indabo zeraho zibonekamo ibyica udukoko dutandukanye ( insects),Ububurozi bukomoka kubireti ntangarukambi bugirakubantu n'amatungo. U Rwanda ruri mu bihigu bicye kwisi ikigihingwa gishobora kweramo.Ubu mu Rwanda haraboneka imiti y'imyimerere ikomoka ku...
fineweb2
Ibitabo by'abigisha n'abanyeshuri bo mu mashuri matomato bigera kuri miriyoni ebyiri n'igice niyo nfashanyo Reta zunze ubumwe z'Amerika cyashyikirije reta y' u Rwanda. Mbere yaho, abaserukira amashuri matomato yose yo mu Rwanda bari bahuriye kw' ishuri ritoya ry' i Kimihurura bita école primaire d'application. Ambasade...
fineweb2
Mu ijambo yagejeje ku rubyiriko ruhagarariye abandi hirya no hino mu gihugu Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yabasabye kuba aba mbere mu guhangana n'ibibazo byugarije igihugu. Cyokora, ntiyatomoye ibyo bibazo kimwe ku kindi. Perezida Kagame ntiyeruye igihugu runaka ariko yavuze ko abihaga kunenga imiyoborere y'u Rwanda ...
fineweb2
Ubwo hakorwaga igikorwa cyo gutanga amaraso mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car free zone, ku nshuro ya gatatu, hagamijwe korohereza abantu bahorana akazi kenshi kubona uko batanga amaraso bakisubirira mu kazi kabo,IGIHE yegereye Dr Gatare Swaibu uyobora Ikigo cy'Igihugu cyo gutanga amaraso maze atangaza ko abibwira ko a...
fineweb2
Amakuru agera kuri Rushyashya ni ayerekeye urupfu rwa Remy Iyamuremye, umuhungu wa Dr Augustin Iyamuremye uyu nyakwigendera akaba yishwe ahotowe. Remy Iyamuremye akaba yabaga mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika, hakaba hataramenyekana neza impamvu y'uru rupfu. Dr. Iyamuremye Augustin ni umwe mubari bakuriye akana...
fineweb2
Ku wa gatandatu tariki ya 8 mata 2006, Dr Ignace Murwanashyaka, umuyobozi w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, FDLR, zikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, yatawe muri yombi, mu majyepfo y'igihugu cy'Ubudage, avuye gusura ingabo ze mu burasirazuba bwa Congo. Leta y'u Rwanda yishimiye icyemezo cya poli...
fineweb2
Ubuyobozi bwa IGIHE Ltd burisegura ku bakunzi ba IGIHE.com nyuma y'inkuru yasohotse ku rubuga nyuma bikaza kugaragara ko habayeho kwibeshya hakoreshwa amakuru atizewe. Inkuru yari ifite umutwe ugira uti "Umuryango wa Perezida wa Centre Afrique mu buhungiro mu Rwanda" yasohotse ku rubuga IGIHE.com mu ma saha ya mbere ya...
fineweb2
Tariki 27 Kanama ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n'itanu uyu mwaka ukagera ku musozo. Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Malrub na Monique. 1828: Igihugu cya Uruguay cyatangaje intangiriro y'ubwigenge bwacyo, hari mu biganiro by'amahoro...
fineweb2
Perezida Kagame yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 29 kanama 2016, ubwo yakiraga ku meza, mugenzi we Perezida wa Benin Patrice Talon, uri mu ruzinduko rw'akazi azamaramo iminsi itatu. Yagize ati "Dukomeze dushyigikirane mu kugera ku bikorwa byiza, ku nyungu z'abaturage bacu n'iz'isi muri rusange. Rwand...
fineweb2
Mu gihe abanyabyaha ndetse n'amatsinda yabo bakomeje guhindura uburyo bakoramo ibikorwa byabo bihungabanya umutekano, ikoranabuhanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa n'ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ryatumye hanozwa imikoranire y'ibihugu by'ibinyamuryango by'uru rwego rw'umutekano ku Isi. Umuyob...
fineweb2
N'ubwo birinze gutangaza imibare y'abana batwara inda zitateganyijwe uko ihagaze mu karere ka Gakenke, ariko ngo n'ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije ukurikije uko abana b'abangavu babyarira iwabo bikabagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kuva mu ishuri. Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko b...
fineweb2
Perezida Paul Kagame n'abandi bamugaragiye mu kuyobora Leta y'u Rwanda, bagize ikipe y'ubutegetsi budasanzwe, butanga umusaruro bukanakora neza akazi bushinzwe, ku mugabane wa Afurika hakaba hatagaragara ikindi gihugu gifite ubutegetsi nk'ubu ndetse no ku isi ibirusha u Rwanda byenda kubarirwa ku nkoki z'ukoboko kumwe....
fineweb2
Babisabwe ubwo hatangizwaga imurikabikorwa by'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo mu i Tyazo, kuri uyu wa 09 Kamena 2016. Aya maguriro (selling point) agiye kubakwa ku muhanda mushya uva Nyamasheke ugana Karongi, ngo azafasha abaturage kugurisha umusaruro wabo, kumenyekanisha ibyo bakora n...
fineweb2
Uyu Munyekongo ni umwe mu baje bitabiriye iryo Serukiramuco Nyafurika ry'imbyino gakondo ryasorejwe i Nyanza kuri uyu wa 04 Kanama 2016. Mu myambarire idasanzwe, abyina imbyino gakondo y'igihugu cye yitoboye inda nyuma y'akandi gashya yakoreye mu Karere ka Kayonza akitobora umunwa akoresheje uruhindu, ariko ntave amara...
fineweb2
Byavugiwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016, aho bagaragaje ko urwego rw'ubwubatsi n'amahoteli bidatanga imisoro ihagije kandi ari hamwe mu hakoresha abakozi benshi n'amafaranga menshi. Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko muri 2015 ubwubatsi bwinjije miliyari 11.4Frw gusa, mu gihe muri...
fineweb2
Ambasaderi Karabaramba avuga ko hari besnhi bumvaga kuba umukuru w'Igihugu yabasura ari nk'inzozi. Yagize ati "Iryavuzwe riratashye Perezida wa Repuburika yadusuye muramwibonera, bamwe muri mwe mwambwiraga ko ari inzozi, none zabaye impamo". Ambasaderi Karabaranga avuga ko kuba Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasuye...
fineweb2
Perezida wa Tanzaniya, Dr. John Pombe Magufuli, azasura u Rwanda ku munsi w'ejo tariki 06 Mata 2016 akaba ari rwo rugendo rwa mbere azaba akoreye hanze y'igihugu kuva yatorwa kuyobora icyo gihugu. Kuri gahunda y'uruzinduko rwe, biteganyijwe ko azagera ku mupaka wa Rusumo tariki 06 Mata 2016 aho azafungura umupaka wa Ru...
fineweb2
Umunyarwanda wiga muri Korea y'Epfo Niyodusaba Adriel yegukanye igihembo cyo kuvuga neza ururimi rw'Igikoreya mu ruhame nyuma yo gutsinda bagenzi be bo mu bindi bihugu bari bahanganye, Niyodusaba Adriel w'imyaka 19 uvuka mu Karere ka Rutsiro ho mu Ntara y'uburengerazuba, amaze amezi 9 mu gihugu cya Korea y'Amajyepfo ah...
fineweb2
Itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2016, rishyizweho umukono na Maj.Patrick Nyirishema, Umuyobozi wayo, rivuga ko nta telefoni ya Samsung Galaxy Note 7 yemerewe kwinjizwa no gukwirakwiza mu Rwanda. Maj Nyirishema yavuze ko bitewe n'impamvu z'umutekano, abaturage baba baraziguze mu ...
fineweb2
Tariki 21 Ukwakira ni umunsi wa 295 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 71 uyu mwaka ukagera ku musozo. 1944: Ku nshuro ya mbere habaye igitero cyaba Kamikaze, umutwe witwara nk'ibyihebe, icyo gihe aba ba Kamikaze bagabye ibitero HMAS Australia biri mu ndege y'Abayapani bitwaje ibiro 200 by'amabombe, ibi byabaye imv...
fineweb2
Muri Nigeriya,abarwanyi ba Boko Haram, bagabye ibindi bitero muri Nigeri no muri Kameruni kuri uyu wa mbere. Uwo mutwe w'abarwanyi bateye gereza yo muri Nigeri, kuri uyu wa mbere. Umuyobozi w'uwo mutwe arahirira gutsinda abasilikare bahanganye n'uwo mutwe. Ababonye ibyabaye bavuga ko abagabo bafite imbunda ba Boko Hara...
fineweb2
Imvura idasazwe yaguye mu karere ka Gakenke yasenye inzu 419 ihitana abantu berenga 34; babiri baburirwa irengero guhera mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016. Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha ya saa mbili z'ijoro yangije ibintu bitandukanye harimo inzu, imyaka ndetse ifunga n'umuh...
fineweb2
Uwari uhagarariye iryo tsinda, Sabuni yashimiye CMA ndetse n'u Rwanda muri rusange, yagize ati "Ndashima by'umwihariko Leta y'u Rwanda ku guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane no mu gutanga amahirwe ku bigo bitandukanye ngo biryifashije bibona imari ndetse no gufasha abantu batandukanye gukoresha iri soko mu kwiziga...
fineweb2
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Charles Kabonero mu gitondo cyo kucyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016, yasuye umuryango wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema utuye mu mu mujyi wa Kigali. Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailynews cyo muri Uganda aravuga ko Perezida Museve...
fineweb2
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois avuga ko hagenda hashakishwa uburyo bwakwifashishwa ngo inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zifatwe neza kandi harindwe ko zibwa, nabwo bakaba basanga buzafasha. Ati˝Ni igitekerezo nk'Akarere twagize, twasanze hari igihe umuntu wahawe inka ashobora kurwara nta wundi ...
fineweb2
Mu muhango wo gutaha inyubako nshya z'iki kigo wabaye ku wa 17 Kamena 2016, abaturage bahivuriza bavuze ko kitaravugururwa, abarwayi bavurwaga ariko batisanzuye. Aba baturage bavuga ko hari igihe abantu bajyaga mu bitaro ari benshi, bikaba ngombwa ko abarwayi babiri cyangwa batatu baryama ku gitanda kimwe. Nyirahabiman...
fineweb2
Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2016, imodoka ya gisirikare yakoreye impanuka ikomeye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali nko muri metero 300 haruguru y'ibiro by'akarere, imodoka ikaba yiyubitse benshi mu basirikare yari itwaye ubuzima bwabo bujya mu kaga, abapfuye n'abakomeretse bose hamwe ...
fineweb2
MU bantu 17 bazambikwa imidari y'abarinzi b'igihango batoranyijwe n'ihuriro Unit club intwararumuri , Batanu (5) muribo ni abayobozi ba kiliziya Gatolika, bose bakazambikwa imidari y'ishimwe kubw''ibikorwa by'ubutwari bw'indashyikirwa bakoreye abanyarwanda mu igihe ibihe byari bibi, bakazambikwa iyo midari tariki 06 Ug...
fineweb2
Umuhungu wa Visi-Perezida wa Sudani y'Epfo, Dr. Riek Machar yaguye mu mirwano yashyamiranyije abasirikare be n'aba Perezida Salva Kiir mu kwezi gushize. Hari hashize ibyumweru bitatu bihwihwiswa ko umuhungu wa Machar yapfuye ari nta gihamya. Gatwang Machar, umwe mu bahungu batatu ba Riek Machar ari mu basirikare be 37 ...
fineweb2
Abakiriya ba Cogebanque barishimira gufungurirwa ishami rishya riherereye mu nyubako yo kwa Rubangura, ngo byaborohereje urugendo kuko ryashyizwe mu mujyi rwagati ahakorerwa ubucuruzi. Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 06 Gashyantare, Umuyobozi mukuru wa Cogebanque ari kumwe n'abanyamuryango bayo, yafunguye ku muga...
fineweb2
Kuri iki cyumweru, abapolisi 146 bavuye mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Haiti bageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, bemeza ko basize isura nzinza muri iki gihugu kuko ngo buri muturage wese aba ashaka kuba ari kumwe n'umupolisi w'u Rwanda kuko ngo bakoranye ubunyamwuga. Aba bapolisi bageze ku kibuga cy'indege i Kan...
fineweb2
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Inama Nkuru y'Abepisikopi muri RDC (Cenco) ku wa Kabiri rivuga ko ku bwo guha icyubahiro abishwe, bikwiye ko baba bahagaritse kwitabira ibiganiro by'amahoro kugira ngo babunamire. Iri tangazo rikomeza rivuga ko Cenco yababajwe n'ibyabaye kandi yamagana ubugizi bwa nabi aho bwaba buturu...
fineweb2
Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid uri mu Rwanda yatangaje ko amarembo afunguye ku muhanzi wese wo mu Rwanda waba wifuza gukorana nawe indirimbo mu gihe yaba ari umuhanga. Wizkid ari mu Rwanda kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2016 aho yaje kwitabira ibitaramo bibiri azaririmbamo mu mpera z'iki cyumweru. Mu Kigani...
fineweb2
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2016, kikaba cyahuriranye n'isabukuru y'imyaka ibiri iki kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwa Autism kimaze kibayeho. Autism" ni ubumuga umwana avukana, bukunze kugaragarira mu gukura umwana atavuga, atagenda cyangwa afite imyitwarire idasanzwe mu muryango. ...
fineweb2
Daniel Kidega, Perezida w'Inteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba Perezida w'Inteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba Hon Daniel Kidega ubwo yasuraga Perezida wa Sena y'u Rwanda, Bernard Makuza, kuri uyu 08 Kanama 2016, yavuze ko ibihugu bigize uyu muryango bifite umugambi...
fineweb2
Gereza yo mu gihugu cya Brésil yatangije gahunda yokubyaza amashanyarazi imfungwa aho bakoze amagare anyongwa agamije kubyara amashanyarazi uko agenda anyongwa n'imfungwa! Iyigahunda ikaba igaragaza gutanga umusaruro ushimishije haba kuruhande rwabafunzwe cyangwa ubuyobozi bw'umujyi. Iyo umzaze amasaha 16 unyonga igare...
fineweb2
Kubwirwa ko umwana wawe w'umukobwa w'umwangavu atwite birababaza ndetse bikanatera ihungabana haba ku mubyeyi no ku mwana. Ahanini ibyo biterwa no kuba umwana wari umwitezeho ahazaza heza, kuzana amanota meza mu ishuri, n'ibindi bintu byiza bitandukanye cyane no kumva akubwira ko atwite ,wenda rimwe na rimwe utanamukek...
fineweb2
Byanditswe na Benoît NDAGIJIMANA, Umunyamabanga Mukuru wungirije. Nyuma y'ibiganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mutarama 2011, hagati y'intumwa za Rwanda National Congress (RNC) n'iza FDU-Inkingi, ishyaka FDU-Inkingi ryaranzwe n'inzitane z'ibibazo mu buyobozi bukuru bwaryo. Koko rero, nyuma y'uko bamwe mu bay...
fineweb2
Touch Entertainment imaze kumenyerwa cyane mu gufata amashusho cyane ko yagiye ifata amashusho (videos) atandukanye y' indirimbo z' abahanzi bakomeye hano mu Rwanda zikanegukana ibihembo bitandukanye kubera ubuhanga buhanitse aya mashusho aba yakoranywe, ubu yatanze promosiyo ku bashaka gukora ubukwe n'ibindi birori. I...
fineweb2
Umusore w'imyaka 22 y'amavuko wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana azira gusambanya nyina w'imyaka 58 y'amavuko nyuma yo kumukubita akanamukura amenyo. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kamena 2016, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP André Ha...
fineweb2
.kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi "1 Yohana 4:4 Pawulo ni we wanditse agira ati "kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora"- Abagalatiya 5:17. Ibi ntibitandukanye na gato n'urugamba uhora urwana. Rimwe na ri...
fineweb2
Igitaramo cya Besalel Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga, umudugudu wa Murambi cyo kuri iki cyumweru 2/03/2014 cyagaragayemo ibyiza byinshi. Bimwe muri byo reka tubagezeho 4 bikurikira: Neema M. Jeanne & Innocent [Photo/ibyishimo.com] Concert yayobowe n'aba MC 2 ari bo Innocent Kubwimana unariri...
fineweb2
Sezibera Innocent yagize ati: "ni ibintu umuntu yabasha kwishimira kuko ntawe uhabwa igihembo atakoze. Kuba twaragiye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi nkeka ko biterwa n'ibyo bihembo tugenda tubona. Kuba twihaza ku mutekano tukanasagurira amahanga byatuma tujya no muri kariya kanama kugira ngo dusangize isi ibyo tw...
fineweb2
Mu Rwanda, igitangazamakuru kizajya gitangizwa n'uwifite. Imari shingiro, ni kimwe mu bisabwa mu gutangiza igitangazamakuru mu Rwanda. Minisiteri y'itangazamakuru yatangaje ko ku bitangazamakuru byandika, iyo mari shingiro isaga miliyoni 23 z'Amanyarwanda; kuri radiyo miliyoni 45 z'Amanyarwanda na miliyoni zisaga 105 z...
fineweb2
Ku Bunani tariki ya mbere Mutarama 2013, mu Mujyi wa Kigali n'ubwo ari cyo gice kibarizwamo ubucuruzi cyane mu Rwanda amaduka, amaresitora, amasoko n'izindi nzu z'ubucuruzi byari bifunze yewe na bamwe bacuruza ibitwarwa mu ntoki bari mbarwa. Uwitwa Hussein twahuriye haruguru ya City Plaza, ni umwe mu bacururiza mu gice...
fineweb2
Tariki ya 04 Ukwakira 2016 nibwo Perezida Paul Kagame yagize Musabyimana Jean Claude, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, ashingiye ku biteganywa n'itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 riherutse kuvugururwa mu mwaka ushize wa 2015. Musabyimana Jean Claude yavukiye mu Karere ka Burera mu mwaka wa 1972...
fineweb2
Ubukwe budasanzwe I Ngoma: Icupa ryisatuyemo kabiri rijya gutema umusore wasabaga umugeni Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa saba n'igice z'amanywa i Burasirazuba mu karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo akagari ka Karenge mu mudugudu wa Musamvu habaye ubukwe budasanzwe bwateye uwari uhibereye wese kwibaza byinshi. Wa...
fineweb2
Amateka ya westlife atangirira aho abasore batatu (Kian Egan, Shane Filan et Mark Feehily) bahuriye munzu ikora umuziki iherereye I sligo muri Irland. Bahise bakora group yitwa IOU. Nuko inshuti zabo zibagira inama ko bagomba kongera intego bagakomeza gutera imbere kuko bagaragaza ko bafite impano mukuririmba ndetse ba...
fineweb2
Kuva kumugoroba w'ejo tariki 15/12/2015, Perezida Denis Sassou Nguesso, wa Congo Brazaville n'umufasha we Antoinette Sassou Nguesso baragirira uruzinduko mu Rwanda. Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye imigenderanire ndetse n'umubano ukomeye dore ko abakuru b'ibihugu byombi bakunze kugenda babyemeza mu bihe bishize. Ma...
fineweb2
Uyu muyobozi anyomoza imvugo ikunze kuvugwa ko mu Rwanda hagaragara amashyaka, bamwe bita mato babona asa n'abereyeho guherekeza andi mu bikorwa bya politiki mu Rwanda. Abibwira gutyo ngo baribeshya. Ati "Oya, amashyaka ya baringa se yabaho ate mu Rwanda? Ukurikije imitwe ya politiki iri mu Rwanda ugiye kubabaza ngo ha...
fineweb2
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyibandaga ku bibazo byugarije urubyiruko cyane cyane ku kibazo cy'ubushomeri, abadepite bakemanze ireme ry'uburezi mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro bavuga ko ari ryo nyirabayazana w'ubushomeri kuko usanga abayarangijemo nta bushobozi bafite bwo gukora ibintu bihatana ku isoko mpuza...
fineweb2
Bamwe muri aba baturage ni abubakiwe amazu n'ikigega FARG, mu Mudugudu wa Rutobotobo, Akagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata. Bavuga ko kubona aho kuba babikesha Leta yabafashije kububakira, bityo ko bibagoye cyane kuba babonera umusoro aho hantu batujwe. Mukarumanzi Chantal avuga ko bamuzaniye igipapuro cyanditseho a...
fineweb2
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Mme Jeannette Kagame yatangaje mu kwezi gushize ko yibaza impamvu mu banduye agakoko gatera SIDA bashya muri 2014, abana b'abakobwa bangannye na 72%, kandi ko aba ari abari mu batinyutse kujya kwisuzumisha banganaga na 22% gusa. Imbuto Foundation ivuga ko umubare w'urubyiruko rw'abangavu...
fineweb2
[Ndlr: Ishyaka nako umuryango wa FPR wigurije amamiliyari menshi cyane uyakuye mu mabanki y'u Rwanda none igihugu kigiye guhirima! FPR ko ari ishyaka nk'andi yose, uwo muryango wiguriza amafaranga ageze mu mamiliyari ngo uyakoreshe iki? Bitewe ni uko amafaranga yashize mu gihugu, gahunda zo kwambura rubanda utwabo irak...
fineweb2
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, umunyamategeko w'Umuholandi, Caroline Buisman, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye umugambi wo gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994. Uyu Caroline Buisman aherutse gutegekwa kuva mu Rwanda igitaraganya kubera ikibazo cy'ibyangombwa nyuma yo kugenzurwa n'Ikigo Gishin...
fineweb2
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byo...
fineweb2
Ibi byagarutswe na MC Tino, umwe mu ba MC bari kuzamuka uvuga ko kubigenza gutya ari ibanga akoresha mu kuzamuka neza. Mc Tino kandi agaragaza ibintu bitanu aba MC bakwiye kwitaho mbere yo kujya gushyushya ibirori: 1. Kubaha abitabiriye ibirori: Kugendera ku ndangagaciro z'umuntu wiyubaha akubaha n'abo bari kumwe. 2. K...
fineweb2
Dr. Gashumba Diane niwe wabaye Minisitiri y'ubuzima. Asimbuye Dr. Binagwaho Agnes wayikuwemo ku itariki 12 Nyakanga 2016. Minisitiri w'Uburingaine n'iterambere ry'umuryango ni Nyirasafari Esperence. Asimbuye Dr. Gashumba Diane wabaye Minisitiri w'ubuzima. Abaguverineri b'Intara zigize igihugu nabo bahindutse urentse uw...
fineweb2
Abaturage bagana ibitaro bya Kabutare bavuga ko batishimira serivisi bahabwa kuko usanga zitinda bikabije. Umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today, yavuze ko yageze ku bitaro saa kumi n'ebyiri za mu gitondo , akaba atashye saa kumi n'imwe z'umugoroba kandi nta n'imiti abonye. Yagize ati "Ubu ejo nzongera nzindukire ...
fineweb2
Trump mu mazi abira nyuma y'amashusho avuga uko yashatse gusambanya umugore w'abandi Abantu bakomeye bo mu ishyaka ry'Aba- républicain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bongeye gutera umugongo Donald Trump uri guhatanira kuyobora iki gihugu cy'igihangange, nyuma y'uko hagiye hanze amagambo yavuze ku bagore mu 2005. Ik...
fineweb2
Nyuma y'aho Anastase HAGABIMANA na Norbert MANIRAFASHA bagerejwe imbere y'Ubushinjacyaha bw'Urukiko rukuru rwa Nyarugenge bukorera i Nyamirambo ku itariki ya 25 Mata 2011, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Gicurasi niho bategereje gusomerwa. Uwo munsi bazamenyeshwa niba bazaguma mu munyururu cyangwa se niba bashobora kurek...
fineweb2
Izina Nathan rizwi cyane muri Bibiliya aho ariwe muhanuzi wabwiye umwami Dawudi ko Imana izamuhana nyuma yaho yari amaze gusambana n'umugore wa Uriya. Nathan yabwiye Dawudi ko umwana uzavuka azapfa. Ku izina Nathan niho haturuka izina Nathaniel, Jonathan n'ayandi. Ni umuntu w'umunyamahirwe cyane, imikino y'amahirwe ira...
fineweb2
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari umuntu wiyohereje, ukunda u Rwanda n'abanyarwanda ntawe arobanuye. Ibyo n'ibyavuzwe na bwana Boniface Benzinge wari umukarani n'umuvugizi w'Umwami, mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry'Amerika. Umwami wa nyuma w'u Rwanda Kigeli yatanze mu mpera z'icyumweru, aguye mu bitaro muri Leta zun...
fineweb2
Mu gihe mu Karere ka Kayonza hari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya toni 200 ku munsi za soya, Minisitiri w'Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien, arasaba abaturage batuye Intara y'Iburasirazuba guhinga soya nyinshi kugirango bahaze uruganda bahawe. Ibi Habumuremyi yabisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2013,...
fineweb2
Uko niko Uwiteka avuga ati: havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka. Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.Yeremiya 17:5, 7 Isi n'ijuru byose byaremwe n'Imana, ibiri mu isi no mu ijuru nabyo n'Imana yabiremye. Ibi bigaragaza gukomera kwayo ndetse no k...
fineweb2
Mu minsi ishize, akarere ka Nyagatare kibasiwe n'amapfa yatewe n'izuba ryinshi ryanatumye amwe mu matungo yororerwa muri aka gace nk'inka adatanga umukamo uhagije. Abaturage bavuga ko amata asanzwe afatwa nk'ikinyobwa cya buri wese muri aka gace, muri iyi minsi anyobwa n'umugabo agasiba undi kuko litiro yaguraga 150 Fr...
fineweb2
Hashize ibyumweru bike Alain Juppé usigaye ayobora umujyi wa Bordeaux, avugwaho gucudika n'abahezanguni b'abayisilamu ndetse no kugirira urwango Abayahudi. Ibi bituma hari abamubonamo kuzashyigikira amatwara y'abo bahezanguni igihe yaba atorewe kuyobora u Bufaransa muri 2017. Ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga z'amakur...
fineweb2
Twizeyimana Jean de Dieu umuyobozi w'ibi bitaro avuga ko inyubako bakoreragamo zari zishaje ndetse ari ntoya ukurikije umubare w'abarwayi bakiraga. Ati "Ingorane dukunze guhura nazo nuko abarwayi harigihe bararana ari 2 kubera habaye hato tukaba twizeye ibi bitaro biri kubakwa ko bizadufasha gukemura iki kibazo". Avuga...